Most individuals have been asking us to provide a list [â¦]
The post List of Level 5 Hospitals in Kenya 2022 appeared first on UGWIRE.
Most individuals have been asking us to provide a list [â¦]
The post List of Level 5 Hospitals in Kenya 2022 appeared first on UGWIRE.
Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Vincent Karega, yahawe amasaha 48 ngo abe yavuye muri kiriya gihugu.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatandatu nyuma y'inama yihutirwa yari iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi ihuje inzego nkuru za gisirikare za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Ibi birakurikira ibyerekeye intambara imaze iminsi ishyamiranyije FARDC na M23 mu Burasirazuba bwa RDC .
RDC yakomeye ku cyemezo cy'uko umutwe wa M23 ushyigikiwe n'u Rwanda,ari nayo mpamvu Amb.Karega Vincent yirukanwe.
Itangazo ry'imyanzuro yafatiwe muri iyi nama rigira riti: 'Ku byegeranyo biva ku rubuga, harimo n'Ikigo Rusange cy'Ibikorwa bya gisirikare (Centre Conjoint des Opérations) gifite zadrones [za ndege zitagira abapilote] zineka, byagaragaye ko muri iyi minsi, ingabo z'igisirikare cy'u Rwanda zinjira ku bwinshi gufasha umutwe w'iterabwoba wa M23 mu rwego rwo gukora igitero gikomeye ku birindiro by'ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo'.
Inama Nkuru ya Gisirikare iributsa ko iki gitero cya M23 gifashwe mu mugongo n'igisirikare cy 'u Rwanda cyongeye guhonyora umugambi w'amahoro wa Nairobi na Luanda umaze amezi atari make'.
Kuri uyu wa gatandatu izi nyeshyamba zafashe umujyi wa Kiwandja na centre ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru,muri kilometero 70 uvuye i Goma, umurwa mukuru w'iyi ntara.
Uriya mwazuro uri muri myinshi ikomeye yafatiwe muri iyo nama yaguye ya gisirikare (Conseil Supérieur de la Défense) yakoranyijwe na Perezida Felix Tshisekedi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, i Kinshasa.
Ni inama isa n'iyigaga ku Rwanda, ndetse yasabye ko hafatwa ingamba nshya zirimo guhagarika ko abantu baturutse muri iki gihugu binjira muri RDC.
U Rwanda rwakomeje guhakana ko rufasha M23 ndetse rumenyesha iki gihugu gituranyi ko ikibazo cy'uyu mutwe kiyireba ari nayo igomba kugikemura.
Imyanzuro y'inama y'i Kinshasa ivuga ko byagaragagaye ko “mu minsi ishize hari abasirikare benshi b'u Rwada binjiye ku butaka bwa Congo, kugira ngo bafashe M23 igabe ibitero ku birindiro byose bya FARDC.”
Ibyo byanagendeweho mu myanzuro yose yafashwe mu kwikoma u Rwanda.
Iyi nama yasabye ko hoherezwa ubufasha buhagije mu burasirazuba bw'igihugu, ku baturage barimo kuvanwa mu byabo n'intambara.

Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-u-23-yasezerewe-na-mali-atsinzwe-1-0


Uyu mugabo yagizwe umwere ku buryo budasubirwaho nyuma y’uko iminsi 30 yo kujurira igenwa n’itegeko ishize ntawe ujuririye icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari ruherutse kugira umwere uyu mugabo.
Me Bayisabe Irene wunganiraga Ndimbati mu buryo bw’amategeko, aganira na IGIHE yagize ati 'Saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022 nibwo iminsi 30 yo kujurira igenwa n’itegeko yari irangiye. Yaba Ubushinjacyaha, Ndimbati cyangwa abaregeye indishyi ntawigeze ajuririra icyemezo cy’urukiko bivuze ko ubwo umukiriya wanjye ari umwere mu buryo budasubirwaho.'
Muri Werurwe 2022 nibwo Ndimbati yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.
Nyuma yo kugera imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Ndimbati yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa 28 Werurwe 2022.
Ni icyemezo kitamunyuze hamwe n’itsinda ry’abamwunganiraga mu mategeko bituma bahita bajuririra iki cyemezo mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ku wa 29 Nzeri 2022 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kurekura Ndimbati nyuma yo kubona ko nta bimenyetso bikomeye Ubushinjacyaha bwagaragaje byatuma akomeza gukurikiranwa mu nkiko.
Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umusumari-wa-nyuma-ku-rubanza-rwa-Ndimbati
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 nibwo amakuru yamenyekanye ko M23 yafashe ibi bice bitandukanye birimo n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.
Abarwayi b’uyu mutwe bakimara gufata Rutshuru bahise bakoresha inama ebyiri zo guhumuriza abaturage ku bijyanye n’umutekano wabo n’ibyabo. Ndetse kuri ubu ibikorwa by’ubucuruzi byamaze gusubukurwa muri santeri y’ubucuruzi yo muri aka gace.
Utu duce twafashwe nyuma y’uko umunsi wo ku wa Kane warangiye kandi M23 ifashe umuhanda uhuza Goma na Rutshuru, imodoka z’ibicuruzwa ziragotwa
Amakuru dukesha Goma 24 avuga ko kuri uyu wa Gatandatu imirwano ikomereza mu teritwari ya Goma na Kibumba urugamba rukazakomereza ku gufata umujyi wa Goma.
Si ubwa mbere M23 yaba ifashe Goma kuko no mu 2012 byabaye ariko ikaza kurekura uyu mujyi kubera igitutu cy’amahanga n’uko Leta ya RDC yari yemeye ibiganiro.
Umutwe wa M23 uvuga ko wakiriye neza umwanzuro w’inama y’abakuru b’ibihugu bo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) usaba ko imirwano ihagarara, ariko ko utiteguye kuva mu bice wafashe birimo n’Umujyi wa Bunagana wahereyeho.
Leta ya Congo ifata M23 nk’umutwe w’iterabwoba, wo ukavuga ko nta cyo ibyo bivuze kuri wo.
M23 ivuga ko yubuye imirwano kuko amasezerano yasinyanye na Guverinoma ya Congo atigeze yubahirizwa. Ivuga ko kuva mu 2013 yasinywa, abarwanyi bayo bategereje bihanganye aho bari mu buhungiro, bigeze mu 2017 nta kirakorwa bafata umwanzuro wo gusubira mu mashyamba.
Abarwanyi ba M23 mu 2013 bamwe bahungiye muri Uganda abandi mu Rwanda. Abari muri Uganda nibo basubiye ku rugamba mu mashyamba ya Virunga mu gihe abari mu Rwanda bacumbikiwe i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba mu kigo kirindwa n’Igisirikare cy’u Rwanda.
Umuvugizi w’uyu mutwe Willy Ngoma avuga ko ubwo RDC yari yanze ko batahuka, bo bafashe umwanzuro bakava muri Uganda bagasubira mu mashyamba. Uko gutahuka ntabwo kwigeze kugwa neza RDC ahubwo yahise ifata intwaro itangira kurwanya M23.
Bwana Wilson Ngarambe yagizwe Adiministrateri wa Teritwari ya Rutshuru akaba asimbuye Col. Luc Albert Nyengele wari warashyizweho na Perezida Felix Tshisekedi mu cyiswe Etat de siege.
Rwandatribune ivugako nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Rutshuru Col Luc Albert Nyengele yahungiye ahitwa Mabenga ubwo twandikaga iyi nkuru biravugwa ko umutwe wa M23 irikwerekeza muri ako gace ku buryo naho imirwano ishobora kurota.
Mu butumwa yatanze abucishije kurukuta rwa Facebook Bwana Cedrick Sadiki umwe mu bavuga rikijyana muri Rutshuru yavuze ko ibiro bya Wilson Ngarambe biraba bikorera muri Sheferi ya Bwisha.
Top 20 most visited and popular websites or sites in [â¦]
The post Top 20 Most Visited Popular Websites in Bahrain 2022 appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/most-visited-popular-websites-bahrain/
With a population of about 100 million, Egypt is one [â¦]
The post Top 10 e-commerce websites in Egypt 2022 list appeared first on UGWIRE.