
Author: webrwanda
-
Igitekerezo: Ese abagaburiraga abakozi ibishyimbo n’akawunga ubu musigaye mubagaburira iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Hirya no hino najyaga numva abakoresha bahahira abakozi babo ibishyimbo n’akawunga, ariyo mafunguro yabo ahoraho, ubu nkaba nibaza icyo basigaye barya cyane (…) -
U Rwanda rwatangaje ko rwababajwe n’icyemezo… – #rwanda #RwOT
Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022, yatangaje ko yababajwe n’umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda, wafashwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
U Rwanda kandi rwatangaje ko Ingabo zarwo ziteguye kurinda ubusugire bw’igihugu, kubera umutekano muke uri muri icyo gihugu kiri mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Inama Nkuru y’umutekano ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo niyo yafashe umwanzuro wo gusaba Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda, kuva mu gihugu cyabo bitarenze amasaha 48 uhereye tariki ya 29 Ukwakira 2022.
Iki cyemezo Guverinoma y’u Rwanda yacyamaganye, ivuga ko ibibazo biri muri Kongo ntaho u Rwanda ruhuriye nabyo.
Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ubufatanye bwa FARDC na FDLR, kandi ukaba ari umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse bakaba bakomeje kwegera umupaka w’u Rwanda bitwaje intwaro ziremereye.
Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko kurushinja gufasha M23 ari uburyo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikoresha, bwo kujijisha amahanga yitirira u Rwanda ibibazo by’imiyoborere n’umutekano yananiwe gukemura.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ishyigikiye uburyo bwo kugarura amahoro binyuze mu mishyikirano.Â
U Rwanda rushyigikiye ko hatekerezwa gukomeza ibiganiro byari byaratangiye Luanda cyangwa Nairobi, ariko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikaba ariyo yabaye nyirabayazana yo guhagarika ibiganiro by’amahoro.Â
U Rwanda rwasabye imiryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi imvugo z’urwango n’ihohoterwa byibasira abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, kandi abategetsi ba Kongo bakabigiramo uruhare.
Abanyarwanda n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda muri Kongo, bakaba bakomeje kwibasira n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
M23 ivuga ko irwanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bahohoterwa, ariko Leta ya Kongo yafashe umwanzuro wo gufata M23 nk’umutwe w’iterabwoba, ihagarika gukomeza imishyikirano n’uwo mutwe.
Muri iki cyumweru M23 yafashe uduce dutandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse ikomeje gusatira umujyi wa Goma kuko kuwa Gatandatu yafashe umujyi wa Kiwanja.
![]()
-
UMURIRO ushobora kwaka hagati y’u Rwanda na Congo : RDF iryamiye amajanja nyuma y’iyirukanwa rya Amb.Karega i Kinshasa #rwanda #RwOT
Umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega, wafashwe n’Inama Nkuru ya gisirikare yateranye kuri uyu wa Gatandatu iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi kuri uyu wa Gatandatu i Kinshasa.
Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, mu gihe u Rwanda rubihakana ahubwo rukagaragaza ko ari ibibazo bwite by’imbere muri Congo.
Itangazo u Rwanda rwashyize hanze, rivuga ko 'rwababajwe n’umwanzuro wa Guverinoma ya RDC wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega.'
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko 'Inzego z’umutekano ku mupaka wacu na RDC zikomeje kuryamira amajanja mu gihe tukigenzura ibibazo biri kubera muri Congo.'
U Rwanda kandi rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’ubufatanye buri hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri iri tangazo, u Rwanda ruvuga ko rufite impungenge z’uburyo FARDC na FDLR bakomeje kwegera umupaka warwo bitwaje intwaro ziremereye.
U Rwanda rwongeye guhamagarira umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri Congo, bikagirwamo uruhare n’ubuyobozi bwa Congo.
Bati 'Uku kwinjiza FDLR muri FARDC n’imikoranire bafitanye, bijyanye n’ubu bwiyongere bw’imvugo z’urwango n’ubugizi bwa nabi bwibasiye Abanyarwanda muri Congo n’abandi bavuga Ikinyarwanda batuye muri Congo.'
Ku bijyanye n’ibirego Congo ishinja u Rwanda byo gushyigikira M23, u Rwanda rwavuze ko ari urwitwazo rwa Guverinoma ya Congo mu guhunga ibibazo biri mu miyoborere ndetse no kunanirwa kurinda umutekano.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko rushyigikiye uburyo bwo kugarura amahoro muri Congo buciye mu nzira zatangijwe z’ibiganiro haba ibya Luanda muri Angola ndetse n’ibya Nairobi.
Rwanda notes with regret the decision by the Government of the DRC to expel Rwandan Ambassador Vincent Karega. pic.twitter.com/FAZChQiKAe
â” Rwanda Government Communications (@RwandaOGS) October 30, 2022
M23 yubuye imirwano mu ntangiriro z’uyu mwaka, isaba Guverinoma ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye yo kwinjiza uwo mutwe mu nzego z’imiyoborere y’igihugu no guhagarika ihezwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu.
Guverinoma ya Congo yanze kubyemera imirwano irubura ndetse icyo gihuga gishyira M23 mu mitwe y’iterabwoba badashobora kongera kuganira.
Kugeza ubu ingabo za Congo (FARDC) zisa n’izi kuganzwa n’inyeshyamba za M23 iri gusatira umujyi wa Goma nyuma yo kwigarurira muri iki cyumweru, tumwe mu duce two muri Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
-
Ruhango: Urubyiruko rwahigiye kwihutisha iterambere ry’aho batuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango ruvuga ko kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, byabasigiye isomo rikomeye ryo gushingira ku (…)
-
U Rwanda rwasubije RDC yirukanye Ambasaderi warwo Karega #rwanda #RwOT
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko yababajwe n'umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo kwirukana ambasaderi Vincent Karega wari uruhagarariye muri icyo gihugu.
Amb.Karega yasabiwe kwirukanwa n'Inama nkuru ya gisirikare ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye Guverinoma kwirukana Ambasaderi w'u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega, mu masaha atarenze 48.
Itangazo u Rwanda rwashyize hanze, rivuga ko 'rwababajwe n'umwanzuro wa Guverinoma ya RDC wo kwirukana Ambasaderi w'u Rwanda Vincent Karega.'
Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko 'Inzego z'umutekano ku mupaka wacu na RDC zikomeje kuryamira amajanja mu gihe tukigenzura ibibazo biri kubera muri Congo.'
Muri iri tangazo, u Rwanda ruvuga ko rufite impungenge z'uburyo FARDC na FDLR bakomeje kwegera umupaka warwo bitwaje intwaro ziremereye.
U Rwanda rwongeye guhamagarira umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi imvugo z'urwango n'ihohoterwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri Congo, bikagirwamo uruhare n'ubuyobozi bwa Congo.
Bati 'Uku kwinjiza FDLR muri FARDC n'imikoranire bafitanye, bijyanye n'ubu bwiyongere bw'imvugo z'urwango n'ubugizi bwa nabi bwibasiye Abanyarwanda muri Congo n'abandi bavuga Ikinyarwanda batuye muri Congo.'
U Rwanda rwavuze ko bibabaje kuba Guverinoma ya Congo ikomeje kurugira urwitwazo mu kibazo cya M23 iguhunga ibibazo biri mu miyoborere yayo ndetse no kunanirwa kurinda umutekano.
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko ishyigikiye ibiganiro byo kugarura amahoro muri Congo biciye mu nzira zatangijwe z'ibiganiro haba ibya Luanda muri Angola ndetse n'ibya Nairobi.

-
U Rwanda rwanenze umwanzuro wa Congo wo kwirukana Ambasaderi Karega #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wo kwirukana Ambasaderi Vincent (…)
-
Iburasirazuba: Umuganda usoza Ukwakira wibanze ku gutera ibiti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2022, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gucukura no gusibura imiringoti yasibamye ndetse no (…)
-
Kenya: Cardinal Kambanda azahagararira Papa mu gushyira umubikira mu rwego rw’Abahire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Amakuru aturuka mu Bunyamabanga bukuru bwa Arikidiyosezi ya Kigali, aremeza ko Antoine Cardinal Kambanda, ariwe ugiye kuyobora umuhango w’ishyirwa mu rwego (…)
-
United Nations and States blocks arms sells to DRC government preventing country from self defending blames Rwanda #drc
United Nations blocks arms sells to DRC governemt preventing country from self defending #drc
Just as the Monusco mandate was about to expire war resumes in the DRC, whilst at the same time the United Nations extends the ambargo on arm sells to the Congolese Governement cripelling it s ability to self defense.
in order to hide it s implication in the congolese crises the U S and N keeps falselly accusing Rwanda.
Source : internet -
Foreign owned banks in Kenya 2022 #rwanda #RwOT
Most of you have been asking us about the foreign [â¦]
The post Foreign owned banks in Kenya 2022 appeared first on UGWIRE.

