
Author: webrwanda
-
Umugore yahawe nyababyeyi nyuma yo kumenya ko atayivukanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abaganga bo mu gihugu cy’u Bufaransa babashije gushyira nyababyeyi mu mugore utari usanzwe ayifite, igikorwa kibaye kikanagenda neza ku nshuro ya kabiri mu (…) -
Ukuri ku Munyarwanda wavuzweho guhabwa inshingano na M23 zo kuyobora Teritwari ya Rutshuru #rwanda #RwOT
Inkuru zatambutse mu binyamakuru mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, zavugaga ko nyuma yuko M23 ifashe Rutshuru, yashyizeho umuyobozi w’iyi Teritwari ari we Wilson Ngarambe.
Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu yavugishije uyu mugabo usanzwe atuye mu Murenge wa Kabarore muri Kayonza, amuhakanira iby’ayo makuru, gusa avuga ko na we yabibonye.
Yagize ati 'Nanjye ni ko nabibonye [â¦] ifoto ni iyanjye ariko sinzi no muri Congo, nigisha hano ku Ruhuha.'
Wilson Ngarambe yavuze ko yiyambaje abayobozi bo mu nzego z’ibanze nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, akabibamenyesha akamubwira ati 'Ku wa Mbere uzajye kuri RIB utange icyo kirego, bakurikirane uwo muntu wabikoze.'
Avuga ko ifoto ye bakoresheje, bashobora kuba bayikuye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, akaba akeka ushobora kuba yabikoze.
Ati 'Hari umusore ndi gukeka ubu yaranatorotse [â¦] nagiye kubona mbona amazina ni ayanjye, ifoto yanjye ni yo, nibaza uburyo nageze aho muri Congoâ¦'
Avuga ko uwo musore akeka ko yamutwerereye ubuyobozi bwa Rutshuru, yakoraga ku kigo cyegeranye n’icyo na we akoraho.
Ati 'Ariko n’ejobundi bagiye kumufata ngo yateye umwana inda aratoroka ariko ni we nakekaga nanjye â¦Uwo muhanda sinawuzi kabisa [ujya muri DRCongo].'
Umukozi w’Ikinyamakuru Rwandatribune gikunze gutangaza inkuru zivuga kuri M23, yatangaje ko amazina y’uwo muntu wagizwe umuyobozi wa Rutshuru ari yo ariko koko bibeshye ku Ifoto.
Uyu mukozi w’iki kinyamakuru wemeza ko uwagizwe umuyobozi wa Rutshuru yitwa Ngarambe Wilson, yagize ati 'Ikibazo cyabaye ni uko uwayirekuye yashyizeho ifoto y’uriya mugabo yari akuye kuri murandasi kandi uvugwa atari we uri ku ifoto.'
Umuvugizi Wungirije wa M23 mu bya Politiki, Munyarugerero Canisius, yahakanye aya makuru yavugaga ko uyu mutwe washyizeho umuyobozi wa Rutshuru ari we Ngarambe Wilson.
Umutwe wa M23 ukomeje kurwana intambara na FARDC, aho uyu mutwe ukomeje kotsa igitutu igisirikare cy’Igihugu ndetse ukacyambura ibice bimwe ubu biri kugenzurwa n’uyu mutwe birimo na Rutshuru.
-
Finland: Ikipe ya Diaspora nyarwanda yahawe u… – #rwanda #RwOT
Hashize amezi ane [4] Umuryango w'Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Finland, Rwandan Community in Finland and Friends [RCFF] utangije ku mugaragaro ikipe y'umupira w'amaguru bitiriye uyu muryango, bitezeho gusakaza ibyishimo n'umusanzu mu kubaka u Rwanda.
Ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, ni bwo iyi kipe ya Diaspora nyarwanda muri Finland yashyikirijwe umwambaro (Jersey) n'umuterankunga 'John's Coffee' usanzwe ufite ibikorwa by'ubucuruzi muri Finland.
John Ntaganda ufite kompanyi yitwa 'John's Coffee' icuruza Ikawa muri Finland, yemereye iyi kipe kuzayiha umwambaro izaserukana mu mikino itandukanye bagiye kwitabira. Acuruza Ikawa zirimo n'iyo mu Rwanda, akaba akorera mu mujyi wa Helsinki mu nyubako yitwa Mall of Tripla.
RCFF Football Team izatangira shampiyona mpuzamahanga mu kwezi k'Ugushyingo 2022. Ni shampiyona yitabirwa n’amakipe yo mu bihugu bitandukanye, ikaba izaba mu mezi 4.
Uyu mwambaro wahawe iyi kipe iri kwitegura imikino mpuzamahanga, urimo ibendea ry'u Rwanda, uzabafasha kwamamaza u Rwanda mu bandi banyamahanga bazakina nabo, dore ko bari basanganywe umwambaro (Jersey) z'umukara.
Ubwo iyi kipe yatangizwaga, yihaye intego y'imyaka 2 ndetse bifuza kuzatangira umwaka wa 2023, bafite ibikoresho byose by'ikipe, harimo no kugira umwambaro wamamaza igihugu cyabo cy'u Rwanda. Muri ibyo byose bimaze kugerwaho 100%.
Kapiteni wa RCFF Football Team, Niyonkuru Eric, yabwiye inyaRwanda ko bibateye ishema kuzambara uyu mwambaro uzamamaza u Rwanda, agashimira 'John's Coffee'.
'Biradushimishije cyane, kuzaserukana umwenda wamamaza u Rwanda. Turashimira 'John's Coffee' nk'abakinnyi tuba duhagarariye umuryango mugari wacu aha muri Finland, turizeza kuzaharanira ishema ry'u Rwanda ndetse duha ibyishimo Abanyarwanda baba muri Finland, bijyanye no gutwara ibikombe tuzitabira.' – Niyonkuru Eric Kapiteni wa RCFFFootball Team
MUGASA Iko Perezida w'ihuriro ry'Abanyarwanda baba muri FINLAND (RCFF), avuga ko bishimiye umusanzu waturutse ku munyarwanda mugenzi wabo dore ko biri mu ndangagaciro zibaranga nk'abanyarwanda baba muri iki gihugu cyo mu Majyaruguru y'iburayi.
Aragira ati: 'Twakiriye Jersey z'umuterankunga John's Coffee n'ibyishimo byinshi cyane, byongereye imbaraga abakinnyi, b'ikipe yacu k'uburyo biteguye kuzitabira amarushanwa atandukanye basa neza kandi baharanira kuyatsinda.'
MUGASA Iko yakomeje agira ati: 'Ndasaba abanyarwanda baba muri Finland gukomeza gushyigikira RCFF Football Team, badutera ingabo mu bitugu mu buryo butandukanye, kugira ngo iyi 'Team' ikomeze itere imbere!'
Iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo ku kibuga giherereye mu mujyi wa Helsinki, nyuma y'amezi atanu iyi myitozo iri kwitabirwa ku rwego rushimishije ndetse ifite bamwe mu bakinnyi bafite impano zidasanzwe bayobowe n'imwe mu nkingi ya mwamba Karena Hassan wakiniye APR FC n'abandi.
Iyi kipe kuva yatangizwa, imaze gukina imikino 4 ya gicuti: yatsinzemo 2, inganya umukino 1 ndetse itsindwa umukino 1. Mu kwezi k'Ugushyingo 2022 iyi kipe ya RCFF Football Team izitabira imikino ya şhampiyona mpuzahamanga ndetse no mu 2023 izatabira igikombe cya Afurica kibera muri Finland.
Intego ni uguhuza abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda, bakidagadura ndetse ikazabafasha no gusabana n'izindi 'Diaspora' hagamijwe kwamamaza u Rwanda no guhuriza hamwe umusanzu wabo mu iterambere ry'u Rwanda.
![]()
RCFF Football Team yari isanzwe yambara iyi myenda y’umukara
![]()
Bahawe imyenda irimo amabara y’ibendera ry’u Rwanda
![]()
Bakomeje gukora imyitozo mu kwitegura shampiyona mpuzamahanga
![]()
Eric Niyonkuru ni we Kapiteni w’iyi kipe
![]()
Ntaganda John nyiri John’s Coffee yahaye iyu kipe inkunga y’imyenda yo gukinanaÂ
![]()
RCFF Football Team mu byishimo byinshi nyuma yo guhabwa imyenda mishya kandi myiza izaserukana muri shampiyona mpuzamahanga
-
Nta hits 10 ariko bari gutigisa uruganda rw… – #rwanda #RwOT
Yambwiye ko by'umwihariko iz'abana bari kuza muri iki gihe cyangwa se batangiye kumenyekana mu bihe byiganjemo ibya COVID-19 na mbere yaho gato, zo ari ibindi bindi. Narasetse ndatembagara, gusa ntekereje neza numva ibyo avuga ari byo.
Byahise nanjye binsubiza mu bihe byahise mu myaka ya za 2005, ukuntu uretse indirimbo za Karahanyuze izindi z'abahanzi bagezweho b'abanyarwanda muri icyo gihe mu gihugu zari mbarwa, gusa hari bamwe bahanyanyazaga ariko abarimo Lolilo, Juliana Kanyomozi, Ragga Dee, Saida Karoli nk'uko Jay Polly yabiririmbye, bari barigaruriye ikibuga cyo mu Rwanda.
Bitandukanye n'ibyo bihe, umuziki nyarwanda kuri ubu uri kugenda utera imbere cyane ku buryo ushobora kujya gucuranga indirimbo imwe mu z'abanyarwanda ukabura amahitamo cyangwa iyo uheraho kubera ukuntu zabaye nyinshi kandi ziryohewe amatwi zose.
InyaRwanda yakoze urutonde rw'abahanzi bataramara igihe kinini mu muziki nyarwanda, ariko bamaze kwigwizaho abakunzi benshi kubera ubuhanga bwabo. Ni nabo rwose bafite ibendera rya muzika nyarwanda, nyamara niwitegereza urasanga nta ndirimbo 10 ziri ‘Hit’ buri umwe arageza.
Ntujye kure wibaza niba koko abahanzi b’ikiragano gishya ari bo bayoboye muri iyi minsi, rebera ku bihembo byaraye bitanzwe bya Kiss Summer Awards 2022 aho Kenny Sol yabaye umuhanzi mwiza naho indirimbo “Inana” yahize izindi, ikaba ari iya Chriss Eazy nawe uri mu b’ikiragano gishya.
Dore abahanzi 10 bafite ibendera rya muzika nyarwanda
1. Afrique
![]()
Afrique ni umusore w'imyaka 20, amazina ye ni Kayigire Josué, akaba yaravukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Mu minsi ishize, uyu musore yavuze ko yatangiye gukora umuziki mu buryo bw'umwuga mu bihe Isi yari yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19 mu 2020.
Ati “Natangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu 2020 mu bihe bya COVID-19. Natangiye umuziki kuko ni bwo nari ndi gusoza amashuri yisumbuye, ntangira kugenda nkora indirimbo abantu bazumva bakambwira ko mfite impano nintacika intege bizagera aho bigakunda.”
Uyu musore wize Ubwubatsi, avuga ko umuziki n'ubwubatsi nta hantu bihuriye, ariko agashimangira ko amashuri yize yamufunguye mu mutwe kandi ibi bikaba ari ingenzi mu rugendo rw'umuziki.
Yubakiwe izina mu buryo bukomeye n’indirimbo yise “Agatunda” imaze amezi 11 iri hanze. Ni indirimbo imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 3.8 kuri shene ye ya Youtube.
REBA INDIRIMBO YA AFRIQUE IHERUKA
2. Bwiza
![]()
Umuhanzikazi ukizamuka, Bwiza Emerance wazanye izina rya Bwiza, ubarizwa muri KIKAC Music, ni umwe mu bagezweho muri iki gihe mu ndirimbo yise 'Exchange'.
Ni we wahize abandi mu irushanwa rya 'The Next Diva' rizajya ritegurwa buri myaka ibiri na KIKAC Music mu rwego rwo gushakisha impano z'abakobwa mu muziki.
Uyu mukobwa w'imyaka 21 asanzwe yiga ibijyanye n'Ubukerarugendo muri Mount Kenya University. Yamuritswe na KIKAC Music Label ahuriyemo na Mico The Best ku wa 17 Nzeri 2021. Akunzwe cyane mu ndirimbo yise “Ready” imaze kurebwa na Miliyoni 1.8 kuri Youtube mu mezi 6.
REBA “EXCHANGE” INDIRIMBO NSHYA YA BWIZA
3. Yampano
![]()
Uyu musore ubusanzwe witwa Uworizagwira Florien, amaze igihe gito mu muziki kuko muri Werurwe 2021 ni bwo asa n'uwawutangiye mu buryo bweruye ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Priave'.
Uyu musore uvuka mu karere ka Nyamasheke, avuga ko yiyise Yampano nyuma yo kubona ko mu muryango we ari we wenyine wabaye umuhanzi usibye se wacuranze gitari muri korali.
Mu biganiro bitandukanye agenda akora mu itangazamakuru, yumvikanisha ko yabaye mu buzima bushaririye dore ko yigeze no gufungwa amezi abiri.
Avuga ko icyo gihe yari yabeshyewe n'umukobwa w'umuturanyi wavuze ko yamufashe ku ngufu akamutera inda n'indwara zidakira, gusa ibimenyetso bya gihanga byagaragaje ko uwo mukobwa adatwite atigeze anasambanywa muri icyo gihe.
Mu kiganiro yigeze gutanga yavuze ko icyo gihe ubwo yari muri gereza yagize kwiheba bigera n’aho yanga izina rye 'Uworizagwira'.
Yampano utaragize ibihe byiza ubwo yari atangiye ubuzima bw'umusore i Kigali, byageze aho ajya gukora akazi ko gufasha abafundi [ubuyede] igihe hubakwaga umuhanda wa Rwampara.
Uyu muhanzi wari muri ako kazi k'ubuyede yigiriye inama yo kujya muri studio ya Unlimited Records ariko agahisha ko abayeho nabi. Icyo gihe Producer Odilo wakoreraga muri iyo studio yabonye ko abayeho nabi amukorera indirimbo 12 ku buntu.
Inzu ifasha abahanzi ya TB Music Entertainment yabengutse ubuhanga bwe, kuri uri ubu ni umwe mu bahanzi ifasha mu bijyanye na muzika ndetse n'ubujyanama mu buhanzi.
Yampano ari mu bamaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu kwandika ndetse no kuririmba mu ijwi rinyura amatwi ya benshi.
Yari mu bahanzi bahataniraga igihembo cy'umuhanzi mushya mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022 bitangwa na radiyo ya Kiss FM. Iki gihembo cyaraye cyegukanywe na Chriss Eazy.
Indirimbo eshatu aherutse gushyira hanze zirimo iyitwa 'Mayibobo', 'Uworizagwira' ivuga ku nkuru mpano ndetse n'iyitwa 'Uwo Muntu'. Ni indirimbo wumva zihariye mu bijyanye n'ubutumwa buzigize buri muntu wese ashobora kwisangamo.
REBA INDIRIMBO “UWOMUNTU” YA YAMPANO
4. Okkama
![]()
Osama Massoud Khaled mu muziki akoresha izina rya Okkama. Uyu musore w'imyaka 21, yize amasomo y'umuziki mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo.
Ni imfura mu muryango w'abana batanu. Se ni umwarabu ukomoka muri Oman nubwo hari imirimo akorera mu Rwanda, naho nyina ni Umunyarwandakazi.
Amaze kumenyekana mu ndirimbo zirimo 'Iyallah' yazamuye izina rye, “Puculi”, “Weekend” yahuriyemo na Mistaek na Yuhi Mic “No” aheruka gushyira hanze, n'izindi.
5. Chris Eazy
![]()
Umuhanzi Nsengimana Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy amaze igihe gito atangiye kuba icyamamare. Kuva mu mwaka wa 2020 yatangiye gukorana na Junior Giti akimara gusoza amashuri yisumbuye.
Amaze gukora indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa “Fasta”, “Amashu”, “Inana” igezweho cyane mu rubyiruko muri iki gihe, n'izindi. Anyuzamo agakorera ibihangano bye muri studio ya Junior Giti yitwa Giti Music ikorwamo na AoBeats wahoze akorana na Chriss Eazy mu Itsinda rya Octagons.
Uyu musore uretse kuba ari umuririmbyi, aheruka kwinjira mu byo guhanga imyambaro ahereye kuri 'collection' yise 'Ewuana Collection'. Chriss Eazy anatunganya amashusho y'indirimbo ndetse inyinshi mu ze ni we uba wazikoreye.
Mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022, byatanzwe mu ijoro ryo kuwa 30 Ukwakira 2022, Chriss Eazy yegukanyemo bibiri; icy’umuhanzi mushya ndetse n’icy’indirimbo nziza y’impeshyi, akaba yacyegukanye abicyesha indirimbo ye “Inana” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 4.5.
REBA INDIRIMBO “INANA” YA CHRISS EAZY
6. Kenny Sol
![]()
Uyu musore yahoze mu itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse. Kenny sol, ni umusore w’imyaka 25, akaba avuka mu muryango w'abana batatu, we akaba uwa kabiri. Afite umubyeyi umwe ari we se. Yize amashuri abanza ahitwa Kagasunzu, ayisumbuye ayiga muri Ecose Musambira.Â
Yakuze akunda gukina umupira w'amaguru kuko yanakinnye muri academy ya Esperance nyuma akajya muri Kiyovu, ariko aza guhagarika umupira yiyegurira umuziki. Yize umuziki mu ishuri ry'umuziki ku Nyundo.Â
Indirimbo ze zakunzwe harimo 'Haso', 'Say my name', 'Joli' , 'Quality' yakoranye na Double Jay, 'Forget' n'izindi. Ni we wabaye umuhanzi mwiza mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022.Â
REBA INDIRIMBO “QUALITY” YA KENNY SOL FT DOUBLE JAY
7. Vestine & Dorcas
![]()
Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana mu myaka y'ubuto bwabo kugeza imvi zibaye uruyenzi.
Bafite ubuhanga buhambaye ku buryo babasha guhuza ibyo baririmba n'amarangamutima, bakagera n'aho basuka amarira, maze ab'imitima yoroshye kwiyumanganya bikanga.
Aba bana batangiye guhangwa ijisho ubwo bashyiraga hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'Nahawe Ijambo', irimo ubutumwa buvuga ku muntu wahuye n'ibigeragezo ariko akaza gutabarwa n'Imana, akaba ayishima mu buryo bukomeye.
Ishimwe Vestine Taricy [Vestine] yavutse tariki 2 Gashyantare 2004 na Kamikazi Dorcas[Dorcas] we yavutse ku wa 28 Kamena 2006 bose biga mu mashuri yisumbuye.
Aba bombi bavuka kuri Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka. Bavuka ari batandatu mu rugo iwabo, harimo abakobwa bane n'abahungu babiri.
Baririmba muri Goshen Choir y’i Musanze. Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu 2018, ariko mu 2020 ni bwo babashije gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere. Ubu bari gufashwa mu muziki na Murindahabi Irénée mu nzu ifasha abahanzi yitwa M. Irene Entertainment.
REB INDIRIMBO “ARAKIZA” YA VESTINE & DORCAS
8. Ariel Wayz
![]()
Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] ni umwe mu bahanzi bagezweho. Yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2000. Ni uwa Gatandatu mu muryango w’abana barindwi. Yasoje amasomo y'umuziki ku Nyundo mu 2018.
Mu buhanzi bwe afatira urugero kuri Bruno Mars ndetse n'Umwongerezakazi Ella Mai Howell. Uyu mukobwa ni umwe mu bahoze muri Symphony Band. Aherutse gukorera igitaramo gikomeye i Burundi aho yeretswe urukundo rwinshi, yakirwa nk’umwamikazi.
REBA INDIRIMBO “BAD” YA ARIEL WAYZ
9. Alto
![]()
Uyu musore ubusanzwe witwa Dusenge Eric, ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda. Uyu muhanzi yamenyakenya mu ndirimbo zirimo 'Ntaribi', 'Byambera' n'izindi.Â
Uyu muhanzi wahoze muri Ladies Empire yari iya Oda Paccy, ni umwe mu bahanga bari muri muzika ariko badakunze guhabwa agaciro. Ari mu bahanzi bagezweho ariko ntahabwa agaciro kamukwiriye na cyane ko nta bitaramo akunda kugaragaramo.
REBA INDIRIMBO “AGASENDA” YA ALTO FT SOCIAL MULLA
10. Ruti Joel
![]()
Ruti Joël ni umuhanzi ukizamuka, ariko uri mu bakunzwe. Yamenyekanye mu ndirimbo 'Igikobwa'. Umwihariko ni uko ahuza umuziki ugezweho na gakondo ni n'umwe mu bagize itsinda ribyina gakondo ryitwa 'Ibihame Culture Troupe'.
Uyu musore ni mubyara wa Jules Sentore ndetse bose bakora umuziki wa Gakondo bakanahuza isano y'amaraso nk'abuzukuru ba Sentore Athanase bose bakomoraho inganzo.
-
4 Apps to Edit and Browse Instagram content #rwanda #RwOT
For those who want to browse and edit Instagram content [â¦]
The post 4 Apps to Edit and Browse Instagram content appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/apps-edit-browse-instagram-content/
-
Alain Mukurarinda yavuze ko abanyarwanda bajya muri RDC bakwiye gushishoza #rwanda #RwOT
Mukurarinda yavuze ko kugeza ubu umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) utifashe neza, ariko nta gikuba cyacitse gusa Abanyarwanda bakorerayo ingendo cyangwa abanyeshuri bajya kwigayo bagomba kwigengesera.
Umubano w’ibihugu byombi ukomeje kumera nabi dore ko Inama nkuru y’umutekano ya RDC yo ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, yasabye Guverinoma yayo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, ndetse ikanafunga imipaka ihuza ibyo bihugu.
Ibi niko byaje kugenda ndetse ku cyumweru tariki 30 Ukwakira, u Rwanda rwavuze ko icyemezo cya RDC cyo kwirukana Ambasaderi warwo giteye isoni, ndetse rwongeraho ko Kinshasa ikomeje kurwitwaza mu bibazo by’imiyoborere n’umutekano muke biyugarije.
Mukurarinda avuga ko mu gihe u Rwanda rurajwe inshinga no kugira ngo umubano w’ibihugu byombi wongere usagambe, RDC yo itabikozwa kuko ngo iyo biza kuba byo ntiyari ikwiye kwirukana Ambasaderi Karega.
Mukurarinda yasabye Abanyarwanda kwitwararika Ati: “Baramutse batangaje intambara ku Rwanda, na rwo rufite ibyemezo rwafata, kuba bavuga biriya ntibivuze ko u Rwanda rusinziriye, ariko icyo navuga, Abanyarwanda bakwiye kumva ko umubano urimo igitotsi. Yego nta byacitse bihari ariko niba hari amagambo n’imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwira, ufite iby’ingenzi agiye gukorayo abe aribwo ajyayo mu gihe biri ngombwa, ariko mu gihe bitari ngombwa akabireka kandi bagashishoza igihe bagiyeyo.”
Mukurarinda avuga ko iyo abayobozi bavuze amagambo nk’ariya ku Rwanda, bihita bigira ingaruka kuko abaturage bamwe batangira gutyaza imihoro, bakibasira Abanyarwanda bakorerayo ibikorwa by’ubushabitsi n’ibindi ndetse bikagera n’ubwo batangira gutoteza no kwica Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Abakurikiranira hafi Politike y’Akarere basanga icyemezo cyafashwe na Leta ya Congo ari ibibazo isanzwe izi ariko yirengagije, akaba ari umusaruro wabyo.
Umusesenguzi Me Mutabingwa Aloys agira ati: “Ibyo mbona nonaho ni nka bimwe by’umurwayi wa Malaria ujya kwa muganga akagura ibinini by’umutwe kandi bitavura Malaria. Kiriya gihugu kirimo Malaria y’imitegekere, imiyoborere n’ubuzima bwaho bakiyongeraho abakijyamo bamera nk’abagiye ahantu hatari ubutegetsi. Bari bakwiye guhera ku gukemura icyo kibazo noneho bakabona gukemura n’ibindi bafite muri rusange.”
Me Gasominari Jean Baptiste we avuga ko RDC aho guhangana n’ibibazo byayo, ahubwo ibigereka ku bandi.
Ati: “Ibyo bakoze ni ya ndwara ikomeje kugaragaza ibimenyetso, aho kugira ngo bakemure ikibazo ahubwo bagashaka uwo bagitwerera ari nayo mpamvu bahaye amasaha 48 Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC.”
Mukurarinda yongeye gushimangira ibyo Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza, ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ziryamiye amajanja ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC, kubera ubushotoranyi bukomeje gufata indi ntera bushingiye ku mikoranire y’Ingabo za RDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Source : https://imirasire.com/?Alain-Mukurarinda-yavuze-ko-abanyarwanda-bajya-muri-RDC-bakwiye-gushishoza
-
Somalia: Abagera ku 100 bishwe n’ibisasu, 300 barakomereka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nibura abagera ku 100 bapfuye mu gihe abagera kuri 300 bakomeretse, nyuma y’ibisasu bibiri byaturikirijwe mu Murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, nk’uko (…)
-
'Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n'Igihugu' â Jeannette Kagame #rwanda #RwOT
Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ibaruwa Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika, yandikiye urubyiruko, arusaba kwirinda guheranwa n'ibizazane uko byaba bingana kose.Bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko, ni uburwayi bwo mu mutwe. Madamu Jeannette Kagame aratanga impanuro ndetse n'uko abona iki kibazo cyakemuka.
Ni ibaruwa yasohotse mu kinyamakuru Igihe.com', ariko kubera ubutumwa buremereye bukubiyemo, twiyemeje kuyisangiza n'abasomyi ba Rushyashya.
'Ndatsikamiwe ariko simperanwa. Mfite inkovu ariko ntizintera ubusembwa. Ndababaye ariko ndacyafite icyizere. Ndananiwe ariko imbaraga ntizishira. Mfite umujinya ariko si umuranduranzuzi. Ndihebye ariko sindakurayo amaso'.
Bavuga burya ko nta joro ridacya! Umwijima waryo uko ungana kose! Ngo n' 'Uburere bunyuza imfura mu mwijima'. Kandi iteka urumuri rukawuganza!
Aho wenda ntitwigiza nkana?
Bavuga ko tutazi abana bacu,
Bakanenga ibiganiro byo mu miryango yacu.
Binubira ko umuryango mugari utererana abari mu mage.
Nk'Umuryango kandi tukagawa y'uko dutoneka ibikomere by'abo bikekwa ko twatereranye, ngo twirengagije impamvu z'agahinda kabo. Biranashoboka ko aha haba harimo ukuri, kimwe n'uko habamo kwirengagiza ukuri, ibi byo bikaba byanatera impungenge.
Uburyo uburwayi bwo mu mutwe bwakirwa mu muryango, ntibisobanura iteka ko nta rukundo ruhari, ahubwo ni uburemere bwo kutamenya no gusobanukirwa ubwo burwayi no kwanga kwemera ko turembye kuko 'Imfura ishinjagira ishira'! Maze abantu bagahitamo uburyo budahangana n'ubu burwayi, bikabasenya kurushaho.Â
Nyamara twese turabizi, burya Imfura ntiheranwa!
Twahangana dute n'ikibazo cyo kudasobanukirwa uburwayi bwo mu mutwe, by'umwihariko agahinda gakabije? Hari byinshi bidushavuza,bimwe muri byo, tukabinyura hejuru:
Ihungabana rihererekanywa ibisekuru n'ibisekuruza.
- Gutakaza umuco wacu kubera umuvuduko w'iterambere ry'isi.
- Icyuho gikabije mu bukungu n'imibereho y'abantu.
- Kwirukira ibintu no kugira ibyishimo by'akanya gato.
- ⦠N'ibindi ntarondora.
Birakabije. Siko mubibona?
'Nta mubyeyi ubura uko agenza, amaburakindi ku we yo akamushegesha!'
Mbega ukuntu bibabaza ababyeyi,
Kubura uburyo ugenza ngo uramire uwawe,
Umukize agahinda kamugereye,
Agahinda kabo nabo karumvikana!
Mbega ukuntu sosiyete ishobora kwirengagiza ubu burwayi,
Ndetse bigafatwa nkaho ari ibisanzwe!
Mbega ukuntu gukira ibikomere bigoye,
Nyamara kandi bikaba ari ngombwa,
Kuko nta buhungiro bundi twizeye.
Nubwo twakerensa ubu burwayi, ingaruka zabwo zo zihoraho (zirimo ubushomeri, impinduka za hato na hato z'imibereho, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'iyindi myitwarire idahwitse, kwiyangiza byavamo no kwiyahura), zitugeraho twese hatitawe ku mbaraga zose dukoresha ngo abana bacu barusheho kubaho neza.
Ibi bibazo bitwigirizaho nkana, bikatwereka ko hari byinshi tutazi!
Kuganira kuri ibi bibazo, ntibigamije guhangana mu mvugo no kwitana ba mwana. Si ukugira ngo tumenye uri mu kuri cyangwa uri mu makosa, dukeneye kumenya icyadufasha guhangana n'ikibazo cy'uburwayi buzahaza ubuzima bwo mutwe maze tukagira ubuzima bwiza.
Guhangana n'indwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko rwacu, ntibyagakwiye gufatwa nk'umukino wo guhangana hagati y'abato n'abakuze; aho bashinjanya kugira intege nke cyangwa kutagira icyo bitaho, nyamara bakirengagiza uburyo imiryango n'inshuti baremererwa cyane n'ibyo bibazo.
Ni urugamba turwana duhererekanya ariko tugamije kugerera ku murongo w'intsinzi rimwe nk'umwe w'abasiganwa kandi twese ntawe usigaye.
Mbibarize rero bana bacu,
- Ni iki twakora ngo tubafashe? Twakora iki ngo dufashanye?
- Ese mwe, uruhare rwanyu rwaba uruhe mu gihe mwaba mubonye ubwo bubasha?
- Mu gihe Igihugu gikora ibishoboka byose ngo kibahe amahirwe, mukoreshe ubwenge, ubumenyi n' impano zanyu mu iterambere rigezweho, bijyanye n'ishusho mwifuza guha ubuzima bwanyu, mwabungabunga ubuzima bwanyu mute kugira ngo mukomeze kubaho, gukora neza no kubona andi mahirwe mashya?
Hari abakwibaza ko ababyeyi batumva agahinda kanyu! Burya benshi muri twe nk' ababyeyi, tuzi umubabaro icyo ari cyo! Nubwo uyu munsi ari mwe duhangayikiye, akenshi kubera igishyika tugirira urubyiruko, mu by'ukuri, ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe byibasira abato bitaretse n'abakuru!
Ku bakuru nabo bagifata urubyiruko rwacu ko ntacyo rushoboye, nagira ngo mbamare impungenge ko urubyiruko rwacu, rusanzwe rurangwa n'imbaduko no guhanga ibishya! Ntakabuza ruzatugeza ku iterambere dushaka, twese duharanira, kandi bemye muri iyi si yihuta.
Nk'undi mubyeyi wese ubifuriza icyiza, reka nsoze ngira inama buri wese:
- Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n'Igihugu, ababyeyi bawe, n'umuryango mugari; kandi nawe wiyiteho.
- Iyiteho bihagije, kandi wumve ko nta pfunwe gusaba no guhabwa ubufasha ukeneye.
- Iyiteho bihagije, kandi ntiwirengagize ubushobozi wifitemo bwo kuba uwo wifuza kuba no kuba imbarutso y'impinduka.
- Iyiteho bihagije, ku buryo wibona wageze ku nzozi zawe.
- Iyiteho bihagije, wiha intego, wishakemo n'imbaraga zo kuyigeraho.
Guhangana n'ijoro ry'icuraburindi, ni umukoro kandi ugoye. Nyamara ukaba umukoro wa ngombwa, ugusaba ubudaheranwa.
Reka mbabwire ko iyo umuntu yiyemeje kandi akagerageza, agira icyizere n'imbaraga zidakuka nk'izo nkura muri iri sengesho:
'Nyagasani,
Umpe amahoro y'umutima wakira ibyo ntashoboye guhindura,
Urampe imbaraga n'ubushobozi bwo guhindura ibyo nshoboye,
Umpe ubwenge n'ubushishozi bwo kumenya itandukaniro rya byombi.'
J.K
Â
The post 'Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n'Igihugu' â” Jeannette Kagame appeared first on RUSHYASHYA.
-
Aline Gahongayire yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 22 amaze mu muziki kitabirwa n'ibyamamare(AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Ni igitaramo cyaraye kibaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022 muri Kigali Serena Hotel aho kitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye.
Iki gitaramo yahaye izina rya 'Glory Thanksgiving Gala Night' mu rwego rwo kwishimira ibyiza yagezeho mu myaka 22 amaze mu muziki, yafashijwe n'umuhanzi Niyo Bosco ndetse na Nel Ngabo.
Nyuma y'uko itsinda ry'abaririmbyi ryashyuhije abantu bari bitabiriye iki gitaramo ryari risoje, Aline Gahongayire yahise aza ku rubyiniro aririmba indirimbo zirimo 'Ndanyuzwe', 'Nta banga', 'Iyabivuze', 'Warampishe', 'Hari impamvu' n'izindi aho yahise aha umwanya Serge Rugamba ngo na we yerekane impano ye.

Hahise hakurikiraho Niyo Bosco maze ahera ku ndirimbo ye itarajya hanze y'icyongereza maze ahita ahamagara Aline Gahongayire ngo baririmbane indirimbo bakoranye yitwa “Izindi Mbaraga”.
Gahongayire yahise yanzika n'indirimbo ye yise 'Ndanyuzwe'. Yavuze ko iyi ndirimbo yayikorewe na Ishimwe Clement akunze kwita Bishop we. Ati 'Iyi ndirimbo iri kuri album yanjye ya karindwi yakozwe na Bishop Clement. Clement arahari? Uriya niwe producer wanjye!'
Muri iki gitaramo Aline Gahongayire yafashe umwanya azirikana Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana, anatanga igihembo cy'ishimwe yamugeneye cyashyikirijwe mushiki we.
Gahongyire yavuze ko Buravan yishyuriye amafaranga y'ishuri umwana umwe mubo arera ndetse akaba yaritabye Imana nta mwenda asigayemo mu gihe umwana we agikomeje amasomo.
Ashimangira ko nubwo yitabye Imana nta mwana afite mu maraso ariko hari uwo yasize kandi uyu munsi akaba abayeho mu buzima bwiza abikesha Yvan Buravan.
Ni igitaramo cyitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye byiganjemo abo mu myidagaduro.

Amwe mu mazina azwi yitabiriye iki gitaramo harimo Rev. Dr Antoine Rutayisire, Ntarindwa Diogène [Atome], Massamba Intore, Ruti Joel, Boubou, Jules Sentore, umuramyi Simon Kabera, Niyo Bosco, Nel Ngabo, Bishop Dr Fidele Masengo, Producer Ishimwe Clement washinze Kina Music, Igor Mabano, Pastor Barbara Umuhoza, Mike Karangwa, Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency International Rwanda, YAGO, Fatakumavuta, Chita Magic, Dj Brianne, n'abandi.
























