Author: webrwanda

  • APR FC yatsinze Gorilla FC,Kiyovu Sports na AS Kigali zirasitara #rwanda #RwOT

    Igitego cya Mugunga Yves ku munota wa 29 w'umukino nicyo cyafashije APR FC kwegukana amanota 3 mu mukino wa shampiyona wayihuje na Gorilla kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Ikipe ya APR FC niyo yabashije kubona intsinzi yonyine mu bigugu byakinnye uyu munsi kuko Kiyovu Sports na AS Kigali zanganyije zose.

    APR FC iri gutozwa n'Umutoza Ben Moussa Abdessatar nyuma yo guhagarika Adil Mohamed,yongeye kubona amanota 3 nyuma y'aho mu minsi ishize yanganyije na Espoir FC 0-0 i Rusizi.

    Ikipe ya AS Kigali yanganyije na Bugesera 0-0 mu mukino Bugesera FC itishimiye imisifurire kuko yangiwe igitego ishinjwa ko yaraririye nyamara amashusho yagiye hanze yagaragaje ko bitabayeho.

    Kiyovu Sports yanganyije na Rutsiro FC ibitego 2-2 nyamara yabanje gutsinda 2-0 I Rubavu.

    Rayon Sports, Mukura VS na APR FC niyo makipe 3 yabashije gutsinda ku munsi wa 8 wa Shampiyona.

    Rayon Sports iracyayoboye urutonde rw'agateganyo mu gihe Marines FC itaratsinda umukino n'umwe ariyo iri ku mwanya wa nyuma.

    UKO IMIKINO Y'UYU MUNSI YAGENZE:

    RUTSIRO FC 2-2 KIYOVU SPORTS
    AS KIGALI 0-0 BUGESERA FC
    ESPOIR FC 1-1 GASOGI UTD
    RWAMAGANA 1-1 ETINCELLES FC
    APR FC 1-0 GORILLA FC

    URUTONDE RUSANGE RW'UKO AMAKIPE AHAGAZE NYUMA Y'UMUNSI WA 8 WA SHAMPIYONA [AMANOTA IKIPE ZIFITE KU YAMAZE GUKINIRWA]:

    1. RAYON SPORTS 18/18
    2. KIYOVU SPORTS 17/24
    3. AS KIGALI 14/21
    4. APR FC 14/21
    5. MUSANZE FC 15/24
    6. GASOGI UTD 11/24
    7. POLICE FC 11/24

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yatsinze-gorilla-fc-kiyovu-sports-na-as-kigali-zirasitara

  • Perezida Kagame yaganiriye na William Ruto bahuriye mu Misiri #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu Misiri aho yitabiriye inama yiga ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe, kuri iki cyumweru yabonanye na mugenzi we wa Kenya, Dr. William Ruto.

    Nk'uko bitangazwa n'ibiro bya Perezida Kagame, abakuru b'ibihugu byombi baganiriye ku mubano uzira amakemwa hagati ya Kenya n'u Rwanda ndetse nuko warushaho gutera imbere.

    Amakuru yizewe agaragaza ko Perezida Kagame na Perezida Ruto banagarutse ku bibazo by'umutekano mu karere ka Africa y' iburasirazuba (EAC) n'uko byabonerwa umuti.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-william-ruto-bahuriye-mu-misiri

  • RPL: Kiyovu Sports umwuka wari uheze, Bugese… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje, hakinwa umunsi wa munani wa shampiyona. Imikino igera kuri ine yatangiye ku isaha ya saa 15:00, nta kipe n’imwe yabashije kubona amanota atatu kuko zose zanganyije.

    Kiyovu Sports yashakaga kwisubiza umwanya wa mbere yari yasuye ikipe ya Rutsiro FC, ariko ntabwo byayihiriye kuko Rutsiro FC yaje kubahagama. Kiyovu Sports yatangiye ikina umupira bigaragara ko ishaka amanota atatu imbumbe, ndetse iza kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Erissa Ssekisambu ku munota wa 37. Igice cya mbere cyenda kurangira, Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Iracyadukunda Eric. 

    Kiyovu Sports kuva umwaka ushize iri mu makipe aba ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, ariko ikagenda itakaza amanota ahantu hatacyekwaga

    Amakipe yagiye kuruhuka muri Kiyovu Sports ikizere ari cyose, gusa bagarutse mu gice cya kabiri amazi atakiri yayandi. Ku munota wa 76 Bandu Olivier ukinira Rutsiro FC yaje kubona igitego cya mbere cya Rutsiro FC, ndetse bakomeza kwataka Kiyovu Sports. Ku munota wa 95 Watanga Jules yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Rutsiro FC, cyatumye Kiyovu Sports agahinda kayifata ikiniga kiba cyose, bataha bibaza uburyo babuze umwanya wa mbere. 

    Kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo As Kigali yari yakiriye Bugesera FC, amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Bugesera FC mu minota ya nyuma yaje kubona kufura yabyaye igitego, ariko umusifuzi avuga ko habaye kurarira. Bugesera FC muri rusange ntabwo bishimiye icyemezo cy’umusifuzi, ndetse bataha bemeza ko bambuwe amanota yabo.

    I Rusizi ikipe ya Espoir FC yari yakiriye Gasogi United banganya igitego kimwe kuri kimwe, naho Rwamagana City inganya na Etincelles FC igitego kimwe kuri kimwe. Umukino uri busoze umunsi wa 8, urahuza ikipe ya APR FC iribwakire Gorilla FC kuva ku isaha ya saa 18:30.

    As Kigali imaze imikino ibiri yikurikiranya idatsinda igitego 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122608/rpl-kiyovu-sports-umwuka-wari-uheze-bugesera-fc-itaha-yitonganya-122608.html

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we William Ruto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 06 Ugushyingo 2022, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya, Dr William (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-mugenzi-we-william-ruto

  • U Rwanda na RDC bafashe umwanzuro ukomeye ku mibanire #rwanda #RwOT

    U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiyemeje gukomeza ibiganiro, biganisha ku guhosha umwuka mubi ukomeje kuba hagati y'ibihugu byombi.

    RDC imaze iminsi ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bw'igihugu, ibirego u Rwanda ruhakana.

    Ku rundi ruhande, u Rwanda narwo rushinja RDC gukorana n'umutwe wa FDLR mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

    Kuri uyu wa Gatandatu, ba Minisitiri b'Ububanyi n'amahanga, Dr Vincent Biruta w'u Rwanda na mugenzi we wa RDC, Christophe Lutundula, bagiranye ibiganiro i Luanda muri Angola.

    Aba bayobozi kandi bagize umwanya wo kuganira na Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo by'u Rwanda na RDC.

    Itangazo ry'ibyavuye muri iyo nama rigaragaza ko mu ntego zayo harimo no kongera kubaka umwuka w'icyizere hagati y'u Rwanda na RDC.

    Ni inama yabanjirijwe n'iyahuje inzego zishizwe iperereza rya gisirikare, hagamijwe gusuzuma uburyo hakubahirizwa gahunda yashyiriweho i Luanda ku wa 6 Nyakanga 2022.

    Imyanzuro igaragaza ko muri iyo nama, ba minisitiri bemeranyije “gukomeza ibiganiro bya politiki hagati y'abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y'u Rwanda, nk'uburyo bwo gukemura umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi by'abaturanyi.”

    Muri iyo nama kandi hemeranyijwe ko hoherezwa itsinda ry'ingabo z'akarere zishinzwe kugenzura ibibazo bishingiye ku mipaka (EJVM), rikajya kugenzura uko ibintu byifashe i Goma.

    Imyanzuro kandi ivuga ko inzego zishinzwe abayobozi b'inzego z'iperereza bazakomeza ibiganiro.

    Ba minisitiri kandi bemeje ko hakomeza kuba inama zo guhuza ibikorwa ku biganiro bya Luanda n'ibya Nairobi, basaba umuhuza kwegera ibi bihugu mu gihe bibaye ngombwa.

    Iyi nama ibaye mu gihe Perezida Tshisekedi aheruka kuvuga ko mu gukemura ikibazo hagati y'u Rwanda na RDC yari afite uburyo bubiri: dipolomasi n'intambara.

    Yavuze ko yabanje ubwo bwa mbere, ariko ngo amaze gusanga butabyara umusaruro, ku buryo yahise asaba urubyiruko kujya mu gisirikare ku bwinshi, hakaafungurwa ibigo bibafasha kujyamo mu ntara 26.

    Kuri uyu wa Gatanu RDC yatangaje ko hamaze kuboneka abantu barenga 2000 bashaka kwinjira mu gisirikare.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/u-rwanda-na-rdc-bafashe-umwanzuro-ukomeye-ku-mibanire

  • Kimenyi Titto yasazwe n’ibyishimo abura icyo avuga nyuma yo kwegukana TikTok Rwanda Awards 2022 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Bwa mbere mu Rwanda hatanzwe ibihembo ku bakoresha urubuga rwa TikTok bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2022 aho igihembo cyegukanywe na Kimenyi Titto aho yahawe umwanya akabura icyo avuga kubera ibyishimo.

    Ni ibihembo byatanzwe mu birori byabereye kuri Hilltop Hotel i Remara mu ijoro ryo ku wa 5 Ugushyingo 2022, byitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko dore ko ari rwo ruza ku isonga hano mu Rwanda mu gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok.

    Mu Rwanda hari abayobotse uru rubuga batangira kurukoresha bashyiraho video zisusurutsa benshi, ari nabyo byatumye hategurwa ibi bihembo ngo hashimwe abitwaye neza kandi bafashije benshi gususuruka.

    Abateguye iri rushanwa rya TikTok Rwanda Awards bavuze ko iri rushanwa ryatangiye harimo abahatanye 30, nyuma y’amatora yabaye haje kuvamo 15, hasigaramo abandi 15, nyuma y’andi matora havuyemo 5 hasigara 10 ari na bo bageze final bagombaga gutorwamo abantu babiri bahembwa.

    Uwegukanye umwanya wa mbere muri ibi bihembo yahawe igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Rwf), ni mugihe uwa kabiri yahawe amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000 Rwf).

    Aba TikTokers 10 bari bageze ku kiciro cya nyuma cyatoranyijwemo babiri bahembwe ni;

    Afsan wa Mutawanya, Bizzow Bane, Yvette wa Nzaramba, Feza, Funny boy, Ravanelly, General benda, GreySon manzi, Buryohe TV na Titto Kimenyi

    Ibirori byo guhemba abitwaye neza kuri TikTok mu Rwanda byari biteganyijwe ko biri butangire saa 17:00′ z’ejo hashize ku Cyumweru kuri Hilltop Hotel i Remera, gusa byageze ku isaha ya saa 17:43′ ubona icyumba cyari kuberamo ibi birori nta bantu benshi barahagera, gusa abashinzwe ‘protocole’ bo wabonaga babukereye mu mikenyero myiza bategereje kwakira abaza, Dj Selecta Uno yasusurutsaga bake bari bamaze kuhagera mu ruvange rw’imiziki myiza ari na ko umunyarwenya Taikun Ndahiro wari uri kuyobora ibi birori akomeza gucishamo agasusurutsa abahageze.

    Abari bari kuza babanzaga gutambuka kuri ‘Red Capet’ ubona ko baberewe cyane ndetse bafata n’amafoto y’urwibutso.

    Abantu bakomeje kuza gake gake bigeze Saa 20:26′ MC Taikun Ndahiro yahaye umwanya abitabiriye ibi birori bajya gufata amafoto n’ibyamamare kuri TikTok.

    Buri wese wari witabiriye yahawe amahirwe yo gufata ifoto y’urwibutso n’umu-TikToker akunda.

    Saa 21:30′ Mc Taikun Ndahiro yahamagaye itsinda ry’abasore babiri bavukana fella muzic ryageze ku rubyiniro ririmba indirimbo zabo zirimo ‘Icyuhebe’, ‘Imboni’.

    Saa 21:42′ umuhanzi Chibo yahamagawe ku rubyiniro aririmba indirimbo ye yise ‘Panda’ avuga ko imaze ubyumweru bitatu isohotse.

    Saa 21:46′ MC Taikun Ndahiro yatangaje ko hagiye gutangazwa uwatsinze mu irushanwa rya TikTok Rwanda Awards 2022, avuga ko hari bubanze guhembwa uwa kabiri nyuma bagahemba uwa mbere.

    Saa 21:59′ habaye igikorwa cyo guha Certificate aba-TikTokers 10 bageze mu ciciro cya nyuma cy’irushabwa. Bose bahamagawe ku rubyiniro bahabwa certificate zigaragaza ko bahatanye mu irushanwa rya TikTok Rwanda Awards 2022 banafata ifoto bari kumwe bose. Izi certificate zatanzwe na Humble Design.

    Nyuma yo gutanga certificates hatangajwe uwegukanye umwanya wa kabiri wa ‘Second Best TikTok Influencer Award 2022’, Greyson Manzi ni we wegukanye iki gihembo ahabwa n’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000Rwf). Iki gihembo cyatanzwe na MB Simba Safaris Rwanda ltd.

    Nyuma yo kwegukana iki gihembo Greyson Manzi yashimiye buri wese wamushyigikiye haba uwamutoye n’uwamufollowinze kuri TikTok.

    Mbere y’uko hatangazwa uwegukanye igihembo nyamukuru, MC Taikun Ndahiro yahamagaye ku rubyiniro umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda uzwi nka ‘Jowest’.

    Umuhanzi Jiwest yageze ku rubyiniro saa 22:20′ aririmba indirimbo ze zirimo ‘Hejuru’, ‘Ndatinda’, ‘Agahapiness’. Uyu muhanzi yishimiwe bikomeye n’abitaniriye ibi birori bamufasha kuririmba indirimbo ze zose.

    Saa 22:40′ umuyobozi wa TikTok Rwanda Manzi Cray wari uhagarariye ‘Udustars’ nk’umuterankunda nkunga mukuru w’iri rushanwa uba mu mahanga yatangaje ko uwegukanye igihembo nyamukuru, ati “The winner of Best TikTok influencer award 2022 is Kimenyi Titto”.

    Kimenyi Titto ni we wahawe igihembo nyamukuru ahabwa n’amafaranga y’u Rwanda Milliyoni imwe (1,000,000Rwf), agirwa na Brand ambasaror wa Udustars. Nyuma yo kwegukana iki gihembo yahawe umwanya ngo avuge uko yiyumva abura icyo avuga kubera ibyishimo ashimira abamutoye avuga ko iyo batahaba ataba abonye igihembo.

    Mu gusoza ibi birori byo guhemba abitwaye neza kuri TikTok, umuyobozi wa TikTok Rwanda, Manzi Cray yashimiye abitabiriye ibi birori bose k’ubwitange bwa bo, ababwira ko ibiri imbere ari byo byiza cyane.

    Ubundi TikTok ni urubuga nkoranyambaga rwakozwe na companyi yitwa Byte Dance yo mu Bushinwa, rukaba ari urubuga runyuzwaho video ngufi kuva ku masegonda 10 kugeza ku minota 10 ziganjemo imbyino, urwenya ndetse n’amashusho asekeje ahanini agamije gususurutsa abazireba.

    Greyson Manzi wabaye uwa kabiri kuri TikTok

    Kimenyi Titto yatunguwe no kwegukana iki gikombe

    Greyson Manzi (ibumoso) wabaye uwa kabiri na Kimenyi Titto (iburyo) wabaye uwa mbere bafata ifoto y’urwibutso

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kimenyi-titto-yasazwe-n-ibyishimo-abura-icyo-avuga-nyuma-yo-kwegukana-tiktok-rwanda-awards-2022-amafoto

  • 'Abatega indege’ bavuga ko akazi katagipfa kuboneka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babyita gutega indege ariko mu mvugo ya nyayo ni ukwicara ahantu bategereje umuntu uza kubajyana ngo abahe akazi, akenshi kaba ari ak’ubwubatsi, aho (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatega-indege-bavuga-ko-akazi-katagipfa-kuboneka