Author: webrwanda

  • Harmonize na Kajala baritegura kwibaruka nyuma y'iminsi basubiranye #rwanda #RwOT

    Mu butumwa aba bombi banyujije kuri konti zabo za Instagram, bashyizeho amashusho yerekena Kajala Fridah yifashe kunda irimo umwana ndetse bose bandikaho ko bamutegerezanyije amatsiko n'ubwuzu.

    Harmonize na Kajala Fridah basubiranye mu ntangiriro z'uyu mwaka nyuma y'igihe kinini uyu muhanzi arira ayo kwarika asaba imbabazi.

    Nyuma y'iminsi mike basubiranye Harmonize yambitse impeta Kajala amusaba ko yamubera umugore by'iteka undi nawe yemera atazuyaje.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/harmonize-na-kajala-baritegura-kwibaruka-nyuma-y-iminsi-basubiranye

  • Bwa mbere M Irene yavuze ku bakomeje kwibasira Niyo Bosco, amugenera ubutumwa bukomeye #rwanda #RwOT

    Ibi M Irene abivuze nyuma y'imini mike bimenyekanye ko yamaze gutandukana na Niyo Bosco bari bamaze igihe bakorana ndetse ari nawe ureberera inyungu z'uyu muhanzi.

    Kuva itangazo ryasohoka ryemeza ko batandukanye abenshi bakomeje kwibasira Niyo Bosco bamwe bavuga ko atanyurwa ndetse ko azicuza ari nako bamwe bibasira M Irene bamushinja ubusambo ndetse no kwikunda.

    Nubwo amagambo yakomeje kuba menshi aba bombi birinze kugira icyo babivgaho icyakora bagaragaza ko gutandukana kwabo mu mikoranire bidakuraho ubuvandimwe bari bamaze kubaka ariko amagambo muri rubanda akomeza kuba menshi.

    Kuri iyi nshuro M Irene yavuze ko atagishoboye kwihanganira abibasira Niyo Bosco kuko ibihe arimo akeneye abantu kuruta abamusebya bakeneye indonke.

    Ibi yabivuze nyuma y'ikiganiro uwitwa Djihad yakoreye kuri Youtube Chanel yitwa 3DTV akavuga Niyo Bosco anywa urumojyi ndetse ko ibyo yakoze byose yagiye abitambutsa mu butumwa yagiye atanga mu ndirimbo ze.

    Ni ikiganiro kitishimiwe na M Irene nk'umuntu uzi neza Niyo Bosco ndetse asaba abantu kwirinda gukomeza kumukomeretsa.

    Mu butumwa yanyujuje ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati”Nakomeje kwihangana ariko ibi byo birakabije!! Njye muntuke munyite ibyo mushaka byose ariko please mugerageze mwibuke ko Niyo Ari undi muntu. Munyite indyarya umugome nibindi mushaka byose ariko mwibeshyera Bosco nta Rumogi anywa ntanurwo muziho kandi mbibutse ntimumuzi kundusha. mugire n'imbabazi abasa this Kid ari Depressed nimba muri Incuti ze mwakwabaye mubizi. So ibaze ariwowe Umeze nka we nkakubeshyera ibintu nkibi ku ka Rubanda. Njye nateze umugongo nimuhondagure uko mushaka pe!! Gusa ibi muri gukora apart yo gushaka content Ni ubugome. Hejuru ya byose Twese Tuzava kuri Iyi si tubyiganiraho Niyo humura ibi uri gucamo bizashira kandi Imana Niyo izi byose niba koko Hari ibyo ntaguhaye umbabarire kandi nzineza ko uzabona ibyikubye nubasha gukomera ugaca muri ibi nk'umugabo . ukwiriye ibirenze ibi Ntusanzwe uri music machine. @niyobosco_official Ngaho mbahaye Rugari mwitukire ariko basi mugirire impuhwe This Kid . I am sorry Son ni njye wakuzanye muri Uyu mwanda 🙏 Gerageza wumve indirimbo wanditse yitwa #Nzakomora Ijambo kurindi ubundi Usenge byose bigira iherezo”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-m-irene-yavuze-ku-bakomeje-kwibasira-niyo-bosco-amugenera-ubutumwa

  • Abafana ba Rayon Sports biteguye gushyingura Kiyovu Sports (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko ejo hashize abakunzi ba Kiyovu Sports babyutse bakoropa mu gace ko mu Biryogo ahazwi nko mu 'Marangi', bagira bati ” Mwaramutse neza Abayovu mubyuke dusukure Umujyi.”

    Abakunzi ba Rayon Sports na bo banze kurebera maze bakora igisa n'ikiriyo cyo kunamira Kunamira Kiyovu Sports bavuga ko yabavuyemo.

    Ni mu mashusho agaragaramo abakunzi ba Rayon Sports benshi bazwi nka Nkundamatch, Malayika, Wanyanza n'abandi.

    Wanyanza yumvikana agira ati “Bavandimwe nshuti zanjye mwihangane, ibibazo duhuye na byo mwabibonye, nyuma y'uko Kiyovu isukuye Umujyi, nyuma y'uko iteguye ahantu tuzanyura nka ba-Rayon ni yo mpamvu turi hano, yari umuvandimwe wacu igiye akoze akazi ni yo mpamvu twaje kunamira iyi mva ya Kiyovu yaducitse, iducitse tukiyikeneye kuko yari umuboyi wacu.”

    Aba bakunzi ba Rayon Sports bakaba babikoze bicaye imbere y'ikintu kimeze nk'isanduka (bivugwa ko ari ameza begeranyije) baramburaho igitambaro gikoze mu ibara ry'icyatsi n'umweru (amabara ya Kiyovu Sports) bashyiraho n'umusaraba.

    Bari bafite kandi n'umusaraba wanditseho 2022.

    Si ubwa mbere ibi bibaye kuko no muri 2017 ubwo Kiyovu Sports yatsindwaga na Rayon Sports ikayimanura mu cyiciro cya kabiri, abakunzi ba Rayon Sports bayishyinguye ku Mumena.

    Ibi bikaba byaraje nyuma y'uko mu 1985 Kiyovu Sports yabitse Rayon Sports kuri radio ko hari umuhango wo kuyishyingura, ni mu mukino bari bafitanye.

    Uyu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona ya 2022-23 uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 18h. Mu mikino 9 iheruka guhuza amakipe yombi, Rayon Sports yatsinzemo 3, banganya 2 ni mu gihe Kiyovu Sports yatsinzemo 4.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-rayon-sports-biteguye-gushyingura-kiyovu-sports-amafoto

  • Kenya yemeranyijwe na Afurika y’Epfo gukuraho 'visa’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibihugu bya Kenya na Afurika y’Epfo byemeranyijwe gukuriranaho 'visa’ guhera muri Mutarama 2023. Ibyo byatangarijwe mu ruzindiko rw’akazi Perezida Cyril (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/kenya-yemeranyijwe-na-afurika-y-epfo-gukuraho-visa

  • Musanze: Gahunda ya 'Dusasirane’ yahesheje matola abagore 100 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagore bagera ku 100 bibumbiye mu itsinda 'Abesamihigo’ bo mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kamonyi muri Musanze, barishimira gahunda yo kuzigama (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-gahunda-ya-dusasirane-yahesheje-matola-abagore-100

  • Umuburo ku Banyarwanda : Hateganyijwe imvura nyinshi ishobora kwangiza ibikorwaremezo #rwanda #RwOT

    Iki kigo kivuga ko imvura nyinshi iteganyijwe mu ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo ukuyemo agace k’Amayaga. Inateganyijwe kandi mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, aho bizaterwa ahanini n’isangano ry’imiyaga ihehereye ituruka mu Nyanja ngari ya Atlantique n’iy’u Buhinde.

    Iyi mvura nyinshi iteganyijwe iri hagati ya milimetero 80 na 240 mu minsi 10. Meteo Rwanda, yavuze ko imvura nyinshi iteganyijwe izagira ingaruka zirimo ; imyuzure hafi y’imigezi n’ibishanga, inkangu ahantu hatarwanyijwe isuri.

    Izatera kandi kutareba neza imbere ku batwaye ibinyabiziga, bikaba bishobora guteza impanuka. Hari ingaruka ziterwa n’umuvuduko mwinshi w’imivu y’amazi no kwangirika kw’ibikorwaremezo bitabungabunzwe neza n’ibindi.

    Meteo Rwanda yashishikarije abaturarwanda bose n’inzego zibifite mu nshingano gukumira ibiza, kwitwararika no gufata ingamba zijyanye no guhangana n’ibiza hifashishwa amakuru ajyanye n’iteganyagihe rizakomeza gutambutswa muri ibi bihe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umuburo-ku-Banyarwanda-Hateganyijwe-imvura-nyinshi-ishobora-kwangiza-ibikorwaremezo

  • Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y'umubyeyi w'Umunye-Congo #rwanda #RwOT

    Intimba n'icyoba ni byose ku babyeyi b'Abanye-Congo, nyuma y'aho abana babo barenga 3,000 bamaze kwinjizwa mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bitegetswe na Perezida Félix Tshisekedi.

    Mu ijambo Tshisekedi aherutse kuvugira kuri Televiziyo y'igihugu ku wa 3 Ugushyingo, akomoza ku mutekano muke mu Burasirazuba yagize ati 'Igihugu kiraduhamagara, gikeneye imbaraga z'abasore n'inkumi bose… Ndabashishikariza kwibumbira mu mitwe yitwara gisirikare, kugira ngo mufashe ingabo zacu mu rugamba rukomeye zirimo.'

    Imitwe yitwara gisirikare Tshisekedi yavugaga, ni imwe ihabwa imyitozo n'intwaro maze ikabana n'abasivili nk'uko Interahamwe zakoraga mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

    Iyi mitwe iba ishinzwe kwica abatavugarumwe n'ubutegetsi, guteza imvururu no gusahura ndetse no gukomeza gukwirakwiza invugo zibiba urwango ahanini zibasira Abatutsi b'Abanye-Congo, ziganisha ku mugambi wa jenoside ishobora gukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

    Umwe mu babyeyi b'Abanye-Congo utuye mu Mujyi wa Goma (yasabye ko amazina ye ahishwa), yahuye n'abanyamakuru, amarira ashoka ku matama, ubona ko afite intimba ikomeye ku mutima.

    Asepfura, yazamuye ijwi ritumvikanaga neza kubera intege nke agira ati: 'Iyi mitwe yitwara gisirikare nimara gutangizwa noneho benewacu bavuga Ikinyarwanda izabamarira ku icumu. Nta mutekano byatugezaho ahubwo bizatuma ubwicanyi bwiyongera. Uburyo Tshisekedi ari gushakamo amaboko yo kunganira ingabo ntibuhwitse.'

    Ubusanzwe abasirikare bagomba kwinjizwa mu ngabo harebwe ku myaka yabo, ubuzima buzira umuze, hakanategurwa aho bazakorera imyitozo nibura nk'umwaka. Ibyo ariko bikorwa nyuma y'uko ugiye kwinjizwa yagaragaje ubushake.

    Abamaze kwinjizwa bose babikoze kuko Tshisekedi yategetse. Imyaka yabo ntiyitabwaho (harimo abarengeje 30), ndetse ntibasuzumwa indwara z'akarande zishobora gutuma basiga ubuzima mu myitozo.

    Umubyeyi yakomeje ati 'Abana bacu bakunda igihugu ariko si ko bose babasha gukora igisirikare. Biteye agahinda kuba bari gukukumba hatarebwe ibisabwa ku musirikare.' 

    'Ubu turibaza impamvu Tshisekedi atubatse igisirikare kizima mbere y'amage, akaba yorekeye abana bacu mu mirwano FARDC isumbirijwemo na M23.'

    Abanye-Congo baribaza uko abasirikare barenga ibihumbi 130 FARDC ifite bananiwe guhashya M23 ifite abarwanyi batarenga 8,000. 

    Kuri bo, bakunda igihugu ariko bashenguwe bikomeye no kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi buha ibikoresho FDLR, umutwe w'iterabwoba uhora ubicira imiryango, ubatwikira mu nzu, ubafata ku ngufu ukabasambanyiriza abana, ndetse ugasahura umutungo kamere wa Congo.

    Ku wa 18 Ukwakira, Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch) wagaragaje ko FARDC yifatanyije na FDLR mu kurwanya M23. Nyamara M23 irarwanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barimo kwicwa uko bwije n'uko bukeye.

    Yakomeje ati 'Ndabaza Tshisekedi,  ni gute abana bagiye gutozwa ibyumweru bibiri bazahangana  n'abarwanyi ba M23 bamaze ibinyacumi by'imyaka mu gisikare? Ibyo FARDC yananiwe, abana bacu b'abasivili nibo bazabishobora?' 

    'Imitima yacu irahagaze, ibyo turya ntibitugera ku nzoka kubera abana bacu boretswe mu ntambara bataherewe imyitozo ikwiye.'

    Uyu mubyeyi yibukije Tshisekedi ko Abanye-Congo bazi ibibi by'intambara, kandi ingaruka zazo zimaze kubasaguka. 

    Ati 'Imiryango yacu iheze ishyanga kubera intambara. Tubabajwe n'uko Perezida twari turangamiye ngo aduhe agahenge gato ahisemo imirwano nyamara M23 isaba ibiganiro.'

     

    The post Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y'umubyeyi w'Umunye-Congo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/atworekeye-abana-mu-ntambara-intimba-yumubyeyi-wumunye-congo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=atworekeye-abana-mu-ntambara-intimba-yumubyeyi-wumunye-congo

  • Abakozi b’Akarere ka Rutsiro batanze impushya zo gucukura kariyeri bari mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Muri za Kariyeri zicukurwamo umucanga n’urusekabuye mu mugezi wa Bihongora, mu murenge wa Nyabirasi, mu karere ka Rutsiro, abahakoreraga mu mwaka ushize, bavuga ko basabye ubuyobozi ibyangombwa bibemerera kuhakorera, nyuma y’uko ibyo bari bafite birangiye, ngo babwiwe gusaba ibindi, barabikora gusa ariko ntibasubijwe ahubwo batunguwe no kumva ibyangombwa byarahawe abandi, batazi n’igihe byatangiwe.

    Aba ngo basanga uburyo ibyangombwa byatanzwemo bitarakozwe mu mucyo, bagakeka ko mu kubitanga hashobora kuba harajemo uburiganya na ruswa.

    Inama njyanama y’Akarere mu isuzuma yakoze, yasanze koko ubuyobozi bw’Akarere bwaratanze impushya zo gucukura kariyeri mu buryo bunyuranije n’amategeko kandi na komite nyobozi y’Akarere irabyemera. Amakosa yabayeho ngo yatewe n’abatekinisiye nk’uko bigarukwaho na Murekatete Triphose umuyobozi w’akarere.

    Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro Nyirakamineza M.Chantal avuga ko iki kibazo cyashyikirijwe inzego zibishinzwe kugirango abo bizagaragara ko babigizemo uruhare babiryozwe.

    Ubugenzuzi bw’Inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro bwasanze impushya z’ibyangomba zirindwi zaratanzwe mu buryo budakurikije amategeko.

    Kubw’ibyo yahise isaba ko ubugenzuzi bwimbitse bucukumbura iby’ impushya 38 zatanzwe mu karere kose. Ku bibazo nk’ibi kandi umwanzuro w’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, bwasabye inzego zirebwa n’iki kibazo gucukumbura ibibazo biri mu bucukuzi bwa kariyeri muri Rutsiro na Rubavu mu migezi ya Sebeya na Bihongora.

    Ivomo:RBA

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abakozi-b-Akarere-ka-Rutsiro-batanze-impushya-zo-gucukura-kariyeri-bari-mu-mazi-abira