Author: webrwanda

  • Umuhanzikazi Bwiza yemereye ikintu gikomeye Messi nyuma yuko Argentine itwaye igikombe cy'isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Bwiza wamamaye hano mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye harimo Ready, My day, Exchange n'izindi yemereye Inka umukinnyi Lionel Messi nyuma yuko ikipe ya Argentine akinira itwaye igikombe cy'isi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Bwiza yashyize hanze ifoto ya Lionel Messi maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Sorry for this 😂 but am Happy and very Happyyy♥️♥️♥️ @leomessi ♥️♾️ntazabibona ark muhaye INKA🤣🤣 “.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-bwiza-yemereye-ikintu-gikomeye-messi-nyuma-yuko-argentine-itwaye-igikombe-cyisi/

  • Lionel Messi yaciye impaka atwarira igikombe… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino w’amateka kuri iki Cyumweru saa kumi n'imwe kuri Lusail Stadium, ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yaherukaga gutwara igikombe cy’isi giheruka cya 2018 yatsindiwe kuri penariti na Argentine, yo yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2014 ariko birangira itsinzwe n’u Budage. 

    Uyu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wari uri gukinwa ku nshuro ya 22. Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yageze ku mukino wa nyuma itsinze Morocco ibitego 2 muri 1/2, naho ikipe y’igihugu ya Argentine yo yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe y’igihugu ya Croatia ibitego 3 muri 1/2.

    Abakinnyi 11 ba Argentina babanje mu kibuga: Martinez; Molina, Romero, Otamendi, Tagliafico; De Paul, Enzo Fernández, Mac Allister; Di María, Messi, Julián Álvarez.

    Abakinnyi 11 b’u Bufaransa babanje mu kibuga: Lloris; Koundé, Varane, Upamecano, Theo Hernández; Griezmann, Tchouaméni, Rabiot; Dembélé, Giroud na Mbappe.

    UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA

    Ikipe y’igihugu ya Argentine umukino warangiye itsinze penariti 4-2.

    Penariti za Argentine zatewe na:

    Lionel Messi arayinjiza

    Paulo Dybala arayinjiza

    Paredes arayinjiza

    Montiel arayinjiza

    Penariti z’u Bufaransa zatewe na:

    Mbappe arayinjiza

    Kingsley Coman umuzamu ayikuramo

    Tchouameni ayitera hanze

    Kolo Muani arayinjiza

    Agace ka kabiri karangiye amakipe yombi agikomeje kunganya ndetse hanongerwaho indi minota 3, ariko birangira habuze gica hitabazwa Penariti.

    Messi ukoze amateka atwara igikombe cy’isi

    115′ u Bufaransa bwabonye penariti ku mupira Gonzalo Montiel yari akojeje intoki utewe na Mbappe, Mbappe n’ubundi yahise ayitera atsinda igitego cya 3.

    114′ u Bufaransa bwari buri kugerageza kwishyura, ndetse bunabona koroneri.

    113′ mu kibuga hari habaye imirwano kubera ikosa Parades yari akoreye Camavinga.

    108′ Lautaro Martinez yarekuye ishoti riremereye maze Lloris ntiyafata neza, umupira usanga Messi ahagaze neza atsinda igitego cya 3.

    Argentine n’ubundi niyo yatangiye agace ka kabiri ikina yataka cyane.

    Iminota 15 y'agace ka mbere yarangiye amakipe yombi akinganya ibitego 2-2.

    Mbappe wakoze ibishoboka byose ariko bagatsindirwa muri penariti

    104′ Argentine yahushije igitego kidahushwa Lautaro Martinez ari imbere y’izamu wenyine, atinda gutera umupira mu izamu asanga Upamecano yahageze umupira awukuraho nta nkomyi.

    96′ Argentine yari iri imbere y’izamu ry’u Bufaransa ishaka igitego ku mupira wari uhinduwe na De Paul ariko urarenga.

    95′ Didier Descham yongeye gusimbuza havamo Rabiot ukina mu kibuga hagati, hinjiramo Fofana nawe ukina mu kibuga hagati.

    92′ Lionel Messi yagerageje gucenga Camavinga, ngo yinjire mu rubuga rw’amahina ariko biranga.

    Ikipe y’igihugu ya Argentine niyo yatangiye iminota y’inyongera ikina isatira.

    Iminota 8 y’inyongera yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2 -2, maze bajya kuruhuka kugira ngo bagaruke gukina iminota 30 y’inyongera.

    6 w’inyongera Lionel Messi yarekuye ishoti ripima amatoni ari inyuma y’urubuga rw'amahina, ariko umuzamu w’u Bufaransa akora akazi gakomeye umupira awushyira muri koroneri.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye, hongerwaho iminota 8 y’inyongera.

    90′ u Bufaransa bwagumye kwataka cyane binyuze kuri Mbappe wariye karungu, nyuma yo gutsinda ibitego 2.

    81′ Mbappe yahise aterekamo igitego cya kabiri cy’u Bufaransa, ku mupira yari ahawe na Thuram, ibintu bisubira bubisi.

    80′ u Bufaransa bwabonye penariti ku ikosa ryari rikozwe na Otamendi arikorera Kolo Muani, maze Mbappé ayitereka mu izamu mu buryo bworoshye.

    Guhera ku munota wa 72 kugeza ku munota wa 77, ikipe y’igihugu ya Argentine yihariye umupira burundu ndetse inagera imbere y’izamu, ariko umuzamu w’u Bufaransa aragoboka imipira ayikuramo.

    Kimwe mu bitego Messi yatsinze

    70′ Didier Descham yasimbuje havamo Hernandez na Griezmann, hinjiramo Camavinga na Kingsley Coman.

    69′ Kylian Mbappe yagerageje uburyo bwa mbere bwo gutsinda igitego, ariko atera ishoti riremereye rinyura hejuru y’izamu.

    66′ Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yabonye koroneri ariko Valane ayiteye Kolo Muani ashyira ku mutwe, umupira ntiwajya mu izamu urarenga.

    64′ Di Maria wagize uruhare mu bitego 2 bya Argentine, yavuye mu kibuga hinjiramo Acuna.

    61′ u Bufaransa bwagerageje gushaka igitego cyo kwishyura, Theo Hernandez yahinduye umupira imbere y’izamu ariko ba myugariro ba Argentine bakomeza kwitwara neza cyane, umupira bawukuraho.

    59′ Argentine yashoboraga kubona igitego cya 3 ku bufatanye bwa Di Maria, Julian Alvarez na Messi ariko umupira urarenga.

    54′ Adrien Rabiot yabonye ikarita y’umuhondo, ku ikosa yari akoreye De Paul wari umucitse ashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina.

    50′ u Bufaransa bwabonye koroneri iterwa na Griezmann, ariko Martinez ufatira Argentine ayifata nta nkomyi.

    49′ De Paul watakira Argentine yarekuye ishoti ripima amatoni, ariko umuzamu ararifata.

    48′ Ba myugariro b’u Bufaransa bari bari gukina Ibintu bidasobanutse, bigatuma abakinnyi bakina imbere ba Argentine babaka imipira ku buryo bworoshye.

    Igice cya kabiri cyatangijwe n’ikipe y’igihugu ya Argentine ndetse inatangira izamukana umupira neza, Mac Allister ageregeza gutsinda igitego cya 3 ariko umuzamu arawufata.

    Argentine niyo yarangije igice cya mbere iyoboye umukino n’ibitego 2-0.

    3′ w’inyongera Raphael Valane yagerageje gushaka Mbappe ngo amuhe umupira ariko biba imfabusa, kuko ba myugariro ba Argentine bari bamufashe atabasha no kunyeganyega.

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye hongerwaho iminota 7.

    44′ u Bufaransa bwatatse cyane bushaka igitego, ariko Thuram wari ufite umupira awuburira mu birenge bituma Lionel Messi awumwaka ku buryo bworoshye.

    40′ u Bufaransa bwasimbuje hakiri kare, havuyemo Dembele na Oliver Giroud hinjiramo Thuram na Kolo Muani waherukaga gutsinda igitego asimbuye kuri Morocco muri 1/2.

    35′ Argentine yabonye igitego cya 2 ku mupira mwiza Lionel Messi yahaye Mac Allister maze nawe awushyira kwa Di Maria, ahita  atera umupira mwiza mu izamu  Lloris ayoberwa uko byagenze.

    25 kugeza ku munota wa 31 ikipe y’igihugu ya Argentine yari iri gukinira imbere y’izamu ry’u Bufaransa ishaka igitego cya 2, ndetse inabona imipira y’imiterakano n'ubwo ntacyavagamo.

    21′ Argentine yabonye penariti ku ikosa ryari rikozwe na Dembele atega Di Maria, maze Lionel Messi ahita ayitereka mu nshundura Argentine ihita ibona igitego cya 1.

    19′ U Bufaransa bwabonye kufura ku ikosa ryari rikozwe na De Paul atega Theo Hernandez, ariko Griezmann ayiteye Olivier Giroud ashyira ku mutwe umupira unyura hejuru y’izamu.

    16′ Argentine yongeye guhusha igitego kitaratwa ku mupira Messi yari atanze, ariko Di María awutera hejuru y’izamu ugwa mu bafana.

    13′ U Bufaransa bwageze imbere y’izamu bwa mbere ku mupira Mbappe yari ahaye Rabiot,   nawe agerageje kuwumusubiza ariko asanga Mbappe yatinze.

    8′ umunyezamu w’u Bufaransa yagize ikibazo nyuma yo kugongana na Lionel Messi, ariko abaganga bamwitaho ntiyasohoka mu kibuga.

    7′ Raphael Valane yakuyeho umupira imbere y’izamu washoboraga kuvamo igitego awushyira muri koroneri, Uyu mupira wari utewe na De Paul.

    4’ikipe y’igihugu ya Argentine yashoboraga kubona igitego ku mupira wari utewe na Julian Alvarez, ariko Lloris aratabara umupira arawufata.

    3′ De Paul yakoreye ikosa Adrien Rabiot mu kibuga hagati.

    Ku munota wa 1 w’umukino ikipe y’igihugu y’u Bufaransa niyo yatangije umukino, ariko Mbappe ahita awurenza.

    Abakinnyi ba Argentine bishimira igikombe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123971/live-argentine-iri-gukina-nu-bufaransa-mu-mukino-wanyuma-wigikombe-cyisi-123971.html

  • Messi yafashije Argentina kwegukana igikombe cy'isi 2022 #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu mupira w'amaguru,Lionel Messi yageze ku nzozi ze zo kwegukana igikombe cy'isi mu mupira w'amaguru nyuma yo gutsinda ubufaransa penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 120.

    Muri uyu mukino wari ishyiraniro,Argentina yatsinze ibitego 2 mu gice cya mbere ariko Ubufaransa bubyishyura mu minota 12 ya nyuma y'umukino,amakipe yinjira mu minota y'inyongera,Argentina ibonamo igitego kiza kwishyura mu minota 2 ya nyuma n'Ubufaransa.

    Uwavuga ko Argentina yayoboye igihe kinini uyu mukino ntiyaba yibeshye kuko yatangiye ibonana cyane ndetse iri hejuru mu kwambura imipira byatumye ibona uburyo bubiri budakomeye hakiri kare ariko ntibwagira icyo buyimarira.

    Ku munota wa munani w'umukino,Rodrigo De Paul yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko urengera ku ruhande nyuma yo guhindurirwa icyerekezo na Varane.

    Ku munota wa 17,myugariro Theo Hernandez yatakaje umupira usanga Messi na bagenzi be bawinjirana mu rubuga rw'amahina arikoAngel Di Maria awutera mu kirere ari wenyine.

    Ku munota wa 21,Argentina yabonye penaliti nyuma y'aho Angel Di Maria asize Ousmane Dembele yinjira mu rubuga rw'amahina,uyu ahita amutega.

    Iyi penaliti yinjijwe neza na Lionel Messi bituma Argentina iyobora umukino kare.

    Iyi Argentina yari hejuru bikomeye,yakomeje kurushya cyane Ubufaransa byatumye ku munota wa 35 Angel Di Maria atsindira Argentine igitego cya kabiri ku mupira mwiza wazamukanwe na Alvarez,awuha Messi nawe awuha Alexis MacAllister wari mu rubuga rw'amahina ari nawe wahise awuha Di Maria aratsinda.

    Umutoza Didier Deschamps w'u Bufaransa yabonye bimukomeranye akora impinduka ku munota wa 41aho Ousmane Dembele na Olivier Giroud basimbuwe na Randal Kolo Muani na Marcus Thuram.

    Igice cya mbere cyarangiye Argentina iyoboye n'ibitego 2-0 ndetse irusha bikomeye Ubufaransa.

    Kuriya gusimbuza k'Ubufaransa kwagize akamaro gakomeye kuko mu gice cya kabiri bwatangiye kugumana umupira no gutegeka hagati nyuma y'aho mu cya mbere bwari bwanizwe na Enzo Fernadez,Rodrigo de Paul na Mac Allister.

    Icyakora Argentina yanatangiye iki gice ibotsa igitutu aho ku munota wa 49,aho Lionel Messi yazamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso, awuhindura kwa Rodrigo De Paul wateye adahagaritse, ishoti rifatwa neza na Hugo Lloris.

    Ku munota wa 58,Julián Álvarez yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, ashatse kuroba umunyezamu w'Ubufaransa umupira ukubita igiti cy'izamu, Hugo Lloris arawufata. Byari birangiye.

    Ubufaransa bwakomeje kugenda bugaruka mu mukino byatumye ku munota wa 78 bubona penaliti nyuma y'aho Nicolas Otamendi yagushije mu rubuga rw'amahina Randal Kolo Muani wari umusize.

    Iyi penaliti yinjijwe neza na Kylian Mbappe gusa umunyezamu Martinez yakoze ku mupira umurusha imbaraga.

    Bidatinze ku munota wa 81,Messi yazamukanye umupira ararangara Kingsley Coma arawumwaka arawirukankana awuhereza Kylian Mbappe wahise awutera ishoti rikomeye adahagaritse uruhukira mu nshundura. Ibintu byahise bizamba ku ruhande rwa Argentina nyuma yo kwishyurwa.Hongeweho iminota 8.

    Ubufaransa bwakomeje kugariza izamu rya Argentina ariko Marcus Thuram na Kolo Muani ntibitwara neza.

    Ku munota wa 7 w'inyongera,Messi yateye ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina umunyezamu Lloris ahita awukuramo.Iminota 90 yarangiye ari 2-2 hongerwaho inyongera.

    Mu gace ka mbere k'inyongera,Argentina yaruhije Ubufaransa kuko kajya kurangira Lautaro Martinez yahushije ibitego 2 byabazwe.

    Ku munota wa 108,Lionel Messi yatsindiye Argentine igitego cya gatatu ku mupira yasonze mu izamu nyuma yo gukurwamo na Hugo Lloris ubwo wari utewe na Lautaro Martinez nyuma yo guca mu rihumye Ubufaransa.

    Ntabwo byoroheye Argentina guhangana n'aba Bafaransa bari bagizwe n'abirabura benshi kuko ku munota wa 108 Montel yakoze ku mupira mu rubuga rw'amahina,umusifuzi atanga penaliti.

    Iyi penaliti yinjijwe neza na Kylian Mbappe ahita yuzuza ibitego 8 mu irushanwa anatsinda 3 ku mukino wa nyuma.

    Ubufaransa bwahuye n'uruva gusenya ubwo ku munota wa nyuma wa 120,Randal Kolo Muani yasigaranye n'umunyezamu wa Argentina Martinez,amukubita ishoti rikomeye undi awugaruza amaguru.Uyu yahise yifata mu mutwe ari nako Argentina yahise izamukana umupira uhabwa Martinez wari mu rubuga rw'amahina,awutera umutwe ujya hanze.

    Umukino wongeweho iminota 3 urangira nta kipe ibonye igitego hahita hakurikiraho gutera penaliti.

    U Bufaransa nibwo bwabanje gutera penaliti ya mbere,yinjizwa na Kylian Mbappe.Messi yahise akurikiraho yinjiza iya Argentina yagendaga gahoro cyane.

    Kinglsley Coman yateye penaliti ya kabiri y'Ubufaransa ikurwamo na Emiliano Martinez.

    Argentina yahise itererwa na Paulo Dybala arayinjiza neza.Penaliti ya gatatu y'u Bufaransa yatewe na Aurelien Tchouameni ijya hanze.Leandro Paredes yatsinze penaliti ya gatatu ya Argentine.

    Randal Kolo Muani yatsinze penaliti ya kabiri ku ruhande rw'u Bufaransa mu gihe Gonzalo Montiel yatsinze penaliti ya kane yahesheje Argentine gutsinda 4-2, yegukana Igikombe cy'Isi cya 2022.

    Ku myaka 35 n'iminsi 177, Lionel Messi yabaye umukinnyi wa kabiri ukuze watsinze igitego ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi nyuma ya Nils Liedholm wo muri Suede wabikoze afite imyaka 35 n'iminsi 264 mu 1958 bakina na Brazil.

    Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ari kumwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ni bo bashyigikirije iki gikombe Kapiteni wa Argentine, Lionel Messi.

    Iki gikombe cy'isi cyaherekejwe na miliyoni 45$.

    U Bufaransa bwa kabiri bwahawe miliyoni 32$, Croatia ya gatatu ni miliyoni 26$ naho Maroc yabaye iya kane ni miliyoni 22$.

    Kuri uyu mukino wa nyuma, Lionel Messi ni we watangajwe nk'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.Yatsinze ibitego bibiri birimo penaliti.

    Umukinnyi wo hagati,Enzo Jeremías Fernández ukinira Benfica, w'imyaka 21, ni we wabaye umukinnyi muto w'irushanwa ry'Igikombe cy'Isi cya 2022.

    Emiliano Martínez usanzwe ukinira Aston Villa ni we wabaye umunyezamu w'irushanwa. Yayifashije cyane kugera ku mukino wa nyuma no kwegukana iki Gikombe cy'Isi.aho yakuyemo penaliti ku Buholandi no ku Bufaransa ndetse akuramo ibitego byinshi.

    Kylian Mbappe Lottin ni we wahawe igihembo cya rutahizamu watsinze ibitego byinshi “Golden Boot” kuko yatsinze ibitego umunani muri iri rushanwa, arusha kimwe Messi.

    Yabaye umukinnyi wa kabiri utsinze ibitego 3 ku mukino wa nyuma,akurikiye Geoff Hurst w'Umwongereza wabikoze 1966 batsinda Ubudage .

    Kapiteni wa Argentine,Lionel Messi,usanzwe ukinira PSG yo mu Bufaransa, ni we wahembwe nk'umukinnyi w'irushanwa ry'Igikombe cy'Isi cya 2022.

    Yatsinze ibitego birindwi kuva mu matsinda kugeza ku mukino wa nyuma. Yatanze kandi imipira 3 yabyaye ibitego kuri bagenzi be.

    Iki ni igikombe cya 3 cy'isi Argentina itwaye nyuma y'icyo 1978,1986 na 2022.Ubufaransa bufite 2 bya 1998 na 2018.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yafashije-argentina-kwegukana-igikombe-cy-isi-yari-imaze-imyaka-35

  • Argentina yatwaye igikombe cy'isi 2022 itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma, Lionel Messi ahembwa nk'umukinnyi w'irushanwa #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'umupira w'amaguru hirya no hino ku isi bari bamaze iminsi berekeje amaso mu gihugu cya Qatar ahabereye igikombe cy'Isi 2022, ni igikombe cyegukanywe na Argentina itsinze ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki cyumweru.

    Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Lusail Stadium wakurikiwe n'abantu 88,966 ndetse barimo n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida w'igihugu cy'u Bufaransa, Emmanuel Macron ndetse n'abandi batandukanye.

    Ikipe y'igihugu ya Argentina niyo yatangiye neza uyu mukino ubwo ku munota wa 23 gusa Lionel Messi yabonye igitego cya mbere kuri Penaliti yari ikorewe Angel Dimaria.

    Dimaria wagize umukino mwiza, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 36 w'umukino bityo igice cya mbere kirangira Argentina iyoboye ku bitego 2-0.

    Mu gice cya kabiri cy'uyu mukino ikipe y'u Bufaransa niyo yitwaye neza kuko ku munota wa 80 Kylian Mbappe yabonye igitego kuri Penaliti ndetse aza no gutisinda ikindi gitego nyuma y'umunota umwe, ibi bikaba byatumye amakipe yombi asoza umukino mu minota 90 ari ibitego 2-2 byatumye berekeza mu minota 30 y'inyongera.

    Iyi minota ikaba yabonetsemo ibitego bibiri, kimwe ku ruhande rwa Argentina cyatsinzwe na Lione Messi ku munota wa 108 naho ku ruhande rw'u Bufaransa gitsindwa na Mbappe ku munota wa 118, birangira amakipe yombi yerekeje muri Penaliti.

    Argentine yahise yegukana igikombe cy'isi 2022 itsinze penaliti 4 kuri 2, ku ruhande rw'u Bufaransa abakinnyi bahushije penaliti ni Kingsley Comman na Aurelien Tchouameni.

    Iki gikombe cy'Isi 2022 gitwawe na Argentina gifite umwihariko wo kuba ari nacyo cya nyuma kigiye gukinwa ari amakipe 32 kuko mu cy'ubutaha 2026 kizitabirwa n'amakipe 48.

    Argentina ikaba itwaye igikombe cyayo cya 3 ndetse ikaba inegukanye miliyoni 42 z'Amadorali nk'igihembo Nyamukuru, ikipe yabaye iya kabiri ni U Bufaransa, Croatia iba iya Gatatu naho Morocco yo isoje iyi mikino ku mwanya wa kane.

    Usibye igikombe ndetse n'imidali yahawe abakinnyi ba Argentina ndetse n'u Bufaransa, dore uko ibindi bihembo byatanzwe ndetse n'ababitwaye:

    Umukinnyi muto: Enzo Fernandez (Argentina)

    Umunyezamu: Emiliano Martinez (Argentina)

    Uwatsinze ibitego byinshi: Kylian Mbappe yatsinze ibitego 8 akinira u Bufaransa

    Umukinnyi w'irushanwa: Lionel Messi (Argentina).

    The post Argentina yatwaye igikombe cy'isi 2022 itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma, Lionel Messi ahembwa nk'umukinnyi w'irushanwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/argentina-yatwaye-igikombe-cyisi-2022-itsinze-u-bufaransa-ku-mukino-wa-nyuma-lionel-messi-ahembwa-nkumukinnyi-wirushanwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=argentina-yatwaye-igikombe-cyisi-2022-itsinze-u-bufaransa-ku-mukino-wa-nyuma-lionel-messi-ahembwa-nkumukinnyi-wirushanwa

  • abahanzi nyarwanda barimo Bushali na Ariel Wa… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2022, kizabera mu nyubako ya BK Arena. Diamond uzaba akubutse muri Tanzania ni ubwa mbere agiye kuririmbira muri iyi nyubako nyuma y'uko ahigiye kuzayiririmbamo.

    Muri iki gitaramo azahuriramo n'abahanzi nyarwanda batandukanye barimo; Bushali , Ariel Wayz, Kivumbi King, Confy, Logan Joe na Jowest. Ni igitaramo kandi kizacurangwamo aba Dj nka Dj Pyfo n'itsinda ry'aba Dj nka Nep Djs.

    Diamond ari mu bahanzi bagezweho muri East Africa bafite abakunzi benshi mu Rwanda, si ubwa mbere agiye kuhataramira kuko imyaka yose yagiye agera mu Rwanda yahakoreye amateka.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5.000 Frw mu myanya isanzwe , 10.000Frw muri Floor,  15.000 Frw muri VIP, na 30 muri VVIP.

    Diamond i Kigali

    Ku bantu bazagurira amatike ku muryango ku munsi w'igitaramo bo bizasaba kongeraho andi mafaranga, aho uzajya mu myanya isanzwe azishyura 15.000Frw muri Floor 10.000Frw naho mu myanya y'icyubahiro VIP bazishyura 25.000Frw na 40.000Frw mu myanya ya VVIP.

    Abahanzi bazafatanya na Diamond i Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123969/hamenyekanye-abahanzi-nyarwanda-barimo-bushali-na-ariel-wayz-bazafatanya-na-diamond-gususu-123969.html

  • Meddy yakoreye ibintu bidasanzwe umufasha we ku isabukuru ye y'amavuko (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Buri tariki ya 18 Ukuboza ya buri mwaka, Mimi, umufasha wa Meddy yizihiza isabukuru ye y'amavuko. Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2022, Meddy abinyujije kuri story ya instagram ye yerekanye amashusho aho yararimo kugenda inyuma y'umugore we afashe igice cyo hasi y'ikanzu ye yari yambaye maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Today's her bday, If I don't pick up ur call it's because I am doing this 👇🏾! “.

    Source : https://yegob.rw/meddy-yakoreye-ibintu-bidasanzwe-umufasha-we-ku-isabukuru-ye-yamavuko-video/

  • Argentine yegukanye igikombe cy’Isi itsinze u Bufaransa #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda u Bufaransa kuri penaliti nyuma y’uko bari banganyije 3-3, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye igikombe cy’Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar.

    Iki kibaye igikombe cy’Isi cya 3 Argentine yegukanye mu mateka ya yo, ni nyuma yo gutsindira u Bufaransa ku mukino wa nyuma kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022.

    Benshi bibazaga niba Messi aza kwandika amateka akegukana iki gikombe cyangwa se niba u Bufaransa bwari bubitse icya 2018 buza kukisubiza.

    Lionel Messi yafunguye amazamu ku munota wa 23 kuri penaliti ni mu gihe Angel Di Maria yaje gushyiramo icya 3 ku ku munota wa 36 ku mupira yari ahawe na Alexis Mac Allister.

    U Bufaransa butari bwahiriwe n’igice cya mbere, ku munota wa 41 bwakoze impinduka 2 havamo ba rutahizamu ba yo, Olivier Giroud na Ousmane Dembélè hinjiramo Marcus Thuram na Randal Kolo Muani.

    Rutahizamu Kylian Mbappe yagerageje ibishoboka byose ngo arebe ko yakwishyurira igihugu cye ariko bibanza kwanga.

    Iminota 10 ya nyuma yabaye nk’imperuka kuri Argentine kuko u Bufaransa bwahise bwishyura ibitego 2 byose.

    Kylian Mbappe yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 80 kuri penaliti nyuma y’ikosa Otamendi yakoreye kuri Kolo Muani mu rubuga rw’amahina.

    Ku munota wa 81, Mbappe yashyizemo igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Marcus Thuram. Umukino warangiye ari 2-2 bahita bitabaza iminota 30 y’inyongera.

    Ku munota w’110 Lionel Messi yaje gutsindira Argentine igitego cya 3 ni nako habura iminota ine Kylian Mbappe yatsindiye u Bufaransa igitego cya 3 maze umukino urangira ari 3-3, bahita bitabaza penaliti.

    Argentine yaje kucyegukana kuri penaliti 4-2, Koman na Tchouamen bazihushije.

    Ni amateka kuri Lionel Messi ushobora kuba yakinaga igikombe cy’Isi cye cya nyuma, benshi bemeza ko ashyize iherezo ku mpaka zabibazaga umukinnyi wa mbere ku Isi hagati ye na Ronaldo wasezererewe muri 1/4 ndetse no kuba yari atarabasha gukora ibyakozwe na Diego Maradona uheruka kwitaba Imana cyane ko we yari yarahesheje Argentine igikombe cy’Isi.

    Umwanya wa 3 wegukanywe na Croatia yatsinze ejo hashize Maroc 2-1.

    Lionel Messi yafashije Argentine kwegukana igikombe cy’Isi

    Angel Di Maria yatsinze igitego cya kabiri

    Kylian Mbappe yafashije u Bufaransa ariko biranga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/argentine-yegukanye-igikombe-cy-isi-itsinze-u-bufaransa

  • Umuyobozi wa APR FC yagiriye inama ikomeye Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye Rayon Sports kutirukana umutoza Haringingo Francis bamuziza ko yatsinzwe n'ikipe ye ngo kuko bibaho muri ruhago.

    Uyu muyobozi yasabye Rayon Sports kutagira Haringingo nk'abandi bamubanjirije, batakaje akazi nyuma yo gutsindwa n'iyi kipe y'Ingabo.

    Yagize ati “Impamvu si iyindi ni uko mu mukino habamo ibisubizo bitatu muzi [gutsinda, kunganya no gutsindwa] bityo tujye tubyakira nk'abayobozi kandi b'aba-sportifs.”

    Yongeyeho ati “Mwihangane ntimumwirukane.”

    Kuva mu Ukuboza 2019, Rayon Sports imaze gutandukana n'abatoza bane b'abanyamahanga, ahanini biturutse ku mikino batsinzwemo na APR FC.

    Umunya-Mexique Javier Martínez Espinoza, Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Guy Bukasa n'Umurundi Masudi Djuma batakaje akazi muri Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC.

    Rayon Sports yaraye itsinzwe na APR FC igitego 1-0,iri kugenda itakara mu ruhando rwo gushaka igikombe kuko wari umukino wa kabiri wikurikiranya itsinzwe.

    Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 28,inyuma ya AS Kigali iyoboye urutonde n'amanota 30.APR FC ni iya 3 na 27.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yagiriye-inama-ikomeye-rayon-sports-nyuma-yo-kuyitsinda

  • Uburusiya bwavumbuye ibanga ritangaje ryafasha abasirikare babwo gutsinda Ukraine vuba #rwanda #RwOT

    Uburusiya buvuga ko bugiye kohereza abanyamuziki ku rugamba rwo mu ntambara yabwo muri Ukraine mu rwego rwo kongerera ishyaka (umurava) abasirikare babwo.

    Muri iki cyumweru, minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yatangaje ishyirwaho ry'”umutwe [brigade] w'abahanzi bo ku rugamba”, ivuga ko uzaba urimo abaririmbyi n'abacuranzi.

    Mu makuru y'ubutasi yatangaje kuri iki cyumweru, minisiteri y'ingabo y'Ubwongereza yagarutse ku ishyirwaho ry'uwo mutwe.

    Hagati aho, leta y'Uburusiya yavuze ko Minisitiri w'ingabo Sergei Shoigu yasuye abasirikare bari ku rugamba muri Ukraine.

    Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa Telegram, minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yavuze ko Shoigu “yagiye mu ndege mu turere twagabwemo ingabo anagenzura ibirindiro by'imbere by'imitwe [y'abasirikare] y'Uburusiya mu karere k'igikorwa cya gisirikare cyihariye”.

    Iyi minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yongeyeho ko Shoigu “yavuganye n'ingabo ku rugamba” no mu “kigo cyo kuyoboreramo urugamba” — ariko BBC ntishobora kwemeza igihe urwo ruzinduko rwabereye cyangwa niba Shoigu yarasuye Ukraine ubwayo.

    Urwo ruzinduko rwatangajwe, rubaye mu gihe abategetsi ba gisirikare b'Ubwongereza bavuze ko 'morale' iri hasi ikomeje kuba “intege nkeya cyane muri benshi bo mu gisirikare cy'Uburusiya”.

    Ubwongereza bwavuze ko uyu mutwe mushya w'abahanzi — ukurikiye igikorwa giheruka kuba cyo gushishikariza abaturage gutanga imfashanyo y'ibikoresho by'umuziki bakabiha abasirikare — uhuje n'amateka y'ikoreshwa ry'”umuziki wa gisirikare n'imyidagaduro iteguwe” mu rwego rwo kongera umurava.

    Ariko abategetsi ba gisirikare b'Ubwongereza bakemanze niba uyu mutwe mushya mu by'ukuri uzahugenza (uzarangaza) abasirikare, bahangayikishijwe mbere na mbere n'”ibigero [ikigero] biri hejuru cyane by'abicwa n'abakomereka, ubuyobozi bubi, ibibazo by'imishahara, ibikoresho n'amasasu bidahagije, no kuba nta mucyo uhari ku byo intambara igamije”.

    Igitangazamakuru RBC cyo mu Burusiya cyasubiyemo amagambo ya minisiteri y'ingabo ivuga ko uwo mutwe uzaba urimo abasirikare bakusanyijwe mu gikorwa cya Perezida Vladimir Putin cyo kwinjiza abantu mu gisirikare, hamwe n'”abahanzi babigize umwuga binjiye mu gisirikare ku bushake”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwafashe-umwanzuro-utangaje-wafasha-abasirikare-babwo-gutsinda

  • Meddy yishimanye numugore we wizihiza isabuk… – #rwanda #RwOT

    Mu mashusho ya mbere yashyize hanze, Meddy yari afashe umwambaro w'umugore we agenda ameze nk'utwaje ikanzu umugeni ubona ibyishimo byarenze Mimi.

    Yongeraho ko ibyo aribyo aza kuba amukorera none kuri uyu munsi ati: 'Uyu munsi ni uwe w'amavuko, nintafata fone cyangwa ngo mpamagare mumenye ko ari ibi ndaba ndi gukora.'

    Akomeza amutaka ubwiza kandi agira ati: 'Umugore ubarusha ubwiza yavutse none.' Itariki ya 18 Ukuboza uretse kandi kuba ariyo Mimi yavukiyeho ni n'umunsi w'amateka kuri aba bombi.

    Hari ku itariki nk'iyi mu mwaka wa 2020 ubwo Meddy yateraga ivi agasaba Mimi ko bazabana, undi nawe akabimwemerera akemera ko amwambika impeta.

    Ibi kandi byaje guherekezwa n'ibirori by'agatangaza by'ubukwe bw'aba bombi byabaye muri Gicurasi 2022, bigahuza ibyamamare nyarwanda mu ngeri zitandukanye.

    Aba bombi kandi nyuma y'igihe cyenda kugera ku mwaka, muri Werurwe 2022 Imana yabaye umwana w'umukobwa bise Myla Ngabo.

    Muri iyi minsi hakaba hitezwe ko Meddy wari umaze iminsi itari micye nta ndirimbo ko ashyira hanze iyitwa 'Blessed', izafasha abantu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2022.

    Meddy n’umugore umurutira abandi Mimi

    Meddy akinana na Mimi mu buryo bunejeje

    Bombi bamaze umwaka urenga biyemeje kubana banafitanye umwana umwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123965/meddy-yishimanye-numugore-we-wizihiza-isabukuru-yamavuko-123965.html