Icyemezo kimwemerera guhindura amazina kikaba kiri hano hasi:

Icyemezo kimwemerera guhindura amazina kikaba kiri hano hasi:

Ni indirimbo yakozwe na Evydecks mu Ibisumizi bya Riderman. Yagiye hanze mu buryo bwa 'lyrics'.
Uyu muhanzi atangira avuga ko iyi ndirimbo ayituye abantu bose. Agakomeza avuga ko kwambara amakote cyangwa kwirirwa umuntu agendana Bibiliya atari byo bituma aba umukiranutsi wa nyawe.
Aririmba abacuruza Bibiliya babona abaguzi bake kurusha abacuruza byeri. Mu kurangiza iyi ndirimbo ati ''Uko turushaho kuba benshi ni ko Imana izakomeza kutwicaza ku gatebe k'abasimbura.''Â
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, uyu muraperi yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye agendeye ku magambo yaganiriye na Pst Dr Antoine Rutayisire, usanzwe ari Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.
Ati ''Byatewe n’uko nagiye mbona abantu ugasanga umuntu afite Bibiliya cyanga Korowani ariko ari iby'umuhango. Nabikuye kuri Antoine Rutayisire ambwira ko kuba umurokore atari ukuba ufite Bibiliya. Ikindi nabikomoye ku magambo ari muri Bibiliya avuga ngo n'intugane bwira icumuye karindwi. Gucumura ni ubupagani.''
Akomeza avuga ko bigoye gukizwa kuko umuntu areba agacumura, yatekereza agacumura. Ati ''Turareba tugacumura. Twavuga tugacumura ikibazo ni ukubyemera. Twese turi abapagani icyo twakora ni ukwihana.''
Avuga ko yagiye muri studio amagambo y'iyi ndirimbo agahita amuzamo kuko icyo kuririmba yari yagiyemo agifite mu mutwe.
Yavuze ko mu 2023 agiye kugaragara na cyane ko yitegura gushyira hanze izindi ndirimbo zirimo iyitwa 'Bana muraseka iki?', 'Ibishingwe' n'izindi.
Ati ''Uyu mwaka nari [nkumbuye] abafana banjye nari narabatereranye ariko uyu mwaka nshaka kugaruka.''
Uyu muraperi ni umwe mu bakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'Uruhinja' yatumye amenyekana.
Â
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ko mu gihe batarishyurwa ibirarane by’amafaranga bafitiwe batazigera basubukura imyitozo.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo iyi kipe yagombaga gusubukura imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23 izatangira tariki ya 20 Mutarama 2022.
Gusa ubuyobozi bw’iyi kipe bwatunguwe n’uko abakinnyi banze gusubukura imyitozo kubera ibirarane by’imishahara y’amezi bafitiwe batarahabwa.
Abakinnyi barishyuza iyi kipe ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza 2022 ndetse ko mu gihe batayahawe batazigera basubukura imyitozo nk’uko umwe mu bakinnyi b’iyi kipe yabyemereye ISIMBI.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukaba bwabwiye abakinnyi ko bitarenze ku wa Mbere bazaba bamaze kwishyurwa amafaranga bafitiwe ku buryo ku wa Kabiri bahita basubukura imyitozo bitegura shampiyona.
Kiyovu Sports ifite amanota 30 inganya na AS Kigali ya mbere, izasubukura shampiyona ikina na Gasogi United, ikurikizeho APR FC na Rayon Sports.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-kiyovu-sports-bakomeje-kwigumura
Ni ibirori byabaye mu ibanga, bibera ku Murenge wa Kimihurura. Byitabiriwe na benshi mu byamamare muri sinema nyarwanda nka Ingabire Pascaline uzwi nka Samantha, Antoinette Uwamahoro benshi bazi ku mazina atandukanye arimo Intare y'Ingore, n'abandi.
Hari kandi abanyamakuru b’amazina azwi nka Rose Nishimwe na Aissa Cyiza wa Royal FM.
Ntabwo haramenyekana amatariki yo gusaba no gukwa cyangwa gusezerana imbere y'Imana, ariko amakuru inyaRwanda ifite avuga ko bizaba vuba aha.
Kirenga agiye kurushinga nyuma y'aho mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Nzeri 2015 ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko, mu buryo butunguranye yambitswe impeta na Sebera Eric bakundanaga icyo gihe.
Aba bombi bahise bavuga byeruye ko batangiye urugendo rushya ruganisha ku gushinga urugo. Muri Kamena 2017, Kirenga Saphine yavugiye ku Isango Star ko 'ibye na Eric Sebera byarenze urukundo bihinduka igihango', ndetse avuga ko biteguraga ubukwe.
Uyu mukobwa yamaze imyaka igera kuri itatu yambitswe impeta y'urukundo ariko ibyayo byabaye umuhango gusa kugeza muri Mata 2018 ubwo byamenyekanaga ko Uwineza Ruburika Nicole [Mama Beny] ukina muri City Maid yamutwaye uyu mugabo.
Sebera Eric wari wambitse Kirenga Saphine impeta ya Fiançailles yamenyekanye mu muziki wo mu Rwanda, ubwo yari manager wa Rafiki Coga mu myaka ya 2007 na 2008.
Kirenga Saphine azwi cyane muri filime yitwa 'Sakabaka'; ubu ni umwe mu bakinnyi bakomeye b'iyitwa 'Seburikoko'.
Abarimo Aissa Cyiza bari bagiye gushyigikira KirengaÂ
Bakase umutsima bishimira intambwe bateye 
Nyuma yo gusezerana mu murenge habayeho ibirori by’akatarabonekaÂ
Kirenga yarahamirije karahavaÂ
Kirenga yemera kuba umugore wa Mirindi 
Umugabo wa Kirenga amanika akaboko arahirira kuba uweÂ
Nyuma yo guhamya isezerano barahoberanye biratinda
Iri ni itangiriro riganisha ku kurushinga kw’aba bombi 

Kirenga yari ashyigikiwe n’abo babana mu ruganda rwa sinema 
Akanyamuneza kari kose 


Antoinette Uwamahoro wamamaye muri sinema yari yagiye gushyigikira uyu mukobwa 
Kirenga yari yashyigikiwe n’inshuti n’abavandimwe 

Ingabire Pascaline wamenyekanye nka Samantha ni uku yari yaserutse mu birori bya mugenzi we
Abageni basangiye ifunguro n’abari baje mu birori byabo 
AMAFOTO-Moments Studio
Nyuma ya COVID-19 twavuga ko ubu ubwinyagamburiro bwo kugaragaza icyo umuntu ashoboye bwongeye kugaruka ndetse amahitamo yari buri wese ari kuyakora uko ashaka.
Muri Siporo naho ntagucikanwa. Umwaka wa 2022 usize hari icyizere mu mikino itandukanye ko ishobora kuzahagararirwa neza mu myaka iri imbere, nyuma y’impano zitandukanye ziri kugaragara.
Tugiye kugaruka ku bakinnyi bakiri bato bagaragaje impano zikomeye mu mikino itandukanye, twavuga ko bakomerejeho mu myaka iri imbere byaba isura nziza muri Siporo y’igihugu.
Mu mupira w’amaguru
Nyamurangwa Moses

Umukinnyi wo mu kibuga hagati mu ikipe ya Sunrise FC, uzwiho imbaraga nyinshi ndetse no guhangana gukomeye. Moses w’imyaka 20, mu 2022 yagaragaje ko ashobora kuzagira ejo heza nyuma yo gufasha Sunrise FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere ndetse agafasha ikipe y’igihugu y’abatarenge imyaka 23, ubwo yakinaga nka nimero 6 wayo.
Iradukunda Pascal

Umukinnyi wo mu kibuga hagati ariko ukina agana imbere, ni umukinnyi wa Rayon Sports uzwiho amacenga menshi ndetse no kwigirira icyizere.Â
Uyu musore w’imyaka 17 yamenyekanye muri Rayon Sports ubwo umwaka w’imikino wendaga gutangira, ahabwa imikino ya gicuti, byatumye yigarurira abakunzi ba Rayon Sports, kuri ubu akaba amaze gukina imikino 5 ya shampiyona.
Niyomukiza Faustin

Aherutse kuzuza imyaka 20 y’amavuko, akaba ari umwe mu bakinnyi bazamuye ikipe ya Rwamagana City mu cyiciro cya mbere, nyuma ahita yerekeza muri Bugesera FC akinira nka nimero 3 akaba amaze gutanga imipira igera kuri 3 ivamo ibitego.Â
Faustin yakoranye urugendo n’ikipe y’igihugu Amavubi mu batarengaje imyaka 23 akaba umwe mu bakinnyi twakwitegaho kuzaba nimero 3 ikomeye y'ikipe y'igihugu Amavubi.
Ntarindwa Aimable

Yagiriwe icyizere n’umutoza wa Mukura victory Sports Afahmia Lotfi. Uyu musore yatangiye kugaragara no kugaragaza impano ubwo Mukura yari ifite ikibazo cy’abakinnyi badahagije kandi igomba kwitabira shampiyona nk'ibisanzwe.Â
Aimable ukina nka nimero 6 yari amaze imyaka igera kuri 2 akinira ikipe ya kaminuza y’u Rwanda, ariko igice cya mbere cya shampiyona kigiye kurangira ari mu bakinnyi bafatiye runini Mukura Victory Sports.
Gitego Arthur
![]()
Rutahizamu wa Marine FC akaba umukinnyi w’umunyarwanda ufite ibitego byinshi kuva shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-23 yatangira.Â
Uyu musore witwara nka Sugira Ernest ndetse ufite igihagararo cyenda kungana n'icye, yari mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 akaba atanga icyizere mu gihe kiri imbere ko ashobora kuzaba rutahizamu u Rwanda rurambirijeho.Â
Iradukunda Elie Tatou

Rutahizamu wa Mukura w’imyaka 16 y’amavuko, yazamukiye muri Mukura y’abato, shampiyona ijya gutangira ahita azamurwa mu ikipe nkuru. Uyu musore usatira aciye ku mpande, amaze gutsindira Mukura ibitego 3 akaba ari we wagiye ahindura umukino kenshi. Imikino yagiye mu kibuga asimbuye harimo umukino wa Rayon Sports, Musanze FC n’indi itandukanye.
Kamanzi Ashraf
Nawe ni undi musore wa Mukura Victory Sports wigaragaje mu mwaka dusoje wa 2022. Kubera kwitwara neza byatumye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 anatsinda igitego kimwe rukumbi iyi kipe yatsindiye muri Libya, cyanayifashije gusezerera iki gihugu ubwo bacyakiraga i Huye.
Mu magare
Tuyizere Hashimu
![]()
Ni we uza ku mwanya wa mbere mu bakiri bato ndetse imibare yerekana ko yitwaye neza kurusha abo mu cyiciro cy’ingimbi bose muri uyu mwaka. Uyu muhungu wa Les Amis Sportif, aratanga icyizere cyo kuzaba umusimbura mwiza w’abarimo Areruya Joseph, Ndayisenga Valens n’abandi bazamuye igare i Rwamagana.
Shyaka Janvier
![]()
Ni ingimbi y’ibigango n’igihagararo gikanganye, kimworohereza kwitwara neza muri Sprint. N'ubwo yahuye n’impanuka eshatu mu masiganwa ya 2022, uyu musore wa ANCA yizewe mu bazaserukira u Rwanda neza mu bihe bizaza.
Uhiriwe Espoir
![]()
Umusore wa Nyabihu CC na we ni umwe mu batanga icyizere mu mukino w'amagare kuko yakunze kugaragara mu myanya ya mbere akanegukana irushanwa rya Human Right race ryabereye i Gisagara mu minsi ishize.
Mwamikazi Djazila
Niwe watwaye amarushanwa menshi mu bangavu batarengeje imyaka 18. Uyu mwaka yagaragaje ubuhanga bukomeye kuko akinira Les Amis Sportif ari wenyine agahangana n’andi makipe aba afite abakinnyi benshi arimo nka Bugesera Cycling Club.Â
Umwaka wa 2022 yegukanye amasiganwa agera kuri ane, ndetse akaba umukobwa utanga ikizere mu myaka iri imbere.
Muri Tennis
Joshua ni umwe mu bakinnyi bagaragaje impano ndetse berekana ko imyaka iri imbere azitwara neza. Mu 2022 yitabiriye amarushanwa 4 harimo Exhibition Match in Cameroun, yitabira GMT agera muri 1/4, akina Davis Cup agera ku mukino wa nyuma.Â
Mu Ugushyingo yitabiriye irushanwa rya Cogebank araryegukana, naho mu Ukuboza yitabira irushanwa mpuzamahanga rya Rwanda Open agarukira muri ¼.
Volleyball
Ingabire Hycinthe

Ubu akinira ikipe y'ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro (Rwanda Revenue Authority (RRA) ya Volleyball y'abagore (RRA Volleyball Women Club 'RRA WVC'), akaba amaze igihe gito asinyiye iyi kipe.Â
Mahoro ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri Volleyball by’umwihariko mu bagore akaba akunze gufasha ikipe ye aho byakomeye ayibonera amanota y’itandukaniro.
Steven
Umukinnyi wa Gisagara VC uri gukina umwaka we wa mbere muri shampiyona y'icyiciro cya mbere ya Volleyball. Steven w’imyaka 21, umwaka wabanje wa shampiyona yakinaga mu cyiciro ya kabiri mu kigo cya Don Bosco Gatenga, ari na ho yavuye ajya mu ikipe ya Gisagara.
Basketball
Nyiramugisha Hope

Ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 18. Uyu mukobwa ukomoka muri Kayonza yigaragaje cyane mu mikino y’amashuri ubwo yari Kapiteni wa LDK. Umwaka ushize kandi, Hope usanzwe ukinira ikipe ya The Hoops yajyanye n’ikigo cye mu mikino ya FEASSA yabereye muri Tanzania naho yitwara neza.
Dick Rutatika Sano

Rutatika Sano Dick w’imyaka 18 y’amavuko, wabonye izuba tariki 31 Mutarama 2004, akaba areshya na metero ebyiri na santimetero 6 (2,06 cm). Uyu musore usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball y’ingimbi (U-18), yayifashije kwegukana igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu ryabereye muri Uganda.
Byabahesheje itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Afurika cyabereye i Antananarivo muri Madagascar. Muri iyi mikino ya Zone V, Sano yahembwe mu mukinnyi wahize abandi 'MVP'.
Nyuma y'aho, mu Kuboza 2021, urukiko rw'i Paris mu Bufaransa rumuhamije uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse agakatirwa igifungo cy'imyaka 14, Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka 1 gusa muri gereza.
Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwitwaje ko Muhayimana yajuriye, icyakora abuzwa kurenga imbibi z'Ubufaransa mu gihe itariki y' urubanza rwe mu bujurire itaratangazwa.
Claude Muhayimana yagize uruhare muri jenoside yabaye mu yahoze ari perefegitura ya Kibuye, ari naho akomoka.
Twibutse ko aho mu Bufaransa, uwitwa Laurent Bucyibaruta nawe yahamwe n' uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi anakatirwa gufungwa imyaka 20, ariko ntiyajya kurangiriza igihano muri gereza, hitwajwe uburwayi bwe.
Ubutabera bwo mu Bufaransa rero bukomeje gutera urujijo, dore ko muri icyo gihugu kakiri abajenosoderi bidegembya nka Aghata Kanziga, Gen. Aloys Ntiwiragabo, Col.Laurent Serubuga, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Dr Sosthène Munyemana n'abandi ba ruharwa.
The post Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza. appeared first on RUSHYASHYA.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Mutarama 2023, ubwo yari ajyanwe kwerekana ibikoresho yakoresheje ubwo yicaga mushiki we , ngo yagezeyo ashaka gucika inzego z’umutekano zari zimujyane aho zamurashe agahita yitaba Imana.
Mburenumwe w’imuyaka 45 y’amavuko wavukaga mu Kagari ka Kinigi , yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023 nyuma y’uko habonetse umurambo wa mushiki we yawuhambye aho babanaga mu mbuga.
Nk’uko byatangajwe n’abaturanye ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ngo yajijije mushiki we kuba yarangaga ko agurisha imitungo basigiwe n’ababyeyi babo.
Ni isomwa ry’urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 6 Mutarama 2023, mu cyumba cy’inama cy’akagari ka Gaseke, Umurenge Mutete mu Karere ka Gicumbi.
Cpl Turikumwe yaregagwa ibyaha bibiri harimo gutoroka igisirikare no kwica umugore witwa Uwiragiye Clementine ku bushake uzwi nka Mahirwe biturutse ku bushake, gusa Urukiko rwanzuye ko icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake gihindurirwa inyito maze cyikitwa icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake bikamuviramo urupfu.
Aha niho Urukiko rwa Gisirikare rwanzuye ko Cpl Turikumwe akatirwa igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cyo gukomeretsa umuntu kubushake bikamuviramo urupfu.
Yakatiwe kandi amezi atandatu y’igifungo ku cyaha cyo gutoroka igisirikare, ndetse agahanishwa ihazabu ya miliyoni 4 Frw harimo miliyoni imwe y’umwana wa nyakwigendera, imwe kuri buri mubyeyi wa nyakwigendera, ibihumbi 500 Frw by’umwavoka, ibihumbi 200 FRW by’ikurikirana rubanza n’ibihumbi 20,000 Frw by’igarama y’urubanza.
Icyaha cyo gukomeretsa umuntu biturutse ku bushake bikamuviramo urupfu, Cpl Turikumwe yagikoze mu kuwa 14 Ugushyingo 2022, ubwo yari yagiye kunywera mu kabari ka Uwiragiye Clementine bitaga Mahirwe, naho icyo gutoroka igisirikare gikorwa muri Nyakanga 2022.
Urupfu rwa Mahirwe rwaturutse ku mvururu zaturutse ku kutumvikana ku mafaranga ibihumbi 6,900 Fr yagombaga kwishyurwa na Cpl Turikumwe ku nzoga bari banyoye, ibintu byatumye uyu musirikare akubita ingumi mu rugi ikirahure cyigakomeretsa uyu mugore mu muhogo ariko bikaza kurangira apfuye.
Mu iburanisha ryari ryabaye kuwa 28 Ukuboza 2022, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari basabiye Cpl Turikumwe igifungo cy’umwaka umwe ku cyaha cyo gutoroka igisirikare, naho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake asabirwa igifungo cya burundu.
Uwunganira uyu musirikare yasabye inteko iburanisha koroshya inyito y’ibyaha agahanishwa umwaka umwe w’igifungo, ndetse icyaha cyo gutoroka igisirikare agahanishwa umwaka umwe w’igifungo usubitswe.
Abaregera indishyi bunganirwa na Me Augustin Nzabaramye basabye ko Cpl Turikumwe yatanga indishyi za miliyoni 10 Frw zizifashishwa zirera umwana wa nyakwigendera, impozamarira ya miliyoni ebyiri z’amafaranga kuri buri mubyeyi wa nyankwigendera, ndetse akanatanga miliyoni kuri buri muvandimwe uvukana na nyakwigendera.
Gusa Cpl Turikumwe yari yireguye yemera icyaha cyo gutoroka igisirikare, ariko akavuga ko yishe umuntu bidaturutse ku bushake, ari naho abamwunganira bari bahereye basaba ko bakoroherezwa ibihano agahabwa igifungo cy’umwaka umwe ku kwica umuntu bavuga ko bitaturutse ku bushake no gusubikirwa ibihano ku cyaha cyo gutoroka igisirikare.
Ubwo uru rubanza rwasomwaga abunganira Cpl Turikumwe n’uwunganira abaregera indishyi ntabwo bari bitabiriye uru rubanza.
Ivomo:Umuseke
Umuhanzi ukizamuka mu gihugu cy’u Burundi, Wiz Designer yasohoye indirimbo yise “Be Mine” yakoranye na Double Jay.
Iyi ndirimbo nshya y’uyu muhanzi “Be Mine” cyangwa se “Ba Uwanjye”, igaruka ku nkuru y’urukundo aho umusore aba asaba inkumi kumuha urukundo, amusezeranya ko atazamuhemukira na we akaba uwe, bakazibanira akaramata.
Ni indirimbo yifashishijemo umuhanzi Double Jay umaze kumenyerwa mu Rwanda aho afite indirimbo ‘Inzoga n’Ibebi’ yakoranye na Bruce Melodie na ‘Quality’ yakoranye na Kenny Sol.
“Be Mine” ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Joel Houghton & Jigga Beat ni mu gihe amashusho yatunganyijwe na John Elart.
Wiz Designer amaze gusohora indirimbo 10 mu myaka 2 amaze mu muziki aho harimo izakunzwe cyane mu Burundi nka “Nyampinga”, “Valentine”, “Good Morning”, “Akabandi” n’izindi.
Espoir FC yinjije abakinnyi barenga 12 mu ntangiriro za shampiyona umwaka w’imikino 2022-23, byatumye iba ikipe yaguze nabi ndetse byayishyize habi mu mikino ibanza. Kuri uyu Gatandatu ni bwo Espoir FC yafashe umwanzuro wo gutandukana n’abakinnyi 5 bashinjwa umusaruro udahagije.Â
Muri aba bakinnyi basezerewe harimo abo yari yaguze umwaka ushize, harimo Munezero Fiston wari umaze iminsi adafite ikipe, Byumvuhore Tresor wari umaze gutandukana na Rayon Sports, Bigirimana Issa wayigezemo nta kipe yari afite, Idrissa Dagnogo wari mu mwaka we wa nyuma ndetse na Senyange Ivan.
Munerezo Fiston ubanza ibumoso, nyuma yo gusesa amasezerano na Etoile de l’Est akimara kuyasinya, yongeye kwirukanwa na Espoir FCÂ
Ibi bije nyuma yaho Bisengimana Justin wari wagize uruhare mu kuzana bamwe muri aba bakinnyi nawe yerekewe umuryango mu minsi ishize. Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko aba bakinnyi ndetse n’umutoza Justin wabatozaga, bafitanye inama y’uburyo bagomba kuregamo Espoir FC.Â

Abakinnyi 5 birukanwe
Bisengimana Justin wahembwaga Miliyoni ku kwezi, yari asigaje amwaka n’igice ku masezerano yari yasinye, bivuze ko agomba kwishyuza Espoir FC miliyoni 18 z’amanyarwanda.
Imikino ibanza ya shampiyona 15 igizwe n’amanota 45, muri aya manota Espoir FC yakiniye yatahanye amanota 7. Ukoze ijanisha wasanga Espoir FC ifite umusaruro w’amanota 15.5%. Espoir FC yatsinze ibitego 4 gusa mu mikino ibanza ya shampiyona.Â
Espoir FC na Marine FC ni zo kipe ziri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona n’amanota 7