1.Reka itabi kandi wirinde kuba ahantu hari imyotsi yaryo
Kunywa itabi ni kimwe ubiteza ugutukura kw'amaso. Niba unywa itabi, geregeza bishoboka kurireka kandi wirindi ahantu hari imyotsi yaryo â” aho bari kurinywera. Uretse kuba byagufasha kurinda amaso yawe gutukura, kuva ku itabi bifitiye umubiri ibyiza byinshi cyane.
2.Ntugakoreshe bikabije imiti yo guhindura amaso imyeru
Iyi miti ni ubryo bwihuse bwafasha kugira amaso ahite ahinduka imweru ugihe gito, gusa kuyikoresha bishobora gutuma ikibao gikomera kurusha kucyoroshya. Iyi miti ikoreshwa iba irimo Vasocontrictors â” bikaba bimwe mu byegeranya udutsi dutwara amaraso mumaso. Iyo uyikoresheje cyane, umubiri wubaka uburyo bwo kujya urwanya iyo miti, ibi bigatuma amaso aba imituku cyane birenze. Mugihe ugiye kugura iyi miti mu kugufasha guhindura amaso imyeru, ugomba kwirinda yo yaba ifite bimwe muri ibi bikurikira: Ephedrine hydrochloride, Naphazoline hydrochloride, Phenylephrine hydrochloride na Tetrahydrozoline hydrochloride.
3.Kura imyanda yose mumaso
Nutuntu duto cyane, nk'umukungugu, twagiye mumaso tuba dushobora kwangiza imitsi yo mumaso. Niba wumva utokowe, ntubyiringire, kuko ibi biba bishobora kwandiza agace k'ijisho kitwa Cornea. Ahubwo, ikiza ni ukoza ijisho ryawe. Ijisho waryoza ushyira ugitonyanga cy'amazi mujisho ukanuye, mugihe kimaze kujyamo ugahumbaguza cyane kandi byihuse. Kugira kandi ribe ryacya neza cyane, ushobora gukoresha ikiganza ukarifungura mu gihe igitonyanga gitambukamo. Ushobora kandi no gukoresha amazi, ugakaraba bisanzwe mumaso ukoresheje amazi meza, kandi amaso afunguye. Ibi bituma amazi anyura mumaso akahoza, cyangwa, ushobora gukoresha n'ibikoresho byabugenewe mukoza amaso. Mugihe mujisho harimo imyanda, bishobora kuguteza ikibazo yaba guhumbya cyangwa gufungura amaso.
4.Ryama amasaha umunani buri joro
Kutabona igihe gihagije cya gusinzira ni kimwe mubituma amaso atukura cyane. Niba wumva unanaiwe, waguye agacuho kumunsi, amaso yawe atukuye yatewe nuko utasinziriye bihagije. Abantu bakuru bisaba ko baryama amasaha hagati y'arindwi n'icyenda buri joro, gusa kuri bamwe ari munsi yayo ashobora kuba ahagije kuri bo bitewe n'imiterere y'umubiri.
5.Ruhuka kureba TV no kureba muri mudasobwa
Nubwo waba waryamye igihe kirekire bihagije, ariko ushobora gukomeza kuba ufite amaso atukuye kubera umara igihe kirekire uri kureba TV, cyangwa uri gukoresha mudasobwa. Ibi biterwa nuko abantu iyo bari kureba TV, cyangwa bari gukoresha mudasobwa bahumbya gace bishoboka. Ubushakashatsi bugaragazako byibura wagakwiye gufata 15 yo kuruhuka buri masaha 2 kandi ugafata akaruhuko k'amasegonda 30 mu minota 15 mu gihe waba uri gukoresha mudasobwa cyangwa uri kureba TV. Mugihe uri gufata aka karuhuko, gerageza urebe ahantu kure urebeye nko mu idirishya cyangwa n'ifoto iri ahitaruye mu cyumba uri gukoreramo.
6.Ambara sunglasses (Ray Ban)
Ubushakashatsi buvugako kuba uri kuzuba igihe kirekire cyangwa mu muyaga bishobora gutuma amaso atukura. Mugihe waba wambaye RayBan mu kurinda ko amaso yakira urumuri rukabije, mugihe uri hanze, byagufasha kurinda amaso kuba yakubitwa n'umuyaga cyangwa yagirwaho na UV light zishobora kuyananiza. Kwambara sunglasses ni ingenzi mu kwirinda ko amaso atukura. Urumuri rwinshi rw'izuba rushobora guteza ibibao ku mikorere y'ijisho, bikaba byatuma ritukura cyane.
Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-ibyo-wakora-bikarinda-amaso-yawe-gutukura
Nkuko byatangajwe n'ubuyobozi bw'ikipe y'akarere ka Bugesera binyuze kuri Twitter bemeje aya makuru yo gutandukana kw'impande zombi.
'Ikipe iraba itozwa n'abasigaye muri staff technique, mu gihe hagishakwa undi mutoza mukuru, kwitegura imikino yo kwishyura birakomeje.'
Etienne Ndayiragije atandukanye na Bugesera FC nyuma y'umwaka yari agiye kuhamara asinyiye iyi kipe yo mu ntara y'i Burasirazuba, uyu mutoza akaba yari yatangajwe nk'umutoza mukuru wayo tariki ya 18 Mutarama 2022.
Ndayiragije Etienne yanyuze mu makipe atandukanye arimo Vital'O y'i Burundi , atoza KMC, Mbao City na AZAM FC zo muri Tanzania, ndetse anatoza ikipe y'igihugu ya Tanzania.
Yari akiri mutoÂ
Yari umwe mu baramyi beza
Urupfu rwe rwashegeshe imitima ya benshi barimo abo bari bahuriye muri Healing Worship Team
