Author: webrwanda

  • Si agafu k’imvugwa rimwe muri Golf! Ibyahishu… – #rwanda #RwOT

    Byari nyuma y'aho uyu mukobwa atandukanye na Mbabazi Egide bakundanaga bakanasezerana kubana akaramata.

    N'ubwo byagoranye kumenyakana kw'amazina y'umusore wambitse impeta Miss Aurore Kayibanda, The New Times mu bucumbuzi yakoze yasanze uyu musore yitwa Jacques Gatera akaba ari umushabitsi n'umukinnyi mu buryo butari ubw'umwuga w’umukino wa Golf.

    Amakuru avuga ko ari umwe mu bakinnyi beza bakina umukino wa Golf cyane ko ari mu cyiciro cya 3 handicap Golf; uru ni urwego rw'ubuhanga buhebuje mu mukino wa Golf.

    The New Times yahawe amakuru ko Jaques Gatera yatwaye ibikombe bitandukanye kuva ku mugabane wa Afrika, ndetse no hanze yawo.

    Umwe mu bo bakinana Golf yabwiye iki kinyamakuru ati “Ni umwe mu bakinnyi ba Golf beza nabonye bakina. Ni abakinnyi bake bashobora kumutsinda muri iki gihugu.''

    Uyu muntu bakinana utashatse gutangaza amazina ye yavuze Gatera yari umwe mu bakinnyi ba Golf bageze muri kimwe cya kabiri cya shampiyona ya PMC Golf ya 2022 hamwe n'Umuyobozi wa Kigali Golf Club.

    Jaques Gatera muri iyi mikino yatsinzwe na Andrew Kulaigye wageze ku mukino wa nyuma agatana na Innocent Rutamu wahize abandi.

    Gukina Golf kwa Gatera Jaques ntabwo byatangiriye mu Mujyi wa Kigali cyane ko bivugwa ko byatangiye igihe yimukiye, hamwe n’umuryango we, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuye muri DR Congo, mu 2000.

    Urubuga rw’amakuru rufite icyicaro i San Francisco, muri California , SFGATE, rwamuvuze ko ari ‘Umwe mu bakinnyi ba Golf beza bakiri bato muri Phoenix'. Icyo gihe byari mu 2005 afite imyaka 18 gusa.

    Nk'uko SFGATE ibitangaza, Gatera hamwe n'abavandimwe be, Patrick Kisomanga na Serge Gashegu binjiye muri Golf bigizwemo uruhare na mugenzi we bagenganaga mu itorero, Tim Kloenne.

    Ubwo batangiraga gufata amasomo yo kwiga Golf, Gatera yahise yigaragaza nk’umukinnyi mwiza mu muryango, kuba intyoza muri Golf bitangira ubwo.

    Gatera n'aba bavandimwe babiri twavuze haruguru amakuru avuga ko ari bo bana bonyine ba Therese Mbuya, nyina wabo ukomoka muri RDC na Anaclet Munyurangabo, ukomoka mu Rwanda.

    Amakuru avuga ko nyuma yaho Kayibanda yavuye mu Rwanda akimukira muri Amerika ari ho yahuriye na Gatera.

    Icyo gihe ntabwo byakunze ko binjira mu rukundo kugeza igihe Miss Mutesi Aurore Kayibanda na Mbabazi Egide bakundanaga.

    Amakuru atamenyekana neza ni igihe aba bombi bazakorera ubukwe, ariko inshuti za hafi z'aba bombi zo zihamya ko bishoboka cyane ko ari uyu mwaka.

    Usibye gukunda Golf, Gatera ni umucuruzi. Akora ubucuruzi butandukanye mu Rwanda no muri Amerika. Amakuru ajyanye n'umukunzi yagize mbere yo gukundana na Miss Aurore, ntabwo aramenyekana neza.

    Twiyibutse iby'urukundo rwa Miss Aurore na Mbabazi Egide bari bari baherutse gutandukana…

    Mu mpera z'umwaka wa 2014 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide.

    Icyo gihe ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire kuko akenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe, barebana akana ko mu jisho ndetse banabwirana amagambo meza y'urukundo.

    Ku wa 1 Werurwe 2018 hagiye hanze amakuru yemeza ko Mutesi wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2012 yambitswe impeta y'urukundo na Egide Mbabazi bari bamaze igihe kirekire bakundana, amusaba kumubera umugore bakinjira mu buzima bazabanamo akaramata.

    Egide yambikiye Miss Mutesi Aurore impeta y'urukundo muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

    Icyo gihe amakuru yasakajwe n'umuvandimwe wa Miss Mutesi Aurore, Grace Kamuronsi abinyujije kuri Instagram, atangaza ibihe by'umunezero udashira Mbabazi na Mutesi batangiye bibaganisha ku kurushinga, mu mafoto yasakajwe Miss Aurore byari byamurenze asuka amarira.

    Aba bombi bahanye isezerano imbere y'amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z'inyanja mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, bemeranya kubana ubudahemukirana haba mu byiza no mu makuba.

    Muri Gashyantare 2021 ni bwo Kayibanda yemeje ko yatandukanye n'umugabo we. Aba bombi kuva mu 2019 mu rukundo hagiye havugwamo umwuka mubi gusa babibazwa mu itangazamakuru bakaryumaho.

    Uretse kuba Mutesi Aurore yarabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2012, yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco Nyafurika rya muzika, Festival Panafricain de la Musique mu 2013.Miss Aurore Kayibanda aheruka kwambikwa impeta n’umusore witwa Gatera Jaques ukina GolfBamenyanye ubwo Aurore yajyaga kuba muri Amerika ariko kubera ko yakundanaga na Egide Mbabazi ntibyakunda ko bakundana

    Amakuru avuga ko uyu musore wambitse impeta Miss Aurore asanzwe ari umushoramari mu Rwanda no muri Amerika 

    Akanyamuneza kari kose kuri Miss Kayibanda ubwo yambikwaga impeta

    Fiance wa Aurore ari kumwe na mama na barumuna be kuko ni we mukuru iwabo

    Miss Kayibanda Aurore ubwo yambikwaga impeta na Mbabazi Egide mu 2018

    Ubwo Miss Aurore Kayibanda  na Mbabazi Egide bakoraga ubukwe muri Nyakanga 2018

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125333/si-agafu-kimvugwa-rimwe-muri-golf-ibyahishuwe-kuri-fiance-wa-miss-aurore-kayibanda-125333.html

  • Kigali: Harmonize yongeye gutanga akayabo ka… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ukomeje gutungurana mu mujyi wa Kigali bitewe n'ibikorwa ari gukora, yongeye gutanga akayabo k'amafaranga.

    Harmonize yagiye ahazwi nko kuri CHIC ku mugoroba w’uyu wa Gatatu, ahaba hateraniye abamotari benshi maze abanyanyagizamo amafaranga.

    Abantu batandukanye babonye batacikanwa maze nabo bateza umuvundo mu kwishakira ifaranga. Bashimye cyane uyu muhanzi ku bw’umutima mwiza afite.

    Umwe mu bari bahari yabwiye inyaRwanda ko Harmonize yageze kuri CHIC ava mu modoka aha iza bitanu [5,000Frw] buri muntu wese wari uri hafi aho, abonye babaye benshi afata ibinote byinshi bya 5000 Frw abibanyanyagizamo.

    Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Harmonize yavuze ko yahuye n'abafana be bamukunda ndetse yishimiye kubaha amafaranga kandi ko azahora akora cyane kugira ngo abone icyo abaha.

    Ab’inkwakuzi bakomeje kurya ifaranga rya Harmonize

    Harmonize waje mu Rwanda mu rukerera rwo ku cyumweru,  agiye kumara hafi iminsi ine mu Rwanda aho yakiriwe na Bruce Melodie, nyuma yaho agahura na Ariel Wayz na Kenny Sol.

    Nyuma yaho uyu muhanzi yaje gusura BK Arena anyurwa nayo akomereza kurya Capati n'ipirahu yo mu Biryogo.

    Harmonize yahaye abamotari ifaranga

    Umujyi wa Kigali wamunyuze cyane

    Abantu bari benshi baje kwirira ifaranga

    Bamushimiye umutima mwiza afite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125328/ndabasengera-harmonize-yongeye-gutanga-akayabo-kamafaranga-mu-baturage-125328.html

  • Uburanga bwa Mugabekazi witabiriye Miss Rwand… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Mugabekazi yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yasangije abamukurikira imitoma itagira uko isa myugariro w'ikipe ya Apr Fc.

    Uyu mukobwa yifashishije ifoto ya Ishimwe Christian ayiherekeresha amagambo y'Icyongereza agira ati “Fine bebe”, ni amagambo yari aherekejwe nanone n'ikimenyetso cy'umutima gikunze kwifashishwa mu kugaragaza ahari urukundo.

    Uyu mukobwa utarahiriwe n'irushwanwa, yavugaga ko niyegukana ikamba rya Miss Rwanda azagerageza gufasha abagore bakora ubucuruzi mu buryo butifashishije ikoranabuhanga kuriyoboka, bikagabanya imvune bagiraga.

    Ati 'Umushinga nateguye uzibanda cyane ku bakobwa n'abagore bakora ubucuruzi mu buryo butagezweho, nzabafasha kubikora mu buryo bugezweho bigabanye amasaha byongere umusaruro.'

    Mugabekazi yinjiye mu rukundo

    Mugabekazi kandi yavuze ko azashyira imbaraga mu gukangurira abakiri bato kuvuga no kumenya Ikinyarwanda.

    Mugabekazi Assouma w'imyaka 22, yari afite nimero 17, ni umwe mu bahagarariye Intara y'Uburasirazuba. Yiga mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ya UTB muri 'Hospitality Management', akaba umukozi mu Kigo cya YEGO CABS.

    Uburanga bwa Mugabekazi

    Christian akina muri Apr

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125265/uburanga-bwa-mugabekazi-witabiriye-miss-rwanda-2021-winjiye-mu-kibatsi-cyurukundo-numukinn-125265.html

  • Jackie Rogers wamamaye mu kumurika imideli yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umuvugizi we yemeje urupfu rwe avuga ko yazize uburwayi bwamuhitaniye muri New York, ndetse avuga ko abantu badakwiye gushengurwa n'urupfu rwe kuko ibikorwa yakoze bizakomeza kubaho.

    Jackie Rogers ni umwe mu bantu batanze umusanzu mu ruganda rw'imideli bitewe n'ibitekerezo yagiye agaragaza byashyigikiraga abarururimo cyane abakizamuka.

    Uyu mugore yinjiye muri uru ruganda mu buryo butangaje kuko yagiye kugura ikote rya Chanel ahita abona ko akwiye kuhakora, niko kumenya ko bakeneye abamurika imyambaro yabo ashakamo ako kazi.

    Yamamaye mu myaka ya 1960 ubwo yamurikaga imyambaro ya Coco Chanel, Valentino, Simonetta na Fabiani.

    Nyuma yo kumurika imyenda myinshi mu yari igezweho mu gihe cye, yaje gufata icyemezo cyo guhamya iye yanamwitiriwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/jackie-rogers-wamamaye-mu-kumurika-imideli-yitabye-imana

  • Umusifuzi w’umunyarwanda yanditse amateka akomeye #rwanda #RwOT

    Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Uwikunda Samuel yanditse amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ugiye gusifura Amatsinda y’imikino Nyafurika.

    Ni nyuma y’uko agiriwe icyizere n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) kuzasifura umukino wo mu itsinda B ry’imikino y’amatsinda ya CAF Champions League uzahuza Coton Sport yo muri Cameroun na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.

    Uwikunda Samuel uri muri Algeria mu mikino ya CHAN, azafatanya na Mutuyimana Dieudonne nk’umusifuzi wa mbere w’igitambaro (na we ubu ari muri CHAN), Karangwa Justin azaba ari umusifuzi wa 2 w’igitambaro mu gihe umusifuzi wa 4 azaba ari Ruzindana Nsoro.

    Ni umukino uzabera kuri Garoua-Omnisports yo muri Cameroun tariki ya 17 Gashyantare 2023. aba akaba ari bo banyarwanda ba mbere banditse aya mateka yo gusifura imikino y’amatsinda.

    Uwikunda Samuel azasifura umukino wa Coton Sport na Mamelodie Sundwons

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umusifuzi-w-umunyarwanda-yanditse-amateka-akomeye

  • Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba. #rwanda #RwOT

    Kuwa mbere ushize, abo mu muryango wa Paul Rusesabagina bongeye kwimyiza imoso, ubwo urukiko rw'i Washington D.C muri Amerika rwanzuraga ko Rusesabagina atashimuswe nkuko umuryango we wabyemezaga mu kirego rwarezemo Leta yu Rwanda.

    Icyemezo cyo gutesha agaciro ikirego cy'umuryango wa Rusesabagina kije gikurikira ubushakashatsi bw'abahanga mu by'itumanaho, bwagaragaje ko umukobwa wa Rusesabagina yabeshye inzego zinyuranye, zirimo na Sena y'Amerika, ubwo yavugaga ko u Rwanda rwumvirije telephone ye igendanwa.

    Izi ni intambwe zikomeye mu gukomeza kugaragaza ukuri ku kibazo cya Paul Rusesabagina cyanakuruye impaka, ndetse abari bamushyigikiye mu bikorwa by'iterabwoba bakaba barakomeje gusakuza ngo narekurwe kuko ngo yashimuswe.

    Aya makuru y'ingenzi yagombye gutuma ubutegetsi bw'Amerika bwicuza kuba butarataye muri yombi icyihebe Rusesabagina cyateguriye ibikorwa byiterabwoba ku butaka bwAmarika.
    Paul Rusesabagira yivugiye kenshi kuri Radiyo Ijwi ryamarika, igitangazamakuru cya Leta Zunze Ubumwe zamarika, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ko afite umutwe witwara gisirika, ugamije guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

    Ari muri Amerika kandi yoherereje amafaranga menshi umutwe we witerabwoba wa FLN, akoresheje uburyo mpuzamahanga bwo kohererezanya amafaranga bwa Western Union. Ayo mafaranga niyo yakoreshejwe mu gushaka abarwanyi ba FLN, kubatunga no kugura intwaro, kugeza ubwo bagabye ibitero mu Rwanda, bigahitana inzirakarengane 9, abandi bagakomeretswa ku buryo byabaviriyemo ubumuga bwa burundu. Imitungo yabaturage yarasahuwe, iyindi irangizwa.

    Nyamara ibi byose hari abategetsi bo muri Amarika babyirengagiza, bagamije gusibanganya ibimenyetso byo kuba barafashije Rusesabagina mu migambi ye mibisha, cyangwa bakamukingira ikibaba ngo inzego z'Amerika zishinzwe kurwanya iterabwoba zitabimuryoza.
    Muri abo twavuga nkUmusenateri Robert Menendez, ukuriye Komisiyo yUbubanyi nAmahanga muri Sena yAmarika, wakomeje gutoteza u Rwanda, kugeza ubwo, agendeye gusa ku rwango afitiye uRwanda n'abayobozi barwo, arushinja uruhare mu bibera muri Kongo. Senateri Menendez anakurikiranyweho kwakira ruswa mu bihe bitandukanye, ngo yibasire abo afata nkinsina ngufi, atoneshe abamupfunze inyoroshyo.

    Ese Bin Laden cyangwa Moktada al Sadr bashoboraga gutegurira muri Amarika ibikorwa byumutwe witerabwoba wa Al Qaeda, bagakomeza kwidegembya no kubyigamba kuri radiyo yicyo gihugu?
    Niba Amerika itagize ubutwari bwo kwemera amakosa ikanayasabira imbabazi, kandi ikabuze bamwe mu bategetsi bayo kwivanga mu butabera bwuRwanda, ubucamanza bw'icyo gihugu(niba koko bwigenga) bwagombye kubaza inzego zari zibifite mu nshingano, impamvu zemereye icyihebe gukorera muri Amarika. Amaraso y'Abanyarwanda afite agaciro nk'ayAbanyamerika, niba koko bwa burenganzira bwa muntu birirwa baririmba bureba abatuye isi yose.

    The post Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nkuko-urukiko-rwo-muri-amerika-rwanzuye-ko-paul-rusesabagina-atashimuswe-icyo-gihugu-nicyemere-amakosa-yo-kuba-cyaramuretse-akahategurira-ibikorwa-byiterabwoba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nkuko-urukiko-rwo-muri-amerika-rwanzuye-ko-paul-rusesabagina-atashimuswe-icyo-gihugu-nicyemere-amakosa-yo-kuba-cyaramuretse-akahategurira-ibikorwa-byiterabwoba

  • Byagenze bite ngo Karekezi Olivier yisange yambaye umwambaro wa Rayon Sports bikavugisha benshi? #rwanda #RwOT

    Uretse kuba Rayon Sports yanyagiye Musanze FC 4-1, indi nkuru yavuzwe cyane ni ukuba umutoza Olivier Karekezi yagaragaye kuri uyu mukino yambaye umwambaro wa Rayon Sports bigatungura benshi.

    Byatewe n’uko uyu mutoza udafite ikipe yakiniye APR FC akayigiriramo ibihe byiza ndetse akaba yari anaherutse gutangaza ko afana Kiyovu Sports.

    Nubwo yatoje Rayon Sports ntabwo benshi bumva ukuntu Olivier yambaye uyu mwambaro wa Rayon Sports kandi benshi bamufata mu ishusho ya APR FC kuko ari ho yagiriye ibihe byiza.

    Nk’uko bigaragara mu ifoto ISIMBI ifite, Karekezi Olivier yinjiye muri Stade yambaye bisanzwe, ikoti ryirabura n’umupira w’umukara maze amaze kwicara nibwo yaje guhabwa uyu mwambaro arawambara mu mukino watangiye, yakuyemo ikoti ubundi awurenza ku mupira yari yambaye.

    Karekezi Olivier yabwiye B&B ko impamvu yambaye uyu mwambaro ari inshuti ye iba muri Amerika bari kumwe yamusabye kwambara uyu mwambaro na we yumva nta kibazo, yavuze ko na APR FC imuhaye jersey yayambara.

    Ati 'Umufana yambwiye ngo urayambara ntabwo uyambara? Aba muri Amerika yambwiye ngo wayambaye, ikipe ya Rayon Sports iri mu gihugu ifte abafana benshi, narayitoje ndavuga ngo reka nyambare, byanamushimishije. Nta kibazo narayitoje na APR FC nakiniye nayambara ntabirenze.'

    Karekezi Olivier afatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose wa APR FC ndetse akaba ari we rutahizamu watsindiye ibitego byinshi ikipe y’igihugu, akaba yaratoje Rayon Sports 2017 kugeza mu ntangiriro za 2018, yaje gutoza Kiyovu Spots ubu bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Bugesera FC.

    Umwambaro yawuherewe muri Stade

    Karekezi Olivier yahise yambara uyu mwambaro, yari kumwe n’inshuti ye avuga ko yamusabye kwambara umwambaro wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-karekezi-olivier-yisange-yambaye-umwambaro-wa-rayon-sports-bikavugisha-benshi