Author: webrwanda

  • Mikel Arteta yamenye ibanga rikomeye ryafashije Arsenal kwitwara neza muri uyu mwaka w'imikino #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta ukomeje gukora ibitangaza yatangaje ko ikintu cyatumye ikipe ye yitwara neza uyu mwaka ari uubumwe no gufashanya biri hagati y'abakinnyi be.

    Uyu munya Espagne ushaka guhagarika imyaka 19 ikipe ya Arsenal imaze idatwara shampiyona yavuze ko gufashanya kw'abakinnyi be kwabafashije gutsinda amakipe menshi muri uyu mwaka w'imikino.

    Yabwiye Sky Sports ati “Dufite urwego ruri hejuru rwo guhatana no gufashanya kuko abakinnyi banjye baba bashaka cyane gufashanya no guterana akanyabugabo ndetse no gufasha ikipe kugera ku rwego twifuza.

    Ibanga nta rindi n'ubumwe no gushyira hamwe kuri hagati mu bakinnyi.

    Bakunda kumarana igihe,bakunda gukinana,bakunda gukinira imbere y'abafana bacu,banifitemo uwo mwuka wo kumva ko ikipe ari iyabo.Icyo kirakomeye ndakeka.”

    Hari igihe cyageze Arsenal icika intege nyuma yo gutsindwa na Man City ibitego 3-1 ariko yarongeye iragaruka ubu iri ku mwanya wa mbere aho irusha uyu mukeba amanota umunani nubwo iyiri imbere umukino umwe.

    Arsenal isigaje imikino 10 igoye kugira ngo irebe ko yakwegukana igikombe cya shampiyona imaze imyaka 19 itegereje.

    Kuri uyu wa Gatandatu ifite umukino na Leeds kuri Emirates aho izahita isura Liverpool itayorohera.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mikel-arteta-yamenye-ibanga-rikomeye-ryafashije-arsenal-kwitwara-neza-muri-uyu

  • Perezida Kagame asanga uburere ari ipfundo ryo kugira urubyiruko rufite akamaro #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ko uburere ari ipfundo rikomeye mu kugira urubyiruko rufite akamaro muri iki gihe ndetse no mu bihe biri imbere.

    Ibi umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.

    Nyuma yo kwakira indahiro, Perezida Kagame, yibukije Minisitiri mushya w'urubyiruko ko asanze abandi mu nshingano zitandukanye ariko icyangombwa ari kuzuza inshingano za buri wese kandi ko  gufatanya no kuzuzanya  ari  ingenzi.

    Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko uburere ari inshingiro ry'ejo heza h'urubyiruko cyane ko ari rwo hazaza ha buri gihugu.

    Yagize ati 'Urubyiruko niho hazaza h'ejo ha buri gihugu na buri bantu abo aribo bose,  ntabwo tureba ejo hazaza gusa tureba n'uyu munsi. Urubyiruko bivuze  ko rukenerwa  mu gihe kiri imbere kurushaho ariko binavuze ko ibyo bishaka kurera, kurera iyo ufite abantu bato, iyo ufite abana kugira ngo bakure neza bazagire akamaro mu bihe biri imbere biterwa n'uburere wabahaye, uburere butandukanye.'

    Umukuru w'igihugu yakomeje agira ati 'Uburere bw'imico, imyifatire, ubushobozi, niho havamo amashuri, niho havamo kugira ubuzima bwiza, uba umwubaka kugira ngo agire muri we gushobora ariko noneho bishingiye kuri za ndangagaciro ziba zikenewe mu bantu aho ariho hose.'

     Tariki 24 Werurwe 2023, nibwo Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagizwe Minisitiri w'Urubyiruko asimbuye Rosemary Mbabazi wari kuri uyu mwanya guhera mu 2017.

    Perezida Kagame yibukije Minisitiri mushya ko ubufatanye n'ubwuzuzanye ari ingenzi
    Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima arahirira inshingano yahawe.

    The post <strong>Perezida Kagame asanga uburere ari ipfundo ryo kugira urubyiruko rufite akamaro</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/30/perezida-kagame-asanga-uburere-ari-ipfundo-ryo-kugira-urubyiruko-rufite-akamaro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-asanga-uburere-ari-ipfundo-ryo-kugira-urubyiruko-rufite-akamaro

  • Idamange yongerewe igihano; azafungwa imyaka 17 n'amezi atandatu – #rwanda #RwOT

    Idamange Iryamugwiza Yvonne yahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu, gupfobya Jenoside, gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside, gutangaza amakuru y'ibuhuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutanga sheki itazigamiye no kwigomeka ku buyobozi.

    Muri Nzeri, yari yakatiwe gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw; gusa Ubushinjacyaha ntibwanyurwa n'icyo gihano burajurira.

    Bwasobanuye ko urukiko rwakoze ikosa ryo kutagena ibihano ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi n'icyo gutanga sheki itazigamiye, kandi ngo bigize impurirane mbonezabyaha.

    Bwasobanuye ko yakabaye ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 21 n'ihazabu ya miliyoni 8 Frw.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko igifungo cyakatiwe Idamange cyongerwaho imyaka itandatu

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Urukiko Rukuru rwakatiye Idamange imyaka 15 hagendewe ku mpurirane mbonezamugambi gusa, kandi rwaranamuhamije ibigize impurirane mbonezabyaha.

    Bwagaragaje ko mu gihe habaye impurirane zombi muri dosiye, urukiko rukwiye kugena igihano hashingiwe ku biteganywa n'itegeko kuri buri mpurirane.

    Icyemezo cy'urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Werurwe 2023 n'inteko igizwe n'abacamanza batatu n'umwanditsi.

    Urukiko rw'Ubujurire rwasanze ibyaha Idamange yakoze mu buryo bw'impurarane mbonezabyaha akwiye kubihanirwa akagenerwa igihano kuri buri cyaha.

    Rusanga kandi bwa mbere atarigeze agenerwa ibihano ku byaha yakoze bigize impurirane mbonezabyaha bityo ko ibihano yahamijwe atigeze abihanirwa.

    Rwagaragaje ko ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi akwiye gufungwa amezi atandatu, gutanga sheki itazigamiye agafungwa imyaka ibiri n'ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

    Ni igihano kigomba kwiyongera ku bihano yahanishijwe mu Rukiko rukuru, bivuze ko agomba gufungwa imyaka 17 n'amezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga miliyoni 4 Frw.

    Idamange utarigeze agira icyo avuga ku bujurire bw'ubushinjacyaha kubera ko atitabye Urukiko rw'Ubujurire, uretse kuba yaraburanye ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo ahandi hose urukiko rwagiye rusesengura ibyo yagiye avugira mu bugenzacyaha kuko yanze kuburana.

    Igihano cy’imyaka 15 Idamange yari yarahawe, cyongereweho imyaka ibiri n’amezi atandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/idamange-yongerewe-igihano-azafungwa-imyaka-17-n-amezi-abiri

  • Papa Francis ari mu bitaro – #rwanda #RwOT

    Abaganga bagaragaje ko Papa Francis w'imyaka 86 afite ibibazo by'ubuhumekero, akaba agomba kumara iminsi mike mu bitaro.

    Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, yasohoye itangazo ati 'Mu minsi ishize, Papa Francis yagaragaje ko afite ibibazo byo guhumeka, maze nyuma ya saa sita ajyanwa kuri Policlinico A. Gemelli kugira ngo bamusuzume.'

    'Isuzuma ryagaragaje ko afite ibibazo by'ubuhumekero bikeneye ko yitabwaho mu minsi mike ari mu bitaro.'

    Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Papa Francis yashimiye abakomeje kumwifuriza gukira vuba.

    Ati 'Nakozwe ku mutima n'ubutumwa bwinshi nakiriye muri aya masaha, nkaba mbashimira uko mwakomeje kumba hafi no kwifatanya mu isengesho.'

    Papa Francis aheruka gutangaza ko umunsi ubuzima bwe bwakomeje kumera nabi, azegura kuri izi nshingano. Yanavuze ko ubwo yatorwaga, ibaruwa yegura yahise ayitanga, ngo izakurikizwe n'aba atagifie ubushobozi.

    I am touched by the many messages received in these hours and I express my gratitude for the closeness and prayer.

    — Pope Francis (@Pontifex) March 30, 2023

    Papa Francis ari mu bitaro nyuma yo kugira ububare mu gituza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/papa-francis-ari-mu-bitaro

  • Umushinga wa miliyari 85 Frw wo kwagura ibitaro CHUK izimukiramo watangiye – #rwanda #RwOT

    Ibitaro bya Masaka byari bisanzwe ari iby'Akarere ka Kicukiro, byubatswe mu 2013, ku nkunga ya Leta y'u Bushinwa ari nayo igiye kubyagura aho bizahita bihindurirwa izina bikaba Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali [CHUK].

    Umuhango wo gushyira ibuye ry'ifatizo ku hagiye kwagurirwa ibi bitaro wabaye ku wa Kane tariki 30 Werurwe 2023.

    Birimo kubakwa n'Ikigo cy'Abashinwa cya Shanghai Construction Group Co. Ltd.

    Hashize amezi abiri kwagura ibi bitaro bitangiye nubwo ibikorwa nyir'izina byatangiye none. Bizuzura bitwaye miliyari 85 Frw, angana n'Ama-Yuan miliyoni 580.

    Nibyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 827, ni ukuvuga ibitanda abarwayi bashobora kuryamaho. CHUK ubu yakiraga abarwayi bagera kuri 400.

    Igishushanyo mbonera cyabyo kigaragaza ko bizaba bifite inyubako eshatu z'abarwayi zubatse mu buryo bw'amagorofa harimo izigeretse inshuro eshanu. Bizaba bifite kandi inyubako zikorerwamo ubushakashatsi, izo kwigishirizamo n'izindi.

    Mu 2025 nibwo biteganyijwe ko bizaba byuzuye.

    Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko ari ibitaro byitezweho gutanga serivisi ziri ku rwego rwo hejuru mu buvuzi ariko bikaba bizajya bitanga amahugurwa n'amasomo mu rwego rwo kugira abaganga n'abahanga bashoboye kandi mu gihe gito.

    Ati 'Imbaraga nk'izi ziri gushyirwa mu yindi mishinga itandukanye mu kubaka ubushobozi bw'ibitaro by'icyitegererezo nk'ibyitiriwe Umwami Faisal, Ibitaro bya Kanombe n'ibindi.'

    Imishinga iri muri aka gace kubatswemo ibitaro bya Masaka irimo Ibitaro bya IRCAD Africa bizajya byigisha kubaga indwara za kanseri zifata urwungano ngogozi no kwigisha abaganga kubaga bakoresheje 'Robot' cyangwa kubaga udafunguye ahantu hanini.

    Hari kandi ibitaro bizajya bivura umutima by'umwihariko, hakaba n'indi mishinga myinshi iteganya kuzashyirwa muri aka gace kugira ngo bizafashe mu buvuzi n'ubushakashatsi.

    Ni umusaruro w'umubano mwiza w'u Rwanda n'u Bushinwa

    Mu 2017 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bushingwa ndetse mu mwaka wakurikiyeho wa 2018, Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa yari i Kigali.

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Masaka ari umwe mu mishinga minini Perezida Kagame na Xi Jinping bemeranyije gufatanyamo mu 2018, ubwo Xi yasuraga u Rwanda.

    Ati “Uyu mushinga ni igikorwa cy'indashyikirwa cy'ubufatanye hagati y'igihugu cyacu mu kubaka ibikorwaremezo mu rwego rw'ubuzima. Nibirangira kubakwa, Ibitaro bya Masaka bizaba ari byo binini, bizaba ari ibya mbere mu bitaro bya Kaminuza hano mu Rwanda.”

    Mu 2011 nibwo hubatswe ibi bitaro bya Masaka nabwo ku nkunga y'u Bushinwa.

    Kuva mu 1982, u Bushinwa bumaze kohereza mu Rwanda amatsinda 22 y'inzobere mu buvuzi [abaganga] zigera kuri 270 bagafasha ibitaro mu buvuzi.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko umusanzu w'u Bushinwa mu kubaka urwego rw'ubuzima ari ntagereranywa n'ubwo hari abandi bafatanyabikorwa batandukanye igihugu gifite.

    Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushinga-wa-miliyari-85-frw-wo-kwagura-ibitaro-chuk-izimukiramo-watangiye

  • Itangazo:NTAKOBATAGIZE François yasabye guhindura amazina akitwa NTAKO FRANCOIS #rwanda #RwOT

    Uwitwa NTAKOBATAGIZE François yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NTAKO FRANCOIS mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina afite kuri Passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ntakobatagize-francois-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ntako-francois

  • Hamenyekanye itegeko rizabiza icyuya u Rwanda mu kirego cya Benin kuri Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Benin yamaze kurega iy'u Rwanda muri CAF iyishinja gukinisha Muhire Kevin afite amakarita abiri yikurikiranya y'umuhondo mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha.

    Umutoza wa Bénin, Gernot Rohr, yabwiye abanyamakuru ko Ikipe ye yamaze gutanga ikirego muri CAF kubera Muhire Kevin wakinnye afite amakarita abiri y'umuhondo bitemewe.

    Yagize ati “Reka ndebe kuko mfite [hano impapuro], hari nimero 11, Kevin Muhire wabonye ikarita y'umuhondo mu mukino ubanza ku munota wa 68, uwo mukinnyi kandi yayibonye ku munota 74 bakina na Sénégal.'

    'Ni ukuvuga ngo CAF yaratuvanze cyane mbere y'uyu mukino, itujyana hirya no hino, ariko twabonye ko uyu mukinnyi wari ufite amakarita abiri y'umuhondo atigeze ahagarikwa.'

    'Twamweretse Komiseri w'umukino, ndatekereza ko ubutabera bwa siporo bugena ko ahanwa. Muzi ibihano.'

    Ku ruhande rw'Ikipe y'Igihugu Amavubi bavuga ko mbere yo guhura na Bénin mu mukino wo kwishyura i Kigali,CAF yabamenyesheje ko nta mukinnyi w'u Rwanda n'umwe ufite ikibazo uretse Hakim Sahabo wari wabonye ikarita itukura.

    Itegeko rya 42 mu yagenga imikino y'Igikombe cya Afurika rigaruka ku bijyanye no guhagarikwa kw'abakinnyi kubera amakarita, rigena ko umukinnyi ubonye amakarita abiri yikurikiranya muri aya majonjora asiba umukino.

    Icyakora mu gika cy'iri tegeko cya 10,CAF ivuga ko nubwo ibimenyesha amashyirahamwe bireba ariko na none kubimenya ari inshingano z'ishyirahamwe ku giti cyaryo.

    Iryo tegeko rivuga ko niyo CAF itamenyesha Ishyirahamwe ko hari umukinnyi waryo utemerewe gukina,rigomba kugira amakenga,ntakoreshwe.Ibi niko byagenze ku Rwanda.

    Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe [Team manager],niwe wandika amakarita abakinnyi babonye ndetse agatanga raporo ku mutoza ku myitwarire yabo.

    Nubwo Muhire Kevin yabonye ikarita ya kabiri i Cotonou, raporo yatanzwe n'umusifuzi w'Umunya-Botswana Joshua Bondo muri CAF ku mugoroba wo ku wa 22 Werurwe ubwo umukino wari urangiye, igaragaza ko nta karita uyu mukinnyi w'u Rwanda yabonye.

    Raporo ye yagombaga kwemezwa mu masaha 24, igaragaza ko u Rwanda rwahawe ikarita itukura, ku makarita abiri y'umuhondo yeretswe Hakim Sahabo ndetse n'indi y'umuhondo kuri Mugisha Gilbert.

    Icyakora nubwo ariko iyi raporo imeze,mu mukino Muhire Kevin yahawe umuhondo nubwo utatangiwe raporo.

    Umutoza wa Benin yavuze ko iki kibazo barezemo u Rwanda cyigeze kumubaho muri 2017 ubwo yatozaga Nigeria hanyuma Algeria bakinnye ibarega gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y'umuhondo.

    Nigeria ngo yireguye ivuga ko CAF itigeze ibibabwira muri raporo ariko ririya tegeko ribakoraho baterwa mpaga y'ibitego 3-0.

    CAF niyo izaca urubanza ariko Benin ivuga ko ishobora no kuregera urundi rwego igihe CAF yakwanga guhana u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-itegeko-rizabiza-icyuya-u-rwanda-mu-kirego-cya-benin-kuri-muhire

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO HAZAGURISHWA MU CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'IKIBANZA GIFITE UPI:1/03/01/04/1774 GIHEREREYE KICUKIRO-GAHANGA-MULINJA-KIGASA.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA KU SHURO YA KABIRI RIZATANGIRA KU YA 30/03/2023 SAA TANU(11h00) KUGEZA 06/04/2023 SAA TANU(11h00) , NAHO KU NSHURO YA 3 ARINAYO YA NYUMA RIZATANGIRA KUVA 08/04/2023 SAA TANU(11h00) KUGEZA 15/04/2023 SAA TANU(11h00) .

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+25788438059

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umitungo-utimukanwa-uherereye-kicukiro

  • Ngoma: Ba gitifu b'utugari barasaba umwanya wihariye wo gukorera perimi ya moto bahawe #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bayobozi b'utugari bahawe Moto mu karere ka Ngoma, barasaba ubuyobozi ko bwabashyiriraho uburyo bwihariye bwo gukorera uruhushya rwo kuzitwara kuko bagira akazi kenshi.

    Aba babitangaje nyuma yaho bahawe moto zizabafasha kwegera abaturage bayobora.

    Mu buhamya bwabo abo twaganiriye batubwiye ko hari utugari tunini ku buryo kuhagera n'amaguru byagoranaga,ariko ubu ngo bigiye gukemuka babifashijwemo n'izi moto.

    Umwe ati 'Hari aho natumaga mudugudu akaba yambeshya cyangwa akampa raporo itariyo ariko ubunzajya nigirayo.'

    N'ubwo bahawe izi moto aba Bayobozi b'utugari barasaba ko bakoroherezwa bagashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kubona uruhushya rwo kuzitwara, kuko batabona umwanya wo kwiga amategeko y'umuhanda kubera akazi kenshi.

    Ngabonziza Jean Baptiste uyobora Akagari ka Gatonde mu murenge wa Kibungo ati 'Tugira akazi kenshi kubona umwanya biragoye, ubwo nzashaka untwara cyangwa nge nitwaza ibihumbi mirongo itanu ya Polisi nyitware nta perime. Bikunze ubuyobozi bwatworohereza kubona kategori.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma buravuga ko kubona umwanya wo kwiga ikinyabiziga kuri aba bayobozi bitagoye, kuko muri bo harimo n'abiga Kaminuza kandi batica akazi.

    Umuyobozi w'aka Karere Madame Niyonagira Nathalie yagize ati 'Ntabwo navuga ngo umwanya warabuze kuko no muri aba barushingwangerero harimo abiga Kaminuza, ntiwakwiga Kaminuza ngo ubure umwanya wo kwiga ikinyabiziga. Hari imirenge irimo amashuri yigisha gutwara ikinyabiziga banakwiga nyuma y'akazi.'

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugali 64 nibo bazahabwa moto, ku ikubitira abazihawe ni 38.

    Claude Kalinda

    The post <strong>Ngoma: Ba gitifu b'utugari barasaba umwanya wihariye wo gukorera perimi ya moto bahawe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/30/ngoma-ba-gitifu-butugari-barasaba-umwanya-wihariye-wo-gukorera-perimi-ya-moto-bahawe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngoma-ba-gitifu-butugari-barasaba-umwanya-wihariye-wo-gukorera-perimi-ya-moto-bahawe

  • Kongera abiga 'TVET' na siyansi, intambwe idasubira inyuma mu iterambere ry'uburezi bw'abakobwa – #rwanda #RwOT

    U Rwanda nk'igihugu, rwemera ko uburenganzira bungana n'uburinganire, ari ibintu by'ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye by'umwihariko mu burezi.

    Ibyemezo, imihigo itandukanye, politiki n'amategeko byashyizweho hagamije guteza imbere uburinganire bw'umugabo n'umugore mu rwego rw'uburezi.

    Intego yihariye ya Gatanu mu ntego z'Iterambere Rirambye igamije gukuraho ubusumbane no gushishikariza abana bose kwitabira uburezi mu byiciro byose harimo n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro kugeza nibura muri 2030.

    Hari kandi politiki y'igihugu y'uburinganire ivuguruye yo mu 2021, gahunda y'Ingamba z'Urwego rw'Uburezi (ESSP) ishimangira ibyo Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje kugira ngo uburezi bufite ireme ku bakobwa n'abahungu himakazwa ihame ry'uburinganire bigerweho mu nzego zose z'uburezi.

    Izindi politiki zashyizweho zirimo iy'uburezi bw'umwana w'umukobwa ndetse na Politiki ya Tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro (TVET).

    Minisiteri y'Uburezi yashyizeho gahunda y'icyumba cy'umukobwa ku rwego rw'ishuri kugira ngo byorohereze isuku umukobwa uri mu mihango kandi bifasha mu myigire y'abakobwa mu gihe nk'icyo.

    Mu 2019, ibyumba by'abakobwa byari kuri 57% mu mashuri abanza, 82% mu mashuri yisumbuye na 66% mu mashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro.

    – Abakobwa muri siyansi

    Guverinoma yashyizeho amacumbi mu mashuri makuru harimo na IPRCs agenewe abakobwa ndetse hashingwa amashuri y'abakobwa yigisha ibijyanye na siyansi. Kugeza ubu, hari amashuri agera kuri 23.

    Hari gahunda zigamije guhemba abakobwa bitwaye neza, aho Minisiteri y'Uburezi ifatanyamo na Imbuto Foundation hagahembwa abitwaye neza mu bizamini bya Leta nko kubashimira ndetse no kumenyekanisha ubushobozi bwabo.

    Hakozwe ubukangurambaga buhamagarira kandi bushishikariza abakobwa kwinjira muri STEM na TVET ndetse hanakorwa ubukangurambaga bushishikariza abakobwa babyaye imburagihe gusubira mu ishuri.

    Mu guteza imbere imyigire n'imyigishirize yimakaza uburinganire, abahungu n'abakobwa bahabwa amahirwe angana mu isomo no guhugura abarimu.

    Ibindi ni ugushyiraho ihame ry'uburinganire mu nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi. Iyi ni ingingo iboneka mu masomo hafi ya yose muri gahunda yo kumenya neza ko abakobwa n'abahungu bafatwa kimwe mu mashuri.

    Minisiteri y'Uburezi yiyemeje kugabanya icyuho cy'ubwitabire bw'abahungu n'abakobwa muri STEM nibura mu 2026.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubakwa amashuri atandukanye yaba aya Leta ndetse n'andi mpuzamahanga agenda ashishikarizwa kuza gushora imari mu Rwanda.

    Ayo mashuri yose yakira by'umwihariko abahungu n'abakobwa kuko nk'ishuri rya 'Rwanda Coding Academy', kuva mu 2018 ryakira 50% b'abakobwa.

    Abagore kandi bashishikarizwa kwiga mu mashuri y'icyitegererezo mu ikoranabuhanga, nka Carnegie Mellon University, African Institute of Mathematics (AIMS) n'andi atandukanye.

    Minisiteri y'Uburezi kandi ifatanyije na UNESCO na FAWE Rwanda hategurwa ingando zikorerwamo ubukangurambaga ku bakobwa hagamijwe ko biga siyansi.

    Ku bufatanye n'inzego zirimo Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo kandi hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije gukangurira abakobwa kwitabira siyansi n'ubumenyingiro.

    Ni gahunda zirimo Digital Ambassadors, ICT Bus TechKobwa na Miss Geek competition.

    -Ubukangurambaga ku gushishikariza abakobwa kwiga muri TVET

    Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije mu nzego zitandukanye kandi yashyizeho ubukangurambaga bugamije gukangurira abakobwa kwiga mu mashuri y'imyuga n'ubumen yingiro (TVET).

    Muri izo gahunda harimo izo gutanga ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo za mudasobwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye hagamije kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga ku bana b'abakobwa n'abahungu.

    Hari kandi kongera laboratwari n'ibikoresho bya siyansi mu mashuri, gutegura amarushanwa ya siyansi no gushyiraho amashuri y'icyitegererezo muri siyansi mu rwego rwo kongera umubare w'abakobwa n'abahungu biga siyansi.

    Imibare iheruka ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko mu 2018, abakobwa bigaga mu mashuri yisumbuye ya TVET bari 45,1% mu gihe mu 2019 bari 44% naho mu 2020, bari bamaze kugera kuri 46,7%.

    Ni imibare ikomeza igaragaza ko abakobwa barangiza amasomo muri za IPRC, bagenda biyongera kuko nko mu 2015/16 bari 25,1%, mu mwaka wakurikiyeho wa 2016/17 bagera kuri 25,3%.

    Mu 2017/18 abakobwa barangiza muri za IPRC bari bageze kuri 39,9% naho mu 2019/20 bari bamaze kugera kuri 34%.

    Minisiteri y'Uburezi ivuga ko kugeza ubu mu bigo bitandukanye abarezi b'abagore bagira uruhare mu gushishikariza abanyeshuri b'abakobwa kugira icyerekezo ndetse bakabashishikariza kwitwara neza, kwiga no gushyiramo umuhate.

    Abagore bize aya masomo y'imibare n'ubumenyi bari mu burezi bababera urugero bigatuma abakobwa bagira uruhare rwo kwitabira amashuri ya siyansi. Batinyura abanyeshuri b'abakobwa kuko bababera urugero mu kumva ko bashoboye.

    Minisiteri y'Uburezi isaba abakobwa kwitinyuka bakumva ko bazabigeraho, aho basabwa kugumana inzozi zabo kandi bakihatira kwiga neza amasomo y'imibare n'ubumenyi.

    Bamwe mu bakobwa bashyikirijwe ibihembo na Imbuto Foundation ku nshuro ya 12 mu 2016


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kongera-abiga-tvet-na-siyansi-intambwe-idasubira-inyuma-mu-iterambere-ry