Uyu mugabo bivugwa ko yirukanywe mu mpera z'icyumweru gishize nyuma yo gufatirwa mu cyuho ari gukora amakosa y'akazi, ibi ngo bikaba atari inshuro ya mbere byari bibaye aho ngo yari yaranabanje kugirwa inama kenshi.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yemereye IGIHE ko koko uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge yirukanwe mu kazi gusa avuga ko yirukanywe yarabanje kuburirwa inshuro nyinshi.
Yagize ati 'Icya mbere twavuga ko iyo ubuyobozi bugiye gufata icyemezo cyo kwirukana umukozi haba habanje kubaho kumugoragoza bukamugaragariza amakosa ashobora kugira ingaruka ku mitangire ye ya serivisi ndetse n'abaturage ayiha. Iyo ubwo bujyanama atabwubahirije cyangwa amakosa ntayakosore bigakomeza kwisubiramo habaho gusesengura amakosa aba yakoze hanyuma hagafatwa igihano.'
Yakomeje avuga ko no kuri uyu muyobozi ariko byagenze ngo ndetse n'igihano yahawe cyemewe n'amategeko ngo kuko iyo urebye iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta cyane cyane mu ngingo yaryo ya 30 rigena ibihano ku makosa umukozi aba yakoze ariryo bashingiyeho ndetse no mu ngingo ya 20 igaragaza uruhurirane rw'amakosa agenda yisubiramo ibi akaba aribyo bashingiyeho bamwirukana.
Yakomeje avuga ko amakosa uyu mukozi yakoze agira ingaruka ku musaruro wa serivisi aba akwiriye guha abaturage aho ngo ayo makosa ashobora no guhura n'ibyaha runaka.
Ntabwo uyu muyobozi yasobanuye neza amakosa yakozwe n'uyu muyobozi gusa yemeje ko ari ajyanye na serivisi yari guha abaturage.
Meya Nyemazi yasabye abandi bayobozi gukora inshingano zabo neza aho bakeneye ubufasha bakabwaka urwego rwisumbuyeho, bagaha abaturge serivisi nziza nta kindi bashingiyeho ngo kuko u Rwanda rwahisemo gushyira umuturage ku isonga.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu muyobozi yazize guha abaturage serivisi akazibishyuza kandi bitemewe, mu byo ngo yakoraga harimo nko kwishyuza abashaka gusezerana n'izindi serivisi zitandukanye, bivugwa ko ngo hari n'ibindi byinshi yashinjwaga kutanoza mu kazi ke umunsi ku munsi.
Karuranga Leo yanyuze mu mirenge itandukanye irimo Ndego, Kabare na Nyamirama yari amazemo nk'umwaka umwe.












Abarimo Bahavu Janette bari mu byamamare muri sinema nyarwanda byasuye Urwibutso
Iki gikorwa cyitabiriwe n’ibyamamare muri sinema n’ibyo muri Nigeria 
IK Ogbonna uri mu byamamare bikomeye muri sinema ya Nigeria ubwo yasuraga urwibutso

Ini Edo uri mu bagore bagezweho muri sinema muri Nigeria biturutse kuri filime yakinnyemo zirimo n’iyitwa ‘Shanty Town’ iri mu zikunzwe kuri Netflix, ubwo yasuraga Urwibutso yavuze ko yakozwe ku mutima n’ibyabaye mu Rwanda
Mr Funny yavuze ko ikintu gikomeye yize ari uko abantu bakwiriye gushyira imbere ubumweÂ
Alliah Cool n’abashyitsi be ubwo basuraga UrwibutsoÂ
Francis Zahabu ubwo we na bagenzi be basuraga Urwibutso 

Aba bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda n’Abanya-Nigeria bose bunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso 


Uhereye ibumoso, Nyambo , Bahavu ndetse na Aisha ni bamwe mu basuye Urwibutso bazwi muri sinema nyarwanda
Mitsutsu yagaragazaga agahinda ku maso 
Wyre yari yahuje urugwiro na Higa Sharon uzwi mu kubyina no kuvanga imiziki 
Daddy Andre na Higa Sharon basuhuzanyaÂ
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye 
Wyre ari mu RwandaÂ
DJ Clara niwe wavangaga imiziki asusurutsa abari bitabiriye iki gikorwa 
Daddy Andre aganira n’umwe mu bari ku mezi yari yagenewe abahanziÂ
Daddy Andre ari mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’UburasirazubaÂ
Wyre na Daddy Andre baganiraÂ
Aba bahanzi bari barindiwe umutekanoÂ
Phil Peter ni umwe mu bageze ahabereye iki gikorwa 

Higa Sharon asabana n’aba bahanzi. Uyu mukobwa ni nawe wari MCÂ 

Wyre yari yanyuzwe n’ubwiza bw’abanyarwandakaziÂ
Ababishoboye bafataga amafoto y’urwibutso 
Daddy Andre yifotozanyije n’abakunzi beÂ
Daddy Andre na Phil Peter bafatanye ifoto y’urwibutso 


Phil Peter ni uku yaserutse aje muri iki gikorwaÂ
Icyo kurya no kunywa cyari gihari ku bwinshiÂ
Prince Kid yongeye kugaragara imbere y’urukiko. Uyu mugabo yari afite abunganizi batatuÂ