Author: webrwanda

  • Ingabo z'u Rwanda zishobora koherezwa muri Benin kurwanya iterabwoba #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Benin Patrice Talon, bemeje ko ingabo z'u Rwanda zishobora koherezwa muri Benin gufasha iki gihugu kurwanya iterabwoba.

    Ni nyuma y'uko kuwa gatandatu ibihugu byombi bisinye amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo n'ubufatanye mu bya gisirikare.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru Perezida Talon yavuze ko niba hari abanyarwanda bakora muri Benin mu rwego rwa gisivile nta cyatuma batanakora mu rwego rwa gisirikare No ku rundi ruhande.

    Perezida Kagame yavuze ko kubera amateka u Rwanda rwaciyemo rwubatse ubushobozi 'bukwiye, bwo gukemura ibibazo bimwe cyane cyane iyo dufatanyije n'ibindi bihugu'.

    Kagame atanga urugero ku buryo bakorana na Mozambique na Centrafrique, yagize ati: 'Ni muri ubwo buryo tugiye gukorana na Benin ku byaba bibera ku mipaka na kure yayo cyangwa ahandi, tureba ku kibazo cy'umutekano mu karere.'

    Amajyaruguru ya Benin yugarijwe n'ibitero by'imitwe yitwaje intwaro iva muri Burkina Faso mu nkubiri y'abarwanyi biyitirira idini ya Islam bakomeje guteza ibibazo mu karere ka Sahel.

    Patrice Talon yavuze ko ubufatanye bwa Benin n'u Rwanda mu bya gisirikare bwanagira inyungu ku mutekano wa Burkina Faso.

    Iby'ubufatanye bwa gisirikare bw'u Rwanda na Benin bwavuzwe guhera mu mwaka ushize, ko Benin yifuzaga ko ingabo z'u Rwanda zijya gufasha izaho kurwanya izo nyeshyamba zitera amajyaruguru.

    Abasesenguzi bamwe bashima ubushobozi, ikinyabupfura n'ubunyamwuga bw'ingabo z'u Rwanda ku rugamba n'umusaruro zatanze muri Centrafrique na Mozambique kugeza ubu.

    Gusa abakuru b'ibihugu bavuga ko iki ari igihe ko Africa ubwayo yishakamo ibisubizo by'ibibazo ifite ishingiye ku bushobozi n'ubufatanye bushoboka hagati y'ibihugu.

    The post Ingabo z'u Rwanda zishobora koherezwa muri Benin kurwanya iterabwoba appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/17/ingabo-zu-rwanda-zishobora-koherezwa-muri-benin-kurwanya-iterabwoba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabo-zu-rwanda-zishobora-koherezwa-muri-benin-kurwanya-iterabwoba

  • Burya disi ntago abizi! Anita Pendo yatangaje ikintu gisekeje cya mubayeho muri iki cy’umweru – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umushyushya rugamba ukunzwe cyane ndetse akaba n'umunyamakuru Anita Pendo yatangaje ikintu gisekeje cya mubayeho muri iki cy'umweru ubwo bajyaga gusabira musaza we umugeni.

    Anita Pendo ukunda kwisekera mu buzima busanzwe ndetse akaba n'umwe mu bagore batinyutse umwuga wo gususurutsa abantu kandi ari umugore dore ko mu Rwanda bitari bimenyerewe na benshi.

    Anita Pendo mu kiganiro kuri radio magic fm akorana n'umunyarwenya Japhet Mazimpaka ubwo baginiraga uko wikendi yagenze Anita yabwiye Japhet ko muri iyi wikendi ya koze ibintu byinshi bitandukanye ndetse byamusizemo imvune gusa ngo ikintu cyamugoye kurusha ibindi n'ukuvuza impundu.

    Anita Pendo avuga ko yajyanye n'abandimwe ndetse na barumuna ba Papa bagiye gusabira umugeni musaza we noneho bagezeyo barababwira ngo bavuze impundu kandi ngo Anita Pendo mu by'ukuri we ntago abizi habe na gato gusa ngo murumuna we yarabizi dore ko ari na we wamukuye mu isoni.

    Pendo akomeza avuga ko na we yashatse gufasha murumuna we kuvuza impundu ariko akibikora abaraho bose barasetse imbavu zenda gucyebana ngo iki ni kimwe mu bintu byamusekeje muri iyi wikendi.

    Source : https://yegob.rw/burya-disi-ntago-abizi-anita-pendo-yatangaje-ikintu-gisekeje-cya-mubayeho-muri-iki-cyumweru/

  • Nyuma y’igihe kirekire Niyo Bosco atakivugwa cyane, yashyize hanze integuza y’indirimbo nshya igaragaramo inkumi z’ikimero – VIDIO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 16 Mata 2023 nibwo umuhanzi Niyo Bosco yashize hanze integuza y'indirimbo yakoranye n'umusore witwa Desi Engineers.

    Ni indirimbo yitwa Victim, igaragaramo abakobwa b'ikimero baba bamushagaye. Hari hashize amazi 8 nta ndirimbo uyu musore w'umuhanga mu kuririmba, kwandika ndetse no gucuranga umuziki arashyira hanze.

    Video iri aho hasi…..

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yigihe-kirekire-niyo-bosco-atakivugwa-cyane-yashyize-hanze-integuza-yindirimbo-nshya-igaragaramo-inkumi-zikimero-vidio/

  • Bamuteze miliyari 3frw: Mutesi Jolly yasimbutse umutego yetezwe n’abatekamutwe bo muri Afurika y’Epfo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushabitsi Mutesi Jolly yatanze ubuhamya bw'abatekamutwe bo mu gihugu cya Afurika y'epfo bashakaga kumutwara utwe.

    Abicishije ku mbuga nkoranyambaga Jolly yavuze ko muri 2022 hari abatekamutwe bo muri Afurika y'epfo bamubeshye ko bamufitiye akazi kazajya kamuhemba arenga miliyari 3 ku mwaka mu gihe cy'imyaka itatu ishobora kongerwa.

    Aba batekamutwe ngo bamubwiraga ko bakeneye umukobwa wo muri Afurika y'Iburasirazuba ufite igihagararo n'isura yatuma bimworohera gukorana n'abanyamerika bagombaga gufatanya aka kazi.

    Mutesi Jolly usanzwe ari umushabitsi yavuze ko mbere yabanje kumva afite amashyushyu ariko umutima uramwangira atangira kubaza inzego zibishinzwe.

    Abajije neza Jolly yasanze aba bagabo baganiraga nawe ari abatekamutwe ndetse ku bufatanye na Ambasade y'u Rwanda muri Afurika y'epfo aza kumenya ko bari ku rutonde rw'abashakishwa n'inzego z'umutekano kurusha abandi.

    Source : https://yegob.rw/bamuteze-miliyari-3frw-mutesi-jolly-yasimbutse-umutego-yetezwe-nabatekamutwe-bo-muri-afurika-yepfo/

  • Ihere ijisho amafoto y’umunyarwandakazi Ange Dababy ukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umukobwa w'umunyarwandakazi uzwi ku izana rya Ange Dababy akoresha ku rubuga rwa Instagram yavugishije benshi bitewe n'amafoto yashyize kuri Instagram ye.

    Dore amwe mu mafoto agaragaza ubwiza bw'uyu mukobwa:

    Source : https://yegob.rw/ihere-ijisho-amafoto-yumunyarwandakazi-ange-dababy-ukomeje-kuvugisha-benshi-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Umwana muto wagaragaye yigira ku matara yo ku muhanda akomeje gukora benshi ku mutima_ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakira amafoto agaragaza umwana muto wari wicaye ku muhanda ari kwiga ndetse anandika amasomo ( Notes) akomeje gukora benshi ku mutima.

    Ni amafoto bitazwi ahantu n'igihe yafatiwe ariko bigaragara ko uwo mwana yararimo ariga, amurikirwa n'amatara yo ku muhanda.

    Amafoto:

    Umwana wamurikirwaga n'amatara yo ku muhanda

    Source : https://yegob.rw/umwana-muto-wagaragaye-yigira-ku-matara-yo-ku-muhanda-akomeje-gukora-benshi-ku-mutima_-amafoto/

  • Burundi:Perezida Ndayishimiye yamaganye abavuga ko Abaturage be bakennye #rwanda #RwOT

    Ubwo yifatanyaga n'abatuye be muri Komini Mishiha, intara ya Cankuzo, mu muganda wo ku itariki ya 15 Mata 2023 Perezida Ndayishimiye yibasiye abavuga ko Abarundi bakennye.

    Abavuga ibyo ngo bagapimira ubukene ku idolari, we akabona barabaswe n'ubukoloni.

    Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aremeza ko Umurundi utuye mu cyaro nta madolari akeneye kuko no mu gihe yayabona ntacyo yayamaza.

    Ndayishimiye yagize ati: 'Ukumva umuntu aravugira kuri radiyo, abwira umwenegihugu w'i Mishiha ngo ubukene buratwishe ngo kuko nta munyamishiha winjiza amadolari 425 ku mwaka, ngo yishwe n'inzara. Ariko murumva icyo gicucu yemwe? Uw'i Cendajuru ayo amadolari ayakoresha iki? Uriya mugabo wabivuze i Cendajuru ntahazi.'

    Yasobanuye ko umuntu wavuze ko i Cendajuru bishwe n'inzara aba mu murwa mukuru w'ubukungu, Bujumbura. Gusa ntabwo yavuze amazina ye.

    Perezida w'u Burundi yavuze ko bitumvikana kuba umuntu avuga ko Umurundi akennye, nyamara atabwirirwa cyangwa ngo aburare, asaba abo muri Mishiha kujya bamagana ababibabwira nka Satani. Ati: 'Umuntu uzaka akakubwira ko ukennye, kandi wowe uzi ko ukize, ujye umubwira uti 'Toka Satani'!'

    Perezida Ndayishimiye yaherukaga kwibasira Gabriel Rufyiri uyobora umuryango OLUCOME urwanya ruswa no kunyereza umutungo, nyuma yo kumusaba kugabanya ibiciro. Muri Werurwe 2023, yamwise umunebwe uvuga gusa

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/burundi-perezida-ndayishimiye-yamaganye-abavuga-ko-abaturage-be-bakennye

  • Ibyo wamenya ku itsinda ry'abagore 6 b'I Kigali rigizwe n'abatunze agatubutse gusa[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kuri ubu ku mbugankoranyamabaga zitandukanye by'umwihariko abakoresha urubuga rwa Instagram, bamaze amasaha make batangiye kubona itsinda 'Kigali Boss Babes', rigizwe n'abagore b'ikimero n'uburanga kandi bazwiho gutunga agatubutse .

    Ni itsinda rimaze igihe, ariko ugiye kureba wahamya ko ryashyizwe ku karubanda ku wa 16 Mata 2023, n'abagore barimo abitwa Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyo-wamenya-ku-itsinda-ry-abagore-6-b-ikigali-rigizwe-n-abatunze-agatubutse

  • Rayon Sports yatandukanye n'umunyezamu Kabwili utarayifashije #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe y'abato ya Tanzania, Ramadhani Kabwili yamaze gutandukana n'ikipe ya Rayon Sports yari agifitiye amasezerano.

    Muri mwaka ushize ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwasinyishije amasezerano y'umwaka umwe,Ramadhani Kabwili wari uvuye muri Yanga SC atabona umwanya uhoraho wo gukina.

    Bitewe n'umubare munini w'abanyamahanga iyi kipe yaguze muri uyu mwaka w'imikino 2022/2023,Kabwili ntiyabashije gukina bikubitiraho ko yari ku rwego rwo hasi.

    Nyuma yo kudahirwa kwa Kabwili, umutoza mukuru wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yemeje ko iyi kipe yamaze gutandukana n'uyu munyezamu.

    Ati 'Kabwili nibaza ko yashoboye gutandakana n'ikipe mu bwumvikane. Ubu ari muri Tanzania.'

    Kabwili muri Yanga SC, yakinnye Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 17, yakinnye kandi CAF Confederations Cup.

    Kabwili kandi yafashije ikipe ye ya Tanzania kugera mu Gikombe cya Afurika cy'Abatarengeje Imyaka 20, ariko ntiyagikina kuko imyaka ye yari yaruzuye.

    Uyu munyezamu ntiyitwaye neza mu mikino myinshi yakinnye byatumye atakarizwa icyizere n'abatoza,umwanya uhoraho uhabwa Hakizimana Adolphe.

    Undi mukinnyi bivugwa ko ashobora kuba yaramaze gutandukana na Rayon Sports bucece, ni rutahizamu w'umunya-Mali, Boubacar Traoré wabuze umwanya wo gukina.

    Uyu na Kabwili bombi basinyiye ikipe ya Rayon Sports umunsi umwe, amasezerano y'umwaka umwe

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatandukanye-n-umunyezamu-kabwili-utarayifashije

  • Amafoto:Reba abakinnyi b'umupira hano mu Rwanda bakundwa cyane kubera uko bambara #rwanda #RwOT

    Abantu b'ibyamamare mu ngeri zitandukanye bakora uko bashoboye kugira ngo bagaragare neza mu ruhame kuko bibafasha kugumana icyubahiro bahabwa na sosiyete.

    Abakinnyi ni bamwe mu byamamare abantu benshi tudakunze kubona bambaye imyenda isanzwe kuko akenshi aho bagaragara baba bambaye impuzankano, nyamara burya iyo yayikuyemo bararimba bakaberwa.

    Muri iyi nkuru tugiye kureba abakinnyi b'umupira w'amaguru bazwiho kwambara neza no kurimba iyo batari mu kibuga ndetse bagatuma bakundwa cyane bitewe n'uko bagaragara.

    1.Kimenyi Yves

    Kimenyi Yves ni umwe mu bakinnyi bamaze kubaka izina mu mupira w'amaguru hano mu Rwanda ndetse akaba n'umwe mu bakinnyi bakundirwa uko bambara cyane iyo batari mu kibuga kubera uko aberwa.

    Kimenyi yakiniye amakipe atandukanye akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC ,Rayon Sports. Kuri ubu ni umuzamu w'Ikipe y'Igihugu Amavubi amazemo igihe ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports.

    Kuri ubu Kimenyi n'umubyeyi w'umwana umwe w'umuhungu yabyaranye n'umukunzi we Uwase Muyango Claudine uzwi cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda.

    2. Yannick Mukunzi

    Yannick Mukunzi ni Umukinnyi mpuzamahanga w'Umunyarwanda, ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède, akaba yaragiye muri ikipe avuye muri Rayon Sport ku ntizanyo.

    Yannick Mukunzi yakiniye amakipe akomeye nka APR FC, Rayon Sport ndetse n'ikipe y'igihugu cy' u Rwanda Amavubi.

    Yannick nawe ari mu bakinnyi bakundirwa cyane uko bagaragara iyo batari mu kibuga kubera imyambarire ye kandi imubereye.

    Yannick nawe n'umugabo ufite umuryango n'umugore we Iribagiza Joy bose babana muri Suede kubw'impamvu z'akazi.

    3.Nshuti Savio

    Nshuti Dominique Savio yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, yakuriye mu Isonga, aca muri Rayon Sports, AS Kigali, APR FC ubu akaba ari muri Police FC. Savio nawe ari mu bakinnyi bakunzwe ndetse bambara neza hanze y'ikibuga.

    4.Nkinzingabo Fiston

    Nkinzingabo Fiston ukinira ikipe ya Kiyovu Sport nawe aza mu basore bambara neza iyo atari mu kibuga, ni mwe mu bakinnyi bambara bakaberwa.

    Fiston yanyuze mu makipe nka APR FC ndetse na AS Kigali.

    5.Iradukunda Bertrand

    Iradukunda Jean Bertrand yatandukanye na APR FC muri 2016 yerekeza muri Bugesera FC yakiniye umwaka umwe ahita yerekeza muri Police FC nayo ayikinira umwaka umwe, muri 2018 yerekeje muri Mukura VS ayikinira imyaka 2 maze muri 2020 yayivuyemo yerekeza muri Gasogi nayo ayivamo yerekeza muri Township Rollers yo mu gihugu cya Botswana nayo atakibarizwamo ubu akaba ari umukinnyi wa Police FC.

    6.Nshuti Innocent

    Nshuti Innocent yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yarigezemo afite imyaka 15 akaba yarazamuwe muri APR FC nkuru muri 2016, 2018 yaje kwerekeza mu ikipe ya Stade Tunisien aho atatinze kuko muri 2019 yahise agaruka muri APR FC.

    Nshuti Innocent yabonye izuba tariki ya 31 Mutarama 1998, yavukiye mu karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaraguru, ni umwana wa 3 mu muryango w'abana 5.

    7.Rusheshangoga Michel

    Michel uri mu bakinnyi bambara neza yageze muri APR FC mu 2012 avuye mu Isonga FC. APR FC yayigiriyemo ibihe byiza anatwara ibikombe bitandukanye ayivamo yerekeza mu ikipe ya Singida muri Tanzania ayimaramo umwaka agaruka muri APR FC ariho yavuye ajya muri As Kigali ynaasezereyemo umupira w'amaguru.

    8.Usengimana Faustin

    Usengimana Faustin yamenyekanye cyane ubwo yatsindiraga Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 igitego cyayajyanye mu gikombe cy'isi cyabereye muri Mexique,yakiniye kandi ikipe ya Rayon Sports, APR FC, ndetse na Buildicon FC yo muri Zambia, ubu akaba abarizwa mu ikipe ya Al-Qasim SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Iraq

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-reba-abakinnyi-b-umupira-hano-mu-rwanda-bakundwa-cyane-kubera-uko