Author: webrwanda

  • Abavumbyi barazirana Koko: Burikantu na Burunguni bibasiye Murindahabi Irene wiyise Hakimi Achraf abantu barumirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki 21 Mata 2023 nibwo aba Isilamu bose ku Isi barangije iminsi y'igifungo bari bamazemo igihe cy'ukwezi kose gusa hari abantu batandukanye batangiye kwiyita amazina yo mu idini rya Isilamu kugira ngo baze kujya kuvumba mu buryo buboroheye.

    Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi cyane hano mu Rwanda na we n'umwe mubahinduye amazina akaba ari kwitwa Hakimi Achraf kuri uyu munsi w'irayidi gusa abazwi ku mazina ya Burikantu na Burunguni bamwihaye bavuga ko niba adafite irangamuntu yanditsemo iryo zina atabaryana umuceri ahubwo iyi rayidi azayumva mu migani.

    Murindahabi Irene uri kwitwa Hakimi Achraf akaba ari na we washyize aya mashusho kuri Instagram ye yagize ati:' Abavumbyi turazirana Koko😂😂 Nabibutsaga ko nkiri Hakimi Achraf rata bavandimwe ba Isilamu'.

    Source : https://yegob.rw/abavumbyi-barazirana-koko-burikantu-na-burunguni-bibasiye-umunyamakuru-murindahabi-irene-abantu-barumirwa/

  • Mu gikanzu kinini gikubura hasi, Shakib umugabo wa Zari yitabiriye Ramadhan – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, Isi yose abayisilamu bari gusoza igisibo cya Ramadhan aho bamaze ukwezi kose biyiriza ku manywa badafata ifunguro.

    Shakib uherutse gusezerana n'umuherwekazi Zari Hassan, nawe yitabiriye Ramadhan, aho yagaragaye yambaye ikanzu nini cyane agenda ikibura hasi.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/mu-gikanzu-kinini-gikubura-hasi-shakib-umugabo-wa-zari-yitabiriye-ramadhan-amafoto/

  • Ifoto y’umunsi: Umusore yabaye kimenyabose nyuma yo kujya gusari yambaye nk’ugiye mu kiliziya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo hasojwe igisibo gitagatifu aho abayoboke b'idini rya Islam bahurira mu hamwe bagakora amasengesho yo gusoza igisibo.

    Nk'uko bisanzwe, Abayisilamu bahuriye muri sitade yitiriwe Pelé iherereye i Nyamirambo.

    Icyatunguye benshi ni ifoto y'umusore wagaragaye mu basilamu yambaye nk'ugiye mu kiliziya kandi bizwi ko umuntu ugiye gusari aba yambaye ikanzu cyangwa indi myenda ijyana gusa.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-umusore-yabaye-kimenyabose-nyuma-yo-kujya-gusari-yambaye-nkugiye-mu-kiliziya/

  • Ni agasuzuguro kajejeta, Hamenyekanye ibyo Barca yategetse Messi kugira ngo agaruke – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko ikipe ya FC Barcelona ishaka guha Lionel Messi 15% gusa y'umushahara y'umushahara yamuhaga kera kugira ngo ayigarukemo mu mpeshyi.

    Iki gihangange cyo muri Espagne kiri kugerageza kugarura iki cyamamare cyo muri Argentine gifite imyaka 35, muri la liga.

    Icyakora kubera ikibazo cy'amikoro,ntibiri gukunda neza ariyo mpamvu Barca yamusabye kugabanya cyane umushahara we nibura agahembwa 15 % by'ayo yahembwaga atarerekeza muri PSG.

    Source : https://yegob.rw/ni-agasuzuguro-kajejeta-hamenyekanye-ibyo-barca-yategetse-messi-kugira-ngo-agaruke/

  • Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Umunsi Mukuru wa Eid Al Fitri #rwanda #RwOT

    Hirya no hino mu gihugu, Abayisilamu bazindukiye mu isengesho risoza igisibo gitagatifu cy'ukwezi kwa Ramadhan (Eid Al Fitri), kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023.

    Ku rwego rw'igihugu, isengesho ryabereye kuri Kigali Pelé Stadiumi Nyamirambo cyane ko ari agace kabarizwamo umubare munini w'Abayisilamu.

    Igisibo ni rimwe mu mahame atanu y'idini ya Islam, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n'ibindi bibashimisha bakarangamira Imana.

    Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

    Eid Al Fitri, ni umunsi uba ari ikiruhuko ku bakozi bose mu Rwanda, inshuti n'abavandimwe bakajya kwishimana n'abayisilamu kuri uwo munsi mukuru.

    The post Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Umunsi Mukuru wa Eid Al Fitri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/21/abayisilamu-bo-mu-rwanda-bizihije-umunsi-mukuru-wa-eid-al-fitri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abayisilamu-bo-mu-rwanda-bizihije-umunsi-mukuru-wa-eid-al-fitri

  • Wa mugore we ntiba udakora ibi bintu nta mugabo uzakwiruka inyuma uko waba usa kose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo cyangwa abasore iyo barimo gushakisha abakunzi cyangwa abagore bazabana, bigoranye ko bazakururwa n'ikintu kimwe ku wo yabengutse ahubwo usanga akururwa n'urusobe rw'imyitwarire cyangwa imiterere y'uwo yifuza.

    Muri ibyo bintu bikurura abagabo kuburyo iyo umukobwa cyangwa umugore abyujuje bimworohera gukundwa, twabahitiyemo kubabwira 7 muri byo ku buryo iyo abyitayeho usanga bamwiruka inyuma.

    1.Ikibuno

    N'ubwo amabere cyo kimwe n'ikibuno abagabo sibyo biza imbere mu byo abagabo bitaho, ariko nibyiza ko abagore cyangwa abakobwa babyitaho cyane cyane bijyanye n'imyambarire yabo.

    2.Imyitwarire muri sosiyete

    Umugabo cyangwa umusore wese akunda umukobwa cyangwa umugore ufite imyitwarire buri wese abona ko ari nta makemwa ku buryo no mu gace abarizwamo bamutangira ubuhamya ko uzamutwara azaba atomboye.

    3.Imisekere yawe

    Umugore wese ugerageza guseka akamwenyura adahora yafunze isura usanga akurura umugabo wese umuri iruhande bityo bikaba byamufungurira inzira zo gukundwa.Ikindi wamenya n'uko abagabo badakunda umugore ugira umushiha.

    4.Imirebere

    Umugabo wese yita ku mirebere y'umukobwa/gore kuko igihe cyose barimo kuvugana usanga amwitegereza mu maso bityo akareba umwanya aba yamuhaye awuha agaciro.

    5.Impumuro

    Bisanzwe bimenyerewe ko abakobwa/gore bakunda kwiyitaho mu buryo bumwe cg ubundi, biba akarusho rero iyo urikumwe n'umugabo akumva agahumuro keza kaba kajyanye n'amavuta wisize cyangwa umubavu witeye.

    6.Imyambarire

    Abagabo burya bakunda abagore bita ku myambarire gusa bikaba akarusho iyo bita ku nkweto bambara kuko bigaragaza ubusirimu.

    7.Amabere/igituza

    Mukobwa niba ushaka ko ukurura umugabo gerageza wite ku mabere yawe ku buryo wambara imyenda ikigaragaza neza.

    8, Bihutira kumenya inshuti zikugaragiye

    Mukobwa/gore niba ushaka kujya mu rukundo n'umuntu wa nyawe uzite uzagire inshuti nziza kuko biri mu byitabwaho n'abagabo bashaka kumenya imiterere yawe nyakuri.

    Source : https://yegob.rw/wa-mugore-we-ntiba-udakora-ibi-bintu-nta-mugabo-uzakwiruka-inyuma-uko-waba-usa-kose/

  • Cyahise gishwanyuka: Icyogajuru cya mbere kinini mu mateka y’Isi cyashwanyutse kitarenze umutaru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Icyogajuru cyafatwaga n'icyogajuru cya mbere kinini kurusha ibindi byose mu mateka y'Isi cya maze gushwanyuka kitarenze umutaru.

    Abantu hafi ya bose ku Isi bamaze kumenyera ibyo gajuru ndetse ko bijya mu isanzure bigiye mu kazi gatandukanye harimo gutara amakuru ajyanye n'ibibera mu Isi ndetse no mu isanzure gusa kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023 nibwo hamenyekanye amakuru atari meza avuga ko icyogajuru cya mbere kinini ku Isi cya maze gushwanyuka kitarenze umutaru.

    Icyogajuru cya mbere kinini mu mateka y'Isi cya sosiyete ya SpaceX y'umuherwe  Elon Musk cyashwanyutse ubwo cyari kijyiye kwerekeza mu isanzure.

    Source : https://yegob.rw/cyahise-gishwanyuka-icyogajuru-cya-mbere-ku-isi-cya-shwanyutse-kitarenze-umutaru/

  • Umusaza w’imyaka 80 yaguye mu maguru y’umukobwa w’imyaka 33 baraye batera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusaza w'imyaka 80 yaguye mu maguru y'umukobwa w'imyaka 33 baraye batera akabariro mu cyumba cya Hoteli.

    Kuri ubu imyaka 2 irihiritse umusaza w'imyaka 80 aguye mu maguru y'umugore wimyaka 33 baraye batera akabariro muri hoteri i Dar es Salaam, muri Tanzaniya.

    David Mluli Mzee Makerege yapfiriye mu gace kazwi nka Neema Kibaya, muri Hoteli Mbezi Garden Hotel nyuma yo kurara atera akabariro.

    Raporo y'abapolisi ivuga ko Bwana Mluli yapfuye butunguranye ubwo yari mu cyumba cya 22, aho yari yararanye na Ms. Kibaya.

    Source : https://yegob.rw/umusaza-wimyaka-80-yaguye-mu-maguru-yumukobwa-wimyaka-33-baraye-batera-akabariro/

  • Justin Trudeau yashenguwe n'ubuhamya bwa Kirenga wiciwe ababyeyi be areba muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata nibwo Trudeau yaganiriye na Chiko Bavon Kirenga, amusobanurira ingorane Abatutsi bahuye nazo muri Jenoside mu 1994.

    Nyuma y'ubwo buhamya, Trudeau yanditse kuri Twitter ati 'Uyu ni Chiko Bavon Kirenga. Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibyamubayeho biteye ubwoba. Nahuye na Chiko kugira ngo numve amateka ye no kugaragaza umusanzu wa Guverinoma yacu mu guharanira ko ubwo bwicanyi butazongera ukundi.'

    Mu buhamya yigeze gutanga mu 2019, Kirenga yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari umwana w'imyaka irindwi, abana n'ababyeyi be, bakuru be, barumuna be na bashiki be.

    Papa we yari umuyobozi w'ishami rya sosiyete DHL itwara imizigo n'ubutumwa butandukanye, ku buryo wari umuryango wishimye kandi ubayeho neza.

    Ubwo indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana yaraswaga ku mugoroba wa tariki 6 Mata 1994, Kirenga yarabibonye, akeka ko ari kibonumbwe abonye, yihuta ajya mu nzu kubibwira ababyeyi be.

    Ati 'Bose bari bicaye bumva radio ariko bumiwe. Uburyo barebaga byari bifite icyo bisobanuye, ko byaturangiranye.'

    Jenoside yahise itangira, Abatutsi batangira kwicwa hirya no hino mu gihugu. Kirenga n'abo bava inda imwe batandatu, bararaga mu yindi nzu yegeranye n'iyo ababyeyi babo bararagamo, nyamara hari hashyizwe za bariyeri ku buryo ababyeyi babo batabashije kujya kubareba.

    Umwe mu baturanyi babo yaje gufasha papa wa Kirenga guhura n'abana be, ariko ibintu byari bikomeje kuba bibi.

    Interahamwe zageze aho zinjira mu rugo kwa Kirenga, zikusanya abari bahari bose babicaza mu mbuga, ariko babatuka.

    Bategetswe kwicara ku murongo umwe inyuma y'undi. Umwe mu basirikare batozaga Interahamwe, yasabye buri wese guhitamo uburyo baza kumwicamo niba barakoresha imbunda, gerenade cyangwa umuhoro.

    Abari bagiye kwicwa babanje guceceka babiganireho, aba mbere bahitamo kwicishwa imbunda kugira ngo bataza gupfa urubozo. Uwo musirikare yahise abicira imbere y'abo bose.

    Kirenga byose byabaye abireba nubwo yari umwana kuko uwo barashe mbere, bari bateganye ku mirongo bari bicayeho.

    Muri ako kanya nibwo ababyeyi be nabo biciwe aho ndetse n'abavandimwe be babiri.

    Mu gihe bari bagiye kumugeraho, nibwo yamenye ko ibintu bikomeye agerageza kwiruka mbere yo kumurasa.
    Yongeye kugarura ubwenge azengurutswe n'Interahamwe, imwe muri zo ikoresha ikirenge ngo bamenye neza niba yapfuye.

    Mu mwanya muto yisanze mu ikamyo igenda ari kumwe na bashiki be babiri, umwe wari ufite imyaka 13 n'undi w'imyaka 4 bakomeretse. Muri iyo modoka kandi harimo murumuna we bamutemye mu nda igifu kiri hanze, ari kuribwa cyane.

    Bageze ku bitaro huzuye abasirikare benshi b'abahutu bakomeretse dore ko Jenoside igitangira, ingabo za Leta zisanze zihanganye n'ingabo za FPR zari zigamije guhagarika Jenoside.

    Kirenga avuga ko mu bitaro nta wari ugifite umwanya wo kubaza ngo kanaka ni Umuhutu cyangwa Umututsi. Bakigera kwa muganga, murumuna wa Kirenga wari watemwe mu nda yahise yitaba Imana.

    Aba bana baje kugira amahirwe bahura n'umugore wari uziranye na Papa wabo, abitaho mu bitaro, anakurikirana ubuvuzi bwabo. Kirenga yibuka ko uwo mugore yanatabaye mushiki we ubwo abasirikare babiri bashakaga kumusambanya.

    Mu bitaro haje kuza umugabo w'umuyisilamu wari ukomeye dore ko yari yaragiriye ingendo ntagatifu i Mecca ari naho yakuye izina rya 'Hajj'.

    Umubyeyi witaga kuri Kirenga n'abavandimwe be yari afite amakuru y'uko Hajj afite abandi batutsi ahishe iwe mu rugo. Yahise amusaba kumufasha kujyana mushikiwa Kirenga ngo amuhishe, kugira ngo amuhungishe abasirikare bashakaga kumusambanya mu bitaro.

    Hajj yarabyemeye, atwara mushiki wa Kirenga mu kizuru cy'imodoka ajya kumuhisha iwe. Igihe cyarageze agaruka gutwara Kirenga na mushiki we muto wari ufite imyaka ine.

    Abana babagaho bihishe mu nzu. Nijoro Interahamwe zazaga kwa 'Hajj' kwigamba uburyo akazi ko kurimbura Abatutsi kagenze.

    Kirenga avuga ko hari umwe mu Nterahamwe witwaga Karim yumvise yigamba uburyo abatutsi yishe yabanzaga kubabaza niba bafite uri buze kubashyingura.

    Uwavugaga ko nta muntu wo kumushyingura afite, bajyaga kumwicira hafi y'icyobo rusange bagahita bamujugunyamo, uvuze ko afite abaza kumushyingura, bagahita bamwicira aho.

    Kirenga yageze aho we akajya asohoka akajya gukina n'abana ba Hajj, mushiki we ni we wakomezaga kwihisha kuko byari byoroshye ngo Interahamwe zihite zivumbura ko ari Umututsi.

    Imirwano hagati y'ingabo za Leta na FPR yageze aho igera mu gace Hajj yari atuyemo, biba ngombwa ko ashyira abantu bose yari acumbikiye mu ikamyo ye ngo abahungishe abajyane muri Congo.

    Abasirikare barababujije kugira ngo babanze babone inzira bacamo, kugeza ubwo FPR yafataga Kigali batarahunga.

    Nyuma y'iminsi, nyirarume wa Kirenga wari umusirikare wa FPR yaje guhura na wa mugore wabakiriye bwa mbere, amumenyesha ko abana bariho ndetse n'aho bari, ajya kubareba.

    Abarokotse mu muryango bamaze kongera guhura, nyina wabo wabaga mu Burundi yiyemeje kubitaho. Hari kandi mushiki wa Kirenga wari waragiye kwiga muri Québec Jenoside iba ariho ari, na we yashakaga gufata bamwe mu bavandimwe be akabitaho.

    Mu Ugushyingo 1994 nibwo Kirenga n'abavandimwe ba bageze muri Québec, bafashwa n'imiryango y'abihayimana ndetse n'abanyarwanda bahabaga.

    Babashije kwiga, bashaka imirimo bibeshaho nubwo amashusho y'ibyo babonye muri Jenoside akibakurikirana.

    Trudeau yashenguwe n’ubuhamya bwo kurokoka kwa Kirenga muri Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/justin-trudeau-yashenguwe-n-ubuhamya-bwa-kirenga-wiciwe-ababyeyi-be-abareba

  • Bwa mbere mu Rwanda habazwe abarwayi b'umwijima – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 18 Mata 2023, izo nzobere zimaze kubaga abarwayi batatu nk'uko byatangajwe n'Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe.

    Ni ubuvuzi bukomeye buzwi nka Hepatoma-pancreatic-biliary Surgery, aho abanyarwanda babukeneraga byabaga ngombwa ko boherezwa mu mahanga.

    Bivugwa ko ikiguzi cyo kubagwa umwijima mu mahanga cyageraga kuri miliyoni hafi 100 Frw, amafaranga atapfa kwigonderwa na benshi.

    Ubu buryo bwifashishwa mu kuvura indwara zikomeye zifata inyama nk'umwijima, ibibyimba byo mu nda mu nda, kanseri n'izindi.

    Col Dr Eugene Ngoga wo mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe yavuze ko kuba ubu buvuzi bwatangiye gutangirwa mu Rwanda ari ingirakamaro kuko ari indi serivisi y'ingenzi yinjiye mu buvuzi bw'u Rwanda, bikaba bizanafasha abaturage kudakoresha amafaranga menshi.

    Dr Ngoga yavuze ko byari bigoye ku barwayi b'umwijima bakeneye kubagwa, kuko boherezwaga hanze y'igihugu.

    Yavuze ko kandi ikindi cy'ingenzi ari uko abaganga bo mu Rwanda bari kwigira ku bunararibonye bw'abo mu Bufaransa no muri Cameroun, mu kubaga abarwayi bafite indwara z'umwijima bakeneye ubwo buvuzi.

    Prof Jean Marc Régimbeau wo mu bitaro Centre Hospitalier Universitaire d'Amiens byo mu Bufaransa yahuye n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima tariki 17 Mata, baganira ku buryo bafatanya gutangiza serivisi zo kubaga umwijima mu Rwanda.

    Nibura buri mwaka isi ipfusha abantu basaga miliyoni bazize indwara z'umwijima.

    Ubuvuzi bwo kubaga umwijima bwari busanzwe butangirwa mu mahanga

    Izi nzobere zimaze kubaga abarwayi batatu mu Rwanda bafite ibibazo by’umwijima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-mu-rwanda-habazwe-abarwayi-w-umwijima