Author: webrwanda

  • Burya abyiruye inkumi: Amashusho ya rutahizamu wa Rayon Sports Rafael Osaluwe ari kumwe n’umwana we w’umukobwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports, Rafael Osaluwe Olise ukomoka muri Nigeria yagaragaye ari kumwe n'umwana we w'umukobwa.

    Ni amashusho uyu rutahizamu yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, abinyujije kuri story, aho yari ateruye uyu mukobwa we.

    Reba videwo aho hasi:

    Source : https://yegob.rw/burya-abyiruye-inkumi-amashusho-ya-rutahizamu-wa-rayon-sports-rafael-osaluwe-ari-kumwe-numwana-we-wumukobwa/

  • Baremera baburare ariko bayigure! Abakirisitu ba EAR bari gukusanya amafaranga kugira ngo bagurire imodoka Rev. Past. Dr Antoine Rutayisire wasoje inshingano ze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakirisitu ba EAR bari gukusanya amafaranga kugira ngo bagurire imodoka Rev. Past. Dr Antoine Rutayisire wasoje inshingano ze.

    Abakirisitu ba Paruwasi ya Remera mu itorero Angilikani (EAR) bari gukusanya imisanzu kugira ngo bazagurire Rev. Past. Dr Antoine Rutayisire impano y'imodoka mu rwego rwo kuzirikana imirimo yakoze mu gihe amaze abayobora.

    Pasiteri Rutayisire wujuje imyaka 65 y'amavuko azajya mu kiruhuko cy'izabukuru tariki ya 4 Kamena 2023.

    Icyo gihe ni na bwo umusimbura azatangira imirimo.

    Kubera imirimo myiza yamuranze akibayobora, Abakirisitu ba EAR/Remera biyemeje kumuha impano y'imodoka.

    Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023, kuri iri torero habaye amateraniro yo gusezera kuri Pasiteri Rutayisire.

    Sam Nkurunziza uyobora inama ya Paruwasi ya Remera yavuze ko nk'abakirisitu ba EAR/Remera ndetse n'abandi bakunda Rutayisire bashaka kumuherekeza neza bamuha impano y'imodoka.

     

     

    Source : https://yegob.rw/baremera-baburare-ariko-bayigure-abakirisitu-ba-ear-bari-gukusanya-amafaranga-kugira-ngo-bagurire-imodoka-rev-past-dr-antoine-rutayisire-wasoje-inshingano-ze/

  • Hita ubasiba kano kanya! Ibimenyetso (20) bizakwereka inshuti mpimbano cyangwa zitagifitiye umumaro mu buzima bwawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibimenyetso (20) bizakwereka inshuti mpimbano mu buzima bwawe.

    Akenshi duhemukirwa n'inshuti twahisemo mu buzima bwacu kuko zaje zifite undi mugambi atari uw'ubushuti.

    Izo nshuti twakita mpimbano mu buzima bwawe, zizakwereka bimwe muri ibi bimenyetso bikurikira.

    1. Aguhamagara iyo agushakaho ikintu
    2. Ntagushyigikira
    3. Nta nama yakugira
    4. Akugirira ishyari
    5. Ntakwitaho
    6. Akuzaho iyo ufite amafaranga
    7. Nta faranga rye yakwihera kandi arifite
    8. Ntabwo ashishikazwa n'uko watera imbere
    9. Agukoresha ku bw'inyungu ze bwite
    10. Ntabwo yakugoboka mu bihe bikomeye
    11. Iteka ahora akuvugaho ibibi gusa
    12. Nta kintu ashobora kugusezeranya
    13. Ntiyakubikira ibanga ryawe
    14. Aguteranya mu bandi
    15. Akwigiraho umwana mwiza iyo hari icyo agushakaho
    16. Ahora ashaka gusenya ibyo wubatse
    17. Akwicaho iyo ageze mu bandi bakurusha ubushobozi
    18. Ntashobora kukwitangira
    19. Nta mwanya we yagutaho, muhura iyo bihuriranye.
    20. Akurutisha ubutunzi

    Source : https://yegob.rw/hita-ubasiba-kano-kanya-ibimenyetso-20-bizakwereka-inshuti-mpimbano-cyangwa-zitagifitiye-umumaro-mu-buzima-bwawe/

  • Amakuru meza ku bantu batega imodoka rusange bagatinda ku murongo bikabicira gahunda zabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru meza ku bantu batega imodoka rusange bagatinda ku murongo bikabicira gahunda zabo.

    Minisiteri y'Ibikorwa Remezo yizeza abagenzi babuze imodoka cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ko hari bisi 105 u Rwanda rwatumije hanze ariko inganda zikaba zikirimo kuzikora.

    Kuri ubu amakuru meza ahari ni uko mu mezi ane ari imbere mu Rwanda haragera imodoka 105 zitwara abantu mu buryo rusange.

    Dr Nsabimana yabwiye RBA  ko bisi zigera ku 105 zigize icyiciro cya mbere, zizaba zabonetse mu mezi ane ari imbere.

    Izi modoka 105 zizaza mbere muri 300 batumije.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-meza-ku-bantu-batega-imodoka-rusange-bagatinda-ku-murongo-bikabicira-gahunda-zabo/

  • ‘Yabanje asaba uburinzi bw’Imana’ Harmonize aragenda yikandagira mu gihugu kivukamo umukobwa aheruka kubabaza mu rukundo aho afite ubwoba bw’uko banahura n’ibyo yamukoreye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Harmonize aragenda yikandagira mu gihugu kivukamo umukobwa aheruka kubabaza mu rukundo aho afite ubwoba bw'uko banahura n'ibyo yamukoreye

    Harmonize yavuze ko abangamiwe cyane n'urukundo rw'umukunzi we batandukanye.

    Ibi yabivuze nyuma y'uko agiye kujya gutaramira muri Australia aho uwahoze ari umukunzi we Brianna Jai, avuka.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati:' Imana indinde irinde n'urukundo rwanjye kugira ngo uru rugendo rutazambera ihurizo n'intangiriro y'ibibazo.'

    Biteganyijwe ko Harmonize araza gutaramira muri Sydney, Adelaide, Perth na Melbourne mu kwezi gutaha aho hari n'agace kamwe muri utwo gatuyeme Brianna Jai bahoze bakundana.

    Konde Boy yatandukanye na Brianna Jai ahita akundana na Kajala nawe batandukanye kuri ubu akaba ari nyakamwe nta mukunzi afite.

    Source : https://yegob.rw/yabanje-asaba-uburinzi-bwimana-harmonize-aragenda-yikandagira-mu-gihugu-kivukamo-umukobwa-aheruka-kubabaza-mu-rukundo-aho-afite-ubwoba-bwuko-banahura-nibyo-yamukoreye/

  • Umugore wa Rayvanny yihenuye kuri Kajara ndetse aca amarenga ko we n’umugabo we bagiye kwibaruka ubuheta – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rayvanny uri mu bahagaze neza muri muzika ya Africa n'umukunzi we Fayvanny 'Faymba' baherutse gusubirana, baciye amarenga yo kwibaruka umwana wabo wa kabiri mu gihe imfura yabo imaze gusoreka.

    Fayvanny abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko aricyo gihe cyo kwitegura umwana we n'umugabo we Rayvanny umaze iminsi ugarutse mu rugo nyuma yo kureka abo yita inshoreke, ubwo yavugaga Paula Kajara baherutse gutandukana.

    Gusa ariko abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Tanzania, ntibatinze guhakana aya makuru bavuga ko ari amayeri yo kugirango Rayvanny ashyire hanze indirimbo nshya.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-rayvanny-yihenuye-kuri-kajara-ndetse-aca-amarenga-ko-we-numugabo-we-bagiye-kwibaruka-ubuheta/

  • Ahazwi nko kuri 40, hatowe umurambo w’umukobwa bivugwa ko yakoraga umwuga wo kwicuruza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umurambo w'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 29 wasanzwe munsi y'urugo ahazwi nko kuri Mirongo Ine.

    Birakekwa ko uyu mukobwa yishwe.

    Mu gitondo abaturage abayobozi mu nzego zitandukanye barimo iz'umutekano, bazindukiye ahazwi nko kuri Mirongo Ine, mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza bitewe n'umurambo w'umukobwa bahabonye.

    Uyu murambo watowe munsi y'urugo rw'umuntu.

    Uyu mukobwa witwaga Ntirandekura Solange yari mu kigero cy'imyaka 29 y'amavuko.

    Amakuru avuga ko nyakwigendera nta mwana yagiraga.

    Abatuye kuri Mirongo Ine barimo n'abo babanaga, bavuga ko yakoraga akazi ko kwicuruza, bakavuga ko nyakwigendera yaba yishwe

     

    Source : https://yegob.rw/ahazwi-nko-kuri-40-hatowe-umurambo-wumukobwa-bivugwa-ko-yakoraga-umwuga-wo-kwicuruza/

  • Abakinnyi ba Rayon Sports ntibakozwa ibyo gukina umukino wa APR FC #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Rayon Sports bamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ko mu gihe batarishyurwa ibirarane by’amezi 2 ikipe ibabereyemo batazakina na APR FC umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

    Mbere y’uko Rayon Sports ikina na Marines FC mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona, abakinnyi bamenyesheje ubuyobozi ko mu gihe batarishyurwa ibibararane by’amezi 2 bababereyemo batazakina umukino wa APR FC w’igikombe cy’Amahoro.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakomeje kubirenza ingohe kugeza ku munsi w’ejo hashize ubwo abakinnyi babwirwaga ko uyu munsi bari bujye mu mwiherero i Huye.

    Abakinnyi bamenyesheje ubuyobozi ko ntaho bari bujye mu gihe batarishyurwa ibirarane by’amezi 2 (ukwa Kane ndetse n’uku kwa Gatanu kurimo kurangira) ndetse hakiyongeraho n’agahimbazamusyi ko gusezerera Intare FC batahawe.

    Bivugwa ko gahunda yo kujya i Huye yahise isubikwa ahubwo abakinnyi bakaba bari buze guhura n’ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma y’imyitozo mu Nzove iri bube uyu munsi.

    Abakinnyi ba Rayon Sports impamvu banga gukina uyu mukino bafite impungenge ko ari wo mukino usoza umwaka w’imikino bityo ko guhembwa shampiyona yararangiye ari ibintu byagorana.

    Ikindi ni uko hari bamwe mu bakinnyi basoje amasezerano batazakomezanya n’ikipe umwaka utaha, hari abo ikipe ishobora kwirukana bakaba bafite impungenge ko nyuma y’umukino wo ku wa Gatandatu byagorana ko bazabona imishahara yabo cyangwa kwishyurwa umwenda bafitiwe mu gihe akazi karangiye.

    Rayon Sports ntikozwa gukina na APR FC itarahembwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-rayon-sports-ntibakozwa-ibyo-gukina-umukino-wa-apr-fc

  • Hari urugamba rutararangira, nacyo tugomba kucyegukana – Umutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Ben Moussa yavuze ko bitarangiriye ku gutwara igikombe cya shampiyona ahubwo urugamba rukomereje i Huye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

    Ben Moussa umutoza wa APR FC avuga ko nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona agomba kwegukana n’igikombe cy’Amahoro cya 2023.

    Ni mu mukino uzaba tariki ya 3 Kamena 2023 kuri Stade ya Huye aho APR FC izaba itana mu mitwe na Rayon Sports.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Ben Moussa yavuze ko urugamba rugikomeje ndetse agomba gutsinda uyu mukino akegukana iki gikombe kuko ari ingenzi kuri we.

    Ati 'Imikino yose irakomeye kuri twe, tugiye gutegura umukino wacu cyane cyane mu mutwe kuko iki gikombe ugomba kugitsinda mu gihe umeze neza mu mutwe. Ngomba gutwara iki gikombe cya kabiri kuko ni ingenzi kuri njyewe, urugamba ntirurarangira.'

    Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino APR FC irasubukura imyitozo uyu munsi yitegura uyu mukino uzaba mu mpera z’iki cyumweru ku wa Gatandatu.

    Ben Moussa yavuze ko n’igikombe cy’Amahoro 2023 igishaka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-urugamba-rutararangira-nacyo-tugomba-kucyegukana-umutoza-wa-apr-fc

  • Ibyo wamenyaka kuri perezida mushya wa Nigeria n'ibimutegereje – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Bola Tinubu w'imyaka 71 yarahiriye kuba perezida mushya wa Nigeria nyuma yo gutsinda amatora yabayemo guhatana kurusha andi yose muri icyo gihugu kuva havaho ubutegetsi bwa gisirikare mu 1999.

    Afatwa nk'uwahaye isura nshya Lagos, umurwa mukuru w'ubukungu wa Nigeria, yatsinze aciye mu rihumye ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi ryari ryacitsemo ibice n'undi mukandida wari ushyigikiwe n'urubyiruko mu matora yabaye mu kwa kabiri.

    Abo ni Atiku Abubakar na Peter Obi ubu bombi bareze mu rukiko bamagana intsinze ye, bavuga ko amajwi yibwe.

    Tinubu ahakana ibivugwa nabo, ndetse ubu yarahiriye gutegeka iki gihugu asimbuye Muhammadu Buhari wahigamye ubwo manda ze ebyiri zari zirangiye.

    Iki gihugu gituwe kurusha ibindi byose muri Africa cyugarijwe n'ingorane z'ubukungu, umutekano mucye henshi n'izamuka ry'ibiciro rikomeye. Benshi biteze byinshi kuri Tinubu.

    Gusa akimara kurahira, yahise atangaza ko avanyeho inyongera leta yatangaga kuva mu myaka ya 1970 ku giciro cy'ibitoro kugira ngo ntigitumbagire.

    Ibi bishobora guhita bituma igiciro cy'ibitoro n'ibindi bicuruzwa muri Nigeria bizamuka kurushaho.

    Tinubu ni muntu ki?
    Uyu mugabo wigeze guhunga igihugu cye ku butegetsi bwa gisirikare bwa Sani Abacha, azi neza agaciro k'ubwisanzure ndetse ku ngofero akunda kwambara hariho ikimenyetso cyabwo — kiri mu ishusho y'umunani urambitse.

    Yize ibijyanye n'icungamari, ibikorwa by'ihuriro ry'ishyaka National Democratic Coalition (Nadeco) yaharaniraga demokarasi yari abereye umuyoboke nibyo byamushyize mu bibazo na Sani Abacha.

    Ibikorwa by'amahuriro nka Nadeco, n'urupfu rwa Abacha mu 1998, nibyo byinjije Nigeria muri demokarasi mu 1999 kandi mu nzira nyinshi, Tinubu, wari umukuru wa kompanyi y'ibitoro ya Mobil, yumva yari akwiye kuzaba perezida wa Nigeria.

    Tinubu, abamumushyigikira bamwita 'Jagaban', bisobanuye 'umukuru w'abarwanyi', ubu afite umurimo wo kongera kunga Nigeria iri kugana mu nzira zo gutatana kwa za leta, gucikamo ibice bishingiye ku kwemera, nk'uko ubushakashatsi bwabyerekanye.

    Ariko si akazi yumva kamutunguye. Yagaragaje ibyo yagezeho ubwo yari umukuru wa leta ya Lagos hagati ya 1999 na 2007 ubwo yasabaga ko bamutora kuba perezida.

    Ategeka Lagos, uyu mujyi warakuze cyane uhinduka igicumbi cy'ishoramari mpuzamahanga, hubakwa imihanda migari yafashije kugabanya umubyigano w'imodoka watumaga uyu mujyi ugorana kuwugendamo.

    Gusa uyu mujyi utuwe n'abantu bakabakaba miliyoni 25 ntiwabashije kugira izina nk'umujyi uteye imbere cyane nubwo bwose Tinubu we avuga ko yawuhinduye.

    Ibikorwa remezo byinshi ubu biteye agahinda — iby'ibanze nk'amazi n'imiturire rusange biri hasi cyane, mu gihe umushinga w'inzira igezweho ya gari ya moshi watangiye agitegeka uyu mujyi n'ubu utararangira imyaka 20 nyuma yabwo nubwo bwose iyi ari leta ikize cyane.

    Ashinjwa kandi gukomeza kugira ubukungu bw'iyi leta nk'ubwe bwite nubwo bwose yavuye ku butegetsi bwayo mu 2007.

    Hari kandi ibirego bya ruswa Tinubu ashinjwa, gusa we yarabihakanye.

    Mu myaka ibiri ishize, Dapo Apara, umucungamari wa Alpha-beta, kompanyi bivugwa ko Tinubu afitemo imigabane abicishije ku muntu yayandikishijeho, yashinje Tinubu gukoresha iyo kompanyi mu iyezandonke, kunyereza imisoro, n'ibindi bikorwa bya ruswa.

    Tinubu yararezwe nubwo we na Alpha-beta bahakanaga ibyo baregwa, ariko nyuma muri Kamena(6) ishize impande zose zemeranyijwe kurangiriza ibibazo byabo hanze y'inkiko.

    Tinubu ni umwe mu banyapolitiki bakize cyane muri Nigeria kurusha abandi ariko hari ibibazo ku butunzi bwe.

    Mu Ukuboza(12) gushize, yabwiye BBC ko yarazwe ubutunzi bw'inyubako yahise ashoramo imari, ariko mbere yari yaravuze ko 'yabaye miliyoneri vuba vuba' ubwo yari umugenzuzi w'ibigo bya Deloitte na Touche.

    Yavuze ko yizigamiye miliyoni 1,8$ yavaga ku mushahara we n'ibindi yari yemerewe, hafi ingano y'amafaranga yasanzwe kuri konti ze mu rubanza rwo mu 1993 aregwa n'abategetsi ba Amerika.

    Mu nyandiko ziri ahabona, minisiteri y'ubutabera ya Amerika ivuga ko kuva mu ntangiriro za 1988, konti za banki zafunguwe mu mazina ya Bola Tinubu zakiraga ibyavuye mu bucuruzi bw'ikiyobyabwenge cya heroin.

    Kevin Moss, umukozi udasanzwe wakoze iperereza kuri ubwo bucuruzi, yavuze ko Tinubu yakoreraga umucuruzi rutura w'ibiyobyabwenge wakekwaga muri icyo gihe Adegoboyega Akande.

    Mu gihe urukiko rwashimangiye ko rufite impamvu zo kwemeza ko amafaranga yabonywe kuri konti ze ari ayavuye mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge, Tinubu n'abandi bahakanye ibi birego, urukiko ntirwigeze rufata umwanzuro ntakuka ku nkomoko y'ayo mafaranga.

    Ahubwo, Tinubu yabashije kumvikana n'abategetsi yemera guhara 460,000$ kuri ayo mafaranga.

    Tinubu kandi amagara ye yibazwaho, gusa yigeze gutangaza video y'amasegonda umunani arimo kunyonga igare nk'igihamya ko akomeye.

    {{}}Abamunenga bavuga ko ageze mu ntege nke z'izabukuru ndetse bakerekana amashusho atandukanye yo mu gihe cyo kwiyamamaza aho byagoranaga kumva ibyo arimo kuvuga.

    Abanyanigeria benshi ubu bafite ubwoba bw'undi perezida w'amagara atameze neza nyuma ya Perezida Umaru Yar'Adua wapfiriye mu mirimo mu 2010 na Perezida Buhari wamaze igihe kinini yivuriza mu mahanga.

    Gusa abashyigikiye Tinubu bavuga ko afite intege zo gukora aka kazi kandi ko atarimo guhatanira umwanya wo kujya mu mikino olempike.

    Tinubu abonwa nka 'se wa batisimu' wa politike y'igice cy'amajyepfo ya Nigeria akaba n'umuntu ukomeye kurusha abandi muri icyo gice, ugena uko ubutegetsi busaranganywa mu bari iruhande rwe benshi.

    Mu 2015 yavuze ko ari 'umuhigi w'impano' ushyira 'impano mu biro by'ubutegetsi'.

    Ijambo rye muri politike ryatumye mu 2013 hazamuka ihuriro ry'amashyaka ya politike atavugarumwe n'ubutegetsi yaje guhigika ku butegetsi ishyaka PDP mu 2015 — ibintu bitamenyerewe muri Nigeria ko abari ku butegetsi babukurwaho.

    Mu kwiyamamaza, yibukije abanyanigeria ko ari we ahanini wagejeje Buhari ku butegetsi nyuma y'uko uyu wahoze ari umusirikare agerageje kenshi kwiyamamaza agatsindwa.

    Gusa kuva icyo gihe abashyigikiye Buhari bagiye banenga ibyo Tinubu yavuze ko ari we wamugejeje ku butegetsi mu 2015, ariko biraboneka ko Buhari atari kubasha gutsinda amatora, kabiri, adashyigikiwe na Tinubu.

    Nyuma yo kurahira, ubu Tinubu agomba guhangana na bimwe mu bibazo byasizwe na Buhari — umutekano micye, ubushomeri bukomeye, izamuka ry'ibiciro n'igihugu gicitsemo cyugarijwe n'ugucanamo gushingiye ku moko.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/ibyo-wamenyaka-perezida-mushya-wa-nigeria-n-ibimutegereje