Author: webrwanda

  • Menya ibihugu 10 bifite abarwayi ba SIDA ben… – #rwanda #RwOT

    Afurika, niyo igaragaraho ubwandu bwa Virusi itera SIDA kurusha indi Migabane yose, ku kigereranyo cya 3,9% by’abaturage  bayo babana na Virusi itera SIDA.

    Twifashishije urubuga worldpopulationreview.com, twabateguriye byinshi ku bihugu 10 bibarurwamo umubare munini w'abantu  babana n'ubwandu bwa Virusi itera SIDA:

    1.Eswatini

    Hafi ya 27% by’abaturage bayo banduye Virusi itera SIDA.Iki gihugu nicyo cya mbere  kigaragaramo ubwandu bwinshi bwa Virusi itera SIDA kuruta ibindi bihugu byose ku Isi.

    Ntabwo bitangaje kuko VIH / SIDA niyo mpamvu nyamukuru itera urupfu muri Eswatini. Nyamara,Virusi ya SIDA muri  Eswatini igenda igabanuka ,binyuze mu ishyirwa mu bikorwa rya serivisi zagutse zo kuvura no gukumira.

    Igihugu cyagabanije cyane umubare w'ubwandu bushya hafi kimwe cya kabiri hagati ya 2011 na 2016. Byongeye kandi, umubare w'abarwayi ba virusi itera SIDA bafata imiti ya ART wavuye kuri 34.8% ugera kuri 71.3%. Urugero, ubwandu bwa virusi itera sida mu bakora imibonano mpuzabitsina muri Eswatini ni 60.5%, bukaba aribwo buri ku kigero cyo hejuru cyane ku Isi.

    2. Lesotho

    VIH / SIDA, iri mu biza ku isonga mu guhitana abantu muri Lesotho.

    Iki gihugu kikaba kiza  ku mwanya wa kabiri mu kugira abanduye virusi itera SIDA benshi ku isi ku kigero cya 21.1%. Lesotho ifite abantu bagera ku 280.000 babana na virusi itera SIDA. 

    Mu 2018,iki gihugu cyagize ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bugera ku 13.000 n'impfu 6.100 zatewe . Kugeza mu mpera za 2020, abantu bagera kuri 71% babana na virusi itera SIDA muri Lesotho bahabwaga ART. Abagera kuri 57% by’abaturage ba Lesotho babaho mu bukene, ibyo bikaba akenshi bigorana mu  buryo bwo kwivuza virusi itera SIDA, ibyo byatumye imyaka y'icyizere cyo kubaho muri iki gihugu  igabanuka, igera kuri 52 ku bagabo ndetse n'imyaka 56 ku bagore.

    3. Botswana

    Igihugu gifite umwanya wa Gatatu mu banduye virusi itera SIDA ni Botswana, aho abaturage bagera kuri 19.9% ​​banduye. Abanduye virusi itera SIDA muri iki gihugu bakunze guhura n’inzitizi zikomeye zirimo ubusumbane bushingiye ku gitsina, amategeko ahana abasigajwe inyuma, ndetse no gukuraho inkunga mpuzamahanga.

    Ariko, kimwe no mu bindi bihugu byinshi byo muri Afurika, ijanisha ry'ababana na virusi itera SIDA riragenda rigabanuka buhoro.

    Hifashishijwe amatsinda nk’ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC), Botswana itanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ku bantu bose babana nayo. Aho muri 2020, abagore barenga 98% banduye  bahawe imiti ya ART, byagabanije umubare w'ababyeyi banduza abana ubwandu bwa virusi itera sida kugera kuri 1.91%.

    4. South Africa

    Ubwandu bwa virusi itera SIDA muri Afurika y’Epfo ni 19,10%, bukaba ari ubwa Kane ku isi. Icyakora, iyo urebye umubare munini w’abaturage, iki gipimo kingana na miliyoni 7.8 z’ababana na virusi itera SIDA, kandi iki gihugu cyihariye hafi kimwe cya Gatanu cy'abantu banduye virusi itera SIDA bose ku isi.

    5. Zimbabwe

    Umubare wa virusi itera SIDA muri Zimbabwe ni 11.9%, ikaba iya Gatanu ku Isi. Muri Zimbabwe hari abantu miliyoni 1.3 babana na virusi itera SIDA. 82% by’abagabo bakuze, 88% by’abagore, na 78% by’abana babana na virusi itera SIDA muri iki gihugu  bahabwa ART. 

    Zimbabwe imaze kugabanya kwandura virusi itera sida mu bana babikesheje serivisi za PMTCT zemerera abagore bose batwite kwakira ART. Kimwe no muri Afurika y’Epfo, abagore bibasiwe cyane na virusi itera SIDA muri Zimbabwe, cyane cyane abangavu n'abagore bato.

    Imwe mu mbogamizi zikomeye Zimbabwe ihura nazo  mu gutanga serivisi zijyanye n’ubwandu bw’Agakoko gatera SIDA ni ubutinganyi bwinshi mu gihugu, ku buryo bigoye cyane ko abo bantu bajya gushaka ubufasha bwo kwirinda SIDA no kuyivuza.

    6. Namibia

    Namibia ifite umwanya wa gatandatu mu banduye virusi itera SIDA ku isi aho yihariye 11,60%. Virusi itera sida niyo itera impfu nyinshi muri iki gihugu. Muri NamibiA, abantu bagera ku 200.000 babana na virusi itera SIDA kandi abantu bagera ku 6.100 nibo banduye mu mwaka wa 2018. Abagera kuri 92% bakuze n'abana babana na virusi itera SIDA mu gihugu bahabwa ART.

    7. Mozambique

    Kugeza mu 2020, abantu miliyoni 2.1 babana na virusi itera sida muri Mozambique, harimo abantu bagera ku 150.000 bashya banduye. Abagore nibo banduye cyane virusi itera SIDA muri Mozambique, aho usanga igitsina gore cyihariye 60% by’abantu bakuru babana na virusi itera sida ndetse n’abakobwa bakiri bato (bafite imyaka 15-24) bakubye inshuro ebyiri abasore kwandura virusi. Icyiza kurushaho ni uko abagore barenga 95% batwite babana na virusi itera SIDA bashoboye kubona ART kugira ngo birinde kwanduza abana babo bababyara, bikaba bishobora kurinda ibihumbi n'ibihumbi by'abana bato ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

    8. Zambia

    Zambia ifite  iya Munani mu kugira umubare munini w’abanduye  ku Virusi itera SIDA ku isi ku kigero cya 11,10%. Abantu miliyoni 1.5 muri Zambia banduye Virusi itera Sida, akaba ari yo mpamvu nyamukuru itera impfu muri iki gihugu. Nyamara, 88% by'abantu banduye bahabwa ART guhera mu Kuboza 2021, naho abagera kuri 75% bazahazwa na virusi. Kubera iyo mpamvu, icyizere cyo kubaho mu bantu banduye virusi itera SIDA cyateye imbere ku buryo bugaragara.

     Kimwe no mu bihugu byinshi byo muri Afurika, impamvu nyamukuru itera impfu zifite aho zihuriye na virusi itera sida muri Zambiya ni igituntu, gikunze kwibasira abarwayi . 88% by’abarwayi ba virusi itera SIDA basuzumwe igituntu mu 2021.

    9. Malawi

    Ku gipimo cya 8.1%, ubwandu bwa virusi itera SIDA muri Malawi ni bwo bwa mbere ku rutonde bwamanutse munsi ya 10%. Abantu bari hagati ya 970.000-990.000 babanaga na virusi itera SIDA muri Malawi muri 2020, urubyiruko rukaba rufite ibyago byumwihariko. 

    Hafi ya kimwe cya gatatu cy'abanduye virusi itera SIDA mu gihugu ni  urubyiruko rufite hagati y'imyaka 15 na 24. Mu babana na virusi itera SIDA, 89,9% (870.000) bahawe ART guhera muri Kamena 2021, biyongereyeho 10% kuva mu myaka mike ishize.

    10. Equatorial Guinea

    Mu gihe iki guhugu , ubwandu bwa Virusi itera SIDA buri ku kigero cya  7.3%,gishobora kuba cyariyongereye kuko cyavuye kuri   6.2% mu 2014. Kimwe n'ahandi henshi muri Afurika, ubuvuzi muri Equatorial Guinea  bwagiye bugabanuka mu rwego rwo kumenya no gusuzuma virusi itera SIDA. Kubera iyo mpamvu, umubare munini w'abantu banduye v mu bihugu nka  ntibigeze bapimwa, ntibamenyekanye kandi nabo ubwabo ntibazi uko bahagaze. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130472/menya-ibihugu-10-bifite-abarwayi-ba-sida-benshi-ku-isi-130472.html

  • Maj. (Rtd) Mudhatiru na bagenzi be bagarutse mu Rukiko nyuma yo kujuririra (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu mpera za 2019, ni bwo abantu 31 barimo Maj. (Rtd) Habib Mudathiru bagejejwe bwa mbere mu rukiko nyuma yo gufatirwa ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakazanwa mu Rwanda ngo bakurikiranwe .

    Muri bo harimo 25 barangajwe imbere na Major (Rtd)Mudathiru Habib, barezwe kwinjira mu mutwe w'ingabo utemewe wa P5, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y'amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w'abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy'iterabwoba.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Mudathiru igihano cy'igifungo cya burundu ariko uregwa na we akaba yaraburanye yemera ibyaha ashinjwa uretse icy'iterabwoba.

    Nyuma y'umwaka usaga ruburanisha uru rubanza, muri Werurwe 2021 Urukiko rukuru rwa gisirikare rwasanze Mudathiru ahamwa n'ibyaha 5 ari byo kujya mu mutwe w'ingabo zitemewe, ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y'amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w'abagizi ba nabi, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba.

    Aha niho urukiko rwahereye rukatira Mudhatiru igifungo cy'imyaka 25, igihano kiri hejuru kubera ko nta mpamvu nyoroshyacyaha urukiko rwabonaga.

    Usibye uyu, abandi bakatiwe igifungo cy'imyaka 25 barimo Pte. Muhire Dieudonné na Pte Ruhinda Jean Bosco urukiko rwagaragaje nk'abari mu buyobozi bwo hejuru muri P5, ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro ishamikiye ku ishyaka RNC rikorera mu buhungiro.

    Uretse kuba bahamwe n'ibyaha bimwe na Mudathiru, kuri Pte Muhire Dieudonné hiyongeraho gukorana n'abayobozi b'imitwe y'iterabwoba irimo FDLR, RNC na RRM, gushishikariza abantu kwinjira mu mutwe w'ingabo zitemewe wa FLN, ndetse gutoroka igisirikare byatumye uretse igifungo cy'imyaka 25, urukiko rutegeka ko uyu Pte Muhire yamburwa impeta za gisirikare.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/maj-rtd-mudhatiru-na-bagenzi-be-bagarutse-mu-rukiko-nyuma-yo-kujuririra-imyaka

  • Muhanga: Umugabo wishe umugore we nyuma yo gutera akabariro yahanweundo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwamuhamije icyo cyaha rushingiye ku bimenyetso, byagaragajwe n'Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye mu Karere ka Muhanga.

    Urukiko rwavuze ko mu bimenyetso rufite, bigaragaza ko umugore wa Rusumbabahizi basanze yapfuye afite amaraso mu maso.

    Mu bindi bimenyetso Urukiko rushingiraho, bigaragaza ko umugore we yari afite ibisebe by'inzara byerekana ko yabanje gushaka kwigobotora umugabo we igihe yamunigaga, ariko ku bw'ibyago amurusha imbaraga amunigisha inzitiramibu.

    Urukiko ruvuga kandi ko basanze inda ya Nyakwigendera yabyimbye, ndetse umugabo we akaba yaramwishe abanje 'gukora imibonano mpuzabitsina na we', ndetse Rusumbabahizi na we akaba yarabyemereye Ubugenzacyaha.

    Urukiko kandi ruvuga ko ubwicanyi uyu mugabo ashinjwa, bushingiye no ku buhamya bwa bamwe mu baturage bari bazi ko babanye nabi n'umugore we, kuko yahoraga yigamba ko inda atwite atazayibyara.

    Abo batangabuhamya bavuga kandi ko Rusumbabahizi Ezéchias hari igihe yakingiranaga umugore we kubera ko amusaba amafaranga yo guhahira urugo bikamurakaza.

    Urukiko ruvuga ko rushingiye kandi ku busabe bw'Umushinjacyaha, bw'uko Rusumbabahizi waburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi, kugira ngo agabanyirizwe ibihano, ariko rukavuya ko icyaha yakoze yari yakigambiriye, kandi yishe urupfu rubi umugore we, kuko yasize amwambitse ubusa.

    Urukiko rukavuga ko ibi ari ukumushinyagurira, bikaba kandi binyuranije n'Umuco Nyarwanda kuko wubaha umurambo.

    Nyuma yo gusuzuma ubusabe bw'Ubushinjacyaha kubera ko bwamusabiraga igifungo cya burundu, ndetse hakiyongeraho n'ubuhamya bwa bamwe mu baturage, Urukiko rwasanze Rusumbabahizi yarishe umugore we ku bushake, kuko yamunize kugeza ashizemo umwuka.

    Urukiko kandi ruvuga ko kuba umugore we yari atwite inda y'amezi atanu, bikanagaragazwa n'ifishi yo kwa muganga rusanga Rusumbabahizi yarishe umugore we n'umwana yari atwite kuko nta kigaragaza ko uwo mwana atari kuvuka.

    Bamwe mu bari bitabiriye isomwa ry'urubanza bashimye icyemezo cy'igifungo cya burundu Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwafatiye uyu Rusumbabahizi Ezéchias, bavuga ko bikwiriye kubera isomo ingo zibanye mu makimbirane.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/muhanga-umugabo-wishe-umugore-we-bamaze-gukora-igikorwa-cy-urukundo-yahawe

  • Paula Kajala yavuze uburyo yanga urunuka uwahoze ari umukunzi we Harmonize (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime ukunzwe cyane muri Tanzania,Paula Kajala umukobwa w'umukinnyi wa filime Fridah Kajala, yavuze imvano y'urwango rukomeye yanga icyamamare muziki Rajab Abdul uzwi nka Harmonize.

    Nk'uko Paula yabitangaje, yagaragaje ko akenshi usanga abantu baba mu myidagaduro bumva ntarutangira bagira mu byo bakora, akaba asanga ari nayo mpamvu yaba yaratumye Harmonize yifuza gukundana na we mu gihe yanakundanaga na nyina umubyara.

    Ibi bikaba ari byo byatumeye Paula w'imyaka 20 yanga bikomeye Harmonize wakundanye na nyina kugera ku rwego bari bagiye no kubana nyamara bikarangira batandukanye.

    Harmonize yatangaje ko gutandukana kwabo byatewe ni uko Frida Kajala yari asigaye amuca inyuma aganira n'abandi bagabo, yabivumbura agashaka ko barwana kandi we atajya arwana n'abagore.

    Ubu Frida Kajala wicujije cyane impamvu yatumye ahumwa amaso na Harmonize akongera kumuha amahirwe yuko babana, asigaye akundana n'umwe mu banyapolitike bakomeye bo muri Kenya.

    Frida Kajala yasabye imbabazi Paula Kajala amubwira ko yamutengushye kongera gukundana na Harmonize ariko yirinda kuvuga impamvu yongeye kubatandukanya mu gihe abantu babonaga urukundo rwabo rugeze kure.

    Harmonize washatse gukunda umwana na nyina byamuviriyemo kwanga urunukaPaula Kajala yatangaje ko kuba Harmonize nta soni agira yarashatse kumuteretana na nyina byatumye amwanga cyaneFrida Kajala na Harmonize bari bagiye kubana ibyo yasabiye umukobwa we imbabazi avuga ko yamutengushye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/paula-kajala-yavuze-uburyo-yanga-urunuka-uwahoze-ari-umukunzi-we-harmonize

  • RDC: Agatsiko kitwaje intwaro kagabye igetero mu nkambi kica impunzi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abishwe ni abamaze iminsi bahunga ibice bivugwamo umutekano muke n'intambara mu bice bya Kivu ya Ruguru, ahavugwa kongera gutana mu mitwe kwa M23 na Mai Mai

    Amakuru yatanzwe n'inzego zibanze mu burasirazuba bw'intara ya Ituri avuga ko umubare w'abakomeretse ushobora kuba mwinshi ndetse n'abapfuye bakiyongera kuko abicanyi batwitse amazu y'impunzi no gusenyerwaho rugeretse.

    Hari abagerageje kwihisha bakagwirwa n'ibiti abandi bakwira imishwaro kuburyo ubu kwemeza ko ntabandi baguye mu mpanuka bahunga kwaba ari ukwibeshya.

    Iki gitero cyabaye kuri uyu wambere ,birakekwa ko cyakozwe n'abagizi ba nabi b'umutwe wa Codeco ugizwe ahanini nabo mu bwoko bw'abahinzi borozi bo mu bwoko bwa Lendu, bufitanye amakimbirane kuva kera n'abashumba ba Hema.

    Aba kandi banashinjwa ikindi gitoro bagabye mu mpera z'iki cyumweru twashoje bakica abandi bantu bagera kuri barindwi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-agatsiko-kitwaje-intwaro-kagabye-igetero-mu-nkambi-kica-impunzi-40

  • Seninga watozaga Sunrise FC yamaze kwirukanwa – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Tariki ya 8 Kamena 2023, ni bwo Sunrise FC yandikiye amabaruwa aba batoza bombi ibamenyesha igihe cy'integuza yo gusesa amasezerano, kubera kutubahiriza ibiyakubiyemo birimo gufasha iyi kipe gusoza muri arindwi ya mbere muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere.

    Umunyamabanga wa Sunrise FC, Kahangwa Frank, yatangaje ko bahaye integuza aba batoza nk'uko itegeko ry'umurimo ribivuga.

    Yagize ati 'Ni byo, twabandikiye ibaruwa y'integuza yo gusesa amasezerano kuko batubahirije ibyari biyakubiyemo.'

    Muri rusange, uwavuga ko uyu mwaka utagenze neza hagati y'aba batoza na Sunrise FC ntiyaba ari kure y'ukuri kuko muri Werurwe nabwo bari bahagaritswe ukwezi bazira gutsindwa imikino itatu yikurikiranya mu rugo.

    Ibi byaje bikurikira intangiriro nziza z'umwaka bagize ubwo basozaga imikino ibanza Sunrise FC iri ku mwanya wa munani n'amanota 22.

    Seninga atandukanye n'iyi kipe nyuma y'imyaka ibiri, ayisigiye Igikombe cyo mu Cyiciro cya Kabiri yegukanye mu mwaka ushize ubwo yazamukaga mu cya Mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/seninga-watozaga-sunrise-fc-yamaze-kwirukanwa

  • Moses yasutse amarira imbere y'abacamanza ! Uko urubanza rw'ubujurire rwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo cyo kuri uyuwa mbere tariki ya 12 Kamena 2023, nibwo Umuhangamideri Turahirwa Moïse (Moses) washinze inzu y'Imideri ya Moshions yambika abakomeye, agiye kuburana ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by'agateganyo iminsi 30 , aho amaze 48 afugiye i mageragere.


    Ni ubujurire yatanze nyuma y'uko Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwari rumaze kumukatira igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo kugira ngo azaburanishwe mu mizi afunze.

    Ubwo yitabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ubujurire, Turahirwa yasabye ko rwakuraho icyemezo yafatiwe n'urw'ibanze kubera impamvu enye.

    Impamvu ya mbere ni uko Urukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo rwasesenguye ingingo uko zitari rugashingira ku ngingo zitaregewe ndetse atigeze aburana.

    Aha Turahirwa yavugaga ko atigeze aregerwa kwamamaza urumogi nk'uko Urukiko rwabishingiyeho rwemeza ko akwiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo hagakorwa iperereza adakomeje kwamamaza urumogi nk'uko akunze kubikora ku mbuga nkoranyambaga.

    Ikindi yavuze ni uko mu gufatirwa icyemezo cyo gukurikiranwa afunze hashingiwe ku rumogi rwasanzwe iwe mu rugo nyamara mu by'ukuri akaba atazi neza uko rwahageze, agahamya ko rushobora kuba rwarasigaye mu mashati yakusanyije mu Butaliyani mu rwego rwo kongera kuyavugurura.

    Ubushinjacyaha bwakomeje guhagarara ku cyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugaruke ku byo Turahirwa n'umwunganira bamaze kugaragariza urukiko, maze uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko yatunguwe no kuba bahakana ko icyaha bakoze kidakomeye mu gihe nyamara ugihamijwe n'amategeko ahabwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze ibiri.

    Ikindi Ubushinjacyaha bwavuze, ni uko busanga Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwararebye kure kwemeza ko Turahirwa akurikiranwa afunze kuko ibyaha akurikiranyweho akibikorwaho iperereza.

    Aha Umushinjacyaha yavuze ko atumva ukuntu Turahirwa yahakana urumogi rwafatiwe iwe, mu cyumba araramo mu kabati abikamo imyenda ndetse rwarafatiwe mu myenda ye.

    Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ni uko Turahirwa atakabaye yitwaza ibyo kwigisha urubyiruko kuko mu bihe byahise yakunze kugaragaza arwigisha kunywa urumogi nk'uko bigaragara mu nyandiko yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye.

    Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwasabye ko Turahirwa yazerekana ikimenyetso cy'uko urumogi avuga yarunywereye mu Butaliyani nkuko yakunze kubivuga, buhamya ko kuba nta cyemeza ko yarunywereye hanze y'u Rwanda bitashingirwaho ngo akurweho icyaha mu gihe agaragaza ibipimo biri hejuru.

    Turahirwa wasanganywe ibipimo bya 321 mu gihe umuntu usanzwe atarenza 20, Ubushinjacyaha bwavuze ko bushyigikiye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge kuko ingwate yatanze nta mugenagaciro wemewe wigeze yemeza ko ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw nkuko yari yabivuze.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko icyemezo cyafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge kinyuze mu mucyo ahubwo asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutesha agaciro ubujurire bwa Turahirwa rukemeza ko rurekeyeho icyemezo cy'uko Turahirwa akomeza gukurikiranwa afunze by'agateganyo.
    Yaturitse aarira imbere y'abacamanza

    Nyuma yo kumva uko Ubushinjacyaha bwavuze, Turahirwa kwihangana byamunaniye asuka amarira imbere y'Urukiko ahamya ko iminsi irenga 45 amaze afunze yize byinshi kandi yiteguye ko narekurwa azera imbuto muri sosiyete.

    Yagaragaje ko kuba ari gukurikiranwa afunze bikomeje kugira ingaruka ku masomo ye kuko yari amaze igihe yiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Butaliyani aho akurikiranye amasomo y'ibijyanye n'imideli.

    Yatakambiye urukiko arusaba kumurekura akagira ibyo ategekwa ariko agakomeza gukurikirana amasomo ye.

    Ikindi Turahirwa yahakanye n'ikiniga cyinshi ni uko nta bushake yigeze agira bwo gukangurira urubyiruko gukoresha urumogi ahubwo agaragaza ko ari ubushakashatsi yabaga ari gukora.

    Yahamije ko ibyo kuvuga ko ahinga urumogi muri Nyungwe ashinjwa kuba yaranditse ku mbuga nkoranyambaga atari byo kuko nta muntu wemerewe kuhagira umurima.
    Turahirwa yatakambiye Urukiko ngo rumurekure aburane adafunze, anasaba imbabazi buri muntu wagizweho ingaruka n'ibyo yagiye atangaza, ahamya ko nta wundi mugambi mubi yari afite.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/moses-yasutse-amarira-imbere-y-abacamanza-uko-urubanza-rw-ubujurire-rwa-moses

  • Australia: Abantu 10 baguye mu mpanuka ya Bus bavuye mu bukwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iyo bisi yari itwaye abantu 35 irenga umuhanda irahirima igwisha uruhande, nyuma yo kugonga rond-point, ika yari ivuye mu gace kitwa 'Hunter Region', kazwiho kugira imizabibu nyinshi n'ahantu henshi hakira ubukwe.

    Polisi yavuze ko umushoferi wari utwaye iyo bisi, ari umugabo w'imyaka 58 y'amavuko, akaba yahise ajyanwa ku bitaro gupimwa ko yaba akoresha ibiyobyabwenge, ndetse akaba yahise atabwa muri yombi. Ntiyemerewe no gukurikiranwa ari hanze (bail), ahubwo biteganyijwe ko azitaba urukiko kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2023.

    Inkuru dukesha 'Reuters', ivuga ko Minisitiri w'Intebe wa Australia , Anthony Albanese, yatanze ubutumwa bw'akababaro bwo kwifatanya n'imiryango y'abapfushije ababo, ndetse n'abakomeretse.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, Minisitiri w'intebe Albanese yagize ati “Twese tuzi ibyishimo byo kujya mu bukwe, ni bimwe mu bihe bishimisha umuntu. Umunsi w'ibyishimo nk'uwo wabereye ahantu heza, gusozwa n'ibyago birimo kubura ubuzima no kugira abakomeretse birababaje cyane, kandi ntibyagombye kubaho'.

    Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Komiseri Karen Webb, yavuze ko impamvu yateye iyo mpanuka itaramenyekana.

    Komiseri Karen Webb yagize ati 'Iyo bisi bayeguye barayihagarika bitwararika, n'ubwo hari harimo abagenzi bapfuye'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/australia-abantu-10-baguye-mu-mpanuka-ya-bus-bavuye-mu-bukwe-abagera-kuri-25

  • Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yashinjuwe n'uwakatiwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Huye uyu munsi rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinjura Munyenyezi woherejwe na Amerika mu Rwanda mu 2021 ngo aburane ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa.

    Munyenyezi aregwa uruhare mu kwica Abatutsi bari abanyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda, gushishikariza Interahamwe kwica, n'ubufatanyacyaha mu gusambanya ku ngufu abagore n'abakobwa bicwaga kuri za bariyeri hafi y'aho yari atuye Ku Mukoni n'ahandi mu mujyi wa Butare.

    Munyenyezi w'imyaka 53, ahakana ibyaha byose aregwa, avuga ko mu gihe cya jenoside yari atwite impanga atashoboraga kujya mu bwicanyi.

    Cyriaque Habyarabatuma, wakatiwe gufungwa burundu ku byaha bya jenoside, yambaye imyenda y'imfungwa imbere y'abacamanza, yavuze ko ntacyo apfana na Munyenyezi.

    Ati: 'Namumenye nk'umukazana wa Maurice Ntahobari wari utuye i Butare, akaba umugore wa Sharom Ntahobari. Ni uko muzi.'

    Yongeyeho ko yari azi Munyenyezi kuko sebukwe na nyirabukwe [Ntahobari na Pauline Nyiramasuhuko wari minisitiri] bari abantu azi, ati: 'Sebukwe nari muzi n'umugabo we twari tuziranye'.

    Habyarabatuma yavuze ko yari umukuru wa gendarmerie i Butare kuva mu 1990 akahavanwa tariki 19 Mata(4) 1994 ahawe akandi kazi i Kigali, akagaruka i Butare muri Kamena(6) uwo mwaka. Yagize ati: 'Ntacyo muziho muri jenoside.'

    Abajijwe ko yaba yarigeze abona Munyenyezi kuri bariyeri yari hafi y'iwabo, yagize ati: 'Iyo bariyeri yari iriho abagabo gusa, nta mugore nigeze nyibonaho.'

    Yavuze ko ubwo yagarukaga i Butare mukwa gatandatu 'aho nta bariyeri yongeye kuhabona, nta na bariyeri zari zikiri mu mujyi wa Butare'.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko byandikwa nk'uko Habyarabatuma yabivuze ko yavuye i Butare tariki 19 Mata kandi atongeye kumenya ibyaberaga kuri za bariyeri.

    Undi mutangabuhamya ushinjura wumviswe ni 'Adjudant-chef' Emmanuel Rekeraho wari ushinzwe 'protection civile' muri gendarmerie i Butare ari nayo yashyizeho za bariye mu mujyi wa Butare.

    Rekeraho yavuze ko nta bariyeri n'imwe i Butare yari iriho umukobwa cyangwa umugore, bityo ko Munyenyezi atigeze agera kuri bariyeri.

    Urubanza rurakomeza muri iyi minsi humvwa abandi batangabuhamya bashinjura Munyenyezi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/munyenyezi-ukurikiranyweho-ibyaha-bya-jenoside-yashinjuwe-n-uwakatiwe

  • Itangazo:KAGABO Jean Claude yasabye guhindura amazina akitwa MASSON JEAN (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa :KAGABO Jean Claude yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MASSON JEAN CLAUDE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Pasiporo(passport).

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kagabo-jean-claude-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-masson-jean-claude