Author: webrwanda

  • Yabanje guhimba ibisigo, yifashisha umugabo!… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka 'Ntizagushuke', avuga ko iyi ndirimbo yashibutse mu ndiba z'imitima yuzuye umunezero n’ishema ryo kuba we n'umutware we Sylvain Dejoie Ifashabayo, Imana yarabahaye imfura 'Kwanda Krasney Jireh' ubu umaze umwaka umwe avutse.

    Ati 'Nta rukundo ruhambaye naba narabonye nko kuba umubyeyi w'iki kibondo.' Ibyishimo byatashye umutima we ntiyabyihererenye, kuko iyi ndirimbo yanayituye ababyeyi n'abazaba ababyeyi. Ati 'Imana izabahe guheka, no gusekerwa n’ibibondo byo karama.'

    Ni yo ndirimbo ya mbere mu zo ashyize hanze yakunze

    Clarisse yaganiriye na InyaRwanda afite amarangamutima menshi, atangaza ko mu ndirimbo zose amaze gushyira hanze, iyi ndirimbo ariyo ya mbere yakunze.

    Ati “Iyi ndirimbo sinzi ko hari n’indi ndirimbo nzigera ndirimba nkayikunda kurusha iyi. Indirimbo zose naba narigeze ndirimba, iyi ndirimbo nyifiteho amarangamutima akomeye cyane, ku buryo burenze ukwemera.”

    Uyu muhanzikazi avuga ko iyi ndirimbo ari imwe ‘mu zangoye guhimba’. Kuko, mu bihe bitandukanye yagiye ayiyumvamo, akayandika, ariko nyuma akongera agasubiramo.

    Avuga ko atayanditse mu gihe cy’umunsi umwe nk’uko izindi yagiye azihimba. Ku buryo, hari igihe yandikaga ariko yasubiramo akabona amagambo ntabwo yumvikanisha neza uko yiyumva, agasubiramo.

    Kuri we avuga ko byageze aho abura amagambo yumvikanisha amarangamutima ye. 

    Ati “Amaragambo narayabuze, ni ukuvuga ngo aya nashyizemo ni ayo gushyiramo kugirango ahagararire amarangamutima yanjye, ariko nabuze amagambo nashyiramo.”

    Yatekereje no guhimba igisigo:

    Clarisse avuga ko nyuma y’uko agowe no kwandika iyi ndirimbo, byageze n’aho atekereza guhimba igisigo agaruka ku mwana we ariko biranga.

    Yavuze ko yahimbye ibisigo bitatu nabwo abura amagambo ‘ahambaye yabasha gusobanura urukundo uyu mwana yazanye mu buzima bwanjye’.

    Uyu muhanzikazi avuga ko kuva yabayeho ‘mu buzima bwanjye’ imfura ye ari cyo kintu cyiza cyabayeho mu buzima bwe. Kuri we, avuga ko ari cyo gitangaza cyamubayeho, kuva yabaho kugeza no ku mpera z’Isi.

    Asobanura ko, iyi ndirimbo ari nk’igitonyaga cy’ibitekerezo uruhumbirajana rw’ibyo yari afite ashaka kwandika indirimbo ishobora kugaragaza urukundo rw’umubyeyi ku mwana.

    Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo umwana we n’umugabo we

    Clarisse avuga ko akora amashusho y’iyi ndirimbo yatekereje cyane kugaragaza umuryango we muri iyi ndirimbo, mu rwego rwo kugaragaza ubumwe bunze.

    Umugabo we yumvikana muri iyi ndirimbo agaruka ku mwana we n’ibyo amwifuriza, kandi umwana w’abo agaragara mu mashusho kuva indirimbo itangiye kugeza irangiye.

    ‘Mama Kwanda’ avuga ko yagaragaje umugabo we n’umwana we muri iyi ndirimbo ‘kuko nashakaga kugaragaza ibyiza by’umuryango’.

    Yavuze ko yumvaga muri we indirimbo igomba kuba yuzuye, igihe we, umwana we ndetse n’umugabo bagaragara mu mashusho yayo. 


    Clarisse yatangaje ko nta ndirimbo mu zo yahimbye izigera iruta ‘Kwanda’


    Clarisse Karasira yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo 'Kwanda' yahimbye kubera umunezero imfura ye yazanye mu muryango


    Clarisse avuga ko yifashishije umugabo we muri iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza ibyiza by'umuryango

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KWANDA' YACLARISSE KARASIRA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130488/yabanje-guhimba-ibisigo-yifashisha-umugabo-uko-clarisse-yageze-ku-ndirimbo-yakomoye-ku-mfu-130488.html

  • Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo mu ntara y'Amajyefpo hakinwaga imikino yo kwibuka Alphonse Rutsindura wari umwarimu n'umutoza wa Volleyball muri iryo shuri, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Iyi mikino yakinwaga mu byiciro bitandukanye birimo ikiciro cya mbere mu bagabo n'abagore, abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, abahoze bakina umukino w'intoki wa Volleyball, ni imikino yabereye mu bigo bitandukanye birimo iseminari nto yo ku Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis).

    Mu cyiciro cy'Abagabo cy'abakina nk'ababigize umwuga (Serie A), ikipe ya Police niyo yegukanye igikombe cyo kwibuka Rutsindura itsinze ikipe ya Gisagara VC amaseti atatu ku busa.

    Naho mu cyiciro cy'abagore ikipe ya APRWVC yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Rwanda Revenue Authority yari ifite umutoza mushya, Elie Mutabazi wari uheruka gutandukana na APR VC yerekeza muri RRA VC, bakaba baratsinzwe amaseti 3-2.

    Naho mu cyiciro cya kabiri cyiganjemo amakipe y'amashuri yisumbuye na za kaminuza, ikipe ya Nyanza TSS, ni yo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Christ Roi.

    Mu cyiciro cy'amashuri abanza, igikombe cyegukanywe na Groupe Scolaire Mugombwa ku mukino wa nyuma naho mu cyiciro cy'amashuri yisumbuye (O' level) igikombe cyegukanywe na Petit Seminaire Virgo Fidelis, ASEVIF ikaba yaregukanye igikombe mu cyiciro cy'abakanyujijeho.

    Iki gikombe Police VC yatwaye, kibaye igikombe cya gatatu itwaye nyuma yaho ifatiwe na Polisi y'igihugu, iheruka gutwara igikombe cyahuzaga amakipe y'abapolisi bo muri Afurika y'i Burasizuba izwi nka EAPCCO, ikaba yaratsinze igihugu cya Kenya, yanatwaye kandi igikombe cyo Kwibuka Padiri Kayumba.

    Rutsindura Alphonse wibukwaga, yavutse mu 1958, avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.

    The post Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/volleyball-police-vc-na-apr-wvc-niyo-makipe-yegukanye-irushanwa-ryo-kwibuka-rutsindura-alphonse/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=volleyball-police-vc-na-apr-wvc-niyo-makipe-yegukanye-irushanwa-ryo-kwibuka-rutsindura-alphonse

  • Ntabwo byari kumuhira pe!: Umusore yahuye nuruva gusenya ubwo yibaga telefone zigera ku icumi z’abakirisitu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu gihugu cya Nigeria yahuye nuruva gusenya ubwo yibaga mu rusengero telefone zigera ku icumi zose z'abakirisitu.

    Polisi yo muri Nigeria mu gace ka Osun yafashe umujura kabuhariwe uzwi ku izina rya Saheed Abioye wamamaye cyane nka Anini akaba yari yibye telefone zigera ku icumi mu rusengero gusa ntibyamuhiriye kuko yahise asinzirira muri urwo rusengero akaba ari n'aho yasanzwe nk'uko Polisi yabitangaje.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-byari-kumuhira-pe-umusore-yahuye-nuruva-gusenya-ubwo-yibaga-telefone-zigera-ku-icumi-zabakirisitu/

  • Imbere y'Abafana barenga ibihumbi 40 Uruguay yakoze amateka akomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'imikino yaberaga mu gihugu cy'Argentina yasojwe hakinwa umukino wanyuma wahuje ikipe ya Uruguay ndetse na Italy.

    N'umukino ikipe ya Uruguay yatsinzemo ikipe ya Italy igitego kimwe ku busa cyinjiye gitsinzwe na Luciano Rodriguez Rosales, w'imyaka 19, usanzwe ukinira ikipe y'iwabo yitwa 'Liverpool Montevideo', ni we watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa 86', akaba yagitsindishije umutwe, bituma Uruguay, yari yihariye umukino, itsindira u Butaliyani ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 20.

    Abafana barenga ibihumbi 40, biganjemo ab'Igihugu cya Uruguay dore ko iri rushanwa ry'igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 20 ryaberaga mu Gihugu cya Argentine, gihana imbibi na Uruguay, ni bo bari bitabiriye umukino waberaga kuri Stade yitiriwe Nyakwigendera Diego Armando Maradona, aho n'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi 'FIFA', Gianni Infantino, ari umwe mu bari bitabiriye uyu mukino.

    Ikipe y'igihugu ya Uruguay ikunda gutazirwa akazina ka 'La Celeste' y'abatarengeje imyaka 20, itozwa na Marcelo Carlo Broli Gorgoroso, naho Captain wayo akaba Fabricio Diaz Badaracco, na we ukinira Liverpool Montevideo, yatwaye igikombe cy'isi ahanini ibikesha ubwugarizi bukomeye dore ko mu irushanwa ryose, yinjijwe ibitego 3 byonyine, batsinzwe n'u Bwongereza mu matsinda.

    Source : https://yegob.rw/imbere-yabafana-barenga-ibihumbi-40-uruguay-yakoze-amateka-akomeye-cyane/

  • Amakuru agezweho: Hamenyekanye ibintu nyamukuru bizashingirwaho mu isubukurwa rya Miss Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Miss Rwanda ryatangiye gutegurwa bwa mbere mu mwaka wa 2009 na Minisiteri y'Umuco na Siporo rikaba ryarahagariswe tariki 09 Gicurasi 2023.

    Nyuma y'uko uwateguraga irushanwa rya Miss Rwanda Ishimwe Dieudonné uzwi cyane ku izina rya Prince Kid afunzwe ndetse bikaba byaravugwa ko hari abakobwa bamwe bahohotewe na bamwe mu bantu bategura irushanwa ry'ubwiza mu Rwanda byatumye iri rushanwa riba rihagiriswe.

    Umuyobozi w'Inteko y'Umuco Amb. Robert Musozera yatangarije TNT ko hataramenyekana igihe gihamye iri rushanwa rya Miss Rwanda rizasubukurirwa gusa avuga ko hazashingirwa ku byariranze ndetse n'amasomo byasize.

    Ubu umukobwa wambaye ikamba rya Miss Rwanda ni Muheto Divine ugiye kumarana igihe cy'imyaka ibiri yose ari kuri uyu mwanya w'umukobwa wahize abandi mu bwiza.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-hamenyekanye-ibintu-nyamukuru-bizashingirwaho-mu-isubukurwa-rya-miss-rwanda/

  • Ikindi kibuga cyigenzweho cyatangiye kubakwa kubakwa kubutaka bw'u Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka 'Mbowa Stadium' izubakwa mu Murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi .

    Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro n'Umuyobozi wa karere ka karongi wungirije Ushinzwe Ubukungu Bwana NIRAGIRE Theophile ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere KARANGWA James n'abaturage bari bitabiriye uyu muhango.

    Abarimo Ushinzwe Ubukungu Bwana NIRAGIRE Theophile ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere KARANGWA James ndetse nabitabiriye uwo muhango.

    Aho ikibuga cyizubakwa cyitwa Mbowa Stadium' izubakwa mu Murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi . 

    Source : https://yegob.rw/ikindi-kibuga-cyigenzweho-cyatangiye-kubakwa-kubakwa-kubutaka-bwu-rwanda/

  • Ikipe ya Yanga SC yongeye kwandika amateka mu Gihugu cya Tanzania. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ikipe ya Yanga SC igeze ku mukino wanyuma wa Comfederation cup mugihe isohotse itwaye shampiyona ya Tanzania yongeyeho na FA Cup yongeye kubikora bwakabiri yikurikiranye.ibi yabiherukaga umwaka ushize ubwo yatwaraga ibi bikokombe byombi

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-yanga-sc-yongeye-kwandika-amateka-mu-gihugu-cya-tanzania/

  • NISR yongeye kugaragaza ko ibiciro ku masoko yo mu mijyi byiyongereyeho (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare cyabitangaje kuri uyu wa 10 Kamena ubwo cyashyiraga ahagaragara igipimo cy'ihindagurika ry'ibiciro ku isoko mu kwezi kwa Gicurasi 2023.

    Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw'u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

    A. Ibiciro mu mijyi

    Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 14,1% mu kwezi kwa Gicurasi 2023 ugereranyije na Gicurasi y'umwaka ushize wa 2022.

    Ibiciro mu kwezi kwa Mata 2023 byari byiyongereyeho 17,8%.

    Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare kivuga ko mu kwezi kwa Gicurasi 2023, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 25,4%, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi byiyongereyeho 21,5% n'ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 7,6%.

    NISR ikomeza ivuga ko iyo ugereranyije Gicurasi 2023 na Gicurasi 2022, usanga ibiciro by'ibintu bitarimo ibiribwa n'ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 8,7%.

    Iyo ugereranyije Gicurasi 2023 na Mata 2023, usanga ibiciro byaragabanutseho 1,3%. Iri gabanuka ryatewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,8%.

    B. Ibiciro mu byaro

    Mu kwezi kwa Gicurasi 2023, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 28,2% ugereranyije na Gicurasi ya 2022. Ibiciro mu kwezi kwa Mata 2023 byari byiyongereyeho 35,9%.

    Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Gicurasi, ngo ni ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 46%, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi byiyongereyeho 18,3% n'ibiciro by'amafunguro n'icumbi byiyongereyeho 21,9%.

    Iyo ugereranyije Gicurasi 2023 na Mata 2023, ibiciro byagabanutseho 3,5%. Iri gabanuka
    ryatewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6,2%.

    C. Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)

    Mu kwezi kwa Gicurasi 2023 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 22,4% ugereranyije na Gicurasi 2022. Mu kwezi kwa Mata 2023 ibiciro byari byiyongereyeho 28,4%.

    Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Gicurasi 2023, ni ibiciro by'ibiribwa
    n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 39,6%, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi
    byiyongereyeho 19,4% n'ibiciro by'amafunguro n'icumbi byiyongereyeho 15,9%.

    Iyo ugereranyije Gicurasi 2023 na Mata 2023 ibiciro byagabanutseho 2,7%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 5,5%.

    Imbonerahamwe igaragaza incamake y'ihindagurika ry'ibiciro mu Rwanda kuva muri Gicurasi 2022 kugeza muri Gicurasi 2023.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/nisr-yongeye-kugaragaza-ko-ibiciro-ku-masoko-yo-mu-mijyi-byiyongereyeho-14-1

  • Hamenyekanye ikizagenderwaho kugirango irushanwa rya Miss Rwanda (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe irushanwa rya Miss Rwanda rihagaritswe , Inteko y'Umuco yatangaje ko gusubukura iri rushanwa, hazashingirwa ku byarivuzwemo mu bihe binyuranye n'amasomo byasize.

    Imibare yerekanaga ko abantu barenga Miliyoni 19 bakurikiraniraga hafi ibikorwa bya Miss Rwanda, kuva itangiye, isoje na nyuma y'ihigana.

    Ubu, hashize umwaka n'ukwezi kumwe, iyari Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco [Yahindutse Minisiteri y'Urubyiruko] itangaje ko ihagaritse irushanwa rya Miss Rwanda.

    Kuva icyo gihe, irushanwa rya Miss Rwanda ntiryongeye kuba, bituma Miss Nshuti Divine Muheto agiye kumarana ikamba imyaka ibiri.

    Haracyari urujijo hibazwa niba uyu mukobwa azahagararira u Rwanda muri Miss World izabera mu Buhinde, bitewe n'uko Rwanda Inspiration Back Up yari ifite uburenganzira bwo guhitamo umukobwa userukira u Rwanda yahagaritswe gutegura Miss Rwanda.

    Hari amakuru avuga ko Inteko y'Umuco, isigaye ibarizwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe), iri gutegura uburyo Miss Nshuti Divine azajya mu Buhinde.

    Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera yabwiye TNT ko hataramenyekana igihe iri rushanwa rizasubukurikirwa.

    Yavuze ko bamaze iminsi bari gufasha Miss Rwanda 2022 [Nshuti Divine Muheto], uwegukanye ikamba rya Miss Talent [Amanda Saro] n'uwegukanye ikamba rya Miss Innovation [Uwimana Jeannette] gukora ku mishinga yabo, ndetse no gukurikirana ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bemerewe n'abaterankunga batandukanye.

    Ku bijyanye no kuba haramaze gushakwa indi kompanyi izajya itegura iri rushanwa rya Miss Rwanda, Amb. Masozera yavuze ko bataratera iyo ntambwe.

    Uyu muyobozi avuga ko gusubukura Miss Rwanda yaciriye inzira benshi mu bakobwa bo mu Rwanda, hazashingirwa ku byayiranze n'amasomo yasize.

    Avuga ati 'Ibibazo byabaye mu marushanwa y'ubwiza muri 2022, byari birimo abari bashinzwe gutegura irushanwa n'abayobozi baryo, byangije isura ya Miss Rwanda, umwanzuro rero kuba amarushanwa yakongera kubaho, ibyo byose bizatekerezwaho, harebwe n'isomo byasize.'

    Avuga ko umwanzuro ujyanye no gusubukura Miss Rwanda uzatangarizwa Abanyarwanda.

    Miss Rwanda ifatwa nka nimero ya mbere mu bikorwa by'imyidagaduro byavugwaga cyane mu Rwanda, kurusha ibindi byose buri mwaka. Ryatanze akazi kandi rifungura amarembo ya bamwe mu bakobwa barinyuzemo.

    Mu 2009 nibwo ryateguwe bwa mbere na Minisiteri y'Umuco na Siporo [Niko yitwaga icyo gihe], ryongera kuba mu 2012, Leta iritegura ifatanyije n'abigenga.

    Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe [Prince Kid] n'iyo yariteguraga, kugeza ubwo rihagaritswe tariki 9 Gicurasi 2023 kubera ibirego bya bamwe mu bakobwa bavuze ko bahohotewe.

    Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022 agiye kumara imyaka ibiri abitse ikamba
    Inteko y'Umuco ivuga ko iri gukurikirana ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma batsindiye


    Inteko y'Umuco ivuga ko iri gufasha Amanda Saro gushyira mu bikorwa umushinga we.

    Inteko y'Umuco ivuga ko iri gukurikirana umushinga wa Uwimana Jeannette

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hamenyekanye-ikizagenderwaho-kugirango-irushanwa-rya-miss-rwanda-risubukurwe

  • Misiri: Abakerarugendo batatu b'Abongereza bapfiriye mu mpanuka (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Aba bantu 12 barikumwe nabo , amakuru avuga ko batabawe batarapfa barohorwa mu Nyanja Itukura nyuma y'uko ubwato barimo bufashwe n'inkongi y'umuriro nk'uko byatangajwe na Leta ya Misiri .

    Abarokotse bazanywe ku nkengero y'Inyanja Itukura ahitwa Marsa Shagra, hakorerwa imikino yo koga. Ni mu birometero 21 uturutse mu majyaruguru y'umujyi wa Marsa Alam.

    Bari kumwe n'Abanyamisiri 12, barimo abakoraga kuri ubwo bwato n'abakora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo nk'uko byemezwa n'itangazo ry'ibiro bya Guverineri n'inzego z'umutekano.

    Umuriro wafashe ubwo bwato bwitwa Hurricane watewe n' ibibazo by'amashanyarazi. Bwari mu rugendo kuva taliki 6 z'uku kwezi bwerekeza mu majyaruguru y'Akarere ka Marsa Alam nk'uko byemezwa n'iryo tangazo.

    Umwe mu babonye uko byagenze, yavuze ko yabonye umwotsi ututumuka muri ubwo bwato igihe bwari bugeze mu birometero 9 uvuye ku nkengero z'inyanja.

    Ubundi bwato bwari hafi aho bwahise buhagoboka butabara abari muri ubwo bwahiye.

    Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bwongereza yatangaje ko irimo kuvugana na Leta ya Misiri mu rwego rwo gushaka uburyo hafashwa abantu bahuye n'akaga muri iyo mpanuka nk'uko bitangazwa n'Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza(Reuters).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/misiri-abakerarugendo-batatu-b-abongereza-bapfiriye-mu-mpanuka-y-ubwato