Umuryango wa Nyakwigendera Yvan Buravan watangije ishuri ryiswe 'Twaje Cultural Academy', igitekerezo cya Nkongi Cyane.
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwasizwe na Burabyo, umuryango we watangaje ko hashinzwe ishuri ryitwa 'Twaje Cultural Academy' rizajya ryigisha ururimi ry'Ikinyarwanda, umuco, kubyina, indangagaciro no gukunda igihugu cy'u Rwanda'.
Iki gitekerezo cyashyizwe mu bikorwa ni icya Nyakwigendera Yvan Buravan.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nibwo hamenyekanye amakuru hari abakinnyi 3 b'abanyamahanga ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana nabo, umwe akaba yamaze no kugera i Kigali.
Ku ikubitiro, muri Murera bakiriye Umurundi witwa Aruna Moussa Madjaliwa wakiniraga Bumamuru FC yatwaye shampiyona ishize yo mu Burundi iwabo, asanzwe ahamagarwa mu ikipe y'igihugu, akina hagati mu kibuga.
Ndetse kandi Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu w'Umunya-Uganda witwa Charles Baale, wakiniraga Villa SC y'iwabo wanayitsindiye ibitego 11 muri shampiyona ishize.
Aba bakinnyi bagiye kwiyongera ku barimo nka Serumogo Ali na Nsabimana Aimable, umunyezamu Simon Tamale na rutahizamu Youssef Rharb bamaze kugurwa na Gikundiro izatozwa n'Umunya-Tunisia Yamen Zelfani 'Alfani'.
Ikindi kandi aba bakinnyi bose Rayon Sports iri kubasinyisha imyaka 2.
Aruna Moussa Madjaliwa wakiniraga Bumamuru FCUmugande witwa Charles Baale, wakiniraga Villa SCRutahizamu witwa Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri Congo
Amata abyaye amavuta: Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika CAF rimaze gutangaza inkuru nziza cyane kuri APR FC na Rayon Sports zizaserukira u Rwanda.
CAF yongereye umubare w'abakinnyi amakipe ashobora kwandikisha aho wavuye kuri 30 ujya kuri 40 bikaba biteganyijwe ko amakipe agomba kwandisha abakinnyi kugeza tariki 31/07/2023 aho kuba 20/07/2023.
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika CAF ryongereye abakinnyi bajya ku ntebe y'abasimbura bava kuri 7 bajya 9 abasimbura babaye batanu ku mukino.
Iyi n'inkuru nziza ku makipe yo muri Afurika azakina amarushanwa ya Champions League na CAF Confederation Cup aho amakipe yo mu Rwanda azitabira ari Rayon Sports na APR FC.
'Aba bo bararirimba na sekibi agahunga' Nyuma ya James na Daniella Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana w'ungutse irindi tsinda rigizwe n'umugabo n'umugore
Abaririmbyi Zabron Ndikumukiza na Mugisha Deborah ni Umugabo n'umugore batangije itsinda rishya ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Iri tsinda rigamije gusakaza ubutumwa bwiza bwo kumenyekanisha ineza y'Imana ndetse no kwereka abantu ko ubwami bw'Imana buriho kandi ingoma yayo itazahanguka.
Aba bombi bakoreye ubukwe mu Rwanda, nyuma ho gato bimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu ni n'aho bateranira mu rusengero rwitwa Bethel Christian Center, muri leta ya Maine akaba ari naho bakomereje umurimo wo kuririmba.
Zabron na Deborah bamaze gukora indirimbo zirimo 'Ntuhinduka', 'Ubuntu bw'Imana', 'Ineza y'Imana', 'Urukundo Ruhebuje' na 'Kwizera Yesu' izi zose zikaba ziri no kuri youtube.
Umuhanzikazi Teta Barbara ukoresha izina rya 'Babo' mu muziki ni umwe mu bahanzikazi bazwi cyane mu Rwanda gusa akaba akunze kwibera mu budage kuko n'ababyeyi be batuye.
Gusa n'ubwo adakunze kuvuga ku babyeyi be cyane, uyu Babo afite Papa we w'umudage na Mama we w'umunyarwandakazi.
Gusa witegereje mama we na we ntago yari yasaza bigiye kure dore ko no mu mafoto ye ubona ko agifite mo ubukobwa.
Babo yamenyekanye mu ndirimbo yakoranye na Urban Boyz harimo Ich Liebe Dich na Turn up, ndetse yakoranye na The Ben iyitwa Go low n'izindi.