Author: webrwanda

  • Inkuru nziza udakwiye gucikwa ku mukinnyi wa firime Zaba Missed Call – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa firime z'uruhererekane hano mu Rwanda uzwi kw'izina rya Zaba Missed call agiye gushyira hanze album ya filime yise 'My dreams', izaba igizwe na filime 10.

    Ni album igizwe na filime ngufi zifite iminota 30 buri imwe, bisobanuye ko zose hamwe zifite iminota 300. Zaba Missedcall avuga ko izajya hanze mu Ukwakira 2023.

     

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-udakwiye-gucikwa-ku-mukinnyi-wa-firime-zaba-missed-call/

  • Inkuru y’akababaro y’umuhanzi ukomeye cyane mu mateka y’isi wapfuye agiye kuzuza imyaka ijana (100) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, Tony Bennett, umuhanzi w'icyamamare, witangiye umuziki wo hambere muri Amerika ndetse akaba n'umuhanga mu guhanga, yitabye Imana ku myaka 96.

    Nk'uko bitangazwa na Associated Press, Benett yapfiriye mu mujyi yavukiyemo wa New York.

    Nta mpamvu yihariye yatangajwe yateye uru rupfu, ariko Bennett yari yarasuzumwe asangwamo indwara ya Alzheimer mu 2016.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-yumuhanzi-wapfuye-agiye-kuzuza-imyaka-ijana-100/

  • Perezida Kagame yasangiye na Perezida wa Cong… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu taliki 21 Nyakanga 2023 ni bwo Perezida Denis Sassou Nguesso yatangiye uruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'impande zombi. 

    Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege yakiriwe na Perezida Kagame ndetse n’abandi bayobozi bari kumwe nawe barimo Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente; Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith; Minisitiri w'Umutekano, Gasana Alfred n'uw'Ubucuruzi n'Inganda, Ngabitsinze Jean Chrysostome.

    Abandi bari bahari ni Umuyobozi wa RDB; Clare Akamanzi; Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo Brazzaville, Mutsindashyaka Théoneste; Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence; Umugaba Mukuru w'Ingabo, Lt Gen Mubarakh Muganga; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'Igihugu, Felix Namuhoranye ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano, Col Jean Paul Nyirubutama.

    Nyuma yo kwakirwa Perezida wa Congo Brazzaville, Sassou-Nguesso yagiranye ibiganiro na mugenzi we Perezida Kagame ndetse anageza ijambo ku mitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Kuri uyu mugoroba Perezida Kagame ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame bahise bakira ku meza Dennis Sasungueso ndetse anahabwa umudari w’icyubahiro uzwi nka ‘Agaciro’ kubera imiyoborere ye idasanzwe n’ubwitange yagize mu iterambere rya Afurika.

    Perezida Kagame asangira na mugenzi we Perezida Dennis Sassou-Ngueso 

    Perezida Kagame yambika umudari Perezida wa Congo Brazzaville

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132229/perezida-kagame-yasangiye-na-perezida-wa-congo-brazzaville-anamwambika-umudari-amafoto-132229.html

  • Nawe agiye kurya ku mafaranga y’Abarabu! Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gusinyira ikipe ikomeye yo mu Barabu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi, Manzi Thierry yamaze gushyira umukono ku masezerano y'imyaka 2 mu ikipe ya Al-Ahli Tripoli yo muri Libya.

    Uyu musore wanyuze mu makipe akomeye hano mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC, agiye muri Al-Ahli avuye muri FC Dila Gorin yo muri Georgia, akaba akurikiye Mugisha Bonheur wahoze muri APR FC nawe wamaze gusinyira iyi kipe ya Al-Ahli.

    Source : https://yegob.rw/nawe-agiye-kurya-ku-mafaranga-yabarabu-myugariro-wikipe-yigihugu-amavubi-yamaze-gusinyira-ikipe-ikomeye-yo-mu-barabu/

  • “Aruhukire mu mahoro” Ubuyobozi bwa APR Fc bwafashe mu mugongo umuryango w’umutoza wayitoje witabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya APR Fc, bwihanganishije inshuti n'umuryango bya Andy-Magloire Mfutila wayitoje none akaba yitabye Imana.

    Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe, bagize bati 'Ubuyobozi bwa APR FC bubabajwe cyane n'urupfu rw'umutoza Andy-Magloire Mfutila

    Ku wa gatanu, tariki ya 21 Nyakanga 2023, uyu mukambwe w'imyaka 62 nibwo yapfuye azize indwara mu bitaro bya kaminuza ya Kinshasa(y'iwabo muri RD Congo).

    Andy-Magloire Mfutila yari Umutoza mukuru mu mwaka w'imikino wa 2007/8 aho yageze ku mateka yo gutwara Igikombe cy'Amahoro ndetse n'igikombe cya CECAFA Kagame ari kumwe natwe.

    Umurage we uzabaho iteka kandi yanditsweho imitima yacu. Impuhwe zacu zimbitse zerekeza kumuryango we, Inshuti n'abafana muri iki gihe kitoroshye. Aruhukire mu mahoro.'

    Source : https://yegob.rw/aruhukire-mu-mahoro-ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwafashe-mu-mugongo-umuryango-wumutoza-wayitoje-witabye-imana/

  • Iyi Paris saint Germain kuri Kylian Mbappé yakica n’umuntu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru y'ibanga aravuga ko Umufaransa Kylian Mbappé yaba yaragiranye ibiganiro na Paris Saint Germain biganisha ku kumusinyisha amasezerano atarigeze ahabwa uwo ari we wese mu Isi ya ruhago, nkuko Ikinyamakuru Goal cyabikesheje Defensa Central kuri uyu wa Kane.

    Ni amasezerano y'imyaka 10 azarangira Kylian Mbappé afite imyaka 34 y'amavuko ndetse ashobora kongerwa akagirwa ay'ubuzima bwose mu gihe Kylian agikina umupira w'amaguru.

    Ikinyamakuru Goal cyatangaje ko hamwe n'amasezerano y'ubwo buryo, Mbappé azahembwa akayabo k'angana na Milliards 10 z'Amayero. Ibi bivuze ko uyu musore w'imyaka 24 yazajya ahembwa Miliyoni 100 z'Amayero buri mwaka nk'umushahara gusa.

    Aya azaba ari yo masezerano y'ibihe byose kugeza ubu, atari mu mupira w'amaguru gusa, ahubwo mu mikino yose muri rusange.

    Amakuru dukura ku kinyamakuru Defensa Central kandi avuga n'Umwami Émir wa Qatar yaba yamaze guha umugisha uyu mushinga.

    Hagati aho, Mbappé nta gihe gishize abwiye Paris Saint Germain ko atazigera ayongerera amasezerano mu gihe ay'umwaka umwe asigaranye azaba ageze ku musozo mu mwaka utaha wa 2024.

    Uyu rutahizamu ngo ntashishikajwe n'amafaranga atagira ingano ndetse n'ibindi byose yizezwa hanze y'ikibuga, ngo icyo ashyize imbere ni inzozi zo gukina mu ikipe[Real Madrid] izamuha byose nk'umukinnyi by'umwihariko ibikombe bizamuhesha n'ibihembo bye ku giti cye nka Ballon d'Ors.

    Nubwo yananiwe guhesha PSG UEFA Champions League yewe ari kumwe na Lionel Messi, Neymar Jr ndetse na Sergio Ramos, Mbappé yahindutse umunyabigwi mu Bufaransa bwose dore ko mu mikino 260 yabashije gutsinda ibitego 212 ndetse atanga imipira 98 yavuyemo ibitego.

    Yahesheje u Bufaransa Igikombe cy'Isi muri 2018 ndetse anabugeza ku mukino wa nyuma yakoreyemo amateka yo gutsinda ibitego 3 wenyine; ibimugira uwo kwifuzwa no gutangwaho byose bishoboka.

    Source : https://yegob.rw/iyi-paris-saint-germain-kuri-kylian-mbappe-yakica-numuntu/

  • Yatangiye guhabya aba-Rayon! Umutoza mushya wa APR FC yatangaje ko umukino wa ‘Super Cup’ bafitanye na Rayon Sports, APR Fc izahindura ibintu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya wa APR FC, Thierry Froger, yijeje abafana b'iyi kipe ko bazakomeza kubona ikipe itsinda ikanegukana ibikombe ariko ishobora no guhatana ku ruhando ny'Afurika.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Nyakanga 2023. Cyagarutse ku ngingo zitandukanye zijyanye no kwiyubaka kwa APR FC mu gihe iri kwitegura umwaka w'imikino utaha.

    Thierry Froger, yagarutse ku mukino wa mbere kuri APR FC uzayihuza na Rayon Sports ku wa 12 Kanama 2023, ubwo hazaba hakinwa Super Cup.

    Froger yagize ati 'Umukino wa Rayon Sports ni ingenzi cyane, ni umukino wa mbere w'umwaka kuri APR FC.'

    Yakomeje ati 'Nziko ari umukino w'ingenzi ku bafana, tuzagerageza guhindura ibintu.''

    Yongeyeho ko akunda gukina umupira usukuye kuko ari wo umufasha gutsinda no kugera ku bikombe.

    Source : https://yegob.rw/yatangiye-guhabya-aba-rayon-umutoza-mushya-wa-apr-fc-yatangaje-ko-umukino-wa-super-cup-bafitanye-na-rayon-sports-apr-fc-izahindura-ibintu/

  • Kylian Mbappé yirukanwe mu mwihererero wa Paris Saint-Germain – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufaransa Kylian Mbappé akaba na rutahizamu wa Paris Saint-Germain mu gihugu cy'u Bufaransa yirukanwe mu mwihererero w'iyo kipe.

    Amakuru dukesha umunyamakuru Fabrizio Romano aravuga ko Mbappé yirukanwe akanakurwa mu bakinnyi bazajyana na Paris Saint-Germain mu Buyapani aho iyi kipe izakorera umwiherero wo gutangira no kwitegura umwaka w'imikino utaha.

    Ibi bije nyuma y'umwuka mubi umaze igihe hagati ya Paris Saint-Germain na Kylian Mbappé kubera kwanga kongera amasezerano aho amakuru akomeza kumwerekeza muri Real Madrid.

    Source : https://yegob.rw/kylian-mbappe-yirukanwe-mu-mwihererero-wa-paris-saint-germain/

  • Nyamasheke: Imodoka yari itwaye umugeni yakoz… – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yapfiriyemo umushoferi, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, mu mudugudu wa Gatyazo, akagari ka Rugali mu karere ka Nyamasheke.

    Ikamyo ya Scania ifite ibirango bya RAD 134U yavaga i Nyamasheke igana i Karongi, yagonganye na Toyota  Hiace ifite ibirango RAG 407N yavaga i Macuba igana i  Nyamasheke.

    Umushoferi wa Hiace witwa Mahirane Albert w'imyaka 38 y'amavuko, yahise ahasiga ubuzima, hakomereka abantu 16 bari mu modoka bivugwa ko yari itwaye abari baherekeje umugeni wari gukora ubukwe.

    Umuvugizi wa Police mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye Umuseke.rw ko impanuka yatewe n'uwari atwaye Toyota Hiace winjiye mu muhanda atabanje kureba neza ko hari indi modoka.

    Yagize ati 'Ikamyo yavaga i Nyamasheke ijya i Karongi ihura na Hiace yavaga i Macuba ijya i Nyamasheke, uwa Hiace ni we winjiye mu muhanda nabi baramugonga ahita apfa, abandi bagenzi bakomeretse cyane, bajyanywe mu bitaro'.

    Cip Rukundo, yakomeje agira Inama abashoferi abasaba kujya bashishoza Igihe batwaye ibinyabiziga. Yagize ati 'Ubutumwa n'uko iteka iyo uri mu muhanda uba ugomba kwitonda, cyane cyane iyo winjira mu muhanda munini uva mu mutoya, uba ugomba kureba iburyo n'ibumoso'.

    Bivugwa ko umushofero wari utwaye ikamyo yahise atoroka. Imyirondoro ye ntabwo iramenyekana Kandi aracyashakishwa. Abakomeretse 10 muri bo bajyanwe mu Bitaro bya Hanika ariko abagera Kuri 6 bo bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kibogora.

    Bivugwa ko mu bari mu modoka harimo umugeni ugiye gushyingirwa i Ntandezi, ahitwa Ruharambuga akaba yari kumwe na bamwe mu bo mu muryango we ndetse umubyeyi we ari mu  bakomeretse cyane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132225/nyamasheke-imodoka-yari-itwaye-umugeni-yakoze-impanuka-ikomeye-132225.html

  • Manzi Thierry yabonye ikipe nshya hanze y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda, Manzi Thierry yamaze gusinyira ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba yarekanywe n’iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yamuhaye ikaze.

    Ni umusore utarahiriwe n’umwaka w’imikino ushize wa 2022-23 kuko igihe kinini yakimaze nta kipe afite.

    Yabonye ikipe mu mikino yo kwishyura aho yasinyiye AS Kigali nayo akaza kugenda shampiyona ibura imikino ibiri ngo irangire.

    Manzi Thierry akaba yamaze gusinyira Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikina mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu.

    Abaye umukinnyi wa 2 usinyiye iyi kipe nyuma Mugisha Bonheur uheruka kuyisinyira ndetse aba uwa 3 werekeje muri iki gihugu kuko na Haruna Niyonzima akinira Al Ta’awon.

    Manzi Thierry yakiniye amakipe atandukanye nka Marines yavuyemo ajya muri Rayon Sports batandukanye muri 2019 ajya muri APR FC, muri 2021 yahise yerekeza muri Dila Gori yo muri Georgia yavuyemo akerekeza muri FAR Rabat yo muri Maroc yakinnyemo amezi 6 kugeza muri Kanama 2022, amara amezi 6 nta kipe, mu ntangiriro za 2023 nibwo yasinyiye AS Kigali amezi 6.

    Manzi Thierry yasinyiye Al Ahli Tripoli

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manzi-thierry-yabonye-ikipe-nshya-hanze-y-u-rwanda