Author: webrwanda

  • N’idenge yo kubutaka! Ikipe ikina icyiciro cya kabiri hano mu Rwanda igiye kugura imodoka itwara abakinnyi bayo -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ikinu icyiciro cya kabiri hano mu Rwanda ibarizwa mu karere ka Nyamagabe mu majyefo y'igihugu y'u Rwanda igiye kugura imodoka izajya yifashishwa mu gutwara abakinnyi ku cyibuga.

    Ni imodoka yo mu bwoko bwa kwasiteri nini iriho amarangi aranga iyi kipe ndetse n'izina ryayo kuruhande.

    Source : https://yegob.rw/nidenge-yo-kubutaka-ikipe-ikina-icyiciro-cya-kabiri-hano-mu-rwanda-igiye-kugura-imodoka-itwara-abakinnyi-bayo-ifoto/

  • Benshi ntago bari bazi ko ubaho: Umunsi mukuru w’abashumba ubayeho ku nshuro ya 19 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi ntago bari baziko uyu munsi harikwizihizwa umunsi mukuru w'abashumba ubayeho ku nshuro ya cumi n'icyenda mu mateka yabo.

    Buri mwaka hizihizwa umunsi mukuru w'abashumba ndetse no guha agaciro buri mushumba wese ku bikorwa by'indashyikirwa bakora.

    Uyu munsi uba buri wa Gatandatu wa kane w'ukwezi kwa karindwi aho umaze imyaka 19 wizihizwa ukaba warakomotse mu gihugu cya Mexico.

    Uyu muco wo kwizihiza no guha agaciro abashumba, waje gukwirakwira muri Leta zunze ubumwe za America nyuma y'uko uyu muco wari uvuye muri Mexico.

    Abashumba bakunze kugaragazwa ni myambaro yabo, imvugo, ndetse n'ukuntu baba basa ndetse bagahora bita ku mukumbi baba baragiye ku buryo umukumbi utere imbere.

    Kuri uyu munsi mu bihugu byinshi cyane cyane America na Mexico bakusanya amafaranga yo gufasha abashumba bakabagurira imwe mu myambaro ibaranga, ibyo kurya ndetse bakabageneraishimwe.

    None ku wa 22 Nyakanga 2023, muri Leta Zunze Ubumwe za America ni umunsi w'ikiruhuko kugira ngo abashumba bakomoka mu Burengerazuba bahabwe icyubahiro ku bwo akazi bakora kavunanye.

    Source : https://yegob.rw/benshi-ntago-bari-bazi-ko-ubaho-umunsi-mukuru-wabashumba-ubayeho-ku-nshuro-ya-19/

  • Ese iyo ukase ibitunguru birakuriza? Ese waruziko bifite akamaro gahambaye ku buzima? Dore ibintu 6 biratuma uzajya ukata ibitunguru buri munsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari intungamubiri ikomeye zituruka mu bitunguru ikenerwa mu mubiri aho bishyirwa mu mboga zunganira izindi bikagira akamaro ku mubiri w'umuntu.

    Ibitunguru bikungahaye kuri vitamin zimwe na zimwe kandi akarusho cyane ni uko byibitseho 'fibre', n'imyunyu ngugu.

    Ibitunguru bikora nk'umuti ukomoka kuri 'syn-Propanethial-S-oxide' ukangura amaso akaba yakira zimwe mu ndwara z'amaso.

    Ku muntu ukoresha ibitunguru n'utabikunda, ni byiza ko wamenya akamaro kabyo ukajya ubikoresha.

    1. Igitunguru gishobora kugirira akamaro ubuzima bw'umutima

    Ibitunguru birimo antioxydants hamwe n'ibintu bishobora kugabanya ibyago byo kugira indwara z'imitima harimo 'triglyceride' na 'cholesterol', nubikoresha bizagufasha kurinda ubuzima bwawe.

    2. Ibitunguru birinda indwara nyinshi zitandukanye

    Ibitunguru bitukura, by'umwihariko, birimo 'anthocyanine', 'pigment' y'ibimera mu bikomoka mu muryango wa flavonoid utanga gutukura kw'ibitunguru. Ibi rero bitanga amahirwa menshi mu kurinda diyabete, n'ubwoko bumwe na bumwe bwa kanseri.

    3. Mu bitunguru harimo intungamubiri zirimo ibirinda cancer

    Imboga za 'Allminium' zitanga amahirwe menshi yo ku kurinda kurwara kanseri runaka, harimo kanseri y'igifu na kanseri y'amabere.

    4. Bifasha kugenzura isukari mu maraso

    Abahanga bagaragaza ko kurya igitunguru bifasha kugenzura urugero rw'isukari mu maraso, bifite akamaro ku bantu barwaye diyabete cyangwa no ku bashaka ku yirinda.

    5. Ibitunguru byihutisha igogora mu mubiri

    Ibitunguru ni isoko ikungahaye ya 'fibre' na 'prebiotics', ikenewe ku buzima bwiza bwo munda. Aha bigufasha kuba wamara kurya igogora rikihuta aribyo byiza ku buzima bw'umuntu.

    6. Bikiza amaso

    Akenshi bamwe iyo bakase ibitunguru, bihita bikorana n'amaso aho amarira ahita ashoka kandi akenshi umuntu arira ababaye cyangwa ari amaranga mutima amurenze.

    Gusa aha biratandukanye kuko amarira aza kubera ibitunguru, abahanga basobanura neza ko ari amarira aba aje amaze gusukura imyanda iba iri mu maso. Basobanura ko umwuka uva mu bitunguru uzamukira mu maso ukahoza bikarangira ariyo marira amanutse mu maso.

    Source : https://yegob.rw/ese-iyo-ukase-ibitunguru-birakuriza-ese-waruziko-bifite-akamaro-gahambaye-ku-buzima-dore-ibintu-6-biratuma-uzajya-ukata-ibitunguru-buri-munsi/

  • Nyamirambo umuriro uzaka! Hamenyekanye ikipe y’ubukombe muri Africa izacakirana na Rayon Sports kuri ‘Rayon Day’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wa 'Rayon Day', ikipe ya Rayon Sports izakina na Gor Mahia FC yo muri Kenya, itegerejwe i Kigali mu kwezi gutanga.

    'Rayon Day' ni umunsi uhuza abakunzi ba Murera, bakerekwa abakinnyi izakoresha mu mwaka mushya w'imikino ndetse ikanakina umukino wa gicuti. Ukazaba tariki 5 Kamena 2023, kuri Kigali Pele Stadium.

    Gor Mahia nayo iri kwitegura umwaka wayo w'imikino aho izakina na Rayon Sports nayo yitegura gukina CAF Confederation Cup.

    Zombi zigiye kongera guhurira mu wa gicuti uzabera kuri Kigali Pelé Stadium kuri 'Rayon Sports Day' aho ubuyobozi bwa Murera bwavuze ko uzaba kandi ari 'umunsi wo gutangaza abafatanyabikorwa bashya, imyambaro, abakinnyi n'abatoza bashya.'

    Source : https://yegob.rw/nyamirambo-umuriro-uzaka-hamenyekanye-ikipe-yubukombe-muri-africa-izacakirana-na-rayon-sports-kuri-rayon-day/

  • Kigali: Urubyiruko rwo mu ishyaka rya DGPR Gr… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 mu karere ka Gasabo habereye Inteko rusange y’urubyiruko rwo mu ishyaka rya DGPR Green Party Rwanda. Iyo Nteko rusange yatorewemo abagize komite nyobozi ya DGPR Green Party ku rwego rw’umujyi wa Kigali.

    Komite y’urubyiruko rwo mu ishyaka riharanira Demokarasi no kubungabunga ibidukikije ku rwego rw’umujyi wa Kigali, yatowe nyuma y’uko urubyiruko rwo muri DGPR Green Party mu Ntara enye z’Igihugu bashyizeho komite zibahagarariye Ku rwego rw’Intara.

    Murenzi Jean de Dieu, niwe watorewe kuyobora urubyiruko rwo mu ishyaka rya DGPR Green Party mu mujyi wa Kigali agize amajwi 44. Uwineza Rehema 28, niwe watorewe umwanya wa Visi Perezida muri komite y’urubyiruko rwa DGPR Green Party mu mujyi wa Kigali akaba yagize amajwi  28. 

    Ku mwanya w’Umunyamabanga hatowe uwitwa Nkotanyi Augustin n’amajwi 40. Uwitwa Uwineza Florance ni we wabaye umubitsi watowe n’amajwi 57. Ku mwanya w’umuhuzabikorwa hatowe  uwitwa Safari Iyamuremye wagize amajwi 29. 

    Umwanya w’ushinzwe Itangazamakuru hatowe uwitwa Hategekimana Claude wagize amajwi 35. Hatowe kandi abajyanama batandatu: Muyisingize Angelique, Majyambere, Iradukunda Jean Pierre, Ufitiyezu Naomie, Imanizabayo Jonas na Mutabaruka Jean Dieu.

    Urubyiruko rwitabiriye iyi Nteko rusange y’urubyiruko rwa DGPR Green Party ruvuga ko rwiyemeje kugira uruhare muri politike igamije guhindura imibereho myiza y’abaturage ndetse bakemeza ko bagiye guharanira guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko birimo ibiyobyabwenge n’ibindi.

    Murenzi Jean de Dieu watorewe kuyobora urubyiruko rwo mu Ishyaka rya DGPR Green Party ku rwego rw’umujyi wa Kigali, yavuze ko urubyiruko rwo muri DGPR Green Party ruzafasha iri shyaka kwitegura kuzitwara neza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite azaba mu mwaka utaha.

    Yagize ati “Tugiye gukora ubukangurambaga bwo gufasha urubyiruko kwirinda ibyakwangiza ubuzima bwabo. Murabizi kandi ko mu mwaka utaha turimo kwitegura kwitabira amatora akomeye, nkatwe abakuriye urubyiruko rwa Green Party tukaba tugomba kuyagiramo uruhare. Rero twiteguye kuzayagiramo uruhare kugira ngo azagende neza.”

    Umuyobozi w’Ishyaka rya DGPR Green Party, Dr Habineza Frank, mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye inteko rusange y’urubyiruko, yabasabye gukora ubukangurambaga kugira ngo umubare w’abanyamuryango baryo biyongere.

    Yagize ati: “Abatowe mwahawe inshingano zikomeye kandi muzahagararira urubyiruko rwabatoye muri biro Politike y’ishyaka. Inshingano muhawe ni izo gukangurira urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali kujya mu ishyaka ryiza rya Green Party. Buri muntu wese afite inshingano zikomeye zo gushishikariza urubyiruko kuza mu ishyaka ryacu.”

    Yakomeje agira ati: “Hari gahunda nyinshi, hari amatora mu mwaka utaha kandi imbaraga zanyu zirakenewe mu matora twiteguye kwitabira azaba muri 2024 ndetse no muri gahunda zose ishyaka rifite zigamije guteza imbere imibereho y’abanyarwanda.”

    Inteko rusange y’urubyiruko rwa DGPR Green Party mu mujyi wa Kigali yanitabiriwe n’abarwashyaka babiri ba Green Party bo mu bihugu by’u Bwongereza na Danmark.

    Biteganyijwe ko urubyiruko rwo mu ishyaka rya DGPR Green Party rwatowe mu Ntara zose ndetse no mu mujyi wa Kigali ruzatora komite yabo ku rwego rw’Igihugu.

    Dr Frank Habineza uyobora DGPR Green Party yasabye urubyiruko kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abanyarwanda

    Murenzi Jean de Dieu yatorewe kuba Perezida w’urubyiruko rwa DGPR Green Party muri Kigali

    Urubyiruko rwa DGPR Green Party rwahawe umukoro wo gushishikariza bagenzi babo kwinjira muri iri shyaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132247/kigali-urubyiruko-rwo-mu-ishyaka-rya-dgpr-green-party-rwatoye-abaruhagarariye-amafoto-132247.html

  • Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos… #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer ari mu nzira zo gusesa amasezerano nyuma y’uko buri ruhande rutishimiye urundi bitewe n’umusaruro.

    Carlos Alós wongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Werurwe 2023 nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe.

    Uyu mutoza ukomoka muri Spain bivugwa ko yateye intambwe asaba Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda gusesa amasezerano y’amezi 20 yari asigaje.

    Bivugwa ko muri iki cyumweru yanditse asaba gusesa amasezerano aho yavuze ko yabonye akandi kazi ko bamufasha bakamubohora.

    FERWAFA yamumenyesheje ko izamusubiza mu cyumweru gitaha niba ubusabe bwe bwemewe cyangwa bwanzwe.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’uyu mutoza wasubiye muri Spain ariko nta kintu na kimwe yifuje kugira icyo abitangazaho.

    Andi makuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mutoza yamenye ko kubera umusaruro muke we Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na Minisiteri ya Siporo bari mu nzira zo gushaka uburyo bamusezerera ahitamo kubatanga asaba gusesa amasezerano.

    Muri rusange Carlos Alós Ferrer amaze gutoza ikipe y’igihugu imikino 10 yatsinzwe 4, anganya 5 atsinda umwe wa gicuti.

    Amaze gutoza imikino 5 yo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho yanganyije na Mozambique 1-1 na Benin 1-0, atsindwa na Senegal 1-0, Benin 3-0 na Mozambique 2-0.

    Yasezerewe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 ku giteranyo cy’igitego 1-0 (banganyije ubusa ku busa muri Tanzania aho Ethiopia yayakiririye, itsindira u Rwanda i Huye 1-0).

    Mu mikino ya gicuti yanganyije na Equatorial Guinea 0-0, Sudani bakinnye imikino 2 banganya umwe 0-0 undi Amavubi awutsinda 1-0. Bivuze ko afite amanota 8/30.

    Carlos Alós Ferrer mu nzira zo gusesa amasezerano na FERWAFA yo gutoza Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-ikipe-y-igihugu-amavubi-carlos

  • “Niwe Miss w’ibihe byose” Miss Trecy niwe wegukanye ikamba rya Miss Tanzania ahabwa imodoka y’igitonore -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Tracy Nabukeera yahigitse bagenzi be bageranye mu cyiciro cya nyuma yegukanye ikamba rya Miss Tanzania 2023.

    Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, bibera mu nyubako y'imyidagaduro ya Super Dome mu Mujyi wa Dar es Salaam.

    Tracy Nabukeera yari mu bakobwa batanu bageze mu cyiciro cya nyuma barimo Careen Ngowi, Agnes Mamba, Fatma Suleiman ndetse na Amina Jigde.

    Akanama Nkemurampaka kemeje ko Tracy Nabukeera ariwe Miss Tanzania, agaragirwa na Amina Jigde wabaye igisonga cya mbere.

    Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Miss Kinondoni 2023.

    Miss Tanzania 2023 yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite agaciro ka Miliyoni 143Frw, anahabwa Miliyoni 47 Frw yo kwifashisha mu bikorwa bye bya buri munsi n'ubuzima bwe.

    Tracy yashyikirijwe imodoka yegukanye nyuma yo guhiga bagenzi be bari bahatanye.

    Source : https://yegob.rw/niwe-miss-wibihe-byose-miss-trecy-niwe-wegukanye-ikamba-rya-miss-tanzania-ahabwa-imodoka-yigitonore-amafoto/

  • Umutoza w’Amavubi ashobora gufata umwanzuro ukomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer ukomoka muri Espagne biri kuvugwa ko yaba agiye gusezeran kuri iyi mirimo.

    Uyu mutoza umaze igihe atoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ariko akaba nta nsinzi arabona dore ko umukino aheruka yatsinwe na Mozambique 2:0  bigatuma abura amahirwe yo kujya mu gikombe cy'Afurika.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wamavubi-ashobora-gufata-umwanzuro-ukomeye/

  • Jubilee Revival Assembly yateguye igiterane “… – #rwanda #RwOT

    Itorero Jubilee Revival Assembly riri kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 kuko ryatangiye tariki 13 Nyakanga 2008, rishishikajwe no kugeza ubutumwa bwiza bwa Yubile ku isi yose 'Blowing the trumpet of freedom' (Abalewi 25:8). Riyobowe n’abashumba Pastor Stanley na Julienne Kabanda. 

    Kubona abantu baba mu mudendezo ku bw’umwaka w’imbabazi z’Imana (Jubilee) niyo ntumbero yaryo. Umwaka ushize wa 2022, mu kwezi k’Ukuboza, ni bwo Jubilee Revival Assembly yatashye ku mugaragaro inyubako nshya nyuma y’imyaka 14 bari bamaze mu bukode. 

    Urusengero rwayo ruherereye i Kanombe mu murenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, Umudugudu wa Kibaya. Uru rusengero ni rwo ruzamberamo igiterane “Revival Catalyst” basanzwe bakora buri mwaka. Icyakora ni ubwa mbere bagiye gukora iki giterane bari mu nyubako yabo.

    Intego nyamukuru y'igiterane nyirizina akaba ari ukugira ngo ubuzima bw'abantu bwo mu Mwuka buhemburwe, n'itorero rya Kristo muri rusange naryo rikanguke risubire mu mwanya waryo.

    Iki giterane ngaruka mwaka Revival Catalyst kizatangira tariki 26 kugeza tariki ya 30 Nyakanga 2023, kizajya gitangira saa kumi n'imwe z'umugoroba (5:00 PM) mu minsi y'imibyizi, naho kuwa Gatandatu no ku Cyumweru kizatangira saa Cyenda (3:00 PM).

    Jubilee Revival Assembly ivuga ko “Tuzabana n'abakozi b'Imana baturutse hanze y'u Rwanda barimo Pastor Victor Sirdar uzaturuka mu gihugu cya Pakistan, Pastor Robert Kaahwa uzaturuka mu gihugu cya Uganda”.

    Hazaba hari n’abahanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza ndetse n'amatsinda y'abaramyi batandukanye barimo Grace Room Ministries, Gisubizo Ministries, Injiri Bora, Elshaddai ndetse na Chryso Ndasingwa. Mu gusoza iki giterane hazaba umuhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 15 Jubilee Revival Assembly imaze itangiye.

    Pastor Stanley Kabanda Umushumba Mukuru w’Itorero Jubilee Revival Assembly

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, Pastor Stanly Kabanda na Pastor Julienne Kabanda, batangaje ibihe bizaranga iki giterane kidasanzwe, banavuga ku mupasiteri wo muri Pakisitani bagitumiyemo. Uwo ni Pastor Victor Sirdar wahoze ari Umusilamu, akaza kwakira agakiza ndetse akaba n’Umushumba.

    Ku bibwira ko muri Pakisitani nta bakristo babayo, Pastor Stanley Kabanda yabahishuriye ko bariyo rwose kandi bashinze imizi mu gakiza. Yatanze urugero avuga ko “muri Nigeria, ubanza ari ho hantu ha mbere muri Afrika hari ikintu cyitwa uburozi,..ariko nanone ni ho hari amatorero akomeye cyane, ni ho hari abakozi b’Imana banyeganyeza isi”. 

    Umushumba Mukuru wa Jubilee Revival Assembly, Pastor Stanly Kabanda yavuze ko nubwo icyo gihugu gifite ibyihebe byinshi, ariko kinafite abantu “bakorera Imana mu buryo budasanzwe”. Muri abo harimo na Pastor Victor Sirdar, Umuyobozi Mukuru w’Itorero ryitwa Unity in Christ Ministry rikorera muri Pakisitani, uheruka mu Rwanda mbere gato ya Covid-19.

    Yatangaje ko Pastor Victor utegerejwe i Kigali mu giterane cy’umusemburo w’ububyutse, yahoze ari umusilamu, aza kumenya Yesu Kristo, aramurikirwa, arakizwa, arahamagarwa, aritaba. Ati “Ibikorwa akora ni ibintu bidasanzwe. Amashusho y’ibikorwa akora, urayabona ukabona ko ikiganza cy’Imana kiri hariya hantu mu buryo budasanzwe”.

    Pastor Julienne Kabanda yavuze ko icyo biteze nyamukuru muri ki giterane ari ukubona abari barasubiye inyuma bagarukira Imana, ni ukubona Umwuka w’Imana yiyerekana. Yanavuze ku myaka 15 bagiye kwizihiza, by’umwihariko bakayizihiriza mu giterane ngarukamwaka kigiye kubera bwa mbere mu rusengero rwabo, avuga ko bari kwiyumva nk’umubyeyi ubyaye umwana w’imfura.

    Pastor Julienne Kabanda yateguje ibihe by’umunezero mwinshi muri “Revival Catalyst Conference”

    Pastor Stanley & Juliene Kabanda hamwe na bamwe mu bakristo ba Jubilee Revival Assembly

    Jubilee Revival Assembly yararitse buri wese mu giterane cy’umusemburo w’ububyutse 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132244/jubilee-revival-assembly-yateguye-igiterane-revival-catalyst-yatumiyemo-umupasiteri-wo-mur-132244.html

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Gitifu ukuriye abandi mu Rwanda( Duwaye) na Mudugudu batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkingo, Rwandenzi Epimaque w'imyaka 44 y'amavuko usanzwe unakuriye bagenzi bose mu Rwanda. Hatawe muri yombi kandi Umukuru w'Umudugudu wa Juru, Yankurije Claudine w'imyaka 49 y'amavuko.

    Itabwa muri yombi rya Gitifu Rwandenzi Epimaque hamwe na Mudugudu Yankurije Claudine ryabaye kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023, Aho aba bombi bakurikiranyweho ' Kwakira cyangwa Gutanga Indonke' nk'uko RIB yabitangarije intyoza.com

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y'itabwa muri yombi ry'aba bayobozi babiri ari impamo, ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu bushinjacyaha,

    Gitifu Rwandenzi Epimaque hamwe na Mudugudu Yankurije Claudine, bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira Ruswa y'amafaranga angana n'ibihumbi ijana y'u Rwanda(100,000Frws), aho bayagabanye bayatse umuturage ngo bamureke yubake inzu mu buryo bunyuranije n'amategeko nkuko RIB ibivuga.

    Icyaha bakurikiranyweho, bagikoze tariki ya 11 Nyakanga mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi. Iki cyaha cyo Gusaba, Kwakira cyangwa Gutanga indonke bakurikiranyweho, gihanwa n'Ingingo ya 4 y'Itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya Ruswa.

    Igihano cyangwa Igifungo kuri iki cyaha kirenze imyaka itanu ariko ntabwo kirenzap imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Mu butumwa bw'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, yibutsa abantu bose ko itazigera yihanganira umuntu uwo ariwe wese ukora icyaha nk'iki cyo gusaba no kwakira ruswa yitwaje akazi akora, agakora ibinyuranye n'itegeko akaka abaturage amafaranga kugira ngo bakore ibinyuranye n'itegeko. RIB, yibutsa kandi abantu bose ko icyaha gihanwa n'amategeko.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/22/kamonyi-gacurabwenge-gitifu-ukuriye-abandi-mu-rwanda-duwaye-na-mudugudu-batawe-muri-yombi/