Kuwa 27 Nyakanga 2023 mu masaha y'umugoroba ni bwo byamenyekanye ko Junior Multisystem yitabye Imana inkuru itoroshye kwakira ku bakunzi b'umuziki nyarwanda kuko yabaye umwe mu mpirimbanyi zawo.
Uyu mugabo kandi akagira ubuhanga bwatumye yiyambazwa na benshi b'abahanzi bamuganaga bamusaba ko yabatunganyiriza indirimbo dore ko izo yakoragaho zose zahitaga zamamara.
Umubare w'indirimbo yakoze biragoye kuwumenya kuva yakwinjira mu gutunganya umuziki, ibigwi bye biyingayinga ibya Lick Lick banakoranyeho igihe gito mbere ya 2011.
Junior Multisystem wari umaze igihe arembejwe n’uburwayi inkuru y’urpfu rwe yashavuje benshi
Niba uzi indirimbo 'Ndaje' ya The Ben iri mu zatunganijwe na Junior ,uyu muhanzi akaba yaragaraje ko yatewe akababaro gakomeye ni iyi inkuru amwifuriza kuruwuhikira mu mahoro.
Shaddyboo na we ni umwe mu basabiye uyu mugabo kuruhukira mu mahoro. King James wakoranye igihe kitari gito na Junior yagize ati'Rimwe na rimwe umuntu abura icyo avuga kubera agahinda. Ruhukira mu mahoro muvandimwe nshuti.'
Uncle Austin na we yerekanye ko ari mu bihe bitoroshye ati'Nta magambo mfite yo kuvuga.Roho yawe iruhukire mu mahoro munyabigwi.'Â
Oda Paccy yerekanye ko biroshye ku bw'ibihe yanyuranyemo na Junior Multisystem.
Uyu muhanzikazi yagize ati'Hari inkuru igoye kumva Imana ikwakire muvandimwe kuva muri 2009 wari umuntu wanjye.'
Safi Madiba ati'Ntacyo mfite cyo kuvuga kugera ubwo tuzongera guhura muvandimwe.'
The Ben ari mu bifurije kuruhukira mu mahoro Junior Multisystem wanamukoreye zimwe mu ndirimbo
Safi akomeza agira ati'Ndabizi muvandimwe uri mu ijuru urimo ucuranga piano. Roho yawe iruhukire mu mahoro.'Â
Christopher Muneza ati'Mu kuri ntacyo mfite cyo kuvuga ndababaye.'
Meddy Saleh ati'Uruhukire mu mahoro.'Â
Teta Dian na we yagize ati'Canga Ikarita, Fata Fata, Menya Ibyawe wabaye ingenzi uruhuke neza Junior Multisystem.'
Riderman ati'Uruhukire mu mahoro Umwami. Nyagasani agutuze aheza.'Â
Davis D ati'Uruhukire mu mahoro muvandimwe Junior.' Irene Murindahabi ati'Uruhukire mu mahoro muvandimwe Junior Multisystem.'
Umunyamideli w'umunyarwandakazi uba mu Bubiligi Mim, Mirage uheruka kugirana ikiganiro na The Choice aho yari kumwe Junior Multisystem na we yashyize ubutuwma hanze.
Agira ati'Warakoze muvandimwe Phil Peter gutuma mbasha guhura n’iyi Roho nziza. Umutima wanjye urababaye kubera kumva iyi nkuru y’uko yatuvuyemo.'
Yongeraho ati'Nakunze Roho yiwe n'uburyo yakomezaga kwikomeza nubwo bwose yarimo anyura mu bihe bitoroshye. Roho yawe iruhukire mu mahoro Junior Multisystem.'
Phil Peter na we yagaragaje ko yashenguwe cyane n'urupfu rwa Junior Multisystem. Rocky Kimomo ati'Uruhukire mu mahoro.' Junior Giti ati'Ruhuka neza musirikare Junior Multisystem.'
Mimi Mirage ubwo yari mu Rwanda yagize umwanya wo guhura na Junior Multisystem witabye Imana
Ni benshi bakomeje kugaragaza ko umuziki nyarwanda uhombye umunyabigwi banamwifuriza kuruhuka neza. Uyu mugabo uburwayi bwe bukaba bwaraturutse ku mpanuka yakoze mu 2019 yanatumye bamuca akaboko.
Natwe tumwifurije kuruhukira mu mahoro kandi Imana yorohereze umuryango we n'abavandimwe be.



Ushobora kwifashisha uburyo bwa Momo Code ugura itike yawe
Ni kuri Grande Legacy Hotel, Story Telling Night ku nshuro yayo ya Gatatu izabera guhera saa Kumi n’imwe kugera saa mbiri z’umugoroba kuri uyu wa 29 Nyakanga 2023







Igitangaje kuri ibi byamamare ni uko buri umwe yafanaga undi! Kuva kera mbere y’uko kanye West akundana na Kim Kardashian muri 2012, yakunze kujya avuga mu ndirimbo ze ko akunda Kim Kardashian. Ku ruhande rwa Kim nawe yakunze gutangaza ko Kanye West ariwe muraperi afana. Aba bombi barakundanye bakora ubukwe muri 2014 gusa umubano wabo ntiwakomeje kugenda neza dore ko ubu batandukanye bamaranye imyaka 6 gusa.
Umukinnyi kabuhariwe wa filime, Jessica Alba uri no ku rutonde rw’abagore bakurura abagabo cyane ku Isi,yakundanye na Cash Warren utunganya filime, uyu mugabo akaba yari umufana ukomeye ariwe Jessica Alba mbere y’uko bakundana. Aba bombi batangiye gukundana muri 2004 bakora ubukwe muri 2007. Kugeza ubu bamaze kubyarana abana 3.
Nubwo aba bombi ari ibyamamare muri Hollywood ntibyabujije Kelly Preston gufana cyane John Travolta ukina filime ndetse Kelly ni nawe wagiye kwiteretera John Travolta akimara kumubona muri filime yitwa Grease yasohotse mu 1991. Aba bombi kuva ubwo bahise bakundana baza gukora ubukwe mu 1994 kugeza n’ubu basazanye bakirebana akana ko mu jisho.
Matt Damon uzwi cyane muri filime nka Jason Bourne, The Martian, The Departed n’izindi yahuye na Luciana Barroso muri 2002 ubwo yari yasohokeye mu kabari agasanga Luciana niho akora aseriva inzoga, maze Luciana amubwira ko akunda filime ze, Matt Damon kuva ubwo ahita amukunda. Bombi bakoze ubukwe muri 2005 kugeza ubu.
Umunyarwenya wabigize umwuga Stevie Harvey yakoze ubukwe na Marjorie Bridges nyuma y’imyaka 4 Marjorie Bridges abwiye Steve Harvey ko ari umufana we ukomeye.
Ubwo Kate Middleton yari akiri muto afite imyaka 11,yari afite ifoto ya Prince William ku gikapu yajyanaga ku ishuri kuko yamukundaga.Aba baje gukundana bamaze gukura maze muri 2011 bakora ubukwe.Ubu bafitanye abana 3.
Umunyamideli Amber Rose yahoze akunda cyane umuraperi Wiz Khalifa ndetse na Wiz Khalifa byari uko.Aba bombi barakundanye bakora ubukwe muri 2016 gusa ntabwo byabahiriye kuko baje gutandukana babyaranye umwana w’umuhungu.
Mbere y’uko Kevin Hart akundana n’uyu mukobwa Eniko Parrish yahoze ari umufana wa Kevin Hart dore ko yakundaga kwitabira ibitaramo by’urwenya Kevin Hart yabaga yakoze.Aba bombi banaherutse gusura u Rwanda, batangiye gukundana muri 2009 maze bakora ubukwe muri 2016.Kugeza ubu bafitanye abana 2.
Umukinnyi ukomeye wa filime Nicolas Cage ,yahuye n’umufana we Alice Kim muri 2004 ubwo yakoraga muri resitora Nicolas Cage yakundaga kuriramo.Aba bombi baje gukundana bakora ubukwe ndetse banabyarana umwana w’umuhungu witwa Kal-El.Baje gutandukana bamaranye imyaka 11 babana nk’uko Daily Mail yabitangaje.