Umuriro uratse i Nyarugenge: Ferwafa isohoye urutonde rw'uko amakipe azahura muri shampiyona y'u Rwanda muri uyu mwaka w'imikino wa 2023-2024.
Urutonde:



Umuriro uratse i Nyarugenge: Ferwafa isohoye urutonde rw'uko amakipe azahura muri shampiyona y'u Rwanda muri uyu mwaka w'imikino wa 2023-2024.
Urutonde:



Biramuhama: Umuhanzi Phil Peter arashinjwa ibintu yikoreye.
Umuvangamiziki, Umuhanzi, Umushoramari ndetse akaba n'umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda Phil Peter yasangije amafoto meza cyane abamukurikira kuri Instagram maze abakunzi be batangira kumushinja kuberwa no kwambara neza.
Amafoto:





Bimwe mu byo abakunzi be bagiye batangaza nyuma yo kubona amafoto ya Phil Peter:



Source : https://yegob.rw/biramuhama-umuhanzi-phil-peter-arashinjwa-ibintu-yikoreye-amafoto/
Disi Imana yamuhaye ititangiriye itama! Gloria Mukamabano mu byishimo bitagira ingano yagaragaje impano idasanzwe yahawe na Rurema.
Umunyamakurukazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda ukorera televiziyo y'igihugu Gloria Mukamabano yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yerekanye abana be maze agira ati :'Impano y'Imana, impamvu yo kubaho kwanjye'.
Ifoto ya Gloria Mukamabano ari kumwe n'impano yahawe na Rurema:

Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul avuga ko aba bakinnyi bashya barimo umunyezamu Simon Tamale na Aruna Moussa Madjaliwa bose bazi icyabazanye ari ugutanga umusaruro.
Ni nyuma y’umukino wa gicuti wo Rayon Sports yaraye inganyijemo na Vital’o yo mu Burundi 2-2.
Wari umukino wa mbere wa gicuti kuri Rayon Sports yitegura umwaka w’imikino wa 2023-24 aho wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Nyuma y’uyu mukino, ubwo umunyamakuru yari abajije Rwatubyaye icyo abona abakinnyi nka Aruna Moussa Madjaliwa n’umunyezamu Simon Tamale wakoze ikosa ryavuyemo igitego cya kabiri bazabafasha, yavuze ko imikino ya gicuti ibafasha kumenya amakosa ubundi bakabayakosora, gusa ngo bazi icyabazanye.
Ati “Iyi ni imikino ya gicuti idufasha kureba amakosa akaba yakosorwa navuga ko amakosa yabayeho, kwitanga kwabayeyo kose, ni ugukosora amakosa yabayeho, icy’ingenzi ni ugukosora amakosa ariko nabo bazi icyabazanye ni ugutanga umusaruro.”
Bivugwa ko mu bakinnyi bashya n’abahasanzwe hari abo umutoza atishimiye urwego rwabo, barimo umunyezamu Simon Tamale, ba myugariro bayobowe na Rwatubyaye Abdul aho yanasabye ko bamushakira undi myugariro.
Biteganyijwe ko ejo ku wa Kabiri tariki 1 Kanama, Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC.
Nawe wayatsindira: Umukinnyi wa Rayon Sports wandangaje bagenzi be agiye gutuma bamwe mu bantu ubuzima bwabo buhinduka.
Rutahizamu Youssef Rhab nyuma yo kwigaragaza mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Vital'o FC ibitego 2-2 byatumye umunyamakuru Kwizigira Jean Claude atangaza ko umuntu utanga izina nyaryo bajya bakoresha bari kogeza azahembwa bishimishije akaba ari amagambo yasangije abamukurikira kuri Instagram ye.
Amafoto:


Amwe mu mazina abantu bagiye batangaza nyuma y'uko Kwizigira ababwiye ko utanga izina nyaryo azahembwa bishimishije:



Abakunzi bayo bagiye kongera kumwenyura: Chelsea FC yatsinze ikipe nk'idahari yongera kwereka abakunzi bayo ko ibahishiye byinshi.
Mu ijoro rya cyeye nibwo ikipe ya Chelsea yaraye itsinze ikipe ya Fulham FC ibitego bibiri ku busa icira amarenga abakunzi bayo ko uyu mwaka w'imikino izaba iri mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona.
Ibitego bibiri by'ikipe ya Chelsea byatsinzwe na Sliva ku munota wa 20 w'umukino naho icya kabiri cyatsinzwe na Nkunku ku munota wa 41 w'umukino.
Amafoto:


Aha niho ruzingiye: Abakunzi ba shampiyona y'u Rwanda bagiye kongera kumwenyura bitewe n'inkuru nziza Ferwafa ibafitiye.
Kuri uyu munsi tariki 31/07/2023 mu masaha ya mu gitondo nibwo Ferwafa irashyira hanze ingengabihe y'imikino ndetse n'uburyo amakipe azacakirana muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2023-2024.
Iyi mikino biteganyijwe ko izatangirira tariki 18/08/2023 ikaba izakinwa n'amakipe 16 nk'ibisanzwe gusa ni shampiyona itegerezanyijwe amashyushyu bitewe n'uburyo amakipe yagiye yiyubaka mu buryo budasanzwe.
Abakunzi bayo ibyishimo bigiye gukendera: FC Barcelona yemeye kugurisha umukinnyi wari ngenderwaho wanayifashije gutsinda Real Madrid.
Rutahizamu Ousmane Dembélé ukinira ikipe ya FC Barcelona yamaze kwemera kujya mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa bikaba byamaze no kumenyeshwa FC Barcelona biteganyijwe ko isaha n'isaha uyu musore yakerekeza muri PSG.
Amafoto ya rutahizamu Ousmane Dembélé ugiye kwerekeza muri Paris Saint Germain:


Ikipe ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda uzwi kw'izina rya Rayon Sport abafana bayo bakoreye ibitangaje umukinnyi w'ikipe ya VITALO FC.
Mu mukino wa gishuti wari wahuje Aya makipe yombi warangiye bagiye miswi ku bitego 2: 2 ariko abafana ba Rayon Sport beretse urukundo umukinnyi w'ikipe ya VITALO FC bamuhundagazaho amafaranga banamusaba ko azabakinira.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball mu bagore, yaraye itsinzwe na Angola amanota 74 – 68 mu mukino wasabye iminota y’inyongera wanarebwe na Perezida Kagame ariko ibona itike ya 1/4 cya “Women’s AFROBASKET Rwanda2023”.
Wari umukino wa 2 ndetse n’uwanyuma mu itsinda rya mbere (Group A), aho u Rwanda nubwo rwatsinzwe ariko rwasoje ku mwanya wa mbere n’amanota 3 runganya na Ivory Coast na Angola, ariko u Rwanda rukaba ruzigamye amanota menshi kurusha ayo makipe yandi.
U Rwanda rwari rubizi neza ko kwegukana uyu mukino cyangwa gutsindwa ku kinyuranyo gito, biza guhita bibahesha itike ya 1/4 bidasubirwaho.
Nta mpinduka umutoza Cheikh Sarr yari yakoze ugereranyije n’ikipe aheruka gukoresha ndetse batangiye umukino neza cyane.
U Rwandan nirwo rwegukanye agace ka mbere n’amanota 16 ku 8 ya Angola. Muri aka gace umukinnyi Destiney Promise ni we wari uri imbere mu manota.
Mu gace ka kabiri u Rwanda rwari hejuru cyane, abakobwa b’umutoza Sarr batsinzemo amanota menshi kuko batsinze 22 mu gihe Angola yo yari imaze gutsinda 14 gusa.
Muri aka gace umukinnyi Kantore Sandra yatsinzemo amanota 3 inshuro ebyiri zikurikiranya, bituma u Rwanda rwongera kugira ikizere cyo gukomeza kuyobora umukino.
Agace ka gatatu katangiranye imbaraga cyane ku ikipe ya Angola, wabonaga ko ishaka kugabanya ikinyuranyo yari yashyizwemo n’u Rwanda.
U Rwanda rwakinnye nabi aka gace kuko ikinyuranyo cy’amanota 16 rwari rwashyizweho, yose Angola yayakuyemo ndetse inarucaho, kuko aka gace karangiye u Rwanda rutsinze amanota 4 gusa mu gihe Angola yo yari imaze gutsinda amanota 22.
Agace ka kane ari nako ka nyuma, kasabaga imbaraga nyinshi umutoza w’u Rwanda n’abakobwa be kugira ngo bigobotore Angola wabonaga ko yamaze kuvumbura amayeri yabo.
Nadir Manuel wa Angola ni we wari wazonze cyane u Rwanda, kuko muri aka gace yari amaze kugwiza amanota 13 wenyine.
Umukino waje gukomera cyane ubwo kandi u Rwanda rwongerega kujya imbere ya Angola ho amanota 3, ku kazi gakomeye kakozwe na Ineza Sifa wari wongeye guhagurutsa BK ARENA, nyuma yo gutsinda amanota 4.
Aka gace karanzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombie, kuko yaba u Rwanda ndetse na Angola, nta kinyuranyo cy’amanota menshi yararimo.
Iminota yagenwe y’umukino yarangiye n’ubundi amakipe yombi anganya amanota 64 kuri 64 maze hongerwaho iminota 5.
Muri iyi minota itahiriye u Rwanda, Angola yatsinzemo amanota 10 mu gihe u Rwanda rwo rwatsinzemo 4 gusa. Umukino waje kurangira wegukanywe n’ikipe ya Angola ku manota 74 kuri 68.
U Rwanda rwakinnye nabi uduce 2 twa nyuma kuko muri rusange rwatsinzemo amanota 30 mu gihe Angola yo yatsinzemo 42 ubariyemo n’iminota 5 y’inyongera.
Nubwo ariko u Rwanda rwatsinzwe, rwahise Rubona itike yo gukina imikino ya 1/4.