Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru hari urukomatane rw’ibikorwa by’imikino mu Rwanda kandi byose bikomeye, ku buryo byabaye ihurizo abakunzi b’imikino icyo bazitabira n’icyo bazareka.
Bizaba ari tariki ya 5 Kanama 2023 aho bizaba ngombwa ko “Akana iwabo akandi iwabo”, bivuze ko buri umwe azajya mu cyo aha agaciro kurushya ikindi.
Amakipe 4 akomeye kandi afite abakunzi benshi yateguye umukino kuri iyo tariki, bisa nk’aho byateguwe hatitawe ku nyungu rusange ahubwo ari ku nyungu z’ikipe ku giti cyayo n’abakunzi bayo.
Ntabwo byari bikunze ko ushobora kubona Rayon, Kiyovu na APR FC zakiniye rimwe, none hiyongereyeho na Mukura VS izaba iri mu birori byayo.
Tariki ya 5 Kanama 2023 nibwo hazaba “Rayon Sports Day 2023” cyangwa “Umunsi w’Igikundiro”, ni umunsi izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24.
Si ibyo gusa kuko izakina umukino wa gicuti na Loto-Popo FC yo muri Benin. Ni umunsi buri mukunzi wa Rayon Sports atifuza kuburamo.
Ku rundi ruhande ariko na none mu baturanyi ba Nyanza, ndavuga i Huye, Mukura VS izaba iri mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe.
Ni ibirori izaba yatumiyemo ikipe yo muri Tanzania, Geita Gold bazakina umukino wa gicuti ni mu gihe n’abakunzi b’umuziki batabibagiwe aho Juno Kizigenza, Chris Eazy, Bushali na Okkama bazabataramira.
Iyo tariki kandi kuri Bugesera Stadium, APR FC izaba ikina na Kiyovu Sports umukino wa gicuti.
Ni umukino abakunzi ba APR FC bakaniye kuko bavuga ko ari bwo bazamenya urwego rw’abanyamahanga baguzwe kuko nubwo ejo bazakina na Marines bavuga ko atari yo bapimiraho urwego rwabo.
Ni mu gihe na Kiyovu Sports abakunzi bayo bafite amatsiko yo kubona ikipe yabo nayo yiyubatse.
Ibi kandi biriyongera kuri final y’Igikombe cy’Afurika cy’abagore “Women’s AFROBASKET Rwanda 2023” irimo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena, mu gihe u Rwanda rwagera ku mukino wa nyuma imibare izaba myinshi.

Meddy yavuze ko byamutwaye umwaka ngo yemeza Mimi ko yakwemera kujya mu ndirimbo ‘Ntawamusimbura’Â
Mimi yabwiraga Meddy ko atabona umwanya kuko aba afite akazi kenshi nyamara nyuma yo kubona atava ku zima aza kubyemera
Indirimbo ‘Ntawamusimbura’ uburyohe bwayo bugenda bwiyongera umunsi ku wundi bishimangirwa n’ubwiyongere bw’abayireba n’abayumva binyuze ku mbuga zicururizwaho umuziki
Nyuma yo guhurira mu ndirimbo ‘Ntawamusimbura’ Meddy na Mimi batangiye gufatanya urugendo rw’ubuzima
Indirimbo bamwe bazirikana cyane kuwa tariki ya mbere y’ukwa Munani yashibutseho ubukwe bw’agatangaza mu mateka y’imyidagaduro
Kuri ubu Meddy na Mimi n’ababyeyi b’umwana umwe w’umukobwa bise ‘Myla Ngabo’
Inkuru ya ‘Ntawamusimbura’ yubakiye Meddy ubundi buzima aha yari kumwe na Myla Ngabo,imfura ye
Uyu mukinnyi uvuka muri Portugal, ukinira ikipe ya Al Nassr yo muri Arabia Saudite , niwe urusha abandi bose kugira indege ihenze cyane dore ko ifite agaciro ka Milliyoni 28 z'Amayero.
Uyu mugabo ukomoka muri Argentine wigeze kubica bigacika muri Barcelona, bamwe banita ko ariwe mukinnyi mwiza w’ibihe byose, nawe afite indege ifite agaciro ka Milliyoni 25 z'Amayero.
Uyu mugabo wasezeye kuri Ruhago, wanigeze kunyura muri Manchester United, nawe afite indege ifite agaciro ka Milliyoni 21 z'Amayero.
Indege y'uyu Mufaransa ukinira Juventus yaguzwe Milliyoni z'Amayero zisaga 18.
Uyu mugabo wahoze ari mu bakinnyi bakomeye muri Manchester United, nawe ni umwe mu batunze indege zihenze. Rooney atunze indege ya Dassault Falcon 900LX yaguze miliyoni 14 z’Amapawundi.
Uyu munya-Brazil ukinira ikipe ya PSG yo mu Bufaransa, uri mu bakinnyi bakunzwe cyane, atunze indege yo mu bwoko bwa Embraer Legacy 450 yaguze miliyoni 10.8 z’Amapawundi.






