Umuhanzi Diamond Platunmz yahawe gasopo n'umugore wa Alkiba.
Umugore wa Alkiba yatangaje ko ibyo Diamond Platunmz yamuvuzeho atari byo ahubwo agamije kumuharabika ashaka no kumusenyera kandi ko ibyo umuhanzi Diamond yakoze ari ihohotera ndetse ari igikorwa cya kinyamaswa.
Ibi uyu mugore wa Alkiba abitangaje nyuma yuko Diamond Platunmz aherutse kwishongora ku mugabo we avuga ko yamusanze mu muziki ariko akaba asigaye amurenzeho.
Diamond Platunmz kandi yatangaje ko yahoze aryamana n'umugore wa Alkiba mbere yuko aba bombi bashyingiranwa gusa Amina Khalef yanyomoje ibyo Diamond yavuze avuga ko agamije kumusenyera.
Yambaraga rumbiya: Ifoto ya Ariel Wayz yo mu mwaka wa 2011 ikomeje gukongeza imbuga nkoranyambaga.
Umuhanzikazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Uwayezu Aline wamamaye cyane nka Ariel Wayz hagaragaye ifoto ye y'uburyo yari amaze mu mwaka wa 2011 ikomeje kugenda icaracara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Haruna Niyonzima yanditse amateka yo kuba ari we mukinnyi umwe rukumbi usigaye mu kibuga mu bakinnyi bose bakinanye mu ikipe y'igihugu yabaterengeje imyaka 20 mu mwaka wa 2009.
Aya mateka Haruna Niyonzima ayanditse nyuma yaho Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwita Migi ahagaritse urugendo rwe rwo gukina umupira w'amaguru.
Ibi byahise bituma Haruna ab'umukinnyi umwe rukumbi usigaye mu kibuga mu bakinnyi bose bakiniye mu ikipe yabaterengeje imyaka 20 mu mwaka wa 2009.
Ifoto y'abakinnyi bakiniraga ikipe y'igihugu yabaterengeje imyaka 20 mu mwaka wa 2009, usigaye mu kibuga ni Kapiteni Haruna Niyonzima:
Ubusanzwe iyo umukinnyi w'umupira w'amaguru, afite ubuhanga budasanzwe mu kibuga, akina mu ikipe ikomeye bituma amenyekana ndetse nabo mu muryango we barimo abana n'umugore we nabo ugasanga baramenyekanye.
Ibyo ntabwo ari ko bimeze kuri N’Golo Kante, mbere yo gusoma iyi nkuru uwari kukubaza umugore w'uyu mukinnyi, ntibyari kukorohera kumumenya bitewe n’uko nta hantu na hamwe yari yagaragara bari kumwe.
Iyo abandi bakinnyi begukanye igikombe usanga abagore n'abana bahari, barangiza bakajya no mu kibuga kubafasha kwishima, ariko N’Golo Kante nta na rimwe arabikora kandi amaze kwegukana ibikombe byinshi bikomeye birimo n'igikombe cy'Isi cya 2018 mu ikipe ye y'igihugu y'u Bufaransa.
Jude Litter Arusha imyaka 15 umugabo we bitewe nuko N’Golo Kante yavutse taliki 29 Mata mu 1991. Uyu mugore yahoze aciriritse akora mu bintu bijyanye n'imisatsi, ariko nyuma aza guhinduka umukirekazi kuko kugeza ubu imitungo ye yose ibarirwa agera kuri miliyari 2 z'idorari.Â
Umugore wa N’Golo Kante umurusha imyaka 15
Kugeza ubu ni Jude Litter umunyamakurukazi aho akora kuri televiziyo y’iwabo muri Wales, gusa mu myaka yashize yabayeho n'umunyamiderikazi ukomeye.
Jude Litter afite abana 3 aribo Cassius Clay Cisse yabyaye muri 2006, Prince Kobe Cisse yabye muri 2010 ndetse na Marley Jackson Cisse yabyaye muri 2012, gusa ntabwo ari aba N’Golo Kante.
Uyu mugore mbere yo gushakana n'uyu mukinnyi uheruka kuva muri Chelsea yerekeza muri Saudi Arabia, yabanaga n'uwahoze ari rutahizamu wa Liverpool Djibrill Cisse.Â
Aba bombi bari barakoze ubukwe taliki 05 Nyakanga muri 2005, ubu ni bukwe bwitabiriwe n'abakinnyi bakomeye barimo Steven Gerrard, Zinedine Zidane ndetse na Thierry Henry.
Muri 2014 nyuma y'imyaka 9 aba bombi babana, baje gutandukana, Jude Litter ahita afata umwanzuro wo gushakana na N’Golo Kante naho Djibril Cisse we ashakana n'umugore witwa Marie-Cecile Lenzini.
Abana ba Jude Litter barabana mu rugo rwa N’Golo Kante, gusa we nta mwana n’umwe bari babyarana.
Umugore wa N’Golo Kante afite abana 3, gusa nta n’umwe yari yabyarana n’umugore we
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe uwitwa Twizerimana David ufite channels ya YouTube yitwa Smart Guys TV ndetse n'indi ya Smart Nation TV.
David yari kumwe na bagenzi be batatu bombi bakurikiranyweho gukinisha abana filime z'urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.
Aba batawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo zikirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yatangaje ko itazihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by'urukozasoni n'ibindi bishora abana mu ngeso mbi zangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Uzabifatirwamo wese azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.
Itariki ya mbere y'ukwezi kwa Munani benshi iyo igeze usanga bumva baririmba indirimbo 'Ntawamusimbura' iri mu z'ibihe byose z'umuhanzi Ngabo Medard Jobert [Meddy] inafite igisobanura gikomeye ku buzima bwe.
Ya tariki ya mbere y'ukwa Munani yaririmbwe mu ndirimbo 'Ntawamusimbura' iri mu za nyuma Meddy yashyize hanze akibarizwa muri Press One.
Iyi indirimbo ikaba mu myaka itandatu imaze ikomeje guca uduhigo mu minsi mike ishize yujuje abayumvise banayirebye binyuze ku rubuga rwa Youtube inshuro Miliyoni 10.
Bishimangira umwimerere wayo aho abacyitabira kuyumva bagihari cyane ko ari imwe mu ndirimbo zirimo amagambo y'urukundo adaterateranije wumva ari inkuru mpamo.
Ibintu bitari kure y'ibyo Meddy ubwe yumvikanye muri Nzeri 2021 yivugira ati'Byantwaye umwaka urenga kugira ngo mbashe ku mwemeza ko yajya mu mashusho y'indirimbo yanjye.'
Uwo ntawundi uyu muhanzi yavugaga ni Mimi Mehfira, aha Meddy yumvikanishaga ukuntu indirimbo 'Ntawamusimbura' yamugoye kuyitunganya mu buryo bw'amashusho.
Umugande Thaddeo Lwanga niwe ugizwe kapiteni mushya w'ikipe ya APR FC akaba asimbuye Manishimwe Djabel wamaze gusohoka muri iyi kipe mu gihe byavugwa ko Ombolenga Fitina ari we washoboraga kuba kapiteni w'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.
Mu muhango w'imurikabushobozi ry'ibikorwa by'amaboko byakozwe n'abana bafite ubumuga butandukanye babarizwa mu muryango 'Nibeza', byagaragaye ko ababyeyi b'aba'Mama' aribo usanga bahangayikishwa cyane n'ubuzima bw'aba bana, aribo babaherekeza cyane mu rugendo rwabo rw'ubuzima babamo umunsi ku wundi. Abagabo bagayirwa kutita ku nshingano ku bana babo bafite ubumuga, aho ndetse ngo bamwe bahitamo guhunga bagata ingo iyo bisanze babyaye abana bafite ubumuga.
Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Depite Rwaka Pierre Claver uri mu bitabiriye ibi birori byateguwe n'umuryango 'NIBEZA' uhuza aba bana, anenga abagabo bihunza inshingano zabo mu kwita ku bana babo bafite ubumuga.
Depite Rwaka Pierre Claver.
Ku bw'iyi ntumwa ya Rubanda, ashingiye ku bwitabire bw'ababyeyi b'aba 'Papa' bwari munsi ya ntabwo mu guherekeza abana babo, yagize ati ' Ni ibintu bigaragara cyane!. Nakubwira ko Umubyeyi burya ni 'Umugore'. Umubyeyi kuri njyewe burya ni umu 'Mama'. N'umu Papa yitwa umubyeyi kuko aba yaragize uruhare ngo umwana avuke ariko ikibazo aba Papa ntibihangana, Ababyeyi b'Abagabo ntibihangana. Iyo abyaye umwana akamugara yumva ko agushije ishyano, yumva yahunga n'uwo muryango'.
Akomeza ati' Benshi mu bagabo iyo bisanze babyaye umwana ufite ubumuga bata umuryango bagahunga. Umwana rero ni uwa Nyina!, akarwana n'uwo mwana, reba n'aha ni aba Mama gusa baje! Ni ikibazo gikomeye cyane. Ni ugukomeza kwigisha. Ntabwo navuga ahari ko ari abagabo bose, ariko abenshi niko babigenza, ntabwo bita ku bana babo iyo bafite ubumuga'.
Mu bindi byagaragajwe n'ababyeyi b'aba bana bafite ubumuga, ni ikibazo gikomeye ku myigire yabo aho bagaragaje ko amashuri kuribo usanga ahenze cyane kandi ari ayigenga ku buryo abadafite ubushobozi bahitamo kurekera abana mu rugo. Hari uwatanze urugero rw'aho yagiye muri Kamonyi agasanga bimusaba kwishyura ibihumbi bisaga magana arindwi kandi nta bushobozi, bimuviramo kureka umwana aguma mu rugo abura ishuri atyo. Basaba ko Leta yagira icyo ikora ku myigire y'abafite Ubumuga.
Kuri iki kibazo, Depite Rwaka nawe uri mu bafite ubumuga uzi na byinshi mu bibazo ababufite bahura nabyo, avuga ko mu bibazo bihari kandi bigaragara ku bana bafite ubumuga hari ikibazo ku myigire n'amashuri adahagije n'ahari akaba ahenda cyane ko ari ayigenga. Yijeje ko nk'intumwa ya Rubanda wari kumwe na Senateri Mugisha Alexis nawe ufite ubumuga, bazakomeza ubuvugizi, ariko kandi akangurira ababyeyi kwita cyane ku bana, bakabagaragaza n'ubuyobozi bukamenya ko bahari kuko ngo hari ubwo haboneka n'ubufasha ariko kuko bamwe babahisha ugasanga nti bubagezeho, hakaba n'aho n'umuturanyi atamenya ko kwa kanaka hari umwana ufite ubumuga.
Mukanoheli Madeleine, umuyobozi w'Umuryango 'NIBEZA', avuga ko impamvu nyamukuru yo kubaho k'uyu muryango ayoboye ndetse no gutangira uru rugendo rwo kwita ku bana bafite ubumuga ishingiye cyane ku kuba usanga akenshi aba bana batitabwaho bikwiye, haba mu miryango bavukamo ndetse no hanze yayo.
Ashingiye ku bikorwa by'amaboko abana bagaragaje ko bashoboye mu gihe gito begerewe bakigishwa, avuga ko bitaweho neza ntacyo batabasha gukora, ko hari impano nyinshi bifitemo ariko zipfukiranye kubwo kutitabwaho. Ahamya ko bazira guhezwa ugasanga nti babashije kwisanga mu mirimo ituma bagaragaza ubushobozi bwabo.
Mukanoheli Madeleine/NIBEZA.
Mu rugendo yatangije rwo kwita kuri aba bana bafite ubumuga, Mukanoheri ahamya ko icyo bashyize imbere ari ukwegera cyane imiryango y'aba bana no gukora ubuvugizi bugamije gutuma umuryango Nyarwanda ubumva, ukabaha uburenganzira bakwiye nk'abandi bana, ababafiteho imyumvire idakwiye igahinduka, bakabaha agaciro kuko nabo ari'Abantu kandi bashoboye'.
Mu bikorwa by'imirimo y'amaboko byagaragajwe n'aba bana harimo imitako itandukanye yambarwa ku mubiri irimo; Inigi zikoze mu masaro, harimo Amashapure ku bakilisitu Gatolika bambara ku kuboko, harimo kandi Ibikomo bitandukanye nabyo bikoze mu masaro, byose byakozwe n'aba bana, aho benshi barimo n'ababyeyi babo batangajwe no kubona ibi bikorwa bumvaga ko batabasha gukora.
Bimwe mu bikorwa by'amaboko aba bana bamuritse.
Muri iki gikorwa, benshi mu bakitabiriye bishimiye urwego abana bariho mu myumvire n'ibikorwa batajyaga batekereza ko bashobora, bavuga ko bigaragara ko hica kutitabwaho. Gusa na none benshi bagaye kuba nta muyobozi n'umwe, kuva ku rwego rw'Akagari, Umurenge kugera ku rwego rw'Akarere wahagaragaye kandi hari amakuru ko bari bazi iki gikorwa, ibyo abatari bake bafashe nko kudaha agaciro Abafite ubumuga, bibaza niba mu bayobozi batabasha kubumva ngo babane nabo uko bashobora kubumva mu kubafasha mu bibazo bahura nabyo no kubafasha kwiteza imbere.