Author: webrwanda

  • Aho biryoshye aba ari imbere! Kapiteni wa Rayon Sports ni we uhawe igikombe gusa ariko imbaraga yagifatanye azikoresheje mu kibuga hashya (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aho biryoshye aba ari imbere! Kapiteni wa Rayon Sports ni we uhawe igikombe gusa ariko imbaraga yagifatanye azikoresheje mu kibuga hashya.

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yanyagiraga ikipe ya APR FC ku mukino w'igikombe kiruta ibindi byose.

    Nyuma y'umukino Minisitiri wa Siporo ni we watanze igikombe aho yagishyikirize Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/aho-biryoshye-aba-ari-imbere-kapiteni-wa-rayon-sports-ni-we-uhawe-igikombe-gusa-ariko-imbaraga-yagifatanye-azikoresheje-mu-kibuga-hashya-videwo/

  • Gatatu mu rugo rw’umugabo! Abatageze kuri stade dore amashusho y’ibitego Rayon Sport yatsinze Apr Fc 3 : 0 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gatatu mu rugo rw'umugabo! Abatageze kuri stade dore amashusho y'ibitego Rayon Sport yatsinze Apr Fc.

    Byari ku mukino wo guhatanira Super Cup (igikombe kiruta ibindi) ikipe ya Rayon Sport itsinze Apr Fc ibitego 3 : 0. Reba amashusho yuko byari byifashe kuri stade

    Source : https://yegob.rw/gatatu-mu-rugo-rwumugabo-abatageze-kuri-stade-dore-amashusho-yibitego-rayon-sport-yatsinze-apr-fc-3-0/

  • MU MAFOTO: Abafana bakubise buzuye mbere y’uk… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa kenda hagiye kubera umukino ugiye guhuza abakeba 2 mu Rwanda. Uyu ni umukino wa APR FC ndetse na Rayon Sports ,ikipe itsinda indi irahita yegukana igikombe kiruta ibindi cya Super Cup.

    Iki gikombe gihuza ikipe iba yaregukanye igikombe cy’Amahoro ndetse n’icya shampiyona,mu mwaka ushize w’imikino Rayon Sports niyo yegukanye icy’Amahoro naho APR FC yo yegukana icy’Amahoro.

    Mbere yuko uyu mukino utangira sitade yakubise yuzuye dore ko n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryari rimaze umunsi umwe ritangaje ko amatike yo kuri uyu mukino yashize. 

    Abafana ba APR FC bicaye ku ruhande rwabo ndetse n’aba Rayon Sports bicaye ku rwabo muri sitade kugira ngo hataza kubaho amakimbirane. 

    Abafana b’ikipe ya APR FC bicaye hamwe

    Abafana ba Rayon Sports babukereye mu myenda y’ikipe yabo

    Abafana ba APR FC mu mabara y’umukara n’umweru

    umufana wa Rayon Sports ukomeye uzwi ku izina rya Wanyanza

    Kigali Pele stadium yakubise yuzuye

    Uwafotoye: Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133081/mu-mafotoabafana-bakubise-buzuye-mbere-yuko-rayon-sports-na-apr-fc-zitana-mu-mitwe-133081.html

  • Element na Ross Kana bahuriye ‘bwa mbere’ mu… – #rwanda #RwOT

    Cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023 mu ihema rito rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Cyahuje abakuru mu myaka, urubyiruko n'abandi bumva neza inganzo y'ubusizi iri mu zimaze igihe mu Rwanda.

    Rumaga yari amaze igihe kinini yamamaza iki gitaramo cyubakiye ku kumvikanisha neza ko urugendo rwe arucyesha umubyeyi we (Nyina) byabaye imvano yo kumwitirira iyi album ye ya mbere. Kandi ari no gukora kuri album ye ya kabiri izitsa cyane ku buzima bwo mu mutwe.

    Iyi album ye ya mbere yamuritse iriho ibisigo yagiye ahimba ashingiye ku nkuru z'abantu baganiriye, ibyo yagiye atekereza n'ibyamukoze ku mutima.

    'Mawe' avuga ko yabaye nziza bigizweho uruhare na Producer Element wo muri 1:55 am wamukoreye igisigo 'Nzoga' yakoranye na Sekuru [Nawe yari muri iki gitaramo kandi yamufashije igihe kinini cyane ku rubyiniro basubiramo iki gisigo].

    Muri iki gitaramo, uyu musore yitaye cyane ku gusubiramo ibisigo birimo ‘Narakubabariye’ yakoranye na Bruce Melodie.

    Uyu muhanzi ntiyigeze aboneka muri iki gitaramo, kandi ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatatu yari yemeje ko azaboneka.

    Rumaga kandi yasubiyemo igisigo cye yise ‘Umwana araryoha’ yakoranye na Peace Jolis na Riderman utabashije kugera ahabereye iki gitaramo.

    Yanasubiyemo igisigo cye yise ‘Kibobo’ yakoranye na Junior Rumaga. Ubwo yakoraga iki gisigo afashijwe na Shauku Band, hasohotse amafoto ya Junior Kizigenza agera mu Burundi.

    Rumaha yanakoze igisigo 'Intago y'Ubumwe' yahuriyemo na Mr Kagame, Alyn Sano, Fefe ndetse na Bull Dogg batanze ibyishimo muri iki gitaramo cyihariye.

    Rumaga yakoranye kandi na Rusine ndetse na Rukizangabo igisigo bise ‘Intambara y’Ibinyobwa’ ‘Ivanjiri II’, ‘Umugore si umuntu’ yamamaye cyane n’ibindi.

    Producer Element ndetse na Ross Kana ntibariye ku rutonde rw'abahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo, ahubwo hariho Bruce Melodie basanzwe babana mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 Am ya Coach Gael.

    Ubwo yiteguraga gutangira igice cya kabiri cy'iki gitaramo, Rumaga yasabye Element kuzamuka ku rubyiniro ubundi agataramira abakunzi be.

    Uyu musore uherutse mu bitaramo yakoreye muri Uganda, yaririmbye indirimbo 'Kashe' yabaye idarapo ry'umuziki we, ari nako abafana bamufasha kuyiririmba.

    Yayiririmbye mu buryo bwa Live ashyigikiwe na Producer Bob wamucurangiye. Asoje kuyiririmba yamushimiye 'ku bwo kuncurangira'.

    Nyuma yahamagaye ku rubyiniro Ross Kana baririmbana indirimbo 'Fou de Toi' yumvikanamo n'ijwi rya Bruce Melodie.

    Ni ubwa mbere aba bombi bari bagaragaye mu ruhame baririmbana iyi ndirimbo kuva bayishyira hanze mu mezi abiri ashize.

    Iyi ndirimbo yagize igikundiro mu buryo bwihuse, ku buryo umubare munini wayifashe mu mutwe. Bitewe n'uko Bruce Melodie atitabiriye iki gitaramo, byasabye ko kimwe mu bice bye yaririmbye biririmbwa n'aba bahanzi bombi. 'Fou de Toi' yakoreye ku Kibuye, kandi yatwaye arenga Miliyoni 15 Frw.

    Element ashimirwa uruhare yagize mu gutuma Rumaga abasha kwisobanukirwa mu rugendo rw'ubusizi ahuza n'umuziki ugezweho.

    Muri iki gitaramo, Rumaga yavuze ko iyo Element ataza kumukorera igisigo 'Nzoga' yakoranye na Sekuru atari kuba ari uwo ariwe uyu munsi.

    Yavuze ko uyu musore yagiye anamufasha kwegukana ibihembo yagiye ahatanira ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. 




    Ni ubwa mbere Ross Kana na Element baririmbye mu ruhame indirimbo ‘Fou de Toi’



    Element yahamagaye ku rubyiniro Ross Kana barataramana





    Element yavuze ko yishimiye umusanzu yashyize ku rugendo rwa Rumaga



    Muri iki gihe Element akorera imiziki muri 1:55 AM


    Element amaze iminsi mu bitaramo yakoreye muri Uganda



    Izina rya Ross ryatangiye kuvugwa cyane nyuma yo guhurira mu ndirimbo na Bruce Melodie


    Ross Kana yataramiye abakunzi be nyuma y’uko atangiye gufashwa na 1:55 Am


    Rumaga yashimye cyane Coach Gael wamuteye inkunga muri iki gitaramo cyubakiye ku busizi









    Umunyarwenya Fally Merci washinze Gen-Z Comedy niwe wayoboye iki gitaramo mu kwakira Rumaga ku rubyiniro 


    Fally Merci yagiye anyuzamo agatera urwenya ku barimo Bruce Melodie, Massamba n’abandi 


    Coach Gael ari kumwe na Bayingana Aimable wayoboye Ishyirahamwe ry’Umukino w’amaguru, Ferwacy [Uri iburyo]
    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FOU DE TOI’

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Rumaga cyo kumurika album ye

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133076/element-na-ross-kana-bahuriye-bwa-mbere-mu-gitaramo-batanga-ibyishimo-mu-ndirimbo-imwe-ama-133076.html

  • Madamu Jeannette Kagame yatunguwe, Sinach asi… – #rwanda #RwOT

    Igiterane cy'abagore 'All Women Together' gitegurwa na Apotre Mignonne Kabera cyasojwe mu buryo budasanzwe hizihizwa isabukuru y'umufasha w'umukuru w'Igihugu Madamu Jeannette Kagame, naho Sinach yizeza abagore.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, abagore barenga 5,000 bitabiriye isozwa ry'iki giterane, batunguye Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru, bamwereka urukundo rudasanzwe bamwifuriza isabukuru nziza, ndetse bamubwira amagambo yuje urukundo.

    Mu byishimo byinshi Madamu Jeannette Kagame yabashimiye urukundo bamweretse, atangaza ko bishimira uruhare rwa 'Women Foundation Ministries' itegura iki giterane, ikomeje kugira mu kuzamura ubushobozi bw'umugore.

    Yagize ati 'Ubwo u Rwanda rufite ba nyampinga bangana namwe turahirwa. Ibikorwa bya Women Foundation Ministries, bifite uruhare rukomeye mu mibereho myiza n'iterambere ry'umuryango nyarwanda. Iyo wubatse ubushobozi bw'umugore uba wubatse umuryango bityo ukaba uteje imbere igihugu.'

    Madamu Jeannette Kagame kandi, yanashimye Women Foundation Ministries iyoborwa na Apostle Mignonne Kabera, avuga ko ubutumwa batanga buri mu mirongo ngenderwaho y'igihugu, yongeraho ko ntako bisa gusoreza umunsi mu Iteraniro ry'abategarugori.

    Ati 'Ubutumwa mutanga busubiza imwe mu mirongo ngenderwaho y'igihugu. Ntako bisa gusoreza umunsi mu iteraniro nk'iri ry'abategarugori babereye Imana, bareye u Rwanda.'

    Madamu Jeannette Kagame, yasabye abitabiriye iki giterane guharanira ubumwe, urukundo kutikuza ndetse no kwishyira hejuru, abasaba kwimakaza urukundo muri byose ahita atanga urugero ruboneka muri Yohana 4:16.

    Yagize ati 'Intego nyamukuru y'ubuzima bwacu ikwiye kuba urukundo. Urukundo ruturanga muri byose twange ikibi, duharanire kubaka aho gusenya maze tube rya tabaza rimurikira bose rikanirukana umwijima. Yohana 4:16 Haravuga ngo 'Imana ni urukundo, urukundo niryo shingiro rya byose, bityo tugomba kubiharanira nkuko Bibiliya ibidutoza.'

    Akomeza agira ati ' Nk'abakiristo bumva neza ijambo ry'Imana nta na hamwe Bibiliya ivuga ko ikinyuranyo cy'urukundo ari uwango ahubwo ahatari urukundo harangwa kenshi n'umwiryane, kwikuza, kutubaha kudaca bugufi no kutabasha kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe kandi ibi byose binyuranye n'icyo urukundo rw'Imana rusobanuye.''

    Mu gusoza iki giterane kandi, Umushumba wa Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera Alice, yageneye impano umufasha w'umukuru w'igihugu, ku bw'isabukuru yagize ku wa 10 Kanama, anamushimira ko yemeye kwakira ubutumire bwa Women Foundation Ministries.

    Sinach yasigiye ikizere abagore bitabiriye 'All Women Together'

    Umuranyi Osinach Kalu Okoro Egbu umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza nka 'Sinach' yakiranywe urugwiro rwinshi muri iki giterane cy'abagore, Apotre Mignonne amwakira avuga ko ari umushyitsi waturutse muri Nigeria wamamaye cyane ariko uca bugufi.

    Yagize ati “Ni umushyitsi wacu wavuye muri Nigeria. Afite n'ubuhamya. Kimwe mu byatumye mukunda ni uko yaje mu Rwanda ariko anyizeza ko azagaruka ataje gutembera. Ntiyaje mu giterane ahubwo yaje mu bandi babyeyi.''

    Sinach uzwi mu ndirimbo zirimo 'I Know who I am ' yashimye Apôtre Alice Mignonne Kabera yise 'umuvandimwe' wongeye kumutumira mu gihugu avuga ko kirimo abanyarugwiro.

    Ati 'Igihugu cyanyu ni cyiza. Abantu barakundana. Mwakoze cyane.'' Mbere yo kuririmba yabanje kuganiriza abitabiriye iki giterane, yibanda ku buryo abakiritso bakwiye kubaha ubutumwa bw'ihumure.

    Ati 'Imana yambwiye kubabwira ko igihe kitararangira. Imana yiteguye kongera gusuka mu mperezo yawe. Hari ikintu kigiye guhinduka mu buzima bwawe. Mu myaka 2000 ishize Yesu yishyuye ikiguzi cya byose. Yaguhaye intangiriro nshya. Ahazaza harizewe kurusha ahahise.''

    Sinach yabasabye kwiyaturaho amagambo meza yo gukira no kurushaho kugendererwa n'Imana mu myaka iri imbere. Ati 'Aho bagusubije inyuma, bagiye kukwemera. Ugiye kugera ku rundi rwego. Ndi umunyamugisha, uri umunyamugisha.''

    Sinach yafashije abitabiriye iki giterane kugisoza mu byishimo byinshi, bafatanya kuramya Imana mu ndirimbo zirimo 'There's an Overflow', 'I'm Blessed', 'Rejoice', 'The name of Jesus', 'Way Maker'' na 'I Know who I am.'


    Sinach yasoreje ku ndirimbo 'I Know who I am'' yamwubakiye izina ku rwego mpuzamahanga, iyi ndirimbo iri mu zakunzwe cyane mu myaka ya 2015. Iyi ndirimbo yishimiwe cyane, abantu bose bava mu byicaro byabo. Amatara ya KCC aragabanywa, hacanwa amatoroshi ya telefoni.

    Sinach w'imyaka 51 akaba n'umwe mu bahanzi batunze agatubutse ku mugabane w'Afurika yashimye abamweretse urukundo agira ati 'Murakoze Rwanda, murakoze Kigali.'' Yahise aherekezwa n'amashyi menshi cyane n'akaruru k'ibyishimo.

    Madamu Jeannette Kagame yatunguranye mu giterane 'All Women Together' cyasorejwe muri Kigali Convention Center

    Apotre Mignonne Kabera yageneye impano Madamu Jeannette Kagame, uherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko tariki 10 Kanama

    Madamu Jeannette Kagame yashimiye Women Foundation Ministries itegura igitera ngarukamwaka 'All Women Together'

    Apotre Mignnone Kabera yavuze ko Sinach nubwo ari icyamamare yicisha bugufi cyane

    Sinach yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda nyuma y'imyaka isaga itanu

    Sinach yahagurukije imbaga y'abagore barenga ibihumbi bitanu bitabiriye igiterane 'All Women Together'


    Indirimbo zirimo 'I know who i'am' yakoze mu 2015, zatumye abagore bahaguruka bararamya 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133078/madamu-jeannette-kagame-yatunguwe-sinach-asigira-icyizere-abagore-bitabiriye-all-women-tog-133078.html

  • Alliah Cool yatangaje benshi nyuma yo gutangaza umukinnyi wa Rayon Sports yihebeye kurusha abandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi umaze kubaka izina mu myidagauro hano mu Rwanda, Alliah Cool yatangaje benshi nyuma yo kuvuga umukinnyi wa Rayon Sports yihebeye kurusha abandi bose.

    Tariki 5 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports ubwo yakoraga ikirori kiba ngaruka mwaka cyahawe izina 'Umunsi w'Igikundiro', abanyarwandakazi bagize itsinda rya Kigali Boss Babies bitaribiye iki kirori harimo na Alliah Cool.

    Abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kubona aba bakobwa bamaze kwigarurira imitima y'abatari bacye baje kuri Sitade barabyishikiye cyane ndetse n'aba bakobwa berekana urukundo rudasanzwe bakunda ikipe ya Rayon Sports.

    Alliah Cool uri mubagize itsinda rya Kigali Boss Babies, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yaje gutangaza ko mu ikipe ya Rayon Sports umukinnyi akunda cyane ni Youseff Rharb ndetse n'abakobwa bari kumwe bahuriye kuri uyu mukinnyi.

     

    Source : https://yegob.rw/alliah-cool-yatangaje-benshi-nyuma-yo-gutangazwa-umukinnyi-wa-rayon-sports-yihebeye-kurusha-abandi/

  • Amaboko atareshya ntaramukanya Lorenzo wee! Umunyamakuru wa RBA Lorenzo abonye ikizungerezi Alliah Cool atangira kurabya indimi maze abantu bamubwiza ukuri koko -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi kuri RBA kuri radio Rwanda mukiganiro cy'urubuga rw'imikino bari batumiye umushabitsikazi Alliah Cool ndetse n'umunyarwera Nsabi.

    Umwe mu banyamakuru uzwi kw'izina rya Lorenzo yateye imitoma itangaje avuga ko Alliah Cool ari mweza bihebuje maze abantu bari bakurikiye icyo cyiganiro barumirwa Koko.

    Reba bimwe mu bitekerezo byatanzwe na bamwe mubari bakurikiye icyo cyiganiro.

    Source : https://yegob.rw/amaboko-atareshya-ntaramukanya-lorenzo-wee-umunyamakuru-wa-rba-abonye-ikizungerezi-alliah-cool-atangira-kurabya-indimi-maze-abantu-bamubwiza-ukuri-koko-amafoto/

  • Manishimwe Djabel waruri gutukwa cyane n’abafana ba APR FC yatangaje umutoza umwe rukumbi ashimira w’iyi kipe wamugiriye inama yo kwerekeza muri Mukuru VS – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manishimwe Djabel waruri gutukwa cyane n'abafana ba APR FC yatangaje umutoza umwe rukumbi ashimira w'iyi kipe wamugiriye inama yo kwerekeza muri Mukuru VS

    Rutahizamu wakiniraga ikipe ya APR FC ndetse ukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Manishimwe Djabel yashimiye umutoza wamugiriye inama yo kwerekeza muri Mukuru Victory Sports.

    Ku munsi wejo hashize nibwo Manishimwe Djabel yerekeje mu karere ka Huye mu ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma yo kuvuga amagambo kuri APR FC akijundikwa n'abakunzi b'iyi kipe batari bacye.

    Uyu mukinnyi nyuma yo kwerekeza muri Mukuru Victory Sports yatangaje ko umutoza wamugiriye inama ari Ben Moussa watozaga ikipe ya APR FC umwaka ushize. Uyu mutoza yamubwiye ko Afhamia Lofti utoza Mukura VS ari umutoza mwiza ndetse uzamufasha kugera ku byo arimo kwifuza.

    Manishimwe Djabel yanatangaje ko umuryango we ari wo wa mbere watumye yerekeza mu karere ka Huye ndetse n'umutoza wa Mukura Victory Sports ngo nawe yamusabye kuza bagafatanya kugirango amufashe kugera ku nzozi ze.

     

    Source : https://yegob.rw/manishimwe-djabel-waruri-gutukwa-cyane-nabafana-ba-apr-fc-yatangaje-umutoza-umwe-rukumbi-ashimira-wiyi-kipe-wamugiriye-inama-yo-kwerekeza-muri-mukuru-vs/

  • Umutoza wa APR FC akoze agashya akura umukinnyi w’umunyamahanga abafana bashakaga kureba mu bakinnyi 18 baragaragara ku mukino – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC akoze agashya akura umukinnyi w'umunyamahanga abafana bashakaga kureba mu bakinnyi 18 baragaragara ku mukino

    Umutoza w'ikipe ya APR FC nyuma yo kubona umukinnyi yari yizeye ntabushobozi bwo gukina na Rayon Sports afite yamukuye mu bakinnyi araza kwifashisha uyu munsi.

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports irakina na APR FC mu mukino ukomeye wa Super Cup.

    Umutoza w'ikipe ya APR FC nyuma yo kutishimira imikinire ya myugariro mushya wa APR FC Bienvenue Bindjeme yamaze gukurwa mu bakinnyi 18 baraza gukoreshwa kuri uyu mukino wakaniwe n'abenshi.

    Umukino washyushye cyane nyuma yaho abafana kugeza ubu barimo kwinjira muri Sitade buri umwe avuga ko ikipe ye ari kuyiha amahirwe yo gutsinda uyu mukino.

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-akoze-agashya-akura-umukinnyi-wumunyamahanga-abafana-bashakaga-kureba-mu-bakinnyi-18-baragaragara-ku-mukino/

  • Hamaze kuba inama 5! Ibiri gukorwa nyuma yuko… – #rwanda #RwOT

    Taliki 04 zukwezi gushize kwa 07 ni bwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro cya 'Ask President's’ na Televiziyo y'igihugu. Yagarutse no ku mupira w'u Rwanda avuga ko wabaswe n'ibibi byinshi birimo amarozi ndetse na ruswa ku basifuzi. Umukuru w'Igihugu kandi yavuze ko agiye gushaka umwanya w’ibi bibazo byabaye karande kugeza birandutse.

    Ubwo ku munsi w’ejo abahagarariye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n'abahagarariye Rwanda Premier League, bagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru bakaba barabajijwe ibyo barimo barakora bashaka ibisubizo nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame.

    Hadji Mudaheranwa uyobora Rwanda Premier League, yavuze ko hari byinshi barimo gukora harimo kuba bamaze no guhura n'abayobozi b'amakipe mu byiciro byose bashaka icyakorwa. Ati 'Icyo turimo gukora tugendeye ku ijambo Perezida wa Repubulika yavuze birimo ibitameze neza mu mupira, havuzwemo ruswa, havuzwemo ndetse n'ibindi”.

    “Mu by’ukuri hari ibivugwamo natwe kugenzura byatugora, twebwe nka 'Board' tumaze iminsi dukora, twagize inama nyinshi zitandukanye kwiryo jambo ry'umukuru w'igihugu. Twarirebyeho yemwe na komiseri w’amarushanwa nawe twaramuvugishije kugira ngo yitwararike hatazabaho ikosa”.

    “Ntabwo Perezida yavuga ngo aziyizira ngo urindire ko aza kandi ibyo aje kureba ari wowe ubirimo, ntabwo dutegereje ko azaza kutubaza ahubwo turimo turabikemura”.

    Yakomoje agira ati “Icya mbere ni amanyanga mu mupira nk’uko mubivuga turagira ngo acike, ibyo kuvuga ngo imisifurire, umusifuzi usifura nabi we ingaruka zizamugeraho kuko nabo ubutumwa barabubonye”.

    “Ariko natwe tuzitwararika kugira ngo ibikorwa byose bibe bifite umurongo, namwe nubwo muri abanyamakuru nkeka ko iyo aza kuvuga ko aje kureba ibyo abanyamakuru murimo mukora, nkeka ko muba murimo muravuga make”.

    “Biba bikomeye buriya ntubibone gutyo, na Perezida wa FERWAFA we icyo kintu tumaze kubiganiriho inshuro nk’eshanu ari kumwe n’abo bakorana muri FERWAFA nanjye ndi kumwe n’abo dukorana muri League ndetse n'aba hagarariye amakipe ibyiciro byose twaganiriye nabo kuri ririya jambo”.

    “Ririya jambo rirakomeye, nibi turimo dukora hano ni ibitegura kugira ngo ibintu bizagende neza'.

    Perezida Kagame yavuze ko agiye guhagurukira ruhago kubera ibintu bitari byiza biyirimo

    Hadji Mudaheranwa yavuze ko bageze kure bagira icyo bakora nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133075/hamaze-kuba-inama-5-ibiri-gukorwa-nyuma-yuko-perezida-kagame-avuze-ko-agiye-guhagurukira-r-133075.html