Niba umukunzi w'umuziki nyarwanda yishyuye amafaranga ye ndetse agafata umwanya we aza kureba umuhanzi runaka uba wateguye igitaramo, byarangira buri wese agataha ababaye kandi cyari igihe cyo kwishima, ni ibintu bibabaje cyane. Ibi byose akenshi, usanga biterwa n'amakosa amwe n'amwe agaragara mu bitaramo bibera mu Rwanda.
Ibi ariko kugirango bikosorwe birasaba ko impande zombi yaba ari abahanzi baririmba mu bitaramo n’ababitegura, hari ibintu by’ingenzi bagomba kwitaho no gukosora kugirango isura y’ibitaramo mu Rwanda ihinduke dore ko kuri ubu itameze neza bitewe n’ibintu bidasobanutse bikunze kuranga ibitaramo.
Bimwe mu bintu abategura ibitaramo n’abahanzi bakwiye kwitaho no gukosora mu maguru mashya:
1. Kutubahiriza amasaha yo gutangira ibitaramo nk’uko biba byaratangajwe
Nubwo nta gipimo gifatika wapimisha kutubahiriza amasaha mu bitaramo bibera mu Rwanda, iri ni rimwe mu makosa akunda kugaragara mu mitegurire y'ibitaramo hafi ya byose mu Rwanda. Iri kosa rimaze kuba karande mu bitaramo byose, aho kugira ngo igitaramo gitangire saa kumi n'imwe nk’uko bamwe baba babiteguye usanga gitangiye saa tatu z'ijoro. Buri munyarwanda wese witabira igitaramo mu Rwanda yishyizemo ko kidashobora gutangirira igihe.
2. Gufungwa kw'ibitaramo bitarangiye
Nubwo polisi ivuga ko ifunga igitaramo bitewe n'uko hatubahirijwe amasaha, ibi byakagombye gukoranwa ubushishozi dore ko abahanzi n’abashoramari bategura ibitaramo baba bashoye amafaranga atabarika. Nubwo ibitaramo bifungwa kandi, iyo habaye nk'umupira w'amaguru ntabwo polisi ishobora gufunga umukino kabone nubwo waba warengeje amasaha. Baba abahanzi ndetse n'abakinnyi ba ruhago baba bashaka uko babaho ,bahesha ishema igihugu cyabo kandi banasabana n'abafana babo. Bose bari bakwiye guhabwa agaciro kamwe.
Aha ni umukoro haba ku ruhande rw’ubuyobozi ndetse no ku rw’abategura ibitaramo  harebwa icyakorwa ngo amategeko n’amabwiriza byubahirizwe ndetse n’uwashoye ntahombe.
3.Kutagira gahunda ihamye y'umunsi
Mu bitaramo nyarwanda ni gake gahunda y'uko abahanzi bagomba gukurikirana mu kuririmba ikurikizwa. Nubwo gahunda yakurikizwa hari abahanzi bishyizemo ko bagomba kwitabira ibitaramo mu masaha akuze bitewe nuko biyumvamo gukomera kurusha abandi bityo bakica gahunda iba yateguwe kuri uwo munsi.
4.Kutagaragara kw'abahanzi baba bateganyijwe mu bitaramo.
Ibi si bishya ku bantu bakunze kwitabira ibitaramo, kuko usanga akenshi, ku byapa byamamaza ibitaramo, abahanzi baba ari benshi cyane, nyamara wagera mu gitaramo nyirizina, ugasanga ba bandi bose wari ukurikiye nta n'umwe uhari. Ibi rero, abenshi bakaba babibona nk'iturufu yo gushaka amafaranga, kurusha uko bakabaye bakora inshingano zabo.
5.Ibibazo by'indangururamajwi bidashira
Ibitaramo byinshi biba mu Rwanda, iyo birangiye usanga ababyitabiriye banenga uburyo amajwi yasohokaga dore ko ahenshi haba haririmbwe Playback ugasanga n'iyo ndirimbo umuhanzi yaririmbye abafana basa n'abayumva kuri Radio nayo itabageragaho neza kubera ikibazo cy'indangururamajwi.
6. Guhutazwa kw'abafana gukorwa n'ababa bashinzwe umutekano mu birori
Iki kibazo cyo, gikunze kugaragara cyane cyane kuri Sitade, ahagana ku marembo magari, kuko abantu bahutazwa n’ababa bahawe ibiraka byo gucunga umutekano bazwi nka Bouncers cyangwa se abashinzwe Protocol , aha hakaba nta n'uwatinya kuvuga ko hari n'abakubitwa! Aha umuntu akaba yakwibaza niba nta bundi buryo bwajya bukoreshwa, butari ugukubita abaturage, cyangwa se kubahutaza, ntibyapfa no kumvikana neza, ko umuntu agura itike ye, agiye no gukubitwa!
7. Abahanzi bitabira ibitaramo basinze
Ingero nyinshi zagiye zigaragarira mu bitaramo bitandukanye nk'aho bamwe mu bahanzi byagiye bigaragara ko baza kuririmba bahaze agatama ku buryo bugaragara, aha ariko ibi bikaba byemezwa n'uko hari na bamwe bagiye bagwa imbere y'abafana babo bitewe n'agatama.
8. Playback za buri munsi
Mu bitaramo byinshi, ukunze gusanga hatabamo ubudahinduka bwo kuririmba, kuko akenshi usanga hakoreshwa indirimbo ziri kuri CD, maze abahanzi bagakurikira urunyurane rw'amajwi n'injyana, nabo bakajya baririmba.
Ntawakwirengagiza ko ibyuma byo gukora umuziki w'umwimerere(live) bihenda, ariko igihe ayo mahirwe abonetse ntapfushwe ubusa. Naho ubundi, iteka abantu bajya bamenya ibigiye kuririmbwa kuko nta mpinduka!
9.Abahanzi batamenya akazi kabo
Iki ni ikibazo gikomeye cyane ku bahanzi. Niba uri umuhanzi ukaba uzi neza ko utunzwe n'umuziki ari ko kazi kawe ka buri munsi, wagakwiye gukora igishoboka cyose abafana bakakwibonamo.
Biba bibabaje kubona umuhanzi aho kwirirwa yitoza ibyo agomba kuririmbira abafana be mu gitaramo cya nijoro ahubwo yirirwa mu kabari, rimwe na rimwe yagera ku rubyiniro akibagirwa indirimbo aje kuririmba. Bamwe bagira amahirwe y'uko baririmba playback dore ko baba bazunguza iminwa gusa. Niba uri umuhanzi ukaba uzi ko hari ibihumbi by'abafana bari buze kukureba wakagombye gufata umwanya ugatekereza ku byo uri bubaririmbire iryo joro.
10.Imiririmbire n'imyitwarire y'abahanzi idahinduka ku rubyiniro
Umuhanzi ashimisha abafana be iyo agiye akora udushya mu bitaramo byose yitabira. Imiririmbire ye iba ikwiye guhinduka buri gitaramo yitabiriye, imyambarire igahinduka, uburyo yitwara ku rubyiniro nabwo bugahinduka kugira ngo abakunzi b'umuziki babone itandukaniro.
Birababaje kubona umuhanzi afite indirimbo nziza kandi ibyinitse, yagera imbere y'abafana be akaririmba ahagaze ahantu hamwe kandi abafana bo bashaka kubyina.
Bica intege cyane abafana ,iyo umuhanzi yitabiriye ibitaramo 10, yambaye urukweto rumwe ndetse n'imyenda imwe. Imyitwarire y'umuhanzi ku rubyiniro, ni kimwe mu bintu bituma abafana bagira amashyushyu yo kugaruka kumureba mu bitaramo bitaha kubera udushya ahanga.
Ariko se ni gute uzagera ku rubyiniro aho kwerekana icyo uzi muri muzika ukirirwa ubwira abafana ngo bazamure amaboko ku ngufu ?
Aha umuhanzi wese w’umunyarwanda yagakwiye gufatira urugero ku byo Davido aherutse gukorera muri BK Arena mu gitaramo cya Giants of Africa.


Yesu , cyangwa Yezu Kristo ni, umuyahudi wavukiye muri Betelehemu , mu gihugu cya Palestina y'ubu ngubu.Hagendeye ku gitabo Gitagatifu Bibiliya ,nkuko byanditswe muri Matayo 1:1-18. Yezu Kristo yavutse uruhande rumwe ari umuntu ariko kurundi ruhande ari Imana.
Martin Luther King, Jr., ni umupasiteri w'Umunyamerika ,mu itorero ry'Aba BATISTA. Yavutse tariki ya 15, Mutarama umwka 1929, avukira i Atlanta , muri Leta ya Georgia.Martin Ruther King ,mu buzima bwe yaranzwe no kugira icyizere gikomeye ndetse n'amabonekerwa atandukanye.
Adolf Hitler ni umunyapolitiki w'umunya Austria , wajegukura aba umutegetsi w'umunyagitugu. Mu gihe yari ayoboye ishyaka rya Nazi, mu Burayi bwose Hitler, yaranzwe n'ubugome butigeze bugirwa n'undi muntu wese kuva isi yaremwa,yayoboye Ubudage kuva mu mwaka wa 1934 kugeza mu mwaka 1945. Iri shyaka rya Nazi ntirizibagirana mu mitwe y'abatuye isi cyane cyane abayahudi bitewe n'a Genocide yabakoreye, imbaga nyamwinshi y’abayahudi ikahaburira ubuzima
Muhamadi ni umwarabu ukomoka muri Arabia Soudite,yavutse mu mwaka 590 aza gutabaruka mu mwaka 633. Muhammad afatwa nk'uwashinze idini Ya Islam, ndetse afatwa nk'umuhanuzi wa nyuma wabayeho kuva isi yaremwa nkuko igitabo gitagatifu Koran kibivuga.
Albert Einstein afatwa nk'igitangaza mu bumenyi (Sciences) yavutse taiki ya 14 Werurwe mu mwaka 1879, aza kwitaba Imana tariki ya 18 Mata 1955, i New Jersey ho muri Amerika.Uyu mugabo bivugwa ko yari yaravukanye ubuhanga budasanzwe mu Bugenge, yaje kwitaba Imana nyuma yo kwanga kubagwa, aho we yavuze ko adashaka gukorwa kandi yararemwe (I do not want to Die Artificially).
Elvis Presley umukinnyi wa Filimi akaba n'umuririmbyi mu njyana ya Rock, uyu mugabo yavutse tariki ya 8 Mutarama 1935, avukira muri Amerika.Yaje kwitaba Imana mu mwaka 1977. Uyu mugabo mu gihe cye  bivugwa ko yari umwami wabamutega amatwi bose King Of Public.
Abraham Lincoln ni Perezida wa 16 wa Leta zunze ubumwe Z'Amerika .Yavutse tariki ya 12,Gashyantare 1809, Hodgenville, Kentucky, muri Amerika.Yaje kwicwa tariki ya 15, Mata  1865, Petersen House, Washington, D.C.. Lincoln afatwa nk'intwari ya' AMerika , yanayoboye kandi intambara yo kubohora Amerika .
Muhammad Ali, ni umukinnyi w'iteramakofe w'umunya Amerika , yavutse kuya 17 Mutarama 1942. Uyu mugabo wakinaga uyu mukino mu cyiciro cy'abafite ibiro biringaniye, yakoze amateka kuko yarangije ,uyu mukino kumugaragaro atigeze atsindwa na rimwe rizima.
Yitwa Mohandas Karamchand Gandhi , ni Umuhinde wahanganye n'Abongereza mu ntambara y'ubwigenge bw'UBuhinde. Yavutse tariki ya 2, ukwakira 1869, avukira mu gace ka,Porbandar ,India.































