Iki giterane ngarukamwaka cy’ububyutse gisanzwe kibera i Gahini ahatangiriye ububyutse, gifite intego iboneka mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma:12:1 havuga ngo “Mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana ari ko kiyikorera kwanyu gukwiriye.”Â
Mu guhitamo iyi ntego, Bishop Dr Gahima Manasseh, Umushumba Mukuru wa Diyoseze ya Gahini mu itorero Anglican mu Rwanda, yasobanuye ko nk’uko basanzwe bagira ibiterane nk’ibi buri mwaka, nyuma yo kubona ineza Uwiteka yabagiriye babonye igihe ari iki ngo batange imibiri yabo babe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, bayikorera ibikwiye harimo no kuba abanyarwanda bakwiye.
Bishop Gahima ntiyashatse guhita atangaza ababwirizabutumwa bateganijwe kuzigisha ijambo ry’Imana muri iki giterane kuko si cyo cy’ingenzi kuri we ahubwo icya mbere ni uko abantu babasengera bakazayoborwa n’Umwuka w’Imana, aho yavuze ngo “Njye amatsiko mfite abantu bose bakwiye kugira ni ukugendererwa n’Umwuka Wera”.Â
Bishop Manasseh yakomeje avuga ko umwihariko wa mbere w’iki giterane ari umubare w’abantu bazacyitabira cyane ko kuva cyatangira ari bwo bwa mbere cyigiye kwitabirwa ku rwego rwo hejuru. Agashya ka kabiri muri iki giterane, ni uko abantu bamaze amezi abiri mu biterane mu maparuwasi agize iyi Diyoseze bacyitegura.
Yagize ati: “Buzuye imbaraga, buzuye ubushake bw’Imana bazaza buzuye kandi hari abahisemo kwitanga bakazaza n’amaguru bakagera hano i Gahini”. Muri iki giterane Imana igiye kuboneramo ko hari abantu “bamenye Imana yabo,” hatirengagijwe ko muri iyi minsi isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye birimo ubutinganyi, gukuramo inda, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Uyu mushumba yagize ati: “Mwese muzaze tugaragarize isi ko nubwo yanduye, nubwo yuzuye ibyaha bibi abantu batabasha kurondora hari abari kumwe n’Imana yabo batatakaye kandi abo nibo bazavuga ubutumwa kugeza Kristo agarutse. Tuzatendeleza, tuzahimbaza Imana!”.
Yakomeje avuga ko bazaba bashima Imana ku bw’ibyo Imana yabakoreye by’umwihariko muri iyi diyoseze ya Gahini n’igihugu muri rusange, anakomoza ku banyamahanga bamaze iminsi bari kugera i Gahini baje muri iki giterane cy’ububyutse.Â
Ati: “Igihe kigiye kongera Imana yongere imanure izindi mbaraga z’ububyutse bushya kandi bizaza muri context turimo, ku buryo abantu bazatsindwa bakihana ibyaha, urwego baba barimo urwo arirwo rwose imirimo y’Imana itangire bushyashya.”
Bishop Gahima yamaze abantu impungenge ku mutekano wabo kuko nka Diyoseze bari gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano kugira ngo abantu bazatangire igiterane banagisoze batekanye, ndetse ko n’amacumbi bazazaramo iyo minsi yose ateganijwe.Â
Abiyandikishije haba abo mu Rwanda n’abo mu mahanga nibo bazitabira iki giterane ku mpamvu z’umutekano, aho aba mbere batangiye kugera aho cyizabera tariki 03 uku kwezi nk’uko yabitagarije Radio Inkoramutima.

Bishop Gahima umushumba wa Diyoseze Angilikani ya Gahini


Noah Bushayija Karera, akinira irerero rya ProGen Academy yo muri Ghana akaba ari umusore ufite imyaka 14. Uyu musore aherutse kwitabira irushanwa rya Gothia Cup ryabereye muri Norway, aho akina nka rutahizamu uca mu mpande, ndetse akaba yakina no mu kibuga hagati.










Guhabwa ubwenegihugu kuri Duke bibaye nyuma yaho asuye u Rwanda mu bihe bitandukanye harimo umwaka wa 2022 ndetse no mu cyumweru gushize ubwo yitabiraga umuhango wo kwita Izina abana b'ingagi baherutse kuvuka.
Ibyo birori birangiye Duke ntabwo yahise ava mu rw'imisozi igihumbi aha ndavuga u Rwanda ahubwo yaragagumue kugeza ubwo kuri uyu wa mbere agaragaye arahirira imbere y'ibendera ry'igihugu nk'uwahabe ubwenegihugu.
Yego nibyo, yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda, ibi bivuze ko ari umunyarwanda ndetse akaba n'umunya-Trinidad dore ko iwacu hano byemewe kugira ubwenegihugu bubiri.
Duke ari mu bantu bahawe ubwenegihugu, ni mu Indahiro ye yabereye Kicukiro yakiriwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'ako karere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi.
Nk'uko IGIHE.COM cyabyanditse, Duke w'imyaka 36y'amavuko, ubwo yari mu birori byo Kwita Izina ku wa 1 Nzeri 2023, umwana w'ingagi yise izina yamwise 'Intarumikwa' ni izina yanatuye umubyeyi we ndetse n'Abanyarwanda muri rusange, avuga ko ari indashyikirwa kubera uburyo bashikamye ku ntego zo kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima muri rusange.
Winston Duke asanzwe ari Ambassaderi w'Umuryango udaharanira Inyungu wa Partners in Health. Mbere y'uko yitabira ibirori byo Kwita Izina yaje mu Rwanda mu 2022 atemberezwa Pariki y'Igihugu y'ibirunga ndetse bwari ubwambere asuye ingagi.
Binyuze ku rubuga rwa X rw'ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB, Duke yagaragaye mu ifoto ari kumwe n'umuyobozi wayo, Clare Akamanzi.
Winston yasubije ubu butumwa atangaza ko biteguye gukora ibikorwa bigari bizatanga umusaruro.
Winston Duke yanakinnye mu zindi filime zirimo, Nine Days (2020), Spenser Confidential (2020), Us (2019), ubu ategerejwe muyitwa 'The Fall Guy' azahuriramo n'abarimo Ryan Gosling na Aaron Taylor-Johnson.
Winston Duke yegukanye ibihembo bitandukanye bya sinema birimo 'Excellence in Acting Award' yakuye muri Denver International Film Festival ndetse yahataniye ibihembo NAACP Image Awards mu cyiciro cya 'Outstanding Actor in a Motion Picture' bitewe n'uruhare yagize muri filime ya Black Panther.









 




























Apotre Liliane uyobora Umusozi w’Ibyiringiro