Author: webrwanda

  • Menya ibyavuye mu Kiganiro n'Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda nta ruhare rufite mu bibazo biri mu mubano warwo n'u Burundi, ashimangira ko u Burundi ari bwo bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yo ku butaka.

    U Burundi bwafunze imipaka yabwo n'u Rwanda muri Mutarama 2024, burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.

    Iki kirego rwagiteye utwatsi, rugaragaza ko ari uburyo bwo kwihunza inshingano zo gukemura amakimbirane ari imbere mu gihugu.

    Kuva icyo gihe hagiye habaho ibiganiro byo kubyutsa umubano, ariko bikarangira nta musaruro bitanze.

    Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, yabajijwe aho umubano w'ibihugu byombi uhagaze uyu munsi, nyuma y'uko hashize iminsi mike hari impunzi z'Abarundi zari mu Rwanda zitashye, ndetse abasirikare b'Abarundi bakitabira inama iherutse guhuriza i Kigali abagaba b'ingabo zirwanira ku butaka.

    Perezida Kagame yavuze ko nta kirahinduka mu mubano w'ibihugu byombi kuko imipaka igifunze.

    Ati 'Imipaka yo iracyameze nk'uko yari imeze ariko twebwe na mbere ya hose no gufungwa kw'iyo mipaka nta ruhare u Rwanda rubifitemo na ruto, Abarundi ni bo bahisemo gufunga imipaka turababwira ngo aho bazashakira gufungura twebwe ntabwo twigeze dufunga.'

    Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo abaturage b'igihugu byombi bashobora kugenderana, ndetse ko hari igihe hajya habaho ibiganiro byo kuzahura umubano.

    Ati 'Hari abava i Burundi bakaza hano, hari abo njya numva bava hano bakajya i Burundi hari abagenda na RwandAir sinzi niba ikijyayo, ariko hagati aho muri uko gushakisha twabana dute birenze ibi, birushijeho kuba byiza, abantu baravugana, twe nta nta rimwe twigeze dushaka kugira abaturanyi tutameranye neza, ariko bijya biba, biraba n'ubu birahari ariko muzakurikirane neza, ntabwo byigeze biduturukaho na rimwe, ni yo mpamvu kugenda no kugaruka twe abantu aho bashakiye baraza, aho bashakiye baragenda.'

    Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu mu mubano w'u Rwanda n'u Burundi 'nta kintu gishya kindi'.

    Ku bijyanye n'impunzi ziherutse gutaha, Perezida Kagame yavuze ko zibifitiye uburenganzira mu gihe cyose zabyifuza.

    Ku wa 25 Ugushyingo 2025, impunzi z'Abarundi 115 ziganjemo izabaga mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe kuva mu 2015 zatashye zinyuze ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

    Icyemezo cy'u Burundi cyo gufunga imipaka cyaje nyuma y'amarenga Perezida Ndayishimiye yari yaciye mu ijambo risoza umwaka wa 2023, ko ashobora gufunga imipaka ihuza igihugu cye n'u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

    Ni ibirego u Rwanda rwateye utwatsi, rugaragaza ko nta shingiro bifite, dore ko n'ibice RED Tabara yanyuzemo itera u Burundi, ntaho bihuriye n'u Rwanda.

    Nyuma yo gufunga umupaka Ndayishimiye yagiye agaragara mu mvugo zitandukanye zishinja u Rwanda ko rushaka gutera igihugu cyabo, nyamara rukabihakana rugaragaza ko nta shingiro bifite.

    erezida Kagame yatangaje ko ibihugu by'i Burayi byifuza ko ikibuga cy'indege cya Goma gifungurwa byirengagije ko ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifunze, ndetse hari n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bw'iki gihugu ukanateza umutekano muke mu karere.

    Mu Ukwakira 2025, u Bufaransa bwateranyije inama igamije gushaka uko ibikorwa by'ubutabazi bugenerwa abatuye muri Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo, Perezida Emmanuel Macron avuga ko mu gihe gito ikibuga cy'indege cya Goma kizafungurwa kugira ngo imfashanyo zigere ku bo zigenewe.
    Ati 'Indege ntabwo ziguruka mu kirere cy'Uburasirazuba bwa Congo kuko guverinoma ya RDC yafunze ikirere cyabo. None urashaka gufungura ikibuga cy'indege ahantu ikirere gifunze?'

    Abanyaburayi bavuga ko ikibuga cy'indege cya Goma kigenzurwa na M23 n'abandi babari inyuma.

    Perezida Kagame yasobanuye ko kuva mu bihe byashize FDLR ifite ibice byinshi igenzura mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati 'Guverinoma ya RDC, FARDC na FDLR. Mu by'ukuri FDLR igenzura ibice byinshi kuko buri munsi babaga bahanganye na M23 na mbere y'uko bariya bagenzura ikibuga cy'indege bahagera. Perezida Macron [Emmanuel] yigeze agira icyo ashaka kuvuga kuri FDLR? Uzi impamvu? Hari amateka maremare hagati y'iyo FDLR n'abo bandi bo mu Burayi.'

    Yashimangiye ko ko abagenzura ikibuga cy'indege cya Goma batari M23 'ni abo bo mu Burayi bagenzura FDLR. Ni yo mpamvu ntacyo bajya bavuga kuri FDLR. Uzabibona igihe cyose iyo havuzwe ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, bavuga 'M23 ishyigikiwe n'u Rwanda' bagera kuri FDLR bakongorera, badakeneye ko hari ubyumva.'

    Perezida Kagame yasobanuye ko ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC hari abantu bamwe bafite uruhare muri ibi bikorwa bibi atari guverinoma yose.

    Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibiganiro bihuriza intumwa z'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu cyerekezo cyiza cy'amahoro arambye mu karere.

    Amerika yifuzaga ko Perezida Kagame na Tshisekedi bahura mu Ukwakira 2025 ariko ntibyashobotse. Gahunda yimuriwe mu Ugushyingo ariko na bwo ntibyakunda. Byitezwe ko bazahura mu gihe cya vuba.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, Perezida Kagame yavuze ko nyuma y'igihe kinini u Rwanda, RDC n'abafatanyabikorwa bigerageza gukemura ikibazo ariko ntibikunde, ubu hari icyizere ko byashoboka.

    Yagize ati 'Icy'uko guhurira i Washington byashoboka, tukaganira, tukemeranya cyangwa tukagira ibyo dusinya ni intambwe nziza. Ni intambwe nziza. Mu myaka yose yabanje, ntihabayeho ikintu nk'icyo. Twabonye abantu basura u Rwanda na Congo, bakihutira muri Loni, mu kanama gashinzwe umutekano, bagatanga amatangazo, bagatora imyanzuro.'

    Umukuru w'Igihugu yakomeje ati 'Ni yo mpamvu mu myaka ya mbere, twatakaje igihe kinini nta kintu gifatika tugeraho. Gahunda zombi, imwe ya Washington n'indi ya Doha ariko navuga ku ya Washington; iyi ni intambwe nziza iri mu cyerekezo cyiza, twaba tugeze mu bihe by'ingenzi biduha ibishoboka bigaragara n'icyizere cy'uko turi hafi yo kubona amahoro arambye, ni ikintu twakomeza kwizera no guharanira.'

    Perezida Kagame yatangaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwakoze neza kubera ko izindi gahunda z'amahoro zabanje zitigeze zitanga umusaruro nk'uwo ibiganiro by'amahoro bya Washington biri kugeraho.

    Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko umuryango we uri mu bimutera imbaraga zo gukora ibyo akora anashimangira uko yaharaniye ko abana be bakura batiyumva nk'abana b'umukuru w'igihugu kugira ngo bazagira icyo bimarara.

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafitanye abana bane barimo batatu b'abahungu n'umukobwa ndetse n'abazukuru babiri.

    Yavuze ko mu byo akora byose yishimira kuba ari kumwe n'umuryango we kuko asanga nta ko bisa kuba wishimanye n'abo mu muryango wawe.

    Ati 'Nishimira umuryango. Mba mbona ntako bisa iyo uri kuganira n'abana, bakina, batagize ikibazo ngo bakomereke nko maguru yabo, intoki zabo n'ibindi, biba bishimishije. Mu gukora ibyo uba ushaka ngo abana bawe ubwo bari gukura babe abantu basanzwe, mu buzima busanzwe.'

    Yavuze ko akunze kuganiriza abana be uko ari bane, akabasangiza ku byo yanyuzemo nk'umuryango guhera mu bwana bwe kugeza uyu munsi mu rwego rwo gukomeza kubatera ingabo mu bitugu, bagakura bazi byinshi ariko nabo bashobora gukora byinshi bishingiye ku mahitamo yabo.

    Yemeje ko mu rwego rwo kubarera neza yakunze kugerageza kubakuramo ko bakura biyumva nk'abana b'umukuru w'igihugu ahubwo bagomba gukura biyumva nk'abandi bantu basanzwe.

    Ati 'Ikintu cyo gukura nk'abahungu ba Perezida n'umukobwa wa Perezida, ntabwo gifite agaciro cyane. Ugerageza kubibakuramo binyuze mu biganiro uko nshoboye. Bagomba gukura nk'abantu basanzwe, niba bashaka kuba Perezida ku giti cyabo bakazaba bo, icyo bashaka kuba cyo, niba ntacyo bazaba cyo ubwo bikaba bibareba. Bakamenya uko babana na byo.'

    Yongeye gushimangira kandi ko umuryango ari wo umuha imbaraga zo gukora inshingano ze.

    Ati 'Gusa umuryango ugize igice kinini cy'ubuzima bwanjye. Umpa imbaraga zo gukora zo gukora ibyo nshobora gukora nta ngingimira.'

    Mu minsi ishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuzaga ko abana be b'abahungu uko ari batatu bose bajya mu gisirikare, ariko imfura ye, Ivan Cyomoro Kagame iramuhakanira, imubwira ko yifuza gukora ubucuruzi n'ishoramari.

    Kuri ubu Brian Kagame na Capt Ian Kagame babarizwa mu ngabo z'u Rwanda.

    Icyo gihe yanavuze ku bikunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ari gutegura umukobwa we, Ange Kagame, ngo azabe Perezida ashimangira ko adashobora kugira umuntu Umukuru w'Igihugu.

    Perezida Kagame yatangaje ko ibihugu by'i Burayi byifuza ko ikibuga cy'indege cya Goma gifungurwa byirengagije ko ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifunze, ndetse hari n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bw'iki gihugu ukanateza umutekano muke mu karere.

    Mu Ukwakira 2025, u Bufaransa bwateranyije inama igamije gushaka uko ibikorwa by'ubutabazi bugenerwa abatuye muri Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo, Perezida Emmanuel Macron avuga ko mu gihe gito ikibuga cy'indege cya Goma kizafungurwa kugira ngo imfashanyo zigere ku bo zigenewe.
    Ati 'Indege ntabwo ziguruka mu kirere cy'Uburasirazuba bwa Congo kuko guverinoma ya RDC yafunze ikirere cyabo. None urashaka gufungura ikibuga cy'indege ahantu ikirere gifunze?'

    Abanyaburayi bavuga ko ikibuga cy'indege cya Goma kigenzurwa na M23 n'abandi babari inyuma.

    Perezida Kagame yasobanuye ko kuva mu bihe byashize FDLR ifite ibice byinshi igenzura mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati 'Guverinoma ya RDC, FARDC na FDLR. Mu by'ukuri FDLR igenzura ibice byinshi kuko buri munsi babaga bahanganye na M23 na mbere y'uko bariya bagenzura ikibuga cy'indege bahagera. Perezida Macron [Emmanuel] yigeze agira icyo ashaka kuvuga kuri FDLR? Uzi impamvu? Hari amateka maremare hagati y'iyo FDLR n'abo bandi bo mu Burayi.'

    Yashimangiye ko ko abagenzura ikibuga cy'indege cya Goma batari M23 'ni abo bo mu Burayi bagenzura FDLR. Ni yo mpamvu ntacyo bajya bavuga kuri FDLR. Uzabibona igihe cyose iyo havuzwe ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, bavuga 'M23 ishyigikiwe n'u Rwanda' bagera kuri FDLR bakongorera, badakeneye ko hari ubyumva.'

    Perezida Kagame yasobanuye ko ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC hari abantu bamwe bafite uruhare muri ibi bikorwa bibi atari guverinoma yose.

    Yashimangiye ko Abanyaburayi bafite uruhare rukomeye mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Niba bibwira ko bashobora kuducecekesha ngo tureke kuvuga uruhare rwabo mu bibazo bikomeye bishingiye ku mateka byabaye hano mu Rwanda, bikambuka muri Congo, aho ubu hari imvugo z'urwango, bikozwe n'abayobozi n'abo bandi bo mu Burayi, bagashaka kubipfukirana, ndetse ntibashake no kubivugaho hanyuma bakavuga kuri Goma, M23, n'abandi bayigenzura, ariko aho byavugiwe hari n'abo bandi bagenzura guverinoma ya RDC na FDLR, ni yo mpamvu nta muntu ushaka kuvuga kuri FDLR.'

    Perezida Kagame yahamije ko mu gihe Abanyaburayi bakwifuza ko abantu basubiza amaso inyuma bakareba uruhare rwabo mu mateka ashaririye y'u Rwanda n'Akarere rurimo muri rusange, na byo bishobora gukorwa.

    Umujyi wa Goma wafashwe ku wa 27 Mutarama 2025, nyuma y'imirwano ikomeye yahuje ingabo za FARDC, SADC zarwanaga na M23.

    Source : https://rushyashya.net/menya-ibyavuye-mu-kiganiro-nabanyamakuru-perezida-kagame-yagarutse-ku-mubano-wa-sebarundi-nu-rwanda/

  • Mu rubanza rwa Yampano, K John yemeye kuburana, Pazzo arabyanga rurasubikwa #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza ruregwamo Kalisa John uzwi nka K.John n’umunyarwenya Ishimwe Patrick wamenyekanye nka Pazzo Man, bombi bakurikiranyweho uruhare mu gukwirakwiza amashusho ya Yampano arimo kunoza amabanga y’urugo.

    Uru ni urubanza rwari rwitabiriwe ku bwinshi n’abanyamakuru by’umwihariko ab’imyidagaduro, ndetse na Yampano ubwe waregeye iki cyaha yari mu Rukiko.

    Uru rubanza rwatangiye ahagana saa tatu za mu gitondo zo kuri kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, ubwo abaregwa bagezwaga imbere y’inteko iburanisha.

    Ibyo kurusubika rero byabaye nyuma y’uko abaregwa bagaragaje impamvu zitandukanye ku bijyanye no gutangira iburanisha. Pazzo Man, yagaragarije urukiko ko atiteguye kuburana kuko atigeze abona dosiye ye, bityo akifuza ko aburana afite umwunganizi mu mategeko.

    Kalisa John, we yavuze ko yiteguye kuburana kuko we yumva ko uru rubanza rugomba kuba arimo akaza ari nk’umutangabuhamya kuruta urw’umukurikiranweho icyaha.

    Yavuze ko atumva uburyo dosiye ye ihuzwa n’iy’uyu munyarwenya ndetse akemeza ko buri muntu wese mu uri muri iki kibazo akwiye kuburana mu buryo bwihariye aho kuba bose bahurizwa muri dosiye imwe.

    Gusa Ubushinjacyaha bwemeza ko impamvu bahurijwe muri dosiye imwe ari uko ibyo baregwa ari ibyaha bifitanye isano, kandi kuba uwabareze ari umwe.

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko mu bushishozi bwabo basuzuma niba koko hakenewe kubatandukanya cyangwa gukomeza kubaburanishiriza hamwe.

    Mu ijambo ryabwo, ubushinjacyaha nabwo bwemeye ko Ishimwe Patrick afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe kandi ko asabwa gusuzuma dosiye ye neza mbere y’iburanisha.

    Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yanzuye ko uru rubanza rusubitswe, rukazasubukurwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2025.

    Mu gihe uru rubanza rugikomeza gukurura amatsiko menshi, hari n’abandi bantu batatu bari mu kibazo kimwe byemejwe ko bamaze gutabwa muri yombi, aba barimo n’umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, bakurikiranyweho ku byaha byo gusakaza aya mashusho.

    Pazzo yavuze ko atiteguye kuburana

    K John yavuze ko we yiteguye kuburana kandi abona ikirego kitagahujwe n’icya Pazzo

    Source : http://isimbi.rw/mu-rubanza-rwa-yampano-k-john-yemeye-kuburana-pazzo-arabyanga-rurasubikwa.html

  • Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y'uko Ikibuga cy'Indege cya Goma gifungurwa #rwanda #RwOT

    Mu gihe Leta ya Kinshasa n'abafatanyabikorwa barimo n'u Bufaransa bakomeje gusaba ko Ikibuga cy'Indege cya Goma cyongera gukora vuba, ubuyobozi bwa AFC/M23 bufite mu maboko umujyi n'ibikorwaremezo byose biwugize, bwatangaje ko gufungura ikibuga bitashoboka hatitawe ku byerekeye umutekano n'imiterere y'ikibuga muri iki gihe. Uyu mutwe ushimangira ko ikibazo kidashobora gukemurwa n'itangazo rya politiki, ahubwo usaba kureba uko ibintu bihagaze ku butaka, haba ku by'umutekano, ku bikorwaremezo no ku mikorere y'ikibuga ubwacyo.

    AFC/M23 ivuga ko icy'ingenzi cya mbere ari ugusukura ikibuga hakoreshejwe inzobere, kuko ngo hari mine n'ibindi bisasu byasizwe n'ingabo za FARDC n'abo bafatanyije igihe bahungaga. Ibi bituma ubuso bw'ikibuga n'ibikikije bidashobora kwakira indege nta kibazo cy'umutekano kibaye.

    Ikindi kibazo gikomeye cyagaragajwe ni uko inzu y'igenzura ry'indege (tour de contrôle) itagikora na gato. Ibikoresho byose byifashishwa mu gutumanaho, gukurikirana indege, gucunga urujya n'uruza, ndetse n'amatara yi mbere y'ikibuga yose yarangiritse cyangwa yarasahuwe. Ubu nta mashini, nta radar, nta mudasobwa cyangwa ikindi gikoresho cy'umurimo gisigaye. Ibi bivuze ko nta ndege ishobora gutembera ku kibuga cyabuze ibikoresho byose by'ingenzi bituma indege iguruka neza kandi mu mutekano.
    AFC/M23 yanavuze ko abakozi b'inzobere bashinzwe ibibuga by'indege, barimo abakurikirana indege, abashinzwe gutanga amabwiriza ku butaka, n'abatekinisiye, bahunze umujyi wa Goma. Igikorwa cyo kugarura ikibuga mu buryo gikeneye itsinda rishya ry'abakozi bizewe kandi bashoboye. Ubuyobozi bw'uyu mutwe buvuga ko ritazemera ko ikibuga gikorerwaho n'abantu batizewe mu gihe umutekano w'abaturage n'indege ushobora guhungabana mu gihe cyose.

    Mu rwego rwa politiki, AFC/M23 ishimangira ko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko ikibuga gishobora gufungurwa hadakiriwe uburenganzira bwayo, kuko ariyo ifite ububasha ku kibuga n'umujyi wose muri iki gihe. Bavuga ko kuba hari abavuga ko ikibuga gishobora gufungurwa batabajije ubuyobozi bwa M23 ari 'ukwirengagiza ukuri cyangwa kutumva uko ibintu bihagaze'.

    Ubuyobozi bw'uyu mutwe bunavuga ko hagomba kubanza kubakwa icyizere hagati ya Kinshasa n'AFC/M23 kugira ngo ikibuga kitazakoreshwa nk'umuryango winjirirwamo ibikorwa by'igisirikare bihishe inyuma y'indege zivuga ko zizanye ubufasha cyangwa abagenzi nyamara zije kugaba ibitero.

    AFC/M23 inasaba ko habaho agahenge gahamye kandi kagakurikiranywa n'inzego mpuzamahanga, harimo n'ihagarikwa ry'ibitero by'indege za drone n'iza Sukhoï zoherezwa na Leta ya Kinshasa. Nyuma, M23 yabasha gukuraho zimwe mu ntwaro zirinda ikirere zashyizwe hafi y'umujyi, bityo ikirere kikoroherezwa ingendo z'indege z'abaturage n'iz'ubutabazi zigasubukurwa.

    Ku rundi ruhande, AFC/M23 ivuga ko muri Goma nta mpunzi zikiri mu nkambi, ahubwo hari ikibazo cy'ubukungu cyakomotse ku gufungwa kwa banki no kudaheruka kwishyura abarimu n'abandi bakozi ba Leta. Bityo isaba ko banki zifungurwa byihutirwa. Ivuga ko aho ubufasha bw'ubutabazi bukenewe cyane ari mu bice bya Rutshuru, aho abaturage benshi bamaze kugaruka ariko bakabura serivisi z'ibanze.
    Ubuyobozi bwa AFC/M23 bunibukije ko u Rwanda rutigeze rwanga gutiza ikibuga cy'indege cya Kigali cyangwa icya Rubavu mu bikorwa by'ubutabazi, nk'uko rwabikoze kenshi mu gufasaha ingabo za SADC n'abacanshuro hamwe n'ibikoresho byabo gusubira iwabo.

    Mu gusoza, AFC/M23 ivuga ko abaturage bose bifuza ko ingendo zo mu kirere zongera gukorwa hagati ya Goma, Kinshasa, Lubumbashi, Beni na Butembo, kuko byagabanya ibiciro ku masoko ndetse bigasubiza ubuzima umujyi. Ariko yongera kwibutsa ko ibyo byose bitashoboka hatitawe ku mutekano. Kugeza ubu, gufungura Ikibuga cy'Indege cya Goma bizaterwa n'uburyo ibyo byose byagaragajwe bizashyirwa mu bikorwa.

    Source : https://rushyashya.net/congo-kinshasa-afc-m23-yatangaje-ibikenewe-byose-mbere-yuko-ikibuga-cyindege-cya-goma-gifungurwa/

  • Umugore wa Diamond, Zuchu yaciye agahigo kadasanzwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Zuchu akana n’umugore wa Diamond Platnumz, yanditse amateka adasanzwe nyuma yo kuzuza miliyari imwe y’abarebye indirimbo ze ku rubuga rwa YouTube, aba umugore wa mbere wo muri Afurika y’Iburasirazuba ubikoze.

    Uyu muhanzikazi wazamukiye mu maboko ya Wasafi, akunze kugaragaza umwihariko we mu muziki byatumye ahora mu ruhando rw’abari ku isonga mu gukundwa cyane ku mbuga mpuzamahanga.

    Itsinda rimufasha mu muziki ryamuhaye ubutumwa bwo kumushimira, ryemeza ko iyi ntsinzi ari ikimenyetso gishimangira impano ye n’umurava we.

    Mu butumwa bwa Wasafi nk’inzu imufasha gutunganya umuziki we bagize bati 'Zuchu yabaye umuhanzi wa mbere w’umugore wo muri Afurika y’Iburasirazuba ugeze kuri miliyari y’abarebye ibihangano bye kuri YouTube.'

    'Impano ye n’ubwitange ni isomo rishya ryo guha abahanzi bo ku mugabane. Uru ni urufunguzo rwo kuzamuka kurushaho.'

    Aka gahigo kaje nyuma y’uko uyu muhanzikazi wo muri Bongo Fleva mu mwaka wa 2023, wenyine yarebwe n’abari hejuru ya miliyoni 500, bikamushyira ku mwanya wa mbere mu bahanzi b’abagore bakurikiranwa cyane muri aka Karere.

    Kuva yasohora 'Sukari' kugeza kuri 'Kwikwi,' Zuchu yubakiye izina rye ku bihangano bituma yambuka imipaka y’Afurika no guhuza injyana igezweho mu rurimi rw’igiswahili rukoreshwa na benshi mu batuye akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Kugeza ubu, uyu mufasha w’umuhanzi Diamond Platinumz afite abantu barenga miliyoni 4 biyandikishije kureba ibihangano bye kuri YouTube, imibare itarakorwa n’undi muhanzikazi wo muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Urutonde rw’abandi bahanzikazi bamaze kurebwa cyane kuri YouTube muri aka Karere;

    1. Zuchu Tanzania – 1,000,000,000
    2. Nandy Tanzania — 306,000,000
    3. Diana Bahati Kenya — 294,000,000
    4. Martha Mwaipaja Tanzania — 194,000,000
    5. Sheebah Uganda — 175,000,000
    6. Christina Shusho Tanzania — 168,000,000
    7. Rose Muhando Tanzania — 166,000,000
    8. Rema Namakula Uganda — 146,000,000
    9. Phina Tanzania — 122,000,000
    10. Spice Diana Uganda — 118,000,000
    11. Bahati Bukuku Tanzania — 106,000,000
    12. Maua Sama Tanzania — 71,000,000

    Zuchu yanditse amateka atarakorwa n’undi muhanzi muri Afurika y’Iburasirazuba

    Zuchu ni umugore w’umuhanzi rurangiranwa Diamond Platnumz

    Source : http://isimbi.rw/umugore-wa-diamond-zuchu-yaciye-agahigo-kadasanzwe.html

  • Niyo Bosco yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi abiri yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles, Umuhanzi Niyo Bosco yamaze kuvuga ko ubukwe bwe buzaba tariki ya 16 Mutarama 2026.

    Ibi uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yasabye abantu kumenya ko tariki ya 16 Mutarama 2026 yamaze kuyifata ari bwo azakora ubukwe n’umukunzi we Mukamisha Irene.

    Iyi Save The Date yayikurikije amagambo agira ati “Imana izaha umugisha umunsi tuzahaniranaho indahiro yo kubana iteka ryose n’ibihamya by’urukundo rwacu rwa nyarwo ku wa 16 Mutarama 2026.”

    Tariki ya 17 Nzeri 2025 mu birori bibereye ijisho nibwo Niyo Bosco yasabye umukunzi we Mukamisha Irene ko yazamubera umugore undi arabyemera amuha urutoki amwambika impeta y’urudashira.

    Tariki ya 9 Nzeri 2025 ni bwo bwa mbere Niyo Bosco wakunzwe mu ndirimbo nka “Ubugenza Ute”, “Buriyana”, “Babylon”, “Urugi” n’izindi yagaragaje umukunzi we ku mbuga nkoranyambaga, amwifuriza isabukuru y’amavuko anavuga ko yabonye uwo umutima we wakundaga by’ukuri.

    Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakunzwe cyane, bitewe n’ubuhanga bwe mu muziki ndetse n’ubutumwa bwimbitse buri mu ndirimbo ze.

    Niyo Bosco yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe

    Niyo Bosco na Irene bamaze igihe bakundana

    Mu ntangiriro za Nzeri nibwo Niyo Bosco yambitse impeta Irene

    Source : http://isimbi.rw/niyo-bosco-yashyize-hanze-amatariki-y-ubukwe-bwe.html

  • Lague yazanye umugore we kuri Stade atanga ubutumwa #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, yazanye umugore we ku kibuga mu mukino baraye banganyijemo na Al Hilal maze avuga ko ari ubutumwa yashakaga gutanga ku bantu bateze iminsi urugo rwe.

    Kubera amakarita 3 y’umuhondo, ntabwo byiringiro Lague yigeze akina umukino w’ejo hashize, yawurebeye muri stade nk’abandi bafana bose.

    Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande akaba yari yazanye n’umugore we ndetse n’abana babo babiri bose baje kureba uyu mukino.

    Nyuma y’uyu mukino, Byiringiro Lague akaba yavuze ko bwari ubutumwa yashakaga gutanga ku bantu bamaze iminsi bavuga ibintu bitandukanye ku rugo rwe.

    Ati “Namwe mwabibonye. Bwari ubutumwa nashakaga gutanga.”

    Abajijwe niba ibivugwa bitajya bimuteranya n’umugore we, yagize ati “Oya kandi njyewe meze neza? Mwiza kunteranya.”

    Byiringiro Lague akunze kugarukwaho mu itangazamakuru hanze y’ikibuga, yakunze kuvugwa mu rukundo na Dj Crush bose barabihakana, uheruka ni uwitwa Sozera Elua na we wabihakanye avuga ko ari inshuti ya musaza we.

    Uyu musore uba utorohewe, ibyamuvuzweho byo ni byinshi, hari n’abinjira mu muryango we imbere bakavuga ko abana atari abe ndetse ko we n’umugore we batabanye neza, kumuzana ku kibuga ni mu rwego rwo kubasubiza nk’uko yabyivugiye.

    Source : http://isimbi.rw/lague-yazanye-umugore-we-kuri-stade-atanga-ubutumwa.html

  • Ukuri ku kiganiro Murenzi Abdallah wa Rayon Sports yagiranye Hussein, Lotfi aragaruka koko? #rwanda #RwOT

    Ubu inkuru ni imwe ku mbuga nkoranyambaga, benshi baribaza niba nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuyeho, Murenzi Abdallah uyoboye inzibacyuho azagarura umutoza Afhamia Lotfi.

    Ibi byakuruwe n’amashusho yafashwe Murenzi Abdallah ejo hashize mu Nzove ari kumwe na Habimana Hussein bakunda kwita Bubuni usanzwe ari we uhagarariye inyungu z’umutoza Afhamia Lotfi uheruka gusezererwa muri Rayon Sports.

    Afhamia Lotfi yahagaritswe muri Rayon Sports tariki ya 13 Ukwakira maze nyuma y’ukwezi ahita amenyeshwa ko atazakomezanya n’iyi kipe yamushinjaga umusaruro mubi.

    Gusa nubwo yirukanywe na Komite Nyobozi yari iyobowe na Twagirayezu Thaddee, Inama y’Ubutegetsi ya Muvunyi Paul ntabwo yari ibishyigikiye cyane ko ari nayo yagize uruhare mu kumuzana.

    Bivugwa Lotfi yahise atanga ikirego muri FIFA arega iyi kipe kumwirukana binyuranyije n’amategeko ndetse asaba kwishyurwa amasezerano yose yari afitanye n’iyi kipe yo ivuga ko imugomba amezi 3 gusa nk’uko bikubiye mu masezerano.

    Nyuma y’uko ku wa Kabiri w’iki cyumweru RGB isheshe inzego zose za Rayon Sports igashyiraho Komite y’Agateganyo iyobowe na Murenzi Abdallah mu gihe cy’amezi 3, ejo yitabiriye imyitozo mu Nzove.

    Amwe mu mashusho yagarutse mu mitwe y’abantu benshi, ni aya Murenzi Abdallah na Habimana Hussein uhagarariye inyungu za Lotfi benshi bahita babihuza no kuba bagiye kumugarura.

    Mu kiganiranyo yahaye ISIMBI, Hussein yavuze ko ntaho bihuriye n’ibya Lotfi ariko babyifuje nabyo byakorwa cyane ko byose biva mu biganiro.

    Ati “Oya ntaho bihuriye n’ibya Lotfi. Urumva ibintu byose biva mu biganiro babyifuje ko agaruka kugira ngo ikirego tugikuremo twabiganiraho tukareba igishoboka, ashobora no kutagaruka ariko tukumvikana kuko nk’uko nabikubwiye byose biva mu biganiro, gusa sibyo twaganiraga.”

    Agaruka ku kiganiro yagiranye na Murenzi Abdallah, yavuze ko biganiriraga ibintu bisanzwe cyane ko basanzwe ari n’inshuti bafite ibindi bintu byinshi bakorana atari umupira gusa, ngo bari birirwanye.

    Ati “Abdallah ni inshuti yanjye dukorana ibintu byinshi, buriya twaje hariya ari njye umuzanye mu modoka yanjye kuko twari twirirwanye, twabonanye saa 9h, tuvuye mu byo twarimo tuza mu Nzove. Bariya bagabo ntabwo duhuzwa n’umupira gusa dufite ibindi byinshi dukorana.”

    Mu mikino 8 ya shampiyona bamaze gukina, Rayon Sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 13 mu gihe Police FC ya mbere ifite 21.

    Hussein yavuze ko Murenzi ari inshuti bakorana ibintu byinshi bataganiraga ibya Lotfi ariko nabyo babishatse babiganiraho

    Source : http://isimbi.rw/ukuri-ku-kiganiro-murenzi-abdallah-wa-rayon-sports-yagiranye-hussein-lotfi.html

  • Amashusho ya Yampano akomeje gufungisha benshi! Undi uzi mwimyadagaduro yafunzwe #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru Cyprien Uzabakiriho wamamaye nka Djihad na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta, bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho agaragaza Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ifatwa ry’aba bombi ryatumye umubare w’abamaze gufatirwa muri iyi dosiye uhita utumbagira ugera kuri batanu.

    Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba basore yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2025 ari bwo bafashwe, ni nyuma y’uko iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa rigamije kugaragaza abandi bafitanye isano n’ikwirakwizwa ry’aya mashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

    Dr. Murangira yagize ati 'Ni byo, bafashwe bakurikiranywe bafunze. Ibi bintu bigomba gucika. Tuzakomeza gukora iperereza, uwo rizajya rigaragaraza uruhare rwe amategeko azajya akurikizwa. Iperereza ntirizahagarara. Bitinde bitebuke, uwo rizagaragaza ko yakwirakwije ariya mashusho y’urukozasoni azahanwa.'

    Djihad na Pappy Nesta bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rigikomeje hategurwa dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Bivugwa ko aba bombi bashobora kuba bari mu bantu bagumye gusakaza cyangwa gutanga ayo mashusho mu buryo butemewe n’amategeko.

    RIB yatangiye gukora kuri iyi dosiye nyuma y’uko Yampano ubwe atanze ikirego ku wa 9 Ugushyingo 2025, asaba ko hakorwa iperereza ku bantu bose bafite uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho yamuteye igihombo n’isoni mu mibereho ye ya buri munsi.

    Ku wa 11 Ugushyingo 2025, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man ni we watanzweho umwitangirizwa, ahita atabwa muri yombi. Hakurikiyeho Kalisa John wamamaye nka K. John, ufasha abahanzi mu kumenyekanisha ibihangano byabo we wafunzwe ku wa 14 Ugushyingo 2025. Aba bombi bo dosiye yabo yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo 2025, mu gihe abandi bakekwaho uruhare bagikorerwa iperereza.

    Ku wa 18 Ugushyingo 2025, RIB yongeye gufata Ishimwe François Xavier, ukurikiranyweho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize aya mashusho, ibyo bikaba bifatwa nk’ubwambuzi bushukana bukomatanyije n’ikwirakwizwa ry’ibiri mu rwego rw’ubusambanyi.

    RIB ikomeza yibutsa ko gusakaza amashusho nk’aya ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, kandi ko abantu bagomba kwirinda kuba umuyoboro cyangwa intandaro y’ibitekerezo bihohotera uburenganzira bw’abandi.

    Ku rundi ruhande, Abanyarwanda barasabwa kujya bibuka ko gusigasira isura n’agaciro k’umuntu ari inshingano zisangiwe, haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi hose.

    Djihad yatawe muri yombi azira amashusho ya Yampano

    Source : http://isimbi.rw/amashusho-ya-yampano-akomeje-gufungisha-benshi-undi-uzi-mwimyadagaduro-yafunzwe.html

  • Kigali Universe yisobanuye ku byavuzwe na Papa Cyangwe, ivuga ko yamuhaye inkunga ariko we akabasiga mu bibazo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Kigali Universe bwasohoye itangazo rihakana ibyatangajwe na Papa Cyangwe, ko ngo bamufungiranye nyuma y'igitaramo ndetse bakananirwa kumuha amafaranga yari yakoreye. Bavuga ko ayo makuru atari yo, kandi ko yateye isura mbi ibikorwa byabo.

    Mu itangazo, Kigali Universe yasobanuye ko ubwo bagiranaga amasezerano n'uyu muhanzi, bemeranyijwe ko bazamufasha mu buryo bwihariye burimo kumuha icyumba cy'ubuntu, ikarito imwe y'amazi, uburyo bw'ikoranabuhanga bwo kugurisha amatike, ndetse no kumwamamariza igitaramo. Ibi byose ngo byari bigamije kumushyigikira.

    Kigali Universe yisobanuye ku byavuzwe na Papa Cyangwe, ivuga ko yamuhaye inkunga ariko we akabasiga mu bibazo

    Gusa hari n'ibindi Papa Cyangwe yari kwishyura birimo ibyuma by'amajwi, amatara y'igitaramo, stage na décor, abashinzwe umutekano, protocol, n'amasuku. Ku bwabo, ibi byose byari byumvikanwe kandi byashyizwe mu masezerano y'impande zombi.

    Kigali Universe ivuga ko icyateye ikibazo cy'amajwi yahagaritswe hagati mu gitaramo, atari ubushake bwabo, ahubwo ari uko uwari gucura amajwi Papa Cyangwe yari yahaye akazi yari asigaranye ideni rya miliyoni 1,200,000 Frw. Ngo ntiyari yishyuwe, kandi ntiyigeze abibamenyesha mbere.

    Amasezerano ya Papa Cyangwe n'uwari wamukodesheje ibyuma by'amajwi

    Kugira ngo igitaramo kitangirika burundu, Kigali Universe ivuga ko yahuje impande zombi maze bumvikana ko iryo deni rizavanwa mu mafaranga yari kwinjira ku muryango. Nyuma yo gukora ibaruramari, basanze amafaranga yinjiye atabasha kwishyura iryo deni ngo hanishyurwe n'ibindi Papa Cyangwe yari kuba akwiye kwishyura muri Kigali Universe.

    Nyuma yo gukusanya amakuru yose, basanze hasigaye ibihumbi 400,000 Frw, bahita bayaha nyiri ibyuma yari asigaranye ideni, bityo hasigara 800,000 Frw Papa Cyangwe yemeye ko azishyura, ndetse ngo aranabisinyira.

    Kigali Universe yanyomoje kandi ibyavuzwe ko bafungiranye Papa Cyangwe mu nyubako kuva saa 02:00 kugeza 06:00, ivuga ko ibyo ari ibinyoma bitagira ishingiro. Bavuga ko iyi mvugo yambura isura nziza y'ikigo kandi ko biteguye gukoresha inzira zose zishoboka z'amategeko kugira ngo bashyire ukuri ku byo babeshyweho.

    Source : https://kasukumedia.com/kigali-universe-yisobanuye-ku-byavuzwe-na-papa-cyangwe-ivuga-ko-yamuhaye-inkunga-ariko-we-akabasiga-mu-bibazo/

  • Igisubizo cya Darko Novic cyatunguye benshi ku kuba iyo aguma muri APR yari gutwara shampiyona #rwanda #RwOT

    Darko Novic yavuze ko bigoye kumenya niba iyo aguma muri APR FC uyu mwaka yari kuzatwara igikombe cya shampiyona amakipe arimo Al Hilal na Al Merreikh atoza ubu.

    Darko Novic yatoje APR FC umwaka ushize w’imikino aho batandukanye mu mikino ya nyuma, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yaje kwegukana shampiyona.

    Uyu mwaka w’imikino shampiyona y’u Rwanda hiyongereyemo amakipe abiri yo muri Sudani, Al Hilal na Al Merreikh ari nayo Darko Novic atoza.

    Ubwo yari abajijwe niba iyo aguma muri APR FC uyu mwaka yari kuzegukana iki gikombe ahigitse aya makipe yo muri Sudani, yavuze ko bigoye kuko hano buri mukino uba utandukanye.

    Ati “Uranshaka ko nkubwiza ukuri cyangwa… [asekamo], ndi muri APR FC nkaba ndi imbere y’aya makipe amanota 20 mfite iyi kipe ya APR, [ahaha]. Murabizi hano buri mukino uratandukanye, rimwe na rimwe biba bigoye kugereranya imikino na n’amakipe… Tuzareba ku rutonde ariko icyo turwanira kandi twizeye ni ukuza mu makipe ya mbere.”

    Al Merreikh yatangiye shampiyona ikina na Kiyovu Sports akaba ari na wo mukino wonyine imaze gukina aho yanawutsinze ibitego 2-0.

    Darko Novic yirinze kuvuga niba yari kuzegukana igikombe cya Shampiyona iyo aguma muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/igisubizo-cya-darko-novic-cyatunguye-benshi-ku-kuba-iyo-aguma-muri-apr-yari.html