Author: webrwanda

  • Pritty Vishy yerekanye urwo yasariye Harmonize uherutse kuvanaho imisatsi ye #rwanda #RwOT

    Umugore w’Umunyakenya akomeje kwigarurira imbuga nkoranyamba nyuma yo kubwira umuhanzi Harmonize ko amakunda bidasanzwe kandi yifuza ko yamugira umugore bitewe n’uko akomeje kubwirwa ko basa by’umwihariko nyuma y’uko avanyeho umusatsi we wose.

    Ibi bibaye nyuma y’uko Pritty Vishy, ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga yiyogesheje akamaraho imisatsi ye, abakoresha imbuga nkoranyambaga bagatangira kumugereranya n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Harmonize.

    Uko bagendaga bamugereranyaga niko nawe yabonaga icyuho cyo kugaragaza amarangamutima ye, ku buryo n’ubu benshi bacyibaza niba ari urukundo nyarwo cyangwa se gushaka kumenyekana birushijeho.

    Mu butumwa burebure Pritty yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko yandikiye Harmonize mu buryo bwihariye bizwi nka DM, amubwira ko amukunda kandi ko yifuza ko bakundana akamugira umugore.

    Muri ubwo butumwa buri mu rurimi rw’icyongereza n’Igiswahili, Vishy yanasobanuraga ko abanyakenya bamubwira ko basa cyane, ko ndetse kenshi bamwita 'Harmonize w’umugore' ibi kandi ngo birushijeho gufata urundi rwego nyuma y’uko yiyogosheje akamaraho umusatsi we.

    Kugeza ubu, Harmonize ntiyari yagira icyo abitangazaho, ariko Pritty avuga ko yizeye ko azubahiriza ubusabe bwe nyuma yo gusoma ubu butumwa.

    Ibi kandi binaje nyuma y’uko hakomeje gututumba ibimenyetso simusiga byerekana ko umubano hagati ya Harmonize n’Abanyakenya utifashe neza. Mu gitaramo yari yagiriye muri Nairobi mu cyumweru gishize cyaje gupfuba, nubwo yari amaze kugaragaza ko ashyigikiye Abanyakenya bari bakubutse mu cyunamo cy’impirimbanyi yabo hanyuma nawe agafata umwanzuro wo kwiyogoshesha amaraho imisatsi yose, avuga ko abikoze mu rwego rwo kunamira nyakwigendera Raila Odinga.

    Ariko nubwo yabikoze atyo ntibyabujije abantu kutitabira igitaramo cye, banga kugura amatike, ubwitabire buba nkene, ndetse hari n’abavugaga ko hari n’agatsiko k’urubyiruko kari kiteguye kumuhohotera.

    Byemezwa ko abanyakenya benshi batarashira umujinya w’uko Harmonize yakomeje kuba ku ruhande rwa Perezida Samia Suluhu muri gahunda za politiki zishinjwa guhutaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

    Mu gihe Tanzania yavugwagamo imvururu zanahitanye ubuzima bw’abantu benshi, Harmonize we ntiyigeze avuga ijambo na rimwe ryo kugaragaza ko ababajwe n’abo bari baguye muri iyo myigaragambyo. Ibi byatumye bamwe bamufata nk’ushaka kureshya Abanyakenya ariko adashishikajwe n’Abanyatanziniya.

    N’ubwo yakoze icyo gikorwa cyo kwiyogoshesha agashimira Raila, ku mbuga nkoranyamba benshi bamubajije impamvu atigeze agaragaza agahinda ku Banyatanzaniya bishwe. Hari n’abamubwiye ko adakwiye kuvuga ku bibazo by’igihugu cy’abandi mu gihe atita ku by’igihugu cye bwite.

    Ubutumwa yandikiye Harmonize ariko ntaramusubiza

    Pritty Vishy yavuze ko asa na Harmonize rero akaba yifuza ko baba inshuti akaba yazanamubera umugore

    Source : http://isimbi.rw/pritty-vishy-yerekanye-urwo-yasariye-harmonize-uherutse-kuvanaho-imisatsi-ye.html

  • Nuwabikeka sinamurenganya – Chairman wa APR FC ku kuba hari abakinnyi bakoreshwa n’abanyamakuru #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko atakwihandagaza ngo avuge ko abakinnyi be hari abakoreshwa n’abanyamakuru ariko na none ko hari imyitwarire abona n’uwabivuga akaba atamurenganya.

    Muri APR FC hamaze iminsi havugwamo ko hari bamwe mu bakinnyi bafite imyitwarire idahwitse ahanini ngo babiterwa na bamwe mu banyamakuru b’inshuti zabo batavuga rumwe n’ubuyobozi.

    Mu kiganiro yahaye Isibo, Chairman wa APR FC abajijwe iki kibazo yavuze ko nta gihamya abifitiye bityo ko atabyemeza.

    Ati “Kugeza ubu nta mukinnyi nashinja ko yananiwe gukina kubera ko ari umunyamakuru wamubwiye ngo ntakine, uko mubyumva nanjye niko mbyumva nta n’ubwo nagiye gukora iryo sesengura.”

    Yakomeje avuga ko nubwo atabihamya ariko na none hari imyitwarire abona ku buryo n’uwakeka icyo kintu nta muntu wamurenganya.

    Ati “Biravugwa, hari n’imyitwarire tubona ku bakinnyi n’uwabikeka njye sinamurenganya ariko nta we nabyitirira ngo njye mu itangazamakuru ngo mvuge ngo kanaka yabwiwe n’umunyamakuru ngo ntakine.”

    Yakomeje avuga ko hari n’abakinnyi batari abanyamwuga ari nayo mpamvu ibikorwa byabo bihabwa inyito bashaka kandi bikemerwa.

    Ati “Hari n’abakinnyi benshi dufite batari abanyamwuga, ukabona ibintu bakora ukabyibazaho kenshi, ubifata akabiha inyito ashaka kandi bikemerwa.”

    Hari abakinnyi benshi (tutari bugaruke ku mazina yabo) bagiye bashyirwa mu majwi ko imyitwarire yabo idahwitse ariko na none bikaba bifite aho bihuriye n’abanyamakuru b’inshuti zabo babibakoresha kugira ngo bateshe umutwe iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kubera imibanire yabo n’ubuyobozi bw’ikipe.

    Chairman wa APR FC yavuze ko uwakeka ko hari abakinnyi bakoreshwa n’abanyamakuru atamurenganya

    Source : http://isimbi.rw/nuwabikega-sinamurenganya-chairman-wa-apr-fc-ku-kuba-hari-abakinnyi-bakoreshwa.html

  • Abapolisi 177 bari mu mahugurwa ya CTTC bakoze urugendoshuri rwo kwimakaza ubunyamwuga #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo nibwo itsinda ry'abapolisi 177 bo ku rwego rwa ofisiye bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi cyihariye amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Training Center — CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, ryasoje urugendoshuri rugamije kubafasha guhuzwa n'ibikorwa by'akazi basanga mu buzima bwa buri munsi.

    Aba bapolisi barimo 167 b'u Rwanda n'abandi 10 bakomoka muri Liberia, bose bari kwiga amasomo y'icyiciro cya mbere azamara amezi atatu, aho biga ibijyanye n'imiyoborere ya sitasiyo za polisi, uburyo bwo gucunga no gukemura amakimbirane, ndetse no guteza imbere ubunyamwuga mu kazi kabo.

    Muri uru rugendoshuri, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho basobanuriwe amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo n'uruhare rw'inzego z'umutekano mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka igihugu gishya gishingiye ku bumwe n'ubwiyunge.

    Nyuma y'aho, bakomereje ku Nteko Ishinga Amategeko mu Ngoro ndangamurage y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho berekejwe ku bigaragaza ubutwari n'umurava byaranze Ingabo zari iza RPA mu kugarura amahoro no kurinda abasigitswe.

    Uru ruzinduko rufatwa nk'igice cy'ingenzi cy'amahugurwa, kuko rutuma abapolisi bahuza amasomo y'inyigisho n'amateka y'igihugu, bakanasobanukirwa inshingano zabo mu kubungabunga umutekano, kurwanya ihohoterwa no kubaka sosiyete ihamye.

    Abapolisi 177 bari mu mahugurwa ya CTTC bakoze urugendoshuri rwo kwimakaza ubunyamwuga

    Source : https://kasukumedia.com/abapolisi-177-bari-mu-mahugurwa-ya-cttc-bakoze-urugendoshuri-rwo-kwimakaza-ubunyamwuga/

  • John Cena yahamije ko adateganya kubyara #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'icyamamare muri sinema no mu mukino wo gukirana (Wrestling), John Cena, yongeye kugaragaza ko nta gahunda na nto afite yo kugira abana, ahubwo yifuza gukomeza gushyira imbaraga ze zose mu mwuga wo gukina filime.

    Cena avuga ko imibereho ye, intego ze n'uburyo yiyubatse bitajyana n'inshingano zo kuba umubyeyi, ndetse ko atifuza kwinjira mu buzima bwo kurera abana kuko bisaba ubwitange bukomeye no gutamba byinshi mu buzima bw'umuntu.

    Yagize ati n'ubwo yubaha cyane ababyeyi n'inshingano zabo, we ubwe atifuza kunyura muri urwo rugendo rwo kurera abana, bityo ahitamo gukomeza kwibanda ku kazi ke ka buri munsi ka sinema.

    Uyu mugambi ngo si uwo yafashe wenyine, ahubwo ni icyemezo yumvikanaho n'umugore we, Shay Shariatzdeh, bombi bahuriza ku kuba batiteguye cyangwa batifuza kugira umwana muri iki gihe, ahubwo bagashyira imbere iterambere ryabo n'imishinga y'umwuga.

    Ibyo Cena yavuze bikomeje gutuma hibazwa byinshi mu bafana be, ariko we agaragaza ko ari icyemezo gihamye kandi cyatekerejweho neza, kandi ko ari uburenganzira bwe nk'umuntu guhitamo ubuzima bumuhesha ituze n'icyo yifuza kugeraho.

    John Cena yahamije ko adateganya kubyara

    Source : https://kasukumedia.com/john-cena-yahamije-ko-adateganya-kubyara/

  • Bien-Aimé yashyize hanze icyamutandukanije na Sauti Sol #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Kenya, Bien-Aimé Baraza, umwe mu bari bagize itsinda rya Sauti Sol, yasobanuye impamvu zatumye yiyemeza gutangira gukora umuziki ku giti cye ariko agakomeza kubana neza n’abo bari basanganwe muri iri tsinda ryari rimaze imyaka irenga 20.

    Mu kiganiro yagiranye na Maina wa Classic 105, Bien yavuze ko imyaka bamaze bakorera hamwe ari kimwe mu byamuhaye imbaraga zo gushaka icyerekezo gishya. Yibukije ko urugendo rwabo rwatangiye muri 2002, rukaba rwaramubereye ishuri n’uruhererekane rw’amasomo y’ubuzima n’umwuga.

    Yagize ati 'Namaze imyaka 22 muri Sauti Sol. Twatangiye mu 2002, kandi igihe twari dutangiye gufata akaruhuko numvaga ko hari byinshi byahindutse. Numvaga ntakigira amahirwe yo kunguka ubumenyi bushya ku giti cyanjye.'

    Bien asobanura ko yari afite ibitekerezo bishya ku buzima bw’umuziki yakora ku giti cye mbere y’uko itsinda rifata akaruhuko mu gihe cya Corona Virus, ariko akizera ko ibintu byiza bituruka no mu gusasa inzobe ariko hatabayeho icyo yise gutungurana.

    Ati 'Nari mfite indirimbo natekerezaga mu mutwe, ariko buri gihe nkakunda kwishyiramo ko nzabanza kubitegura kandi sintungure abantu haba abafana cyangwa abo twabanaga mu itsinda. Iyo uteguye ibintu, hari ubwo ibisubizo biza byikubye inshuro icumi ibyo wari witeze.'

    Mu rwego rwo kumva neza impinduka barimo kunyuramo, Sauti Sol yagiye guhabwa ubujyanama n’abahanga mu mibanire no mu gutegura imyitwarire. Bien avuga ko iyo nama yabafashije kubona neza uruhare rwa buri umwe n’agaciro k’imbaraga za buri umwe.

    Bien yavuze ko atari we wenyine wari utangiye kubona ko ibintu bitangiye kuba akazi karenze ukwishimisha no gukora ibyo wakuze ukunda ku buryo gukorana nk’itsinda byasaga nk’aho ari ukwihenda cyangwa kwiyima izindi mbaraga zashoboraga kubyara umusaruro.

    Ati 'Biratangaje ariko twese twari twatangiye kubyumva kimwe. Byatangiye gusa n’aho tubikora nk’akazi gasanzwe, twumva ko gutandukana ari ibintu bisanzwe kandi bishoboka.'

    Uyu muhanzi wakoranye indirimbo na Bruce Melodie bise 'Iyo Foto’ yongeyeho ko rimwe na rimwe indirimbo yanditse igihe atari ameze neza ari zo zimutungura kurusha izindi .
    Ati 'Hari igihe numva ntameze neza, ariko indirimbo nanditse ndi muri ibyo byiyumviro zikantungura. Bigatuma numva ko ngomba kumva uko meze imbere muri njye.'

    Sauti Sol isanzwe igizwe na Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Polycarpe Otieno na Savara Delvin Mudigi gutandukana kwayo byatangiye guhwihwiswa kuva mu 2021, ndetse buri wese akajya akora indirimbo ku giti cye cyangwa agafatanya n’abandi bahanzi.

    Bien-Aimé Alusa Baraza yavuye muri Sauti Sol

    Source : http://isimbi.rw/bien-aime-yashyize-hanze-icyamutandukanije-na-sauti-sol.html

  • Papa Cyangwe yashimiye Coach Gaël barebanaga ay’ingwe #rwanda #RwOT

    Umuraperi Papa Cyangwe yashimiye Coach Gaël ku bw’ubunyamwuga bwe ndetse anashimangira ko ibibazo byose byari biri hagati ye n’ubuyobozi bw’inzu y’imyidagaduro ya Kigali Universe yashinjaga kumufungirana nyuma y’igitaramo cyo kumurika alubumu ye, byamaze kurangira.

    Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Cuma Gang ibarizwamo uyu muraperi ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, rigaragaza ko nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’abahagarariye Kigali Universe na Papa Cyangwe impande zombi zemeranyije gukemura amakimbirane amaze iminsi avugwa hagati yazo, amakimbirane bemeje ko ahanini yaturutse mu kudahanahana amakuru nk’uko byari bikwiye.

    Muri iryo tangazo bagize bati 'Nyuma yo kwicara hasi impande zombi zigafata ibyemezo, Papa Cyangwe na Kigali Universe bemeranyijwe gukemura ibibazo byari bimaze iminsi bivugwa hagati yabo.'

    Kigali Universe na Papa Cyangwe banerekanye ko nyuma y’ibi biganiro byabyaye, impande zombi zigikomeje kubungabunga umubano ujyana no gukomeza imikoranire mu mishanga iri mbere.

    Uyu muraperi yanaboneyeho umwanya wo gushimira byimazeyo umuyobozi mukuru w’iki kigo, Coach Gaël ku bw’ubunyamwuga n’imbaraga yashyizemo mu kunga impande zombi zari zihanganye no kugerwa ku mwanzuro udafite aho ubogamiye.

    Ibi bije nyuma y’uko Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yatangaje ko yababajwe bikomeye no kuba yaramaze amasaha arenga atanu afungiye mu nyubako ya Kigali Universe yari yakoreyemo igitaramo cyo kumurika alubumu ye.

    ISIMBI twabwiwe ko ibyo byose bifite izingiro muzi ku mugabo wari wamukodeshereje ibyuma, watangiye kubizimya nkana amushinja kutishyura amafaranga bumvikanye mbere akavuga ko yabikoraga ku bw’amakenga yo kwamburwa.

    Nyuma y’uko igitaramo gihagaze kubera ibyuma, uyu ukunze kwiyita Drip Father yavuze ko uyu mugabo yarenzeho akanamufunga kuva ku isaha y’i saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ashaka kumusaba kwandika amasezerano n’ijwi (voice note) yemeza ko azishyura amafaranga asigaye bitarenze ku wa 25 Ugushyingo.

    Ku rundi ruhande ariko biciye kuri Rugaju Reagan uvugira iki kigo, Kigali Universe yateye utwatsi ibyo birego ihamya ko itakora amakosa yo gufungira umuntu mu nyubako zabo kuko binyuranije n’amategeko ya leta y’u Rwanda inaboneraho n’umwanya wo kwiyama uyu muraperi guhagarika gukomeza kubasiga icyaha nk’uburyo bwo gusibanganya ukutagenda neza kw’ibyo yari yateguye.

    Papa Cyangwe yavuze ko ibibazo yari afitanye na Kigali Universe

    Coach Gael yashimiwe na Papa Cyangwe

    Source : http://isimbi.rw/papa-cyangwe-yashimiye-coach-gael-barebanaga-ay-ingwe.html

  • AG Promoter yasezeranye mu mategeko na Micky #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki 27 Ugushyingo 2025, Agiraneza Pacifique wamamaye nka AG Promoter n’umukinnyi w’amafilime, Mukobwajana Asifiwe uzwi cyane nka Micky basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo Micky wari wambaye ikanzu ndende y’umweru irimo umwenda usa nk’aho ubonerana ku gice cyo hejuru na AG Promoter wari wambaye ikote ry’ibara ry’umweru ndetse n’ipantalo y’umukara bagaragiwe n’abashinzwe umutekano w’abantu ku giti cyabo bazwi nka Body Guard bageze ku biro by’umurenge wa Nyarugenge.

    Muri ibi birori byo gusezerana imbere y’amategeko byitabiriwe ku bwinshi n’abakunzi b’ibikorwa bya sinema n’umuziki ndetse n’ibindi byamamare muri iki gisata birimo Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman n’umunyarwenya Kazungu Emmanuel wamamaye nka Mitsustu.

    Nubwo AG Promoter yabanje gusabwa n’umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge gusubiramo indahiro, gusa aba bombi baje kwemera ko nta gahato ko bagiye kuba umugabo n’umugore bakazabana uko babyiyemeje kandi bakurikije icyo amategeko abiteganya.

    ISIMBI kandi twamenye ko ibi birori byo gusezerana imbere y’amategeko byakagombye kuba byarabaye muri Kanama 2025, ariko bitewe n’uko Micky yari atarabona indangamuntu nyuma yo kuyita byasabye ko babanza gutegereza.

    Ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025 , nibwo Micky, yambitswe impeta y’urukundo na AG Promoter, mu birori byuje urukundo n’ibyishimo byabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

    Urukundo rw’aba bombi rwavuzwemo inkuru nyinshi cyane ku mbuga nkoranyambaga gusa bemeza ko batangiye gukundana muri 2024 nubwo batigeze bashaka kwerura byinshi ku rukundo rwabo .

    AG Promoter, wamenyekanye cyane mu gutegura ibikorwa byo kuzamura abahanzi ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwerekana ibikorwa bye, asanzwe ari umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda aho afite ikinyamakuru cyandika mu rurimi rw’icyongereza akanafasha abahanzi b’abanyarwanda gutera imbere.

    Micky we asanzwe ari umukinnyi w’amafilime nyarwanda ndetse akaba afite filime ye yise bwite yitwa 'igeno’ uyu mugore kandi mbere yo gukundana na AG Promoter yabanje kuvugwa mu rukundo na mugenzi we, Kwizera Jaden Martin wamamaye na Captain Regis.

    Bategereje gusezerana

    Basezeranye kubaba akaramata

    Source : http://isimbi.rw/ag-promoter-yasezeranye-mu-mategeko-na-micky.html

  • 'N'ubwo Arsenal amasezerano ya 'Visit Rwanda' azasozwa muri Kamena 2026, nzaguma ndi umufana wa Arsenal' #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yatangaje ko amasezerano y'imikoranire hagati y'u Rwanda n'ikipe ya Arsenal, binyuze kuri gahunda ya Visit Rwanda, azarangira muri Kamena 2026 kandi ko atazongerwa.

    Ariko nta cyo ibyo bihinduye ku rukundo akunda ikipe ya Arsenal, yemeje ko agifite umutima ku ikipe ya Arsenal, ko azajya akomeza gukurikirana imikino yayo ndetse azajya ajya no kureba aho yakiniye iwabo.

    Yakomeje avuga ko icyahuriranye n'ubufatanye atari gusa kuba ari 'business,' ahubwo byari uburyo bwo kumenyekanisha u Rwanda, guteza imbere ubukerarugendo no kugaragaza amahirwe y'igihugu.

    N'ubwo Arsenal amasezerano ya 'Visit Rwanda' azasozwa muri Kamena 2026, nzaguma ndi umufana wa Arsenal

    Source : https://kasukumedia.com/nubwo-arsenal-amasezerano-ya-visit-rwanda-azasozwa-muri-kamena-2026-nzaguma-ndi-umufana-wa-arsenal/

  • Perezida Kagame yashyize umucyo ku masezerano ya Arsenal, impamvu nyayo yo kutayongera #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko guhagarika imikoranire na Arsenal yo mu Bwongereza byatewe n’uko imyaka 8 bamaranye ihagije kandi bakaba hari ibyo batumvikanyeho mu biganiro byo kongera amasezerano.

    Tariki ya 19 Ugushyingo 2025 ni bwo RDB yemeje ko amasezerano y’ubufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal yo kwamamaza Ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda atazongerwa, hazarangizwa ahari azarangira 2026.

    Hagiye havugwa inkuru nyinshi ku mpamvu aya masezerano atakomeje bamwe bavuga ko byatewe n’uko u Burayi butabishyigikiye.

    Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ntaho bihuriye kuko hari andi makipe y’i Burayi agikorana n’u Rwanda.

    Ati 'Turacyafite Atletico Madrid, dufite PSG ayo ni amakipe meza i Burayi, ibyo rero ntabwo byaba ikibazo. Kuri njye, ikibazo kiba, rimwe na rimwe … Mu gihe njye nzakomeza ntaho bihuriye n’amasezerano, nzakomeza kuba umufana wa Arsenal, nzajya njya no kureba imikino yayo muri Stade igihe mfite umwanya.'

    Yavuze ko aya masezerano yari amaze imyaka umunani aba ari ubucuruzi kandi amasezerano y’ubucuruzi afite uko asuzumwa mu bihe bitandukanye aho bishobora kuba nyuma y’umwaka umwe, imyaka ibiri cyangwa itatu.

    Yakomeje avuga ko aya masezerano aba afite uburyo aba agomba kongerwamo bitewe n’igihe mwihaye yaba umwaka, imyaka ibiri ariko na none hakagenderwa ku masezerano aba arangiye.

    Ati 'Ushobora kongera amasezerano nyuma y’umwaka umwe, imyaka ibiri bitewe n’uko mwabyumvikanye. Impamvu yo kongera amasezerano ni ukureba uburyo bushya bw’imikorere busaba ibintu bitandukanye ku ruhande urwo ari rwo rwose, naravuze bitewe n’ibyo nabonye ku masezerano aheruka ntabwo twigeze tubona ibihagije muri uru ruhande rero ntabwo twarushoramo menshi, urundi ruahnde narwo rushobora kuvuga ibimeze gutyo.'

    Perezida Kagame yahise yerura ko hari ibiganiro byabayeho na Arsenal byo kongera amasezerano ariko ntibumvikana kuri zimwe mu ngingo z’amasezerano.

    Ati 'By’umwihariko kuri ibi, hari ibiganiro byari birimo kuba, hari impinduka zagombaga kuba mu masezerano hanyuma abantu bacu n’ababo ntibumvikana ku bintu bimwe na bimwe, turavuga ngo oya ntabwo twahabwa ibi aho kugira biriya twasabaga ko twahabwa.'

    'Twageze aho bavuga ngo aho kugira ngo dukomeze kutumvikana, mwashaka undi mufatanyabikorwa wakubahiriza ibyo mwifuza niba mudashobora kumva ibyo dusaba. Uko niko byagenze.'

    Perezida Kagame yavuze ko azi impamvu politiki ivangwamo ndetse ko abantu bakigiye ku bintu u Rwanda runyuramo aho yatanze urugero nko DR Congo yifuje kuva kera ko aya masezerano yahagarara.

    Ati 'N’ubu sinzi niba bararekeye, muribuka DR Congo yagiye mu Bwongereza, bagahorayo basaba ko ubufatanye bwacu na Arsenal bwahagarara, bakavuga ngo ntabwo mwakora ibi, ntimwagira gutya n’iki gihugu, bagiyeyo kuva ku ntangiriro z’ibibazo, bahoragayo bakabigira urwitwazo, banagiye muri PSG, ntabwo byakoze abantu barasobanuye dukomeza ubufatanye, muri icyo gihe twabonye abafatanya bikorwa benshi ni bwo nyuma Atletico Madrid yaje.'

    'Igtangaje ni uko babonye ko imbaraga bakoresheje zitagize icyo zitanga, bahise bashaka amakipe nabo bagirana ubufatanya bikorwa, ni ko byagenze, niba mwaraye murebye umukino wa Monaco mwarebye ku kuboko uko handitseho.'

    Yavuze ko kandi kuba Arsenal ubufatanye buhagaze ayo mafaranga bagiye gushaka ahandi bayashora kuko ari ubucuruzi nk’uko babonye u Rwanda rwamaze kwinjira muri NBA kandi n’andi menshi azaza.

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara 'Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abagore n’iz’abato.
    Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

    Ku wa 18 Kanama uwo mwaka, RDB yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.

    Byari nyuma y’uko umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018.

    Perezida Kagame yavuze ukuri ku masezerano ya Arsenal atazongerwa

    Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yashyize-umucyo-ku-masezerano-ya-arsenal-impamvu-nyayo-yo.html

  • Mbappé yasubizanyije uburakari umunyamakuru wamubazaga niba Real Madrid ari we igenderaho #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Ubufaransa ukinira Real Madrid, Kylian Mbappé, yagaragaje kutishimira ikibazo cy'umunyamakuru wamubajije niba koko Real Madrid yishingikiriza cyane ku bushobozi bwe, ndetse anasubiza ku byavuzwe mu minsi ishize ko abakinnyi batacyizera umutoza Xabi Alonso.

    Byabaye nyuma y'umukino wo kuri uyu wa kabiri, ubwo Real Madrid yatsindaga Olympiacos ibitego 4-3 mu mukino wa UEFA Champions League. Mbappé ni we watsinze ibitego byose bine, harimo hattrick yatsinze mu gihe gito cyane mu minota 6 n'amasegonda 42, bimuha kuba umukinnyi wa kabiri mu mateka utsinze hattrick yihuse muri iri rushanwa, nyuma ya Mohamed Salah wayitsinze mu minota 6 n'amasegonda 12.

    Nyuma y'umukino, Mbappé yavuze ko iyi ntsinzi yari ikenewe cyane nyuma y'uko ikipe imaze imikino itatu idatsinda. Ati: 'Byari ingenzi cyane ko dusubira mu murongo mwiza. Twari tumaze imikino itatu tudatsinda kandi byari bibabaje. Uyu munsi twari dufite intego yo kugaruka mu makipe 8 ya mbere muri Champions League. Nubwo twatangiye nabi, twigaruriye umukino nyuma biraba urugamba rukomeye, ariko amaherezo dutahana intsinzi.'

    Ku kibazo cy'uko Real Madrid igenderaho we ubwe, Mbappé yasubije atazuyaje, avuga ko 'ikipe ari iy'abakinnyi bose' ndetse ko gutsinda ari inshingano zisangiwe, bityo adashyigikira ibisobanuro by'uko ikipe yaba ariwe igenderaho. Yakomeje no kuvuga ko 'nta makimbirane ari hagati ye n'umutoza Xabi Alonso', anasaba itangazamakuru kujya babaza ibibazo bifite aho bihuriye n'umukino babonye.

    Mbappé yasubizanyije uburakari umunyamakuru wamubazaga niba Real Madrid ari we igenderaho

     

    Source : https://kasukumedia.com/mbappe-yasubizanyije-uburakari-umunyamakuru-wamubazaga-niba-real-madrid-ari-we-igenderaho/