Author: webrwanda

  • Umujejetafaranga Zari Hassan nyuma yo gukora ubukwe n’umugabo we Shakib Lutaya arusha imyaka 12 yahise aha gasopu abagore n’abakobwa bararikiye umugabo we doreko akiri umusore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike umujejetafaranga Zari Hassan akoze ubukwe n'umugabo we Shakib Lutaya arusha imyaka 12, yahise atanga gasopo ku bagore bose bagerageza kureba umugabo we.

    Zari yavuze ko hari abagore hano hanze bashobora kwifuza umunezero afitanye n'umugabo we, ariko batazi uko umubano wabo watangiye.

    Yagize ati: 'Abagore benshi mugira ingeso yo kwiruka ku bagabo b'abandi bitewe n'urukundo mubabonana. Bamwe muri mwe ntabwo mwigeze mwumva ibya Lutaya, ariko ubu bitunguranye kuko ari kumwe nanjye, buri wese arumva amushaka. Murashaka kubana nawe atari uko mumukunze, ahubwo ni uko ari kumwe nanjye.

    Gusa ariko ukuri guhari, ni uko nshobora kubaha umugabo wanjye, ariko ntabahe ibyo ari kumpa, cyangwa se ntabiteho nk'uko ari kunyitaho. Uramutse umutwaye, kubera ko nta mubano mufitanye, rwose ntabwo ushobora kubona ibyo twubatse cyangwa se twagezeho'.

    Uyu mubyeyi w'abana 5 ku myaka ye 43 yatanze iyi gasopo nyuma y'ubukwe bwe n'umugabo we Lutaya w'imyaka 31 bwitabiriwe n'inshuti, umuryango ndetse n'abo biganye.

    Source : https://yegob.rw/umujejetafaranga-zari-hassan-nyuma-yo-gukora-ubukwe-numugabo-we-shakib-lutaya-arusha-imyaka-12-yahise-aha-gasopu-abagore-nabakobwa-bararikiye-umugabo-we-doreko-akiri-umusore/?utm_source=rss=rss=umujejetafaranga-zari-hassan-nyuma-yo-gukora-ubukwe-numugabo-we-shakib-lutaya-arusha-imyaka-12-yahise-aha-gasopu-abagore-nabakobwa-bararikiye-umugabo-we-doreko-akiri-umusore

  • Abafana ba Rayon Sports banze kubyihanganira! Umusaruro wa Yamen Zelfani utoza Rayon Sports ugerwa ku mashyi ku buryo aba-Rayon bashatse kurwana nawe bagakizwa na Police – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusaruro w'ikipe ya Rayon Sports itozwa na Yamen Zelfani ukomeje kuba nkene ku buryo byageze aho iyi kipe ubwo yanganyaga na Marine FC ibitego 2-2, abafana ba Gikundiro bashatse kurwana n'umutoza Zelfani maze Police irahagoboka.

    Nyuma yo gutsinda APR FC 3-0 na Gasogi United ku mukino ufungura shampiyona, Rayon Sports imaze imikono 5 itazi uko insinzi iryoha.

    — Gorilla 0-0 Rayon Sports

    — Rayon Sports 1-1 Amagaju

    — Al Hilal 1-1 Rayon Sports

    — Rayon Sports 1-1 (2-4) Al Hilal

    Marines 2-2 Rayon Sports

    Mu mikino Rayon Sports ifite imbere, harimo:

    . Rayon Sports vs Police FC ku itariki 11 Ukwakira.

    . Musanze vs Rayon Sports ku itariki 15 Ukwakira

    . Rayon Sports vs Sunrise ku itariki 21 Ukwakira

    . APR FC vs Rayon Sports ku itariki 29 Ukwakira

    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-rayon-sports-banze-kubyihanganira-umusaruro-wa-yamen-zelfani-utoza-rayon-sports-ugerwa-ku-mashyi-ku-buryo-aba-rayon-bashatse-kurwana-nawe-bagakizwa-na-police/?utm_source=rss=rss=abafana-ba-rayon-sports-banze-kubyihanganira-umusaruro-wa-yamen-zelfani-utoza-rayon-sports-ugerwa-ku-mashyi-ku-buryo-aba-rayon-bashatse-kurwana-nawe-bagakizwa-na-police

  • MTN Iwacu Muzika Festival yasigiye ibyishimo… – #rwanda #RwOT

    Ni iserukiramuco rizengurukana n’abahanzi 8 b’intoranywa ari bo: Bushali, Chriss Eazy, Alyn Sano, Bwiza, Riderman, Bruce Melody, Afrique, Niyo Bosco ndetse n’umuhanzi wo mu karere MTN Iwacu Muzika Festival iba igezemo. Riba ku bufatanye n’abafatanyabikorwa nka MTN, RFI, TunyweLess, RBC n’abandi.

    Muri iri serukiramuco, imiryango ifungura saa sita z’amanywa zuzuye. Kwinjira ahasanzwe biba ari Ubuntu mu gihe muri VIP biba ari amafaranga 3,000 Frw. Ni iserukiramuco rizenguruka intara zose zigize igihugu ndetse bakazagera no mu mujyi wa Kigali, baha ibyishimo bisendereye abaturage.

    Ibi bitaramo byatangiye mu mwaka wa 2019 ariko biza guhagarara kubera icyorezo cya Covid-19, bitangira guca kuri Televiziyo Rwanda.

    Muri uyu mwaka wa 2023, iri serukiramuco ryahereye mu karere ka Musanze tariki ya 23 Nzeri 2023 (ariko tariki ya 20 Nzeri, batanu muri aba bahanzi bataramiye mu karere ka Burera), hanyuma tariki ya 30 Nzeri bakomereza mu karere ka Huye. Kuri iyi nshuro tariki ya 7 Ukwakira 2023 hari hatahiwe i Ngoma.

    Si ubwa mbere iri serukiramuco ribereye mu karere ka Ngoma, kubera ko rigitangira mu mwaka wa 2019 nabwo ryahabereye tariki ya 20 Nyakanga.

    Reka twinjire mu gitaramo nyirizina, turebere hamwe uko abahanzi bakiriwe ku rubyiniriro:

    I Ngoma hari hakubise huzuye abantu

    Mbere yo kugira ngo hagire umuhanzi ujya ku rubyiniriro, Dj, na Mc Buryohe na Brianca babanje gususurutsa abitabiriye, babashyira mu mwuka w’iki gitaramo kitabiriwe cyane dore ko abantu bari bakubise buzuye ahantu hose. Buri muhanzi aba agenewe iminota igera kuri 20 yo gushimisha abakunzi be.

    Afrique: Nk’uko bisanzwe n’ubundi, Afrique niwe ukunze kubimburira abandi ku rubyiniriro. Afrique yinjiye ku rubyiniriro ari kumwe n’ababyinnyi be, yinjirira mu ndirimbo yise “Akanyenga”, “My Boo”, “Rompe”, asoreza ku ndirimbo “Agatunda” (yatumye amenyekana). Yishimiwe n’abatari bacye i Ngoma.


    Afrique ku rubyiniriro

    Niyo Bosco: Niyo Bosco ukunze kwitwa (Music Machine), niwe waririmbye bya kabiri. Uyu muhanzi ufite umwihariko wo kwicurangira gitari ari no kuririmba, yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi be, atangirira ku ndirimbo nka “Ubigenza Ute”, “Urugi”, “Seka”. Yeretswe urukundo rwinshi.

    Niyo Bosco ku rubyiniriro

    Bwiza: Umuhanzikazi Bwiza nawe utangiye gufata imitima y’abatari bake mu gihugu no mu karere, nawe yinjiye ku rubyiniriro arishimrwa. Afite ababyinnyi bakunze kumubanziriza ku rubyiniro mbere y’uko ahagera. Bari bafite udukoryo tudasanzwe tumenyerewe mu Rwanda. Abantu bari i Huye barabyumva neza cyane umunsi bazaga bacana imirir o(mbese bimwe dusanzwe tubona ku rubyiniro mu bihugu byo hanze).

    Nk’ibisanzwe n’ubundi baje bafite utuntu tw’udukoryo, hanyuma Bwiza yinjirira mu ndirimbo “Yiwe”, akurikizaho “Soja” (yakoranye na Juno), “Exchange”, “Wibeshya” (yakoranye na Mico The Best), “Ready” ndetse na “Do me”. Yishimiwe cyane mu ndirimbo ‘Do me’ kuko abari bakonje bahise banyeganyega.

    Bwiza ku rubyiniriro

    Chris Eazy: Chris Eazy umunsi yataramiraga abatura Huye, bose batashye bamwitotombera bavuga ko abatuburiye, abibye abandi bakavuga ko yabapfunyikiye ikibiri biri.

    Babivugaga Kubera ko uburyo yabataramiye bitandukanye cyane rwose n’uburyo bari bamuzi cyane ko atari n’ubwa mbere yari abataramiye.

    Kuri iyi nshuro yiminjiriye agafu kuko ibyo kuba yarapfunyikiye abatura Huye, bishobora kuba byaramugezeho nta kabuza. Kuri ubu yaje nta mubyinnyi afite, azira mu ndirimbo yise Ese Urabizi, Basi Sori( yakoranye na Passy Kizito), Fasta, Lala( yakoranye na Kirikou Akili), Inana, Stop, asoreza kuri Edeni nayo ikunzwe bidasanzwe.

    Chris Eazy yagerageje ibishoboka byose ashyushya abantu, akora uko ashoboye rwose arabanyeganyeza nta bintu byo kuzana ubunebwe, nabo baramukundira baranyeganyega cyane ko usanga n’indirimbo ze hafi ya zose bazimurusha kuziririmba.


    Chris Eazy ku rubyiniriro

    Symphony Band yasimbuye Yousta Band.

    Bimaze kumenyerwa ko abahanzi bane babanje aribo: Afrique, Bwiza, Niyo Bosco na Chris Eazy bacurangirwa na Youstard Band, hanyuma Symphony Band nabo bakaza gufasha abarimo: Alyn Sano, Bushali, Riderman na Bruce Melodie.

    Iyo bakimara Kugera ku rubyiniriro, bahita bashyushya ibikoresho byabo gato bakabanza gucurunga gato.

    Dukomeze……

    Sam Skay: Umuhanzi Sam Skay ukorera umuziki we mu karere ka Ngoma, waturutse muri Art Rwanda Ubuhanzi, nawe yahawe umwanya gato yigaragariza abakunzi be.

    Uyu muhanzi yagerageje uko ashoboye, ugereranije n’abantu yari ahagaze imbere Kandi nta bunararibonye afite mu muziki.

    Sam skay ku rubyiniriro

    Iyo abahanzi bane ba mbere bavuyeho, hakabaho no guhindura Band, abantu benshi bavuga ko’ tuvuye muri primary tugiye muri secondary’, bashaka kugaragaza ko bagiye mu kiciro kirenze noneho.

    Ntabwo ari ibanga cyangwa se kubeshya, Kubera ko urebye uburyo bakirwa n’abafana biba bitandukanye, ikindi Kandi urebye uburyo” strategies” bukoreshwa mu kubyinisha umufana biba nabyo bitandukanye. Bituma benshi hano batangira gusimbuka bakava hasi.

    Alyn Sano: Umuhanzikazi Alyn Sano byonyine imyambarire ye ituma benshi bashiduka, bagasa nk’abisanga noneho mu gitaramo. Alyn Sano yinjiriye mu ndirimbo nka Fake Ghee, For Us, Hono, Sayless, Radiyo, Kamwe, Twishime ndetse na Alright.

    Uyu muhanzi afite ukuntu ahita afata Buryohe na Bianca bakabyinana ku rubyiniriro, biri mu bituma abantu bava hasi bakabyina.

    Alyn Sano ku rubyiniriro

    Mbere gato y’uko igitaramo gikomeza, Bamwe mu bavuye muri RIB bongeye kwibutsa abatura Ngoma amayeri akoreshwa n’abatekamutwe batuburira abantu harimo: kubahamagara bababwira ko babayoberejeho amafaranga, kubahamagara bababwira ko hari umwana wabo ukoze impanuka ngo baboherereze amafaranga bamujyane kwa muganga, ku batuburira ku mbuga nkoranyambaga,….

    Bongeye kubibutsa ko uwo byabaho, yakwegera ubuyobozi bumwegereye bukamufasha cyangwa se agahamgagara kuri nimero ya  RIB 166.

    Dukomeze ikirori….

    Bushali: Bushali nk’ibisanzwe n’ubundi bimaze kumenyerwa ko ariwe mwami w’urubyiniriro, ku mugani we inkuta za BK Arena nizo zibizi.

    Bushali kwinjira ku rubyiniriro byonyine abantu bahita batangira gusimbuka ataranatangira kuririmba.

    Bushali indirimbo ze zose zirabyinitse, ikindi Kandi zikunzwe n’urubyiruko Kandi nirwo ruba ruhari gusa.

    Bushali yinjiriye ku ndirimbo nka Kurura (yafatanije na Juno), Kinyatrap, Tsikizo, Mukwaha, Niyibizi, Umwirabura, Kugasima, Ni tuebue ndetse na Kamwe.

    Bushali yageze ku ndirimbo Ni tuebue, ibintu noneho bihindura isura burundu, abantu batangira bose kuririmba izina’ Bushido’.

    Ubundi hari ukuntu umuhanzi ahagurutsa abafana, ariko ukabona abahagurutse ni abantu bamuri imbere gusa. Kuri Bushali biratandukanye kuko n’inyuma bose baba bari mu bicu ikindi Kandi nta muntu aba afite umufasha.


    Bushali ku rubyiniriro

    Riderman: Umuhanzi Riderman nawe  aracyari umwami w’injyana ya Rap kuko byagorana gupfa kubihakana. Uyu muhanzi amaze imyaka itari mike mu kibuga cya muzika, ariko aracyashoboye ndetse n’aho agiye gutaramira bamwereka ko rwose akiyoboye bakamwakirana yombi, bakamwereka urukundo rudasanzwe.

    Ikintu kibikwemeza, n’ureba neza uzasanga abahanzi benshi batangiriye rimwe muzika, benshi barazimye, abandi baraburiwe irengerero Kandi nabo bari bakunzwe cyane, kugeza no ku rwego ushobora kubazana ngo bataramire abantu, ntihagire n’uhakandagira. Ariko Riderman aracyabasha guhagurutsa imbaga y’abantu baba baje kumureba.

    Riderman nk’ibisanzwe n’ubundi azana ku rubyiniriro n’umu raperi nawe uhagaze neza mu muziki, Karigombe, ubundi bagatanga ibyishimo kakahava. Aba bahanzi, bafite ukuntu bahuza, bakorana neza neza ukabona ko bamaze guhuza amaraso cyane ko bamaze gukorana igihe kitari gito ku rubyiniriro.

    Riderman avuga ko impamvu akorana na Karigombe cyane, ari uko bahuza cyane mu mikoranire yabo, bakaba batagorana ndetse bakaba baranakoranye kuva kera.

    Ikindi Kandi ku rubyiniriro, usanga bafite ukuntu batwara umufana gake gake bikarangira bamwigaruriye wese, kuko uzasanga banaganiriza abafana gake gake bakiyumvanano.

    Na none Kandi kugira ngo umuhanzi nka Riderman akore igitaramo, indirimbo ze za kera abantu babe bakizibuka zose, bazibyina, biba ari ibintu birenze cyane.

    Muri ibi bitaramo, Riderman agaragaza ko ari umuhanzi mukuru  cyane rwose ( uzi ibyo akora Kandi ashaka)  kuko uzasanga agenda anyuzamo akanashishikariza abantu kugana service z’abafanya bikorwa baba bari kumwe, urugero RFI, MTN n’izindi.

    Riderman Kandi agenda ananyuzamo agaha Karigombe umwanya akigaragaragaza mu ndirimbo ze( nk’incuti ye magara), cyane ko nawe ari umu raperi uhagaze neza muri muzika nyaRwanda

    Binjiriye mu ndirimbo nka Cugusa, Mambata, Horo, Abanyabirori, Ndetse na Nta kibazo.

    Riderman ku rubyiniriro

    Bruce Melodie: Muri ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, umuhanzi mukuru uba ategerejwe na buri muntu, ni Bruce Melodie.

    Indirimbo yaririmbye hafi ya zose ni iza kera.

    Bruce Melodie muri ibi bitaramo, indirimbo yiririmbira hafi ya zose ni iza kera Kandi ugasanga zirakunzwe bidasanzwe zigakura abatari bake hasi.

    Melody Kandi ntabwo ajya akenera umuhanzi cyangwa se umubyinnyi umufasha, byose arabyikorera nta bintu by’ubunebwe aba afite.

    Mu ndirimbo yinjiriyemo harimo: Selebura, Funga Macho, Katerina, Ikinya, Ikinyafu, Saa moya, Ndumiwe, Akinyuma, Katapilla, Igitangaza, Fou De Toi, Kungola, Henzapu, na Bado.

    Urebye Melody niwe muhanzi waririmbye  indirimbo nyinshi ugereranije n’abandi bahanzi bamubanjirije.

    Melody nk’uko akunze kwiyita Munyakazi, abatura Ngoma yasanze bamukunda bidasanzwe binyuze mu ndirimbo ze yakoze, cyane ko nyinshi murizo wasangaga banaziririmba kumurusha.

    Bruce Melodie ku rubyiniriro

    Urugendo rw’ibi bitaramo ruzakomerezaRubavu  tariki ya 14 Ukwakira, mu gihe ku wa 25 Ugushyingo 2023 ari mu Mujyi wa Kigali.

    Abantu Bari bakubise buzuye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135182/mtn-iwacu-muzika-festival-yasigiye-ibyishimo-bisendereye-abaturage-bi-ngoma-amafoto-135182.html

  • I Nyarugenge akazi gakomeje kubura kugeza aho hari abirirwa bazengurukana inyama mbisi mu ndobo (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    I Nyarugenge akazi gakomeje kubura kugeza aho hari abirirwa bazengurukana inyama mbisi mu ndobo.

    Iyo utembereye i Nyabugogo cyane mu Kagari k'Akabahizi mu Murenge wa Gitega mu gace kegereye ibagiro, uhura n'abagore n'abagabo baba bari kugenda mu muhanda bacuruza inyama mbisi.

    Bamwe mu batuye muri aka gace bavuga ko batewe impungenge n'ubu bucuruzi bw'inyama mbisi bukorerwa mu muhanda cyane mu tuyira twihishe kuko ahanini baba batazi ko amatungo yabazwe.

    Uwitwa Uwamahoro Claudine yagize ati 'Hatagize igikorwa ziriya nyama zatera abantu indwara kubera uburyo ziba zimeze, ziba zitumaho amasazi zinafite impumuro mbi?'

    Byukusenge Olivier we ati 'Nonese wabwirwa n'iki atari inyama z'imbwa cyangwa izindi nyamaswa ko n'abazicuruza uba ubona utazi ukuntu bameze?'

    Yasabye inzego zibishinzwe guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya izi nyama zitaratangira kugira ingaruka ku bantu.

    Kayumba Vianney we yavuze ko izi nyama zigenda zizunguzwa muri aka agace ari izo abakozi bakora mu ibagiro rya Nyabugogo baba bibye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitega ubu bucuruzi bukunze kugaragaramo, Mugambira Etienne, yavuze ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugihagurukira.

    Ati ' Simpamya ko ubuzunguzayi bw'inyama buriho kuko n'ubundi ubuzunguzayi busanzwe nabwo tugerageza kuburwanya ariko niba buriho turakomeza gushyiramo imbaraga tubirwanye kuko birumvikana ko ari ubucuruzi budasanzwe.'

    Yongeyeho ko bashyizeho amabwiriza y'uko inyama zigomba kujya zisohoka mu ibagiro hari aho zajyanywe ndetse bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya ubu bucuruzi butemewe.

    Source : https://yegob.rw/i-nyarugenge-akazi-gakomeje-kubura-kugeza-aho-hari-abirirwa-bazengurukana-inyama-mbisi-mu-ndobo-amafoto/?utm_source=rss=rss=i-nyarugenge-akazi-gakomeje-kubura-kugeza-aho-hari-abirirwa-bazengurukana-inyama-mbisi-mu-ndobo-amafoto

  • Ntiyabura byose, Kanyarwanda Og uzwiho gukunda ifoto yagaragaye yagiye kwidumbaguza muri Pisine (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntiyabura byose, Kanyarwanda Og uzwiho gukunda ifoto yagaragaye yagiye kwidumbaguza muri Pisine.

    Umukinnyi Iradukunda Bertrand bahimba Kanyarwanda Og, yagaragaye yagiye kwidumbaguza muri Pisine.

    Mu mafoto yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, aba ari mu mazi yagiye koga muri Pisine.

    Bertrand aba anyuze no kuba ari koga muri Pisine.

    AMAFOTO

     

    Source : https://yegob.rw/ntiyabura-byose-kanyarwanda-og-uzwiho-gukunda-ifoto-yagaragaye-yagiye-kwidumbaguza-muri-pisine-amafoto/?utm_source=rss=rss=ntiyabura-byose-kanyarwanda-og-uzwiho-gukunda-ifoto-yagaragaye-yagiye-kwidumbaguza-muri-pisine-amafoto

  • Nyuma y’ibyo The Ben yaboneye i Bujumbura, yageneye ubutumwa Abarundi bose muri rusange – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'ukwezi gushize nibwo The Ben n'umugore we Miss Uwicyeza Pamela bagiye gususurutsa Abarundi mu bitaramo byabaye tariki 30 Nzeri 2023 ndetse na tariki 1 Ukwakira 2023.

    Kubera urukundo The Ben yagaragarijwe, byatumye agenera ubutumwa Abarundi bose muri rusange.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yasangije abamukurikira amashusho y'ibihe byiza yagiriye i Burundi maze aherekezaho ubutumwa yageneye Abarundi.

    Yagize ati 'Mwarakoze Bujumbura, mwarakoze Burundi. Mufite ikibanza kinini cyane k'umutima wanjye.'

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yibyo-the-ben-yaboneye-i-bujumbura-yageneye-ubutumwa-abarundi-bose-muri-rusange/?utm_source=rss=rss=nyuma-yibyo-the-ben-yaboneye-i-bujumbura-yageneye-ubutumwa-abarundi-bose-muri-rusange

  • Luvumbu ikosa yakoze rirasanzwe! Umwe mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports igenderaho yakoze ikosa rikomeye atuka umutoza Yamen Zelfani mu buryo benshi bafashe nk’imyitwarire ya gishumba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Luvumbu ikosa yakoze rirasanzwe! Umwe mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports igenderaho yakoze ikosa rikomeye atuka umutoza Yamen Zelfani mu buryo benshi bafashe nk'imyitwarire ya gishumba

    Nubwo Hertier Luvumbu Nzinga ari we benshi barimo kugarukwaho cyane nyuma yo kwihesha ikarita itukura kubera gutuka umusifuzi, ntabwo yitwaye nabi kurusha uwatutse umutoza wa Rayon Sports.

    Ku mukino ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo n'ikipe ya Marine FC, ibitego 2-2 myugariro Mitima Issac yabwiye amagambo mabi umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani nyuma yuko yari amusimbuje ntabyishimire ndetse bigahita bituma bishyurwa igitego cya 2.

    Benshi bari kuri Sitade Umuganda aho uyu mukino wabereye ntabwo bishimiye iki kintu Mitima yakoze nubwo bitatinze cyane kubera imyitwarire Hertier Luvumbu Nzinga yahise agaragaraza ndetse agahabwa ikarita itukura, ubu akaba ari we urimo kugarukwaho cyane.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/luvumbu-ikosa-yakoze-rirasanzwe-umwe-mu-bakinnyi-ikipe-ya-rayon-sports-igenderaho-yakoze-ikosa-rikomeye-atuka-umutoza-yamen-zelfani-mu-buryo-benshi-bafashe-nkimyitwarire-ya-gishumba/?utm_source=rss=rss=luvumbu-ikosa-yakoze-rirasanzwe-umwe-mu-bakinnyi-ikipe-ya-rayon-sports-igenderaho-yakoze-ikosa-rikomeye-atuka-umutoza-yamen-zelfani-mu-buryo-benshi-bafashe-nkimyitwarire-ya-gishumba

  • Agahinda ka Lolilo udahabwa agaciro n’igihugu… – #rwanda #RwOT

    Lolilo ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika, bamaze igihe kitari gito muri muzika dore ko awumazemo imyaka 20, kandi na n’ubu akaba aracyashyira hanze imizigo y’indirimbo nta gucika intege.

    Uyu muhanzi aganira na inyaRwanda Tv, yatangaje agahinda ahorana ko kudahabwa agaciro n’abahanzi bagenzi be nk’umuntu wakoreye Umuziki Ndundi amateka, akawugeza mu mahanga hose.

    Lolilo mu busanzwe yavukiye mu muryango w’abahanzi aho Sekuru we yari umuhanzi, Se ari umu Dj, ndetse na Mama we aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Gukurira mu muryango w’abahanzi, byatumye nawe akurana impano yo kuririmba, atangira no guhanga Indirimbo. Biri mu bintu byatumye aba icyamamare akiri muto.

    Lolilo yazengurutse amahanga akora ibitaramo, akorerayo amashusho y’indirimbo ze. Kugeza ubu avuga ko ahantu ataragera ku isi ari hacye kuko henshi yahazengurutse, yewe no mu Rwanda yarahaje akaba yarataramiye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. 

    Avuga ko hamwe na hamwe yahajyanwaga no kuba hari ikintu kidasanzwe yakoze, urugero yashyize hanze Indirimbo igakora amateka, hanyuma Umukuru w’igihugu we ubwe akiyemeza kumurihirira itike y’indege kugira ngo ajye hanze yaba gutarama, gukora amashusho y’indirimbo n’ibindi.

    Hano atanga urugero rw’indirimbo yakoreye hanze yise “Bime amatwi” yakoreye mu Buholandi, ubwo yari yagiye kuhakorera igitaramo.

    Lolilo afite agahinda ko kuba adahabwa agaciro nk’umuhanzi w’ubukombe mu muziki

    Avuga ko ariwe muhanzi wenyine muri Burundi watangiye ibintu byo gukora amashusho, kuko ubundi bitabagaho. Ahamya ko ariwe wakoze bwa mbere indirimbo ifite amashusho abandi bose byarabananiye. Iyo ndirimbo yitwa “Sinzaguhemukira”.

    Avuga kandi ko ariwe muhanzi wenyine muri Burundi wabashije kujya mu bihugu byo hanze bwa mbere. Ubundi mbere ngo byari byaranze rwose nta muhanzi wajyaga abasha kujya hanze yaba mu bitaramo no mu bindi. 

    Amaze kwinjira mu muziki, yahise atangira kujya mu bihugu byinshi byo hanze, ubwo n’abandi nyuma ye bakaza gukurikiraho, ariko ariwe wabafunguriye inzira.

    Lolilo avuga ko aterwa agahinda no kuba ibyo yakoze mu muziki w’u Burundi no muri Afurika atabiherwa agaciro n’igihugu cye, akavuga ko bimubabaza cyane. 

    Atangaza ko ibyo yakoze byose amenyekanisha u Burundi binyuze mu muziki yamye akora, yagakwiye kubihererwa agaciro n’igihugu cye.

    Ikindi kimubabaza, avuga ko nk’umunyabigwi, yagakwiye kuba atumirwa mu bitaramo bibera mu gihugu cy’u Burundi, mu buryo bwo kumuha agaciro no kugaragaza ko hari ikintu yamariye muzika ya Burundi.

    Lolilo avuga ko benshi mu bahanzi bariho kuri iki gihe muri Afurika yaba mu Rwanda, Burundi n’abandi, ari we bakuze bafatiraho ikitegererezo (Role model), benshi bakura bumva ko bagomba kuzakora umuziki bakamera nkawe.

    Urugero atanga, ni uwitwa Double Jay. Avuga ko Jay yakuze ku ishuri rye bamwita Lolilo, bamubonamo Lolilo ndetse nawe yumva agomba kuzakora umuziki nka Lolilo.

    Yivugira ko yazamuye abahanzi benshi hano muri Afurika, barimo Diamond Platnumz, Olga, Chanelle, Big Fizzo n’abandi benshi. Avuga ko ikintu kimubabaza ari uko aba bose nta n’umwe ujya ubimwubahira ngo nibura anabimushimire ko yamufashije mu muziki we.

    Lolilo avuga ko abahanzi benshi ari we bakuze bafatiraho ikitegererezo

    Si aba gusa, kuko avuga ko n’abandi bose bakuze bamufatiraho ikitegererezo nta n’umwe ujya abimushimira. Lolilo avuga ko Diamond yamutwaye izina Simba (Intare). Yatubwiye ko bigeze guhura, yumva izina rye, hanyuma akamubaza icyo risobanuye, akamubwira ko ari (Simba) nuko Diamond kuva ubwo ahita arimushimuta.

    Avuga ko na Diamond atajya abimushimira, uretse ko gusa ko bajya baganira biri aho bisanzwe. Uyu muhanzi w’i Burundi, avuga ko ari byiza gushimira umuntu wakubereye ikitegererezo cyangwa se wagufashije (aha yabwiraga abana bakiri bato muri muzika).

    N’ubwo Lolilo amaze igihe kitari gito mu muziki, yanze kurekura kuko aracyahatana, akagendana n’ibigezweho.

    Lolilo yanze kurekura akagozi mu muziki, gusa ababazwa no kuba adashimirwa

    Lolilo yamenyekana bwa mbere mu ndirimbo yitwa “Sinzoguhemukira” yamugize icyamamare bidasanzwe, “Reka Kwica mwene wanyu”, “Bime amatwi” (yakoreye muri Holand), n’izindi nyinshi. Kuri ubu aheruka no gushyira hanze indirimbo yise “Ejo”.

    REBA IKIGANIRO LOLILO YAGIRANYE NA INYARWANDA TV YAMUSANZE I BURUNDI 

    REBA INDIRIMBO NSHYA “EJO” YA LOLILO UMWE MU BAHANZI BAKOMEYE MURI AFRIKA



    INTERVIEWER: Peacemaker Pundit – InyaRwanda.com

    VIDEO: Dieudonne Murenzi – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135144/agahinda-ka-lolilo-udahabwa-agaciro-nigihugu-cye-nabahanzi-ndundi-nkumwami-wa-muzika-video-135144.html

  • Umuramyi Brian Blessed waririmbye “Dutarame”… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023 ni bwo Bizimungu Brian [Brian Blessed] yakoze ubukwe, asezerana kubana akaramata n’umukunzi we Dinah Uwera mu muhango wabereye muri Healing Center Church i Remera. Ni umuhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa byabareye kuri Ahava River Kicukiro saa Tatu za mu gitondo.

    Brian Blessed na Dinah Uwera basezeranye imbere y’Imana nyuma y’amasaha macye basezeranye imbere y’amategeko ya Leta y’u Rwanda, mu muhango wabaye Kane tariki 05 Ukwakira 2023 mu muhango wabereye ku Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Kuwa 24 Kamena 2023 ni bwo Bizimungu Brian uzwi nka Brian Blessed yambitse impeta umukunzi we Dinah Uwera bari bamaze igihe bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga rikomeye. Ni mu birori bibereye ijisho byabereye mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi.

    Brian Blessed na Dinah Uwera ni abaramyi b’agatangaza kandi barambye mu muziki wa Gospel. Bombi bamaze imyaka irenga 15 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Umuziki wabahuje n’ibyamamare bikomeye ku Isi aho Brian yabashije guhura na Kirk Franklin, naho Dinah abasha guhura no gusangira uruhimbi na Doen Moen.

    Brian Blessed yamamaye mu ndirimbo “Dutarame” yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira. Kuva mu bwana bwe, yamye afite impano ikomeye yo kuririmba. Ni umwe mu bari bagize itsinda Hindurwa ryubatse ibigwi bikomeye muri Gospel muri za 2004, ariko riza gusenyuka. Ni itsinda ryari rigizwe na Brian Blessed, Enric Sifa, Mugabe Robert na Emma Twebaze.

    Impano ye itangaje mu kuririmba, yatumye yambuka imipaka agera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahura n’icyamamare Kirk Franklin afata nk’icyitegererezo kuri we. Yagize uruhare rukomeye mu muziki wa Niyo Bosco kuko ari we watumye akora bwa mbere kuri gitari.

    Dinah Uwera ni umuramyi w’umuhanga wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Nshuti” yamuciriye amarembo mu muziki wa Gospel. Ubuhanga bwe bwatumye ashyirwa mu baramyi bagomba gusangira ‘stage’ n’umuramyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi, Don Moen, ubwo aheruka mu Rwanda ari nabwo bwa mbere yari ahataramiye.

    Ni umuhanzikazi w’agatangaza u Rwanda rufite. Mu 2017, yabaye umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Awards Rwanda. Ntiyakunze kugaragara kenshi mu muziki kubera izindi nshingano afite, ariko iyo abonye umwanya akora ibitangaza. Ni umwe mu bagize itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri Healing Center Church i Remera.

    Bigeze guterana imitoma mu buryo bukomeye!

    Nyuma y’amasaha macye, Brian yambitse impeta Dinah, baratomoranye biratinda. Brian Blessed yaragize ati 'Rimwe na rimwe numva ari nk’inzozi, 

    ariko naje gusanga byose ari ukuri kandi ndi umunyamahirwe umwe muri iyi si nziza. Warakoze kuba uwanjye. Ndagukunda byimazeyo mu isi yanjye Dinah Uwera. Ubuzima bwanjye butangiranye nawe aka kanya, rukundo rwanjye Dinah'.

    Dinah Uwera uzwi mu ndirimbo 'Nshuti' ndetse na “Says The Lord”, nawe yananiwe kwiyumanganya, agaragaza akari ku mutima we nyuma yo kwambikwa impeta na Brian Blessed. Uyu mukobwa yavuze ko nta mpamvu yari afite yo guhakanira Brian Blessed wamusabye urukundo, na cyane ko Imana ari yo yamwemeye mbere ye.

    Yumvikanishije ko abandi basore bataravuka bityo akaba ari uwa Brian Blessed iteka ryose. Ati 'Nifuje kuguhitamo, abagahatanye nawe kuntwara ntibaravuka kandi nta mahitamo asigaye. Kukwemera ntabwo ari ukukugirira impuhwe kuko Imana yakwemeye mbere kandi nayobotse ubuyobozi bwayo gusa'.

    Yarakomje ati 'Navuze Yego ku buyobozi bwawe kandi ndagukunda Brian. Ndi umunyamugisha kwitwa Umunyamugisha. Igihe birangiye ubonye Brian, umenya ko atatinze cyangwa ngo aze kare ahubwo ni mu gihe gikwiriye (Ikinyacumi kigumaho). Uru rugendo ni urugendo rutangaje hamwe nawe'.

    REBA AMAFOTO YARANZE UBUKWE BWA BRIA BLESSED NA DINAH UWERA MU MUHANGO WO GUSABA NO GUKWA

    Bari banezerewe cyane ku munsi wabo!

    BRIAN BLESSED YAMAMAYE MU NDIRIMBO “DUTARAME”

    Brian Blessed a Dinah Uwera bakoze ubukwe bw’agatangaza

    Bombi basanzwe ari abaramyi bakomeye mu muziki wa Gospel

    Ubwo Brian Blessed yari amaze kwambika impeta Dinah Uwera

    Biyemeje kubana mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’Imana

    Brian Blessed na Dinah Uwera biyongereye mu ma couple y’abaramyi b’agatangaza

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI Y’UBU BUKWE

    AMAFOTO (DOT): Ngabo Serge – InyaRwanda.com 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135181/umuramyi-brian-blessed-waririmbye-dutarame-yarushinze-na-dinah-uwera-mu-birori-biryoheye-i-135181.html