Author: webrwanda

  • Top 5 yindirimbo zasohotse muri iki cyumweru… – #rwanda #RwOT

    Kimwe no mu byumweru bike byabanje, no muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo abahanzi nyarwanda bakoze mu nganzo maze bashyira hanze indirimbo nshya, zengetse kandi zinogeye amatwi.

    Muri izo ndirimbo, InyaRwanda yaguhitiyemo zimwe muri zo zishobora kugufasha kwinjira muri weekend neza, cyane ko benshi baba bakeneye kumva no kureba umuziki nka kimwe mu bibafasha kuruhuka no gukira amavunane y'akazi baba bamaranye icyumweru cyose.

    Muri izo ndirimbo harimo:

    1.     Enough ya Kenny Sol

    “>

    Enough, ni indirimbo nshya y'urukundo y'umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda, Kenny Sol. Iyi ndirimbo yatunganijwe na Producer Niz Beat, ni imwe mu zigize EP y'uyu muhanzi yise 'Stronger Than Before.'

    2.     Agasinye ya Ariel Wayz

    “>

    Iyi ndirimbo nshya ya Ariel Wayz, umunyarwandakazi umaze kwigarurira imitima y'abatari bake, nayo ni indirimbo y'urukundo imaze amasaha macye igiye hanze. 

    Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yatunganijwe na Producer Prince Kiiz, mu gihe amashusho yayobowe na Serge Girishya. Agasinye, ni imwe mu ndirimbo eshatu Ariel yavuze ko atuye abafana be. Izindi ndirimbo ebyiri atarashyirira hanze amashusho harimo Best In Me ndetse na Need You/Barabizi.

    3.     Vis à vis ya Yago

    “>

    Indirimbo 'Vis à vis' y'umuhanzi Yago itaramara umunsi igeze hanze, mu buryo bw'amajwi yatunganijwe na Nessim Pan Production, naho mu buryo bw'amashusho iyoborwa na John Elarts. Ni indirimbo y'urukundo, ije ikurikira iyitwa 'My Love' amaze ukwezi kumwe ashyize hanze.

    4.     Nitaamini ya Israel Mbonyi

    “>

    Nyuma y'uko ashyize hanze indirimbo yo mu rurimi rw'igiswahili 'Nina Siri' igakundwa cyane ndetse igaca uduhigo hirya no hino ku isi, uyu musore yamaze gushyira hanze indi yise 'Nitaamini' nayo iri mu Kiswahili. Mu minsi itatu gusa imaze hanze, iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 644 kuri Youtube.

    5.      Mugo ya Zeotrap

    “>

    Mugo, ni indirimbo y'umusore ukomeje kwigarurira igikundiro cy'abanyarwanda, Zeotrap. Iyi ndirimbo, ikubiyemo ubutumwa bugenewe cyane cyane urubyiruko, aho rusabwa kwirinda kuyoborwa n'ikintu icyo aricyo cyose, haba inzoga, kwirukira ubwamamare, irari n'ibindi. Mugo, yatunganijwe na JUNI quickly, iyoborwa na Nyirishusho afatanije na Zeotrap.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136381/top-5-yindirimbo-zasohotse-muri-iki-cyumweru-zagufasha-kuryoherwa-na-weekend-136381.html

  • Yves Hendrickx na Thierry Musabyimana bakina i Burayi bategerejwe mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe ya Raciny White Daring Molenbeek mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Yves Hendrickx Mutamuliza ategerejwe mu Rwanda ku munsi w’ejo ku Cyumweru aho azaba yitabiriye ubutumire bw’Amavubi.

    Nk’uko twabigarutseho ko hari abakinnyi batahamagawe muri 30 b’ikipe y’igihugu Amavubi bazakina na Zimbabwe na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 bagomba kwiyongeramo, Yves ni umwe muri bo.

    Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira ndetse akaba ashobora no gukina mu mutima w’ubwugarizi, azagera mu Rwanda ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023.

    Yves Hendrickx akaba avugaka kuri se w’umunyarwanda ndetse na nyina w’umubiligi.

    Si we gusa amakuru Ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko na Thierry Musabyimana ukinira abatarengeje imyaka 19 ba Le Havre mu Bufaransa na we yemeye gukinira Amavubi.

    Uyu mukinnyi akaba yaramaze kohererezwa ubutumire ndetse n’itike aho nta gihindutse azagera mu Rwanda ku wa Mbere.

    Thierry Musabyimana w’imyaka 18 akaba yaravukiye mu Bufaransa ku babyeyi babiri bombi b’abanyarwanda.

    Aba baje biyongera ku munyezamu wa Royal Union Saint-Gilloise, Maxime Wenssens na we wamaze gutumizwaho n’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Muri iri jonjora, Amavubi azakina na Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo ndetse na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, ni imikino yose izabera mu Rwanda.

    Yves Hendrickx wa RWD Molenbeek mu Bubiligi

    Thierry Musabyimana wa Le Havre U19

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yves-hendrickx-na-thierry-musabyimana-bakina-i-burayi-bategerejwe-mu-mavubi

  • Congo yazanye Drones zihambaye hafi y'umupaka w'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyazanye Drone z'intambara hafi y'umupaka ugihuza n'u Rwanda mu gihe imirwano igihuza na M23 ikomeje gukara.

    Inkuru itangazwa na Jeune AFRIQUE yemeza ko izi drone zakuwe i Kinshasa zigezwa ahitwa Kavumu ndetse ngo ingano za FARDC zari zitengeje igihe kirekire.

    Ni Drone zo mu bwoko bwa CH-4B zo muri Sosiyete y'Abashinwa [ .China Aerospace Science and Technology Corporation (CASC) ], izi Drone zifite ikoranabuhanga ryo gukora ubutasi no kugaba ibitero ku ntera iri hagati y'ibirometero 3500 na 5000.

    Amakuru avuga ko mu ntangiriro z'uyu mwaka FARDC yakiriye Drone 9 zivuye muri Sosiyete ya CASC.Amakuru avuga ko kandi komande ya mbere yazo yakozwe ku bwa lieutenant général Franck Ntumba.

     

    The post Congo yazanye Drones zihambaye hafi y'umupaka w'u Rwanda appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/congo-yazanye-drones-zihambaye-hafi-yumupaka-wu-rwanda/

  • Umutoza wa APR FC yavuze ku byo kuba yifuzwa na Simba SC yo muri Tanzania – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Dr Adel Zrane yemeje ko yifujwe na Simba SC yo muri Tanzania ngo abe yayisubiramo ariko we akaba ari umukozi wa APR FC kandi wishimye.

    Nyuma y'uko ku wa Kabiri w'iki cyumweru Simba SC yirukanye umutoza mukuru Robertinho na Hategekimana Corneille wari ushinzwe kongerera abakinnyi b'iyi kipe imbaraga, haje amakuru ko iyi kipe yatekereje ku kuba yagarura Dr Zrane Adel ubu uri muri APR FC.

    Dr Adel Zrane ukomoka muri Tunisia, aganira n'ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yemeje ko aya makuru ari yo, hari imbaraga zakoreshejwe ngo babe bamugarurayo.

    Ati 'Ni byo bamwe mu banyamakuru ba Simba SC bagerageje gusunika ngo mbe nagaruka muri iyi kipe, ni byo rwose byarakozwe.'

    Abajijwe niba hari umuyobozi wa Simba SC bavuganye, yavuze ko hari amakuru atajya mu itangazamakuru ariko we ari umukozi wa APR FC kandi yishimye.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ku-byo-kuba-yifuzwa-na-simba-sc-yo-muri-tanzania/

  • Baje bambaye nkabatashye ubukwe: Ikipe ya Zimbabwe yitegura kwesurana n’Amavubi yageze i Kigali -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Baje bambaye nkabatashye ubukwe: Ikipe ya Zimbabwe yitegura kwesurana n'Amavubi yageze i Kigali mu Rwanda.

    Ikipe y'igihugu ya Zimbabwe abakunzi bayo bita 'The Warriors' yaraye igeze i Kigali mu Rwanda aho yitegura gucakirana n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi mu mukino ubanza wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/agezweho-muri-siporo-ikipe-ya-zimbabwe-yitegura-kwesurana-namavubi-yageze-i-kigali-amafoto/

  • Amakuru agezweho: Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe ikunze kuyizirikaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho: Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti n'ikipe ikunze kuyizirikaho.

    Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga z'iyi kipe bumaze gutangaza ko mukanya ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti n'ikipe y'Intare FC ifatwa nka murumuna w'iyi kipe.

    Uyu mukino ugiye guhuza APR FC n'Intare FC urabera ku kibuga cy'Ikirenga Stadium ikipe ya APR FC isanzwe ikoreraho imyitozo.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-ikipe-ya-apr-fc-igiye-gukina-umukino-wa-gishuti-nikipe-ikunze-kuyizirikaho/

  • Inkuru y’inshamugongo itashye mu mitima y’abanyarwanda nyuma yo kumva ko ikirombe cyagwiriye abantu 6, batatu babonwa bapfuye abandi bakaba bari gushakishwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza  ikirombe cyagwiriye abantu 6.

    Ni ikirombe cya Wolfram mining company cyagwiriye abantu batandatu.

    Abantu batatu bakuwemo bapfuye abandi batatu ibikorwa byo kubashakisha birakomeje.

    Source : https://yegob.rw/ikirombe-cyagwiriye-abantu-6-batatu-babonwa-bapfuye-abandi-bari-gushakishwa/

  • Kano kanya, imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange ya Different yari igeze Gatsibo igonze igare na Moto biba uburere [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka GATSIBO ahazwi nka  NGARAMA habereye impanuka ikomeye cyane y'imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Amakuru atugeraho nonaha ni uko imodoka ya DIFFERENT ikoze impanuka ikomeye igeze Ngarama.

    Amakuru y'ibanze ni uko iyi modoka yagonze moto n'igare birangirika cyane.

    Ibindi kuri iyi nkuru turacyari kubikurikirana.

    Source : https://yegob.rw/kano-kanya-imodoka-itwara-abantu-mu-buryo-bwa-rusange-ya-different-yari-igeze-gatsibo-igonze-igare-na-moto-biba-uburere-amafoto/

  • Bigire ibanga ! Niba ushaka kugera ku ntsinzi yawe ni ngombwa ko ibi bintu 4 ubigira ibanga, Nta muntu n'umwe ugomba kubimenya #rwanda #RwOT

    Intsinzi ni ikintu kiza mu buzima bwawe bwanjye mbese buri muntu buri minsi arabyuka akabyuka afite inzozi zo kuzagera ku nsinzi mu buzima bwe.

     

    Insinzi yawe rero igira urufunguzo Kandi urwo rufunguzo ni wowe urubika mu gihe cyose witeguye kurukoresha ntakabuza ugera ku nsinzi yawe. Icyakora inzobere zivuga ko urwo rufunguzo rugizwe n'ibintu 4, Kandi ibyo bintu Nta wundi muntu ikwiye kubimenya kuko arirwo rufunguzo rwawe ruzakugeza ku nsinzi.

     

    Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku bintu udakwiye gusangiza abandi.Dore ibintu 4 ikwiye kugira ibanga mu rugendo rwawe rwo kugera ku nsinzi;

     

    1.Intumbero ndetse n'intego zawe : Mu buzima umuntu wese agira intego, byabintu wifuza gukora byabintu wifuza kugeraho rero ni ngombwa ko ugira ibanga ibyo bintu ku buryo nawundi ukwiye kumenya icyo ushaka kugeraho kuko iyo ubivuze ni hahandi abantu batangira kwivanga mu rugendo rwawe arinabwo baguca intege.

     

    2.Imitungo yawe: Si ngombwa ko abantu bamenya imitungo yawe mbese ngo bamenye ngo winjiza angahe, kubera ko mu gihe ubivuze ushobora gutera ishyari abandi bityo bigatuma urugendo rwawe rugana ku nsinzi rukuvuna ugahura nibisitaza bituruka ku ishyari.

     

    3.Intege nke zawe: Zirikana ko mu buzima bwawe Nta muntu ubaho utagira intege nke ze, rero Niba umaze kumenya ahantu ufite intege nke hagire ibanga kuko bashobora kwifashisha intege nke zawe mukukurwanya bityo bikakugora kugera ku ntego zawe wihaye mu buzima bwawe.

    4.Udushya: Hari igihe usanze mu buzima busanzwe uri wa muntu ugira udushya cyane, rero ni ngombwa ko utwo dushya utadusangiza abo ubonye Bose kuko bashobora kukwibira ibitecyerezo rero bigire ibanga.Insinzi burigihe uzana nibitambo rero ibi bintu bigire ibanga.

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    Source: News Hub Creator

    The post Bigire ibanga ! Niba ushaka kugera ku ntsinzi yawe ni ngombwa ko ibi bintu 4 ubigira ibanga, Nta muntu n'umwe ugomba kubimenya appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bigire-ibanga-niba-ushaka-kugera-ku-ntsinzi-yawe-ni-ngombwa-ko-ibi-bintu-4-ubigira-ibanga-nta-muntu-numwe-ugomba-kubimenya/

  • Rayon Sports irateganya kurekura abakinnyi batari munsi ya 5 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports mu rwego rwo kwiyubaka muri Mutarama 2024, irimo kureba uburyo hari abakinnyi yasezerera aho bivugwa ko bagera muri batanu.

    Ni ikipe yiyubatse mbere y’umwaka w’imikino 2023-24, aho yaguze abakinnyi benshi ariko biganjemo abanyamahanga.

    Ntabwo yanyuzwe n’umusaruro wa bo ari na yo mpamvu muri Mutarama 2024 igomba gusubira ku isoko mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24.

    Kujya ku isoko izabikora ariko na none yamaze gufata umwanzuro ko hari abakinnyi igomba gutandukana na bo mu rwego rwo kugira ngo yongeremo abandi.

    Ku isonga hari rutahizamu w’umugande, Musa Esenu uzaba usoje amasezerano ye muri Rayon Sports, amakuru avuga ko ubuyobozi budakozwa ibyo kumwongerera amasezerano agomba gusohoka muri iyi kipe.

    Amakuru kandi ikinyamakuru ISIMBI gifite ni uko iyi kipe yemeye ubusabe bwa Youssef Rharb wifuza gutandukana na Rayon Sports kubera ko atabona umwanya wo gukina.

    Uyu munya-Maroc yagarutse muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023 ayisinyira umwaka umwe, Youssef uzaba asigaje amezi 6 ntabwo yashimye kubera kubura umwanya wo gukina bituma agirana ibibazo bya hato na hato n’abatoza, yasabye kugenda ndetse baranabimwemereye.

    Undi mukinnyi ugomba gusohoka muri Rayon Sports ni umunya-Sudani, Eid Mugadam Abakar Mugadam, ntabwo urwego rwe rwashimwe n’ubuyobozi bw’ikipe kongeraho ko n’umutoza wamuzanye, Yamen Zelfani yagiye kandi n’ubundi yaraje ubuyobozi butamwifuza, ubu bari mu biganiro na we ku buryo muri Mutarama azatandukana na Rayon Sports.

    Bavakure Ndekwe Felix uzaba asigaje amasezerano y’amezi 6, ni undi mukinnyi ubuyobozi bwa Rayon Sports bubona ugomba gutanga umwanya hakagira abinjira. Ndekwe winjiye muri Rayon Sports 2022 avuye muri AS Kigali ari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe ishaka kurekura muri Mutarama.

    Umunyezamu Hategekimana Bonheur, bigendanye n’imyitwarire ye ubuyobozi bunenga cyane, na we yatekerejweho kuba yarekurwa muri Mutarama 2024, icyo gihe na we azaba asigaje amezi 6 ku masezerano ye.

    Musa Esenu azaba asoje amasezerano

    Umunyezamu Hategekimana Bonheur ari mu bo ikipe yifuza kurekura

    Youssef Rharb yasabye gutandukana na Rayon Sports

    Eid Mugadam Abakar Mugadam ntabwo yahiriwe muri Rayon Sports

    Ndekwe Felix

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-irateganya-kurekura-abakinnyi-batari-munsi-ya-5-amafoto