Author: webrwanda

  • Baravuzwe karahava! Couple 10 zibyamamare zi… – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka, ni nk'ihame ko haba hari ama couple runaka y'ibyamamare aba yarakanyujije abifashijwemo n'udushya twihariye tuba twarayaranze, bikarangira uko kuvugwa cyane bizamuye urwego rwabo rw'ubwamamare, ari nako birushaho gususurutsa uruganda rw'imyidagaduro.

    N'uyu mwaka ni uko byagenze, kuko hari 'couples' z'ibyamamare zahize izindi mu kuvugwa cyane. Uyu munsi, Inyarwanda yaguhitiyemo 10 muri zo zihariye uruganda rw'imyidgaduro, haba mu bitangazamakuru ndetse n'ibinyamakuru byibanda cyane ku bigezweho mu myidagaduro.

    1.     Miss Iradukunda Elsa na Ishimwe Dieudonné


    Couple ya Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid ndetse na Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2017, ni imwe mu ma couple y'ibyamamare yavuzwe cyane muri uyu mwaka 2023. Ahanini, iyi couple yagarutsweho cyane bitewe n'inkuru y'urukundo rwabo yihariye.

    Nyuma y'uko Prince Kid afunzwe akurikiranweho ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yari amaze igihe ategura, Miss Elsa yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yemeraga gufungwa azira kubangamira iperereza, ubwo yageragezaga kurwanira ishyaka umukunzi we.

    Muri uyu mwaka bagarutsweho cyane, igihe Prince Kid yafungurwaga ubundi bagahita binjira muri gahunda z'ubukwe, ikintu cyanyuze imitima ya benshi. Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga, ku ya 31 Kanama 2023. Uyu muhango, wakurikiye uwo guhana isezerano ryo kubana akaramata imbere y'amategeko ku wa 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo. Ni mu gihe tariki ya 1 Nzeri 2023, aba bombi basezeranye imbere y'Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church bagasezeranywa na Rev. Pst Alain Numa, maze abitabiriye ibyo birori bakakirirwa mu Intare Conference i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

    Nubwo kugeza magingo aya  intambara z'iyi couple zitaragera ku musozo, ariko yanditse amateka akomeye, ikora ubukwe bwiza bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye ndetse burangwa n'umunezero wo ku rwego rwo hejuru, ibyatumye abanyarwanda benshi barushaho kubashyigikira cyane.

    2.     The Ben na Uwicyeza Pamella


    Mugisha Benjamin [The Ben] na Miss Uwicyeza Pamella, ni couple ikunzwe cyane mu Rwanda no mu Burundi, yagarutsweho cyane muri uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo. Muri uyu mwaka, The Ben na Pamella bakoze uko bashoboye bereka abanyarwanda ko bakundana urw'ukuri haba mu mitoma bateranye ku mbuga nkoranyambaga, kugaragara mu ruhame agatoki katava ku kandi n'ibindi byinshi.

    Nubwo asanzwe amushyigikira mu kazi ke k'ubuhanzi, muri uyu mwaka Pamela aherekeza The Ben mu gitaramo yakoreye i Burundi, nibwo yakoze ku mitima ya benshi, bikarangira avuyeyo yigaruriye imitima y'abarundi.

    Kimwe mu bindi bintu byarumye bavugwa cyane mu myidagaduro, ni imodoka ihenze cyane ya Ranger Rover The Ben yahaye umukunzi we mbere y'uko berekeza i Burundi.

    Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella. Mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Pamella amusaba kuzamubera umugore undi na we yemera atajuyaje. Ku ya 31 Kanama 2022, nibwo aba bombi basezeranye kubana akaramata mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Ikiri kugarukwaho ubu, ni ubukwe bwabo bubura iminsi mike ngo bube. Icyatumye bugarukwaho cyane, ni urubuga rwashyizweho rw'abashaka gutwerera ibi byamamare, ndetse n'igisabwa kugira ngo uwifuza kubutaha azabutahe nta nkomyi.

    Ubukwe bwa The Ben na Miss Pamella buzabera muri Kigali Convention Center ku itariki 23 Ukuboza 2023, nyuma y'ibirori byo gusaba no gukwa bizaba ku ya 15 Ukuboza 2023, mu Busitani bwo hafi ya Intare Arena.

    3.     Zari Hassan na Shakib Lutaaya


    Urukundo rwa Zarina (Zari) Hassan n'umukunzi we, Shakib Lutaaya ni urukundo rwagarutsweho cyane muri uyu mwaka, nubwo mu by'ukuri rwatangiye muri Gicurasi 2022. Impamvu nyamukuru ituma aba bombi bagarukwaho mu myidagaduro ni ikinyuranyo kinini k'imyaka iri hagati yabo, aho Zari Hassan agajeje imyaka 43, mu gihe umukunzi we Shakib afite imyaka 31 y'amavuko.

    Mu ibanga rikomeye cyane, mu ntangiro z'Ukwakira 2023 nibwo Zari na Shakib basezeranye imbere y'Imana mu birori byabereye muri Afurika y'Epfo, nyuma y'amezi atanu Shakib yambitse impeta uyu mubyeyi w'abana batanu.

    Muri aba bana batanu ba Zari, harimo batatu yabyaranye n'uwahoze ari umugabo we, Ivan Semwanga bashyingiranwe mu 2011 bagatandukana mu 2013, ndetse na babiri yabyaranye na Diamond Platnumz bamaranye imyaka ine bakaza gutandukana ku wa 14 Gashyantare 2018.

    Mbere y'uko Zari ahura na Shakib Cham Lutaaya uyu mubyeyi yakundanye by'igihe gito n'abasore bakiri bato batandukanye barimo, King Bae, Dark Stallion, GK Choppa na Williams Bugembe (Boss Mutoto).

    Uru rukundo, ruri mu zagarutsweho cyane, benshi bibaza niba koko uyu musore akunda Zari cyangwa amukurikiranyeho amafaranga, nk'uko bisigaye bigenda muri iyi minsi. Kugeza ubu, iyi couple ikomeje kugaragaza ko imeranye neza, bifashishije amafoto bakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

    4.     Kanye West na Bianca Censori


    Nyuma y'igihe gito atandukanye n'uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian, Kanye West [Ye] yahise asezerana mu ibanga rikomeye n'umukunzi we mushya, Bianca Censori. Uyu muraperi n'uyu munyamideli basezeraniye muri Calfornia ku ya 20 Nzeri 2023.

    Aba bombi bakunze kugarukwaho mu itangazamakuru bitewe n'imyitwarire yabo idasanzwe mu ruhame cyane cyane imyambarire yabo, aho uyu munyamideri yakunze kugaragara yambaye imyambaro igaragaza ibice hafi ya byose by'umubiri we.

    5.     Taylor Swift na Travis Kelce


    Umuhanzikazi Taylor Swift w'imyaka 33 n'umukinnyi wa filime, Travis Kelce bihariye igice kinini cy'imyidagaduro muri uyu mwaka, n'ubwo batigeze bahamya ko bakundana bya nyabyo.

    Ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi! Couple ya Taylor Swift na Travis Kelce yatangiye kuvugwa cyane nyuma y'uko uyu muhanzikazi agaragaye kuri stade yagiye gufana Kelce ndetse bikagaragara ko yanezerewe cyane. Ibi, byaje gukomeza kuko hari nyuma yanagaragaye yishimanye na nyina wa Travis, bashimangira ko aribo bafana bakuru be.

    Taylor na Travis bakunze gushyira abantu mu rujijo, ariko ibimenyetso bikivugira. Hari aho baherutse kugaragara basomana, ubundi bakaba barebana akana ko mu jisho, bagafatwa amafoto basohokanye rwihishwa n'ibindi byinshi.

    6.     Kourtney Kardashian na Travis Barker


    Umucuranzi w'ingoma mu itsinda rya Blink-182, Travis Barker n'umunyamideri Kourtney Kardashian barushinze tariki 15 Gicurasi 2022, mu birori byabereye mu Mujyi wa Santa Barbara muri California. Aba bakunze kuvugwa cyane muri uyu mwaka, nyuma y'uko Kourtney asamye agatangira guhura n'ibibazo bitandukanye byanatumaga Travis yica akazi akihutira kubanza kwita ku mugore we.

    Aba bombi baherutse kwibaruka imfura yabo, nubwo bombi basanzwe bafite abana babyaranye n'abo bahoze babana nyuma bakaza gutandukana.

    7.     Davido na Chioma


    David Adedeji Adeleke [Davido] n'umugore we Chioma Avril Rowland, ni couple iherutse kugarukwaho cyane mu myidagaduro muri uyu mwaka. Ibi byabaye cyane byuma y'uko aba bombi bibarutse impanga mu Ukwakira 2023.

    Nyuma yo gupfusha umwana wabo w'imfura w'umuhungu, Ifeanyi w'imyaka itatu warohamye mu bwogero bwo hanze (piscine) mu Ukwakira kwa 2022, Imana yashumbushije uyu muryango impanga z'umuhungu n'umukobwa, bizamura amarangamutima mu mitima ya benshi bahamya ko ari igitangaza cy'Imana.

    Davido na Chioma batangiye gukundana mu 2013 ubwo bigaga muri kaminuza, maze umubano wabo bawushyira ku mugaragaro mu 2015, ariko muri 2017 bongera kuwushyira mu ibanga kugeza mu Ukwakira 2019, ubwo Chioma yabyariraga Davido umwana w'umuhungu waje no kwitaba Imana.

    8.     Cardi B na Offset


    Couple y'abaraperi ya Cardi B n'umugabo we Kiari Kendrell Cephus [Offset], ni imwe muri 'couples' z'ibyamamare zikunze kugarukwaho mu itangazamakuru bitewe n'uburyo bakundana, kandi bakagaragaza ko bashyigikiranye mu kazi kabo bahuriyemo.

    Muri uyu mwaka, nibwo Offset yagiye ku mbuga nkoranyambaga maze agashinja Cardi B kumuca inyuma, ariko nyuma uyu muraperikazi aza kwihanangiriza umugabo we kumushinja ibyo adahagazeho.

    Nyuma y'igihe gito, aba bombi bongeye kugaragaza ko bameranye neza, ndetse Offset akorera isabukuru idasanzwe umugore we ubwo yizihizaga isabukuru ye y'amavuko y'imyaka 31. Muri uyu mwaka kandi, ni nabwo bashyize hanze indirimbo yabo bakoranye bise 'Jealously.'

    9.     Jada Pinkett Smith na Will Smith


    Iyi couple iri mu zagarutsweho cyane muri uyu mwaka, nyuma y'uko umukinnyi wa filime, Jada Smith agarutse ku mubano we n'umugabo we, Will Smith. Jada Smith yahishuye ko we n'umugabo we bamaze imyaka irindwi batabana neza, mu gitabo aherutse gushyira hanze yise 'Worthy,' ariko nyuma aza gutangaza ko nta gahunda ya gatanya ihari kuko bo ubwabo bari kwiyubakira umubano mushya hagati yabo.

    Nyuma y'ibyo byose, benshi mu byamamare n'abakurikiranira hafi imyidagaduro, banenze cyane uyu mugore bamushinja kumena amabanga y'urugo.

    10.    Miss Muyango na Kimenyi Yves


    Uwase Muyango witabiriye Miss Rwanda 2019, ndetse akegukana n'ikamba rya Nyampinga uberwa n'amafoto, n'umukunzi we Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu w'ikipe ya AS Kigali, bari mu bakomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga mu mpera z'uyu mwaka.

    Kuri ubu, aba bombi bamaze gushyira hanze integuza y'ubukwe bwabo igaragaza ko bazakora ubukwe ku wa 6 Mutarama 2024 n'ubwo nta bindi bisobanuro byinshi bongeyeho. Kimenyi na Muyango, basanzwe babana ndetse bafitanye umwana w'umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.

    Bagiye kurushinga, mu gihe ku wa 28 Gashyantare 2021, Kimenyi yari yambitse impeta y'urukundo Muyango amusaba ko yazamubera umugore. Mu itangazamakuru, aba bombi bakunze kubanzwa niba bazigera bakora ubukwe cyanwa niba barahisemo kubireka ariko bakabica ku ruhande.

    Hasohotse integuza y'ubukwe bwabo nyuma y'igihe gito Kimenyi agize imvune ikomeye yakuye mu mukino As Kigali yahuriyemo na Musanze FC, ariko aherutse gutangaza ko ubu yumva ameze neza.

    Urukundo rw'aba bombi rwatangiye gukura mu 2019 ari nabwo byamenyekanye ko bakundana.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136460/baravuzwe-karahava-couple-10-zibyamamare-zihariye-imyidagaduro-muri-2023-136460.html

  • Petros Koukouras wari umutoza wa Kiyovu Sport… – #rwanda #RwOT

    Amakuru yageze ku InyaRwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo ni uko uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano ze.

    Uyu mutoza yaretse akazi ko gutoza Kiyovu Sports kubera amikoro macye, byatumaga atabasha kuba muri Kigali nk’uko bikwiye.

    Kuri ubu uyu mutoza ategereje amafaranga aberewemo n’iyi kipe yo ku Mumena ubundi agatangira gahunda nshya. 

    Petros yari amaze iminsi atakamba avuga ko ubuyobozi butari kwita ku ikipe ndetse hari abakinnyi abona mu myitozo bikamutungura kubera ubuzima babayemo

    Petros Koukouras yageze muri Kiyovu Sports tariki 13 Kamena uyu mwaka, aho yari aguzwe na Mvukiyehe Juvenal wayoboraga iyi kipe ariko akaba aherutse gutandukana nayo, byayiteye kugwa mu kibazo cy’ubukene.

    Kiyovu Sports imaze iminsi ivugwamo ikibazo cy’ubukene aho kuri ubu iri gusatira amezi atatu itarahemba abakinnyi bayo.

    Ikindi wamenya ni uko imyitozo ya Kiyovu Sports yo kuri uyu wa Mbere yarimo abakinnyi batarenga 10 kandi nabwo abenshi batabanza mu kibuga.

    Birashoboka ko harimo abakinnyi bigumuye, ndetse iyi myitozo yakoreshejwe n’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi. 

    Gusa n’ubwo Petros Koukouras yahagaritse imirimo yo gutoza Kiyovu Sports, ntabwo ayisize ku mwanya mubi, kuko iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 15.

    Uyu mutoza yakoze akazi gakomeye mu kwezi k’Ukwakira, aho mu mikino 5 yatoje yatsinzemo imikino 3 aganya 1 atsindwa 1.

    Petros Koukouras abaye umutoza wa kane utandukanye n’ikipe muri uyu mwaka w’imikino mu cyiciro cya mbere 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136480/petros-koukouras-wari-umutoza-wa-kiyovu-sports-yasezeye-kuri-iyi-mirimo-136480.html

  • Haringingo Francis mu muryango winjira muri Bugesera FC #rwanda #RwOT

    Umutoza w’umurundi watoje amakipe atandukanye mu Rwanda, Haringingo Francis ari mu muryango winjira muri Bugesera FC gusimbura Eric Nshimiyimana uri mu mazi abira.

    Eric Nshimiyimana winjiye muri Bugesera FC mu mwaka ushize w’imikino, ntabwo yagize intangiriro nziza za shampiyona ya 2023-24 aho ubu iyi kipe ari yo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 9 mu mikino 10 (yatsinzemo 2 anganya 3 atsindwa 5).

    Mu cyumweru gishize ni bwo habaye inama ya Komite Nyobozi ya Bugesera FC yiga ku gituma ikipe ikomeje kubura amanota no kuhazaza h’umutoza Eric Nshimiyimana.

    Amakuru avuga ko iyi komite yanatekereje kwicarana na Eric Nshimiyimana bagasesa amasezerano hakaba hazanwa undi mushya.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu gihe uyu mutoza yagenda, Bugesera FC ishobora guhita imusimbuza Haringingo Francis cyane ko na we yemereye iyi kipe ko ahari kandi nta kibazo afite cyo kuba yayitoza.

    Haringingo Francis yatoje amakipe nka Mukura VS, Kiyovu Sports, Rayon Sports na Police FC.

    Haringingo Francis mu muryango winjira muri Bugesera FC

    Eric Nshimiyimana bisa n’aho byanze muri Bugesera FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haringingo-francis-mu-muryango-winjira-muri-bugesera-fc

  • Menya ibirungo bikwiye kubafasha gushimishanya mu buriri kuri mwe mwashakanye #rwanda #RwOT

    Umugore n'umugabo bashakanye burya nabo Hari ibintu bacyenera mu buzima cyangwa mu gihe bari mu buriri.Inzobere zivuga ko burya hari ibintu by'ingenzi cyangwa ibirungo ukwiye kuzana mu buriri bityo mwembi mukaryoherwa nibyo muri gukora. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yizewe.

    Dore ibirungo ukwiye kuzana mu buriri bikabafasha kwishimana;

    1.Kuganira: Hagati yanyu mwe mwashakanye ni ngombwa ko muzana ibiganiro byiza mu buriri. Cyahe abagore bakunda umugabo ubabwira utugambo twiza mu buriri rero wowe mugabo nubwira umugore wawe amagambo meza muri mu buriri bizatuma ibikorwa muzakorera mu buriri bibaryohera mwe mwembi.

    2.Uburiri bwiza: Ni ngombwa ko umugore n'umugabo mugira uburiri bwiza igitanda kiza matera nziza nabyo byongera ibyishimo hagati yanyu mu gihe muri gutera akabariro.

    3.Gusasa: Mugore zirikana ko usasa neza aho wowe n'umugabo wawe murara, mu gihe mwinjiyemo umugabo wawe azakorwa ku mutima n'uburyo wasashe bityo mwembi mukomeze kwishimana mu gikorwa gikurikira.

    4.Amatara cg urumuri:Urumuri cyangwa amatara Ari mu cyumba cyanyu nabyo bishobora kongera ibyishimo n'umunezero mu buriri, Hari amatara meza yagenewe gushyirwa mu byumba nayo ni ngombwa mu cyumba cyanyu mu buryo bwo kongera ibyishimo.

    5.Imiziki: Utuziki cyangwa uturirimbo dutuje tumwe tugukora ahantu natwo burya ni igisubizo mu kongera ibyishimo n'umunezero mu buriri hagati y'umugore n'umugabo bashakanye.

     

    6.Amavuta: Hari amavuta menshi yabugenewe akoreshwa mu gushimishanya mu buriri hagati y'umugore n'umugabo bashakanye cyangwa ugakoresha amavuta akoreshwa muri massage ukorera massage umugabo cg umugore wawe, ibyo nabyo byongera ibyishimo n'umunezero mu buriri.

    7.Care: Umugabo wese akunda guhabwa care akazihabwa n'umugore we cyane mu gihe bari binyine mu buri, ibyo nabyo byongera ibyishimo n'umunezero mu buriri mu kuryamana hagati yanyu nkabashakanye.

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    Source: News Hub Creator

    The post Menya ibirungo bikwiye kubafasha gushimishanya mu buriri kuri mwe mwashakanye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-ibirungo-bikwiye-kubafasha-gushimishanya-mu-buriri-kuri-mwe-mwashakanye/

  • Kiyovu sport ubu nta mutoza ifite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Petros koukouras wari umutoza wa Kiyovu Sports yamaze gutandukana n'iyi kipe kubera amikoro make ari kuyibarizwamo.

    Ayisize ku mwanya wa 5 n'amanota 15 mu mikino 10 ya shampiyona iyi kipe imaze gukina.

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sport-ubu-nta-mutoza-ifite/

  • Amafaranga yatanzwe n'abagiraneza yo gufasha Mr Ibu kumuca akaguru imiryango iri kuyarwaniramo #rwanda #RwOT

    Amakuru y'uko Mr Ibu yaciwe akaguru ke , yababaje benshi by'umwihariko abakinnyi ba Filime ndetse n'ibyamamare bitandukanye muri Nigeria no ku Isi muri rusange.

     

    Nyuma y'aho uyu mukinnyi wa filime atabarijwe , abatari bake batanze amafaranga yo kumufasha ndetse no gushyigikira umuryango we.Kuri ubu aya mafaranga yatangiye guteza imihari hagati y'umuhungu we wa kabiri , mushiki we n'umugore wa Ibu.

     

    Uyu muhungu wa Mr Ibu witwa Daniel Okafor , yahakanye amakuru yatangajwe na nyina wabo y'uko umukobwa Mr Ibu yareze witwa Jasmine ariwe urimo kugenga aya mafaranga ari kuri konti ya Mr Ibu, yagenewe kumufasha kwivuza mu gihe yari agiye gucibwa akaguru.

     

    Aganira na Punch Newspaper dukesha iyi nkuru, umuhungu wa kabiri wa Mr Ibu , Daniel yamaganiye kure ibyatangajwe na mukase witwa Stella, wahamanyije nawe avuga ko ariwe ufite ububasha bwose ku mafaranga yatanzwe yo gufasha se.Uyu musore yavuze ko ari we uyoboye amafaranga yatanzwe ari kuri konti ye se.

     

    Uyu musore yavuze ko atari ukuyobora amafaranga ya se gusa , ahubwo ashimangira ko ari nawe urimo kwita kuri se [Ni we umuri iruhande] agaragaza ko Stella ari nyina wabo ko nyina umubyara we adahari.

     

    Yagize ati:'Amazina yanjye nitwa Daniel Okafor , ndi umuhungu wa John Okafor wa kabiri.Rero nagirango mbabwire ko ntakuri kuri mu byo Stella Marris yashyize kumbuga nkoranyambaga. Jasmine , ntabwo afite uburenganzira bwo gukoresha iriya konti, ni njye ufite ububasha bwose, njye wemerewe gusinya kuri iriya konti, kandi ninjye uri iruhande rwa papa.Ubu mama wanjye ntawuhari'.

     

    Ibi bivuzwe nyuma y'aho ku munsi wo ku cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023, aribwo Stella Marris , yavuze ko umukobwa wa Mr Ibu yashatse kumwirukana kuri iyo konti ashaka kuyifunga.Stella yavuze ko ngo Jasmine warezwe na Mr Ibu , yari yarambiwe kuyikoresha, gusa Daniel we akemeza ko muri bose nta numwe ufite ubushobozi bwo kuyinjiramo uretse we.

     

    Mu marira menshi uyu mugore yagize ati:'Ntabwo mfite ububasha kuri iriya konti yatanzweho ubufasha iri muri Access Bank.Irimo kuyoborwa na Jazimine urimo gukoresha poropaganda zose n'ibinyoma  ngo ambuze kuba nayikoresha.Uburyo yabeshye abantu agakoresha iriya konti ni inkuru y'undi munsi'.

     

    Aya mafaranga arimo kurwanirwamo , yatanzwe kugira ngo afashe Mr Ibu kwivuza no kumuca akaguru ke nkuko byagenze.Benshi batanze amafaranga n'amasengesho kuri Mr Ibu bakunze gusa hari imikino itangiye gukinirwa kuri ayo mafaranga.

    The post Amafaranga yatanzwe n'abagiraneza yo gufasha Mr Ibu kumuca akaguru imiryango iri kuyarwaniramo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/amafaranga-yatanzwe-nabagiraneza-yo-gufasha-mr-ibu-kumuca-akaguru-imiryango-iri-kuyarwaniramo/

  • Yakiniye Toulouse na Rennes zo mu Bufaransa muri Ligue1: Rayon Sports igiye kuzana rutahizamu wakinanye na Ruvumbu ndetse banaturuka hamwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yakiniye Toulouse na Rennes zo mu Bufaransa muri Ligue1: Rayon Sports igiye kuzana rutahizamu ukomoka hamwe na Ruvumbu Nzinga.

    Rutahizamu Firmin Ndombe Mubele ari mu biganiro na Rayon Sports yenda gusinya vuba aha.

    Uyu Mubele w'Imyaka 29 yanyuze muri As Vita Club,Toulouse na Rennes zo mu Bufaransa ndetse yakinanyeho na Luvumbu.

    Rayon Sports igiye kumuzana mu rwego rwo kwiyubaka ireba ko yabona igikombe cya Shampiyona y'ikiciro cya mbere inyotewe.

    Source : https://yegob.rw/yakiniye-toulouse-na-rennes-zo-mu-bufaransa-muri-ligue1-rayon-sports-igiye-kuzana-rutahizamu-wakinanye-na-ruvumbu-ndetse-banaturuka-hamwe/

  • Byadogereye! Amwe mu mafoto ari kuvugisha aba… – #rwanda #RwOT

    Rimwe mu iserukiramuco rivugwa cyane muri Afurika y’Iburasirazuba ni Nyege Nyege ibera mu gihugu cya Uganda igahuza abantu uruvunganzoka bavuye muri Uganda ndetse no hanze y’iki gihugu.

    Muri iri serukiramuco uyu mwaka, hataramyemo umuhanzi Bushali mu mpera z’icyumweru gishize akaba yaratanze ibyishimo bisendereye ku bantu ibihumbi bamaze iminsi mu gihugu cya Uganda barimo barya ubuzima muri iri serukiramuco.

    Iri serukiramuco ryatangiye ku wa 09 Ugushyingo 2023 rikaba rimaze kuba ubukombe dore ko ryatangiye kuva mu mwaka wa 2014. N’ubwo ari ubukombe, ntabwo abantu barivugaho rumwe kubera amahano n’amabi abera muri iri serukiramuco.

    Uyu mwaka byabanje kugorana ko ryaba ndetse bibanza kuganirwa mu nteko y’abadepite ariko nyuma yo kubona inyungu rizanira igihugu, baremera riraba hirengagijwe amarira no gutakamba kw’ababyeyi ba benshi mu bitabira iri rushanwa ku gitugu ababyeyi babo batabishaka.

    Muri iri serukiramuco uyu mwaka, Leta ya Amerika ndetse no mu Bwongereza batangaje ko barimo bikanga ko hashobora kuba ibikorwa by’iterabwoba bakaba baranagiriye inama abaturage bose kudakorera ingendo zitari ngombwa mu mugi wa Jinja ahari kubera iri serukiramuco.

    Ambasade ya Amerika na yo yatanze umuburo nk'uwo ku baturage bayo kubera impungenge z'umutekano wabo mu gihe cyo kwitabira ibikorwa bihuza abantu benshi, nk'amasengesho, ahabera ibitaramo birimo ibya muzika n'ibindi bijyanye n'umuco bibera mu murwa Mukuru wa Kampala na Jinja.

    Uyu muburo ubaye mu gihe mu kwezi gushize ba mukerarugendo babiri ari bo David Barlow ukomoka mu Bwongereza ndetse n'umugore we Emmaretia Geyer n'umushoferi wari ubatwaye biciwe muri Pariki yitiriwe Queen Elizabeth, mu gitero Uganda ivuga ko cyagabwe n'umutwe w'iterabwoba wa ADF.

    Nyamara n’ubwo ibyo byose bivugwa, ntabwo bibuza abangtu kwitabira iri serukiramuco ndetse no kwishima cyane nk’uko bigaragara mu mafoto akomeza gucicikana ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda ndetse na Afurika y’iburasirazuba muri rusange.

    Dore amwe mu mafoto arimo avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga yafatiwe muri Nyege Nyege 2023.

    Muri iri serukiramuco buri wese arimo kugerageza kwambara uko ashatse.


    Abantu mu mahanga hirya no hino bitabiriye iri serukiramuco.


    Hari ikikango ko ubutinganyi bwakumiriwe muri Uganda bushobora kubonera icyuho muri Nyege Nyege

    Buri wese yishima mu buryo bwe


    Nta muntu ujya muri iri serukiramuco yambaye nk’ugiye gusenga


    Abanyamahanga hirya no hino bitabiriye iri serukiramuco


    Umuziki mwinshi niwo urangwa muri iri serukiramuco


    Bamwe mu babyeyi baza kureba ibyo abana babo babamo


    Ibyo kunywa no kurya bibonekera igihe muri iri serukiramuco



    Nyege Nyege iha ibyishimo urubyiruko rwinshi muri Uganda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136475/byadogereye-amwe-mu-mafoto-ari-kuvugisha-abantu-mu-iserukiramuco-rya-nyege-nyege-136475.html

  • Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasize umukinnyi ukomeye undi aramusezerera burundu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje i Huye ahazabera umukino wa Zimbabwe na Afurika y'Epfo, umutoza akaba yasize abakinnyi 2 mu bo yari yahamagaye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje i Huye gukomereza umwiherero yitegura umukino wa Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo na Afurika y'Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, bizaba ari mu ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

    Umutoza Torsten Frank Spittler akaba yari yahamagaye abakinnyi 30, muri abo hakaba hari abakina hanze y'u Rwanda bataraza kimwe na Rafael York we utazitabira ubutumire kubera imvune.

    Gusa bijyendanye n'imyitozo yari amaze iminsi akoresha, umutoza yahisemo gusiga abakinnyi 2, rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugunga Yves na Ishimwe Elie Tatou wa Mukura VS.

    Mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bamaze kuhagera harimo Ntwari Fiacre, Sibomana Patrick Papy, Hakim Sahabo na Yves Hendrickx.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-yasize-umukinnyi-ukomeye-undi-aramusezeye/

  • Impamvu Mugunga Yves yasizwe ntajyane n’abandi bakinnyi irababaje ndetse inasanzwe ituma bamwe mu bakinnyi babura amahirwe yo gukinira Amavubi kandi babifitiye ubushobozi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impamvu Mugunga Yves yasizwe ntajyane n'abandi bakinnyi irababaje ndetse inasanzwe ituma bamwe mu bakinnyi babura amahirwe yo gukinira Amavubi kandi babifitiye ubushobozi

    Kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yerekeje mu karere ka Huye aho bagiye gukomeza kwitegurira umukino n'ikipe ya Zimbabwe uzabera muri aka Karere.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yari imaze iminsi irimo ikorera imyitozo hano i Kigali ariko hatungura abakinnyi umutoza yasize kandi benshi bumvaga umwe muri bo azabanza mu kibuga bijyanye ni uko yari amaze iminsi yitwara mu ikipe asanzwe akinamo.

    Amakuru kugeza ubu ahari ni uko Mugunga Yves ndetse na Iradukunda Eritatu basigaye i Kigali. Aba bombi basanzwe bakina bataha izamu nubwo Eritatu akina aciye ku ruhande ubusanzwe mu ikipe ya Mukura Victory Sports.

    Andi makuru avuga ko kugirango aba bombi basezererwe atari uko ubushobozi bwabo buri hasi ugereranyije n'abandi basizwe mu mwiherero ahubwo ngo bishobora kuba byagizwemo uruhare n'abatoza bundirije bakaba bagambaniwe.

    Amavubi azakina kuri uyu wa gatatu n'ikipe ya Zimbambwe umukino uzaba ari uwo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cya 2026.

    Source : https://yegob.rw/impamvu-mugunga-yves-yasizwe-ntajyane-nabandi-bakinnyi-irababaje-ndetse-inasanzwe-ituma-bamwe-mu-bakinnyi-babura-amahirwe-yo-gukinira-amavubi-kandi-babifitiye-ubushobozi/