Author: webrwanda

  • Azwiho gutwara ibikombe: Ihere ijisho amafoto y’umutoza mushya wa Simba SC uherutse gutwara igikombe cya CAF Confederations atsinze Young Africans -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Azwiho gutwara ibikombe: Ihere ijisho amafoto y'umutoza mushya wa Simba SC uherutse gutwara igikombe cya CAF Confederations atsinze Young Africans.

    Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania ku munsi w'ejo tariki 24 Ugushyingo yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko umunya Algeria Abdelhak Benchikha watozaga USM Alger ari we mutoza mushya w'iyi kipe y'ubukombe muri Afurika.

    Abdelhak Benchikha yatsinze Young Africans yo muri Tanzania ku mukino wa nyuma w'igikombe cya CAF Confederations Cup ayitwara igikombe ubwo yatozaga USM Alger yo muri Algeria.

    Amafoto y'umutoza mushya wa Simba SC:

    Source : https://yegob.rw/azwiho-gutwara-ibikombe-ihere-ijisho-amafoto-yumutoza-mushya-wa-simba-sc-uherutse-gutwara-igikombe-cya-caf-confederations-atsinze-young-africans-amafoto/

  • Mu ijoro ryakeye, Umumotari na Moto ye yasanzwe mu muhanda yapfuye umuhanda wose wuzuye amaraso – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umumotari na Moto ye basanzwe mu muhanda yapfuye umuhanda wose wuzuye amaraso.

    Mu karere ka Gatsibo ahazwi nka Ngarama, Kigasha umumotari yasanzwe mu muhanda yapfuye.

    Birakekwa ko yaba yagonzwe cyangwa akaba yari afite umuvuduko ukabije akaza gukora impanuka.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa yine z'ijoro.

    Source : https://yegob.rw/mu-ijoro-ryakeye-umumotari-na-moto-ye-yasanzwe-mu-muhanda-yapfuye-umuhanda-wose-wuzuye-amaraso/

  • Kwinjira bizasaba kugurisha isambu! Hamenyekanye amakipe abiri yo ku mugabe w’i Burayi azakinira kuri stade Amahoro ku munsi wo kuyitaha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kwinjira bizasaba kugurisha isambu! Hamenyekanye amakipe abiri yo ku mugabe w'i Burayi azakinira kuri stade Amahoro ku munsi wo kuyitaha.

    Hamaze iminsi myinshi Abanyarwanda bibaza amakipe azakinira kuri stade Amahoro ubwo izaba yaruzuye igiye gutahwa ku mugaragaro.

    Benshi bakomeje kwibaza niba azaba ari Apr Fc na Rayon Sport, abandi bibaza niba azaba ari Amavubi n'indi kipe, yewe hari n'abavugaga ko bizaba ari kuri finale y'igikombe runaka hano mu Rwanda.

    Gusa ubu amakuru ahari aravuga ko stade Amahoro ku munsi wo kuyitaha, izakinirwamo na PSG yo mu Bufaransa ndetse na Buyern Munich yo mu Budage. Si academy zayo ahubwo ni iz'i Burayi mvuga.

    Amakuru akomeza avuga ko impamvu hahiswemo aya makipe, ni uko ari amakipe afitanye amasezerano akomeye n'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/kwinjira-bizasaba-kugurisha-isambu-hamenyekanye-amakipe-abiri-yo-ku-mugabe-wi-burayi-azakinira-kuri-stade-amahoro-ku-munsi-wo-kuyitaha/

  • Nyir'umupira ntiyasimburwaga: Iyibutse amategeko atangaje kandi yabaga asekeje yagengaga umupira wa Karere mu myaka yo hambere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi umwe abinyujije mu ndirimbo yagize ati'Ibihe bigenda n'ibya byo'. Ibihe bya karere amategeko yayigengaga, ishyaka ryabagamo ni bimwe mu byatumaga abana bakura bakunda umupira w'amaguru.

    Kuva na kera umupira w'amaguru wari ukunzwe mu Rwanda, ariko ababashaga kwigurira umupira wo gukina 'Ballon' bari mbarwa cyane cyane mu bice by'ibyaro, gusa ntibyabicishaga irungu ngo bigunge dore ko intore itaganya ahubwo ishaka ibisubizo, babangaga umupira mu mashashi uzwi ku kazina ka karere.

    Byari bigoye ko kera wagenda ikirometero utabonye abana bakina karere, mu midugudugu habaga harimo ibibuga byinshi kimwe mu byatumaga abana bakunda umupira w'amaguru.

    Karere umupira wabaga ubanzwe mu mashashi akenshi uzengurutswe n'imbarasasa, benshi mu bawukinnye bakubwira ko wabaga uryoshye, akenshi wabaga uryohejwe n'amategeko yawo yabaga asekeje kandi anatangaje.Dore amwe mu mategeko atangaje yagengaga karere

    1. Nyir'umupira ntiyasimburwaga

    Kabone niyo yabaga atazi gukina, cyangwa yarushye, nyir'umupira yagombaga gukina umukino wose ntawumusimbuye, kandi umukino warangiraga iwabo bamuhamagaye cyangwa arushye, yabaga anemerewe kugusimbuza iyo wabaga umwimye umupira kobone n'iyo wabaga watsinze igitego.

    2. Ikipe nyir'umupira arimo ntiyiyamburaga

    Kuko nta myenda isa ababaga bagiye gukina bagiraga 'jersey', byasabaga ko ikipe imwe yiyambura kugira ngo umwe amenye bagenzi be, ikipe yo nyir'umupira arimo ntabwo yiyamburaga.

    3. Imipangirwe y'ikipe

    Ntabwo ikipe yapangwaga hakurikijwe aho umuntu ashoboye gukina, ahubwo bitewe n'uko agaragara, umuntu ubyibushye yajyaga mu izamu, ufite imbaraga agakina mu bwugarizi naho nyir'umupira yakundaga gukina nka rutahizamu.

    4. Gukinana inkweto

    Nk'ibisanzwe abana benshi mu cyaro bakinanaga ibirenge, iyo hari uwazaga yambaye inwketo ashaka kuzikinana nyir'umupira ni we wemezaga niba azikinana cyangwa atazikinana.

    5. Penaliti

    Ntibyabaga byoroshye kwemeza niba habayeho penaliti cyane ko n'ibibuga nta mirongo yabagamo, akenshi penailiti yamezwaga iyo umukinnyi bamuvunnye akava amaraso, cyangwa akavunika bakamukura mu kibuga bamuteruye.

    6. Gusimbuza

    Byari byemewe ko niba umukinnyi iwabo bamuahamgaye agenda agasiga bamusimbuye ariko yagaruka agakomeza mu mwanya we.

    7. Kurengura

    Iyo umupira wabaga warenze, si itegeko ko umukinnyi yarenguraga n'amaboko abiri yashoboraga gukoresha n'ukuboko kumwe bitewe n'aho ashaka kurengura.

    8. Gusimbuza umunyezamu bagiye gutera penailiti, nyuma agasubira mu izamu

    Iyo mwabaga mutizeye ko umunyezamu urimo ashoboye gufata penaliti, mwaramusimbuzaga hakajyamo undi nyuma yayo umunyezamu hagasubiramo umunyezamu warurimo.

    9. Abasimbura akazi kabo kabaga ari ako gutoragura imipira

    Abasimbura, bamwe babaga batabanje mu kibuga nibo babaga bashinzwe gutoragura imipira, imwe yabaga yagiye mu gihuru bakajya kuyizana.

    10. Koruneri 3 zavagamo penaliti

    Iyo habaga koruneri 3 zikuriranya, ni ukuvuga bagiye gutera karuneri, umupira ugasubirayo, bayitera ukongera ugasubirayo, byahitaga bivamo penaliti.

    Aya ni amwe mu mategeko yagengaga umupira wa karere. Ese waba warakinnye karere? wowe itegeko wibuka ryagutangaje n'uyu munsi ni irihe?.

     

    Source : https://yegob.rw/nyirumupira-ntiyasimburwaga-iyibutse-amategeko-atangaje-kandi-yabaga-asekeje-yagengaga-umupira-wa-karere-mu-myaka-yo-hambere/

  • Umuhungu witwa Rukundo Jean Claude yasambanyije umwana w’imyaka 5 witwa Teta bamufashe mudugudu ahita amucicyisha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhungu witwa Rukundo Jean Claude yasambanyije umwana w'imyaka 5 witwa Teta bamufashe mudugudu ahita amucikisha.

    Mu karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y'umusore witwa Rukundo Jean Claude wasambanyije umwana w'imyaka 5.

    Abaturage babwiye BTN TV ko uyu musore yasambanyije uyu mwana amukuye mu bandi bana bagenzi bari bari gukina.

    Ubwo yamaraga gusambanya uyu mwana, yaje gufatwa gusa ngo aza gucika abayobozi bari bayobowe na mudugudu.

    Abaturage bavuga ko mudugudu n'umuyobozi w'inyeragutabara bamucicyishije aho baje bavuga ko yabacitse.

    Ubuyobozi nta kintu bwabivuzeho.

    Source : https://yegob.rw/umuhungu-witwa-rukundo-jean-claude-yasambanyije-umwana-wimyaka-5-witwa-teta-bamufashe-mudugudu-ahita-amucikisha/

  • Amakipe 20, umuhanda wo ku butaka Butagatifu… – #rwanda #RwOT

    Iri siganwa ry’Amagare riri mu ya mbere muri Afurika, rizaba rikinwa ku nshuro yaryo ya 16. Rizatangira tariki 18 kugera tariki 25 Gashyantare 2024.

    Mu buryo bwo kurushaho kwitegura iri siganwa, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo, ni bwo ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwerekanye imiterere y’iri siganwa aho rizanyura, amakipe azaryitabira, ndetse n’abaterankunga baryo. 

    Ni umuhango wabereye kuri ABG urenze Rwanda X, ugana Sonatube, utangira Saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17:30 PM). 

    Umuyobozi wa Tour du Rwanda, Freddy Kamuzinzi, yatangiye aha ikaza buri umwe witabiriye umuhango, ndetse atangira ashimira buri umwe wagize uruhare mu isiganwa ry’umwaka ushize, ndetse n’abantu bamaze igihe bakorana.

    Tour du Rwanda izaba ibaye ku nshuro ya 16 

    Nyuma yaho, uyu muyobozi yakomereje kuri Tour du Rwanda ya 2024 aho yagarutse kuri byinshi ndetse birimo n’amakipe azitabira iri riganwa.

    Kamuzinzi yavuze ko amakipe 40 ariyo yasabye kwitabira Tour du Rwanda ya 2024, ariko bemereramo amakipe 20 gusa.

    Muri ayo makipe Kamuzinzi yashyize ahagaragara amakipe 16 ndetse avuga ko amakipe 4 asigaye bazayatangaza mu minsi iri imbere.

    Amakipe azitabira Tour du Rwanda ari mu bice 3, aho igice cya mbere kirimo amakipe yabigize umwuga, Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams), ndetse n’icyiciro cya 3 cy’amakipe y’ibihugu. 

    Amakipe yabigize umwuga azitabira ni Israel-Premier Tech (Israel), TotalEnergies (U Bufaransa) na Eolo-Kometa Cycling Team (U Butaliyani).

    Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Asta Qazadstan Dev Team (Kazakhstan), Groupama FDB (U Bufaransa), Bike Aid ( U Budage) na Lottto Dstny (U Bubiligi).

    Amakipe y'Ibihugu ni: U Rwanda, Algeria, Afurika y'Epfo, Ibirwa bya Maurice, Eritrea, Ethiopia, u Butaliyani na ICI CMC (igizwe n'amakipe ya Afurika avanze).

    Nyuma yo kwerekana amakipe azitabira iri siganwa, ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwahise bujya ku mihanda iri siganwa rizanyuramo. Iri siganwa rigizwe n’uduce 8 harimo utuzabera mu mujyi wa Kigali.

    Agace ka mbere kazaba ari Kigali Convention Center – Kigali Convention Center: Aka gace kazazenguraka mu mujyi wa Kigali ku ntera ya Kirometero 18, abakinnyi bakazaba basiganwa n’ibihe. 

    Agace ka kabiri, kazava Muhanga kerekeza Nyaruguru, aka gace kazasorezwa i Kibeho kwa Bikiramariya, kakazaba gafite intera ya Kirometero 130. Icyo wamenya kuri aka gace ni uko kazaba gakinwe bwa mbere nyuma yaho umuhanda wa Huye Nyaruguru umaze gukorerwa neza.

    Agace ka gatatu kazahagurukira i Huye kerekeza i Rusizi kakazaba gafite intera ya kirome 141. 

    Agace ka kane kazava i Karongo gasorezwe Rubavu ikazaba ari intera ya Kirometero 92.

    Agace ka gatanu, kazava i Musanze kagera mu Kinigi aho bitira izina, kakazaba gafite intera ya Kirometero 13, umukinnyi akazaba asiganwa n’ibihe, ubwo tukazaba tugeze tariki 22 Gashyantare 2024. 

    Agace ka gatandatu kazahagurukira i Musanze kagaruka i Kigali, kakazaba gafite intera ya Kirometero 93.

    Agace ka karindwi kazahagurukira mu Rukomo gasorezwe i Kayonza, banyuze i Nyagatare, ikazaba ari intera ya Kirometero 163, ndetse ni yo ntera ndende muri iri siganwa. 

    Agace ka 8 ari nako kanyuma kazaba ari Kigali Convention Center – Convention Center kakazaba gafite intere ya Kirometero 90.

    Abakinnyi bazahagurukira Kigali Convention Center, RDB, MTN Center Right to Golf, Letf to RIB Kimihurura, bagaruke kuri Kigali Convention Center aho bazahazenguruka inshuro 4, 

    Nyuma bazakomeza Kimicanga, Payage, Yamaha, Nyabugogo, Ruriba, Norvege, Mount Kigali, Kigali Pele, Kimisagara, Wall of Kigali, Onatracom, Gitega, CHIC, bamanuke Peyage, bagere Kigali Convention Center ari naho isiganwa rizasorerwa.

    Umunya-Eritrea Henok Mulueberhan niwe wegukanye Tour du Rwanda ya 2023, ndetse ikipe ye ikabaza izitabira, byitezweko ashobora kuzagaruka. 

    Iyi niyo myenda izambikwa abakinnyi bigendanye n’uko bitwaye 

    Abafatanyabikorwa bazaba bari kumwe na Tour du Rwanda 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136881/amakipe-20-umuhanda-wo-ku-butaka-butagatifu-ibizaranga-tour-du-rwanda-ya-2024-136881.html

  • Agezweho muri Siporo: Ikipe ya Simba SC yaguze umutoza mushya witezweho kubabaza abakunzi ba Young Africans iherutse kubasebya izuba riva – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agezweho muri Siporo: Ikipe ya Simba SC yaguze umutoza mushya witezweho kubabaza abakunzi ba Young Africans iherutse kubasebya izuba riva.

    Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania nyuma yo gutsindwa ibitego 5 n'ikipe ya Young Africans byanatumye yirukana umutoza wayo muzehe Robertinho Oliviera yahisemo ku musimbuza umutoza Abdehak Benchikha ukomoka mu gihugu cya Algeria.

    Uyu mutoza niwe watsinze ikipe ya Young Africans ku mukino wa nyuma w'igikombe cya CAF Confederations Cup atoza USM Alger yegukanye iki gikombe itsinze Young Africans iherutse gusebya Simba SC agiye gutoza.

    Source : https://yegob.rw/agezweho-muri-siporo-ikipe-ya-simba-sc-yaguze-umutoza-mushya-witezweho-kubabaza-abakunzi-ba-young-africans-iherutse-kubasebya-izuba-riva/

  • Abakinnyi Rayon Sports yajyanye haraburamo uwo abafana bise urukuta bishobora kuzabaviramo kutitwara neza imbere ya Etincelles FC yagize ibintu intambara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi Rayon Sports yajyanye haraburamo uwo abafana bise urukuta bishobora kuzabaviramo kutitwara neza imbere ya Etincelles FC yagize ibintu intambara

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Ukwakira 2023, ikipe ya Rayon Sports irambikana n'ikipe ya Etincelles FC mu mukino wakaniwe n'ikipe ya Etincelles FC cyane.

    Mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports yamanukanye I Rubavu, ntabwo harimo Aruna Moussa Madjaliwa ufite ikibazo cy'imvune yavanye mu ikipe y'igihugu y'u Burundi.

    Uyu mukinnyi abafana bise urukuta ari mu bafasha cyane ikipe ya Rayon Sports cyane ko iyo ari imbere ya Rwatubyaye Abdul na Mitima Issac uba ubona ko imipira itagwa neza igera kuri ba rutahizamu ndetse n'ubwugarizi bw'iyi kipe ntibuhure n'ibibazo

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-rayon-sports-yajyanye-haraburamo-uwo-abafana-bise-urukuta-bishobora-kuzabaviramo-kutitwara-neza-imbere-ya-etincelles-fc-yagize-ibintu-intambara/

  • Alaphat Entertainment yateguye irushanwa yab… – #rwanda #RwOT

    Aya marushanwa azatangira ku itariki 26 Ugushyingo 2023 binyuze mu matora yo kuri nonehoevents.com . 

    Alaphat Nkuramuruge mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku itariki 23 Ugushyingo  2023 i  Remera mu mujyi wa Kigali, yasobanuye ko amatora yo kuri nonehoevents.com afite 40%, abakemurampaka bazagira 40% naho kwigaragaza'Road Show' bifite 20%. Ijwi rimwe ni igiceri cya 100 Frw ariko wemerewe gutora inshuro zose wifuza.


    Amatora yo kuri murandasi azarangira ku itariki 01 Mutarama 2024, Final ibe ku itariki 27 Mutarama 2024. 


    Ku itariki 30 Ugushyingo 2023 hazatangira ibikorwa byo kwigaragaza'Road show'. Seth wo muri Zuby Comedy uzaba ari we wakira abahatanye'host' yasobanuye ko abaririmba Karaoke bafite amahirwe yo kuba bagiye guhembwa. Ati:'Muzunguka byinshi birimo kwigaragaza, kubona akazi kuko muzaba muri imbere y'abanyamahoteli n'abafite utubari. Niwitwara neza uzaba wiyerekanye mu gihugu hose kuko bizaba bica ku Isibo TV no ku InyaRwanda.com.' 


    Iki gikorwa gifite abaterankunga barimo Top Glass Dealers Ltd, Active Technology company, Home Land bar&Restaurant, Relax Bar& Restaurant, Isibo Tv na InyaRwanda.com.

     

     

     Seth wo muri Zuby Comedy, Alaphat Nkuramuruge, 

    Abaririmba Karaoke bari guhatanira asaga Miliyoni 2 Frw

              REBA AMAFOTO: DIEUDONNE MURENZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136870/alaphat-entertainment-yateguye-irushanwa-yabakora-karaoke-rizahemba-asaga-miliyoni-2-frw-a-136870.html

  • Umunyarwandakazi Bella Murekatete w’imyaka 23 yanditse amateka muri Leta Zunze Ubumwe z’America – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bella Murekatete yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ufite 'block' nyinshi (159) mu Ikipe ye ya Washington State Cougars Women's Basketball ikina muri Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NCAA Division I.

    Uyu mukinnyi yabigezeho mu mukino ikipe ye ya Washington State Cougars Women's Basketball yatsinzemo Maryland Terrapins amanota 87-67, uba umukino wa gatandatu idatsindwa.

    Muri uyu mukino Murekatete yabanje mu kibuga akina iminota 25 atsindamo amanota 17 akora na 'rebound' ebyiri. Muri rusange Washington State Cougars iri ku mwanya wa mbere mu gice cy'iburengerazuba iherereyemo.

    Murekatete ni umukobwa w'imyaka 23 wavukiye mu Karere ka Huye, wakuze akina Umupira w'Amaguru na Volleyball mbere yo kwisanga muri Basketball. Mu 2022 yegukanye igihembo cy'umukinnyi wazamuye urwego muri Shampiyona.

    Murekatete yakiniye amakipe y'igihugu mu byiciro bitandukanye nko mu batarengeje imyaka 16, 18 ndetse n'inkuru.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwandakazi-bella-murekatete-wimyaka-23-yanditse-amateka-muri-leta-zunze-ubumwe-zamerica/