Author: webrwanda

  • Ni ngombwa ko umugore utwite yita ku buzima bwe kugira ngo abyare umwana ukomeye! Dore ibintu umugore utwite akwiye gukora #rwanda #RwOT

    Umugore utwite buri gihe aba agomba kwiyitaho kugira ngo abone uko yita no ku mwana atwite. Rero Hari ibintu byinshi byiza umugore utwite akwiye gukora, muri iyi nyandiko ubwo buryo bwose ibintu byose umugore utwite akwiye gukora bibumbiyemo hano.

     

     

    DORE IBINTU UMUGORE UTWITE AKWIYE GUKORA KUGIRA NGO AZABYARE UMWANA UKOMEYE;

     

     

    1.Ihate calcium nyinshi

     

    Umugore utwite ni ngombwa ko abona calcium nyinshi ihagije muri we kuko umwana umugore aba atwite aba acyeneye calcium yo gukomeza amagufwa ndetse no gukomeza amenyo. Mubyo urya gerageza urye ibifite calcium nyinshi kugira ngo umwana wawe agirw ubuzima bwiza.

     

     

    2.Gerageza wote akazuba cyane aka mugitondo

     

    Akazuba kazwiho kugira Vitamin D muri ko rero nako ni ingenzi mu mubiri wawe, kuko iyo vitamin ituma Calcium ijya mu mubiri wawe itembera neza ndetse ikagirira akamaro kanini umubiri wawe.

     

     

    3.Rya indyo yuzuye

     

    Ni ngombwa ko mu gihe ugiye gufata amafunguro, ni ngombwa ko urya ibiryo bifite akamaro kanini ku mubiri wawe rero bituma umwana utwite nawe akomera bityo akazavuka afite ubuzima bwiza.

     

     

    4.Irinde umwanda

     

    Ikindi ni ngombwa ko umugore utwite yirinda umwanda kuko si mwiza ku buzima bwawe, rero ni ngombwa kurya ibiryo bitunganyije neza kuburyo bitazamo umwanda, ikindi Kandi usibye ku mugore utwite gusa ni ngombwa ko umuntu uwariwe wese yirinda umwanda.

     

     

    5.Kora siporo zitavunannye

     

    Ikindi Kandi ku mugore utwite, gukora sipora ni ingenzi kugira akomeze umubiri we anawuhe imbaraga zo gukomeza gukora cyane wita ku mwana utwite, aha bavuga ko siporo wakora ni nko kugenda n'amaguru, koga, cyangwa ibindi ushobora gukora bigatuma ubira icyuya.

     

     

    6.Irinde amayoga menshi itabi n'ibindi

     

    Ni ngombwa ko umugore utwite yirinda ibiyobyabwenge byaribyo byose kuko bigira ingaruka mbi ku mubiri w'umugore utwite ndetse n'umwana utwite. Rero ni ngombwa ko umugore utwite yirinda ibiyobyabwenge byaribyo byose.

     

     

     

     

     

     

     

    Source: News Hub Creator

    The post Ni ngombwa ko umugore utwite yita ku buzima bwe kugira ngo abyare umwana ukomeye! Dore ibintu umugore utwite akwiye gukora appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ni-ngombwa-ko-umugore-utwite-yita-ku-buzima-bwe-kugira-ngo-abyare-umwana-ukomeye-dore-ibintu-umugore-utwite-akwiye-gukora/

  • Basore, Dore ibintu bizakwereka ko umukobwa mukundana ari kuguca inyuma #rwanda #RwOT

    Burya gupfa kumenya ko umukobwa mukundana ari kuguca inyuma cyangwa afite undi musore uri kumutera cg bateretana ni ibintu bitoroshye bishobora kukuvuna gupfa kubibona. Si byiza kandi kwihutira gufata umwanzuro wemeza neza ko umukobwa mukundana ari kuguca inyuma mu gihe udafite amakuru ahagije yizewe nawe yakwihereye.

     

    DORE IBINTU BIZAKWEREKA KO UMUKOBWA MUKUNDANA ARI KUGUCA INYUMA;

     

     

    1.Ntakiboneka

     

    Cyera mukiri mu rukundo mukirujyamo vuba yahoraga akubonera umwanya Ariko kuri ubu umwanya ntagipfa kuwukubonera ahora aguha impamvu zihoraho.

     

     

    2.Agukinga amabanga

     

    Niba umukobwa mukundana asigaye aguhisha ibintu Kandi cyera Ari wowe w'ambere yabibwiraga nayo nindi mpamvu ishobora gutuma umukobwa mukundana utangira kumucyeka ko ashobora kuba aguca inyuma.

     

     

    3.Asigaye yirakaza

     

    Kumwe umukobwa mukundana aba asigaye arakara cyane mu buryo budasanzwe nabyo ni ikindi kimenyetso kiza kizakwereka ko umukobwa mukundana ashobora kuba asigaye aguca inyuma.

     

     

    4.Guhora kuri telephone

     

    Guhora kuri telephone ku mukobwa mukundana nabyo byerekana ko uwo mukobwa ashobora kuba atangiye kuguca inyuma kuko ashobora kuba afite undi musore baba bari kuvugana buri gihe cyane ko ubona ko bidasanzwe.

     

     

    5.Ntakikubaha

     

    Ubusanzwe umukobwa ugukunda nyabyo agomba kukubaha, rero mu gihe atakibikora nabyo ni ikimenyetso kiza kikwereka ko umukobwa mukundana ari kuguca inyuma.

     

     

    WIKIHUTIRA GUFATA UMWANZURO

     

    Mu gihe uri gucyeka ko umukobwa mukundana ashobora kuba aguca inyuma, ni ngombwa ko umenya ko udakwiye guhita wihutira gufata umwanzuro kuko ushobora gusanga wineshye, rero ni ngombwa ko ugomba kumwibariza we kugiti cye ukumva icyo abivugaho.

     

     

     

     

     

    Source: News Hub Creator

     

    The post Basore, Dore ibintu bizakwereka ko umukobwa mukundana ari kuguca inyuma appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/basore-dore-ibintu-bizakwereka-ko-umukobwa-mukundana-ari-kuguca-inyuma/

  • Niwe muhanzi wabashije gusohora indirimbo 2 zifite amashusho mu kwezi kumwe ! Dore impamvu mukwiye kubaha Yago Pon Dat watangaje abazamufasha mu gitaramo cye #rwanda #RwOT

    Nyarwaya Innocent niyo mazina uyu musore yiswe n'ababyeyi, ubusanzwe benshi tukaba twaramumenye nka Yago mu itangazamakuru. Uyu  musore yakunzwe n'abatari bacye mu itangazamakuru ndetse utatinya kuvuga ko ubwo yari umunyamakuru ukora ibiganiro kuri YouTube yari umwe mu bakunzwe cyane.

     

     

    Kuri ubu  ntakibarizwa mu itangazamakuru cyane  nka mbere dore ko yahisemo kuba umuhanzi. Taliki 11 Ugushyingo 2022 nibwo yagaragaje ko yinjiye mu muziki ubwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa 'Suweje', ikaba imaze umwaka isohotse ikaba imaze kurebwa nabarenga million 2 ku rubuga rwa YouTube.

     

     

    Kuva icyo gihe uyu musore yahise yinjira mu muziki nyarwanda ndetse yiyemeza kubigumamo. Abanyarwanda benshi ntibazi neza ndetse ntibaremera ubuhanga nubushobozi uyu musore yifitemo. Humvikanye mu itangazamakuru uyu musore yibasirwa cyane bavuga ko umuziki atawushoboye ariko we nkuzi icyo ashaka kugeraho yanze gucika intege, akomeza gukora.

     

     

    Tugiye kureba mu bahanzi dufite hano mu Rwanda, uyu musore Yago Pon Dat akwiye icyubahiro ndetse akubahwa. Ushobora kwibaza impamvu. Impamvu nuko akora cyane ibintu byananiye abahanzi batandukanye, niwe mu hanzi ushobora gukora indirimbo nyinshi mu gihe gito ndetse agakomeza no gukora atitaye ku magambo y'abantu bamuca intege bavuga ko umuziki atawushoboye.

     

     

    Nk'uko twabivuze haruguru, uyu musore yinjiye mu muziki nyarwanda Taliki 12 Ugushyingo 2022, kuva iyo taliki kugeza ubu amaze gusohora indirimbo zirenga 10 zifite amashusho. Ugiye ku rubuga rwa YouTube rwe, usangaho amashusho y'indirimbo 11 amaze gukora wenyine mu mwaka umwe gusa, ndetse harimo nizindi zirenga 2 yakoranye n'abandi bahanzi.

     

     

    Ese ibyo bintu byakozwe nuwuhe muhanzi hano mu Rwanda, ninde mu hanzi wabasha gusohora indirimbo 2 zifite amashusho mu kwezi kumwe gusa!! Uretse ibyo se ninde muhanzi nyarwanda ushobora gusohora indirimbo zirenga 13 mu mwaka umwe Kandi zifite amashusho meza cyane.

    Niba Koko gukora umuziki Ari uguhozaho, kudacika intege, gukora cyane, Uyu muhanzi Yago Pon Dat akwiye icyubahiro ndetse akubahwa na buri umwe kuko ibyo bintu byose ubimusangamo. Uyu muhanzi Yago Pon Dat Kandi Ari gutegura igitaramo azakorera Camp Kigali aho azaba Ari kumurika Album ye, hitezwe ko hazaririmbamo n'abandi bahanzi bagiye batandukanye.

     

     

     

     

     

     

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    Source: Aime Gad

    Yago TV Show

     

     

     

    The post Niwe muhanzi wabashije gusohora indirimbo 2 zifite amashusho mu kwezi kumwe ! Dore impamvu mukwiye kubaha Yago Pon Dat watangaje abazamufasha mu gitaramo cye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/niwe-muhanzi-wabashije-gusohora-indirimbo-2-zifite-amashusho-mu-kwezi-kumwe-dore-impamvu-mukwiye-kubaha-yago-pon-dat-watangaje-abazamufasha-mu-gitaramo-cye/

  • Ni irihe banga Israel Mbonyi ari gukoresha mu kwigarurira Afurika yose muri muzika #rwanda #RwOT

    Israel Mbonyi, Umusore ukiri muto ndetse ushoboye, uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana amaze kuba ikimenyabose muri muzika Nyarwanda. Abantu benshi ntibaramenya ngo ni irihe banga uyu musore Ari gukoresha ariko burya nta kintu kibaho nta mpamvu ndetse hatuzwe n'uburyo icyo kuntu cyagenda neza.

     

     

    Ubusanzwe uyu musore azwiho kuririmba indirimbo zo mu rurimi rw'Ikinyarwanda kirimo iki Nyamurenge dore ko uyu musore yavukiye mu gihugu cya Congo ahazwi nk'i Murenge, aza gukurira mu gihugu cy'u Rwanda ndetse kuri ubu arinaho akorera ibikorwa bye bya Muzika.

     

     

    Bijya gutangira kugira ngo uyu musore atangire gufatwa nk'umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda, byatangiye umwaka ushize aho yakoze igitaramo kuri Noheli maze akuzuza Bk Arena ibintu bidapfa gukorwa nundi muhanzi ubinetse wese, kuva icyo gihe uyu muhanzi yahanzwe amaso ndetse atangira kubahwa ku buryo budasanzwe.

     

     

    Muri uyu mwaka, nibwo yasohoye indirimbo ye yo mu rurimi rw'Amahanga arirwo, Igiswahili, iyo ndirimbo maze ayita 'Nina Siri'. Iyo ndirimbo ni indirimbo atazibagirwa mu buzima bwe kuko yakoze ibitangaza mu rugendo rwe rwa muzika.

     

     

    Iyo ndirimbo yaciye uduhigo twinshi dore ko yaje no kuza mu ndirimbo zikunzwe mu gihugu cya Kenya, ndetse Iba iya mbere mu ndirimbo zikunzwe mu gihugu cya Tanzania ihigitse indirimbo za Diamond Platinumz. Kuri ubu imaze kurebwa nabarenga million 20 ku rubuga rwa YouTube, ndetse ntayindi ndirimbo irarebwa gutyo mu gihe gito hano mu gihugu cy'URwanda.

     

     

    Ibyitwa ibanga uyu muhanzi akomeje gukoresha ngirango muraryumva, ni ugutangira gukora indirimbo ze mu rurimi rw'Amahanga kugira ngo n'abandi batumva Ikinyarwanda nabo bumve ibyo aririmba. Nyuma yoyo Nina Siri, yashize hanze indi ndirimbo yise 'Nitaamini', imaze ibyumweru bibiri gusa imaze kurebwa nabarenga million 3 ku rubuga rwa YouTube.

     

     

    Kuri ubu yashize hanze indirimbo nshya yise 'Amenisamehe', ikaba imaze umunsi umwe igiye hanze, imaze kurebwa nabarenga ibihumbi 340 ku rubuga rwa YouTube, ndetse nayo ihagaze neza iratanga ikizere ko izakundwa nkizo zindi. Muri macye uyu musore amaze kumenya ko ibanga Ari ukuririmba ururimi rw'amahanga kugira ngo nabo abigwizeho.

     

     

    Kuri ubu mu bahanzi Nyarwanda bakurikirwa cyane ku rubuga rwa YouTube, ndavuga aba Subscribers afite abarenga ibihumbi 700 ndetse bivugwa ko biyongeyeho abarenga 400 nyuma yo gutangira gukora indirimbo zo mu rurimi rwigi Swahili, uyu muhanzi ni uwa kabiri  nyuma ya Meddy ufite aba subscribers barenga Million,naho uwa gatatu ni Bruce Melodie.

     

     

    Source: Israel Mbonyi

    The post Ni irihe banga Israel Mbonyi ari gukoresha mu kwigarurira Afurika yose muri muzika appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ni-irihe-banga-israel-mbonyi-ari-gukoresha-mu-kwigarurira-afurika-yose-muri-muzika/

  • Bahise bahagarika umukino igitaraganya: Umukino wahuzaga Kiyovu Sports na Surprise wasubitswe kubera ibintu byabaye ubwo amakipe yombi yari atangiye gukina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahise bahagarika umukino igitaraganya: Umukino wahuzaga Kiyovu Sports na Surprise wasubitswe kubera ibintu byabaye ubwo amakipe yombi yari atangiye gukina.

    Ikipe ya Sunrise FC yari yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports i Nyagatare gusa ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 6 w'umukino haguye imvura nyinshi cyane yatumye biba ngombwa ko uyu mukino usubikwa bikaba biteganyijwe ko uzasubukurwa ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo i saa cyenda.

    Source : https://yegob.rw/bahise-bahagarika-umukino-igitaraganya-umukino-wahuzaga-kiyovu-sports-na-surprise-wasubitswe-kubera-ibintu-byabaye-ubwo-amakipe-yombi-yari-atangiye-gukina/

  • Musanze FC ibyungukiyemo: APR FC irase penaliti ku munota wa nyuma bituma itaha iririmba urwibonye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Musanze FC ibyungukiyemo: APR FC irase penaliti ku munota wa nyuma bituma itaha iririmba urwibonye.

    Ikipe ya APR FC inaniwe gutsinda ikipe ya AS Kigali mu mukino yari ifite amahirwe menshi yo gutsinda ariko bikarangira iyatereye inyoni dore ko ariyo yabanje igitego ku munota wa 6 w'umukino mu gihe cyaje kwishyurwa na Ishimwe Fitson ku munota wa 55 kuri penaliti ku ikosa ryari rikozwe na Younus Nshimiyimana.

    Nshuti Innocent uherutse gutsindira Amavubi arase penaliti umukino ugiye kurangira bitumye APR FC itarara ku mwanya wa mbere ahubwo bihesheje Musanze gukomeza kuyobora shampiyona y'u Rwanda ndetse iramutse itsinze Gasogi United yahita irusha APR FC amanota 4.

    Source : https://yegob.rw/musanze-fc-ibyungukiyemo-apr-fc-irase-penaliti-ku-munota-wa-nyuma-bituma-itaha-iririmba-urwibonye/

  • Yahise asaba imbabazi: Umukinnyi watsinze APR FC igitego gitumye itarara ku mwanya wa mbere yanze kucyishimira kubera ibintu iyi kipe yamukoreye -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yahise asaba imbabazi: Umukinnyi watsinze APR FC igitego gitumye itarara ku mwanya wa mbere yanze kucyishimira kubera ibintu iyi kipe yamukoreye.

    Mu mukino wahuzaga ikipe ya APR FC n'ikipe ya AS Kigali urangiye amakipe yombi aguye miswi nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe n'umukino Ishimwe Fitson wahoze mu ikipe ya APR ikaza kumutiza muri AS Kigali yatsinzemo igitego cyo kwishyura ariko uyu musore birangira atishimiye iki gitego mu rwego rwo kubaha ikipe ya APR FC yamuhaye byose yifuzaga.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/yahise-asaba-imbabazi-umukinnyi-watsinze-apr-fc-igitego-gitumye-itarara-ku-mwanya-wa-mbere-yanze-kucyishimira-kubera-ibintu-iyi-kipe-yamukoreye-amafoto/

  • Abanyeshuri bo mu Rwanda nabo bagiye kujya bakora umuganda wa buri ngaruka kwezi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri, abarezi n'abanyeshuri gushyiraho umuganda wihariye wa buri kwezi ugamije gusukura no kwita ku bikorwaremezo birimo amashuri, inzira ziyajyaho n'ibindi bitandukanye kugira ngo ntibazajye batungurwa n'ibiza.

    Yabigarutseho mu muganda rusange usoza Ugushyingo 2023 wakorewe hirya no hino mu gihugu; wahaye umwihariko ku bikorwaremezo bijyanye n'uburezi aho haziritswe ibisenge, hanakorwa ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kwita ku mashuri.

    Mu Karere ka Rwamagana wakorewe ku Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya Rubona, witabirirwa n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette n'abandi bayobozi batandukanye.

    Minisitiri Irere yavuze ko umuganda w'uyu munsi wibanze ku bikorwaremezo byo mu burezi mu rwego rwo kubyitaho no kwirinda ko ibiza byakomeza kubitwara bigasiga abanyeshuri babuze aho kwigira kandi byari gushoboka ko bikumirwa kare.

    Ati 'Icyari kigenderewe ni ukuzirika ibisenge, gusibura inzira zigana ku mashuri, gusana ahantu hamwe na hamwe hatameze neza no gukora ibikorwa birwanya imihindagurikire y'ikirere nko gutera ibyatsi bifata amazi no gutera ibiti.'

    Minisitiri Irere yakomeje asaba abayobozi b'amashuri, abarezi, ababyeyi n'abanyeshuri gusigasira ibikorwaremezo byo mu burezi ngo kuko iyo byitaweho bihoraho ntacyo biba ariko iyo byibagiranye bisaza biteza ibibazo, yasabye kandi abayobozi b'ibigo by'amashuri gushyiraho umuganda umwe mu kwezi wo kwita ku bikorwaremezo.

    Ati 'Abayobozi b'amashuri barasabwa gushyiraho byibuze umunsi umwe mu kwezi wo gukora umuganda ku mashuri, abarimu ababyeyi n'abanyeshuri bagakora umuganda ku mashuri, ibisabwa gusanwa bigasanwa, ibyo badafitiye ubushobozi bakegera ubuyobozi bw'akarere bukabafasha.'

    Yavuze ko bifuza ko nta shuri ryongera kugira ibisenge biguruka bikaba byatuma abana biga bari kuvirwa kubera imvura.

    Minisitiri Irere yavuze ko mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru ari hamwe mu hakunda kwibasirwa n'ibiza bigasenya amashuri, andi bikayangiza. Yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri kujya bategura umuganda wo kureba uko bakora ibyo bafitiye ubushobozi bakanagenzura neza bimwe mu bikorwaremezo bafatirana bagasana bitarangirika.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko mu gihe gishize hari Ishuri rya Rwamashyongoshyo ryigeze gusamburwa n'umuyaga.

    Yavuze ko akarere kashyize imbaraga mu kwirinda no gukumira ko ibisenge by'amashuri byatwarwa n'imvura.

    Yashimiye Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Minema, yabahaye insinga zizirika ibisenga harimo izahawe abaturage n'amashuri kugira ngo bizirikwe neza mu gihe cy'imvura.

    Source : https://yegob.rw/abanyeshuri-bo-mu-rwanda-nabo-bagiye-kujya-bakora-umuganda-wa-buri-ngaruka-kwezi/

  • Uko byagenze ngo umusifuzi Nsabimana Celestin na Nonati bakure amata ku munwa Nshuti Innocent (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda umusifuzi yanze igitego cyagiyemo yanakemeje, yisubiraho ku munota wa nyuma.

    Bwa mbere biba hari tariki ya 22 Mata 2023 mu mwaka w’imikino wa 2022-23, mu mukino w’umunsi wa 26 Police FC yatsinzemo APR FC 2-1.

    Gusa muri uyu mukino hari igitego cya Police FC cyanzwe n’abasifuzi. Igitego cya 3 cyari gitsinzwe na Iyabivuze Osée, umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim yarakemeje ariko nyuma gato yo kuvugana n’umusifuzi wa 4 Ngabonziza Jean Paul wari uhawe ubutumwa na Mugabo Eric wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro ko habayeho kurarira aracyanga. Byateje imvururu kuko na Ndagijimana Peace Eric wari umusifuzi wa kabiri w’igitambaro ku ruhande byabereyeho atigeze amanika.

    Uyu munsi nabwo ibisa nk’ibi byongeye kuba mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 wahije APR FC na AS Kigali bakanganya 1-1.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium havutse kutumvikana nyuma yo kwanga igitego cya kabiri cya APR FC cyari gitsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 83.

    Nshuti Innocent winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbura Sharaf Eldin Shiboub ntabwo yaje kweneranya n’umusifuzi wanze igitego cye.

    Uyu rutahizamu warimo ufasha ikipe ye kubona igitego cy’intsinzi, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 83, yakinnye umupira n’umutwe acomekera Mbaoma mu rubuga rw’amahina, uyu rutahizamu w’umunya-Nigeria yirambuye akora kuri uyu mupira ariko asa nugonganye n’umunyezamu Pascal wa AS Kigali, umupira wahise usanga Nshuti Innocent ahita ashyira mu rushundura.

    Celestin na Nonati wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro bahise bemeza iki gitego, abakinnyi ba APR FC barakishimira birarangira n’abakinnyi ba AS Kigali batwara umupira mu kibuga hagati ngo batangize umukino.

    Muri iyo minota ni nako havurwaga Mbaoma n’umunyezamu Pascal bagaragazaga kubabara, gusa Mbaoma byari byarangiye na Pascal na we basaga nabasoje.

    Nsabimana Celestin na Bwiriza Raymond Nonati bakoze akanama gato bahise banzura ko nta gitego cyabaye kubera ko Mbaoma yakoreye ikosa umunyezamu wa AS Kigali.

    Nyuma gato mu minota y’inyongera, Nonati yongeye gusifura penaliti ya APR FC itavuzweho rumwe, gusa Nshuti Innocent yayihushije. Umukino warangiye ari 1-1.

    Ahavuye ikosa bavuze ko Mbaoma yakoze

    Nshuti Innocent yahise atsinda igitego

    Nonati (ibumoso) na Celestin (iburyo) nyuma bakoze inama

    Bibazaga niba mu gutsinda igitego nta kosa ryabayemo

    Bahise bacyanga, Celestin yerekana ko ari ugutereka imbere y’izamu…

    Bahise bacyanga, Celestin yerekana ko ari ugutereka imbere y’izamu…

    AMAFOTO: SENDEGEYA Jules

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-byagenze-ngo-umusifuzi-nsabimana-celestin-na-nonati-bakure-amata-ku-munwa-nshuti-innocent-amafoto