Author: webrwanda

  • Sobanukirwa ! Iyo umugore akubwiye ngo ndeka njye nyine hari ikindi kintu aba ari kukubwira gukora #rwanda #RwOT

    Burya nk'umugabo mu rugo, ni ngombwa ko umenya uko umugore wawe atwazamo amarangamutima ye rero ni ngombwa ko ubyiga kugira ngo ubone uko wita ku mugore wawe ndetse mubane neza mu rugo rwanyu ndetse mukomeze kubaka rurambe.

     

     

    Buri gihe umugore burya amagambo avuze cyangwa akubwiye ntago aba asobanura ibyo avuze ahubwo Hari ubwo asobanura ibindi bintu. Umugore ashobora kukubwira ngo 'yego' ariko mu byukuri Ari kukubwira ngo 'oya', rero ubundi ni ngombwa ko umugabo yiga neza umugore we kugira ngo amenye ibyo umugore we avuze.

     

     

    Umugore aragoye kumwumva cyangwa kumva ibyo avuga ariko ni inshingano zawe nk'umugabo kugira ngo wige neza umugore wawe. Hari ubwo umugore wawe akubwira ngo 'Sinshaka kuvugana nawe', ariko mu byukuri adashaka ko ibiganiro byanyu birangirira aho. Rero utazakora ikosa ngo umugore wawe akubwira gutyo maze ngo uve ku bintu gutyo.

     

    Hari ubwo umugore wawe akubwira ngo ndeka njyenyine ariko ataribyo ashatse kukubwira ahubwo Ari kukubwira ko ukwiye gukomeza kumuba hafi, kuko abagore muri kamere yabo Niko bateye.

     

     

    Abagore burya ngo ni ishuri ritarangira, abagore bisaba ko ubiga buri munsi ndetse ugakomeza kubiga ubudahwema. Mu gihe ushak gushimisha umugore wawe ni ngombwa ko wiga neza uburyo umugore wawe avuga ndetse nibyo ashatse kuvuga.

     

     

     

     

     

     

    Source: News Hub Creator

    The post Sobanukirwa ! Iyo umugore akubwiye ngo ndeka njye nyine hari ikindi kintu aba ari kukubwira gukora appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/sobanukirwa-iyo-umugore-akubwiye-ngo-ndeka-njye-nyine-hari-ikindi-kintu-aba-ari-kukubwira-gukora/

  • Batinya inshingano ! Menya impamvu abasore benshi banga gushaka abagore #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi tugezemo usanga abasore benshi banga gushaka abagore, ndetse abantu benshi ntibajya bamenya impamvu abasore babyanga. Icyakora hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umusore yanga gushaka umugore.

     

    DORE IMPAMVU UMUSORE ASHOBORA KWANGA GUSHAKA UMUGORE;

     

     

    1.Kumva ko nta mafaranga ahagije bafite

     

    Abasore benshi bumva ko gufata umwanya bagashaka umugore babikora aruko bafite amafaranga menshi ahagije yo kwita ku muryango. Rero kubera gushaka amafaranga cyane birangira abasore benshi badashatse abagore kubera kubura amafaranga.

     

     

    2.Inzozi

     

    Hari abasore benshi bakunda kwita ku nzozi zabo, mbese bashaka kugira icyo bageraho mu buzima, rero kubera gukomeza kwita ku nzozi ze bituma yisanga atinze gushaka umugore.

     

     

    3.Gutinya gatanya

     

    Muri iyi minsi, gatanya ziravuza ubuhuha mu ngo nyinshi, rero ibyo bituma abasore benshi bafata umwanzuro wo kutazigera Bashaka abagore kuko baba Banga ko nabo byarangira bahanye gatanya n'abagore babo.

     

     

    4.Gutinya inshingano

     

    Hari abasore benshi Kandi Banga gushaka umugore kuko bumva ko badashaka gufata inshingano zo kwita ku mugore, ndetse n'umuryango muri rusange.

     

     

    5.Gukunda kwigenga

     

    Umusore udafite urugo udafite umugore Kenshi usanga yigenga akora ibyo ashaka byose, mbese abayeho uko abyumva, rero gukomeza kumva ko akwiye kugumana ubwo bwigenge bimubuza cyangwa nibyo bituma yanga gushaka umugore kuko umugore Hari ibintu byinshi amubuza gukora ndetse aba agomba no gutaha kare.

     

     

    6.Kubura umugore cg umukobwa winzozi zabo

     

    Hari ubwo Umusore ahisemo kudashaka umugore kuko yabuze umukobwa yifuza wawundi bazabana ndetse bakabana mu bibi no mu byiza bakarambana.

     

     

    7.Impamvu zabo bwite

     

    Hari abasore benshi bahitamo kudashaka umugore kuko bo bumva ko gushaka umugore mu buzima bwabo ntacyo nubundi byamumarira.

     

     

     

     

     

     

    Source: News Hub Creator

    The post Batinya inshingano ! Menya impamvu abasore benshi banga gushaka abagore appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/batinya-inshingano-menya-impamvu-abasore-benshi-banga-gushaka-abagore/

  • Yagiriye inama abagabo ! Pasiteri yatangaje ibintu bikomeye ku mugore abyuka nyuma y'umugabo we #rwanda #RwOT

    Pasiteri Ezekiel yatangaje ko umugore ubyuka nyuma y'umugabo we atari umugore mwiza na gato.

     

    Ezekiel yagize ati:'Dushingiye ku mugabo w'Imana ishaka, umugore we aba agomba kubyuma kare.Umugore ukomeza kuryama kandi umugabo we yabyutse ntabwo ari umugore mwiza na gato kuko burya ntabwo umugabo abyuka mbere y'umugore.

     

    'Impamvu yabyo , ni uko umugore ari we ukwiriye kuba urumuri rw'urugo.Ni we ukwiriye kubyuka mbere , agategura abana bakajya kwiga,agategura ibyo murugo,yarangiza agategurira umugabo we ibya mu gitondo'.

     

    Pasiteri Ezekiel yakomeje agira ati:'Ariko mugabo niba ubyuka mbere y'umugore wawe, ndagusabiye.Bibiliya ivuga ko umugore w'umunyabwenge , abyuka kare mu gitondo mbere y'umugabo we, kandi burya ngo ni ubuye ryiza k'umugabo we.Uyu ntabwo ari umugore'.

     

    Ti:'Uyu mugore umeze gutya, numushaka, uzicuza, kuko azaajya aguca inyuma kubagabo tandukanye'.

     

    Ese wowe urangije gusoma iyi nkuru, wemeranya na Pasiteri Ezekiel ? Duhe igitekerezo cyawe.

    The post Yagiriye inama abagabo ! Pasiteri yatangaje ibintu bikomeye ku mugore abyuka nyuma y'umugabo we appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/yagiriye-inama-abagabo-pasiteri-yatangaje-ibintu-bikomeye-ku-mugore-abyuka-nyuma-yumugabo-we/

  • Diamond Platnumz yatunguye Zuchu aramusohokana – AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Abahanga baravuga ngo 'Nta cyiza nko gukunda , ugakundwa n'uwo wihebeye'.Niba koko ayo magambo ari ukuri , Umuhanzikazi Zuchu ari mu nyungu zikomeye kuko Diamond Platnumz yamutunguye aramusohokana.

     

    Diamond Platnumz utajya akunda kumvikana avuga k'urukundo rwe na Zuchu ahubwo akavugisha ibikorwa yamutunguye maze aramusohokana ubundi basangiza abakunzi babo amashusho n'amafoto.

    Zuchu yagiye yumvikana avuga ko akunda Diamond Platnumz cyane ndetse akabishyira no ku karubanda.Ku munsi wo ku wa Gatandatu n'ubwo Diamond Platnumz yafashe Zuchu aramusohokana [ Night Date ].

     

    Nk'uko byumvikana mu mashusho byasaga naho Zuchu yatunguye kuko ngo atari yiteguye ko Simba amusohokana ndetse naho banyuraga hose hakaba hari hatatswe indabo.

    Mu mashusho Zuchu yagize ati:' This is Nice ' cyangwa se 'Ibi ni byiza cyane'.

     

    Ubwo Zuchu yageraga hejuru aho yari yateguriwe yasanze hatatswe indabo nziza.Yahise yishima cyane ndetse ahita ajya guhobera Diamond Platnumz.

    Bagiye gusangira barimo gucarangirwa umuziki mwiza muri Saxo , aho uwacurangaga , yibandaga ku ndirimbo z'urukundo.

    The post Diamond Platnumz yatunguye Zuchu aramusohokana — AMAFOTO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/diamond-platnumz-yatunguye-zuchu-aramusohokana-amafoto/

  • Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zatanye mu mitwe mu mikino wa gicuti bakiranurwa na penaliti [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ingabo z'u Rwanda n'iza Tanzania zatanye mu mitwe mu mikino wa gicuti bakiranurwa na penaliti.

    Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Ngoma habereye umukino wa gicuti wahuje Ingabo z'u Rwanda n'iza Tanzania.

    Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 2-2 ariko Abanye-Tanzania batsinda Abanyarwanda kuri penaliti 5-4.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ingabo-zu-rwanda-niza-tanzania-zatanye-mu-mitwe-mu-mikino-wa-gicuti-bakiranurwa-na-penaliti-amafoto/

  • Buri minota 2 hajyagamo igitego: Ikipe ya YOUVIA WFC yanyagiye Kaminuza y’u Rwanda ibitego 46, rutahizamu wabo atsinda 13 wenyine – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri shampiyona y'icyiciro cya 2 mu mupira w'amaguru y'abagore , UR-CMHS yatsinzwe ibitego 46-0

    Iyi kipe y'ishami rya kaminuza y'u Rwanda, ry'ubumenyi mu buzima n'ubuvuzi imaze gutsindwa ibitego 80 mu mikino itandatu ya shampiyona y'uyu mwaka, yo yinjije kimwe gusa.

    YOUVIA WFC itozwa na Mayanja, Umugande ufite License A ya CAF

    Ikipe y'abagore ya Youvia yatsinze ibitego 46-0 ku busa bwa UR CMHS.

    Youvia yari yakiriye UR CMHS  mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

    Abatsindiye Youvia ni Uwamukuza Denise watsinze (13) Ishimwe Pacifique (10) Tuyishimire Angelique (4) Irikumutima Agathe (3) Mutuyimana Magnifique (3) Urimubenshi Claudine (3) Nyiramana Elianne (3) Uwineza Ratifa (3) Ishimwe Rosine (2) Nyiramana Frolence (1)Byukusenge Sandrine (1)

    Source : https://yegob.rw/buri-minota-2-hajyagamo-igitego-ikipe-ya-youvia-wfc-yanyagiye-kaminuza-yu-rwanda-ibitego-46-rutahizamu-wabo-atsinda-13-wenyine/

  • Premier League: Arsenal yafashe umwanya wa mb… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu saa moya n’iminota 30 ubera ku kibuga cya Brentford, Gtech Community Stadium. Brentford yaje mu mukino ikina yugarira cyane bityo bikagora abakinnyi ba Arsenal bo bakinaga bashaka igitego hakiri kare. 

    Ku munota wa 23 Arsenal yashoboraga gufungura amazamu aho Zincheko yahinduye umupira mwiza uragenda usanga Leandro Trossard ashyiraho umutwe, umupira uragenda unyura hejuru y’izamu gato cyane.

    Ikipe ya Brentford yakomeje gukina nta kazi gahambaye itanga ariko hari aho yari ibonye amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira umuzamu wa Arsenal yari yihereye Christian Norgaard kurekura ishoti ngo atsinde biramunanira.

    Kuwa 40 Arsenal yatsinze igitego gitsinzwe na Leandro Trossard ku mupira wari uzamuwe na Bukayo Saka ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira, Brentford iba irarokotse.

    Mu gice cya kabiri, Arsenal yaje ikomeza gushaka igitego ariko bikomeza kugorana. Ku munota wa 61 Brentford nayo yagerageje kugera imbere y’izamu rya Arsenal aho umukinnyi wayo Yoane Wissa yazamukanye umupira yiruka ashaka kuwuhereza Bryan Mbeumo ariko umuzamu aratabara.

    Mu minota 75 Brentford yasatiriye cyane ndetse hari n’aho yabuze igitego cyabazwe aho Maupay yarekuye umupira uremereye akoresheje umutwe ariko Maghalaes aratabara arikura mu izamu.

    Arsenal yabonye igitego ku munota wa 89 gitsinzwe na Kai Havertz akoresheje umutwe ku mupira wazamuwe neza na Bukayo Saka ndetse umukino uza no kurangira bakiyoboye n’igitego 1-0.

    Nyuma y’uyu mukino Ikipe ya Arsenal yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 30 ikaba irusha Manchester City ya 2 inota 1 na Liverpool ya 3 amanota 2.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136912/premier-league-arsenal-yafashe-umwanya-wa-mbere-136912.html

  • Uko yarokotse ibiyobyabwenge, indirimbo ze i… – #rwanda #RwOT

    Riderman avuga ko we n’abandi bahanzi mu bihe bitandukanye, bakoze ibihangano byashimishije abantu, ariko kandi byubakiyemo ubutumwa bwo gukunda Igihugu no kukirwanira.

    Ubwo yari mu kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, Riderman yabishimangiye yifashishije urugero rw’umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudani wamuhamagaye amushimira ku bw’indirimbo ze zamufashije ku rugamba.

    Yavuze ati “Hari umusirikare wigeze kumpamagara ari i Darfur arambwira ati sinari nkuzi ariko nashatse nimero yawe kugirango nkubwire y’uko indirimbo zawe zamfashije muri ‘mission’ yanjye.”

    Uyu muraperi asanzwe afite indirimbo zikomoza ku rugamba, Inkotanyi no gukunda Igihugu zirimo nka ‘Igitende’ aho yavugaga ingabo ziri i Darfur, ‘Abo turi bo’ yavugaga ku Inkotanyi, ‘Urusaku rw’amasasu' n’izindi.

    Riderman anumvikanisha ko hari ubuhamya bw’abantu yagiye yakira bamubwira ko biyemeje kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF bitewe n’ibihangano bye.

    Akomeza ati “Hari n’abantu babagiye bambwira bati buriya nakuze numva nzaba umusirikare kubera kumva indirimbo zawe, harimo n’abakigiyemo.”

    Uyu munyamuziki ashimangira ko ibihangano by’umuhanzi biba byuzuye ubutumwa butandukanye bugera ku bantu benshi, ku buryo hari ababukurana, abandi bakabishyira mu bikorwa. Ati “Hari uruhare tugira mu gukundisha abantu Igihugu.”    

    Ibanga rimukomeje!

    Riderman yavuze ko kuba amaze imyaka irenga 18 mu muziki nta banga ryihariye risangije mu muziki, ahubwo ashobozwa byose na Kristu umuha imbaraga no kuba afite ku ruhande abantu bamutera imbaraga mu rugendo rwe rw’umuziki.

    Yashimye abafana be ‘Ibisumuzi’, kuko nta gihe yigeze akora igitaramo ngo abure abantu bakitabira, kandi buri uko ashyize hanze indirimbo abona ibitekerezo by’abantu bayishimiye.

    Ariko kandi anashima itangazamakuru, ababyeyi, kompanyi zitanga akazi ku bahanzi n’abandi batuma abona ibyo ashora mu muziki.

    Uyu muraperi avuga ko atangira umuziki yari mu itsinda aho yari ahanganye cyane na Neg the General, ariko ko akimara gutangira umuziki nk’umuhanzi wigenga yatangiye guhangana cyane na Bull Dogg bitewe n’imyandikire ye.

    Ati “Navuga y’uko Tuff Gangz yasaga nk’aho ari ikintu kinini cyane ariko umwe muri bo numvaga imirongo ye nkavuga nti byanze bikunze ngomba kumurengaho ni Bull Dogg. 

    Kugeza n’uyu munsi muri phone yanjye mba mfite indirimbo za Bull Dogg, uburyo atondekanya amagambo, ubwenge bwiwe, byatumaga mvuga nti byanze bikunze uyu muntu ntabwo agomba kuncaho.”

    Riderman yavuze ko n’ubwo abantu bakundaga kumuhanganisha na Jay Polly, atari ko bimeze, kuko we yibonaga mu ihangana na Bull Dogg.

    Ati “Jay yari afite uburyo aririmba ubuzima bw’imihanda cyane anafite urukundo rwo ku muhanda ndetse n’abafana twese twari tubafite ariko mu myandikire njye numvaga umuntu duhanganye nawe ari Bull Dogg.”

    Uyu muraperi avuga ko yibuka Jay Polly nk’umuraperi w’umuhanga wandikaga indirimbo zikora ku mutima, zitera imbaraga abantu kandi zigatanga icyizere cy’ubuzima-Zigakora ku buzima bwa rubanda. Ati “Imana impuhereze iruhuko ridashira.”

    Mu bihe bitandukanye, Riderman yumvikanye kenshi avuga ko itangazamakuru ridaha urubuga abaraperi mu bihangano bacuranga.

    Uyu muhanzi avuga ko yumvise igihe kinini itangazamakuru risiga isura mbi abarakora injyana ya Hip Hop, bakabatwerera kunywa ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi umuntu atakwihanganira.

    Asobanura ko hanabayeho ikibazo cya ruswa, aho bamwe mu banyamakuru bagiye bahabwa amafaranga bagasebya abahanzi bakora injyana ya Hip Hop. Ati “Twagerageje kugaragaza akarengane twakorerwaga…”

    Yavuze ko hari ibyo abantu bibeshya bijyanye n’uburyo indirimbo zirebwa ku rubuga rwa Youtube, kuko kenshi ‘views’ zigurwa, biri mu bituma umuntu ashobora kureba agasanga indirimbo ya Hip Hop itarebwe cyane bitandukanye n’uko izindi ndirimbo zo mu zindi njyana zarebwe cyane.

    Umuraperi wigengesereye:

    Impuzandengo y’abaraperi bo mu Rwanda igaragaza ko hafi 95% batawe muri yombi bazira ibyaha bitandukanye. Mu banyuze mu itsinda rya Tuff Gangz, Bull Dogg niwe utarigeze afungwa.

    Riderman avuga ko gufungwa ari ikintu buri wese yakabaye ‘atinya’. Ati 'Twese dukwiye kugerageza kugendera mu murongo mu buryo bushoboka bwose kugirango tutisanga muri gereza.”‘

    Yavuze ko mu buzima bwe yifata nk’umuhanzi ‘kurusha uko nafita nk’icyamamare’, ari nayo mpamvu atajya agaragara cyane imbere ya Camera.

    Ati “Mba nifuza kuba umuhanzi apana kuba icyamamare, niko ninjiye mu muziki mbishaka.”

    Riderman avuga ko kuva cyera yinjira mu muziki atifuzaga gukorera amashusho indirimbo ze, kandi yirinze cyane kugendera mu kigare.

    Yavuze ko n’igihe hadukaga cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo za Mugo. ‘Cocaine’ yabigerageje ariko ‘mpita mbivamo’.

    Uyu muraperi avuga ko yahagaritse kunywa ibiyobyabwenge bitewe n’ingaruka mbi yabonaga bizazana mu buzima bwe.

    Ati “Ndi hano kugirango nkore umuziki si ndi hano kugirango mfate ibiyobyabwenge cyangwa se mbe umuntu w’umusitari wirirwa mu ngeso mbi… Mbaho numva nshaka kwikorera umuziki kurusha uko naba icyamamare.” 


    Riderman yatangaje ko yabashije kurokoka ibiyobyabwenge nyuma yo kubona ko bizatuma atera ku nzozi ze

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'URASAKU RW'AMASASU' YA RIDERMAN

     “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'COOKIE' YA RIDERMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136904/uko-yarokotse-ibiyobyabwenge-indirimbo-ze-i-darfur-riderman-yahishuye-byinshi-136904.html

  • Dore impamvu zishobora gutuma wirinda kujya mu rukundo n'umuntu uri mu kindi gihugu mutari kumwe #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe iyo bavuze ngo urukundo rwa Long-distance relationship mu rurimi rw'Amahanga, bivuze ko uba uri mu rukundo ariko uri mu rukundo n'umuntu wa kure. Abantu benshi ntibemera ndetse ntibakunda kujya muri uru rukundo kuko akenshi bumva ko hari ingaruka mbi bishobora kubagiraho. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku mpamvu nyayo zishobora gutuma utemera kujya muri Long-distance relationship.

     

     

    Icyambere ni kumva udatekanye muri wowe. Mu gihe ukundana n'umuntu ashobora kuba uri umukobwa cyangwa uri umusore ukaba ukundana n'umukobwa uba kure yawe, akaba atuye nko mu kindi gihugu Wenda, igituma abantu benshi batabikunda ni ukumva ko baba badatekanye muri bo.

     

     

    Ni ukuvuga ngo kubera ko uwo muntu muba mukundana Ari kure ushobora gutangira gucyeka ko ashobora kuba akubeshya atagukunda, cyangwa se akaba akundana n'undi utari wowe, rero ibyo bintu byose bishobora gutuma abantu benshi banga kujya mu rukundo rwa kure uru ruzwi nka Long-distance relationship.

     

     

    Indi mpamvu ishobora gutuma abantu benshi Banga kujya mu rukundo n'umuntu wa kure, ni ukubura uko bacyemura ibibazo mushobora kugirana. Nk'abantu bakundana basanzwe, bagirana ibibazo byinshi ndetse baba bagomba gushaka uko bacyemura ibibazo bagirana.

     

     

     

    Kubera iki rero abantu bakundana bari kure bashobora kubura uburyo bacyemura ibibazo hagati yabo, ni ngombwa ko ibibazo mugirana hagati yanyu mugomba kwicarana mukaganira rero Niba mukundana muri kure bishobora gutuma mubura uko mucyemura ibibazo hagati yanyu bityo bigatuma mutangira gushwana.

     

     

     

     

     

     

    Source: News Hub Creator

    The post Dore impamvu zishobora gutuma wirinda kujya mu rukundo n'umuntu uri mu kindi gihugu mutari kumwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-impamvu-zishobora-gutuma-wirinda-kujya-mu-rukundo-numuntu-uri-mu-kindi-gihugu-mutari-kumwe/