Author: webrwanda

  • Dore ingaruka zo kureba Filime z'urukozasoni hagati y'abashakanye #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bakunda kureba aya mashusho y'urukozasoni ariko burya ntibajya bita ku ngaruka mbi bishobora kubagiraho. Ese koko birakwiye koko umuntu akwiye kureba ayo mashusho y'urukozasoni!?

    Urubyiruko Kenshi usanga aribo bakunda kureba ayo mashusho y'urukozasoni Kandi ingaruka bibagiraho kenshi byangiza ubuzima bwabo burundu.

     

    Hari nabavuga ko ngo kureba amashusho y'urukozasoni hagati yabo bashakanye ari byiza ngo bishobora gutuma urugo rwabo ruramba, ariko icyo nacyo inzobera zifite icyo zibivugaho, kuko ngo ni gacye kureba amashusho y'urukozasoni hagati yabo bashakanye bibagirira akamaro ahubwo ngo usanga bituma urugo rwabo rusenyuka mu buryo nabo batazi.

     

    Mu bushakakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagabo n'abagore bareba amashusho y'urukozasoni Kenshi aribo bahana gatanya cyane hagati yabo Kandi bari baziko ari uburyo bwiza mu kubaka urugo.

     

    Gusa ibyo ntibisobanuye ko ntabo byagiriye akamaro ariko ngo umubare wabo byagiriye akamaro uri hasi kurusha uwo byagizeho ingaruka mbi.

     

    Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku ngaruka mbi zikubaho kubera kureba amashusho y'urukozasoni, cyane ku rubyiruko niho twibanze;

     

    1.Bituma wishora mu mibonano mpuzabitsina: Kureba ashusho y'urukozasoni cyane bishobora gutuma umuntu yishora mu mibonano mpuzabitsina atabiteganije bityo bigatuma ashobora kwandura indwara zirimo SIDA ndetse utibagiwe gutwara inda zitateganijwe.

     

    2.Bituma umuntu yishora mu kwikinisha: Kwikinisha ni kimwe mu bintu bituruka mu kureba amashusho y'urukozasoni cyane kuko iyo ureba ayo mashusho y'urukozasoni cyane bituma wumva ushaka gukora imibonano mpuzabitsina bityo bigatuma umuntu yishora mu kwikinisha.

     

    3.Bishora mu gufata kungufu: Kureba ashusho y'urukozasoni cyane bishobora gutuma umuntu uyareba cyane yishora mu gufata kungufu kuko yumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsina bityo akabura uwo bayikorana bigatuma afata kungufu.

     

    4.Byangiza mu mutwe: Kureba ashusho y'urukozasoni cyane Kandi bigira ingaruka mbi ku bwonko kuko uko ureba amashusho y'urukozasoni cyane Niko wishoramo imibonano mpuzabitsina cyane bityo bigatuma umuntu yangirika bikomeye cyane mu mutwe.

    5.Bituma uzinukwa imibonano mpuzabitsina: Hari ubwo umuntu areba amashusho y'urukozasoni cyane bigatuma azinukwa gukora ikitwa imibonano mpuzabitsina kuko aba yararebye imibonano mpuzabitsina bityo akageraho akabona bisanzwe ubushake bwabyo bukacyembera burundu.

    6.Byongera amabanga: Umuntu ureba amashusho y'urukozasoni cyane usanga ayo mashusho y'urukozasoni ayareba yihishe kuko aba adashaka ko hari umuntu ubibona rero byongera amabanga kuri uwo muntu ureba amashusho y'urukozasoni cyane.

     

    Ese ukwiye gukora iki ngo wirinde izo ngaruka tumaze kuvuga haruguru!? Ikintu ukwiye kumenya mbere ni ingaruka mbi bikugiraho kuko nibyo bituma uhagarika gukomeza kureba amashusho y'urukozasoni.

     

    Source: timesofindia

    The post Dore ingaruka zo kureba Filime z'urukozasoni hagati y'abashakanye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-ingaruka-zo-kureba-filime-zurukozasoni-hagati-yabashakanye/

  • Hari aho yihengetse iminsi 44: Kuki Niyo Bosc… – #rwanda #RwOT

    Niyo Bosco kuva mu 2020 kugeza mu Ukwakira kwa 2022 yari umuhanzi ufite igikundiro ‘hit maker’ ukenerwa ku isoko y’indirimbo, uhora mu ndirimbo z’abantu ‘power play’ no mu tubyiniro none ubu ntatinya kuvuga ko akibunza akarago.

    Niyo Bosco ari muri MIE yakorewe indirimbo 17 uhereye kuri “Ubigenza ute” irimo impanuro zabera itara rimurikira buri wese ushaka kubaho neza agasoza urugamba rw’ubuzima akitahira atanduranyije. 

    Ni Indirimbo yagiye hanze ku itariki 07 Mutarama 2020. Yararebwe n’abarenga Miliyoni 3, yaracurujwe (streams), yarakinnwe (power play) ndetse hari abayigize isomo bagenderaho. 

    Muri uru rugendo yagendanye n’umunyamakuru Irene Murindahabi wari mu buzima nawe butoroshye barapfundikanyije birakunda. 

    Aho bakomanze bakabakingurira kugeza Niyo Bosco abaye umuhanzi muzima igihugu cyishimira. Ku itariki 23 Nyakanga 2022 yasohoye Buriyana. Niyo yasoje urugendo rwe na Murindahabi Irene.

    Hari abamugiye mu matwi 

    Mu 2022 Niyo Bosco yahuye n’abantu  barimo umunyamakuru ukorera kuri YouTube amazina yabo atari butangazwe  ari nabo  bahemukiye Niyo Bosco  akisanga ntaho amara kabiri. 

    Muri aba banyamakuru harimo uwamubwiye ati “Uzi se buriya? Irene Murindahabi yarakuriye yarakize kubera wowe! Nonese ziriya ndirimbo zawe aguha ayo zinjiza? Niyo Bosco ati:” Ashwi “. Undi ati:”Wowe urarenze, uzi kwandika wakwikorana”.

    Niyo Bosco bamugiye mu matwi ari benshi birangira aguye mu kamashu bashakaga. Icya mbere nk’uko Kenny Sol yabiririmbye muri ‘Haso’ iyi miziki ibamo abagome batega ibikwasi ku ntebe umuhanzi agiye kwicaraho. Ibi birazwi ko hari ababona umuhanzi ameze neza bakamushuka aziko bamugirira neza bikarangira ari mu bishokoro. 

    Ubuse Amalon ari he? Hari uwamurushaga hit? Ni nde muhanzi umurusha ijwi ryiza? Imyandikire yo ntawakandiraho. Ariko yibereye za Kibagabaga aracyafite ibyiringiro nk’ibyacu twese tugishakisha kandi yarahuriraga ku rubyiniro na ba Davido agakora,Hit zigakundwa ku buryo na ba Shaddy Boo bamwifuzaga akabaca amazi. 

    Tugaruke kuri Niyo Bosco wandikaga Indirimbo yishyuwe Miliyoni 1 Frw ba basore bamushutse batangiye kumufata bakamuha umunyenga akajya kubandikira ku buntu. 

    Nguko uko yagize agahinda gakabije nk’uko yabyanditse kuri Instagram ye akanabihamiriza Luckman Nzeyimana muri Versus. Niyo Bosco wari Music Mashini yarirebye, arikabakaba aribura.

    Sunday Entertainment yahamaze iminsi 44

    Niyo Bosco wari utangiye kuba insina ngufi buri wese acaho urukoma aba Diaspora bashatse kumuriraho ifoto bari barabuze akiri mu biganza bya Murindahabi Irene. Hano nta ndirimbo yakorewe.

    Muri Metro Afro nta musaruro yahakuye

    Muri iyi Label yahamaze amezi 2 ariko n’ubundi  byakomeje kwanga.

    Niyo Bosco muri Kikac

    Nibyo agiye mu maboko meza buri wese ukora umuziki yifuza. Ariko rero Niyo Bosco wari umwanditsi mwiza aha niho ruzingiye. 

    Nagira inama inshuti yanjye Uhujimfura Claude nyiri Kikac ibamo Bwiza Emerance ko akwiriye kubaka umwuga wo kwandika Indirimbo kuko Niyo Bosco afite umukono mwiza. Ntazihutire gukora Hit kugirango yemeze rubanda.

     Azabanze asibanganye inzira mbi Niyo Bosco yishoyemo zirimo kwandika Indirimbo ku buntu, kwifuza imodoka agendamo, guhora yibwa bya hato na hato. Ubundi Niyo Bosco umwaka wa 2024 ushobora gusiga ari umuhanzi buri wese yifuza ko yamutaramira.

    Isomo ku muhanzi ufite aho akinga umusaya’Label’

    Muhanzi, muhanzikazi menya ko aho uri buri wese ahifuza. Wikwigira kagarara ku muntu wavumbuye impano yawe ngo wumvire ba rusahurira mu nduru ntabwo bakwifuriza ineza. Reba aho wavuye, aho uri n’aho werekeza ukore igikwiye.

     Namwe mufasha abahanzi mureke kunyunyuza imitsi y’izo mpano mugerageze mubahindurire ubuzima ku buryo bufatika umuhanzi agire inzu ingana n’izina rye, agende mu modoka ye ingana n’izina rye. Itangazamakuru ry’imyidagaduro ndarisaba kujya muhururiza abari kuzimira mukerekana inzitizi n’imitego bari gucamo. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137122/kuki-niyo-bosco-ntaho-amara-kabiri-nyuma-yo-gusezera-irene-murindahabi-137122.html

  • Ubudage bwegukanye igikombe cy’Isi 2024 U-17 mu gihe Mali yo muri Afurika icyuye umwanya wa 3 nyuma yo kunyagira imvura y’ibitego ikipe y’igihugu ya Argentine – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Budage yatwaye igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 itsinze u Bufaransa penaliti 4-3 nyuma yo gusoza umukino banganya ibitego 2-2.

    Ni mu gihe Mali yo muri Afurika, yacyuye umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Argentina ibitego 3-0.

    Source : https://yegob.rw/ubudage-bwegukanye-igikombe-cyisi-2024-u-17-mu-gihe-mali-yo-muri-afurika-icyuye-umwanya-wa-3-nyuma-yo-kunyagira-imvura-yibitego-ikipe-yigihugu-ya-argentine/

  • Kicukiro: Umusore w’imyaka 21 witwa Jiscar yakingiranye nyina mu nzu maze aramunigagura kugeza abuze ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Kanombe Akagari ka Karama ahatujwe Abaturage bavuye Kangondo umwana wo mu kigero cy'imyaka 21 witwa Jiscar yishe Nyina bigacyekwa ko ari ibiyobyabwenge byabimuteye.

    Iri nsanganya ryabaye ahagana saa Kumi n'ebyiri aho umukecuru yavuye gucuruza agiye kuruhuka asanga mu rugo umuhungu we aba aramukingiranye.

    Mubaganiriye na Igikanews dukesha iyi nkuru batubwiye ko ubwo uwo musore yatangiraga kumukibita uwo mukecuru yagerageje guhamagara umuhungu we wundi witwa Gaspard nawe ntiyaboneka aho hafi nawe ahita yiyambaza abaturanyi ngo bamutabare.

    Bakomeje bavuga ko abaturanyi bahise bihutira gutabara basanga uwo musore yafunze ashaka guca mu idirishya ngo atoroke bahita biyambaza inzego z'umutekano.

    Bivugwa ko uyu mukecuru yarasanzwe abanye n'abana be babiri neza.

    Uyu mukecuru yarasanzwe acururiza mu isoko ry'ikitegererezo riri ahazwi nko Kiri 'Wambonye' akora ubucuruzi bw'ubushera.

    Abageze mbere bavuze ko bigara ko yaba yamukubise ikintu mu mutwe agahita amuniga agapfa

    Umunyamakuru wageze ahabereye ayo marorerwa yasanze urwego Rw'ubugenzacyaha rwahageze ruhita Ruta muri yombi uwo musore n'umurambo ujyanwa kubitaro kugirango ukorerwe isuzuma.

    Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko mubusanzwe uyu mubyeyi mubusanzwe nta kibazo bari bazi bari bafitanye uretse ko uwo musore yarasanzwe arangwaho ibikorwa by'urugimo.

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-umusore-wimyaka-21-witwa-jiscar-yakingiranye-nyina-mu-nzu-maze-aramunigagura-kugeza-abuze-ubuzima/

  • Perezida wa Kiyovu Sports yashinje abanyamakuru kwishyurwa ngo bavuge iyi kipe nabi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis [General] yavuze ko hari abanyamakuru bishyurwa ngo bavuge iyi kipe nabi ko harimo byacitse.

    Ni nyuma y’uko hamaze iminsi inkuru mu itangazamakuru ko iyi kipe imaze amezi 3 idahemba ndetse ko hari n’abakinnyi bivumbuye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023 ni bwo haramutse inkuru ko Kiyovu Sports yishyuye abandi bakinnyi ariko ntiyishyura Seif na Mugunga Yves bakaba bari banze kujya mu mwiherero.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko baganirijwe bakemera kujya mu mwiherero no gukina umukino wa APR FC bari bavuze ko badakina badahembwe, baje gukina ndetse banganya 1-1.

    Nyuma y’uyu mukino, General yavuze ko ibyavuzwe byose mu itangazamakuru atari byo kuko ahubwo hari abanyamakuru bishyurwa ngo bavuge Kiyovu Sports nabi.

    Ati “ikipe se ikina gutya ifite ikihe kibazo, ni amagambo ko n’ababyihishe inyuma tubazi ariko nta byacitse nta gikuba kiri muri Kiyovu Sports.”

    “Ababikora ni benshi, abo duhanganiye igikombe ni benshi, abaduteza itangazamakuru namwe murabazi ntihari ababaha amafaranga ngo mutuvuge se? Abayabaha bakomeze bayabahe, nk’iyo muvuga ngo Kiyovu imaze amezi 3 idahembwa, muzanyumvishe ijwi ry’umukinnyi wa Kiyovu Sports avuga icyo kintu.”

    Yavuze ko kandi impamvu Niyonzima Olivier Seif na Mugunga Yves batajyanye n’abandi mu mwiherero bari basabye uruhushya kubera impamvu z’umuryango bavuga ko bajyayo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu kandi babikoze.

    Yavuze ko kandi ibi byose bituruka mu batishimiye ko habayeho impinduka mu buyobozi bwa Kiyovu Sports.

    Ati “urabona guhinduka k’ubuyobozi muri Kiyovu Sports byaratunguranye, ndetse benshi ntibatekerezaga ko byashoboka ariko hahindutse byinshi muri Kiyovu, ntekereza ko ari bamwe mu babyihishe inyuma.”

    Yongeye kuvuga ko nta mukinnyi n’umwe uri hejuru ya Kiyovu Sports.

    Ati “Kiyovu Sports ni ikipe nini nta mukinnyi wakwifata ngo yigire uko ashaka, uretse n’umukinnyi nanjye ntacyo ndicyo ku buryo nakwikomanga ku gatuza, Kiyovu Sports ni ikipe yo kubahwa n’abayikinamo bagomba kuyubaha.”

    Kiyovu Sports nyuma yo kunganya na APR FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 17 inganya na Amagaju ya 5, Musanze FC ya 4 ifite 23 inganya na Rayon Sports ya 3, Police FC ya kabiri ifite 25 mu gihe APR FC ya mbere ifite 26.

    General yavuze ko hari abanyamakuru bishyurwa ngo bavuge Kiyovu Sports nabi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-kiyovu-sports-yashinje-abanyamakuru-kwishyurwa-ngo-bavuge-iyi-kipe-nabi

  • Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi ashobora gukina Uefa Champions League itaha! Kapiteni w’Amavubi, Djihad BIZIMANA yatsinze igitego cye cya mbere muri shampiyona ya Ukraine – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Djihad BIZIMANA yatsinze igitego cye cya mbere muri shampiyona ya Ukraine, mu mukino wahuje ikipe ye ya Kryvbas yatsinze Oleksandria ibitego 2-1.

    Ikipe ye ya Kryvbas Kryvyi Rih iri ku mwanya wa mbere inganya amanota na Dnipro, ikarusha Shakhtar Donetsk amanota 8 n'imikino 3.

    Iyi kipe ya Kryvbas Kryvyi ikinamo Djihad BIZIMANA, ikomeje kwitwara neza gutya, igasoza mu makipe 3 ya mbere, ntakabuza yazakina Uefa Champions League ya 2024-25.

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wikipe-yigihugu-amavubi-ashobora-gukina-uefa-champions-league-itaha-kapiteni-wamavubi-djihad-bizimana-yatsinze-igitego-cye-cya-mbere-muri-shampiyona-ya-ukraine/

  • 45+2″ igice cya mbere kirarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, nyuma y’iminota 15 amakipe aragaruka

    45″ Umusifuzi yongeyeho iminota 2

    43″ Kiyovu Sports ihushije igitego ku mupira uturutse muri koroneri yari itewe na Mackenzi, umupira usanya Niyonzima Olivier ahagaze neza ashyiraho umutwe, umupira ujya mu izamu, ariko Nshimiyimana Ismail umupira awukuramo n’ukugura ujya muri koroneri

    35″ Igitego cya APR FC: APR FC itsinze igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mugisha Gilbert ku mupira wa kufura


    Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati, amakipe yombi asa nkaho arimo kubaka uburyo bushobora gutanga igitego. Kilongozi Bazombwa, yagoye cyane Niyomugabo Claude wari umaze iminsi adakina inyuma uciye i Bumoso.

    Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga 

    Nzeyurwanda Djihad

    Niyonzima Olivier Seif (c)

    Tuyisenge Hakim

    Mugiraneza Frodouard

    Sharif Bayo

    Mugunga Yves

    Richard Kilongozi Bazombwa

    Nizeyimana Djuma

    Nizigiyimana Karim Makenzi

    Iracyadukunda Eric

    17″ Igitego cya Kiyovu Sports: Kiyovu Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Kilongozi Bazombwa ku mupira azamukanye aturutse mu mpande, yinjira agana mu rubuga rw’amahina, areba umunyezamu uko ahagaze, arekura ishoti rirerire, umunyezamu awishoraho biranga, uruhukira mu izamu.

    Abakinnyi 11 APR yabanje mu kibuga

    Pavelh Ndzila

    Omborenga Fitina (c)

    Niyomugabo Claude

    Nshimiyimana Yunussu

    Niyigena Clement

    Taddeo Lwanga

    Ruboneka Bosco

    Nshimirimana Ismael Pitchou

    Kwitonda Alain Bacca

    Mugisha Gilbert

    Victor Mbaoma

    02″ Kirongozi azamukanye umupira agana ku izamu rya APR FC, ariko ba myugariro bamubera ibamba, ndetse akorera ikosa Yunusu.

    Ikipe ya APR FC yambaye imyenda y’umweru de inimero zandikishije ibara ry’umukara.

    Kiyovu Sports yambaye amakabutura y’icyatsi kibisi, ndetse n’imipira ariko irimo akabara k’umweru.

    18:03″ Umukino uratangiye: ikipe ya APR FC niyo itangije umukino, ku mupira utanzwe na Victor Mboama.

    Niyonzima Olivier Saif nawe yabanje mu kibuga n’ubwo yageze mu mwiherero uyu munsi

    Mugunga Yves byavugwaga ko atari bukine kubera ibibazo by’amafaranga yari afitanye n’ubuyobozi yabanje mu kibuga

    Kiyovu Sports yabanje kuvugwamo ibibazo bijyanye n’amikoro, igiye kwakira APR FC iri ku mwanya wa mbere. Uyu mukino, ukaba utangiye isaha ya saa 18:00 PM, ukaba uribubere kuri Kigali Pele Stadium.

    Aya makipe yari amaze imyaka isaga itatu ahanganiye igikombe shampiyona, umukino wabahuzaga wabaga wabaga usobanuye nyinshi mu myaka ibiri itambutse, hari naho aya makipe yajyaga guhura Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    APR FC igiye kujya muri uyu mukino iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 25 iganya na Police FC imaze gutsinda Marine FC.

    Kiyovu Sports irashaka amanota 3 nibura ikegera amakipe ari imbere yayo nka Rayon Sports na Musanze FC, kuko yahita igira amanota 19 Rayon Sports igasigara iyirusha amanota 4.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137175/live-kiyovu-sports-yakiriye-apr-fc-mu-mukino-wagapingane-amafoto-137175.html

  • APR FC yaguye miswi na Kiyovu Sports igumya kuyobora urutonde rwa shampiyona #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe kuri kimwe ni ko umukino warangiye wahuje APR FC na Kiyovu Sports. APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 26.

    Kiyovu Sports yari yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00′.

    APR FC yashakaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ishimangire gusoza umunsi wa 12 iri ku mwanya wa 1.

    Iminota 10 ya mbere y’umukino umupira wihutaga uva ku izamu rimwe ujya ku rindi ariko nta mahirwe afatakika yari yakaremwe.

    Ku munota wa 18, Richard Kilongozi yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya mbere ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    APR FC yakomeje gusatira, yisirisimbya imbere y’izamu ishaka kwishyura igitego ariko kureba mu izamu rya Nzeyurwanda Djihad bibanza kugorana.

    Mugisha Gilbert yaje kwishyurira APR FC ku munota wa 36 kuri kufura ku ikosa ryari rikorewe Ruboneka Bosco.

    Kiyovu Sports yaje gukora impinduka hakiri kare ku munota wa 41, Nizeyimana Djuma asimburwa na Muhozi Fred.

    Ku munota wa 44 Niyomugabo Claude yarokoye ikipe ye, Mackenzie yateye koruneri maze Seif ashyiraho umutwe ariko umupira usanga Claude ahagaze mu izamu awukuramo. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

    APR FC yakoze iminduka ku munota wa 56, Ishimwe Christian yasimbuye Ruboneka Bosco.

    Ku munota wa 60, Mbaoma yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura ushyira mu rushundura.

    Ku munota wa 63, APR FC yongeye gukora impinduka, Nshuti Innocent asimbura Taddeo Lwanga ni nako Kiyovu Sports yakoze impinduka Mugunga Yves aha umwanya Musengo.

    APR FC muri iyi minota yari yihariye umukino ihora igera mu rubuga rw’amahina ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonye bikanga.

    Ku munota wa 80, Omborenga Fitina yateye umupira asa n’uwuhinduye imbere y’izamu ariko ugenda ugana mu izamu, Nzeyurwanda Djihad arirambura awukuramo.

    Ku munota wa 83, Mbaoma yacomekeye umupira mwiza Nshuti Innocent ariko ateye mu izamu unyura hejuru yaryo.

    Ku munota wa 86, Mugisha Gilbert wagize imvune yasimbuwe na Apam Assongue.

    Ku munota wa 87, Nzeyurwanda Djihad yakuyemo umupira ukomeye wa Nshuti Innocent yawohereje muri koruneri itagize icyo itanga. Umukino warangiye ari 1-1.

    APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 26, Police FC 25, Rayon Sports na Musanze FC zifite 23.

    Gahunda y’umunsi wa 12

    Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023

    Rayon Sports 1-0 Buesera FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza

    Musanze FC 0-1 Gorilla FC
    Police FC 2-1 marines FC
    Kiyovu Sports 1-1 APR FC
    Sunrise FC 0-1 Gasogi United
    Etoile del’Est vs Amagaju

    Ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023

    AS Kiali vs Mukura VS
    Muhazi United vs Etincelles FC

    Umukino warangiye ari 1-1

    AMAFOTO: Jules SENDEGEYA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaguye-miswi-na-kiyovu-sports-igumya-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona

  • Nyuma yo kubabarirwa kwa Youseff Rharb benshi bakomeje kwifuza undi mukinnyi wa Rayon Sports ugomba gukurikira Eid Mugadam Abakar Mugadam utazakomezanya n’iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubabarirwa kwa Youseff Rharb benshi bakomeje kwifuza undi mukinnyi wa Rayon Sports ugomba gukurikira Eid Mugadam Abakar Mugadam utazakomezanya n'iyi kipe

    Hashize iminsi micye ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bubabariye rutahizamu Youseff Rharb nyuma yo kugirana nawe ibiganiro ndetse bikaba byaranatanze umusaruro ukomeye Nyuma yo gukina umupira mwiza ejo hashize benshi bakibaza icyari gitumye asezererwa.

    Nyuma yaho benshi mu bakunzi ba Rayon Sports ntibumva ukuntu Uwitwa Mvuyekure Emmanuel Mannou akiri muri iyi kipe nyuma yaho amaze igihe ubona ko atari ku rwego rwo gukinira Rayon Sports bijyanye nibyo atanga mu kibuga iyo yahawe umwanya.

    Ikipe ya Rayon Sports yaraye itsinze ikipe ya Bugesera FC ejo hashize igitego 1-0, cyatsinzwe na Bugingo Hakim ndetse bikaba byahise bituma izamuka mu manota ku buryo bukomeye.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kubabarirwa-kwa-youseff-rharb-benshi-bakomeje-kwifuza-undi-mukinnyi-wa-rayon-sports-ugomba-gukurikira-eid-mugadam-abakar-mugadam-utazakomezanya-niyi-kipe/