Author: webrwanda

  • Umunyarwandakazi Clare Akamanzi yahawe kuyobora NBA Africa #rwanda #RwOT

    Clare Akamanzi uherutse gusimburwa ku buyobozi bw'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) yahawe inshingano nshya, akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru (CEO) wa NBA Africa izwiho kuzamura no guteza imbere abakinnyi bafite impano mu mukino wa Basketball muri Afurika.

    NBA Africa yatangaje ko imirimo mishya Clare Akamanzi yahawe azayitangira ku itariki ya 23 Mutarama 2024.

    NBA Africa ni ishami rya Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Basketball, National Basketball Association (NBA), rikaba rimaze gushinga imizi ku mugane wa Afurika aho rifite amarerero n'ibikorwa remezo ryubatse hirya no hino muri Afurika, bigamije gukuza impano ziri kuri uyu mugane mu mukino wa Basketball.

    Si ibyo gusa kuko iri shami rya NBA Africa ku bufatanye na NBA bategura amarushanwa, amaserukiramuco (Festival) kuri uyu mugabane wa Afurika mu rwego rwo gushaka no gufasha Abanyafurika gukina no gukunda umukino wa Basketball.

    Bimwe muri ibyo bikorwa uyu muryango ugiramo uruhare, harimo nka Basketball Africa League (BAL), irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagabo ku mugabane wa Afurika, rikaba rimaze imyaka itatu riba ndetse rikanasorezwa mu Rwanda kuva muri 2021 ubwo ryatangizwaga ku mugaragaro.

    Mu zindi nshingano Clare Akamanzi afite nk'uko bikubiye mu itangazo rya NBA, harimo kugenzura ibikorwa by'ubucuruzi bya NBA, gushyira imbaraga mu iterambere rya Basketball ku mugabane wa Afurika, kuzamura umubare w'abakunzi ba Basketball yaba NBA ndetse na BAL ku mugane wa Afurika wose binyuze mu iterambere rya Basketball uhereye mu bakiri bato, itangazamakuru, gukorana n'abafatanyabikorwa no guteza imbere imibereho myiza y'urubyiruko muri Afurika.

    Clare Akamanzi ni umunyamategeko w'umwuga. Yatangiye gukora nk'impuguke mu bijyanye n'ubucuruzi mu 2004 akorera i Genève mu Busuwisi, nyuma aza gutangira gukorera u Rwanda ariko akiri mu Busuwisi aho yakoraga nk'intumwa ya Leta ireba cyane ibijyanye n'ibiganiro biganisha ku masezerano mu by'ubucuruzi mu Kigo Mpuzamahanga mu by'Ubucuruzi (World Trade Organisation).

    Akamanzi kandi yabaye i Londres mu Bwongereza nk'umudipolomate mu by'ubucuruzi, aza gusubira mu Rwanda mu 2006 aho yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ishoramari no guteza imbere Ibyoherezwa mu Mahanga (RIEPA), mbere y'uko RDB ihuzwa n'ibindi bigo mu 2008.

    Clare Akamanzi yabaye Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) nyuma aza gushingwa kuba Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki (Policy & Strategy Unit) mu Biro by'Umukuru w'Igihugu aho yavuye agirwa Umuyobozi Mukuru wa RDB.

    Clare Akamanzi yakuwe ku nshingano zo kuyobora RDB tariki 27 Nzeri 2023, asimburwa na Francis Gatare n'ubundi wigeze kuyobora RDB, Gatare na we akaba yari yarasimbuwe na Clare Akamanzi muri 2017.

    Clare Akamanzi asimbuye Umunyamerika Victor Williams wayoboraga NBA Africa kuva mu mwaka wa 2020, akaba yarasezeye muri ako kazi, akomereza mu bindi bikorwa.

    The post Umunyarwandakazi Clare Akamanzi yahawe kuyobora NBA Africa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/12/28/umunyarwandakazi-clare-akamanzi-yahawe-kuyobora-nba-africa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyarwandakazi-clare-akamanzi-yahawe-kuyobora-nba-africa

  • Kigali ntiyatanzwe! Injira mu bihe 10 bidasan… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda, ni igihugu gikataje mu iterambere kandi kigenda kibigaragaza mu nzego zitandukanye uko bwije n'uko bukeye. Muri uyu mwaka, igisata cy'imyidagaduro muri rusange cyaranzwe n'ibihe byinshi bidasanzwe mu mateka y'u Rwanda.

    Muri uyu mwaka kandi, ababarizwa mu ruganda rw'imideli bakoze ijoro n'amanywa bitewe n'ibikorwa byinshi byawubayemo bigatuma akazi kiyongera.

    Dore ibihe bidasanzwe 10 byaranze imideli mpuzamahanga mu 2023 InyaRwanda yaguhitiyemo uyu munsi:

    1.     Imyambarire ya Miss Universe 2023

    Kuva Mitchel Ihueze yagera muri EL Salvador mu marushanwa ya Miss Universe 2023, yagaragaje itandukaniro mu myambaro ye yihariye yo muri Nigeria. Amarushanwa ageze ku musozo, uyu mukobwa yashyize imyambarire ye ku rundi rwego maze ahuza ibintu by’ibanze byarangaga abamikazi 3 bazwi cyane bagize uruhare rukomeye mu ruganda rw'imideli muri Nigeria.

    Yahuje kandi imyambaro y'abakozi b’umwamikazi Moremi na mask y'umwamikazi Idia, mask yateje impaka mu gitaramo cya Rema yakoreye kuri 02 Arena, hamwe n’igitambaro cya Amina, Umwamikazi wa Zazzau.

    2.     Imyambarire ya Rihanna muri Super Bowl 2023


    Atwite, umuhanzikazi Rihanna yatambutse ku rubyiniro mu myambaro myiza itukura, mu birori bya Super Bowl 2023. 


    Kubera ukuntu iyi mbambarire yakunzwe n'anatari bake, nayo ntishobora kwibagirana mu byaranze imideli muri uyu mwaka.

    3.     Doja Cat muri Schiaparelli’s Paris Fashion Week show


    Umuraperikazi yihariye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe imideli i Paris, ubwo yahasesekaraga yisize irange ry'umutuku umubiri we wose kuva ku mutwe kugera ku birenge.

    4. Imyambarire idasanzwe ya Gigi Hadid muri Jacquemus


    Kimwe mu bihe bitazibagirana mu Isi y'imyambarire muri uyu mwaka ni uku kwamamaza kwa Jacquemus kwamamaye aho Gigi Hadid yakorewe imyambaro kugira ngo agaragare neza cyane mu rwego rwo kwitegura kwerekana imideli yabo ‘ChouChou’ muri Kamena.

    5.     Imyambarire ya Beyoncé muri Renaissance Tour


    Uretse imyambarire ihanitse ya Taylor Swift muri 'Eras Tour,' umuhanzikazi Beyoncé nawe yaciye impaka yambara imyambaro yihariye mu bitaramo yise 'Renaissance Tour.'


    6.     Rawdah Mohamed mu iserukiramuco rya sinema rya Cannes


    Umunyamideli wavukiye muri Somalia,Rawdah Mohamed yatambutse ku itapi itukura mu mwambaro umeze nk'uwabageni ariko na none wihariye, mu iserukiramuco rya sinema rya Cannes ryabaye muri uyu mwaka.

    7. Imigaragarire ya Margot Robbie muri filime ya 'Barbie'


    Imyambire n'imigaragarire ya Margot Robbie mu itangizwa rya filime yakunzwe cyane muri uyu mwaka yiswe 'Barbie,'nayo iri mu bidasanzwe byaranze imideli mu 2023.

    8. Imyambarire idasanzwe y'abitabiriye Met Gala 2023


    Mu byamamare byatambutse mu myambarire idasanzwe ku itapi itukura harimo, Rihanna n'umugabo we A$AP Rocky, Camilla Morrone, Anne Hathaway, Anok Yai, Michaela Coel n'abandi.


    9. Imyambarire y'ibyamamare byitabiriye itangwa ry'ibihembo bya VMAS 2023


    Bimwe mu bihembo bya muzika bikomeye ku Isi, byitabirwa n'ibyamamare bitandukanye. Mu birori by'uyu mwaka, ibyamamare byari byambaye mu buryo  butangaje harimo umuraperikazi Nicki Minaj, Selena Gomez, Shakira, Doja Cat, Megan Thee Stallion, Cardi B, Demi Lovato, Selena Gomez, Ashanti, Nicky Hilton n'abandi benshi.

    10. Imyambaro ya 'Made in Rwanda' muri Trace Awards 2023


    Ibori bidasanzwe biherutse kubera i Kigali mu Rwanda byatangiwemo ibihembo bya Trace, byasize byerekanye ko urwego rw'imideli mu Rwanda rumaze kugera ku yindi ntera. Muri ibi birori byamaze iminsi ibiri, ndetse n'ibindi birori mpuzamahanga byabereye mu Rwanda muri uyu mwaka, haba anayarwanda n'abanyamahanga bose bagiye bagaragara bambaye imyambaro yakorewe mu Rwanda kandi myiza mu buryo bwihariye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138025/injira-mu-bihe-10-bidasanzwe-byaranze-imideli-mpuzamahanga-mu-2023-amafoto-138025.html

  • Kwitabira ibirori kenshi bishobora gutera ikibazo cyo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Iyi phenomen yashinze imizi mu bintu bitandukanye bifitanye isano bigira ingaruka kumarangamutima,bikagaragaza ko kwitabira ibirori kenshi bitanari ngombwa bitera depression.

     

    Ni kenshi muntu aba yumva yakitabira ibirori runaka inshuro nyinshi kandi rimwe na rimwe ugasanga bitanari ngombwa,bimwe muri ibyo birori harimo nk'amasabukuru,ubukwe,ibitaramo by'abahanzi,ibirori by'imipira n'andi maserukiramuco runaka.Ibi bikagaragara ko umuntu ukunze kwitabira ibi bikorwa kenshi bishobora gutuma umuntu agira ikibazo ku buzima bwo mu mutwe(Depression).

    Ibimenyetso

     

    Bimwe bagize uruhare runini mu kwiheba bituruka ku kwitabira ibirori kenshi ni umunaniro rusange. Guhora uhura n'ibitera imibereho nta gihe gihagije cyo gutekereza kugiti cyawe bishobora gutera umunaniro. Gusabana cyane muri ibi birori bisaba imbaraga n'ishoramari ry'amarangamutima. Iyo ibi bihindutse mu buzima bw'umuntu, bishobora kuvamo kunanirwa mumarangamutima, no kumva urenze bityo munaniro nk'uwo ugira uruhare mu iterambere ry'ibimenyetso byo kwiheba.
    Mu birori akenshi abantu muhura ntago ariko bose muba mwari muziranye cyangwa mugabwe mwisanzuranaho rero kwitabira ibirori byinshi bishobora kwerekana umuntu kugiti cye, ariko ntibishobora guteza imbere amasano yimbitse. Hatariho umubano nyawo, abantu bashobora kumva ko bari bonyine nubwo bari muri benshi. Uku kubura guhuza kwukuri n'abantu muri kumwe gushobora kugira uruhare mubyiyumvo byo kwigunga no kwiheba.
    Kwitabira kenshi ibirori bishobora guhungabanya ibitotsi na gahunda za buri munsi. Gahunda yo gusinzira idasanzwe hamwe n'ingeso zidahuye buri munsi bizwi ko bigira uruhare mukwiheba. Kubura ikiruhuko gikwiye bigira ingaruka kumyumvire, imikorere y'ubwenge, no kumererwa neza mumutwe bitewe n'uko akenshi ibirori bikunze kuba mu masaha y'ijoro. Iyo ibirori bihungabanya ibitotsi bisanzwe na gahunda z'umunsi ugabwe ugira, bitera kumva wihebye.
    Kwitabira ibirori akenshi bitwara amafaranga, uhereye ku mafaranga y'ingendo kugeza ku kugura imyenda n'impano. Ibibazo by'amafaranga bijyana no gukomeza imibereho ikora neza bishobora kugira uruhare mu guhangayika aho utangira kwibaza cyane uburyo ugomba kujya muri ibyo birori ntacyo witwaje imyambarire iri bukurange n'ibindi, bikarushaho kugora imikorere y'ubwonko. Umuvuduko wo kugendana n'ibyifuzo byimibereho ishobora gutuma abantu bakoresha ibirenze ubushobozi bwabo, bakongeraho urundi rwego rwimpungenge mubuzima bwabo aho ibi byose yongera kubitekerezaho cyane bucyeye bwaho.
    Bityo rero kwitabira ibirori byinshi bitari ngombwa bishobora gutera ibi bibazo twavuze nk'ihungabana binyuze mu guhuza n'abo bari kumwe, guhungabanya ibitotsi na gahunda, hamwe n'ubukungu. Si byiza kwiyumvamo ko buri kirori cyose kije ukabona kirimo n'abantu ukunda cyane udakwiye gutwarwa n'ayo marangamutima ahubwo ugabanye ndetse no guhitamo bicye by'ingenzi,kwiyitaho no gushyira imbere ubuzima bwiza mumutwe nintambwe zingenzi muguhashya ingaruka mbi ziterwa no kwitabira ibirori bikabije kubuzima bwo mumutwe.
    Source,Lotus Medical center
    Suite 4, 200 Sydney Road Brunswick VIC 3056

    The post Kwitabira ibirori kenshi bishobora gutera ikibazo cyo mu mutwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kwitabira-ibirori-kenshi-bishobora-gutera-ikibazo-cyo-mu-mutwe/

  • Wambarwa rimwe gusa! Byinshi ku musatsi w’umu… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 23 Ukuboza 2023, umuhanzi Mugisha  Benjamin wamamaye nka The Ben yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamella wamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza (Miss Rwanda) mu mwaka wa 2019.

    Mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana, The Ben yaserutse yambaye umusatsi w’umukorano bitadukanye n’umusatsi yari asanzwe afite. Ni umusatsi wambarwa iyo umuntu agiye mu birori cyangwa se agiye gufata ifoto kugira ngo izabe imeze neza cyane.

    Ni umusatsi wateje impaka ku mbuga nkoranyambaga buri wese avuga uko abishaka cyane ko nta makuru arambuye abantu benshi bari bafite kuri uwo musatsi yewe bamwe bakawusebya kuko batazi agciro kawo ndetse n’icyubahiro uyu musatsi ufite.

    Uyu musatsi ubusanzwe wambarwa n’abagabo, urimo ibyiciro byinshi bitandukanira ku ibara ry’umusatsi, imiterere y’umusatsi, ingano y’umusatsi ndetse n’agaciro k’umusatsi. Nubwo byaterwa n’aho wawushyirishijeho, twagerageje kumenya agaciro k’uwo musatsi.

    Umusore umaze kuba ubukombe mu gutunganya imisasti haba ku bagabo ndetse n’abagore, Wa Muniga ukorera mu mujyi wa Kigali, twamubajije agaciro uyu musatsi waba uhagaze mu gihe umuntu yaba agiye kuwishyirishaho muri Salon ye atubwira ko bigendera mu byiciro.

    Wa Muniga yabwiye InyaRwanda.com  ko muri Salon ye uwa make uba uhagaze amafaranga 50,000 Frw hanyuma waba ushaka umusatsi mwiza kurusha ukishyura agera ku 300,000 Frw.

    Iyi misatsi yombi aho itandukanira, ni uko uwa make biba bigaragara cyane ko ari umuterano gusa ku musatsi wa menshi ntabwo abantu bakunze kumenya niba koko ari umuterano cyangwa ari karemano.

    Nagize ngo ni uko yanditse izina akaba yahenda, nkubita ijisho ku rubuga rwa Amazon rucururizwaho ibintu bitandukanye nsanga umusatsiw’abagabo b’abirabura uhagaze $250 ni ukuvuga akabakaba 300,000 Frw.

    Ikindi cyo kumenya kuri uyu musatsi bigaragara ko wambarwa n’ufite ikofi ijegajega, ni uko wambarwa rimwe gusa ubundi ukaba urangije akazi kawo. Akenshi wambarwa n’abantu bagiye mu birori cyangwa bagiye gufata ifoto. 

    Mu gushyira uyu musatsi ku mutwe, ntabwo biba ngombwa ko buri gihe aba awambaye nk’ingofero ahubwo uko amafaranga yiyongera niko barushaho gushyira ku mutwe ibimatira ku buryo umusatsi ufata cyane nta kibasha kuwukuraho kereka ari ubushake bw’uwawushyizeho.

    Bamwe mu bantu bafite uruhara,umusatsi utereye kure kandi bifuza kugaragara neza nibwo buryo bwiza kandi bwihuse bakunze gukoresha kugira ngo base neza mu gihe runaka hari iyo bagiye gukora.

    The Ben siwe cyamamare gusa waserutse yambaye umusatsi w’umukorano kuko abarimo Charlie Sheen, Jon Cryer, Robert Pattinson. Daniel Craig, Jude Law, John Travolt ni bamwe mu byamamare by’abagabo bagiye baseruka bambaye umusatsi w’umukorano.

    Mu bukwe bwe, The Ben yakoresheje umusatsi w’umukorano

    Ni umusatsi wambarwa rimwe gusa kandi ukaba uhenze cyane


    Ku wa Gatandatu nibwo The Ben yakoze ubukwe na Pamella

    Ku wa mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023 ajya muri BK Arena mu gitaramo cya Israel Mbonyi,  The Ben yari yakuyeho umusatsi we

    Robert Pattinson yambaye umusatsi w’umukorano

    Icyamamare mu gukina Film, Al Pacino ni umwe mu baryoheje ifoto yishyiraho umusatsi w’umukorano

     
    Pat Sajack ukunzwe cyane kuri Televiziyo muri Amerika nawe yigeze kwishyiraho imisatsi y’imikorano. Si rimwe si kabiri akunze kwambara umusatsi w’umukorano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138023/wambarwa-rimwe-gusa-byinshi-ku-musatsi-wumukorano-the-ben-yambaye-mu-bukwe-bwe-138023.html

  • Rubavu : Umushumba aravugwaho kwirara mu nsina z’umuturage n’umuhoro akazimarira hasi #rwanda #RwOT

    Izi nsina zatemwe n’iz’umuturage witwa Niyibizi Charles uyuye mu Kagari ka Basa mu Murenge wa Rugeroro, aho byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023.

    Aya makuru kandi yanemejwe n ;Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper wavuze ko nyuma y’uko uyu muturage yononnye insina za mugenzi we, ubuyobozi bw’ibanze bwahise bumushyikiriza RIB.

    Mulindwa Prosper avuga ko RIB yahise itangira gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uyu mushumba gukora iki gikorwa, mu gihe ubuyobozi bw’ibanze bwo bwaganirije abaturage.

    Yagize ati 'Tuzakomeza mu nteko z’abaturage zisanzwe ariko ubuyobozi buhegereye bwo buba bwahise bubikora.'

    Mulindwa akomeza avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye uyu mushumba gukora iki gikorwa. Ati 'Ntabwo tuzi niba hari ikindi cyaba cyabimuteye, ariko hari abaturage bakora amakosa bashatse kunyura mu nzira za bugufi, kwiha ibitari ibyabo, guhimana, yatekereza umuntu wamukoreye ikosa agashaka kumwumvisha, ibyo bibaho ariko byose turabyamagana kandi tukigisha abaturaga.'

    Uyu mushumba ukekwaho gutema insina z’umuturage, wagise atabwa muri yombi, ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rugerero mu gihe hagikomeje iperereza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Rubavu-Umushumba-aravugwaho-kwirara-mu-nsina-z-umuturage-n-umuhoro-akazimarira-hasi

  • Undi Munyarwandakazi wabaye mu buyobozi bwo hejuru yahawe inshingano ku rwego rwa Afurika #rwanda #RwOT

    Izi nshingano zahawe Clare Akamazi zatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, akazatangira kuzishyira mu bikorwa tariki 23 Mutarama umwaka utaha wa 2024.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na NBA, rivuga ko Ishyirahamwe ry’uyu mukino, ryahaye Clare Akamanzi izi nshingano kubera ubunararibonye afite mu bijyanye n’imicungiro n’imiyoborere mu by’ubushabitsi n’ubucuruzi.

    Iri tangazo rigira riti 'Muri izi nshingano, Clare Akamanzi azarushaho kugira uruhare mu guteza imbere ibikorwa bya NBA n’umukino wa Basketball ndetse no kwagura igikundiro cya Basketball muri Afurika.'

    Clare Akamanzi wakuwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RDB mu mpera za Nzeri agasimburwa na Francis Gatare n’ubundi wahoze kuri uyu mwanya, asanzwe afite ubumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi dore ko afite impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu yabyizemo muri Afurika y’Epfo no mu Buholandi.

    Abaye undi Munyarwanda uhawe inshingano ku rwego Mpuzamahanga, yarahoze muri Guverinoma y’u Rwanda [Umuyobozi wa RDB aba ari umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda], nyuma y’abandi banyuranye barimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (International Labor Organisation) n’Umuyobozi ushinzwe akarere ka Afurika.

    Hari kandi Dr Mukeshimana Geraldine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, na we uherutse kugirwa Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, IFAD.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/imikino/article/Undi-Munyarwandakazi-wabaye-mu-buyobozi-bwo-hejuru-yahawe-inshingano-ku-rwego-rwa-Afurika

  • Abakinnyi ba As Kigali bahawe uduhimbazamusyi… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya As Kigali kuri uyu wa Gatatu, nibwo yakinnye umukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere ry’imikino y’igikombe cy’Amahoro 2023-24. Ni umukino As Kigali yakiriyemo Etincelles FC ndetse inayitsinda ibitego 2-0, ihita izamuka mu kindi cyiciro kugiteranyo cy’ibitego 3-0 mu mikino 2.

    Nyuma y’uyu mukino abakinnyi ba As Kigali bashimiwe na Seka Fred usanzwe uyobora iyi kipe ndetse na Shema Fabrice ufatwa nk’umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe.

    Ubwo bari ku ruziga, Seka yemereye abakinnyi uduhimbazamusyi tw’imikino 2, bigendanye n’uko bitwaye. Seka Yagize ati” Nishimiye uko mwitwaye, ndetse amanota tubonye yari akenewe. Ndabizeza ko umwaka utaha tuzaba dufite ikipe irenze kuruta uko ubu tumeze nubwo ubu nabwo tutoroshye. Nituva hano, Bayingana araza kubareba abahe umwaka mushya, kandi barabaha uduhimbazamusyi tubiri.”

    Nyuma y’iri jambo Shema Fabrice nawe yafashe umwanya agira Ati” Ntabwo ndibujye kure y’ibyo Perezida avuze nanjye nemeye uduhimbazamusyi tubiri.”

    As Kigali uko itsinze umukino, ihabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 30 FRW. Ibi bivuzeko uduhimbazamusyi 4 tungana n’ibihumbi 120 FRW. 

    Shema yari yishimiwe cyane n’abakinnyi ndetse n’abatoza b’ikipe ya As Kigali 

    As Kigali yabonye itike y’icyiciro gikurikira mu mikino y’igikombe cy’Amahoro

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138032/abakinnyi-ba-as-kigali-bahawe-uduhimbazamusyi-4-two-kwizihiza-umwaka-mushya-video-138032.html

  • Kamonyi-Ngamba: Basangiye inzoga amuhemba ku mwica amuteye icyuma #rwanda #RwOT

    Mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba, uwitwa Ndagijimana Samuel w'imyaka 23 y'amavuko yishe ateye icyuma mu gatuza Habiyaremye Jean Claude w'imyaka 23 y'amavuko biriwe basangira inzoga. Isoko y'amakuru yacu, iduhamiriza ko basangiriye mu tubari tugera muri 4, nyuma yo gusinda barwanira mu isantere y'ubucuruzi ya Mpimba bakizwa n'abaturage ariko Ndagijimana nti yanyurwa, ajya mu rugo gushaka icyuma aricyo nyuma yaje kumwicisha.

    Ndagijimana Samuel akomoka mu Murenge wa Ruhashya, Akarere ka Huye, mu gihe uyu Nyakwigendera n'umuryango we batuye mu mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi.

    Uru rugombo rwavuyemo ubu bwicanyi, bwabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Ukuboza 2023. Uyu Ndagijimana Samuel yahise afatwa n'abaturage aribo baje kumushyikiriza Polisi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko uyu wafashwe abaturage bamushyikirije Polisi, mu gihe Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro bya Remera Rukoma ugashyingurwa bucyeye.

    Uretse uru rugomo rwa Ngamba rwavuyemo ubwicanyi, Mu Murenge wa Rukoma mu kagari ka Gishyeshye nako katajya kiburira, hari umusaza w'imyaka 65 wasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yaba yiyahuye cyangwa se yazize uburwayi kuko Gitifu Mandera Innocent uyobora uyu Murenge yabwiye intyoza.com ko yari amaze igihe arwaye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/27/kamonyi-ngamba-basangiye-inzoga-amuhemba-ku-mwica-amuteye-icyuma/

  • Day Maker wihebeye Riderman , Logan Joe na Kivumbi King yahishuye aho yifuza kugeza umuziki we – VIDEO #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na Daymaker watangiye umuziki akiri muto yahishuye urugendo rwe muri muzika no gukora indirimbo.

    Umuhanzi Daymaker DM wamamaye mu Karere ka Musanze yatangaje ko urukundo akunda umuziki ruzamufasha kuwushyira ku rundi rwego agatungwa nawo .DM yasobanuye ko yatangiye gukora umuziki ari mwaka wa 2 w'amashuri ananza.

     

    Mu kiganiro n'uyu musore yasobanuye ko abahanzi ubifatanya no gukora indirimbo z'abahanzi yavuze ko akunda abahanzi baririmba Hip Hop cyane agaruka kuri Riderman, Kivumbi King , Bull Dog n'abandi.

     

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DAYMAKER DM

    The post Day Maker wihebeye Riderman , Logan Joe na Kivumbi King yahishuye aho yifuza kugeza umuziki we — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/day-maker-wihebeye-riderman-logan-joe-na-kivumbi-king-yahishuye-aho-yifuza-kugeza-umuziki-we-video/

  • Clare Akamanzi yagizwe umuyobozi wa NBA Africa #Rwanda #RwoT

     

    Madamu Clare Akamanzi wayoboye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kuva mu 2017 kugeza mu 2023, yagizwe Umuyobozi w’Ishami ry’Afurika ry’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA Africa).

    Uyu Mugore uzobereye ibijyanye n’ubuyobozi mu bucuruzi akaba n’umunyamategeko mu bucuruzi n’ishoramari mpuzamahanga, ategerejwe gutangira inshingano tariki ya 23 Mutarama 2024.

    Ubuyobozi bwa NBA bwemeje ayo makuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, akaba agiye gusimbura Victor Williams uzasoza imirimo ye muri uku kwezi k’Ukuboza.

    Clare Akamanzi yahawe kuyobora NBA Africa ni impuguke mu by’amategeko akaba n’umucuruzi wabigize umwuga, akaba yaratangiye umwuga we guhera mu mwaka wa 2004 mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), ubwo Guverinoma y’u Rwanda yamwoherezaga nk’uhagarariye inyungu zayo z’ubucuruzi muri uwo Muryango.

    Nyuma yaje koherezwa muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza nk’Umudipolomate ushinzwe Ubucuruzi. Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2006 ubwo yahabwaga inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’u Rwanda cyari gishinzwe guteza imbere ishoramari n’Ishoramari (RIEPA) ari na cyo cyaje guhinduka RDB mu 2008.

    Muri uwo mwaka yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi na serivisi, akomeza n’izindi nshingano muri icyo kigo kugeza ubwo yasubiye kwiga akagaruka ahabwa inshingano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ari na ho yavuye agirwa Umuyobozi Mukuru wa RDB.

    NBA Africa yashyizweho muri 2018 n’Imana y’Ubugetsi ya NBA yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hagamijwe gufasha abakiri bato kugaragaza impano zabo.

    Ikigo cy’Ishyirahame rya Basketball muri Amerika, gifite inshingano zo kuzamura impano muri uyu mukino ku Mugabane w’Afurika.

    NBA Africa yafashije Leta yu Rwanda kuvugura ikibuga cya basteball muri Lcyee de Kigali aho kugeza kwakira abantu barenga 1500 bicaye neza, kikaba cyaruzuye gitwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 200.

    Si ibibuga gusa NBA Africa itanga umusanzu mu kubaka kuko isanzwe inategura umwiherero w’abakiri bato bakina Basketball mu bihugu bitandukanye birimo Misiri, Nigeria, Sénegal no mu Rwanda

    source : Fils Mutabazi