Author: webrwanda

  • Umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya, Charlene Ruto, aravugwa mu rukundo rumaze kugera kure n’umuramyi Daddy Owino.



    Nairobi News yanditse ko ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza Owino yajyanye Charlene iwabo mu ntara ya Kakamega, mu rwego rwo kumwereka nyina umubyara.

    Urukundo hagati ya Charlene Ruto n’uriya muramyi rwatangiye kuvugwa mu minsi yashize, nyuma yo kugaragara kenshi bari kumwe mu bikorwa by’ubugiraneza.

    Nairobi News ivuga ko ifite amafoto yafashwe ubwo uriya mukobwa wa Perezida Ruto yerekwaga umuryango wa Owino.

    Ni Charlene Ruto wari uherekejwe n’itsinda ry’abasirikare bashinzwe kumucungira umutekano ndetse na bamwe mu ncuti ze za hafi.

    source;Fils Mutabazi

  • Inkuru .7 christiano akomeje kwandika amateka

    Rutahizamu Cristiano Ronaldo yongeye kwandika amateka atarakorwa n’undi mukinnyi, akaba agiye kurangiza umwaka ayoboye abandi mu bitego byinshi.

    Ronaldo usanzwe akinira muri Arabia Saudite mu ikipe ya Al Nasrr, yujuje ibitego 53 muri uyu mwaka wa 2023.Ibintu benshi bakomeje kugenda bashima bavuga ko ugereranyije n’imyaka ye ari ku rwego rwo hejuru.Ni ibitego yujuje mu mukino ikipe ye yaraye ikinnyemo na Al-Ittihad, aho iyi kipe ya Cristiano anabereye Kapiteni, yatsinze ibitego 5-2.

    Mu bitego 5 bya Al Nasrr harimo bibiri bya Cristiano biri no mu byatumye aca agahigo kadafitwe nundi wariwe wese.

    Kuva uyu mukinnyi yagera muri iyi shampiyona yo muri Arabia Saudite, yatangiye gukomera no gukundwa na benshi.Ni nyuma y’uko amakipe yo muri iki gihugu yagiye igura abakinnyi bakomeye barimo uyu Ronaldo,Benzema na Ngolo Kante bombi bakina muri iyi kipe ya Al-Ittihad yanyagiwe bitanu.

    Kugeza ubu Cristiano Ronaldo afite ibitego 53 akaba arusha igitego kimwe Harry Kane ukinira Bayern Munich yo mu Budage kuko we afite ibitego 52, mu gihe Kylian Mbappé na Erling Haaland banganya ibitego 50 bakaba ari bo bakurikiraho ku rutonde.

    source;Fils Mutabazi

  • Congo kinshasa : Abaturage batangiye kwirara mu mihanda bamagana ibyavuye mu matora

     


    Amashusho ari kuri X arerekana abaturage bo mu Murwa mukuru wa DRC, Kinshasa, bamagana ibyo bita kwiba amatora cyangwa Fraude Electoral nk’uko babyise.

    Batwitse amapine bajya mu mihanda babwira itangazamakuru ko batakwemera ko amajwi yabo ahabwa uwo batatoye.

    Mbere y’uko kwigaragambya, hari hatanzwe umuburo w’uko Guverinoma itari bwihanganire abigaragambya kuko bihungabanya umutekano.

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba na Visi Perezida wa DRC Peter Kazadi yari yasabye abashaka kwigaragambya ko bagana inkiko aho guhungabanya umutekano.

    Uko bigaragara ntabwo bumviye uwo muburo kuko hari n’ahandi muri iki gihugu abantu bigaragambije bavuga ko ubutegetsi bwibiye amajwi Felix Tshisekedi none abakandida nka Moïse Katumbi bakaba baratsinzwe.

    Mu bice bimwe bya DRC imidugararo hagati y’abaturage na Polisi yatangiye ahagana saa tanu z’amanywa.

    Urubyiruko rwatangiye ruterana amabuye n’abapolisi, abapolisi bakabatera ibyuka biryana mu maso.

    Hari bamwe mu baturage batawe muri yombi.

  • Mu masaha 24 abagera 241 muri gaza bamaze gupfa



    Ubutegetsi bwa Hamas buravuga ko ibitero bya Israel muri Gaza byahitanye abantu 241 mu gihe abagera kuri 382 bakomeretse mu gihe kingana n’amasaha 24 gusa.

    Ni mu gihe Israel yatangaje ko ku munsi wo ku wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023 yarashe ahantu harenga 100.
    Umuyobozi w’igisirikare cya Israel, Lt Gen Herzi Halevi yavuze ko intambara ihuza igihugu cye na Hamas izakomeza mu mezi yandi atari macye.
     Ibiturika bikomeye byumvikanye kandi ku mbibi zose Gaza ihana na Israel mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatatu.
    Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine ivuga ko mu gihe iyi ntambara imaze, abanya-Palestine bagera ku 20.915 bamaze kwicwa, abenshi bakaba ari abana n’abagore.
    Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas yatangaje ko iyi ntambara ari icyaha ndengakamere ku baturage b’igihugu cye.
    Yavuze ko intambara yo muri Gaza irenze kwitwa ikiza kandi ko inarenze intambara yo kurimbura, asaba amahanga guha agaciro abanye-Palestine bari kurimburwa na Israel.
    source;Fils Mutabazi
  • Umwaka uko wagenze muri sport mu Rwanda 2023

     



    Mu gihe hasozwa umwaka wa 2023, siporo nyarwanda yaranzwe na byinshi bitandukanye birimo ibyiza haba muri ruhago dore ko ari yo ikunzwe cyane kurusha izindi siporo, ariko no mu yindi mikino hagaragaramo abitwaye neza bahesha igihugu ishema mu ruhando mpuzamahanga.

    Abakinyi cyangwa amakipe yahagarariye igihugu mu bihe bitandukanye ndetse n’amarushanwa atandukanye, aha akaba ari ho haherwa harebwa abitwaye neza mu gutuma intego igihugu cyihaye mu kuzamura siporo zigerwaho.

    Muri iyi inkuru Imvaho Nshya yagerageje kwegeranya bamwe muri bo babashije guhiga abandi mu mikino, by’umwihariko bamwe bikaba ari ubwa mbere bari bageze kuri urwo rwego.   

                  Umupira w’amaguru

    Amavubi yabonye itsinzi nyuma y’imyaka 2

    Muri uyu mwaka wa 2023 ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yongeye kubona intsinzi mu marushanwa mpuzamahanga nyuma yo gutsinda Afurika y’Efpo ibitego bibiri ku busa mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico.

    Abanyarwanda benshi bakunda Amavubi bongeye kumwenyura nyuma y’igihe barabuze intsinzi dore ko amavubi yaherukaga gutsinda umukino tariki 24 Werurwe 2021 batsinda Mozambique gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Cameroun.

    APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya.

    Muri Gicurasi uyu mwaka ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2022-2023 kiba igikombe cya kane itwaye yikurikiranya.

    Yegukanye igikombe ifite amanota 63 n’ibitego 26 izigamye, aho yanganyaga na Kiyovu Sports ya kabiri, ariko yo izigamye ibitego 17.

    Rayon Sports yegukanye Igikombe cy’amahoro

    Muri Kamena uyu mwaka Rayon Sports yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze umukeba APR FC igitego 1-0 nyuma y’imyaka 7 mu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, inatwara icya Super Cup kandi byombi ibitwara itsinze mukeba wayo, APR FC.

    Rayon Sports kandi yegukanye igikombe cya RNIT Savings Cup itsinze Kiyovu Sports 3-0, yaraherukaga kuyitsinda mu 201
    Rayon Sports yegukanye igikombe cy’amahoro nyuma y’imyaka 7 itsinze APR FC

    Uretse iyi kipe y’abagabo, Rayon Sports WFC na yo yatwaye Igikombe cya Shampiyona y’Abagore mu Cyiciro cya kabiri, none ubu iri gukina Icyiciro cya mbere ndetse inganya amanota na AS Kigali WFC imaze hafi imyaka 12 yarigaruriye ruhago y’abagore.

            PSG Academy Rwanda yegukanye ibikombe bibiri by’Isi

    Zimwe mu mpinduka ziri kugaragara muri siporo y’u Rwanda ni ukubaka imikino ihereye ku bana bakiri bato. Ku ruhande rwa ruhago ntitwakwibagirwa kuvuga ko Irerero rya PSG mu Rwanda ryahesheje igihugu ishema mu Gikombe cy’Isi cy’uyu mwaka gihuza amarerero y’Ikipe ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa.

    Uyu mwaka muri Kamena, ni bwo PSG Academy Rwanda yongeye kwitabira aya marushanwa, yegukana ibikombe bibiri mu batarengeje imyaka 11 ndetse n’abatarengeje imyaka 13 nyuma yo gutsinda Brésil ku mukino wa nyuma.
    Uwikunda Samuel yashyizwe mu basifuzi 25 ba CAF

    Muri Gicurasi, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’Afurika (CAF) yashyize Abanyarwanda babiri; Mukansanga Salima na Uwikunda Samuel ku rutonde rw’abasifuzi b’abanyamwuga 25.

    Urutonde rwa CAF rwerekana ko aba basifuzi barimo 20 b’abagabo mu gihe abagore ari batanu, bose basinye amasezerano y’umwaka umwe ndetse bazajya bahembwa n’iyi Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago Nyafurika.

    Iyi yari inkuru nziza kuri Uwikunda Samuel w’imyaka 36, wabaye umusifuzi mpuzamahanga kuva mu 2017 ndetse akaba aheruka gutoranywa mu basifuzi bo hagati bazasifura Igikombe cy’Afurika cya 2023 muri Côte d’Ivoire.
    Mukansanga wasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore mu mpeshyi, we yari asanzwe kuri uru rutonde kuva mu 2022 ndetse na we azasifura CAN 2023 izabera muri Cote d’Ivoire guhera tariki 13 Mutarama- 14 Gashyantare 2024, akaba ari mu bakoresha ikoranabuhanga ry’amashusho rizwi nka VAR.

         VOLLEYBALL

    Ikipe y’Igihugu y’abagore yitwaye neza ku rwego Nyafurika

    Ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa Volleyball muri uyu mwaka wa 2023 nayo yahesheje ishema igihugu mu mukino y’igikombe cy’Afurika cyabereye Cameroun aho yasoreje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa n’iya Cameroun amaseti 3-1.

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa kane mu gikombe cy’Afurika

    Muri iri rushanwa Munezero Valentine ukinira APR W VC akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore yahembwe nk’umukinnyi mwiza mu gutangiza umukino.

             Umukino w’amagare

    Mwamikazi Djazilla yegukanye Shampiyona Nyafurika ya Mountain Bike

    Umunyarwandakazi Mwamikazi Djazilla yabaye umukinnyi mwiza muri uyu mwaka wa 2023 kuko yegukanye amarushanwa atandukanye harimo ay’imbere mu gihugu ndetse n’andi mpuzamahanga.

    Irikomeye uyu mukobwa yitabiriye ni iryabaye muri Kamena 2023, ubwo yajyaga muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg agatwara umudali wa Zahabu muri Shampiyona y’Amagare yo mu Misozi “2023 CAC MTB African Championships”, ariko mu batarengeje imyaka 23.

             Henok Mulubrhan yegukanye Tour du Rwanda 2023 yarebwe na Perezida Kagame

    Muri Gashyantare uyu mwaka Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ukinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yo mu Butaliyani, yegukanye Tour du Rwanda 2023 yitabiriwe na Perezida Paul Kagame ku i Rebero.

    Umutesi Uwase Magnifique yegukanye imidali ya Zahabu mu gusiganwa ku maguru

    Umunyarwandakazi Umutesi Uwase Magnifique w’imyaka 18, wiga kuri Groupe Scolaire Remera- Rukoma mu Karere ka Kamonyi, yahiriwe n’uyu mwaka wa 2023 kuko yegukanye imidali ibiri ya Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere mu gusiganwa ku maguru intera ya metero 100 na metero 400 mu Mikino ya FEASSSA ihuza ibigo by’amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba, uyu mwaka yabereye i Huye muri Kanama.

    Mu gusiganwa metero 100, Magnifique yakoresheje amasegonda 12 yasize ibice bitandatu Rebecca Juma wo muri Kenya, naho muri metero 400 akoresha amasegonda 55,5 yasize amasegonda 2,1 Umunya-Uganda Anamu Vicky wamukurikiye.

    Uyu mukobwa benshi bakeka ko ari umuhungu iyo bataramuvugisha, uyu ni wo mwaka yahishuyemo ko iyo abwiwe atyo bimutera imbaraga zo gukora cyane kandi mu myaka ikurikira azakora andi mateka.


      

               CRICKET

    Ishimwe Henriette ukina Cricket yanikiye abanyamahanga

    Ishimwe Henriette ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda muri Cricket, yahawe Igihembo cy’Umukinnyi Mwiza w’Ukwezi kwa Werurwe ku Isi muri uyu mwaka wa 2023.

    Ni igihembo yari ahanganiye na Ravina Oa ndetse na Sibona Jimmy, bombi bakinira Ibirwa bya Papouasie-Nouvelle-Guinée biherereye ku Mugabane wa Oceania.

    Ishimwe w’imyaka 19, wegukanye iki gihembo, yabigezeho abikesha kwitwara neza mu mikino Ikipe y’Igihugu ya Cricket mu bagore yitabiriye muri Nigeria.

    Muri iyi mikino, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Nigeria ku kinyuranyo cy’amanota icyenda. Uyu mukobwa kandi yakoze amateka yo gutsinda ‘hat-trick’ (gusohora abakinnyi ku dupira dutatu twikurikiranya).



                        EALA Games 2023

    Mu Kuboza 2023, u Rwanda rwakiriye imikino ihuza Inteko Zishinga Amategeko zo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, izwi nka EALA Games.

    Hon Mukabalisa na Rwaka bitwaye neza muri mikino ya EALA

    Depite Mukabalisa Germaine yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa metero 400 mu gihe Depite Rwaka Pierre Claver yawegukanye muri Darts bakina bicaye, mu Mikino ihuza Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

    Muri iyi mikino yabaye ku nshuro ya 13 ndetse ikabera mu Rwanda, byari ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Mukabalisa abasha kuyitwaramo neza nyuma y’aho mu 2022 yegukanye umudali w’Umuringa.



                         

                                          Handball

    U Rwanda rwakoze andi mateka yo kwitabira bwa mbere igikombe cy’isi.

    Hari ku wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 muri BK Arena, ubwo u Rwanda rwandikaga amateka mu mukino wa Handball, aho rwabonye itike y’igikombe cy’Isi cyagombaga kubera muri Croatia mu 2023, nyuma yo kunganya na Algeria ibitego 30-30.

    Mu mikino irindwi u Rwanda rwakinnye mu gikombe cy’Isi, rwasoje irushanwa rutsinzemo itatu rutsindwa ine, mu mikino y’amatsinda u Rwanda rwatsinzwe itatu (Portugal, Croatia na Algeria), ruza kujya mu mikino yo guhatanira imyanya, muri iyo mikino u Rwanda rwatsinzemo itatu irimo Maroc, Nouvelle Zélande ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rusoza ku mwanya wa 27



          

             Abatarengeje imyaka 17 begukanye igikombe muri Tanzania

    Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17 yegukanye igikombe itsinze u Burundi ibitego 32-13, mu mikino y’Akarere ka gatanu muri Handball yasojwe tariki 30 Mata 2023 muri Tanzania, bibahesha itike yo kwerekeza ku rwego rw’Afurika, aho begukanye umwanya wa gatatu muri Afurika mu irushanwa ryabereye muri Côte d’Ivoire.

    U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu muri Afurika i Brazzaville

    Nyuma yo kwegukana igikombe cy’akarere ka gatanu mu batarengeje imyaka 20 i Nairobi muri Kenya, u Rwanda rwabonye itike yo guhatanira iki gikombe cy’Afurika cyabereye i Brazzaville, irushanwa riza kurangira u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu.

    Basketball

    U Rwanda rwakiriye AfroBasket mu bagore

    Muri Kanama uyu mwaka u Rwanda rwakiriye igikombe cy’Afurika cy’abagore, AFRO BASKET WOMEN 2023, aho ndetse rwaje kwegukana umwanya wa 4 nyuma yo gutsindwa na Mali mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3, aho u 8 rwari rwaratsinzwe na Nigeria muri ½.



             U Rwanda rwegukana umudali wa bronze muri AfroCan 2023

    Muri Nyakanga uyu mwaka, Ikipe y’igihuguy’u Rwanda ya Basketball y’abagabo yegukanye umudali wa Bronze mu irushanwa Nyafurika rya Basketball ‘FIBA AFROCAN2023″ ryaberaga muri Angola nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) amanota 82 -73. Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

    REG WBBC yasoreje ku mwanya wa kane mu mikino Nyafurika

    Mu Kuboza uyu mwaka REG W BBC yasoreje ku mwanya wa kane mu mukino nyafurka ya ‘FIBA Africa Women’s Basketball League’ yaberaga mu Misiri nyuma yo gutsindwa na Inter Clube yo muri Angola amanota 83-68 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

           APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 14

    Muri Nzeri uyu mwaka nyuma y’imyaka 14 APR BBC yongeye kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda REG BBC imikino 4-0 mu mikino y’akamarampaka ibona itike yo guhagararira u Rwanda mu mukino ya BAL 2024.

    APR WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda REG WBBC imikino 4 kuri 1 mu mikino ya kamarampaka

  • Brazil : Umugore yakase igitsina cy'umugabo we nyuma yo kumenya ko amaze imyaka 15 amuca inyuma atabizi #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje guteza igikuba mu bantu hirya no hino ku mbuga  nkoranyambaga ni inkuru y'uyu mugore wo mu gihugu cya Brazil wakase ubugabo bw'umugabo we amuziza ko yamuciye inyuma imyaka 15 yose abikorana n'umwe mu muryango w'umukobwa.

     

     

    Uyu mugore w'imyaka 34 wo mu gihugu cya Brazil ariko imyirondoro ye ikaba itaramenyekana, we ubwe yemera ko yakase igitsina cy'umugabo we amuhora ko yamucaga inyuma igihe kigera ku myaka 15 yose babana atabizi.

     

     

    Nk'uko byatangajwe n'abashinzwe umutekano bo mu gihugu cya Brazil mu Mujyi wa Atibaia, nyuma y'uko uyu mugore akoze icyo cyaha cyo gukata umugabo we igitsina yahise ajya kwirega we ubwe ku bashinzwe umutekano kuri sitasiyo ya police maze avuga ibyaha yakoze ndetse ntawe ubimubajije.

     

     

    Uyu mugore avuga ko yajyanye n'umugabo we mu cyumba nk'ibisanzwe umugabo aziko bagiye gukora ibyabashakanye, maze ngo uyu mugore azirika amaboko y'umugabo we n'amaguru maze afata umukasi akata igitsina cy'umugabo we maze agita mu bwiherero.

     

     

    Ubwo yajyaga kwirega yavuze ko igitsina cy'umugabo we yagitaye kure kuko ngo yumvishe ko bishoboka ko bagisubizaho kwa muganga. Abantu benshi bakomeje gutangazwa n'umutima ukomeye uyu mugore afite kugera aho akata igitsina cy'umugabo we.

     

     

     

     

     

    Source: ghpage.com

     

     

    The post Brazil : Umugore yakase igitsina cy'umugabo we nyuma yo kumenya ko amaze imyaka 15 amuca inyuma atabizi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/brazil-umugore-yakase-igitsina-cyumugabo-we-nyuma-yo-kumenya-ko-amaze-imyaka-15-amuca-inyuma-atabizi/

  • Nyuma yo kotswa igitutu, FERWAFA ishobora guhindura itegeko nubwo na 2013 yigeze kurikoresha #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rishobora guhindura imwe mu ngingo igize amategeko y’Igikombe cy’Amahoro cya 2023-24, ni nyuma y’uko hari bamwe mu baperezida b’amakipe batishimiye ingingo ivuga ko ikipe imwe yatsinze nabi itazakomeza.

    Muri rusange amakipe 26 ni yo yiyandikishije gukina Igikombe cy’Amahoro 2024, muri yo 8 ntabwo yakinnye ijonjora ry’ibanze ni mu gihe 18 ari yo yahereye muri iri jonjora cyangwa se 1/16.

    Bivuze ko mu makipe 18 ubusanzwe hagakomeje 9 akiyunga kuri ya yandi 8 agakina 1/8, gusa yaba abaye 17 kandi 1/8 kigomba gukinwa n’amakipe 16 gusa.

    Ibi byatumye mu mategeko agenga Igikombe cy’Amahoro 2023-24 hajyamo ingingo ivuga ko mu makipe 9 azaba yarenze 1/16 yose atazakomeza muri 1/8 ahubwo ikipe imwe izaba yaratsinze nabi (worst winner) izasigara.

    Ni mu ngingo ya 10 mu gaka kayo ka 3, aho bavuga ko hazarebwa ikipe yakomeje ku giteranyo cy’ibitego bike, akaba ari yo isigara.

    Bati 'kugira ngo hamenyekane amakipe 8 azakomeza, tuzareba ku giteranyo cy’ibitego. Ikipe ifite igiteranyo cy’ibitego byo hasi, ntabwo izakomeza mu kindi cyiciro (1/8).'

    Abantu benshi bakaba batarimo kumva uburyo ikipe yaba yatsinze ntikomeze mu cyiciro gikurikiyeho, bakaba banenze amategeko ya FERWAFA.

    Si ubwa mbere byaba bigiye kuba….

    Muri 2013, ikipe ya Pepiniere yasezerewe na yo muri ubu buryo nubwo yari yasezereye La Jeunesse FC hitabajwe penaliti.

    Icyo gihe Pepiniere yatsinze La Jeunesse, Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports na AS Muhanga yatsinze Police FC. Ayo makipe yose uko ari atatu, mu mikino yakinnye yanganyije ubusa ku busa, yose atsinda hitabajwe za penaliti.

    Nyuma yo kubona ko ayo makipe yose yatsinze mu buryo bumwe, hegendewe ku itegeko ryagenga iki gikombe icyo gihe, hemejwe ko hakomeza amakipe afite umwanya mwiza ku rutonde rwa shampiyona y’uwo mwaka wa 2012/2013, maze Pepiniere yakinaga mu cyiciro cya kabiri ihita isezererwa.

    Iryo tegeko ryari mu ngingo ya gatanu rivuga ngo, 'Muri 1/8 hazakina amakipe 16 ya mbere muri 17 yatsinze muri 1/16 hakurikijwe ibi bikurikira: Ikinyuranyo cy’ibitego (Goal difference), ubusatirizi bwiza (Meilleure attaque), uburinzi bwiza (Meilleure défence).'

    'Mu gihe hari amakipe yatsinze hiyambajwe za penaliti hazakurikizwa: Ubusatirizi bwiza (meilleur attaque) mu gihe gisanzwe cy’umukino (90′). Uwahise mu cyiciro cya mbere cya za penaliti (série igizwe na penaliti 5 zibanza) niwe uzakomeza kurenza uwahise mu cyiciro gikurikira (série 2 kigizwe na panaliti zikurikiyeho).'

    'Mu gihe byose binganyije hazakurikizwa uburyo amakipe yakurikiranaga ku rutonde muri shampiyona y’umwaka wa 2012-2013 ku mikino ibanza (phase aller)'.

    FERWAFA yashyizweho igitutu, ishobora guhindura itegeko

    Amakuru yizewe ikinyamakuru ISIMBI cyamenye, ni uko muri iki gitondo harangiye inama yigaga kuri iki kibazo nyuma y’uko abarimo perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yahamagaye Turatsinze Amani ukuriye Komisiyo y’amarushanwa akamushyiraho igitutu, akamubwira ko ibintu barimo gukora ntaho byabaye.

    Ibi byiyongereye ku gitutu cy’itangazamakuru naryo ryavugaga ko bitumvikana ukuntu ikipe yatsinda ntikomeze kandi yabikoreye.

    Amakuru yizewe ni uko bemeje ko imikino y’uyu munsi nirangira hakorwa urutonde rw’uko amakipe akurikirana maze ikipe ya 8 n’iya 9 zizakine umukino wa kamarampaka maze itsinze yiyunge kuri ya makipe 7 maze abe 8 akomeze ajye muri 1/8.

    Ngo bagowe cyane n’uko amakipe menshi yo mu cyiciro cya kabiri atigeze yiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro bituma imibare itagenda uko babitekerezaga.

    FERWAFA ishobora guhindura itegeko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-kotswa-igitutu-ferwafa-ishobora-guhindura-itegeko-nubwo-na-2013-yigeze-kurikoresha

  • Gare ya Nyabugogo yambuwe bimwe mu byerekezo bijya mu Ntara

     Hagamijwe gufasha abatuye Umujyi wa Kigali n’abawunyuramo berekeza mu Ntara zitandukanye gusangira Iminsi mikuru isoza Umwaka n’Imiryango yabo, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyizeho Ingamba zidasanzwe zijyanye n’Ingendo.

    Izi ngamba zigomba kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu taiki ya 30 Ukuboza 2023, zirimo izijyanye n’aho abagenzi bagomba gufatira Imodoka ziberekeza mu byerekezo bitandukanye hanze ya Kigali.

    Umwanzuro ukomeye watangajwe n’Umujyi wa Kigali, urimo ko Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo yambuwe bimwe byerekezo bijya mu Ntara, hagamije kunozwa imitangire ya Serivise z’Ingendo.

    Itangazo rigaragaza uko Ingendo zizakorwa, ryashyizwe hanze binyuze kuri Konti y’Urubuga Nkoranyambaga rwa X rw’Umujyi wa Kigali.

    Isozwa ry’Umwaka kimwe mu bintu bikunze kugorana mu bijyanye n’Ingendo, aho mu bihe bitandukanye Abagenzi bakunze kwijujutira uburyo bw’Ingendo ndetse hakaba hari bamwe bavuga ko barara muri za Gare bitewe no kubura Imodoka zibatwara.

    Mu Nama yahuje Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Inzego z’Umutekano zirimo Police mu Minsi ishize, Meya w’Umujyi Bwana Dusengiyumva Samuel, yari yabwiye Itangazamakuru ko hazakorwa ibishoboka byose ikibazo kijyanye n’Ingendo muri izi mpera z’Umwaka kigahabwa Umurongo mu buryo buri umwe atazagorwa no kugera mu Gace ashaka kwerekezamo.


    source : jafari mutabazi
  • Ndashaka umugabo uzajya umfasha mu buriri akanshyushya ! Umugore yarize ku karubanda arahogora #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y'uyu mugore wagiye ku mbugankoranyambaga ararira cyane aratakamba avuga ko ashaka umugabo cyangwa umusore ujye umushyushya mu buriri.

     

     

    Amarira y'uyu mugore yasobanuye byinshi kuko yagaragaje ko afite agahinda ndetse ko abayeho nabi wenyine, kubera Umutima ukomeye yari afite yavuze ingorane yagiye ahura nazo mu rukundo bityo akaba adafite umugabo umuba hafi yewe ngo anamube hafi mu buriri.

     

     

    Nibwo uyu mugore yifashe amashusho ari kurira cyane avuga ko ashaka umugabo cyangwa umusore uzajya umuba hafi mu buriri maze asangiza ayo mashusho ku mbugankoranyambaga maze ayo mashusho atangira kuba kimenya bose dore ko umuntu ukoresha imbugankoranyamaga cyane ayo mashusho yayabonye.

     

     

    Nk'abandi bantu Bose burya nta muntu wishimira kubaho wenyine yigunze, kuko urukundo ni ikintu gikomeye ndetse gicyenerwa na buri wese bityo buri wese aba acyeneye wamuntu uzamwitaho akamuba hafi mi bibi ndetse no mu byiza igihe cyose.

     

     

    Abakoresha imbugankoranyamaga bakomeje kuvuga ko iyi mbeho ihari muri iyi minsi ko nubundi itapfa kurwa umuntu amahoro bityo bakomeje kuvuga umugabo witeguye yajya guha uyu mugore urukundo maze akumva ubushyuhe nawe.

     

     

     

     

    Source: Tuko.co.ke

    The post Ndashaka umugabo uzajya umfasha mu buriri akanshyushya ! Umugore yarize ku karubanda arahogora appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ndashaka-umugabo-uzajya-umfasha-mu-buriri-akanshyushya-umugore-yarize-ku-karubanda-arahogora/

  • Naryamye mu mirambo kugirango mbeho nyuma y'impanuka nakoze ! Adam #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y'uyu mugabo wo mu gihugu cya Tanzania witwa Adam yavuze ko yaryamanye n'imirambo kugirango abeho, ndetse akora impanuka umugore we amubonye yifuza ko yapfa.

     

     

    Nkuko uyu mugabo yavuze, ngo yahuye n'umugore we maze biyemeza kuzakomeza kubana nk'umugore n'umugabo. babyarana umwana umwe ariko ubuzima bumubera bubi maze inshuti ye imugira inama yo kujya mu gihugu cya Mozambique kugira ngo bajye gushaka amafaranga yahindura ubuzima bwabo.

     

     

    Iyo nkuru yayakiye neza kuko byamusabye ukwezi kumwe gusa kuba yageze mu gihugu cya Mozambique aho yakoraga akazi ko gucukura amabuye y'agaciro. Nyuma y'icyumweru akora yaje guhura n'impanuka biramugwira maze biba ngombwa ko ajya ku ivuriro.

     

     

    Ubwo yagezwaga ku ivuriro uyu mugabo amaguru ye yari yangiritse cyane ku buryo bukomeye. Kubera ko Atari umuturage wo muri icyo gihugu byabaye ngombwa ko amara iminsi myinshi ataravurwa. Icyakora ngo umugabo watwaraga imirambo mu modoka yamwemereye ubufasha maze amutwara mu mirambo amugeza ku mupaka wa Mozambique na Tanzania.

     

     

    Yahise ajyanwa ku bitaro byo mu gihugu cya Tanzania maze ubwo yahageraga umugore we amubonye yifuza ko yapfa kuko yumvaga n'ubundi atariburokoke. Icyakora yaje gukira ariko biba ngombwa ko amaguru ye bayaca.

     

     

    Nyuma yukwezi Ari mu bitaro yaje kuhava arataha ubu umugore we niwe uri kwita ku muryango ndetse aravuga ko bikomeje kubakomerera.

     

     

     

     

    Source: afrimax English

    The post Naryamye mu mirambo kugirango mbeho nyuma y'impanuka nakoze ! Adam appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/naryamye-mu-mirambo-kugirango-mbeho-nyuma-yimpanuka-nakoze-adam/