Author: webrwanda

  • Ibyo ntibikwiriye! Perezida Kagame yaburiye a… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, mu birori byabereye muri BK Arena mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

    Ni ibirori byitabiriwe n’abantu barenga 7,000. Umukuru w’Igihugu yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ari ‘Umunsi ukomeye cyane’. Yavuze ko kuvuga umugore ahera mu Rwanda kuko ari byo byo kwitaho cyane.

    Ati 'Kuvuga umugore mpereye mu Rwanda niho bindeba cyane ariko uwashaka yakubakira n'aho akajya n'ahandi kuko uyu ni umunsi w'abagore, w'umugore ku Isi hose.”

    Umukuru w’Igihugu yibukije uruhare rw’umugore mu mateka y’Igihugu ariko cyane cyane mu kubaka Igihugu cyacyu aho ‘cyagize amateka atari meza akagisenya’.

    Ati 'Turahera iwacu, ndetse tugahera ku gushaka kwibuka, uruhare rw'umugore mu mateka y'igihugu ariko cyane cyane mu kubaka igihugu aho cyagize amateka atari meza, akagisenya ariko noneho mu kongera kucyubaka, umugore yagize uruhare runini cyane.'

    Yavuze ko umugore yagize uruhare runini mu kongera kubaka u Rwanda nyuma yo guhura n’amakuba y’icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Akomeza agira ati “Umugore yagize uruhare mu iterambere ry’igihugu mu buryo bw’ubukungu, ariko icyabanje ni mu buryo bwo kubaka umuryango nyarwanda. Ni nayo mpamvu twashoboye kongera gushyira abanyarwanda hamwe, kongera kwiyubaka, uruhare runini rwagaragaye ku mugore w’umunyarwanda…”

    Perezida Kagame yavuze ko mu kubohora ‘iki gihugu’ n’umugore yagize uruhare kuko no ‘ku rugamba bari bahari’.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko umugore ari “umubyeyi urerana abana nari ngiye kuvuga ngo akarera n’abagabo”.

    Ati “Abagabo ubwo mutureba aha turirarira gusa ariko udafite umugore umufasha akamwubaka biba ingorane. Urumva rero niyo mpamvu umugore yitwa ko ari inkingi y’urugo.”

    Yavuze ko umugore ari umuntu adasanzwe mu buzima kuko ‘abazwa ibyo mu rugo akabazwa n’ibyo hanze’.

    Perezida Kagame yavuze ko nta muntu utari ukwiye kumva neza impamvu umugore yahabwa ijambo n’uburenganzira. Ati “Ahatumvikana nihe se?.”

    Ahubwo igikwiriye kumvikana neza ni ukutitambika imbere ye ngo umubuze amahoro n’ibindi agenewe nk’ubureganzira nk’ubwa buri muntu wese.

    Yamaganiye kure ihohoterwa rikorerwa abagore, avuga ko nta muntu ukwiriye kubyihanganira, kandi ibi bigomba gutangirira ku mugore akabyumva.

    Yavuze ko hari abagore bashobora kwihanganira ihohoterwa ahanini bitewe n’amateka, ariko siko byagakwiye kugenda. Ati 'Ibintu by’ihohoterwa byo ni ugukabya. Ntabwo bikwiriye kuba na gato. Ntabwo bikwiriye na rimwe. Nta n’ubwo abantu bakwiriye kubyihanganira. Reka mbanze mpera no ku mugore ubwe, ntakwiye kubyihanganira.'

    Perezida Kagame yavuze ko nta mugabo wakabaye ukubita umugore we, kandi ko Leta yashyizeho amategeko ahana kandi abuza ihohotera ryo mu ngo.

    Ati “Iyo umugabo yarakaye, iyo yabuze ikindi akora, umujinya wose akawumarira ku mugore, ubwo se nta n’ubwo nzi ko icyo ari ikinyarwanda icyo ng’icyo. Si amajyambere, si Ikinyarwanda, ntabwo biri mu muco Nyarwanda, byavuye he? Bituruka he? Umugabo ukubita umugore, wagiye ugahimbira ku bandi bagabo bagukubita. Aho se harimo bugabo iki? Ibyo ntibikwiriye kuba na rimwe!

    Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ikibabaje ari uko abagabo benshi bakubita abagore batamenyekana ariko ‘ubundi baba bakwiriye kubibazwa n’amategeko’.

    Ati “…Amategeko akwiriye kubihanira, akwiriye kubibuza. Ariko noneho n’umuco ukwiriye kubibuza, ukwiriye kubihagarika…”

    Yavuze ko imiryango ibanye neza bitanga amahoro mu miryango no ku gihugu, bikarenga kuba bubakanye urugo, ahubwo bakubaka igihugu ‘buri wese iyo agize ituze’.

    Yavuze ko abona uruhare rw’umugore mu iterambere ry’Igihugu, kandi ni ibintu yanabonye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yahamagariye abagore kujya mu nzego z’ubuyobozi, kuko bakwiriye kubyumva, kandi buri wese akajyayo ‘nk’umuntu afite uburenganzira’.

    Ati 'Ahafatirwa ibyemezo byukaba igihugu cyangwa biyobora igihugu bigiteza imbere ntabwo waheza umugore. Abagore rero turabahamagarira kwitabira, mwumve kandi ko ari uburenganzira bwanyu mugire n'ubushake bwabyo.'

    ' Kujya mu nzego z'ubuyobozi ndetse ntujyeyo nk'umugore, ujyeyo nk'umuntu ubifitiye uburenganzira, nugerayo mu gukemura ibibazo igihugu gifite, uzibuka ko nk'umugore, abagore bafite ibyo babuzwa no kuba abagore, icyo gihe mu ngamba zifatwa mu nzego za leta wibuke ko icyo kigomba gukemuka.'

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu kubaka umutekano w’Igihugu nta mugore ukwiriye guhezwa. Yabwiye abagore kumva ko ntawe ukwiriye kubabuza uburenganzira bw’abo, kandi bakwiriye kubiharanira.

    Yababwiye ko iyo ‘umuntu ataguhaye uburenganzira’ uhagaruka ukabushakisha. Mu ijambo rye, kandi yibukije buri munyarwanda ko ntawe ukwiriye gutekereza ko azamuha uburenganzira, ahubwo akwiriye guhagaruka akabwiha.

    Perezida Kagame yavuze ko umutekano n’uburenganzira bw’u Rwanda ‘ntawe wo kubisaba’. Ati “Urabiduha ku neza cyangwa ku byo ntavuze.”

    Yanabwiye abagore kuzirikana uyu munsi nk’urugendo rw’aho bavuye, aho bagana ndetse n’aho bagana. Ariko kandi uyu munsi ukwiriye guhora batuma bisuzuma, bareba aho bavuye ndetse n’aho bageze.

    Yisunze indirimbo ‘Ndandambara’ yamamaye mu buryo bukomeye mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017, Perezida Kagame yavuze ko ‘kuri uyu munsi utwibutse iyo nzira, ndandambara’.


    Perezida Kagame yavuze ko umugore ari inkingi y'umuryango n'Igihugu


    Perezida Kagame yavuze ko imbogamizi zirimo ihohoterwa, kwitambika imbere y'umugore kumubuza ibimugenewe cyangwa uburenganzira zigomba kuvanwaho

    Perezida Kagame yavuze ko abagore bafite imbaraga nyinshi mu rugendo rwo kubaka Igihugu










    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140534/ibyo-ntibikwiriye-perezida-kagame-yaburiye-abagabo-bakubita-abagore-inkingi-yumuryango-140534.html

  • Perezida Kagame yahishuye ubusobanuro bwama… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ku rwego rw'Igihugu, byabereye muri BK Arena, asubiza uwari umubajije icyo yifuriza abuzukuru be babiri b'abakobwa ndetse n'urungano rwabo muri rusanga, Perezida Kagame, yavuze ko buri zina rifite ubusobanuro.

    Yagize ati: ''Mu mazina nabise nabigize mbigendere kuko harimo Philosophy, uwa Mbere namwise Abe, biva mu kuba ari ko iyo bivuze ngo Abe, abe uwo ari we, abe uwo ashaka kuba, ni cyo gituma namuhaye iryo zina''.

    Umukuru w'igihugu yavuze ko umwuzukuru we wa Kabiri yamwise Agwize, ati: ''Uwa Kabiri umukurikira mwita Agwize, kugwiza bivuze uburumbuke, agwize ibyo azatunga, ibyo yifuza, Values byose abigwize. Ngo muri ayo mazina, icyo nifuza, icyo mbifuriza, icyo nifuriza abanyarwanda byose bibe birimo”.

    Umwuzukuru wa mbere wa Perezida Kagame, Anaya Abe Ndengeyingoma, yavutse kuwa 19 Nyakanga 2020 naho uwa Kabiri ari we Amalia Agwize Ndengeyingoma, yavutse tariki 19 Nyakanga 2022.

    Perezida Kagame ni inshuti magara y’abuzukuru be

    Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma, bakoze ubukwe muri Nyakanga 2019. Umunsi nyir'izina w'amateka y'isezerano ryo gushyingirwa imbere y'Imana hagati y'aba bombi wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga mu birori byitabiriwe n'abantu bo mu miryango n'abandi batumirwa.

    Mu mpera z’Ukuboza 2018, ni bwo Ange yasabwe anakwa na Bertrand Ndengeyingoma, ndetse ibi birori byitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame.

    Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma n’abana babo (Abe na Agwize)

    Perezida Kagame n’umwuzukuru we wa Kabiri, Agwize


    Perezida Kagame n’umwuzukuru we mukuru, Abe

    Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibiroro by’Umunsi w’Umugore, yaburiye abagabo bagikubita abagore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140536/perezida-kagame-yahishuye-ubusobanuro-bwamazina-yabuzukuru-be-140536.html

  • Urwibutso Perezida Kagame afite ku mubyeyi we – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, mu birori bikomeye byabereye muri BK Arena mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

    Umuryango w'Abimbuye (ONU) wavuze ko muri uyu mwaka wa 2024 mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore hisunzwe insanganyamatsiko igira iti 'Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere'.

    Urubuga rwa International Women’s Day rwo rwahisemo insangamatsiko ivuga ngo 'Gukangurira kudaheeza'

    Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 ishize yo kwibohora k’u Rwanda, aterwa ishema no kubona abagore bagira uruhare mu byemezo bifatwa mu nzego z’Igihugu, kubabona bakora ibikorwa binyuranye kandi ibyo bakora ‘birivugira, biranigaragaza’.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko igikenewe ari ukongera uruhare rw’abo no gushyira uburyo butuma nta nkomi yatuma badakomeza kuba abo baribo mu rugendo rwo kubaka Igihugu.

    Yavuze ko afatira urugero ku bagore ‘Bose’. Akomeza ati “Ni bose. Iyo mbona nyine ibyo bakora. Ariko ku buryo bw’umwihariko ngirango twese uko turi hano cyangwa n’ahandi ku Isi hose hari utavuka ku mugore? Hari ukubwira ngo yaturutse ahandi, ngo ntabwo yavutse ku mugore, ntawe. Uwambyaye rero nawe.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko kubera amateka mabi y’u Rwanda, nk’abandi bose yari yarabujijwe uburenganzira ku gihugu ari impunzi kuva afite imyaka ine y’amavuko.

    Perezida Kagame yavuze ko iyo nzira y’inzitane y’ubuhunzi yayibanyemo n’umubyeyi we. Kandi ko mu bihe bitandukanye yagiye abwira ibihugu by’amahanga ko azi neza uburyo kuba impunzi bibabaza bityo ko nta muntu n’umwe yakwifuriza kuba impunzi.

    Ati “Nabibayemo kurusha abandi. Ntawe ukwiriye kuba impunzi n’umunsi n’umwe. Ariko njye nabaye impunzi imyaka 24. Ntabwo ari ibyo nabwiwe.”

    Yavuze ko ashingiye ku bihe yanyuranyemo n’umubyeyi we by’ubuhanzi bituma ari we mugore w’icyitegererezo kuri we. Ati “Abo tuvukaho rero, ukuntu batunyujije muri ibyo bihe bikomeye tukageza kuri uyu munsi, niyo utabivuga buri munsi ariko mu mutwe urabyibuka.'

    'Wibuka uwaguhetse aguhingisha, agukiza, ibyo ari byo byose, uwo ng’uwo nyine haba harimo impamvu wibonamo umugore wese anyura buri ibyo cyangwa akora ibyo, cyangwa yakoze ibyo, aho byari bikenewe, reka mvuge uwo rero mvukaho, ariko mvuge abagore bose muri rusange.”

    Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yavuze ko Umugore ari Inkingi y’Umuryango n’Igihugu, bityo akwiye uburenganzira bungana n’ubw’abandi, kandi akwiye kurindwa ihohoterwa aho riva rikagera.

    Yavuze ko abona uruhare rw’umugore mu iterambere ry’Igihugu, kandi ni ibintu yanabonye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yahamagariye abagore kujya mu nzego z’ubuyobozi, kuko bakwiriye kubyumva, kandi buri wese akajyayo ‘nk’umuntu afite uburenganzira’.

    Ati 'Ahafatirwa ibyemezo byukaba igihugu cyangwa biyobora igihugu bigiteza imbere ntabwo waheza umugore. Abagore rero turabahamagarira kwitabira, mwumve kandi ko ari uburenganzira bwanyu mugire n'ubushake bwabyo.'

    'Kujya mu nzego z'ubuyobozi ndetse ntujyeyo nk'umugore, ujyeyo nk'umuntu ubifitiye uburenganzira, nugerayo mu gukemura ibibazo igihugu gifite, uzibuka ko nk'umugore, abagore bafite ibyo babuzwa no kuba abagore, icyo gihe mu ngamba zifatwa mu nzego za leta wibuke ko icyo kigomba gukemuka.'

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu kubaka umutekano w’Igihugu nta mugore ukwiriye guhezwa. Yabwiye abagore kumva ko ntawe ukwiriye kubabuza uburenganzira bw’abo, kandi bakwiriye kubiharanira.

    Yababwiye ko iyo ‘umuntu ataguhaye uburenganzira’ uhagaruka ukabushakisha. Mu ijambo rye, kandi yibukije buri munyarwanda ko ntawe ukwiriye gutekereza ko azamuha uburenganzira, ahubwo akwiriye guhagaruka akabwiha.

    Perezida Kagame yavuze ko umutekano n’uburenganzira bw’u Rwanda ‘ntawe wo kubisaba’. Ati “Urabiduha ku neza cyangwa ku byo ntavuze.”

    Yanabwiye abagore kuzirikana uyu munsi nk’urugendo rw’aho bavuye ndetse n’aho bagana. Ariko kandi uyu munsi ukwiriye guhora batuma bisuzuma, bareba aho bavuye ndetse n’aho bageze.

    Yisunze indirimbo ‘Ndandambara’ yamamaye mu buryo bukomeye mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017, Perezida Kagame yavuze ko ‘kuri uyu munsi utwibutse iyo nzira, ndandambara’.  

    Perezida Kagame yavuze ko abagore bose ari icyitegererezo kuri we, ariko by'umwihariko Nyina umubyara

    Perezida Kagame yavuze ko Nyina umubyara, yamuhungishije amuhetse, amukiza byinshi, bityo nubwo atabivuga ahora muri we abizirikana













    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140538/urwibutso-perezida-kagame-afite-ku-mubyeyi-we-140538.html

  • Amasura 4 mashya muri 38 bahamagawe mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yamaze guhamagara abakinnyi 38 barimo 4 bahamagawe bwa mbere, bakaba bitegura imikino 2 ya gicuti.

    Umudage utoza Amavubi, Frank Spittler ndetse n’abo bafatanyije bamaze guhamagara abakinnyi 38 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti izakina muri uku kwezi.

    Amavubi azakina na Madagascar tariki ya 18 Werurwe ndetse na Botswana tariki ya 25 Werurwe. Imikino yose ikazabera muri Madagascar.

    Muri aba bakinnyi bahamagawe harimo 14 bakina hanze y’u Rwanda ni mu gihe abakinnyi 4 ari bo bashya bahamagawe mu Mavubi makuru.

    Abahamagawe bwa mbere ni myugariro wo AS Kigali, Akayezu Jean Bosco, myugariro Nsengiyumva Samuel wa Gorilla FC, myugariro wa Rayon Sports, Bugingo Hakim ndetse na Kanamugire Roger ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports.

    Abahamagawe

    Bugingo Hakim yahamagawe bwa mbere mu Mavubi

    Kanamugire Roger akina mu kibuga hagati muri Rayon Sports

    Akayezu Jean Bosco wa AS Kigali na we ni ubwa mbere ahamagawe

    Nsengiyumva Simeon wa Gorilla yahamagawe bwa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amasura-4-mashya-muri-38-bahamagawe-mu-mavubi

  • Tshisekedi arapfunda imitwe nk'uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda #rwanda #RwOT

    Iyo usesenguye iby'intambara ya Kongo, usanga ibyo Perezida Tshisekedi arimo ari nk'amatakaragasi, y'umuntu ubona ko ari mu minsi ye ya nyuma.

    Arahihibikana ashakisha abarwanyi, nyamara abasesenguzi bemeza ko ikibazo afite atari umubare w'abasirikari cyangwa ibikoresho, ahubwo ari uko batagira urukundo rwo kwimana Kongo.

    Dore nk'ubu, nk'uko tubikesha ' The Great Lakes Eye', Tshisekedi akomeje gukusanya udukambwe twahoze mu gisirikari cya Habyarimana, ngo tumufashe kurwana na M23, ariko intego nyamukuru ari ukumufasha kugaba igitero ku Rwanda. Intambara bananiwe bakiri abasore se, bazayishobora ubu bagenza umutwe nk'uruyuzi?

    Ibyo kuba badashoboye Tshisekedi ntabyo abona. Ubu ahubwo amaze no kubonera bamwe muri abo bajenosideri impapuro z'inzira zizabafasha kugera muri Kongo.

    The Great Lakes Eye iravuga ko mu bamaze kuzibona, harimo Major BEM Faustin Ntilikina wahawe pasiporo ya Kongo-Kinshasa, akaba atuye ahitwa Strasbourg mu Bufaransa. Ni umujenosideri ruharwa, wishe Abatutsi muri Nyamirambo n'ahandi, akaba asanzwe anakorana na FDLR, yamuhaye ipeti rya 'Général de brigade'.

    Hari kandi Capitaine Innocent Sagahutu, umujenosideri wanabihamijwe n'Urukiko Mpuzamahanga rw'Arusha. Ni umwe mu barangije igihano bakaba bakibunga nka Gahini amaze kwica Abeli. Ari mu bacyangara muri Niger, yanabasabye kuva ku butaka bwayo. Sagahutu yamaze kubona pasiporo ya Burkina Fasso, akaba yitegura kwerekeza ku rugamba muri Kongo.

    Muri kwa gupfunda imitwe aho ubonye nk'umuntu uhiriye mu nzu, ubutegetsi bwa Tshisekedi n'abamukurikira buhumyi barikomanga ku gatuza ngo Uburusiya bwabemereye ubufatanye mu bya gisirikari. Iyi nkunga se izazana n'umutima ukunda igihugu, ku buryo wanacyitangira bibaye ngombwa?

    Iyo nkunga y'Abarusiya ije isanga iy'u Burundi n'iy'ibihugu bya SADC, byohereje imburamumaro z'abasirikari mu burasirazuba bwa Kongo, gufasha igisirikari cya leta , FARDC, kurwanya umutwe wa M23. Aba bose baza bikoreye ibibunda bya rutura n'indege z'intambara zihambaye, zirimo n'izitagira abapilote bita'drones', ubundi zimenyerewe mu ntambara mpuzamahanga, nko muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo hagati.

    Uretse ingabo za SADC n'iz'uBurundi kandi, FARDC inifashisha ibihumbi by'abajenosideri ba FDLR basanzwe mu mashyamba ya Kongo, abava buri munsi mu Burundi, muri za Malawi, Zambiya, Mozambique, Kongo Brazzaville n'ahandi hanyanyagiye Interamwe.

    Mu burasirazuba bwa Kongo kandi, Leta inafashwa n'abacancuro bakomoka mu burasirazuba bw'uburayi, ndetse ubu haranavugwa abo muri Amerika bazwi nka' black water', hakaba n'indi mitwe yitwaje intwaro isaga 200, yibumbiye mu cyo bise'Wazalendo'.

    Kuva aba bose batangira kurwanya M23, ntisiba kubicamo benshi, ikanabambura bya bitwaro, ari nako yigarurira ubutitsa uduce tunyuranye kandi dukomeye.

    Twanzura rero: Baba abarwanyi ba SADC n'Abarundi, zaba inkunga Uburusiya, Loni n'Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe ngo bagiye guha abarwanirira Kongo barimo n'abajenosideri ba FDLR, byose bizaba imfabusa. Kwibwira ko iki kibazo cyarangizwa n'intambara ni ubuswa bukabije.

    Niba abo bafatanyabikorwa batagenzwa no gusahura gusa ahubwo bakunda Tshisekedi koko, nibamugire inama ayoboke ameza y'ibiganiro, kuko nibyo byonyine bizazanira Kongo amahoro arambye.

    Niba bitabaye ibyo rero, bazakomeza bazanire M23 ibyo bitwaro, kandi amaherezo Tshisekedi azabona urwo Mobutu yabonye muw'1996!

    The post Tshisekedi arapfunda imitwe nk'uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tshisekedi-arapfunda-imitwe-nkuhiriye-mu-nzu-ubu-arakusanya-abajenosideri-ngo-bamufashe-kurwanya-m23-no-gutera-u-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tshisekedi-arapfunda-imitwe-nkuhiriye-mu-nzu-ubu-arakusanya-abajenosideri-ngo-bamufashe-kurwanya-m23-no-gutera-u-rwanda

  • Perezida Kagame yakeje uruhare rw'umugore mu iterambere u Rwanda rwagezeho #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Rwanda Paul Kagame,yagaragaje uburyo abagore bafite uruhare runini mu iterambere ry'iki gihugu ahereye no ku kuba no mu gihe cy'urugamba rwo kukibohora hari abagore barugizemo uruhare.

    Yabigarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wizihizwa buri tariki ya 08 Werurwe aho yagaragaje ko abagore ari ingenzi cyane yamagana bamwe mu bagabo bagifite imyumvire yo guhohotera abagore kimwe n'abashidikanya inkomoko y'Uburenganzira buhabwa abagore.

    Bamwe mu bagore bitabiriye ibi birori bagaragaje ko binyuze mu kuba barahawe ijambo kuri ubu bamwe mu ribo biteje imbere ku rwego rushimishije binyuze mu kuba bamwe bari mu nzego zifata ibyemezo, abandi bari mu nzego z'abikorera kandi bafite ibikorwa by'iterambere bifatika byose bakemeza ko babikesha imiyoborere y'u Rwanda yabahaye umwanya ngo bagaragaze ko nabo bashobora kugira icyo bakora.

    Perezida Kagame ugereranya umugore n'inkingi y'inzu, yemeza ko umugore ari uwo kubahwa cyane ko afite inshingano zitoroshye zo kwita ku rugo ati 'Umugore ni umubyeyi, ndetse urera abana, nari ngiye kuvuga ngo akarera n'abagabo… abagabo ubwo mutureba aha turirarira gusa ariko udafite umugore umufasha akamwubaka, biba ingorane, niyo mpamvu umugore yitwa inkingi y'urugo.'

    Akomeza avuga ko no mu 'Kubohora iki gihugu abagore bagize uruhare runini, no ku rugamba bari bahari. Nabajya rero bibaza cyangwa bashakisha ngo ariko umugore kumuha uburenganzira bituruka hehe? Ahatumvikana ni hehe se? ubwo ikitumvikana ni iki? Ahubwo icyo dukwiriye kuba tuvana mu nzira kugira ngo ibintu bigende neza ni ukutitambika imbere y'umugore ngo umubuze amahoro, ngo umubuze ibimugenewe ari byo uburenganzira nk'ubwa buri muntu wese.'

    Perezida kagame yasobanuye ko kuba umugore agira uruhare mu kubaka umuryango no mu guhindurira abantu imyimvire ari imwe mu mpamvu zituma atagomba no guhezwa mu kubaka igihugu.

    Agaruka ku ihohoterwa rikunze kuvugwa hamwe na hamwe rikorewe abagore yavuze ko 'Byo ari ugukabya, ntabwo bikwiriye kuba na gato. Ntabwo bikwiriye kuba na rimwe, nta n'ubwo abantu bakwiriye kubyihanganira.'

    Yibutsa n'abagore ubwabo ko ibyo badakwiye kubyihanganira ubwabo ko ahubwo abahohotewe baba bakwiye kubigaragaza ati 'Hari abagore bamwe bashobora kubyihanganira kubera amateka bakumva ko ikije cyose cyemerwa cyangwa ko iyo umugabo yarakaye cyangwa yabuze ikindi akora aza umujinya wose akawumarira ku mugore. Si amajyambere, ntabwo biri mu muco nyarwanda, byavuye he? Bituruka hehe? Umugabo gukubita umugore? Wagiye ugahimbira ku bandi bagabo bakagukubita se ahubwo? Ibyo ntibikwiriye kuba na rimwe.'

    Mu mwaka wa 2022/2023 hari Raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Ubucamanza yagaragaje ko mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina riza ku isonga mu byaha bigira ingaruka zihariye ku gihugu aho urwo rwego rwagaragaje ko rwakiriye ibirego by'ihoterwa rishingiye ku gitsina 1963.

    Bimwe mu bituma abagore bo mu Rwanda bakomeza guhohoterwa n'abagabo babo harimo ibikomoka ku myumvire ya kera aho hari zimwe mu mvugo z'abakuru zagaragazaga ko umugore agomba kwihangana mu gihe akubiswe n'umugabo we zirimo 'Ni uko zubakwa', Uruvuze umugore ruvuga umuhoro, nta nkokokazi ibika isake ihari n'izindi zitacyemewe mu Rwanda.

    Haracyagaragara kandi bamwe mu bagabo batarumva neza ihame ry'uburinganire aho bamwe bafata iryo hame nk'irigamije kubakandamiza, hamwe na hamwe kandi hagenda hagaragara bamwe mu bagore nabo bumva ko iryo hame ribaha uburenganzira bwo kutita ku nshingano zabo bigatuma ingo zimwe na zimwe zihoramo amakimbirane ajya anageza ku kwicana hamwe na hamwe.

    Byose bigaragaza ko hakenewe ubukangurambaga buhozaho ku mibanire y'abashakanye ndetse n'inshingano za buri wese mu rugo. Aho binaniranye naho hakabaho ko abantu basobanukirwa n'icyo amategeko ateganya abantu bagatandukana mbere yo kuba bakwicana.

    The post Perezida Kagame yakeje uruhare rw'umugore mu iterambere u Rwanda rwagezeho appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2024/03/08/perezida-kagame-yakeje-uruhare-rwumugore-mu-iterambere-u-rwanda-rwagezeho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yakeje-uruhare-rwumugore-mu-iterambere-u-rwanda-rwagezeho

  • Alejandro Garnacho yakiriye ubutumwa bwiza bu… – #rwanda #RwOT

    Kubwirwa ko Alejandro Garnacho azahamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Argentina, ni amakuru yari ategerejwe n’amatsiko menshi, kubera ko umutoza wa Argentina, Lionel Scaloni, yari yaramubwiye ko azamuhamagara nazamura urwego rw’imikinire.

    Lionel Scaloni yasezeranyije Alejandro Garnacho ko azamwifashisha mu mikino ikipe y’igihugu ya Argentina izakinamo ishaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026.

    Imikino ikipe y’igihugu ya Argentina yaherukaga gukina, ntabwo Alejandro Garnacho yayitabiriye, kubera urwego rwari ruri hasi. Icyo gihe ni bwo Lionel Scaloni yavuze ko bizamusaba kubanza kuzamura urwego.

    Nyuma yo kubona ko Alejandro Garnacho yazamuye urwego, Lionel Scaloni yamaze kumuha ubutumwa ko azamwifashisha mu mikino ikurikira. Lionel Scaloni yagize ati: “Inshuro nyinshi nkunze kubazwa kuri Alejandro Garnacho. Gusa nakunze kubivuga ko azabanza kuzamura urwego rwo gukina.

    Ukurikije uko uyu mukinnyi yitwara mu mikino akina, namaze kumwemerera ko mu mikino tuzakurikizaho, azahabwa iminota yo gukina. Kugeza ubu tugomba kumufasha akazaba umukinnyi mwiza, gusa ntabwo nari gukora ikosa ryo kumuhamagara tukajya twirirwa mu ndege tuzenguruka isi, ngo acyure kwicara ku ntebe y’abasimbura”.

    Nyuma yuko Alejandro Garnacho yakiriye ubwo ubutumwa, ubu agomba kwitegura kuzajya akinana n’abakinnyi bakomeye barimo Lionel Messi, Julian Alvarez, Lautaro Martinez, Angel di Maria Nicolas Gonzalez, n’abandi.

    Lionel Scaloni yasezeranyije Alejandro Garnacho ko azamwifashisha mu mikino ikipe y’igihugu ya Argentina izakinamo ishaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 

    Alejandro Garnacho aritegura gukinana na Lionel Messi, Julian Alvarez n’abandi 

    Nyuma yo kuzamura urwego rw’imikinire no gutsinda ibitego bidasanzwe, Alejandro Garnacho yasezeranyijwe kujya mu ikipe y’igihugu ya Argentina 

    Alejandro Garnacho yari asanzwe akinira Argentina y’abakiri bato

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140529/alejandro-garnacho-yakiriye-ubutumwa-bwiza-buturutse-muri-argentina-140529.html

  • Urugendo rwa Massamba ugiye gukora igitaramo… – #rwanda #RwOT

    Iyi myaka iherekejwe n'ibikorwa bifatika; birimo nk'ibitaramo n'amaserukiramuco yaririmbyemo, abageni yagiye aririmbira mu bukwe n'ibirori bitandukanye, uruhare rwe mu guteza imbere abahanzi bakiri bato, gukomeza gukotanira Itorero ry'Igihugu Urukerereza n'ibindi.

    Ibi nibyo byatumye abari hafi ye bamusaba gukora igitaramo cyo kwizihiza iyi myaka ishize ari mu muziki. InyaRwanda ifite amakuru avuga ko iki gitaramo kizaba tariki hagati ya tariki 10 na 15 Kanama 2024 nyuma y'Amatora ya Perezida n'ay'Abadepite.

    Ni igitaramo gishobora kubera muri Kigali Convention Center cyangwa se muri BK Arena. Massamba Intore yigeze kuvuga ko kwinjira mu muziki byatumye inganzo ye ivomera ku buhanga bwa Perezida Kagame, kuko imyaka mirongo ine ishize ariho yubakiye.

    Mu kiganiro na RBA, yavuze ko Kagame yamubereye icyitigererezo, kandi akurikiranira hafi imiyoborere ye.

    Ati “Anyigisha byinshi! Anyigisha ubuzima, akanyigisha uko umuntu yitwara mu butwari cyane cyane, ni byinshi. Intambara twayigiyemo turi bato, tuyinjiramo tutayumva, waganira nawe ukumva we ari kure cyane, arabizi, afite intumbero iri kure cyane, kumukurikira rero no kumwumva ahanini n’indirimbo ndirimba nyinshi cyane izi zijyane n’Ingabo, zijyanye n’ubutwari ibyinshi niwe mbivanaho…”

    Uyu muhanzi asobanura ko mu myaka y’ubuzima bwe yababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko kandi yishimira kugira Igihugu ‘kuko ndi mu bagiharaniye’.

    Avuga ko indirimbo ‘Wirira’ iranga urugendo rwe, kuko yayihimbye ari mu buhunzi, kandi agendana n’ayo kugeza ahungutse.

    Ubwo yari mu gitaramo cya Ally Soudy cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 5 Kanama 2023, Massamba yavuze ko imyaka 40 ishize ari mu muziki, ari urugendo rurerure, kandi yarushyigikiwemo no kuba iwabo mu rugo bari abanyamuziki. We avuga ko ari umurage.

    Yavuze ko yaririmbye muri Korali mu gihe cy'imyaka mike, nyuma ayivamo kubera ko yumvaga bitaryoshye cyane nka gakondo.

    Massamba avuga ko ubwo yari hagati y'imyaka 20 na 21 y'amavuko, yabonye ko akwiye gukoresha inganzo ye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Ati 'Naravuze nti ntabwo iyi nganzo ibereye mu buhunzi. Ntabwo ibereye aho ndi, ibereye aho abandi bari kugirango nzabone iki gihugu kibereye Abanyarwanda.'

    Massamba avuga ko muri urwo rugendo rwo kwitegura kujya ku rugamba, yasezeye umuryango we anasezera umukobwa w'Umurundikazi bakundanaga.

    Yavuze ko ibihe yagiranye n'umukunzi we amusezera, ariho havuye indirimbo 'Wirira'. Ati 'Nanjye nigeze kugira umukunzi icyo gihe. Ntabwo yari umunyarwandakazi, yari umurundikazi, njya kumusezera mubwira ko nsanze abari ku rugamba. Byaramubabaje. Ntiyabishakaga. Ariko mubwira ko nzagaruka.'

    Massamba avuga ko nyuma y'imyaka ine yamaze ku rugamba yasubiye mu Burundi, asanga wa mukobwa yarabyabaye.

    Ati 'Nasubiye mu Burundi aho navukiye nsanga wa mukobwa amaze kugira abana bane. Imyaka ine namaze, we yari amaze kubyara, Ariko byari byiza.'

    Mu 1989 Masamba yagiye aho Ingabo zari iza RPA ziteguriraga muri Uganda (Bwari bwo bwa mbere ahageze), atozwa buri kimwe ntiyongera gusubira mu Burundi kuva ubwo.

    Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, Masamba akotanira gushaka Igihugu nk'abandi bose, kuko Se yamubwiraga ko 'u Rwanda ruva inda imwe n'Ijuru'.

    Masamba wakoresheje inganzo ye ku rugamba mu gukangurira abantu gutera inkunga Ingabo zari iza RPA, yanigishijwe imbunda kugira ngo azabashe kwitabara igihe yaba asagariwe n'umwanzi ari ku rubyiniro n'ahandi.

    Urugamba rwamwigishije umuco w'Ubutwari no kwemera guhara buri kimwe. Yagiye ku rugamba mu gihe hari hashize igihe gito abonye Buruse yo kujya kwiga mu mahanga.

    Ni urugamba yahuriyeho na Fred Gisa Rwigema n'itsinda yari ayoboye ry'abasirikare babohoye u Rwanda. Masamba avuga ko yagiye muri Uganda, kugira ngo ahabwe amabwiriza y'urugamba n'uko akomeza gukoresha inganzo ye.


    Ubuzima bw'umuziki wa Masamba n'inganzo ye

    Masamba yakuriye mu muryango w'abahanzi kugera kuri Sekuru, Munzenze. Avuga ko imirimo yose yahabwa gukora yasaba kuyiherekesha gukora umuziki.

    Se yatangiye kumwigisha kubyina ubwo yari agejeje imyaka itanu y'amavuko. Atangira kuririmba no kujya ku rubyiniro kuva afite imyaka irindwi kugera ku 10.

    Ku myaka 13 y'amavuko, ni bwo Masamba Intore yahimbye indirimbo ye ya mbere. Ni indirimbo ariko itari ifite ubuzima nk'uko abivuga, bitewe n'uko nta buhanga n'uburambe yari yakagize mu muziki we.

    Byasabye ko Se Sentore Athanase anononsora iyi ndirimbo. Masamba yatinze no kuyishyira kuri Album ze, ahanini bitewe n'ukuntu yari imeze n'uburyo yayikoranye amaraso ya Gisore yatangiye gukunda abakobwa.

    Uyu muhanzi nubwo yakuze atozwa kuririmba gakondo, Se yanamujyanye muri Korali kugira ngo ijwi rye rikomere kandi risohoke nk'uko arishaka.

    Ku myaka 16, Masamba yatangiye kwiga iby'ubutore birimo guhamiriza no kubyina yigiraga mu itorero rya Se, Indashyikirwa.

    Yatangiye kuryoherwa n'ubusitari agejeje imyaka 19, 20… ku buryo abo mu Burundi aho bari bazi ko umuntu uririmba Kinyarwanda abantu bakaryoherwa ari Masamba.

    Masamba yabanaga bya hafi na Mutamuliza Annociata [Kamaliza] cyane cyane mu gihe cyo kuvana indirimbo mu mashyi bazishyira muri gitari. Mu gihe yiteguraga gutangira kurya ku mafaranga y'umuziki nibwo yagiye ku rugamba; dosiye y'ubusitari 'iba irarangiye'.

    Yakoze ibyo yasabwaga nk'abandi basore ku rugamba, ariko ingabo zari iza RPA zimubonamo ubuhanga bw'inganzo kandi bukenewe atangira gukora indirimbo zihamagarira gushyigikira, urubyiruko kwitabira urugamba no gushakisha inkunga.

    Massamba Intore ari kwitegura gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki

    Massamba yasobanuye ko imyaka 40 ishize yaranzwe n'ibyiza n'ibibi mu rugendo rwe rw'ubuzima n'umuziki 

    Imyaka 40 ishize ari mu muziki, Massamba yaranzwe n'ibikorwa biteza imbere ubuhanzi muri rusange

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BENEDATA' YA MASSAMBA INTORE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140514/urugendo-rwa-massamba-ugiye-gukora-igitaramo-cyo-kwizihiza-imyaka-40-mu-muziki-140514.html

  • 11 APR FC ishobora kubanzamo ku mukino wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Harabura umunsi umwe gusa APR FC igasura Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ni umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium ejo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Werurwe 2024 saa 15h00′.
    Uyu mukino uzaba Rayon Sports idafite abakinnyi nka Youssef Rharb ufite amakarita 3 y’imihondo, Rudasingwa Prince ugifite imvune na Aruna Moussa Madjaliwa umaze igihe adakora imyitozo kubera imvune.

    Ku ruhande rwa APR FC ikazaba idafite abakinnyi babiri bonyine, umunya-Cameroun, Apam Asongue Bemol ndetse na Nsengiyumva Ir’shad bafite imvune.

    Nyuma y’imyitozo y’ejo hashize ku wa Kane, umutoza wa APR FC, Thierry Froger yasabye abakunzi ba yo kuzaza kubashyigikira kubera ko abakinnyi ba bo bakunda Shiboub na Mbaoma bazabanza mu kibuga.

    Tugiye kurebera hamwe abakinnyi APR FC ishobora kubanza mu kibuga bigendanye n’imikino itambutse ndetse n’imyitozo bakoze.

    11 APR FC ishobora kubanza mu kibuga

    Umunyezamu: Pavelh Ndzila

    Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Ishimwe Chritsian, Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu

    Abakina Hagati: Nshimirimana Ismail, Ruboneka Bosco na Sharaf Eldin Ali Shiboub Abdelrahman

    Ba Rutahizamu: Kwitonda Alain Bacca, Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma

    11 APR FC ishobora kubanza mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-apr-fc-ishobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-rayon-sports

  • Umuyobozi mukuru wa BTN TV yajyanywe kugororerwa muri gereza ya Mageragere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwe rw'ubugenzacyaha RIB rwatangaje umuyobozi mukuru akaba n'umunyamigabane wa BTN TV, Uwera Pacifique Ahmed, afungiwe muri gereza ya Mageragere ashinjwa ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye.

    Uyu Uwera Pacifique Ahmed, araregwa gutanga sheki zitazigamiye mu bihe bitandukanye, ndetse izo sheki zose zikaba  zariho amafaranga angana na 11 .974 072 Frw. Izi sheki yazihaye abo yari yaguzeho televiziyo za rutura(HD TV).

    Si ubwambere abikoze kuko no mu mwaka wa 2023 muri Nyakanga tariki ya 21 nabwo urukiko rwari rwamuhamije iki cyaha, rumuhanisha igifungo cy'umwaka umwe n'ihazahabu ya 8 556 044 Frw.

    Gutanga sheki zitazigamiye ni icyaha gikomeye ndetse gifite n'uburemere burenze ubwo abantu batekereza.

     

    Source : https://yegob.rw/umuyobozi-mukuru-wa-btn-tv-ari-kugororerwa-muri-gereza-ya-mageragere/