Mu bakinnyi ba Filime bakize kurusha abandi, hari umutungo ubazwe mu buryo bw'amafaranga baba bafite ni kimwe mu byibandwaho harebwa urusha undi umutungo. Kuri uru rutonde higanjemo abakinnyi ba filime bubatse izina banahuriye ku kuba bamaze igihe kinini muri sinema byumvikana ko uburambe bwabo muri uyu mwuga ari naho babashije gukura agatubutse.
Dore abakinnyi 10 ba filime bakize cyane kurusha abandi mu 2024:
1. Tyler Perry
Umukinnyi wa filime akaba azandika ndetse anazitunganya Tyler Perry niwe uza kumwanya wa mbere w’abakinnyi ba filime bakize ku Isi mu 2014 n’umutungo wa Miliyari 1 y’Amadolari. Uyu mugabo wanubatse sitidiyo nini mu mujyi wa Atlanta ikinirwamo filime, ari no ku rutonde rw’abirabura bakize cyane muri Amerika.
2. Jerry Seinfeld
Jerry Seinfeld ni uwashyizeho icyicaro cya sitcom, ni we mukinnyi uheruka kuba umukinnyi ukize ku Isi muri iki gihe. Ni umukinnyi usetsa cyane ukina filime, icyakora ari mu bataramamaye cyane. Afite umutungo ufite Miliyoni 950 z’amadolari y’Amerika. Mu 2023 Jerry niwe waruri ku mwanya wa mbere.
3.The Rock
Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanga mu mukino wa ‘Catch’, Dwayne Johnson benshi bita The Rock, ari ku mwanya wa gatatu n’umutungo wa Miliyoni 800 z’Amadolari.
4. Shan Rukh Khan
Yiswe “Umwami wa Bollywood”. Shan Rukh Khan ni umukinnyi w'Umuhinde ukunzwe cyane ku Isi, akaba n'umwe mu bakinnyi bahenze kubinjiza muri filime.
Yagiye ahigika ibyamamare bikomeye byo muri Amerika. Yagaragaye muri filime nyinshi z’indashyikirwa z'Abahinde nka Koyla. Afite umutungo ufite agaciro ka Miliyoni 750 z’amadolari.
5. Tom Cruise
Tom Cruise ni umukinnyi wa Filime w'Umunyamerika ukomoka muri New York. Ni umwe mu bakinnyi beza b'ibihe byose. Filime ze zagurishijwe Miliyoni ku Isi yose. Muri 2020, umutungo wa Tom Cruise wari ufite agaciro ka miliyoni 600 z’amadolari, bituma aba umukinnyi wa 3 ukize kurusha abandi ku Isi.
6. George Clooney
George Clooney ni umukinnyi w'Umunyamerika ukomoka muri Kentucky. Yatsindiye ibihembo byinshi bitandukanye kubera ubuhanga mu gukina mu yiswe 'Ocean's Eleven' na 'Three Kings'. Yakiriye intsinzi mu bice byinshi, kandi ntabwo yagiye ahagaragara. George Clooney afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari.
7. Kevin Hart
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime afatanya n’ishoramari, Kevin Hart uherutse gusura u Rwanda mu 2023, kugeza ubu afite umutungo wa miliyoni 455 akesha gukina filime inyinshi zivanzemo iz’urwenya.
8. Anorld Schwarzenegger (Commando)
Azwi cyane kubera uruhare yagize muri “Terminator”. Yabaye Guverineri w'Intara ya Californiya kuva mu 2003- 2011. Afite umutungo w'agaciro ka miliyoni 450 z'Amadorali y'Amerika.
Forbes yatangaje ko umutungo we ushobora kuziyongera cyane mu mpera z’uyu mwaka bitewe na filime z’uruhererekane ze ziriguca ibintu kuri Netflix harimo ‘FUBAR’ hamwe na filime mbarankuru ku buzima bwe yitwa ‘Arnold’.
9. Adam Sandler
Icyamamare muri Sinema, mu gukina filime, kuzandika no kuzishoramo ifaranga, Adam Sandler uherutse gusohora igice cya kabiri cya filime ‘Murder Mystery’ yakunzwe, ahagaze umutungo wa miliyoni 440 z’amadolari.
10. Sylvester Stallone (Rambo)
Uyu mukinnyi abenshi bamwibuka muri Filime zitandukanye z’imirwano ariko ahanini yamamariye muri Rambo, uyu afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 400 z’amadolari.


Ibyishimo byatashye umutima wa Eddy Kenzo, amarangamutima ayashyira hanze arata amashimwe Nyamutooro bavugwa mu rukundo
Phiona Nyamutooro ari mu bantu b’imbere mu ishyaka rya NRM aha yari kumwe na Perezida Museveni
Biravugwa ko Eddy Kenzo yahawe impano y’imodoka na Nyamutooro Phiona
Amaze igihe kitari gito yinjiye muri politike aho yatangiriye muri Komisiyo y’Urubyiruko
Amaze igihe akora mu Nteko Ishingamategeko ya Uganda yinjiyemo nk’urubyiruko

































 

