Author: webrwanda

  • Mu myaka 16 ishize, Frank utoza Amavubi yinji… – #rwanda #RwOT

    Tariki 2 Ugushyingo 2023 ni bwo Frank Spittler ukomoka mu Budage yagizwe umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu “Amavubi”, asimbuye Carlos Alós Ferrer wari umaze kubabaza abanyarwanda kubera umusaruro mubi yari abazaniye. 

    Frank yahawe amasezerano y'umwaka umwe ushobora kongerwa, ariko aho bigereye aha bemwe batangiye gushira ivuga kubera umusaruro udasanzwe akomeje kugaragaza.

    Uyu mutoza uri hafi kwinjira muri ½ cy'amasezerano ye, amaze gutoza Amavubi imikino 4 atsindamo 2 anganya 2 ndetse akaba atarinjizwa igitego na kimwe muri iyo mikino, aho amaze gusarura amanota 8 kuri 12.

    Ibi bimugira umutoza wa 3 umaze gusarura amanota menshi mu mikino 4 ya mbere ku batoza b'Amavubi kuva 2008, inyuma ya Stephen Constantine wasaruye amanota 9, na Micho wasaruye amanota 10.

    Ese abatoza b’Amavubi bitwara gute mu mikino yabo ya mbere?

    Imibare tugiye kugenderaho ni iy'imikino 4 ibanza buri mutoza wahawe Amavubi ku buryo buhoraho yatoje, n’umusaruro yakuyemo. Impamvu y’imikino 4 ni uko ariyo mikino Frank amaze gutoza, bivuze ko tugomba kuyinganyisha n’iy’abandi batoza bamubanjirije.

    Mu mibare twakoze ntabwo twabaze abatoza bahawe u Rwanda by’agateganyo barimo Eric Nshimiyimana, Kanyankore Gilbert, Cassa Mbungo Andre, Lee Johnson ndetse na Jimmy Mulisa. Ubundi nk'uko twabivuze haruguru, kuva mu 2008 u Rwanda rwahaye amasezerano ahoraho yo gutoza Amavubi abatoza 9.

    Branko Tucak

    Umutoza tugiye guheraho ni Branko Tucak watoje u Rwanda kuva 2008. Uyu mutoza mu mikino ine ye ya mbere yatsinzemo imikino 2 anganya 1 atsindwa umwe, bivuze ko yasaruye amanota 7 kuri 12 yakiniye, atsindamo ibitego 6 atsindwa 3.

    Sellas Tetteh

    Niwe mutoza wasimbuye Branko, atoza Amavubi mu mwaka umwe, aho mu mikino 4 ye ya mbere yatsinzwe – nta mukino n'umwe yatsinze, yanganyije umukino 1, atsindwa 3, akaba yaracyuye inota rimwe kuri 12 yakiniye.

    Akaba ariwe mutoza wacyuye amanota make mu ikipe y'igihugu “Amavubi” mu mikino 4 ya mbere mu myaka 16 ishize. Sellas Tetteh yaje gutoza u Rwanda avuye kwegukana imikino y’igikombe cy’Isi n’ikipe y’igihugu ya Ghana, mu batarengeje imyaka 20.

    Milutin Sredojevic

    Uyu mutoza bakunze kwita Micho niwe mutoza wa gatatu tugezeho watoje u Rwanda imyaka 2 mu 2011-2013, aho mu mikino 4 ye ya mbere nta mukino n’umwe yatsinzwe, yatsinze imikino 3 anganya umwe asarura amanota 10 kuri 12 yakiniye, akaba ariwe mutoza watsinze imikino myinshi mu Amavubi mu mikino 4 ye ya mbere kuva mu 2008.

    Stephen Constantine

    Uyu mutoza afite umwihariko ko ariwe watoje imikino micye gusa kuko muri rusange yatoje u Rwanda imikino 5. Mu mikino 4 ye ya mbere, Stephen yatsinzemo imikino 3, atsindwa umukino umwe, byatumye asarura amanota 9 kuri 12.

    Johnny Mckinstry

    Johnny ni umwe mu batoza bamaze igihe mu Rwanda dore ko yahamaze imyaka igera kuri 2. Mu mikino 4 ye ibanza yatsinzemo 2 atsindwa 2, akaba yarasaruye amanota 6 kuri 12 yakiniyeho.

    Antoine Hey

    Niwe wasimbuye Johnny ndetse akaba ari umwe mu batoza batatinze mu Rwanda. Uyu mutoza wageze mu Rwanda mu 2017, mu mikino 4 ya mbere yanganyije imikino 2 atsinda umwe atsindwa undi, atahana amanota 5 kuri 12.

    Mashami Vincent

    Antoine Hey amaze kwigendera, ikipe y’igihugu yaje guhabwa umutoza Mashami Vincent ari nawe mutoza w’umunyarwanda wari uhawe gutoza Amavubi mu buryo buhoraho.

    Mashami Vincent kandi yakoze agahigo ko kuva mu 2004 u Rwanda rwava mu mikino y’igikombe cy’Afurika, ariwe mutoza watoje Amavubi igihe kinini kigera ku myaka 4. Mu mikino 4 ye ya mbere Mashami nta mukino n'umwe yatsinze, yanganyije 2 atsindwa 2 atagana amanota 2 kuri 12.

    Carlos Alós Ferrer

    Ku mwanya 8 rero haraza umutoza Carlos Alos Ferrer ariwe waherukaga gutoza Amavubi uyu mutoza ntabwo yagiye kure y'umutoza yari asimbuye, kuko mu mikino ye ine ya mbere nta mukino n'umwe yatsinze, yanganyije imikino 2 atsindwa 2 atahana amanota 2 ku manota 12 yakiniye.

    Torsten Frank Spittler

    Niwe mutoza ufiye Amavubi kuri ubu ndetse akaba amaze amezi asatira 6 muri aka kazi. Uyu mutoza amaze gutoza imikino igera kure 4 akaba ataratsindwa umukino n'umwe, aho amaze gutsinda imikino 2 anganya ibiri. 

    Uyu mutoza kandi ntabwo aranjizwa igitego, akaba ariwe mutoza ushyizeho aka gahigo mu ikipe y'igihugu “Amavubi” ko kumara imikino 4 ya mbere yikurikiranya ikipe itinjijwe igitego.

    Ibi byabaye nyuma yo gutsinda Madagascar kuri uyu wa mbere mu mukino wa gicuti wabereye muri iki gihigu ibitego 2-0, ndetse bakaba bari banganyije na Botswana ubusa ku busa. 

    Imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi, uyu mutoza yatsinze Afurika y'Epfo ibitego 2-0 ndetse akaba yari yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa, akaba ari umwe mu batoza babashije kwigarurira imitima y'abanyarwanda yari yarazagaye, ndetse akaba yatuma hari abareba Amavubi bagaturika bagaseka kubera ibyishimo.

    Umusaruro wa Frank kuva yagera mu Amavubi mu Ugushyingo umwaka ushize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141243/mu-myaka-16-ishize-frank-utoza-amavubi-yinjiye-mu-batoza-bakirigise-abanyarwanda-abandi-bi-141243.html

  • Vinicius Jr yaturitse ararira ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Real Madrid ukomoka muri Brazil, Vinicius Jr yaturitse ararira ubwo yari abajijwe iby’irondaruhu akorerwa.

    Yari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino wa gicuti uri buhuze Brazil na Espagne mu rwego rwo kurwanya irondaruhu cyane cyane irikorerwa abakinnyi b’umupira w’amaguru wahawe insanganyamatsiko yitwa ‘Uruhu Rumwe’, ni umukino uri bubere kuri Santiago Bernabeu ya Real Madrid asanzwe akiniraho.

    Vinicius ubwo yari abajijwe ku irondaruhu akunze gukorerwa n’abafana bandi makipe, ikiniga cyamufasha araturika ararira ariko avuga ko irondaruhu ridakorerwa muri Espagne gusa.

    Ati “Irondaruhu ntiribera muri Espagne gusa, ni ku Isi yose. Buri munsi njya mu rugo numva mbabaye, ntekereza ko nta muntu unshyigikiye.”

    Yakomeje agira ati “ntabwo nigeze ntekereza kuva muri Espagne, kuko ibyo byaba bivuze ko abakora irondaruhu batsinze. Ntabwo nzava mu ikipe nziza ku Isi.”

    Uyu rutahizamu ukomoka muri Brazil, ni nshuro nyinshi ari muri Real Madirid yagiye akorerwa irondaruhu nko ku mikino ya Napoli na Inter Milan muri Champions League.

    Vinicius Jr yaturitse ararira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/vinicius-jr-yaturitse-ararira-ubwo-yari-mu-kiganiro-n-itangazamakuru

  • Byiringiro Lague yakubiswe akanyafu #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyitwarire yagaragaje ku mukino wa mbere wa gicuti Amavubi yanganyijemo na Botswana, Byiringiro Lague umutoza Frank Spittler yahisemo kumukura mu bakinnyi baraye bakinnye na Madagascar.

    Uyu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 22 Werurwe 2024, ntabwo Lague wari wabanje mu kibuga yishimiye gusimbuzwa kare.

    Uyu mukino wa Botswana warangiye ari ubusa ku busa, ubwo wari ugeze ku munota wa 33, umutoza Frank Spittler yakoze impinduka 2 maze Byiringiro Lague na Rubanguka Steve bavuye mu kibuga hinjiramo Tuyisenge Arsene na Mugisha Bonheur Casemiro.

    Lague utarishimiye gusimbuzwa kuri uyu munota, yahise asohoka maze agana ku meza y’abasifuzi akubitana umujinya agacupa kari kahateretse kitura hasi, ari nako yahise akomeza mu rwambariro aho kujya ku ntebe y’abasimbura.

    Abantu batunguye n’iyi myitwarire y’uyu musore ukinira Sandvikens IF muri Sweden. Ndetse abazi umutoza Frank Spittler bari babizi ko atari bubireke ngo bigende gutyo.

    Akaba nk’uko twari twabitangaje ko ashobora kumukura mu bakinnyi bari bukine na Madagascar, ni ko byaraye bigenze kuko ntiyari mu bakinnyi 23 umutoza Frank Spittler yifashishije ku mukino wa gicuti yaraye atsinzemo Madagascar 2-0. Byiringiro Lague akaba uyu mukino yawurebeye muri Stade nk’abandi bafana bose.

    Byiringiro Lague ntabwo yari mu bakinnyi bakinnye na Madagascar

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byiringiro-lague-yakubiswe-akanyafu

  • Maxime wavuze ikintu kimugora mu Mavubi, yagarutse no kuri Ntwari Fiacre bahanganiye umwanya #rwanda #RwOT

    Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise mu Bubiligi, yavuze ko kuba mugenzi we Ntwari Fiacre ari we ufatwa nk’umunyezamu wa mbere nta kibazo abigiraho kuko ari umunyezamu mwiza, mu gihe na we ahawe amahirwe azagaraza icyo ashoboye.

    Ni nyuma yo gukina umukino we wa mbere aho Amavubi yaraye atsinzemo Madagascar ibitego 2-0.

    Uyu mukinnyi ukiri muto abajijwe uko abona Fiacre yari yasimbuye, yavuze ko mu izamu hatajya hakunda kubamo impinduka n’ihangana, rero ko nta kibazo ajya abigiraho kuba adakina kuko na Fiacre ari umunyezamu mwiza.

    Ati “Ni gake mu izamu habaho guhangana. Kuba Fiacre ari we mahitamo ya mbere ni ibintu nakira neza kandi ni umunyezamu mwiza, ntabwo mbigiraho ikibazo. Sinzi ibirenze nafasha ikipe, ariko gutsinda ni yo aba ari intego muri siporo, mbere na mbere umusaruro ni wo urebwa. Nzatanga byose ku ikipe no ku gihugu.”

    Yakomeje avuga ko yishimiye uburyo yakiriwe mu Mavubi, gusa ngo aracyagowe n’ururimi.

    Ati “Nishimiye uko nakiriwe mu ikipe y’igihugu, byaroroshye kuko harimo umwuka mwiza kandi byagenze neza kuko twahise tubona intsinzi kuri Afurika y’Epfo. Umwuka ni mwiza kandi biroroshye nubwo hari ibyo ntumva, ariko hari abavuga Igifaransa cyangwa Icyongereza, ntabwo bigoye cyane.”

    Maxime Wenssens aracyari mushya mu ikipe y’igihugu Amavubi, ni nshuro ya kabiri ahamagawe, ubwa mbere ni mu mpera z’umwaka ushize mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi aho u Rwanda rwakinnye na Zimbabwe na Afurika y’Epfo, ubundi ni ubu ubwo bari mu mikino ya gicuti yaberaga muri Madagascar.

    Maxime wakinnye umukino wa mbere, yavuze ko yakiriwe neza

    Yavuze ko Fiacre ari umunyezamu mwiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/maxime-wavuze-ikintu-kimugora-mu-mavubi-yagarutse-no-kuri-ntwari-fiacre-bahanganiye-umwanya

  • Mu mboni za Mukabunani Christine, Transit Center( ibigo binyurwamo by'igihe gito) si ahantu heza-'ni habi pe!' #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'ishyaka rya PS-Imberakuri, Mukabunani Christine avuga ko muri Transit Center ari ahantu habi, ko abahajyanwa kenshi usanga biva kuri munyumvishirize. Avuga kandi ko bamwe mu bakora muri ibi bigo atari abakwiye kuba bahakora kuko nta bumenyi. Ahamya ko abavayo ubwabo bagaragaza ishusho y'ubuzima bubi bwaho.

    Mu kiganiro yagiranye na Primo Media Rwanda, avuga ko Gereza zo mu Rwanda ari nziza kurusha Transit Center. Ati' Ni nziza kurusha Transit, kubera ko uzarebe n'abantu bafunzwe muri za Brigade, baba bifuza ko babamanura bakabajyana Central. Ubwo ibyo bifite icyo bivuze rero!. Akenshi rwose aba akubwira ati iyaba bari banambabariye bakamvana hano, niba batandekuye ngo ntahe basi ni bamanure banjyane Central'.

    Akomeza ati' Urumva rero, hariya hantu h'igihe gitoya ni habi, ni habi pe! Ku buryo nta muntu wakwifuza kujyayo'. Ashimangira ko muri ibi bigo hadakwiye kuba nk'ahantu ho kujya gukomeshereza umutu udashaka, ko hakwiye kujyanwayo ukwiye kandi koko akamarayo igihe gitoya nk'uko byateganijwe.

    Asaba ko muri ibi bigo abo bahashinze bakwiye kumenya ko abahazanwa ari abantu, ko hakwiye kugirirwa isuku kuko uhazanwe nubwo yaba afite imyitwarire mibi ariko ni umuntu wo kwitabwaho, akigishwa kugira ngo asubire mu muryango ameze neza.

    Avuga kandi ko abajyanwayo batigishwa neza, ko kandi nawe abazi ndetse ko kutigishwa neza biva kuri ubwo buzima bubi babamo. Ahamya ko ugezeyo nti witabweho, ntugaburirwe neza, nturyame heza ubwonko bugenda ugahinduka 'Ikihebe'.

    Mu mboni za Mukabunani Christine, asanga abajyanwa muri biriya bigo binyurwamo by'igihe gito (Transit Center) bakwiye kwigishwa no kwitabwaho kuko kujyanwayo bitabambura kuba abantu, ko kandi bakwiye kugenzwa gahoro kugira ngo ubwenge bwabo busubire ku murongo, bumve ko ari abantu, ko bakenewe muri sosiyete (mu muryango), bumve ko ntawe ubajugunye, ko kubazana aho ng'aho ari ukugira ngo basubire mu murongo babe abantu, ko kandi kuhabazana atari ukuza kubumvisha, kuhabajugunya cyangwa kubakomesha.

    Mukabunani, ahamya ko umuntu nk'uyu unywa ibiyobyabwenge akenshi buba bwarayobye(ubwenge), ko rero iyo ubimufashijemo ukamukanda kurushaho bugendera rimwe.

    Mukabunani, asaba ko abashyirwa cyangwa abahabwa kuyobora no kwita kubazanwa muri ibi bigo bakwiye kuba abantu bashoboye, bize ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, imitekerereze ya muntu( Psychology) ku buryo amenya uko yafata umuntu umuzaniwe, wabaswe n'ibiyobyabwenge cyangwa se ufite iyindi myitwarire kugira ngo amufashe kuzasubira muri Sosiyete ari muzima. Asaba kandi ko abahabwa kuyobora no kwita ku bazanwa muri ibi bigo bakwiye kuba ba bandi bazi kwita ku nshingano zabo, kuzishyira mu bikorwa, atari bamwe bakora akazi ariko batazi cyangwa se batita ku nshingano z'ibyo bakora, atari ubona azaniwe umuntu akumva ko agomba kumukomesha kugira ngo amwumvishe ko afunzwe, ko ataje iwe mu rugo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/03/26/mu-mboni-za-mukabunani-christine-transit-center-ibigo-binyurwamo-byigihe-gito-si-ahantu-heza-ni-habi-pe/

  • Umunyamakuru w’imikino, Faustinho Simbigarukaho yapfukamye hasi muri sitidiyo asaba imbabazi umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino ku Isibo TV/Radio, Faustinho Simbigarukaho yapfukamye hasi muri sitidiyo asaba imbabazi umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Faustinho yasabye imbabazi kubera ko ari mu banyamakuru batemeye uyu mutoza Frank Spittler utoza Amavubi, bavuga ko adashoboye.

    Nyuma y'uko uyu mutoza, mu mikino 4 yatoje, yatsinzemo imikino 2 anganya indi 2. Akaba ayoboye n'insinda ry'amakipe azajya mu gikombe cy'Isi cya 2026.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-faustinho-simbigarukaho-yapfukamye-hasi-muri-sitidiyo-asaba-imbabazi-umutoza-wikipe-yigihugu-amavubi-videwo/

  • Nyuma y’umukino w’ikipe y’iguhugu Amavubi yatsinzemo Madagascar umutoza Torsten Frank Spittler yagize icyo asaba Ubuyobozi n’abafana kugira ngo ikipe ikomeze y’itware neza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino wahuje ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi n'ikipe y'igihugu ya Madagascar warangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi itsinze ibitego 2 kuri 0.

    Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yagize ibyo atangaza Torsten Frank Spittler

    yagize ati 'Ndishimye cyane Ndishimye cyane mu gutangira byari bigoye bitewe naha hantu ndetse n'ikibuga gusa nyuma y'iminota 20 cyangwa 30 twakinnye neza cyane yego Madagascar ni ikipe nziza izi guhanga no kurema amahirwe menshi imbere y'izamu gusa twugariraga neza cyane icyo na vuga kuri Hakim yagize umukino mwiza nk'umukinnyi ukiri muto yatanze ibyo narimwitezeho nishimiye abasore banjye itsinzi babonye bayikoreye bari bayikwiye'.

    Umutoza akomeza agira ati' nibyo tugendeye kurutonde ngagaruka kwezi rwa FIFA ikipe ya Madagascar iturimbere gusa nabwiye abasore bajye ko batsinze na Afurika y'Epfo rero ko bafite impamvu yo gutsinda na Madagascar kuko bari bamaze igihe barikumwe Kandi bakorera hamwe byatumye bamenyerana byanabafashije gutsinda ikipe ya Madagascar'

    Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi asaba abanyarwanda n'abayobozi bw'umupira w'amaguru mu Rwanda ku bashyigikira cyane kuko babakeneye cyane .

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yumukino-wikipe-yiguhugu-amavubi-yatsinzemo-madagascar-umutoza-torsten-frank-spittler-yagize-icyo-asaba-ubuyobozi-nabafana-kugira-ngo-ikipe-ikomeze-yitware-neza/

  • Amafoto – Mugisha Gilbert na Bizimana Djihad bafashije Amavubi gutsinda Madagascar 2-0, u Rwanda ruhembwa nk'ikipe yitwaye neza #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Werurwe 2024 nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yatsinze ikipe ya Madagascar ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Mugisha Gilbert ndetse na Kapiteni Bizimana Djihad.

    Ni umukino watangiye neza ku ruhande rw'u Rwanda kuko ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 28 aribwo u Rwanda rwabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Mugish Gilbert usanzwe akinira ikipe ya APR FC.

    Iki gitego cyafunguye amazamu muri uyu mukino cyaherekeje amakipe yombi kugeza ubwo igice cya mbere cy'umukino cyarangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ayoboye n'igitego kimwe ku busa.

    Amakipe yombi avuye kuruhuka umukino wakomeje ukinirwa hagati mu kibuga ariko ntakimwe n'igerageza kureba mu izamu ry'iyindi kugeza ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 90 aribwo Kapiteni w'u Rwanda, Djihad Bizimana yatsinze igitego cyashimangiye intsinzi.

    Gutsinda uyu mukino ku ruhande rw'u Rwanda bivuze ko mu mikino ibiri Amavubi akiniye muri Madagascar ikuyeyo intsinzi imwe ndetse no kunganya kumwe, kwabayeho mu cyumweru gishize kuwa gatanu, ubwo Amavubi yanganyije na Botswana 0-0.

    Usibye uyu mukino wabaye uyu munsi, ikipe ya Botswana yanganyije n'u Burundi 0-0, ibi biza bisanga kandi ko u Burundi bwari bwanganyije na Madagascar 0-0.

    Amavubi nk'Ikipe yabaye ikipe nziza y'irushanwa yahembwe n'Ubuyobozi bwa Ruhago n'ubwa Siporo muri rusange muri Madagacar.

    The post Amafoto — Mugisha Gilbert na Bizimana Djihad bafashije Amavubi gutsinda Madagascar 2-0, u Rwanda ruhembwa nk'ikipe yitwaye neza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-mugisha-gilbert-na-bizimana-djihad-bafashije-amavubi-gutsinda-madagascar-2-0-u-rwanda-ruhembwa-nkikipe-yitwaye-neza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-mugisha-gilbert-na-bizimana-djihad-bafashije-amavubi-gutsinda-madagascar-2-0-u-rwanda-ruhembwa-nkikipe-yitwaye-neza

  • Amavubi akoreye ibyamfurambi ikipe y’igihugu ya Madagascar ayisanze imbere y’abafana bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 25 ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yari mu gihugu cya Madagascar Aho iri mu mikino ya gicuti mu murwa mukuru wa Antananarivo.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinze Ikipe y'igihugu ya Madagascar ibitego bibiri ku busa

    Igitego cya mbere cyatsinzwe na Mugisha Gilbert naho icya kabiri gutsindwa na kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Bizimana Djihad.

    Umukino wahuzaga ikipe y'igihugu Amavubi na Madagascar, urangiye Amavubi atsinze ibitego bibiri ku busa bw'iyi batazira Barea yari iwayo.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-akoreye-ibyamfurambi-ikipe-yigihugu-ya-madagascar-ayisanze-imbere-yabafana-bayo/

  • Vinicius Junior yabajijwe ku bijyanye n’ivang… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kabiri nibwo hategerejwe umukino wa gicuti uzahuza ikipe y’igihugu ya Espagne na Brazil kuri sitade isanzwe ikinirwaho na Real Madrid ya Santiago Bernabeu.

    Uyu mukino wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘uruhu rumwe’ ukazaba ugamije kurwanya irondaruhu cyane cyane irikorerwa abakinnyi b’umupira w’amaguru.

    Ubwo Vinicius Junior yari ari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura uyu mukino yabajijwe ku bijyanye n’irondaruhu akunze gukorerwa n’abafana b'andi makipe ku masitade atandukanye yo muri Espagne, afatwa n’amarangamutima araturika ararira avuga ko atazigera ava muri Espagne kubera ko abamukorera irondaruhu baba bageze ku ntego zabo.

    Yagize ati “Irondaruhu mu magambo ntiribera muri Espagne gusa, ahubwo ni ku isi yose. Buri munsi njya mu rugo numva mbabaye, nta muntu unshyigikiye.

    Sinigeze ntekereza kuva muri Espagne, kuko ibyo byaba bimeze nko guha abakora irondaruhu ibyo bashaka. Ntabwo ngiye kuva mu ikipe nziza ku isi.  

    Ngiye gukomeza gushikama no gukomera kuko perezida n’ikipe baranshigikiye. Mumbabarire ndashaka gukina umupira w’amaguru, gukora byose ku ikipe yanjye n’umuryango wanjye, sinzigera mbona abirabura bababara. “

    Vinicius Junior yagiye akorerwa irondaruhu ku mikino itandukanye yo muri Espagne bikagera n'aho barimukorera atakinnye.

    Nko ku mukino wo kwishushya wa 1/8 cya UEFA Champions League abafana ba Atletico Madrid bararimukoreye ku mukino bari bakiriyemo Inter Milan n’aba FC Barcelona biba uko ku mukino bari bakiriyemo Napoli FC biza no gutuma Real Madrid isabira aya makipe guhanwa.

    Vinicius Junior yabajijwe ku bijyanye n’irondaruhu akorerwa araturika ararira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141236/vinicius-junior-yabajijwe-ku-bijyanye-nivangura-akorerwaaraturika-ararira-141236.html