Rwagati mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa 30 Werurwe 2024, Platini P yafashe umwanya ahamagara abana ba Jay Polly ku rubyiniro, avuga ko abahaye Miliyoni 1Frw, asaba n’undi wese ufite ubushake ko yakwitanga.
Ibi byazamuye amarangamutima ya benshi mu bantu bari bitabiriye iki gitaramo, Forzza yemera kuzishyura umwaka w’amashuri, umubyeyi wavuye mu Bufaransa yemera undi mwaka wo kuzabishyurira, na Alliah Cool aritanga.
Abandi nabo baje kugenda bemera ko bageneye aba bana impano y'amafaranga, muri abo harimo kompanyi zitandukanye. Abitanze bose hamwe batanze agera muri Miliyoni 16Frw.
Nemeye Platini yavuze ko azakurikirana ko iki gikorwa gishyirwa mu bikorwa, agenda ahamagara umwe ku wundi mu bitanze.
Urutonde rw’abitanze harimo na kompanyi zitandukanye. Uku niko bagiye bitanga;
Miliyoni 1Frw yatanzwe na Kompanyi
Miliyoni 2Frw yatanzwe na Nemeye Platini
Miliyoni 1Frw yatanzwe na Kompanyi
Miliyoni 2Frw atanzwe na Ishimwe Clement
Miliyoni 2Frw yatanzwe na Coach Gael
Miliyoni 1Frw yatanzwe na Kompanyi
Miliyoni 1Frw yatanzwe na The Choice
Miliyoni 1Frw yatanzwe na Rocky Entertainment
Miliyoni 3Frw yatanzwe na Forzza
Miliyoni 1Frw yatanzwe na Ishusho Art
Miliyoni 1Frw yatanzwe na Alliah Cool
Sharifa umwe mu babyeyi babyaranye na nyakwigendera Jay Polly yagize ati: 'Mu izina rya Jay Polly turabashimiye cyane ndimo ndarira sinari byiteze ndabashimiye.'
Jay Polly yakoranye indirimbo zitandukanye na Dream Boyz yahoze ibarizwamo Platini P ariko we na mugenzi we TMC bakaza kwanzura gusesa iri tsinda, umwe atangira gukora umuziki ku giti cye, undi ajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyishimo byatashye umutima w’umuryango wa Jay Polly kubera umugisha baboneye muri Baba Xperience
Abarimo Platini bahaye impano abana ba Jay Polly harimo amafaranga afatika ndetse n’ay’ishuri
Platini P yafashe umwanya aha icyubahiro gikwiriye Jay Polly bahuriye mu mishinga myinshi
Baba Xperience ya Platini P cyabaye igitaramo kizakumburwa na benshi by’umwihariko abakunzi n’umuryango wa Jay Polly
AMAFOTO: Serge Ngabo & Freddy Rwigema




Abanyabirori b’i Kigali baje gushyigikira Platini babyifuza babanzaga kunyura ku itapi y’umutuku
Umunyamakuru wa Magic FM akaba umujyanama w’abahanzi DJ Diddyman ari mu bitabiye iki gitaramo
Abantu bamwe bagiye bazana uwababiri mbega n’igitaramo kitabiwe n’abakundanaÂ
Emmy Ikintege uri mu banyamakuru bahagaze neza mu myidagaduro yitabiye Baba Xperience
Abakunzi ba Platini n’umuziki muri rusange batangiye kuhagera hakiri kare
Kigali Protocal niyo iri kwakira abitabiye igitaramo cya Baba Xperience
Mu baje bitabiye iki gitaramo bazanye ibyapa byerekana ko iki gitaramo ari mpuzamahanga
Buri umwe aragenda anyura ahabugenewe akerekana itike yaguze abatazifite bagafashwa kuzibona
Abasore b’ibigango bari kureberera ibijyanye n’umutekano kugira ngo ibintu birusheho kugenda uko byateguwe
Amafoto ya Platini ari mu nguni zitandukanye zahari kubera iki gitaramo muri Camp Kigali
Aha niho hateguriwe abari gutambuka ku itapi y’umutuku babyifuza gucyura amafoto n’amashusho y’urwibutso
Ihema ryateguriwe ni uku ryasaga mu masaha ya saa kumi nimwe zishyira saa kumi nebyiri aba mbere bari bamaze gufata ibyicaro
Ibyo kunywa bitandukanye byateguwe mu bice bitandukanye byorohereza abantu ku bibona mu buryo bagiye bishyuramo
Gorilla Events niyo yarimbishije irihema mu bijyanye n’amatara ndetse urubyiniro n’umuziki nibo babizanye


















