Author: webrwanda

  • Abadepite ba Alberta basabwe umusanzu wo kugeza mu butabera abakekwaho ibyaha bya Jenoside bihishe muri Canada – #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda baba mu Ntara ya Alberta n'abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Alberta bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu Ngoro y'Inteko kuri uyu wa 17 Mata 2024.

    Ambasederi w'u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko imyaka 30 ishize ari igihe cyo kureba imbere mu rugendo rwo kwiyubaka, nyuma yo gukora umurimo ukomeye wo kubabarira no kwemera kubana n'ababiciye imiryango.

    Yasabye Inteko Ishinga Amategeko n'abandi bose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere k'Ibiyaga bigari.

    Ati 'Tugomba guhangana n'ingengabitekerezo ya jenoside, by'umwihariko mu Karere k'Ibiyaga Bigari kuko iracyahari. Tugomba guhangana n'urwango, imvugo zihembera urwango, ipfobya n'ihakana rya jenoside rikwirakwizwa n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'ababashyigikiye.'

    'Dukeneye kubarwanya aho bari hose yewe na hano. Ndabasaba mwese ko tugira uruhare mu kugeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barakihishahisha yewe na hano muri Canada ariko dukorana na Guverinoma ya Canada kugira ngo bagezwe imbere y'ubutabera.'

    Yakomeje ati 'Ntimuzihanganire igikorwa na kimwe cyo guhakana Jenoside cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside. Guhakana no gupfobya Jenoside ni icyaha, ntabwo ari ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.'

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategenko ya Alberta, Nathan Cooper, yatangaje ko batewe ishema no kwakira igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bakazakomeza kuba hafi abayirokotse no kuryanywa ingengabitekerezo yayo.

    Ati 'Turibuka kugira ngo ibi bitazasubira, kandi ni n'umwanya wo kwiyemeza ko tugomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibikorwa byose by'abayikwirakwiza. Ubwicanyi bushingiye ku bwoko ntibukwiye guhabwa intebe muri iyi Si.'

    Abayobozi batandukanye b'Intara ya Alberta bagaragaje ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahatuye bagaragaje ubudaheranwa, babanira neza abantu ku buryo ari urugero rwiza rw'abantu bagaragaza ubumuntu.

    Umuyobozi w'Umuryango Memory Keepers Association of the 1994 Genocide Against Tutsi, Jean Yves Rwibutso yavuze ko bikwiye ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa mu mashuri yo muri Alberta no muri Canada muri rusange kugira ngo abakibyiruka bazakure barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri.

    Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice byose by'Isi byatangiye tariki 7 Mata 2024 bikazamara iminsi 100.

    Amb Higiro Prosper yasabye abadepite ba Alberta guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Kwibuka30 muri Alberta byabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-ba-alberta-basabwe-umusanzu-wo-kugeza-mu-butabera-abakekwaho-ibyaha

  • Senateri Uwizeyimana yagereranyije ibikorwa bya Tshisekedi n'ibya Habyarimana – #rwanda #RwOT

    Tshisekedi yavuze ko M23 irwanira mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru kuva mu 2012 atari umutwe w'Abanye-Congo, ahubwo ngo ni Abanyarwanda bashotora igihugu cye, bagamije ibikorwa birimo gusahura umutungo kamere.

    Ibi bihabanye n'ibyo ubuyobozi bwa M23 buvuga, kuko busobanura ko ubwo abahagarariye uyu mutwe bari i Kinshasa hagati ya 2020 na 2021, Leta ya RDC yasanze abarwanyi bawo bari ku rutonde rw'abasirikare b'igihugu, kandi ko umushahara wa bamwe muri bo wari ugisohoka.

    Uwizeyimana mu kiganiro na IGIHE, yasobanuye ko M23 igizwe n'abarwanyi biganjemo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi, bisanze ku butaka bwa RDC bitewe n'imipaka yaciwe n'abakoloni kugeza mu 1895.

    Yavuze ko iyo Tshisekedi yita abarwanyi ba M23 Abanyarwanda, aba akora ikosa rikomeye, ridashobora kugira icyo rimufasha mu gukemura amakimbirane ari mu burasirazuba bwa RDC.

    Yagize ati 'Niba barakase imipaka, abakatiweho imipaka bakajya muri Congo, ubundi bagombye kubyumva nta yandi mananiza ko abo bantu ari Abanye-Congo. Kuvuga ko ari Abanyarwanda bagomba gusubizwa iwabo, iryo ni ryo kosa rya mbere rihari ubuyobozi bwa Congo bukora.'

    Uwizeyimana yavuze ko amagambo ya Tshisekedi ameze nk'ayo Habyarimana yavuze mu Ukwakira 1990, ubwo Abanyarwanda bari bagize RPA-Inkotanyi batangizaga urugamba kuri Ex-FAR baturutse muri Uganda; aho babaga nk'impunzi.

    Mu mpamvu zatumye Inkotanyi zitangiza uru rugamba harimo guharurira inzira impunzi z'Abanyarwanda Habyarimana yari yarangiye gutaha no guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwari bushingiye kuri politiki y'ivanguramoko yari yaramunze u Rwanda.

    Uyu munyamategeko yagize ati 'Bihita binyibutsa ibintu Juvénal Habyarimana yigeze gukora na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga icyo gihe, witwaga Casimir Bizimungu. Inkotanyi zigitera, yari yavuze ko yatewe n'u Bugande.'

    Yakomeje agira ati 'Minisitiri we yavugaga ngo arashaka kuganira n'u Bugande kuko ari bwo bumutera ariko nyuma, igihuru kiza kumuhiraho, bigaragara ko afitanye ikibazo n'impunzi z'Abanyarwanda zabujijwe gutaha kugeza ubwo zifata icyemezo cyo gufata intwaro ngo zitahe ku mbaraga.'

    Tshisekedi n'abagize Guverinoma ya RDC banze kuganira na M23, basobanura ko bashaka kuganira n'u Rwanda kuko ngo rwihisha mu gicucu cy'uyu mutwe witwaje intwaro. Uwizeyimana yasobanuye ko amagambo ajya gusa n'ayavuzwe na Bizimungu.

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko mu ntambara, uruhande rurushwa imbaraga ari rwo ruba rukwiye guca bugufi, rukemera imishyikirano. Abona ari uko Leta ya RDC yakabaye ibigenza kuko M23 yayirushije imbaraga, ifata ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuri-m23-senateri-uwizeyimana-yemeza-ko-tshisekedi-yaciye-umuvuno-nk-uwa

  • Kwibuka30: Abo muri Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton basabwe uruhare mu iterambere ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Richard Collins, yageneye urubyiruko arusaba kwigira ku mateka rukazirikana icyo igihugu kirwitezeho. Yabigarutseho ubwo abakozi ba Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton Kigali, bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Rwubutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu gikorwa cyabaye ku wa Gatatu ku ya 17 Mata 2024.

    Yagize ati 'Gutera imbere kw'igihugu kuba kuri mu biganza by'urubyiruko. By'umwihariko urubyiruko rwo mu Rwanda kuko rutangaje cyane, ngenda henshi hashoboka ariko icyo nabonye mu bakiri bato hano bakora baharanira guteza imbere igihugu kuruta bo ubwabo.'

    Richard, yakomeje agira ati 'Ni ku nshuro ya kane ngeze hano ku Rwibutso, ikintu kimwe gihora kintangaza ni ukuntu ukubabarira, ubumwe n'ubudaheranwa byaranze Abanyarwanda n'uko bigiye ku mateka yabo bakaba bageze ahantu heza.'

    Ni igikorwa cyatangiwemo ubuhamya bwa Dusenge Dalia Arlette, ukorera muri Kigali Marriott Hotel, watekerereje bagenzi be bakorana uko ababyeyi be bishwe batemwa ingingo z'umubiri n'uko yarokotse umuhoro yakubiswe mu musaya, ariko nanone agaruka no ku nzira ye yo kwiyubaka, urugendo yaherekejwemo n'imiryango yashyiriweho abarokotse.

    Pasiteri Antoine Rutayisire, watanze ikiganiro yagaragaje ko iyo abantu bibuka baba bagomba no kuzirikana ko hari Imana yabakijije, abasirikare bitanze bagahagarika Jenoside yari iri gukorerwa Abatusti bakagira n'abo barokora, ndetse bakanibuka imiyoborere mibi yagejeje u Rwanda mu icuramburind.

    Ati 'Duhane agaciro, buri muntu wese uhura nawe ahantu hose, ikindi ni uko twibuka kugira ngo duhinduke abantu beza, batandukanye n'abo twigeze kubamo. Mwe muri ikiragano kindi mwigire ku makosa twakoze ntimuzayasubiremo niyo mpamvu twibuka tukabaha amakuru y'imbitse y'ibyabaye.'

    Ubuyobozi bukuru bwa Kigali Marriott na Four Points by Sheraton Kigali, butangaza ko mu nzira yo gukomeza kubaka u Rwanda, bwiyemeje gutanga umusanzu mu guhindura Igihugu igicumbi cy'ubukerarugendo, kuhakirurira ishoramari no gutanga umusanzu ku bukungu bwacyo binyuze mu kurema imirimo.

    Abakozi ba Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton Kigali, binjira mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Abakozi ba Kigali Marriott na Four Points by Sheraton Kigali, bunamiye imibiri isaga ibihumbi 250 ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Iki gikorwa cyaranzwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Dusenge Dalia Arlette, yaganirije bagenzi be inzira yanyuzemo n’urugendo rwe rwo kwiyubaka

    Abakozi ba Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton Kigali bakiri urubyiruko bahawe umukoro wo guharanira iterambere ry’igihugu cyabo

    Igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali cyabanjirijwe n’ikindi cyo kureba filime mbaramakuru ku mateka y’u Rwanda

    Muri iki gikorwa hacanywe urumuri rw’icyizere

    Umuyobozi Mukuru wa Kigali Marriott Hotel, Matthias Widor, ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa

    Umuyobozi Mukuru wa Marriott Hotels, muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, Richard Collins, yabwiye urubyiruko rukorera izi hoteli ko rugomba kwigira ku mateka

    Pasiteri Antoine Rutayisire, yagaragaje ko Kwibuka bikwiye gufatwa nk’umwanya wo kwigira ku mateka y’ahahise

    Abari bari muri iki gikorwa bataramiwr n’umuhanzi Musinga Joe

    Amafoto: Niyonzima Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka30-abo-muri-kigali-marriott-hotel-na-four-points-by-sheraton-basabwe

  • Abatunze miliyoni y'Amadolari mu Rwanda bazamutseho 84% mu myaka 10 – #rwanda #RwOT

    Raporo ngarukamwaka ikorwa n' Ikigo gikora isesengura mu bijyanye n'ishoramari cya Henley & Partners igaragaza uko ibihugu bya Afurika bihagaze mu butunzi (Africa Wealth Report) yagaragaje ko u Rwanda, Ibirwa bya Maurice, Maroc na Namibia byaje imbere mu kugira izamuka riri hejuru ry'abaturage batunze agatubutse.

    Ni mu gihe hari ibyasubiye inyuma birimo Ibihugu nka Afurika y'Epfo yamanutseho 20% na Misiri yamanutseho 22%.

    Iyi raporo yanagaragaje kandi ko mu gihe cy'imyaka 10 iri imbere, kuva mu 2023 kugeza mu 2033, ibihugu birimo u Rwanda, Ibirwa bya Maurice, Namibia, Maroc, Zambia, Kenya na Uganda, bizarushaho kuzamuka kuko bizaba bifite abaturage batunze nibura miliyoni y'amadolari biyongereyeho 80%.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko iryo zamuka ry'abaturage batunze agatubutse, ibi bihugu birikesha amahoro n'umutekano ubirangwamo, kuba hari abanyemari bagenda babyimukiramo, iterambere ry'inzego zitandukanye z'ubuzima, imisoro inogeye abashoramari, serivisi za banki ziteye imbere, ubwisanzure bw'itangazamakuru ndetse n'ubuyobozi butajegajega.

    Uretse ibyo kandi ubwo bushakashatsi bwashyize Umujyi wa Kigali ku rutonde rw'imijyi ya Afurika ifite iterambere ryihuse, ndetse abaturage bayo batunze byibuze miliyoni y'idolari baziyongeraho 85% mu myaka 10 iri imbere.

    Indi mijyi yashyizwe muri icyo kiciro irimo Cape Town yo muri Afurika y'Epfo, Whale Coast, Windhoek, Swakopmund, Nairobi, Tangier, na Marrakech.

    Ubwo yavugaga kuri iyi raporo, umunyapolitiki akaba n'umusesenguzi wo muri Afurika y'Epfo, Justice Malala yavuze ko Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara izaba iri ku mwanya wa kabiri ku isi mu kugira iterambere ryihuse u 2024 nyuma ya Aziya.

    Ati 'Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yatangaje ko Afurika izaba ifite ibihugu 11 muri 20 bya mbere ku isi bifite ubukungu bwihuta mu gutera imbere muri uyu mwaka. Hiyongereyeho kuba ibintu ku Isi biri guhinduka mu bijyanye na politiki, kuri ubu ijwi rya Afurika naryo risigaye ari ingenzi mu ifatwa ry'ibyemezo ku rwego mpuzamahanga, ubu abayobozi ba Afurika nabo barashaka ikicaro ku ntebe zifatirwaho ibyemezo,'

    'Ibyo kandi bizashyigikirwa n'ubufatanye ibihugu bya Afurika biri kugirana n'ibihugu birimo u Buhinde, Turikiya, Argentina na Arabie Saoudite, ndetse no kuba Afurika iherutse kuba umunyamuryango uhoraho wa G20.'

    Mu 2022, mu Rwanda hari abantu 30 batunze nibura miliyoni 10$, ni ukuvuga miliyari zisaga 10 Frw kuzamura. U Rwanda rwari urwa 17 muri Afurika mu kugira abakire benshi batunze guhera kuri miliyoni imwe y'amadolari, ni ukuvuga miliyari irenga imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

    Umutungo bwite w'abantu baba mu Rwanda ni ukuvuga ubaze imitungo itimukanwa, imigabane n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi, yabarirwaga muri miliyari 11$. Ayo mafaranga ntarimo igikorwa icyo aricyo cyose gifitanye isano na leta.

    Nubwo bimeze bityo, biragoye kumenya ngo ni bande, kuko imibereho y'Abanyarwanda, ijyanye n'umuco wabo, ituma abantu batigaragaza nk'abatunze ibya mirenge, ku buryo n'ufite agatubutse udashobora kumenya uko abayeho.

    Si mu Rwanda gusa n'ahandi hirya no hino ku Isi. Nta gihugu na kimwe mu Burayi gifite umubare munini w'abakire batunze miliyari mu madolari nk'u Budage. Gusa, nubwo bimeze bityo abazwi n'abavugwa ni bake. Ni gake bavugwa mu itangazamakuru, biberaho mu buzima bwabo bwite bucece ku buryo utamenya ibyabo.

    Abenshi mu batunze agatubutse mu Rwanda, bivugwa ko bakora ubushabitsi mu bijyanye n'ubwubatsi kuko ari urwego rutera imbere amanywa n'ijoro. Abandi bafite inganda, cyane cyane izikora ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, hakabamo kandi n'abaranguza ibicuruzwa bakuye hanze y'igihugu, mu gihe hari n'abashoye mu bijyanye n'amabuye y'agaciro.

    Abatunze miliyoni y'Amadolari mu Rwanda bazamutseho 84% mu myaka 10


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatunze-miliyoni-y-amadolari-mu-rwanda-bazamutseho-84-mu-myaka-10

  • Huye: Basanze umurambo mu muhanda – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu mugabo bamusanze mu muhanda yapfuye, bigakekwa ko yishwe hakoreshejwe inkoni, dore ko abamubonye bamusanganye imibyimba y'inkoni ku mubiri we.

    Umwe mu bamubonye yagize ati 'Twabyutse mu gitondo dusanga umurambo uryamye, njyewe ni ubwa mbere nari mubonye, nabonye yakubiswe kuko n'inkoni ziragaragara, gusa ikibazo ni ukumenya abamukubise, kuko nta makuru twamenye. Gusa twabibonaga ko afite inkoni ku kaboko n'indi yafashe ku mutwe.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidele, nawe yemeje iby'urupfu rw'uyu mugabo, gusa avuga ko bataramenya icyamwishe.

    Ati 'Nibyo ni umurambo w'umuntu, birumvikana iyo ikibazo nka kiriya kigaragaye, hari inzego dufatanya nka Polisi, RIB, kandi badufashije, bari gushaka amakuru yimbitse kugira ngo tumenye intandaro y'urwo rupfu.'

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uwo mugabo yakomokaga ahitwa i Sahera mu Kagari k'Icyeru, kamwe mu tugize Umurenge wa Mukura; akaba yari asanzwe azwiho ingeso yo kwiba, bikanavugwa ko ari byo ashobora kuba yazize.

    Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya CHUB kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-basanze-umurambo-mu-muhanda

  • Intara y'Amajyepfo/Kamonyi: RMB yashyizwe mu majwi mu gutiza umurindi ubucukuzi butemewe #rwanda #RwOT

    Intero yari imwe, haba mu bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, Abayobozi b'Uturere(Meya), inzego z'umutekano zitandukanye ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, aho babwiye Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peterori na Gaz( Rwanda Mining Boad-RMB) ko kuba rudatanga ibyangombwa by'ubucukuzi ari kimwe mu bibazo bituma bukorwa mu buryo butemewe n'amategeko. Benshi mu babukora bahawe izina ry''Abahebyi'.

    Mu ishusho cyangwa imbonerahamwe igaragaza Ibirombe ndetse n'Impanuka zabibayemo mu mwaka wa 2023-2024 mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye na Nyamagabe( aba bayobozi bose bari bahari), hagaragajwe ko ibirombe by'amabuye y'agaciro bihari ari 89. Muri byo, 46 gusa ni byo bifite ababikoreramo(ababibazwa), mu gihe 43 nta byangombwa, ntawe bifite ubibazwa. Impanuka zabaye muri ibi birombe mu turere twavuzwe harimo izatwaye ubuzima bw'abantu 18 naho izitaragize abo zihitana ni 17.

    Abitabiriye iyi nama yabereye ku biro by'Akarere ka Kamonyi ariko yabanjirijwe n'urugendo rwo gusura hamwe mu hakorerwa Ubucukuzi bw'amabuyey'agaciro, abafashe ijambo bose ntawe utagarutse ku bucukuzi bukorwa mu buryo butemewe n'amategeko, aho bagaragaje ko ari kimwe mu bihangayikishije ababukora byemewe ndetse bigahangayikisha Ubuyobozi n'abaturage. Muri bwo, hagaragaramo ibibazo bitandukanye birimo Urugomo, Umutekano muke, kwangiza ibidukikije n'ibindi.

    Francis Kamanzi, Umuyobozi mukuru-CEO wa RMB nta gisubizo gifatika kuri iki kibazo yatanze nyamara cyagarutsweho kenshi n'abafashe ijambo. Yanabwiwe ko Ubuyobozi bw'Akarere(hose) ndetse n'Intara busa n'ubutagira ijambo ku bacukuzi kuko ari RMB ibaha ibyangombwa izo nzego zindi nta ruhare zibigira mo, ko no kugira icyo bakora kubitagenze neza bigorana.

    Hari n'umu Meya wagaragaje ko hari icyemezo yigeze afata ku byo yabonaga bibangamiye abaturage ariko ahinyuzwa no kwisanga RMB yakoze ibinyuranye n'ibyakagombye nyamara ngo ibyo byose iyo hari ikibazo kibaye by'umwihariko ku muturage bibazwa ubuyobozi butagize uruhare na ruto mu itangwa ry'ibyangombwa. Basabye ko ibyo byarebwaho, akarere ka kagira uruhare nubwo rwaba ruto mu itangwa ry'ibyangombwa kuko ibyo baza gucukura, abaturage bakoresha bari mu buso bw'Akarere bashinzwe.

    Mu kubasubiza, Umuyobozi mukuru wa RMB yabwiye( bitanditse) ba Meya ko nubwo abacukuzi bahabwa ibyangombwa ariko bari mu buso bw'aho bashinzwe, ko nta kwihunza inshingano, ko mu gihe babona hari ibitagenda bakwiye kubigaragaza, bagafata ibyemezo kuko bose ari Umuryango (Family). Yavuze kandi ko uru rwego-RMB ruripotinga cyangwa se rutanga raporo kwa Perezida wa Repubulika, ababwira ko nta kibazo gikwiye kuba kinanirana mu bucukuzi kandi hari inzego z'ubuyobozi.

    Umuyobozi wa RMB, Francis Kamanzi ubwo itangazamakuru ryari rihari(ibitangazamakuru 3) ryamwegeraga rishaka ko agira icyo aribwira ku byavugiwe muri ibi biganiro ndetse n'urugendo bagize mu bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, yaribwiye ko ntacyo kuvuga, ko ndetse atazi uko itangazamakuru ryemerewe kwinjira muri iyi nama we yavuze ko ari iy'Umuryango(Family).

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/18/intara-yamajyepfo-kamonyi-rmb-yashyizwe-mu-majwi-mu-gutiza-umurindi-ubucukuzi-butemewe/

  • U Rwanda rukeneye miliyari 15 Frw yo gukoresha intebe z'abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Ubugenzuzi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri, NESA mu gihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023/2024 bugaragaza ko hari uturere dufite ibigo by'amashuri bifite intebe nke cyane mu mashuri.

    Iyi raporo yagaraje ko muri GS Jenda mu karere ka Nyabihu, mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye hari harimo abanyeshuri 61, bafite intebe 12 gusa.

    Si aha gusa kuko no mu ishuri ry'incuke rya GS Gogwe wasangaga abana bicaye ku ntebe z'urubaho rurambuye na bwo ari benshi cyane.

    Muri GS Sheli mu karere ka Kamonyi ho basanze harimo ubucucike mu mashuri harimo n'abana bicara hasi, bakabihuriraho n'abo muri GS Mushishiro mu karere ka Muhanga.

    Ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibyakozwe muri gahunda zo guteza imbere uburezi, kuri uyu wa 18 Mata 2024 yagaragaje ko ubu hari gushakwa ingengo y'imari yo gukora intebe nibura ibihumbi 430 kugira ngo abanyeshuri bashobore kwicara ari babiri ku ntebe imwe.

    Ati 'Intebe twaguriye abanyeshuri zabaye nke ku buryo dukeneye intebe ibihumbi 430, intebe z'abana zo kwicaraho ubaze ko intebe imwe yicaraho abana babiri babiri.'

    'Ubwo na zo hari gahunda isaba nka miliyari 15 Frw yo gukora intebe z'abana zo mu mashuri. Urwego rw'uburezi rurimo ibintu byinshi byo gukora, mu by'ukuri Leta nta kuntu itagira ariko ntabwo ari ikibazo twarangiza umunsi umwe.'

    Dr Ngirente yagaragaje ko Guverinoma yiteguye gushora imari mu rwego rw'uburezi ariko ko amafaranga atabonekera igihe kimwe ngo ibibazo byose bihite bikemurwa.

    Ibigo by'amashuri byariyongereye bigera kuri 3932 mu 2023, bivuye ku 2877 mu 2017. Ibyumba by'amashuri byavuye ku bihumbi 31.927, bigera kuri 49.561 bigaragaza izamuka rya 35.5%.

    Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bavuye kuri miliyoni 2.5 mu 2017 bagera kuri miliyoni 2.8 mu mwaka w'amashuri wa 2023.

    Mu mashuri yisumbuye ibyumba by'amashuri byavuye kuri 14.067 mu 2017 bigera kuri 20.695 mu 2023.

    Ni mu gihe umubare w'abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye wavuye ku 531.377 mu 2017 ugera kuri 729.998, bigaragaza ubwiyongere bwa 37,4%.

    Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko intebe Leta yaguriye amashuri zabaye nke

    Leta ihanganye n’ikibazo cyo gushaka amafaranga yo kugura intebe zishyirwa mu mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-miliyari-15-frw-yo-gukoresha-intebe-z-abanyeshuri

  • MU MAFOTO 100: Ibihe by’ingenzi byaranze umuk… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’uyu wa kabiri 17 Mata Rayon Sports yari yakiriye Bugesera FC mu gikombe cy’Amahoro muri 1/2. Mu mukino ubanza Rayon Sports yari yasezereye Vision FC naho Bugesera FC yasezereye Mukura VS muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro.

    Mbere y’umukino, amahirwe menshi yahabwaga Rayon Sports ko itsinda Bugesera FC, ariko si ko byagenze kuko ku munota wa 27 ikipe ya Bugesera FC itazuyaje yafunguye amazamu ku gitego cya Ssentongo Forouk.

    Nk’uko bisanzwe, abafana bari bitabiriye ku bwinshi, gusa batashye bababaye cyane, ariko ntibabura byose binywera Skol izwiho kugira icyanga cyinshi. Umukino wo kwishyura uteganyijweko kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha mu Bugesera.

    Rayon Sports ubwo yakoraga imyitozo ya nyuma yo kwishyushya ngo icakirane na Bugesera FC

    Bugesera FC ubwo nayo yakoraga imyitozo yo kwishyushya mbere y’uko umukino utangıra

    Abakinnyi 11 babanjemo mu ikipe ya Rayon Sports yakiriye umukino

    Abakinnyi Bugesera FC 11 yahisemo gukoresha ku mukino yakiriwemo na Rayon Sports

    Hoziyana Kennedy niwe wari kapiteni wa Bugesera FC

    Rutahizamu wa Bugesera FC, Anni Elijah ufite ibitego 14 muri shampiyona kuri uyu mukino yabanje ku ntebe y’abasimbura

    Umwataka watakita Rayon Sports ukomoga mu gihugu cya Uganda, Bhaale Charles, yashakishije igitego biranga, ba myugariro ba Bugesera FC bari bahagaze neza

    Tuyisenge Arsene wari uri guca ku ruhande rw’iburyo yatakira Rayon Sports ba myugariro ba Bugesera bari bamubereye ibamba

    Ku munota wa 27 gusa byari bihagije ngo Bugesera FC iterekemo igitego cya mbere cyatsinzwe na Ssentongo Forouk

    Abakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abayobozi ubwo biyumvishaga gutsindwa na Bugesera FC

    Nsabimana Aimable, myugariro wa Rayon Sports ntako atagize ariko biranga

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ubwo yazamukanaga umupira ariko Hoziyana Kennedy wari Kapiteni wa Bugesera FC akamubera ibamba

    Myugariro wa Bugesera FC Isingizwe Rodrigue wari wazengerejwe na Youssef Rharb yageze aho amutunga urutoti ngo “niwongera kuncenga ndakurambika hasi”

    Haringingo utoza Bugesera FC nta gihunga yari afite

    Umutoza wa Rayon Sports, Julien Matte ubwo yitegerezaza uko umukino wagendaga

    Umuzamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience, yari yakaniye uyu mukino dore ko yagiye akuramo imipira ikomeye

    Tuyihimbaze na Dushimimana Olivie ubwo bazamukanaga umupira ariko bagasanga ba myugariro ba Rayon Sports bahagaze bwuma!

    Ubwo Youssef Rharb yahushaga igitego, abari ku ntebe y’abasimbura, abakinnyi n’abatoza bahagurutse bazi ko igitego cyagiyemo!!

    Abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye ku bwinshi nk’ibisanzwe nubwo ikipe yabo itabashije kubona intsinzi, gusa ntacyo byari bibwiye bamwe mu bafana kuko barimo binywera ikinyobwa cya Skol

    Kanda hano ubere andi mafoto yaranze umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC

    Amafoto: Ngabo Serge – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142056/mu-mafoto-100-ibihe-byingenzi-byaranze-umukino-wa-rayon-sports-na-bugesera-fc-142056.html

  • Uko yarokotse Jenoside afite imyaka 11, uruge… – #rwanda #RwOT

    “Gupfobya Jenoside ni ugutoneka inkovu twasigiwe na Jenoside Abayihakana bajye babanza bibaze niba twarigize uku, Abafite ibikomere byo ku mubiri bya Genocide. Turi inzibutso zivuga.' Ni ubutumwa bwa Theophille Nyirumuringa wari umwana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi wanayirokotse

    Biragoye kwiyumvisha uko umwana w’imyaka 11, wari ugeze igihe cyo kubona urukundo rw’ababyeyi, cya gihe cyo guhabwa ibyo umwana muto wese akenera, amahano nk’ayo akaza akamutandukanya n’ababyeyi ndetse n’abandi bo mu muryango we, bakicwa bazira uko baremwe.

    Umuhanga mu mibanire y’umuryango, Hategekimana Hubert Sugira, ni uwo mwana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 11, aburana n'ababyeyi be n’abandi bo mu muryango we. Yongeye kubonana n'ababyeyi be, ariko asanga bamwe bo hafi y'umuryango we barishwe.

    Byamuvuriyemo kubaho mu buzima bushaririye, abaho ari imfubyi by'igihe gito arerwa n'undi muryango, gusa ku bwo kudaheranwa, yaje gukura, abaho, ariyubaka none akomeje no kugira uruhare mu kubaka umuryango n’igihugu muri rusange.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda, Hubert Sugira usanzwe ari umuhanga akaba n’umujyanama mu bijyanye n’imibanire, yagarutse ku kuntu yarokotse Jenoside ndetse n’urugendo rutoroshye rwo gukira ibikomere.

    Amaze igihe atangije ibiganiro yise ‘Kigali Family Night’ bigamije gufasha imiryango kongera kubana neza, gusasa inzobe ku bibazo bibugarije mu rwego rwo kubishakira umuti, hagamijwe gutegura ejo heza.

    Ni ibiganiro byagiye byifashishwamo abantu mu ngeri zinyuranye z’ubuzima, aho bamwe muri bo bagiye bagaruka ku rugendo rw’ubuzima rw’abo, mbere na nyuma y’urushako, ariko kandi hari n’abagiye bagaragaza urugendo banyuze mu gukira ibikomere batewe na Jenoside. 

    Hubert avuga ko ibi biganiro bitanga umusaruro wigaragaza biri mu mpamvu zituma arushaho gukomeze kubitegura. Akumvikanisha ko imyaka 30 ishize Igihugu kiyubaka, ari iy’amateka aremereye cyane 'yaba kuri we ndetse no ku gihugu.

    Yibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 11 y’amavuko akiri umwana utari ‘igitamba-mbuga’, kandi ko muri iyo myaka yabonye byinshi birimo nk’iy’icwa ry’abo mu muryango we, uko umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa wari ugamije kurimbura Abatutsi.

    Hubert yavuze ko uko imyaka ishira ariko agenda abona neza amateka y’ibyo yanyuzemo mu gihe cya Jenoside cyane cyane muri iki gihe ari gukora ibiganiro byibanda ku gufasha umuryango.

    Muri iki gihe ari gutegura ikiganiro kizibanda ku kugaragaza ingaruka za Jenoside ku muryango n’uko abantu bazirenga. Ati ‘Ibintu byabaye mu Rwanda ntabwo ubwenge bubisobanura n’ababibayemo sinibaza ko hari abazi kubyisobanurira, kuko ni indengakamere. 

    Ayo rero n’iyo mateka yacu, n’iyo mateka y’Igihugu cyacu n’iyo mateka y’ubuzima bwacu. Tugomba kuyabamo, tugomba kuyamenya ari nayo mpamvu yo kwibuka…”

    Hubert yavuze ko Jenoside yagize ingaruka zikomeye ku muryango, binigaragaza cyane mu gihe umuntu yakuze agatera intambwe yo kurushinga, ugasanga bisabye ko hari abantu akodesha kugirango bahagararire ababyeyi be cyangwa se ugasanga amaze kubyara, abuze abo ku muhemba.

    Ati “Ugakodesha umuntu wambika ingofero kubera ko nta muryango ufite, aho ubyara ukabura ukwaramira, ukabura uguhemba, ibyo byose ni ‘Legacy’ igihugu cyacu gifite, imiryango yacu ifite, imiryango ya benshi yubakiyeho, ibyo rero ni ibintu uretse Imana yonyine (yatanga ihumure).”

    Gukira ibikomere kenshi bijyana no gutangira urugendo rwo gufasha abandi. Sugira yabashije kurokoka, ndetse n’ababyeyi bararokoka, ariko benshi mu bo mu miryango ya hafi barishwe.

    Avuga ko ubuzima yanyuzemo bwatumye hari ibyo atamenya, ariko kandi bitewe n’uko hafi 90% by’inshuti ze biciwe ababyeyi nawe bimugiraho ingaruka n’ubwo biba atari ibye. Ati “Ibyo byose muba mubicanamo, mubigendanamo.”  

    Avuga ko mu gufasha imiryango adashingira ku biva mu mutima we, ahubwo ashingira cyane ku byo yakozemo ubushakashatsi. Ati “Njyewe ibyo nkora cyane ntabwo bituruka mu by’ukuri mu kuba narakize.”

    Uyu mugabo yavuze ko gukira ibikomere ari urugendo, atari ‘ibintu bishobora kuba umunsi umwe’. Ati “Nkanjye hari urugendo ndimo, kuko buri muntu agira amateka ye.”

    Yavuze ko umuryango nyarwanda wubakiye ku mateka atandukanye n’ay’abandi bantu ku Isi. Ati 'Umuryango wubakira ku muryango, imiryango myinshi yubatse uyu munsi yubatse nta muryango yubakiyeho.”

    “Ari nayo mpamvu, ibikomere cyangwa amakimbirane cyangwa ‘divorce’ tugira mu Rwanda, ushobora kubura uko uyasobanura kubera ubwinshi bwabyo, kubera ko hari igihe kigeze kubaho imibare itari myinshi, bucyeye mu gitondo abantu birabayobera uko byagenze.”

    Sugira yagaragaje ko uko benshi mu barokotse bagenda biyubaka, bamwe bagashinga imiryango bibafasha mu rugendo rwo gukira ibikomere, kuko aba abona ko yatangiye kugira umuryango.

    Yavuze ko nta muntu ukwiye kwibeshya ko nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ibikomere byashize, kuko ‘ubu hari abatangiye urugendo rwo gukira ibikomere’.

    Sugira avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi irenze intekerezo za muntu, biri mu mpamvu uwarokotse Jenoside atanga ubuhamya bamwe agahinda kakabica.


    Uko yaburanye n’umuryango we

    Sugira yavuze ko we n’umuryango we bahunze mu 1993 nyuma y’itotozwa ryakorerwaga Abatutsi bari batuye Gatenga ya Kicukiro. Yibuka ko Jenoside itaraba, bararaga munsi y’igitanda, iwabo bagasasa ariko bagashyira ibintu mu madirishya birinda ko amabuye n’ibindi bikoresho byakoreshwaga n’interahamwe byari kwinjira mu nzu.

    Avuga ko muri icyo gihe Gatenga hari mu cyaro cyane, kandi ko benshi mu bari bahatuye hari harimo abo mu miryango y’iwabo, ndetse ko bitewe n’ubwoba bimwe mu bikoresho byo mu nzu bari barabihungishije ahantu hanyuranye, ndetse bamwe mu bantu bari barahunze.

    Yavuze ko yahunze ari wenyine ubwo yari afite imyak 11 ahura n'umuryango uramurokora, Jenoside irangiye asubira iwabo mu Gatenga yiyumvisha ko ab’iwabo batakiriho. Avuga ko yongeye guhura n’ababyeyi we muri Kanama 1994, nyuma batangira urugendo rwo kwiyubaka.


    Ni wo muhamagaro wanjye

    Sugira yavuze ko gutegura ibiganiro byubakiye ku muryango byaturutse ku kuba umuryango ari rwo rufatiro rw’igihugu ndetse na sosiyete muri rusange.

    Yavuze ko umuryango ari cyo kintu cyangombwa kuri we, ari nayo mpamvu buri wese agomba gushyira imbere gukemura iki kibazo. Ati “Niyo mpamvu njyewe ari ho hantu nshyira imbaraga.”

    Sugira yavuze ko ibibazo byo mu muryango akenshi ntibigaragara mu ruhame, kuko bikomeza kuba mu byumba, ari nayo mpamvu bigoye kuba umuntu yabibonera umuti urambye.

    Uyu mugabo yavuze ko amateka y’u Rwanda asharira, ari nayo mpamvu usanga hari abarokotse Jenoside bagerageza kuvuga ibyabayeho ariko bakananirwa bitewe n’ibihe yanyuzemo. Yavuze ko abantu bakwiye kumenya kuvuga amateka ariko ntakomeretse abamuteze amatwi.

    Ati “Hari abatabikora kubera ko batazi uko bikorwa, hari n’abatavuga kubera ko batarakira, rimwe na rimwe abantu bakenera umwanya. Ibikomere bitomokeye mu muryango ntahandi byakomokera, kuko mu muryango niho tuba, umuryango niho dutaha, umuryango nicyo gicumbi cy’amateka, ni cyo gicumbi cy’ubuzima.”

    Yagaragaje ko abantu benshi batarabasha gukira ibikomere ahanini biturutse ku kuba nta miryango ihari yakabafashije gukira ibyo bikomere. Ati “Ni miryango ihari iri ku manegeka! 

    Nakubwiye ngo umuryango wubakirwa ku muryango, niba wubatse umuryango nta muryango wubakiweho utarabimenye ngo umenye ugire ubuntu bwo kumenya kubikora, biba bigoye.”

    Sugira yavuze ko gukira ibikomere ari ibintu bishoboka, ariko kandi bibanzirizwa no kubanza kwemera ko ufite igikomere kandi ukabigaragaza.

    Ati “Abanyarwanda barabivuze mu migani baravuga. Intambwe ya mbere yo gukira, ni ukumenya ko ufite indwara, ubundi ukabona gukira. si ibintu by’umunsi umwe, ariko birashoboka.”

    Ku wa 30 Mata 2024, nibwo hazaba gahunda ya 'Kigali Family Night' izaba yubakiye ku kugaragaza ingaruka za Jenoside ku muryango n'uko abantu babasha gukira ibikomere.

    Bizabera kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu. Mu batumiwe gutanga ikiganiro harimo Claver Irakoze wanditse igitabo “That Child is Me” akaba n'uwashinze umuryango Umurage Parenting Centre (UPC).

    Hari kandi Dimitrie Sissi Mukanyiligira wanditse igitabo 'Don't Accept to Die', Ngabo Brave Olivier washinze umuryango 'Your Well Being Center', Akaliza Laurette Annely uri mu komite y'Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (AERG), ndetse na Ancilla Mukarubuga uri mu bashinze Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA).


    Hategekimana Hubert Sugira yavuze ko yarokotse Jenoside afite 11 y'amavuko aburana n'ababyeyi be, bongera kubonana hashize igihe

    Hategekimana Hubert yavuze ko gukira ibikomere ari urugendo, kuko atari ibintu biba umunsi umwe

    Sugira Hubert yumvikanishije ko imibereho y'umuryango muri iki gihe, ihura n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 


    Ku wa 30 Mata 2024, hazaba gahunda ya ‘Kigali Family Night’ izagaruka ku ngaruka za Jenoside ku muryango

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAHIYE TWAGIRANYE NA HUBERT SUGIRA

    “>

    VIDEO: Jean Nshimiyimana-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142065/uko-yarokotse-jenoside-afite-imyaka-11-urugendo-rwo-gukira-ibikomere-hubert-sugira-twagani-142065.html

  • TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara 'Visit Rwanda ' nk'Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yamaze guhanwa n'abategura imikino Nyafurika izwi nkq Africa Football League izira kutambara imyambara iriho ibirango bya 'Visit Rwanda'.

    Ibi byatangajwe nyuma yaho ikipe ya TP Mazembe yanze kwambara ibirango by'umuterankunga w'iyi shampiyona Nyafurika aribyo bya 'Visit Rwanda' ubwo Mazembe gari mu mikino yakinwe mu mwaka ushize wa 2023.

    TP Mazembe yanze kwambara imyenda iriho Visit Rwanda kubera ibinyoma byo gushinja urw'imisozi igihumbi kugira uruhare no gushyigikira inyeshyamba za M23 zibarizwa mu burasirazuba bw'igihugu cya Kongo.

    Ibi binyoma by'iyi kipe ibarizwa i Kinshasa byatumye ihanishwa gucibwa akayabo k'ibihumbi 450 by'Amadorali y'Amerika.

    Aya iyaciwe kuri Miliyoni imwe y'Amadorali y'Amerika yagombagwa guhabwa n'abategura shampiyona Nyafurika y'umupira w'Amaguru yari igenewe nk'uko byemejwe n'umunyamakuru wayo Frédéric Kitengie.

    Usibye kwanga gukina imikino yayo yambaye imyenda yanditseho Visit Rwanda, Tout Puissant Mazembe kandi yari yanze kugenda na Kompanyi nyarwanda yo gutwara abantu n'ibintu mu ngendo zo mu kirere ya RwandAir.

    RwandAir nayo ikaba ari umwe ku bafatanyabikorwa ba African Football League aho itwara abakinnyi n'amakipe yitabira iri rushanwa.

    Muri iri rushanwa rya Africa Football League ryari rikinwe ku nshuro ya mbere, ikipe ya TP Mazembe yasezerewe na  Espérance de Tunis muri kimwe cya kane kirangiza.

    Si TP Mazembe yonyine yahanwe kubera kutambara imyambaro iriho ibitango bya Visit Rwanda, ishyirahamwe ry'umukino w'Intoki wa Basketball mu Burundi baherutse nabo guhagarikwa.

    Nk'uko bigaragara mu nyandiko Impuzamashyirahamwe y'umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) yahagaritse by'agateganyo Ishyirahamwe ry'uyu mukino mu Burundi (FEBABU), nyuma yo gutuma ikipe ya Dynamo BBC idakina imikino ya Basketball Africa league yambaye imyenda ya 'Visit Rwanda' mu mikino ya BAL.

    Ibi byatumye abakinnyi bakomeye benshi bahita basohoka muri Shampiyona y'i Burundi. Abo barimo Guibert Nijimbere, Landry Ndikumana, Israel Otobo, Deng Dikong, Bwanga Michel, Mamadou Dioume n'abandi.

    The post TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara 'Visit Rwanda ' nk'Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tp-mazembe-yaciwe-450-000-kuko-yanze-kwambara-visit-rwanda-nkumuterankunga-mukuru-wa-africa-football-league-yitwaje-ibinyoma-bishinja-u-rwanda-gushyigikira-m23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tp-mazembe-yaciwe-450-000-kuko-yanze-kwambara-visit-rwanda-nkumuterankunga-mukuru-wa-africa-football-league-yitwaje-ibinyoma-bishinja-u-rwanda-gushyigikira-m23