Author: webrwanda

  • Umuhanzi Kenny Sol n’umugore we baritegura kwibaruka #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] n’umugore we Kunda Alliance Yvette baritegura kwibaruka imfura ya bo.

    Ni nyuma y’amezi 4 Kenny Sol na Alliance basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu murenge wa Nyakanga tariki 1 Mutarama 2024.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kenny Sol yashyizeho amafoto agaragaza ko we n’umugore we usanzwe uba muri Canada bitegura kwibaruka.

    Amakuru avuga ko Kenny Sol na we yaba yitegura kujya kuba muri Canada asanzeyo umugore we.

    Gusa uyu muhanzi ubwo yari abajijwe niba koko afite gahunda yo kwimuka akajya muri Canada, yasubije ko nta hantu heza ho gutura nko mu Rwanda ariko na none buri muntu afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka ku Isi.

    Kenny Sol na Alliance baritegura kwibaruka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-kenny-sol-n-umugore-we-baritegura-kwibaruka

  • Minisiteri ya Siporo yahamagariye abakinnyi bakina hanze kwiyandikisha #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) yasabye abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze ya rwo bifuza kuba bakinira amakipe y’Igihugu y’u Rwanda kwiyandikisha binyuze kuri ‘form’ yatanze.

    Ni itangazo iyi Minisiteri yashyize ku mbuga nkoranyambaga za yo, rireba gusa abakinnyi baba hanze y’u Rwanda, bakina imikino itandukanye bakaba bifuza gukinira u Rwanda ko bakwiyandikisha.

    Iri tangazo riragira riti “Uri umukinnyi w’umunyarwanda uba hanze ya rwo? Ufite ubushakte bwo gukinira igihugu cya we, iyandikishe nonaha.”

    Iyi Minisiteri ikaba yashyize hanze ‘form’ buzuza iboneka ku rubuga rwa yo aho umukinnyi ajya agashyiramoimyirondoro ye yose.

    U Rwanda rumaze igihe cyane cyane mu mupira w’amagururushaka abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda, bakuriye hanze bakabaganiriza ngo barebe ko bakwemera gukinira Amavubi, hari abo byemeye ariko hari n’abandi bitarakunda ibiganiro bigikomeje.

    Rwanda Sports calls on all Talented and Ambitious Rwandan Athletes from the diaspora to play for the Motherland in various sports disciplines.

    Please fill out and submite the form bellow.https://t.co/XslcNCFQDe pic.twitter.com/N3uSLDilUm

    — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) April 19, 2024

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisiteri-ya-siporo-yahamagariye-abakinnyi-bakina-hanze-kwiyandikisha

  • Barimo utunze Miliyari 25.7 Frw ! Abaherwe bi… – #rwanda #RwOT

    Uko isi igenda itera imbere mu ikoranabuhanga n'imbuga nkoranyambaga bigenda birushaho guha imbaraga n'ubushobozi ababikoresha neza biganjemo urubyiruko.

     Ubu tukaba tugiye kurebera hamwe uko byifashe kuri Tik Tok aho benshi mu bakoresha uru rubuga basarura akayabo mu mashusho yo kubyina kuririmba n'ibindi.

    Muri uyu mwaka wa 2024 hakaba ariko hari abaza imbere kurusha abandi bamaze kwigwizaho za Miliyoni babikesha uru rubuga rwa Tik Tok abanyarwanda nabo bakomeje gukoresha  byo ku rwego rwo hejuru.

    1.Charli D'Amelio

    Umutungo rusange: Miliyoni 20 z'A,madorali [Miliyari 25.7Frw]

    Yinjiza: Ibihumbi 100 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Ku myaka 19, yashyize hanze amashusho ya mbere muri 2019, bitewe n'amashusho adasanzwe ashyira hanze ari kubyina, uyu mukobwa yatangiye kujya atumirwa mu birori bikomeye mu mijyi irimo New York, bidatinze n'umuvandimwe we batangiye kugaragara mu biganiro bikomeye kuri televiziyo.

    2.Addison Rae

    Umutungo rusange: Miliyoni 15 z'amadorali

    Yinjiza: Ibihumbi 80 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Rae afite abiyemeje kumukurikirana barenga Miliyoni 80 kuri Tik Tok gusa bitewe n'amafaranga yabonye yakuraga kuri uru rubuga, yahagaritse amasomo ya Kaminuza akomeza kujya akora amashusho menshi arimo urwenya n'ibindi asangiza abamukurikira.

    Bidatinze yahise agirwa umuvugizi w'ikompanyi rurangiranwa y'imyenda, anatangira ikiganiro ahuriramo na Mama we, Sheri Nicole kitwa 'Mama Knows Best' anatangira gukina filimi aho ari muri 'She's All That'.

    3. Khabane Lame

    Umutungo rusange: Miliyoni 15 z'amadorali

    Yinjiza: Ibihumbi 92 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Lame uzwi nka Khaby Lame yamamaye cyane ku rubuga rwa Tik Tok kubera amashusho ashyira hanze arimo ubuhanga bwinshi afite inkomoko muri Senegal, amaze gusohoka inshuro zitari nkeya muri Forbes.

    4.Burak Ozdemir

    Umutungo rusange: Miliyoni 12 z'amadorali

    Yinjiza: Ibihumbi 66 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Burak uzwi nka CZN uretse kuba amaze gushinga imizi mu bakoresha Tik Tok ariko ni umuhanga mu guteka, afite resitora mu mijyi itandukanye nka Taksim, Aksaray, Etiler, Dubai na Tajikistan. Ubuhanga bwe mu guteka akaba aribwo yifashishije atangira gukoresha uru rubuga rumaze kumugeza ku kayabo.

    5.Dixie D'Amelio

    Umutungo rusange: Miliyoni 10 z'amadorali

    Yinjiza: Ibihumbi 30 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Dixie avukana na Charli, akurikirwa n’abagera kuri Miliyoni 56.4, amaze kugira kompanyi zitari nkeya zimwitabaza mu bikorwa byo kwamamaza ziganjemo izitunganya imyenda n'ibikoresho by'ubwiza, ibintu asangiza abamukurikira bikaba byibanda ku muziki.

    6.Bella Poarch

    Umutungo rusange: Miliyoni 9 z'amadorali

    Yinjiza: Ibihumbi 30 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Poarch yamamaye cyane guhera muri 2020, afite abamukurikira bagera kuri Miliyoni 92, ari mu binjiza menshi kuri buri kintu asangije abamukurikira  ndetse byitezwe ko mu gihe kitari icya kure ashobora kuzayobora urutonde rw’abatunze agatubutse bakesha uru rubuga.

    7.Baby Ariel

    Umutungo rusange: Miliyoni 6 z'amadorali

    Yinjiza: Ibihumbi 32 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Ariel akurikirwa n'abarenga Miliyoni 36, abamukurikira bakunda uburyo akora ibintu uretse kuri uru rubuga no kuzindi zirimo YouTube, X, Instagram n’ahandi naho arakuzwe cyane.

    8.Zach King

    Umutungo rusange: Miliyoni 13 z'amadorali

    Yinjiza: Ibihumbi 41 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Zach yatangiye gushyira amashusho hanze ku rubuga rwa YouTube muri 2008 byanamuheshe ibihembo bitandukanye nka YouTube NextUp 2013 atangira no kujya ayobora ibiganiro na filimi ntoya zitandukanye.

    Mu nyuma yaje kuba ikindi kintu mu birebana n'urubuga rwa TikTok, umutungo we ubarirwa hagati ya Miliyoni 3 z'amadorali kugera kuri 13 z'amadorali.

    Abo twagarutseho muri iyi nkuru ni abafite agatubutse kugeza ubu kandi binjiza menshi kuri buri kintu basangije ababakurikira kuri TikTok, bakaba bafatirwaho uregero n'abatari bake ndetse uru rubuga rwabagize ibyamamare.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142068/barimo-utunze-miliyari-257-frw-abaherwe-binjije-agatubutse-kuri-tiktok-2024-142068.html

  • Ubwoba bwarashize! Junior Giti agiye gucutsa… – #rwanda #RwOT

    Ni urugendo avuga ko rwaranzwe n'ibyiza n'ibibi, ariko kandi yarashikamye kuko uretse gukunda gusobanura filime, yumvaga ashaka no gushyira itafari ku muziki w'u Rwanda, binyuze mu gushyigikira no guteza imbere abanyempano bigaragaza mu bihe bitandukanye.

    Yatangiye mu gihe cya Covid-19, aho ibikorwa byinshi byari byarafunzwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ariko kandi yafashe igihe cyo kwihugura ibijyanye no gukoresha imbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki kugirango ibihangano by'umuhanzi we bijye bicuruzwaho.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Junior Giti yavuze ko kimwe mu byamugoye atangira urugendo rwo gufasha Chriss Eazy ari ubwoba kuko ibyo yiteguraga gushora yibazaga niba bizagaruka.

    Ati 'Imbogamizi ya mbere nagize ni ubwoba. Gufata amafaranga ukayashora mu muhanzi, mu gihe utabona uko azagaruka. Ukibaza uti ejo hazaza bizagenda gute? Ariko kandi harushya intangiriro.'

    Junior Giti avuga ko atangira urugendo benshi mu bajyanama bazwi bakoranye n'abahanzi banyuranye bari bamaze kubivamo, ahanini biturutse ku kutumvikana n'abahanzi, cyangwa se ishoramari ryagiye ribagonga bagahitamo kuba babihagaritse.

    Avuga ko ibi byamukomye mu nkokora. Ati 'Natangiye mu gihe abarimo ba Mukasa, Richard washinze Super Lever, Kiwundo n'abandi bari barahagaritse akazi ko gufasha abahanzi, urumva nabaye nk'umunyeshuri utangiye ariko udafite umwarimu wo kumuyobora, byanatumye intangiriro ya mbere igorana.'


    Yagize icyizere nyuma y'ibikorwaremezo n'imbuga zagutse

    Uyu mugabo wamamaye mu gusobanura filime, avuga ko uko imyaka yagiye ishira yagiye agira icyizere cy'ubuzima no gukomeza gushoramari mu bahanzi, ahanini biturutse kuri gahunda zitandukanye Leta y'u Rwanda yagiye ishyiramo imbaraga, birimo nko gushyiraho aho gukorera ibitaramo n'ibindi.

    Avuga ko muri iyi myaka babonye ibiraka bya Leta, kandi babasha gusobanukirwa neza uko bakoresha imbuga nkoranyambaga bagacuruza ibihangano by'abo. Ati 'Ariko imyaka ibiri ishize byaduhaye icyizere, twabonye inyubako nka BK Arena yakira ibitaramo by'abahanzi bakomeye natwe twaririmbiyemo, imbuga nyinshi zicururizwaho imiziki zaragutse natwe turazifashisha, kandi tubona byaratanze umusaruro.'

    Avuga ko ashingiye ku myaka ibiri ishize afasha umuhanzi Chriss Eazy, yabonye ibyiza byinshi atari yiteze byatumye aniyemeza gusinyisha undi muhanzi mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Giti Business Group yashinze, ananyuzamo gukora filime.

    Uyu mugabo agaragaza ko mu gihe cy'ukwezi kumwe azaba yatangaje umuhanzi wa kabiri, kandi ko hari abo batangiye ibiganiro biganisha ku mikoranire.

    Yavuze ko bimwe mu byo ashingiraho ahitamo umuhanzi harimo 'kuba afite impano igaragarira buri wese kandi afite ikinyabupfura. Ati 'Ntabwo nakubwira ko ari umukobwa cyangwa se umuhungu, ariko kenshi nita ku muhanzi ufite 'Discipline', kuko n'iyo yibanze mu mikoranire yanjye n'umuhanzi n'undi wese.'

    Junior Giti avuga ko agifite inyota yo kugeza Chriss Eazy ku rwego mpuzamahanga, kandi ni nayo ntego yubakiye ku muhanzi mushya agiye gusinyisha.


    Imibare ntibeshya!

    Junior Giti avuga ko uko umubare w’abareba ibihangano bya Chriss Eazy wagiye wiyongera byamuhaga imbaraga n’icyizere cy’uko azabasha kugera ku ntego ze, kandi akabona ko guhitamo gutangira gukorana n’uyu muhanzi atigeze yibeshya.

    Yumvikanishije ko indirimbo z’umuhanzi we zagiye zica agahigo, kandi ku mbuga z’abanyabirori, ibitaramo n’ibirori zirahiganza cyane, bituma abasha gukorera ibitaramo no mu bihugu byo mu mahanga.

    Mu gihe cy’imyaka ibiri bamaranye bakorana, amaze kumukorera indirimbo zirindwi (7). Junior Giti avuga ko buri wese ashobora gutekereza ko yakoreye indirimbo nke Chriss Eazy, ariko ngo siko bimeze, kuko gushyira hanze indirimbo ‘ushingira ku kuntu iza mbere zabanje’.

    Ati “Ndatekereza nta muntu wadutera amabuye. Jya kuri Youtube, cyangwa se ku zindi mbuga urebe imibare y’abamaze kureba indirimbo ze.”

    Chriss Eazy yatangiriye ku ndirimbo ‘Fasta’ imaze kurebwa b’abantu Miliyoni 1.3, akurikizaho ‘Amashu’ imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 4, ‘Amashimwe’ yakoranye n’umuraperi Fireman imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 581, ‘Inana’ yaciye ibintu imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 7.8, ‘Edeni’ imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 4, ‘Stop’ igeze kuri Miliyoni 2.3 n’aho ‘Jugumila’ yakoranye na Dj Phil Peter na Kevin Kade imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 3.6.

    Ntiwakwibagirwa kandi indirimbo ‘Bana’ yabaye idarapo ry’umuziki mu mpeshyi ya 2023, yakoranye n’umuhanzi Shaffy wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 10. Iyi ndirimbo yatumye aba bombi binjira ku rutonde rw’abahanzi batandatu bafite ibihangano byarangeje Miliyoni 10.

    Kuri Junior Giti ni ‘umusaruro w’imbaraga twashyize mu mikoranire n’abandi, ariko no gutega amatwi icyo sosiyete ishaka’.

    Junior Giti yatangaje ko agiye gusinyisha undi muhanzi muri Giti Business Group

    Junior yavuze ko imyaka ibiri ishize akorana na Chriss Eazy byamuhaye ishusho yo kwagura gushora imari mu muziki


    Junior yavuze ko gutangira gufasha umuhanzi adafite uwo kurebereraho mu byo buhoraho byamukomye mu nkokora


    Chriss Eazy ari kwitegura gushyira hanze indirimbo 'Sehoma' yahimbiye umubyeyi we

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JUGUMILA'

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BANA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142085/ubwoba-bwarashize-junior-giti-agiye-gucutsa-chriss-eazy-142085.html

  • Amabendera yururukijwe muri Kenya! Byinshi ku… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 18 Mata 2024 nibwo inkuru y’icamugongo yamenyekanye ko ku isaha ya saa 13:20 ku masaha yo mu Rwanda, Umugaba w'Ingabo za Kenya, Gen Francis Ogolla n’abo bari kumwe bakoze impanuka y'indege.

    Nyuma Perezida wa Kenya, William Kipchirchir Samoei Arap Ruto yatangaje ko iyi mpanuka yaguyemo abasirikare 10 barimo Gen Francis Ogolla, yavuze ko yari intwari asaba ko amabendera yururutswa ko iki gihugu kinjiye mu bihe bidasanzwe by''icyunamo cy'iminsi itatu.

    Iyi ndege ikaba yarimo abantu 12 babiri bakaba aribo barokotse, itsinda rya gisirikare rifatanyije n'izindi nzego bakaba bahise batangira iperereza ku mvano y'uru rupfu.

    Umukobwa wa Gen Ogolla, Lorna yashyize hanze ubutumwa bw'akababaro, agaragaza ko Se yari umugaba w'ibikorwa kurusha amagambo kandi ko asoje urugendo rwe akora ibyo yari amaze imyaka 40 akora neza nk'umusirikare urinda ubusugire bw'igihugu.

    Lorna yagize ati'Data yari umuyobozi w'icyubahiro waharaniye gushyira mu bikorwa  inshingano ze kandi wumvaga buri umwe akishyira mu mwanya we, yitabye Imana azize mu mpanuka y'indege.'

    Akomeza agira ati'Yarimo akora ibyo yakoraga neza, agerageza guha umutekano ukwiye Kenya mu myaka 40. Umunsi umwe nzabara inkuru y'uburyo yigishaga akoresheje ibikorwa atari amagambo.'

    Tukaba twifuje kugaruka ku mateka yihariye ya  Gen Francis Omondi Ogolla waabonye izuba kuwa 12 Gashyantare 1962.

    Yinjiye mu gisirikare kuwa 24 Mata 1984 nyuma y'imyitozo n'amasomo ya gisirikare y'ibanze yahawe ipeti rya 2nd Lieutenant hari kuwa 06 Gicurasi 1985, yinjira mu mutwe w'ingabo zirwanira mu kirere.

    Mu nyuma yahawe amasomo mu birebana n'ubutasi no kurwanya iterabwoba, yakomeje kandi amasomo aza kubona impabumenyi ya Kaminuza mu bya gisirikare.

    Yari afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri muri politiki, gukemura amakimbirane  mu bya gisirikare no kubungabunga amahoro.

    Akagira kandi iy'icyiciro cya Gatatu mu Bubanyi n'Amahanga.

    Yagiye azamurwa mu mapeti ubwo yari afite irya Maj Gen yagizwe Umugaba w'Ingabo zirwanira mu Kirere, hari kuwa 15 Nyakanaga 2018 umwanya yamazeho imyaka 3.

    Mbere yaho ariko yari yaragiye akora imirimo itandukanye mu mutwe w'Ingabo zirwanira mu Kirere.

    Yabayeho indorerezi mu bagisirikare muri Yogoslavia hagati ya 1992 na 1993. Yari umukristo wanayoboye umuryango w'ivugabutumwa mu gisirikare imyaka igera ku 10.

    Yabayeho kandi Umuyobozi w'Umuryango w'Ingabo zirwanira mu Kirere muri Afurika hagati ya 2018 na 2019.

    Yabayeho kandi Umugaba w'Ingabo wungirije w'ingabo za Kenya.

    Kuwa 28 Mata 2023 ni bwo Perezia William Ruto yamuzamuye amukura ku ipeti rya Lt Gen amugira Gen ahita anamugira Umugaba w'Ingabo za Kenya, inshingano yarahiriye kuwa 29 Mata 2023.

    Gen Ogolla yari yarashyiranwe na Aileen, bari bafitanye abana 2 baramaze no kunguka umwuzukuru w'umuhungu.

    Gen Ogolla wari Umugaba w’Ingabo za Kenya waguye mu mpanuka y’indege Ubutumwa bw’akababaro bwa Lorna A Omondi Ogolla umukobwa we avuga ko azabara inkuru za Se umunsi umwe 

    Gen Ogolla yari agiye kumara umwaka ari Umugaba w’Ingabo n’Imyaka 40 yinjiye mu gisirikare Cpt Sora ari mu basirikare icyenda bari kumwe na Gen Ogolla batabarutse Sgt Rose Nyawira na we yaguye mu mpanuka y’indege yaguyemo abasirikare bari mu kaziCpt Hilary Litali wari inshuti cyane ya bagenzi be wabaga yishimana abyinana nabo na we yaguye mu mpanuka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142087/amabendera-yururukijwe-muri-kenya-byinshi-kuri-gen-ogolla-wapfanye-nabasirakare-9-mu-mpanu-142087.html

  • Ibyihariye kuri Chryso Ndasigwa witezweho gut… – #rwanda #RwOT

    Ni intambwe ikomeye ateye mu muziki we kuko ateguye igitaramo kidasanzwe mu gihe gito cyane kingana n’imyaka itatu n’amezi macye amaze mu muziki dore ko yawutangiye muri Covid-19. Abaye umuramyi wa kabiri mu Rwanda ukora umuziki ku giti cye uteguriye igitaramo muri BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuhataramira inshuro ebyiri.

    Chryso Ndasingwa akorera umurimo w’Imana muri New Life Bible Church Kicukiro. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w'Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19.

    Uyu musore watangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw'umwuga mu bihe bya Covid-19, aho yagendaga aririmba indirimbo zo mu gitabo akazisubiramo mu buryo bugezweho. 

    Ni indirimbo zashyirwaga kuri YouTube ye, abenshi bakagaragaza ko afite impano kugeza ubwo nawe aje gushyira hanze indirimbo ye bwite yise 'Mubwihisho'.

    Mu gihe kitari kirekire amaze mu muziki, amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo eshanu yashyize hanze mu 2022 ziri kuri EP [Extended play] ye yise 'Wahozeho'.

    Iyi EP iriho indirimbo zirimo “Ntajya ananirwa”, “Nta yindi Mana”, “Wahozeho” ndetse na “Biratunganye” yakoranye na Uwineza Rachael. Chryso Ndasingwa avuga ko ubutumwa buri kuri iyi EP bugaruka ku kongera kwibutsa abantu ko urukundo rw'Imana ruriho kandi ruzahoraho.

    Mu 2022, uyu muramyi yahuriye n'abarimo Aime Uwimana, Christian Irimbere, Arsène Tuyi, Chryso Ndasingwa, Rene Patrick na Tracy Agasaro ndetse na Simon Kabera watunguranye, mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku wa 23 Ukuboza 2022, mbere y'amasaha make ngo Abakirisitu bizihize ibirori bya Noheli. 

    Ni igitaramo cyari gifite intego ivuga ngo 'Christmas Thanksgiving Worship' cyari kigamije gushima Imana, cyateguwe n'Ihuriro Irere Family Network ryashinzwe na Nirere James n'umugore we Nirere M. Jackie.

    Mbere yaho gato, nabwo uyu muhanzi yari yaririmbye mu gitaramo yahuriyemo n'abarimo Ben na Chance cyiswe 'Igicaniro Concert' cyategurwaga na Prayer House ku bufatanye n'ikigo RG Consult gitegura ibitaramo ngarukakwezi.

    Tariki 05 Gicurasi 2024 ni bwo amaso yose y’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda azaba yerekejwe i Remera kuri BK Arena ahazabera igitaramo cy’amateka cy’umukozi w’Imana, Chryso Ndasingwa, aho azaba amurika umuzingo we wa mbere yise ‘Wahozeho’ ugizwe n’indirimbo 18 zatumbagije izina rye. 

    Ni igitaramo cyiswe “Wahozeho Album Launch” akaba ari na cyo cya mbere uyu muramyi uri no kuminuza muri tewolojiya azaba akoze mu mateka ye. Iki gitaramo yacyitiriye indirimbo ye yabaye intero n’inyikirizo ku bakunzi benshi b’umuziki wa Gospel, iyo akaba ari iyitwa “Wahozeho”. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yabajijwe uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK Arena igitaramo cye cya mbere, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Yagize ati “Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira”.

    Yavuze ko Album ye ya mbere “Wahozeho” agiye kumurika igizwe n’indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw’amashimwe menshi ku Mana nk’uko umwanditsi wazo abisobanura ati: “[Album] Isobanuye ikoraniro y'abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho”.

    Muri iki gitaramo Chryso Ndasingwa azaba ari kumwe n’abaramyi basizwe amavuta y’Imana barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries na Asaph Music International. Imiryango izaba ikinguye kuva saa kumi z’umugoroba.

    Amatike yo kwinjira muri uyu mugoroba w’amashimwe uzayoborwa na Tracy Agasaro, yamaze kugera hanze, akaba aboneka kuri www.ticqet.rw. Ushobora no guhamagara nimero zikurikira bakagufasha kubona itike byoroshye; 0784237492; 0788838879; 0788622852.

    Abari kugura amatike mbere y’uko igitaramo kiba bari kubyungukiramo cyane kuko ibiciro biri hasi. Itike ya Silver [mu myanya isanzwe] iragura 5,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 10,000 Frw. Itike ya Premium iragura 10,000 Frw mu gihe ku ku muryango izaba igura 15,000 Frw.

    Itike ya Gold iragura 12,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 17,000 Frw. Platinum iragura 15,000 Frw mu gihe izaba igura 20,000 Frw ku munsi w’igitaramo. Itike ya Diomond wagereranya na VVIP iragura 20,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 25,000 Frw.


    Umuhanzi Chryso Ndasigwa ategerejwe muri BK Arena mu gitaramo azamurikiramo umuzingo we wa mbere

    Ni igitaramo yatumiyemo abaramyi bakomeye hano mu Rwanda 

    REBA INDIRIMBO “WAHOZEHO” YA CHRYSO NDASINGWA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142071/ibyihariye-kuri-chryso-ndasigwa-witezweho-gutigisa-bk-arena-142071.html

  • Amerika ku isonga! Ibihugu 10 bifite ubukungu… – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare giherutse gutangaza ko mu 2023, umusaruro mbumbe w'u Rwanda wari miliyari 16.355 Frw uvuye kuri miliyari 13.720 Frw mu 2022. Ubuhinzi bwatanze 27% by'umusaruro mbumbe wose, inganda zitanga 22%, serivisi zitanga 44% naho ibindi bisigaye bigira 7%.

    Ni mu gihe muri uri uyu mwaka wa 2024, hari ibihugu bikomeye bifite ubukungu buri hejuru cyane ku isi, hashingiwe ku musaruro mbumbe wabyo (GDP).

    Dore ibihugu 10 bya mbere mu bukungu/ bikize cyane ku Isi mu 2024, hashingiwe ku makuru atangwa na IMF yashyizwe ahagaragara ku ya 10 Mata:

    1.     Leta zunze ubumwe za Amerika


    Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite ubukungu buri hejuru ku Isi, kikaba n'igihugu cya mbere gikize cyane, kikaba gikomeje gushikama kuri uyu mwanya wa mbere cyicayeho kuva mu 1960 kugeza mu 2023. Ubukungu bw'iki gihugu bufite ubudasa, kuko ahanini bushingiye ku nzego zikomeye zirimo urw'imari, inganda, serivisi zitandukanye ndetse n'ikoranabuhanga riteye imbere.

    Amerika, ishyira imbaraga cyane mu guteza imbere umuco wo guhanga udushya no kwihangira imirimo, ikagira uburambe mu by'ubucuruzi ndetse n'ibikorwa remezo bihamye. Muri uyu mwaka, umusaruro mbumbe (GDP) w'iki gihugu ungana na Miliyari 27.974 z'Amadolari, ukaba wariyongereyeho 1.5% ugereranije n'umwaka ushize.

    2.     U Bushinwa


    U Bushinwa bwarazamutse cyane mu iterambere ry'ubukungu, buva ku mwanya wa kane mu 1960 bugera ku mwanya wa kabiri mu 2023. Ubukungu bw'u Bushinwa ahanini bushingiye ku nganda, ibyoherezwa mu mahanga n'ishoramari. Hamwe no kugira ubukungu bugirwamo uruhare rufatika na guverinoma, u Bushinwa bumaze kugira imirimo myinshi n'abakozi benshi, iterambere rigaragara ry'ibikorwa remezo, ndetse n'isoko ryagutse ku rwego mpuzamahanga. Iki gihugu, gifite umusaruro mbumbe wa Miliyari 18.566 $, ukaba warazamutse ku kigero cya 4.2%.

    3.     U Budage


    Ubukungu bw'u Budage bwibanda cyane ku byoherezwa mu mahanga, kandi iki gihugu kizwiho ubuhanga mu bijyanye n'ubwubatsi, ibinyabiziga no gukora imiti. Iki gihugu gikura inyungu mu bakozi bacyo bafite ubumenyi, ubushakashatsi bukomeye, ibikorwa by'iterambere, ndetse no kwiyemeza guteza imbere guhanga udushya. Umusaruro mbumbe w'u Budage wiyongereyeho 0.9%, ukaba ukangana na Miliyari 4.730 z'amadolari.

    4.     U Buyapani


    Ubukungu bw'u Buyapani bugaragarira ahanini mu ikoranabuhanga ryaho riteye imbere, ubuhanga mu gukora, na serivisi z'inganda. Inzego zaho zikomeye zirimo iz'ibinyabiziga, ibikoresho bya Elegitoronike, imashini, hamwe n'urw'imari. Umusaruro mbumbe w'u Buyapani ugeze kuri miliyari 4.291 z’amadolari, ukaba wariyongereye ku kigero cya 1.0% ugereranije n'umwaka ushize.

    5.     U Buhinde


    U Buhinde buza ku mwanya wa 5 mu bihugu bifite umusaruro mbumbe (GDP) uri hejuru ku Isi mu 2024. Ubukungu bw'u Buhinde bufite ubudasa bw'iterambere ryihuse bushyimangirwa n'inzego z'ibanze muri iki gihugu zirimo iz’ikoranabuhanga mu itumanaho, serivisi, ubuhinzi n’inganda. Umusaruro mbumbe ugeze kuri miliyari 4.112 z’amadolari, ukaba wariyongereye ku kigero cya 6.3%.

    6.     U Bwongereza


    Ubukungu bw'u Bwongereza bugizwe ahanini na serivisi, inganda, imari, n'inzego zo guhanga udushya. London ikora nk'ihuriro ry'imari ku Isi yose binyuze mu gukurura ishoramari ry'amahanga. 

    Kwiyongera mu bukungu mu Bwongereza byatewe n'ubufatanye bw'Isi yose mu bijyanye n'ubucuruzi. Umusaruro mbumbe w'iki gihugu uhagaze kuri Miliyari 3,592 $, ukaba wariyongereyeho 0.6%.

    7.     U Bufaransa


    Byari biteganyijwe ko u Bufaransa buzagira GDP igera kuri miliyari 2,920 z’amadolari ya Amerika mu 2023, birangira ugeze kuri miliyari 3,182 z'amadolari. Ubukungu bw'u Bufaransa bushimangirwa ahanini n'inganda, ubukerarugendo, ibicuruzwa bihenze n'urwego rw'ubuhinzi. Iki gihugu kizwiho kugira imibereho myiza, ibikorwa remezo biteye imbere n'ishoramari ryinshi mu bushakashatsi n'iterambere. Umusaruro mbumbe w'u Bufaransa wiyongereyeho 1.3% ugereranije n'aho wari uhagaze mu mwaka ushize.

    8.     U Butaliyani


    U Butaliyani bufite isoko ryateye imbere cyane, buka ari igihugu cya 3 gifite ubukungu buri hejuru mu bihugu by'Ubumwe bw'ibihugu by'u  Burayi. Iki gihugu kizwiho kugira ubucuruzi bukomeye kandi buteye imbere, ndetse n'inganda zikorana umwete kandi zipiganwa ku isoko mpuzamahanga. Umusaruro mbumbe w'iki gihugu ugeze kuri miliyari 2,280 z’amadolari, ukaba wariyongereye ku kigero cya 0.7%.

    9.     Brazil


    Ubukungu bwa Brazil bugaragarira mu byiciro byinshi bikubiyemo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda na serivisi zitandukanye. Ikigaragara ni uko iki gihugu ari ihuriro rikomeye ku Isi mu bijyanye n'umusaruro w'ubuhinzi no kohereza ibicuruzwa mu mahanga. Umusaruro mbumbe w'iki gihugu wiyongereyeho 1.5%, ukaba ugeze kuri miliyari 2,272 z’amadolari.

    10. Canada

    Ubukungu bwa Canada bushingiye cyane ku mutungo kamere w'iki gihugu, bukubiyemo peteroli, gaz, amabuye y’agaciro, n'imbaho. Byongeye kandi, iki gihugu gifite serivisi zateye imbere, inganda zikora neza, cyashyize imbaraga mu guteza imbere udushya n'iterambere ry'ikoranabuhanga. Umusaruro mbumbe w'iki gihugu wazamutse ku kigero cya 1.6%, uhagaze kuri Miliyari 2,242 z’amadolari.


      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142095/amerika-ku-isonga-ibihugu-10-bifite-ubukungu-buri-hejuru-ku-isi-mu-2024-142095.html

  • Imisoro yagahato n’agatunambwene izengereje abaturage muri Gatsibo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri ibi bihe byizamuka ry'ibiciro ku biribwa n'ibindi bintu, muri Gatsibo hari abasa nk'abihangiye umurimo wo gusoresha bidasanzwe.

    Bishenyi mu murenge wa Rwankuba, mu karere ka Gatsibo, ahari isoko rirema buri wa kane, abaturage barinubira uburyo basoreshwa imisoro idasanzwe. Muri iri soko Umucuruzi arasora, umuguzi agasora, ndetse waba ufite n'ugomba kugutwaza ibyo waguze nawe agasora.

    Ubusanzwe iri soko rizwiho kuba ari ryo soko ry'ibitoki rigaburira imirenge myinshi yo muri Gatsibo, [[ mu bika bikurikira urasobanukirwa uko imisoro yaho itangwa, twifashishije urugero ku gicuruzwa k'igitoki ]].

    Abaturage bazana ibitoki byabo ku isoko, bakabizana ku magare, iyo umuturage agiye kugura ntabwo agura igitoki kimwe, kuko abacuruzi benshi baba bashaka arangure igare ryose [bivuze ngo urangura ibitoki byose byaje ku igare].

    Iyo umucuruzi azanye ibitoki ku igare, abisorera amafaranga 500 rwf, ubwo yaba azanye amagare abiri agasora 1000 Frw, yaba atatu agasora 1500 Frw, ntibajya bita ko ari impari y'umuntu umwe.

    Umuguzi nawe iyo aje guhaha, yaba aguze igitoki kimwe, cyangwa bibiri, cyangwa igare ryose, aba agomba gusora 500 Rwf, ubwo iyo aguze amagare abiri asora 1000 Rwf, yaba atatu agasora 1500 Rwf, bivuze ko buri kintu aguze aba agomba kugisorera. [NTIWABIKURA AHO UDATANZE UMUSORO].

     

    Iyo bivuye ku muguzi n'umucuruzi biza ku bakarani (cyangwa abanyonzi). iyo umuguzi aguze impari akaba afite ugomba kuyitwara nawe aba agomba gusora, ubwo iyo umunyonzi agiye gutwara igare ry'ibitoki rimwe, yishyura 500 Rwf, yagaruka gutwara irindi nabwo akishyura 500 Rwf, yewe no kurindi bikaba gutyo. Buki kintu kiremereye umunyonzi asohokanye mu isoko acyishyurira 500 Rwf.

     

    Ibi kandi ntibiba ku bitoki gusa kuko umuturage wese uguze ibintu bisa nkaho ari byinshi [[ adashobora gutwara ku mutwe, bitwarwa n'umunyonzi ]], aba agomba gusora ayo mafaranga. [[ ubwo ikosa rikomeye ni ukugura ibintu bitabasha kugenda ku igare rimwe ]].

    Ibi bituma nta munyonzi ushobora kuza gutwara impari yawe ku mafaranga make, ndetse bigatuma ikiguzi k'ikintu kiyongera mu buryo budakwiye.

    Abaturage bamwe twagerageje kuganira bavuga ko ahanini ibiciro bizamurwa n'imisoro itangwa muri iri soko rya Bishenyi. Dore ko nubwo ariho haba ibitoki byinshi, ariko hazwiho n'ibiciro byo hejuru.

    Ibi kandi ntibitana na ruswa ya hato na hato !. Igitangaje aba basoresha baguha gitanse iyo watanze amafaranga 500 Frw, ariko iyo udashaka gutanga menshi umuha 300 Frw ubundi ntaguhe gitanse, bivuze ko ayo aba ari ku mufuka we. Kandi abenshi mu baturage ntibajya batanga ayo 500 Frw yuzuye, nabo baba barengera inyungu zabo.

    Bivuze ngo nubwo ayo mafaranga yaba yemewe na Leta, ageramo sgeramo yaba ari make cyane, kuko abatanga 300 Frw ngo badahabwa gitanse baba ari benshi.

    Bamwe mu baturage basaba ubuyobozi kuba bwabasobanurira ku kijyanye niyi misoro, niba koko yemewe na leta, cyangwa ari uburyo bishyiriyeho bwo gusarura amafaranga, cyangwa se akaba ari igikorwa bashaka gukora bakaba bari gushaka amafaranga mu baturage.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/imisoro-yagahato-nagatunambwene-izengereje-abaturage-muri-gatsibo/

  • Gatebe gatoki mu buzima bwa Rujugiro, Umunyemari wabayeho imyaka ya nyuma ye yububa – #rwanda #RwOT

    Magingo aya, Tribert Rujugiro Ayabatwa, ntakiri mu mwuka w'abazima. Yapfuye aguye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu Mujyi wa Dubai, aho yabaga, ku myaka 83.

    Ni umwe mu bagabo bakoze ku ifaranga mu bihe byo hambere, ahera mu Burundi, RDC, muri Uganda, akomereza mu Rwanda, Afurika y'Epfo n'ahandi.

    Uyu mugabo wabonye izuba ahagana mu 1941, yakoze ibikorwa byinshi by'ubucuruzi biranamuhira, ariko biba akarusho bigeze mu bucuruzi bw'itabi, bwamukungahaje.

    Kuva mu 1978, Rujugiro yatangiye ubucuruzi bw'itabi, ashinga uruganda yise 'PanAfrican Tobacco Group (PTG)', rugira inganda zirindwi zirushamikiyeho n'amashami mu bihugu icyenda birimo Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE), u Burundi, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Nigeria, Tanzania, Afurika y'Epfo, Sudan y'Epfo na Angola.

    Ibi byatumye uruganda rwe ruba mu za mbere zikomeye ku Mugabane wa Afurika mu bucuruzi bw'itabi, rugera n'aho rubarirwa urwunguko rwa miliyoni 200$ buri mwaka, rukura mu bucuruzi rukorera mu bihugu 52 ku Isi.

    Uwabazaga Rujugiro aho yakuye uyu mutungo wose, yamusubizaga ko ubuzima bukomeye yanyuzemo bwanamubujije amahirwe y'ishuri, 'bwatumye yiga kwirwanaho'.

    Mu mwaka wa 2019, ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 40 amaze mu bucuruzi, Rujugiro yabwiye umunyamakuru Mfonobong Nsehe wa Forbes ko ibyo yagezeho byose abikesha abakozi be barenga 7 000 bamubereye indahemuka, ariko yongeraho ko anashimira Leta z'ibihugu byo mu Karere, ku ruhare zagize mu bikorwa bye.

    Rujugiro ni umwe mu banyemari bahiriwe mu mizo ya mbere ubucuruzi butagica mu mucyo mu buryo bweruye

    Itabi; inzira y'ubusamo yagejeje Rujuguro ku bukire binyuze mu nzira z'amacenga

    Rujugiro iyo yasobanuraga uburyo yafashijwe na leta zitandukanye, hari uwashoboraga gukeka ko ari nk'uburyo busanzwe leta zifashamo abashoramari bazanye ibikorwa by'iterambere mu gihugu.

    Ibi ariko si ko bimeze kuko raporo y'Umuryango udahanira inyungu, 'Counter Terrorism Project' ukora ubushakashatsi ku mitwe y'iterabwoba, ugaragaza ko ubukungu bwa Rujugiro bufite inkomoko mu bucuruzi bw'itabi butemewe n'amategeko, bwiganjemo ibikorwa bya ruswa, magendu, kunyereza imisoro no gukorana n'imitwe yitwaje intwaro.

    Iyi raporo yiswe 'An unholy Alliance: Links between Extremist and Illicit Trade in East Africa', igaragaza ko Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba kibasiwe n'ibikorwa by'ubucuruzi bw'itabi bwa magendu, binakoreshwa mu gutera inkunga imitwe y'iterabwoba yayogoje aka Karere, kandi byose bikagirwamo uruhare rukomeye na Rujugiro Ayabatwa Tribert, nk'umwe mu bucuruzi b'itabi bakomeye muri Afurika.

    Bikekwa ko mu matabi 10 acuruzwa muri aka Karere, rimwe riba ryinjijwe mu buryo butemewe n'amategeko, bitewe n'uko itabi ari kimwe mu bicuruzwa bisoreshwa umusoro uri hejuru ku Isi, mu rwego rwo guca intege ubwo bucuruzi buzwiho kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abantu. Nko mu Rwanda, itabi risoreshwa 120% by'agaciro karyo.

    N'ubwo bimeze gutya ariko, abacuruzi nka Rujugiro bari bazi amayeri yo gukwepa imisoro no kwinjiza itabi mu buryo butemewe n'amategeko, ku buryo nko kuri kontineri y'itabi yakoreshejwe 100 000$, ishobora gucuruzwa hafi miliyoni 2$, nk'uko iyi raporo ibigaragaza.

    Bitewe n'iyi nyungu, itabi ni kimwe mu bicuruzwa bikoreshwa n'imitwe y'iterabwoba mu kubona ubushobozi bwo gukomeza guhemba abahezanguni bayo ndetse no gutegura ibikorwa by'iterabwoba.

    Imitwe nka Al-Qaeda, JNIM, HTS, Hezbollah, Boko Haram n'indi itandukanye ku Isi, ikura bumwe mu bushobozi bwayo mu bucuruzi bw'itabi, ku buryo uwavuga ko ubu bucuruzi ari indiri y'ibikorwa by'iterabwoba, ataba yibeshye.

    Ntibitangaje rero kuba umwe mu bacuruzi b'itabi bakomeye muri Afurika, yakwifashisha iterabwoba mu guteza imbere ubucuruzi bwe, nk'uko bigenda ahandi ku Isi.

    Si ibyo gusa, kuko abamuzi i Burundi bavuga uburyo yatiraga imirambo akayereka ibigo by'ubwishingizi kugira ngo bimwishyure impozamarira ku mpanuka mpimbano.

    Bavuga kandi uburyo yakunze kwishora mu bikorwa bya ruswa, byatumaga arenganya abacuruzi b'umunyu bashakaga kumubuza umugati, ibyanaje gutuma afungwa ariko akaza gutoroka gereza mu mwaka wa 1991, ayimazemo imyaka itatu.

    Nyuma yo kongera kwigaragaza ahagana mu myaka ya za 2000, Rujugiro yinjiye mu bucuruzi bwa banki akoresheje amayeri yatamajwe n'ibitangazamakuru byo mu Burundi, bituma ava mu bya banki yerekeza mu bucuruzi bwa sima.

    Ageze muri Afurika y'Epfo nabwo yakomeje ibikorwa bififitse, akajya akwepakwepa imisoro kugeza atawe muri yombi mu Bwongereza mu mwaka wa 2008, ku mpapuro zatanzwe na Afurika y'Epfo, zamuregaga ideni ry'umusoro rya miliyoni 3,7$.

    Ibi bikorwa byaherekeje Rujugiro no mu masaziro ye, kuko mu 2012 yajyanywe mu nkiko n'uruganda rwa Mastermind Tobacco Kenya, rwamushinjaga gucuruza itabi ryarwo rya 'Supermatch' mu buryo bwa magendu, kandi ku giciro gito.

    Sosiyete PanAfrican Tobacco Group ya Rujugiro ni yo yakoraga itabi ririmo iryitwa Yes

    Umugisha wavumbutse mu kavuyo

    Afurika, by'umwiharikoAfurika y'Iburasirazuba, ni ahantu heza ho gukorera ubucuruzi bw'itabi. Ni kamwe mu duce tw'Isi turimo imitwe y'iterabwoba myinshi, ikambitse cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ni ahantu kandi harangwa na ruswa nyinshi, hakera amababi akorwamo itabi kandi ntibahe amategeko y'umurengera, agenzura ubuziranenge bw'itabi ricuruzwa ku isoko, nk'uko bimeze mu bindi bice by'Isi.

    Aya mahirwe Rujugiro yayabyaje umusaruro, ndetse kuva mu 1978, atangira ubucuruzi bw'itabi bwakomeje gukura uko umwaka utashye, kugeza ubwo atangiye no kubwagurira mu bindi bihugu.

    Amafaranga yavuye muri ubu bucuruzi, Rujugiro yayashoye mu bikorwa bindi by'ubucuruzi, nk'inyubako ya Union Trade Center (UTC) mu Rwanda, ndetse n'indi mitungo asize mu bihugu binyuranye.

    Iyi nyubako yahoze yitwa UTC yari iya Rujugiro. Yagurishijwe mu cyamunara miliyoni 877 n'ibihumbi 150 z'amafaranga y'u Rwanda kugira ngo hishyurwe imisoro

    Mu Rwanda Rujugiro yarahiriwe, atera imbere mu buryo bufatika abikesha ubucuruzi bw'itabi, imirima y'icyayi yari afite ndetse n'inzu yamwitiriwe yakorerwagamo ubucuruzi, ikamwinjiriza ibihumbi 120$ ku kwezi [Arenga miliyoni 150 Frw]

    Ibintu byakomeje kugenda neza hagati ya Rujugiro na Leta y'u Rwanda, ariko uyu mubano uzamo agatotsi ubwo uyu mugabo yatangiraga ibikorwa bigayitse byo kunyereza umusoro, ariko biza kumupfubana mu Rwanda kuko Leta yamusabye kwishyura umusoro wose agomba.

    Ibi byazamuye ukutumvikana hagati ya Leta y'u Rwanda na Rujugiro wari warafashe iy'ubuhungiro, biza kurangira UTC ifatiriwe mu 2013, ndetse iza gutezwa cyamunara muri 2017 kugira ngo Leta igomboze umwenda wa miliyari 5 Frw Rujugiro yari ayibereyemo.

    Si ibyo gusa kandi kuko tariki 14 Mutarama 2009, Rujugiro yeguye ku mwanya w'ubuyobozi bw'Inama y'Ubutegetsi ya RIG, (Rwanda Investment Group). Icyo gihe yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite, ariko hari ibindi bikomeye byari byihishe inyuma.

    Ubwegure bwe bwari bushingiye ku buriganya mu bikorwa byo kwagura CIMERWA. Uru ruganda rwa Sima, rwari mu maboko ya leta ariko mu 2006 irwegurira abikorera. Ni uko RIG yarufashe guhera mu 2006 kugera mu 2011 nyuma yo kugura imigabane ingana na 90%.

    RIG yari yiyemeje kurwagura, itangira gahunda yo kugura imashini mu Bushinwa. Rujugiro yavugaga ko ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora toni 600.000 ku mwaka, ni ukuvuga inshuro esheshatu ubushobozi bwari busanzwe.

    Abashinwa bagombaga gukora imirimo yo kubaka, ikarangira muri Mutarama 2010. Mu gihe ibyo byabaga, RIG yari ihuriro ry'abashoramari 43. Mu 2007, inyungu y'ibikorwa byabo yari miliyari 1,7 Frw, inyungu nini ivuye muri CIMERWA.

    Amakuru avuga ko muri uko gushaka ibikoresho byo kwagura urwo ruganda, Rujugiro yagiye mu Bushinwa ahagarariye RIG kurambagiza imashini, aho kugura iza miliyoni 36$, akoresha miliyoni 23$, ikinyuranyo aragitwara.

    Bivugwa ko yari afite umugambi wo kubaka uruganda rwe ku giti cye mu Burundi, rugatwara isoko CIMERWA yari ifite muri icyo gihugu. Inama y'Ubutegetsi ya RIG imaze kubitahura, niho havuye ubwegure bwe.

    Muri Mutarama 2009, Rujugiro yeguye ku mwanya w'ubuyobozi bw'Inama y'Ubutegetsi ya RIG kubera uburiganya yagize mu micungire ya CIMERWA no kunyereza amafaranga

    Ubufatanye n'imitwe y'iterabwoba

    Nyuma yo kutumvikana na Leta y'u Rwanda ndetse no guhunga mu 2009, Rujugiro yatangiye ibikorwa byo kwifatanya n'imitwe y'iterabwoba irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, kuko muri Mata 2011, Polisi y'u Rwanda yafashe imodoka umunani uyu mugabo yari yoherereje FDRL, umutwe ugizwe na bamwe mu basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Izo modoka zari izo mu bwoko bwa Toyota Landcruiser, zari zaguzwe mu Akagera Motors n'Uruganda rwa Congo Tobacco Company rwa Rujugiro. Zafatiwe mu Karere ka Nyabihu zerekeza ku mupaka wa RDC, abari bazitwaye bahita bajyanwa gufungirwa kuri Station ya Polisi ku Kicukiro.

    Uwari Umuvugizi wa Polisi icyo gihe, Theos Badege, yavuze ko hari amakuru ko zari zigiye gufasha imitwe yitwaje intwaro muri RDC irwanya u Rwanda. Yongeyeho ko zari nshya, nta kintu zikoreye.

    Ibikorwa nk'ibi nibyo byashyize iherezo ku cyizere cyo kuzahura umubano wa Leta y'u Rwanda na Rujugiro, kuko atari agifatatwa nk'umuntu wanyereje umutungo gusa, ariko yari asigaye afatwa nk'umwanzi w'igihugu mu buryo bweruye.

    Raporo iragira iti 'Nk'umunyamigabane w'uruganda rw'itabi rwa mbere runini muri Afurika, inyungu za Rujugiro mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba ziboneka mu bihugu birimo Uganda, Tanzania, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y'Epfo n'ibindi.'

    Iyi raporo ikomeza ivuga ko 'Kuva 2008, inganda zishamikiye kuri Rujugiro zakomeje kugaragara mu bikorwa bitemewe n'amategeko mu Karere.'

    Umugambi wo gukuraho Perezida Kagame

    Mu bihugu byose Rujugiro yakoreyemo, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bitamuhaye uburenganzira bwo kunyereza imisoro, cyangwa ngo ahabwe amasoko wenyine mu gihugu nk'uko yari abimenyereye kuva akiri umujene ubwo yakoreraga ubucuruzi mu Burundi.

    Amaze kubona ko Leta y'u Rwanda itazamuha uburenganzira yifuzaga bwo gukora ubucuruzi mu buryo yishakiye, Rujugiro yareruye arahiga, avuga ko azashirwa akuyeho iyo Leta yamunanije iyobowe na Perezida Paul Kagame. .

    Uku niko yifatanyije n'umutwe w'iterabwoba wa RNC, watangijwe n'abarimo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya, nabo bari barahunze igihugu nyuma yo kunanirwa kubahiriza amategeko y'igihugu, kwijandika mu manyanga no gushyira imbere inyungu zabo bwite.

    Muri icyo gihe, yabaye umuterankunga mukuru wa RNC, by'umwihariko umutwe wayo wa P5 wabarizwaga mu mashyamba ya Congo.

    Umusanzu wa Rujugiro mu gushyigikira iyi mitwe wagaragajwe muri raporo yakozwe n'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye mu 2018, yavuze ko uyu Rujugiro yateye inkunga ifatika umutwe wa RNC na P5.

    Intambara z'uyu mutwe ariko zabaye imfabusa, kuko abahoze ari abarwanyi bawo nka Habib Mudathiru wari uyoboye ibikorwa by'urugamba, yamaze gukatirwa imyaka 25 y'igifungo nyuma y'uko afatiwe ku rugamba muri 2019 akoherezwa mu Rwanda.

    Rujugiro yigeze kuvugwa mu bikorwa byo kugura imodoka zo gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda

    Yateye inkunga abaharabika u Rwanda

    Mu 2017, nibwo byagiye ahabona ko Umuherwe w'Umunyarwanda, Tribert Ayabatwa Rujugiro, abinyujije kuri Dr David Himbara utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, yishyuye ibihumbi byinshi by'amadolari ikigo gikora ubuvugizi mu guhuza inzego zitandukanye muri Amerika, Podesta Group. Ni ikigo gikorera i Washington, D.C.

    Icyo kigo cyaje guhuza Himbara na bagenzi be bahunze igihugu batavuga rumwe n'ubutegetsi, n'umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Christopher Smith, wari ukuriye agashami ka Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, kibanda kuri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

    Imibare yashyizwe ahagaragara nk'uko bisabwa n'itegeko rya Amerika, yerekana ko Himbara yatangiye gukorana na Podesta Group muri Nzeri 2014, muri uwo mwaka yishyura 120.000$.

    Mu 2015 yishyuye 140.000$, mu 2016 yishyura 120.000$, mu 2017 ho kugeza kugeza kuwa 20 Nyakanga yari amaze gutanga 60.000$, yose hamwe akangana na 440 000$, ni ukuvuga arenga miliyoni 372 Frw.

    Mu mihuro yabaye, nk'uwo ku wa 20 Gicurasi 2015, Himbara yashinje leta y'u Rwanda gushyigikira iterabwoba, avuga ko Amerika nk'igihugu gifite amategeko arwanya ko ibihugu bishyigikira bene ibyo bikorwa 'komisiyo yareba uko ayo mategeko yakoreshwa kuri leta y'u Rwanda.'

    Mu gihe ibyo ari ibyo hambere, mu minsi ishize umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba, yari imbere y'abagize inteko ishinga amategeko asobanura uburyo ngo u Rwanda rumuneka, rwifashishije ikoranabuhanga rya Pegasus.

    Yashaje afite amateka amutera kububa

    Ubwo Paul Rusesabagina yari amaze gutabwa muri yombi, Rujugiro n'abandi barwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, batangiye kubaho mu bwoba bwinshi, bakeka ko umunsi umwe nabo bashobora kwisanga imbere y'inkiko.

    Byaje guhumira ku mirari kuri Rujugiro kuko we umutima watangiye kudiha cyane ko yabaga mu Mujyi wa Dubai aho Rusesabagina yaturutse azanwa mu Rwanda. Aya makenga y'abatavuga rumwe n'u Rwanda, yakomezwaga n'uko kandi hari hashize iminsi mike Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara agejejwe mu Rwanda nk'umuzigo mu buryo nawe atazi avanywe mu Birwa bya Maurice.

    Hari kandi n'abari bagize umutwe w'iterabwoba P5 barimo Habib Mudathiru, bisanze mu Rwanda mu buryo nabo ubwabo batasobanukiwe neza.

    Aba hafi ya Rujugiro bari bamaze iminsi bavuga ko hari ingendo atagikora kubera ubwoba bw'uko ashobora kwisanga imbere y'ubutabera bw'u Rwanda kubera ibyo yishinjaga. Bavuga ko imyaka ye ya nyuma ari muzima yayimaze ari mu bwoba bwinshi nka bumwe bw'abanyabyaha, ku buryo nta mahoro yari agifite.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatebe-gatoki-mu-buzima-bwa-rujugiro-umunyemari-wabayeho-imyaka-ya-nyuma-ye

  • Bwa mbere mu mateka Ukraine yafunguye Ambasade mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Mata 2024 ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, nibwo ibendera rya Ukraine ryazamuwe imbere y'inyubako iyi Ambasade ikoreramo, Intumwa yihariye ya Ukraine ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, Subkh Maksym Aliyovych, avuga ko ari ikimenyetso kitazasibangana mu mateka y'umubano w'ibihugu byombi.

    Subkh Maksym Aliyovych yavuze ko kuba Ukraine igize Ambasade i Kigali bigaragaza ubushake bw'igihugu cye bwo kwagura umubano n'ubushuti gisanzwe gifitanye n'u Rwanda.

    Ati 'Ndizera ko gufungura Ambasade ya Ukraine mu Rwanda, bizagira uruhare mu mikoranire y'ibihugu byacu byombi no gushyira mu bikorwa imishinga ifitiye inyungu ibihugu byacu byombi ijyanye n'ubuhinzi, inganda, ingufu, uburezi, ikoranabuhanga n'indi. Turifuza gukomeza ubu bufatanye dufitanye n'u Rwanda mu buryo bufatika kandi butanga umusaruro.'

    Umubano w'u Rwanda na Ukraine watangiye mu 1993, wagiye utera imbere uko imyaka iha indi, by'umwihariko mu myaka ibiri ishize wiyongereyemo ikibatsi ari nabyo bigejeje ku kuba Ukraine ifunguye Ambasade mu Rwanda.

    Aliyovych yongeyeho ati 'Dufite gahunda ndende kandi ifatika yo kurushaho gukomeza umubano mwiza dufitanye, twishimiye ubufatanye mu nzego zitandukanye haba ku rwego rw'ubuyobozi no mu rwego rw'abikorera, twabonye amahirwe menshi yo kurushaho guteza imbere uwo mubano, ndetse hari n'ibyo dushingiraho bituma twizera ko ibyo bizagenda neza.'

    Iyi ntumwa yihariye yanatanze ubutumwa bwo kwifatanya n'Abanyarwanda muri ibi bihe by'iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Nshaka kubabwira ko abaturage ba Ukraine bifatanyije n'abaturage b'u Rwanda no kubashimira umuhate n'ubudaheranwa bagaragaje mu kongera kubaka igihugu cyabo, kuva ayo mahano yarangira, Abanyarwanda bateye intambwe itangaje mu kubaka igihugu giteye imbere kandi gifite uburumbuke.'

    'Abanya-Ukraine bazi neza icyo Jenoside isobanuye, kuko natwe umwaka ushize twibukaga imyaka 90 ishize habaye Jenoside ya Holodomor, icyago gikomeye cyane Abanya-Ukraine bahuye nacyo mu 1932 na 1933, hagapfa inzirakarengane nyinshi bitewe na Leta Zunze Ubumwe z'Aba-Soviet.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Mukeka Clementine, yashimiye iyi ntambwe yatewe na Ukraine avuga ko ari andi mateka yanditswe.

    Ati 'Iki si ikimenyetso gusa, ahubwo ni intambwe ikomeye itewe mu gushimangira umubano w'ibihugu byacu byombi, u Rwanda rwishimiye umubano rufitanye na Ukraine, tukaba dushishikajwe no gukomeza ubwo bufatanye no gukorera hamwe […] Reka dukomeze umubano nk'uko dukomeje gukorera hamwe, duharanira ahazaza heza ha twembi.”

    Ibimenyetso bishimangira umubano mwiza w'u Rwanda na Ukraine biragenda birushaho kwiyongera, cyane cyane uhereye mu myaka ibiri ishize.

    Nko muri Mutarama uyu mwaka Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Volodymyr Zelensky, baganira ku ntambara imaze iminsi muri iki gihugu n'imbaraga zikoreshwa mu kuyikemura, icyo gihe bahuriye i Davos mu Busuwisi, aho bari bitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum) ku itariki 16 Mutarama mu 2024.

    Muri Gicurasi umwaka ushize, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Dmytro Kuleba wari mu ruzinduko mu Rwanda basinyana amasezerano yerekeye iby'ubujyanama mu bya politiki hagati y'ibihugu byombi.

    Ambasade ya Ukraine mu Rwanda yafunguwe ku mugaragaro

    Subkh Maksym Aliyovych yavuze ko ari ikimenyetso kitazasibangana mu mateka y'umubano w'ibihugu byombi

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Mukeka Clementine, yashimiye iyi ntambwe yatewe

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Mata 2024 ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, nibwo ibendera rya Ukraine ryazamuwe imbere y'inyubako iyi Ambasade ikoreramo

    Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye uyu muhango

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-mu-mateka-ukraine-yafunguye-ambasade-mu-rwanda