Author: webrwanda

  • Nyamasheke: Imiryango irenga 700 ibanye mu makimbirane – #rwanda #RwOT

    Ibi bitangajwe nyuma y'aho muri aka karere hamaze iminsi humvikana imfu za hato na hano z'abagabo bica abagore babo.

    Abaturage bavuga ko aya makimbirane aturuka ku businzi, uburaya n'ubushoreke.

    Ubwicanyi buheruka ni aho Ndayambaje Antoine w'imyaka 36 wo mu Murenge wa Cyato watashye yasinze akagakubita umugore we Mukansengimana Clémentine wari utwite inda y'amezi arindwi bikamuviramo urupfu.

    Amakuru yatanzwe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ni uko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ashingiye ku businzi no kutumvikana ku mikoreshereze y'umutungo w'urugo, kuko uyu mugabo ngo yakoraga yahembwa amafaranga akayamarira mu kabari ntiyite ku nshingano z'urugo.

    Ibi bibaye nyuma y'aho undi mugabo wo mu murenge wa Cyato yishe umugore we amuciye umutwe n'amabere ajya kubijugunya mu ishyamba rya Nyungwe ndetse hari n'undi mugabo wo mu murenge wa Shangi muri aka uherutse kwica umugore we na we arimanika.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mukankusi Athanasie yavuze ko bagiye gushyiraho umugoroba w'umuryango wihariye ku miryango isanzwe ibanye nabi kugira ngo iyo miryango bayitinyure abayigize bavuge ibibazo bafitanye.

    Ati 'Hari igihe ibibazo babibika tukazabimenya ari uko byaturitse byabaye ikibazo. Tuzabagira inama yo kugumya kubana neza kimwe n'uko hari igihe dushobora gusanga iyo miryango kubana bidashoboka tukabagira inama yo kuba badandukanye by'agateganyo mu gihe bagikurikiranye gutandukana byemewe n'amategeko'.

    Imibare y'aka Karere igaragaza ko babaruye imiryango 707 ibanye mu makimbirane zirimo imiryango 611 ibana itarasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-imiryango-irenga-700-ibanye-mu-makimbirane

  • RTDA yemeje ko Umuhanda Kigali-Muhanga wangiritse ku buryo kuwusana ntacyo byamara – #rwanda #RwOT

    Imihanda myinshi yo ko rwego rw'igihugu igaragaramo ahantu haba hari gusanwa cyangwa harimo ibiremo bitewe n'imyaka imaze ikoreshwa.

    Mu bibazo bigaragara muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 birimo n'iby'imihanda isanwa ariko hadashize igihe kinini ikaba yongeye yangiritse kurushaho.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda ubwo yisobanuraga ku bibazo byagaragaye muri iyi raporo kuri uyu wa 30 Mata 2024, yatangaje ko imyinshi mu mihanda imaze imyaka irenga 10 ku buryo ikeneye guhora isanwa kugira ngo izamare imyaka 20 nk'uko biteganyijwe.

    Depite Ntezimana Jean Claude yagaragaje ko umuhanda Kigali-Muhanga urimo ibinogo byinshi ku buryo biteza impanuka.

    Ati 'Iyo uvuye Nyabugogo kugera i Muhanga harimo ibyobo kandi ni umuhanda unyuramo imodoka nyinshi kandi ufata intara nyinshi z'igihugu ku buryo ushobora guteza impanuka. Mu by'ukuri impanuka zirahaba ariko n'iyo zitabaye uba ubona hari ibyago by'uko zaba.'

    Munyampenda yagaragaje ko umuhanda Kigali-Muhanga wamaze kurangiza ubuzima ku buryo uyu munsi n'ibikorwa byo gusana bikorwa ntacyo byamara.

    Ati 'Uriya muhanda Kigali-Muhanga warashize. Iyo uvuze ko washize ni ukuvuga ko uriya muhanda wabubatse mu bice bibiri. Hari igice cya mbere cyo kuva Kigali kugera Muhanga baracyubatse kigera mu 1999/2000 ikindi cyubatswe kuva hariya i Muhanaga kugera Huye wo warangiye mu 2004.'

    'Iyo wongeyeho imyaka 20, ni ukuvuga ko uburyo bwo gusana bwose uri gushyira muri uriya muhanda ntabwo bushobora kugira icyo bufasha, ni umuhanda ugomba kuvugururwa.'

    Uyu muyobozi yahamije ko imihanda iki kigo cyubaka iba izamara imyaka imyaka 20.

    Ati 'Iyo dukoze isesengura ku ishoramari ryawukozweho usanga warayagaruje bitewe n'ahantu ugiye gushyira umuhanda.'

    Munyampenda yagaragaje ko umuhanda wose umaze imyaka irindwi utangira gusanwa mu buryo bukenera ingengo y'imari ifatika ariko uwamaze kumara imyaka 20 uba ukeneye kuvugururwa.

    Ati 'Buriya umuhanda iyo urangije kuwukora, imyaka irindwi ya mbere ibikorwa byo kuwubungabunga ukora, ni ugutema ibyatsi, gusukura inzira z'amazi ariko nyuma y'imyaka irindwi hatangira kubaho kwika. Ibyo bice byitse ni byo dukuraho indi kaburimbo.'

    Munyampenda yagaragaje ko imirimo ikorwa kuri uyu muhanda ari ugusibura amarange no gusiba ibinogo gusa.

    Ati 'Ikintu dukora hano ubwo ni ugusiga amarange no gusiba ibinogo ni byo by'ibanze ikindi kintu kijyanye no gutwara amazi, imiferege ubona itameze neza ubu ngubu rwose tubishyiraho amafaranga make kuko tuzi ko hari umuntu ugiye kuzaza agakora ibyo bikorwa.'

    Yagaragaje ko 'hari inguzanyo twemerewe, umuterankunga ni uwo muri Koreya y'Epfo, turakeka ko muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2025, turi mu nzira zo gutanga amasoko turatekereza ko muri Mutarama cyangwa Gashyantare tuzaba twatangiye umuhanda.'

    Umuyobozi wa RTDA, Imena Munyampenda yavuze ko umuhanda Kigali-Muhanga warangije igihe cyawo

    RTDA yahamije ko umuhanda Kigali-Muhanga warangiye igihe cyo kubaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rtda-yemeje-ko-umuhanda-kigali-muhanga-washize-ku-buryo-kuwusana-ntacyo-byamara

  • Intandaro yo kubona Rayon sports ibura igikombe na kimwe . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon sports n'imwe mu makipe hano mu Rwanda akomeye kandi yubashywe anatinyitse kubera ibintu byinshi bitandukanye birimo n'umurindi w'abafana bayo ndetse n'uburyo ijya kw'isoko igura abakinnyi n'abatoza bakomeye.

     

    muri uyu mwaka w'imikino ikipe ya Rayon sports yagiye kw'isoko igura abakinnyi nk'ibisanzwe bamwe barayihira abandi biranga biza kurangira banatandukana kubera kutabona umusaruro bari babitezeho.

     

    Ikipe ya Rayon sports yari ifite abakinnyi 3 bari bafite uruhare runini mu mitsindire y'ikipe aribo Musa Esenu, Luvumbu Nzinga ndetse n'uwitwa Ojera Joachim, aba bakinnyi bari mu bayifashije kwegukana igikombe cy'amahoro ndetse na Super cup batsinze mukeba wabo APR FC.

     

    Ibura ry'aba bakinnyi muri Rayon Sports wongeyeho n'uwari kapiteni w'iyi kipe ya Rwatubyaye Abdully byahise biteza icyuho kigaragara muri iyi kipe kuko nko kuruhande rw'ubwugarizi ikipe yahise ihura n'ikibazo gikomeye cyane .

     

    ariko iyo urebye ibi byose usanga harimo uburangare bw'abayobora ikipe no kutihangana kuko hari ibyemezo bagiye bafata bisankaho bitaboneye.

     

     

    Bimwe mu byemezo ubuyobozi bwa Rayon sports bwafashe byayigizeho ingaruka mbi ni nko kwirukana umutoza wayo wari wayifashije gutsinda APR FC ku mukino wa Super cup Yamen Zelfani uyu mutoza yari amaze gukina Imikino 4 afite amanota 6 nta mukino n'umwe yari yaratsinzwe gusa hiyongereyeho nuko yari yarasezerewe muri CAF Confederation Cup isezerewe na Al-Hilal Benghazi mu Ijonjora rya Kabiri rya Kabiri.

     

    Ikipe ya Rayon sports ahandi hantu tutakirengagiza ni abakinnyi yagiye igura. Cyera ikipe ya Rayon Sports yaguraga umukinnyi mwiza wigaragaje muri Shampiyona mu makipe atandukanye yewe rimwe na rimwe ikanagerageza muri mucyeba wayo APR FC gusa ubu abakinnyi benshi yazanaga abayoroheye abandi isanga badashoboye irabasezerera.

    Musa Esenu utaragiriwe icyizere ngo yongererwe amasezerano
    Hertier Nzinga Luvumbu nawe wagiye umwaka w'imikino utarangiye
    Joachim Ojera wari wagunzwe n'abafana miliyoni 25 nawe wagiye umwaka w'imikino utarangiye
    Rwatubyaye Abdul wasezeye Rayon sports werekeje muri FC Shkupi
    Umutoza Yamen Zelfani wirukanwe na Rayon sports

    Ikindi kibazo cyagonze Rayon sports n'iguhindura abakinnyi hafi yabose mu gihe umwaka w'imikino warutangiye, gusa icyi ni ikita rusange ku makipe yo mu Rwanda kuko ahindura abakinnyi byibuze 90%.

    Source : https://yegob.rw/intandaro-yo-kubona-rayon-sports-ibura-igikombe-na-kimwe/

  • Imana yakinze ukuboko! Ngendahayo Jérémie wakinnye Tour du Rwanda yakoreye impanuka ikomeye cyane Nyabugogo -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ngendahayo Jérémie ukinira May Stars yagonzwe n'imodoka ubwo yari mu myitozo mu muhanda ugana Nyabugogo uvuye ku Kinamba, igare rye rifite agaciro k'agera kuri miliyoni 8 Frw rirangirika bikomeye.

    Uyu mukinnyi wakinnye Tour du Rwanda bwa mbere uyu mwaka, akaba yaregukanye Isiganwa ryo Kwibuka 29, yabaye uwa gatatu mu Batarengeje imyaka 23 bakinnye Isiganwa ryo Kwibuka 30 ku Cyumweru, tariki ya 28 Mata 2024.

    Source : https://yegob.rw/imana-yakinze-ukuboko-ngendahayo-jeremie-wakinnye-tour-du-rwanda-yakoreye-impanuka-ikomeye-cyane-nyabugogo-amafoto/

  • Kaboy ayitsinze wenyine! Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro inyagiye imvura y’ibitego ikipe ya Indahangarwa WFC – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyishimo ni byose ku bakinnyi ba Rayon Sports WFC begukanye igikombe cya mbere cy'Amahoro nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma.

    Ibi bitego byose uko ari 4, byatsinzwe na rutahizamu wa Rayon Sports, Jeanine MUKANDAYISENGA uzwi nka Kaboy.

    Source : https://yegob.rw/kaboy-ayitsinze-wenyine-rayon-sports-wfc-yegukanye-igikombe-cyamahoro-inyagiye-imvura-yibitego-ikipe-ya-indahangarwa-wfc-amafoto/

  • Rayon Sports yegukanye umwanya wa 3 itsinze Gasogi United #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Nsabimana Aimable yatsinze Gasogi United cyahesheje Rayon Sports umwanya wa 3 mu gikombe cy’Amahoro cya 2024.

    Gasogi United yari yasezerewe na Police FC na Rayon Sports yari yasezerewe na Bugesera FC muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, yari yahuriye ku mukino w’umwanya wa 3.

    Ni mu gihe umukino wa nyuma uzahuza Police FC na Bugesera FC uzaba ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Igice cya mbere cy’umukino Rayon Sports yabonye amahirwe ariko ba rutahizamu nka Paul Gomis na Charles Baale ntibayabyaza umusaruro.

    Ni na ko ku ruhande rwa Gasogi United, Muderi Akbar na Hakim bagerageje amashoti akomeye ariko umunyezamu Simon Tamale ayikuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Kimwe n’igice cya mbere, igice cya kabiri amakipe yombi yagerageje gushaka igitego kugeza ku munota wa 88 ubwo Nsabimana Aimable yatsindiraga Rayon Sports igitego cy’intsinzi n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe na Muhire Kevin.

    Mu bagore umwanya wa 3 wegukanywe na AS Kigali yatsinze Fatima ni mu gihe igikombe cy’Amahoro mu bagore cyegukanywe na Rayon Sports yatsinze Indahangarwa.

    Rayon Sports yegukanye umwanya wa 3 mu gikombe cy’Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yegukanye-umwanya-wa-3-itsinze-gasogi-united

  • Kuba mu nzu irimo umwanda mwinshi bitera indw… – #rwanda #RwOT

    Rimwe na rimwe iyo uganirije bantu bafite akavuyo mu mazu yabo usanga batanga impamvu zisa n'izitumvikana ariko bo bagira iza mbere bakavuga ko baba bafite akazi kenshi mbese ko nta mwanya ubona wo gutunganya inzu yawe.

    Gusa ubushakashatsi bwakorewe ku miryango 3200, abashakashatsi bo muri kaminuza ya California muri Amerika, baragenzuye neza maze ibisubizo babikubira mu gitabo kitwa Life at Home aho basanze abagore aribo bakunze kugira akavuyo kenshi kandi ngo ni na bo bakunda guhura n'indwara y'agahinda gakabije bitewe n’aka kavuyo.

    Aba bashakashatsi rero bagiye bagaragaza aho umuntu akunda kugira akavuyo kenshi n'uko aba yiyumva:

    -Niba ugira akavuyo hanze y'inzu yawe, mbese inzu isa neza ariko hanze hakaba hasa nabi ukunda kugira ubwoba ndetse utinya abantu cyane.

    -Bamaze kugenzura ibijyanye n'isuku ahantu hose basanze abantu bagira akavuyo cyane bakunda kurangwa n'ubwoba bwinshi, ndetse banakunze kuba ari abantu bigunze.

    -Kugira umwanda mu inzu biri mu bimenyetso bya mbere bigaragaza ‘Depression’, aho umuntu aba atakiyitaho ndetse atanita n’aho atuye kuko aba yumva kuhatunganya ntacyo bimubwiye mu gihe afite ibindi bibazo mu mutwe.

    – Aba bashakashatsi bavuga ko abantu bagira umwanda mu nzu zabo usanga ari abanyabibazo aho usanga aba afite byinshi bimuhangayikishije bihura n’imitekerereze ye (Pschologically).

    – Bavuga ko 73% bw’abakoreweho ubu bushakashatsi, nyuma y’amezi 6 bongeye kuganirizwa n’abahanga mu mitekerereze bagasanga bibasiwe n’indwara y’agahinda gakabije.

    -Kuba umuntu yaba mu nzu yuzuyemo umwanda kuva ku munsi wa mbere w’icyumweru kugeza kirangiye, byongera amahirwe yo kurwara ‘Depression’ kuko byangiza n’imitekerereze y’umuntu.

    Niba wiyiziho iyi ngeso itari nziza rero gerageza kugana muganga maze agufashe kuyisohokamo kuko byagaragaye neza ko ari indwara nk'izindi zose ndetse ikaba intandaro y'indi ndwara imaze gusakara mu bantu ari yo agahinda gakabije.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142505/kuba-mu-nzu-irimo-umwanda-mwinshi-bitera-indwara-yagahinda-gakabije-142505.html

  • Hadji Yussuf yavuze ko hari ingamba zafashwe… – #rwanda #RwOT

    Urugamba rwo kurwana no kutamanuka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda rugeze aho rukomeye. Kuri ubu imibare yerekana ko guhera ku ikipe iri ku mwanya wa 9 kugeza ku ikipe iri ku mwanya nyuma bishobora ko yamanuka muri iyi mikino ibiri 2 isigaye.

    Kubera kudashaka kumanuka, biravugwa ko hari amakipe ari kugerageza kunyura ku basifuzi ngo bayafashe gutsinda.

    Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya “Rwanda Premier League”, Hadji Yussuf Mudaheranwa aganira na InyaRwanda yavuze ko hari ibihano bikakaye biteganyijwe ku basifuzi bazagaragaraho igikorwa cyo kwiba andi makipe.

    Yagize ati: “Hari ibihano bikakaye bizahabwa umusifuzi ushobora kugaragara muri ibyo bikorwa, gusa nanone tugomba kubanza kureba, ese koko bishingiye ku mpamvu ifatika cyangwa ni amarangamutima y’uko ikipe yatsinzwe?”. 

    “Ibyo rero biravugwa cyane ko ikipe ishobora kwikanga kwibwa ari na yo mpamvu muri iyi mikino ya nyuma imikino y’amakipe ahatanira kutamanuka izahabwa abasifuzi mpuzamahanga twizeye”.

    Mudaherenwa Hadji Yussuf usanzwe unafite ikipe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya Gorilla FC, yakomeje avuga ku mpinduka zakozwe imikino yose y’amakipe arwana no kutamanuka igashyirwa ku munsi umwe.

    Ati: “Ubu tugeze ku munsi wa 28 wa shampiyona ntabwo twigeze duhuza iyo mikino ngo ibere rimwe cyane kuri ayo makipe arwana no kutamanuka, mbese afite ibibazo byenda gusa, ariko mu nama yahuje Komisiyo y’amarushanwa n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League twemeje ko iyi mikino ibiri isigaye izabera amasaha amwe”.

    Arakomeza ati “Nka Rwanda Premier League na FERWAFA turi kwirinda ibibazo bishobora kugaragazwa n’ikipe ivuga ko yakinnye mbere y’indi cyangwa hari ikipe runaka ivuga ngo twakinnye umukino indi kipe izi umusaruro w’ibyavuye mu mukino wacu.

    Mbese ibibazo nk’ibyo gusa nanone iyo hategurwa imikino harebwa no ku bushobozi bw’ibibuga (Sitade) kuko hari Sitade zikorerwaho ibikorwa byinshi bitari Siporo, gusa ndatekereza ko turi kubinoza neza ku buryo bigenda neza”.

    Mu mpinduka zakozwe imikino yose y’amakipe 3 ya nyuma izakinwa kuwa Gatandatu Saa cyenda. Etoile de l’Est iri ku mwanya wa nyuma izaba yasuye Police FC, Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 izaba yakiriye Muhazi United naho Sunrise FC izabe yasuye Amagaju FC.

    Mudaherenwa Hadji Yussuf yavuze ko abasifuzi bazagerageza kwiba amakipe muri iyi mikino ya nyuma bazafatirwa ibihano bikomeye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142500/hadji-yussuf-yavuze-ko-hari-ingamba-zafashwe-ku-basifuzi-bari-bugerageze-kwiba-amakipe-142500.html

  • Abahanzi bishyura urusenda! Franco yavuze ko… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi niba hari uruganda rwamaze gushinga imizi kandi rumaze gutumbagira mu buryo bugaragara ni urw'imideli mu ruhando mpuzamahanga.

    Kugeza ubu usanga abanyarwandakazi bifashishwa mu birori bikomeye by'imideli nka Paris, New York, London Fashion Week kandi bakitabazwa mu kwamamaza imyambaro ya za kompanyi zikomeye mu mideli nka Dior.

    Ibi byose biba byishyura amafaranga afatika atuma babasha kuba bakubaka inzu, bagafasha imiryango yabo mu buryo bufatika, birumvikana ko banakomeza guteza imbere igihugu.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Franco Kabano umaze gushinga imizi mu kumurika imideli cyane cyane binyuze muri Webest Model, yagarutse ku mbogamizi zugarije imyidagaduro nyarwanda.

    Yavuze ko bikigoye kuba aba bakobwa bagaragara cyane mu ndirimbo z'abahanzi nyarwanda, bakorana n'ibyamamare mpuzamahanga nka Rihanna, Kanye West na Kim Kardashian.

    Kuri iyi ngingo Franco Kabano yavuze ko abahanzi bo mu Rwanda batari bagera ku rwego rwo gushora amafaranga afatika ku mashusho y'indirimbo bakora.

    Yatanze urugero kuri The Ben, ati: 'Byava mu mikoranire no guha agaciro umuntu niba nzi ko The Ben kumukoresha ari Miliyoni 50Frw, uyu munsi Christine Munezero ashobora kujya gukorera Polo ugasanga wenda imwishyuye ibihumbi 20 cyangwa ibihumbi 15 by'amadorali.'

    Akomeza agira ati: 'Wowe muhanzi ukaba wumva ushaka gukoresha Christine Munezero wenda ku bihumbi 50Frw, icyo kintu ntabwo gishoboka.'

    Iyi ngingo yo kuba abahanzi batangira kujya bakorana n'aba bakobwa yaba mu mashusho y'indirimbo zabo no ku kwamamaza, avuga ko bizava mu guhindura imyumvire bakanahesha agaciro abakobwa bakoresha babishyura neza.

    Ku rundi ruhande avuga ko hagize umwegera bakabiganiraho, yabaza bamwe mu bo afite bamaze gushinga imizi akumva niba hari uwakwemera ibihumbi 5 by'amadorali agategerwa indege akanahabwa ibindi byose birimo itike n’aho kuba akaza agakora.

    Franco Kabano ashingira ku kuba amashusho y'indirimbo z'aba bahanzi uretse kuba zibinjiriza binyuze ku mbuga zicururizwaho umuziki, ariko uko uyikoze ari nziza ni byo biguhesha ibiraka ndetse bishobora no kuba byageza ku gitaramo kimwe kuba umuhanzi yakishyurwa ibihumbi 100 by'amadorali igihe atumiwe.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FANCO KABANO


    Abanyamidelikazi bakomeje kwitwara neza mu ruhando mpuzamahanga mu mideli aha Christine Munezero yari arimo atambuka muri London Fashion Week Franco Kabano yavuze ko hakiri ikibazo gikomeye ku kuba uruganda rw’imideli rwanywana n’umuziki ariko byashoboka mu gihe habaho guha agaciro ibyo buri umwe akoraYatanze urugero rwa The Ben avuga ko bidakwiriye kuba yakumva yakishyurwa Miliyoni 50Frw kubera indirimbo nziza yakoze akumva ko akwiriye kwishyura ibihumbi 50Frw umunyamideli wabimuhesheje 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142499/abahanzi-bishyura-urusenda-franco-yavuze-ko-bigoye-kuba-christine-munezero-yakoreshwa-na-t-142499.html

  • Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’Amahor… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri saa sita zuzuye ubera kuri Kigali Pelé Stadium. Ikipe ya Rayon Sports WFC yagiye gukina uyu mukino n’ubundi ariyo ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe nyuma y’uko yari yasezereye AS Kigali WFC muri 1/2.

    Murera y’abagore yinjiye mu mukino ubona abakinnyi bayo nabo bifitiye ikizere kurusha aba Indahangarwa WFC yo yari yasezereye Fatima FC muri 1/2.

    Ku munota wa 13 gusa uwitwa Jeanine Mukandayisenga bakunze kwita Kaboy yari yamaze gufungura amazamu ndetse nta gutinzamo nyuma y’iminota 3 arongera atsinda igitego cya 2.

    Igice cya mbere cyarangiye Indahangarwa FC itsinzwe ibitego 2-0 gusa no mu gice yaje nta kinyuranyo ikora yongera gutsindwa ibindi bitego 2 bya Mukandayisenga Jeannine n’ubundi ku munota wa 53 nuwa 65 birangira ari ibitego 4-0.

    Ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2024 nyuma yuko iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona y’ikiciro cyambere n’ubundi mu Bagore.

    Abakinnyi 11 ba Indahangarwa WFC babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports WFC babanje mu kibuga

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira ibitego bya Mukandayisenga Jeaninne ‘Kaboy’

    Abakinnyi ba Rayon Sports WFC baririmbana n’Abafana

    Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Rayon Sports WFC nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro

    Mukandayisenga Jeaninne yishimira ibitego yatsinze muri uyu mukino

    Umutoza wa Rayon Sports WFC ,Rwaka Claude nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro akanyamuneza kari kose mu maso

    Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fideli aganiriza abakinnyi ba Indahangarwa WFC nyuma yo kubatsindira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

    Ubwo igikombe Rayon Sports WFC yegukanye cyazanwaga muri sitade mbere y’umukino

    Mbere yuko umukino utangira habanjwe gufatwa umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    “>

    Ushaka kureba amafoto menshi yaranze uyu mukino nyura hano

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142504/rayon-sports-wfc-yegukanye-igikombe-cyamahoro-amafoto-142504.html