Author: webrwanda

  • Afro Gako yaba yateye Element gutangiza Elee… – #rwanda #RwOT

    Bijya gutangira Robinson Fred Mugisha [Element] yatangaje ko afite injyana  agiye gushyira ku isoko ya Afro Gako icyo gihe yari akibarizwa muri Country Records.

    Ubwo yafataga umwanzuro wo kuyivamo humvikanye inkuru nyinshi zivuga ko iyi njyana yari iyabo ndetse abari basigaye nabinjiyemo batangira kwerekana ko aribo ba nyirayo.

    Nyamara Element ukunze kuvuga make yaje gutangaza ko atarigera na rimwe avuza umurishyo w'iyo njyana nubwo indirimbo zitandukanye zari zimaze iminsi zisohoka bivuga ko ariyo nyayo.

    Ku munsi w'umurimo kuvuga ku wa 01 Gicurasi 2024, Element mu masaha y'umugoroba yagaragaye mu mashusho mato akubita ingoma, yunganiwe n'inanga mu mashusho agaragaramo n'ingagi avuga ko noneho yiteguye gushyira  ku isoko Afro Gako.

    Mu butumwa yaherekesheje aya mashusho yagize ati'Mu myaka 4 ishize, natekereje uko nahuza umuziki ushingiye ku muco nyarwanda [Gakondo] na Afrobeats nkabishyira ku isoko.'

    Yongeraho ati'Uko niko nazanye izina rya 'Afro Gako', hirya y’ibindi bihuha mwagiye mwumva iki nicyo gihe imiraba iriyesura vuba. Ndi umuhanzi, umuvumbuzi wifuza gushyira itafari ku hazaza h'ibindi bisekuru. Nari nibagiwe ndi ni umutsinzi.'

    Bidatinze Coach Gael usanzwe ari umuyobozi wa 1:55AM yifurije amahirwe masa Element yewe no ku mbuga z'iyi nzu itunganya ikareberera inyungu z'abahanzi bamwifuriza ibyiza.

    Amagambo bakoresheje akaba yashimangiye inkuru z'uko Element ufatanya gutunganya umuziki no kuririmba yaba yaramaze gutandukana nabo.

    1:55AM yagize iti'Intangiriro yo kwinjira n'ugusohoka, imyaka ine yo gukora ku bihangano bimurika umuco wacu bikawagurira mu mico nyafurika, igihe kirageze ngo umwana acuke. Genda wereke Isi imbaraga z'ubuhanzi buhawe igihe. Amahirwe masa Element.'

    Ijambo gucuka bishobora gukoreshwa ku muntu wamaze kubona umukurikira mbega murumuna cyangwa mushiki w'umuntu ariko na none rigakoreshwa mu buryo bwo kumvikanisha ko ibyo umuntu yageneraga undi atazongera kubibona cyangwa no mu buryo bwo gutandukana.

    Nubwo tugikomeza kuganira na Element ngo aduhamirize aya makuru, kugeza ubu akaba  yamaze gutangiza inzu ye itunganya umuziki ndetse ikaba yitwa Eleéesphere bigaragara mu mashusho amurika Afro Gako.

    Byitezwe kandi ko mu bihe bya vuba Element ashyira hanze indirimbo yakoranye na Chriss Eazy yo kumurikira ku mugaragaro iyi njya ikomatanije umuziki nyarwanda ushingiye ku muco na Afrobeat.

    Amajwi yayo akaba ari we wayatunganije mu gihe amashusho yagizwe uruhare na Uniquo ya murumana wa Christopher Muneza, Jean Chretien Munezero.

    Element yatangaje ko yifuza kuba urufatiro rw’ibindi bisekuru mu muzikiYifurijwe amahirwe masa na 1:55AM yamaze gutangaza ko igihe kigeza agacuka Kuva yakwinjira mu kazi ko gutunganya umuziki yifuje guhuza umuziki wa gakondo nyarwanda na Afrobeat  igihe kikaba kigeze ngo ahe Isi ibyo amaze igihe ategura

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142560/afro-gako-yaba-yateye-element-gutangiza-eleeesphere-agacuka-muri-155am-142560.html

  • Yishwe na Omega bapfa amafanga ya Tshisekedi: Ibitaravuzwe ku rupfu rwa Col Ruhinda wa FDLR – #rwanda #RwOT

    Hagiye havugwa amakuru menshi ku rupfu rwe, aho umutwe wa FDLR na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashatse kurwegeka ku Rwanda mu rwego rwo gukomeza gushaka impamvu no kuyobya uburari ku cyabaye intandaro nyamukuru y'urupfu rwe no kwerekana ko ingabo z'u Rwanda zaba ziri muri icyo gihugu.

    Sergeant Tuyizere Mose wahoze mu ishami ridasanzwe mu gisirikare cya FDLR rizwi nka Commando de recherche et d'action en profondeur, CRAP ari mu basubijwe mu buzima busanzwe nyuma yo guhabwa inyigisho z'indangagaciro nyarwanda mu kigo gitangirwamo amahugurwa yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare cya Mutobo.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Sgt Tuyizere Mose, yagaragaje ko urupfu rwa Col. Ruhinda Gaby rwatewe n'Umuyobozi mukuru wa FDLR Ntawunguka Pacifique uzwi nka Général Omega.

    Uyu musirikare wari mu b'imbere mu mutwe udasanzwe wayoborwaga na Col. Ruhinda yagaragaje ko urupfu rw'uwari umuyobozi we rwaturutse ku bugambanyi yakorewe na Gen. Omega.

    Sgt Tuyizere yagaragaje ko ubugambanyi bwaturutse ku gushaka kwikubira amafaranga FDLR yari yohererejwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi yagombaga gusaranganywa abasirikare b'uwo mutwe bari bamaze igihe ku rugamba icyo gihugu gihanganyemo na M23.

    Ubwo bayoherezaga, Gen Omega yashatse kuyikubira ariko Col. Ruhinda wari uyoboye ingabo za CRAP ari nazo zari mu b'imbere ku rugamba no gutoza ingabo z'icyo gihugu arabyanga.

    Ibyo byatumye Gen. Omega ashaka kuyikubira no kuyarigisa ku giti cye ari ho havuye kugambanira Col. Ruhinda azakwicwa nk'uko Sgt Tuyizere abisobanura.

    Ati 'Ubundi amabwiriza ya Gen. Omega yarakurikizwaga ariko we na Ruhinda baje gupfa amafaranga yari yoherejwe avuye i Kinshasa. Ariko muri FDLR FOCA bavuze ko atishwe na Omega ahubwo ko yishwe n'ingabo zo mu Rwanda ariko twasanze ari ukubeshya.'

    Yongeyeho ati 'Twasanze barapfuye amafaranga miliyoni 12 zaturutse i Kinshasa zari kugabanywa abasirikare bo muri CRAP, Gen Omega ashaka kuyikubira ariko Ruhinda aravuga ngo tuyahe abasirikare kuko bavuye ku rugamba. Bahise bamugira ishyamba bamutega grenade baramwica.'

    Uyu musirikare wari mu nkingi za mwamba mu mutwe udasanzwe wa FDLR yagaragaje ko akimara kumenya urupfu rw'uwari umuyobozi we tariki ya 24 Ugushyingo 2023 yahisemo gutoroka akishyikiriza Monusco kugira ngo izamwohereze mu Rwanda.

    Col. Ruhinda yapfuye afite imyaka 55.

    Uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo mu 2023, raporo z'impuguke za Loni zishinzwe gukurikirana ibijyanye n'umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, zagaragaje ko Col Ruhinda yitabiriye inama zitandukanye zabaga zateguwe na Guverinoma ya Congo, hagamijwe ko imitwe yitwaje intwaro ibafasha guhangana na M23.

    Ruhinda ariko kandi ari mu batanze itegeko ryo kurasa ibisasu byaguye ku butaka bw'u Rwanda muri Kamena 2022, bikangiza byinshi ubwo igihugu cyiteguraga kwakira Inama y'abakuru b'ibihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth, CHOGM2022.

    Imikoranire ya FARDC na FDLR iri ku mugaragaro

    Sgt Tuyizere yagaragaje ko ingabo z'umutwe udasanzwe za FDLR zatozwaga na Col. Ruhinda zabarizwaga mu Birunga zikavaha ari uko zigiye gufatanya na FARDC kurwana.

    Yagaragaje ko uretse kurwana izo ngabo zanyuzagamo zigatanga amahugurwa ku ngabo za Leta ndetse hari n'abitozanyaga nabo mu bigo by'amahugurwa bya gisirikare mu gukarishya ubumenyi.

    Nubwo benshi bakunze kubitera utwatsi ariko Sgt Tuyizere yagaragaje ko yari mu bakomando bakomeye kuko yahawe imyitozo ihambaye n'abasirikare b'abacanshuro b'abarusiya ngo azabashe gufasha aba FRDC ndetse yanagiye gutorezwa i Kinshasa.

    Ati 'Njyewe baranzi kuko nari inshuti yabo cyane. Ndi umuntu wahawe imyitozo njya no mu ndege bwa mbere njya kwiga i Kinshasa kugira ngo nzaze nigishe na bagenzi banjye.'

    Yasobanuye ko ubwo RDC yatumizaga ibikoresho bishya byo guhangana na M23 ku rugamba birimo indege z'intambara, imbunda n'ibisasu binyuranye byabanje guhabwa FDLR kuko ari yo yari yizeweho amakiriro.

    Indi bifitanye isano: https://igihe.com/politiki/article/col-ruhinda-wayoboraga-ingabo-zidasanzwe-muri-fdlr-yishwe

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kurinda-ikibuga-cy-indege-cya-goma-kugenzura-imipaka-uko-fdlr-yabaye-ishyiga-ry

    Byagaragaye ko Col Ruhinda yishwe ku kagambane ka Gen Omega bapfa miliyoni 12 zatanzwe na Tshisekedi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yishwe-na-omega-bapfa-amafanga-ya-tshisekedi-ibitaravuzwe-ku-rupfu-rwa-col

  • Twumvane indirimbo 10 zigaruriye imitima yab… – #rwanda #RwOT

    Muri uku kwezi kwa Mata, abahanzi nyarwanda ntibigeze bateshuka ku nshingano bihaye yo kuticisha irungu abakunzi b'ibihangano byabo muri uyu mwaka wa 2024, kuko bashyize hanze indirimbo zitandukanye kandi zanyuze abagiye bafata umwanya wabo bakazumva.

    Mu ndirimbo amagana zagiye ahagaragara mu kwezi kwa Mata, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zanogeye amatwi y'abakunzi b'umuziki nyarwanda:

    1. 2 in 1 – Kenny Sol

    “>

    Mu mpera za Mata, Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] yashyize hanze indirimbo y’amashusho ‘2 in 1’ yifashishijemo umugore we unamutwitiye imfura , Kunda Alliance Yvette, ikaba ari iya mbere yakoze kuva yakwinjira muri 1:55AM.

    2. Dans Le Bon – Gabiro Guitar

    “>

    Nyuma yo gukora ku muzingo yise 'Gishyaka' n'uruhurirane rw'indirimbo yise 'Criminal Love', Gabiro Guitar uri gukora ku giti cye kuva yakwemera guhara imigabane yari afite muri Evolve Music, yagarukanye indirimbo nshya.

    Ni indirimbo ifite amashusho yakorewe mu Burundi yayise 'Dans Le Bon'. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Gabiro yavuze ko aya ari amagambo akoreshwa n'abakundana mu gihe baryohewe n'umunyenga w'urukundo barimo.

    3. I Gotta Go – Kenny K-Shot

    “>

    Ni indirimbo nshya y'umuhanzi Kenny K Shot, uri mu baraperi bamaze kubaka izina bo mu kiragano gishya mu muziki.

    Muri iyi ndirimbo, uyu musore aba agaragaza ko afite intumbero yo kugera kure kandi agakora cyane yirinda abarimo abakobwa.

    4. Idage – QD

    “>

    Idage ni indirimbo nshya y'umuhanzi Shema Qusay Diaby wamamaye nka QD mu ndirimbo iheruka kubica mu Rwanda yise 'Teta'.

    Muri iyi nshya, uyu musore yise 'Idage' yishyira mu mwanya w'umusore utabashije gutereta ahubwo uhora yinywera inzoga gusa nta kindi abashije kijyanye no kwijajara inkumi.

    5. Zikana – Yampano ft Fireman

    “>

    Ni indirimbo nshya Fireman yahuriyemo na Yampano uri mu bahanzi bari kuzamuka muri iki gihe.

    Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi baba bagaragaza ibirushya bagiye bahura nabyo mu buzima yaba ubw'umuziki cyangwa ubundi busanzwe.

    6. A Moment Of Silence – Rlutta

    “>

    Alice Lambert Rutayisire ukoresha amazina ya Rlutta, ni umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka neza bakwiriye guhangwa amaso mu muziki nyarwanda ariko akenshi barenzwa ingohe. Akora umuziki wa Afrobeat. Afite imyaka 24 y'amavuko. Abarizwa muri label ya InfoAtassiMusic.

    Rlutta yayihanze agendeye ku buzima bwe busanzwe aho yafashe umwanya wo kwitekerezaho no gusubiza amaso inyuma ngo arebe ibyamudindije abivane mu buzima bwe.

    7. Suku – Kenny Edwin Fireman

    “>

    Ni indirimbo nshya y'umuhanzi Kenny Edwin afatanyije na Fireman. Iyi ndirimbo yakozwe na Pakkage muri Country Records, iri mu njyana ya Afrogako. Aba bahanzi baba baririmba urukundo aho bataka umukobwa uba wihariye mu rukundo.

    8. Rwamakombe – Zeo Trap ft Dr. Nganji

    “>

    Ni indirimbo nshya y'umuhanzi Zeo Trap na Dr. Nganji. Muri iyi ndirimbo Zeo Trap aba agaragaza ukuntu yiciriye inzira mu muziki akagera aho atungwa nawo nubwo awutangira byari ibintu bikomeye.

    9. Together – Kellia

    “>

    Nyuma y’uko ahuriye na Alyn Sano mu ndirimbo bise “Ndabizi,” umuhanzikazi Tuyizere Kellia [Kellia] yashyize hanze indi nshya yise “Together” yanditswe na Niyo Bosco.

    10. Ifoto – Yee Fanta ft Teco

    “>

    Producer ukiri muto ukomeje kuzamuka neza mu muziki nyarwanda no kuzamura igikundiro, Fanta yahuriye mu ndirimbo ‘Ifoto’ na Teco.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142557/twumvane-indirimbo-10-zigaruriye-imitima-yabanyarwanda-muri-mata-video-142557.html

  • Sugira Hubert yagaragaje ko ari ibisanzwe kuba hakiri ibikomere nyuma y'imyaka 30 Jenoside ibaye – #rwanda #RwOT

    Yashimangiye ko abantu badakwiye kumva ko igikuba kiba cyacitse iyo umuntu agaragaje ko akeneye kwitabwaho, dore ko hari n'ingaruka za Jenoside zadukiriye abavutse nyuma y'ayo mahano bakaba bakiri guhangana nazo.

    Ubu butumwa Hubert yabugejeje ku bari bitabiriye gahunda ngarukakwezi ya Kigali Family Night, yabaye kuri uyu wa Kabiri ku ya 30 Mata 2024, muri Park Inn Hotel.

    Ni gahunda yari yitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye nk'uko bisanzwe, uretse ko kuri iyi nshuro bari bisunzwe n'abakozi ba Jibu Co Rwanda.

    Iyi gahunda yari ifite insanganyatsiko igaruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi n'uko zatsindirwa mu muryango.

    Mu kiganiro na IGIHE, Sugira Hubert yagize ati 'Ikintu cya mbere Jenoside yakoze ni ukwica umuryango no kuwusenya. Abantu barenga miliyoni bishwe bari bagize imiryango, benshi babaye imfubyi abandi baba abapfakazi ku buryo uyu munsi hari ibintu byinshi biri ku muryango Jenoside yateye.'

    Hategekimana Sugira Hubert yagaragaje ko hari abana benshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bagerwaho n'ingaruka zayivuyeho, anagaragaza ko mu muryango ari naho hakwiye gusenyerwa izo nzitizi.

    Ati 'Icya mbere ni ukubanza abantu bagahura, bakaganira bakumva izo ngaruka bakamenya cyane cyane ko hari ibintu byinshi biri kuba uyu munsi bituruka ku ngaruka Jenoside yadusigiye.'

    Yakomeje agira ati 'Ari umubyeyi, ari umwana cyangwa umukecuru hari uruhare yagira cyangwa yazana mu muryango, umwana yige asobanukirwe amenye aho igihugu kivuye, ababyeyi nabo bagire uburyo bwo kuganiriza abana kuko kubahisha si byo ahubwo bagomba kugira uburyo babimenya n'uko babyiga.'

    Iyi nzobere mu mibanire y'abashakanye n'abantu muri rusange, yavuze ko abana bari kuvuka muri iyi minsi cyangwa abavutse nyuma ya Jenoside, bagomba kumenya amateka y'igihugu n'imiryango yabo kugira ngo babyigireho.

    Ati 'Imyaka 30 ni igihe gito ukurikije ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, abantu bemere kandi bakire ko hakiri ibikomere, niba wumva ugikeneye kuvuga cyangwa ubufasha twumve ko ari ibisanzwe, ibyabaye mu Rwanda ni amahano y'indengakamere.'

    'Nubwo rero twumva ko ari igihe kinini iyo utekereje ariko ni igihe gito cyane abantu bemere kwakira no gusaba ubufasha aho bukenewe.'

    Muri iki kiganiro, Ancilla Mukarubuga, umwe mu batangije Avega Agahozo, akanatangiza umuryango ARCT Ruhuka, yagaragaje ko mu miryango hakigera ingaruka za Jenoside, ariko intambwe ya mbere ari ukwisobanukirwa ubundi ugatangira urugendo rwo gukira.

    Uyu mubyeyi warokotse Jenoside, yashimangiye ko na nyuma y'imyaka hafi 80, hakiri bamwe bagihura n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abayahudi [Holocaust], bisobanuye ko hadakwiye kunengwa cyangwa gucirwa urubanza abagaragaje ko bakeneye gushyigikirwa mu Rwanda.

    Hubert Sugira Hategekimana, yagaragaje ko abagihura n’ingaruka za Jenoside badakwiye guterwa ipfunwe no gusaba ubufasha

    Gahunda ya Kigali Family Night iba buri kwezi, hakagenda haganirwa ku ngingo zinyuranye ziba zateguwe

    Irakoze Claver, yagaragaje ko hari uburyo bwihariye umuryango ukwiye kuganiramo amateka bitewe n’intumbero ushaka cyane iyo harimo abana bakiri bato

    Iyi gahunda yari ifite insanganyatsiko yibanda ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi n'uko zatsindirwa mu muryango

    Iyi gahunda yatangijwe n’isengesho

    Mukanyiligira Dimitri Sissi, yahaye ubuhamya abari bitabiriye Kigali Family Night

    Ngabo Brave, yagaragaje ko kureba umuntu wizeeye uganiriza ibihe unyuramo ari intambwe ya mbere yo kubohoka ikuganisha ku gukira

    Yvan Ngenzi, yataramiye abari bitabiriye Kigali Family Night

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hubert-sugira-yagaragaje-ko-ari-ibisanzwe-kuba-hakiri-ibikomere-nyuma-y-imyaka

  • CESTRAR yatabarije abahembwa umushahara utarenze ibihumbi 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa 1 Gicurasi 2024, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo mu Rwanda.

    Umunyamabanga Mukuru w'Urugaga rw'Amasendika y'Abakozi mu Rwanda,Biraboneye Africain yatangaje ko umushahara udatangirwa umusoro ukwiye kuva ku bihumbi 60 Frw ukaba nibura ibihumbi 100 Frw kuko umubare munini w'urubyiruko runari mu kazi ari cyo cyiciro bisangamo.

    Ati 'Dushingiye ku mubare munini w'urubyiruko, dushingiye ku mubare munini hano mu gihugu w'abantu bakora mu maduka, mu tubari n'ama-restaurants amafaranga bahabwa ashobora kurenga ibihumbi 60 gato ariko ntarenge ibihumbi 100 Frw cyangwa ntabirenge cyane.'

    Biraboneye yagaragaje ko bishimishije kuba umushahara usonewe umusoro waravuye ku bihumbi 30 Frw ukagera kuri atarenze ibihumbi 60 Frw ariko hakwiye kwigwa ku buryo umuntu uhembwa ibihumbi 100 Frw yajya ayacyura yose.

    Ati 'Ni yo mpamvu dusaba ko byakomeza bigatera indi ntambwe ishimishije nibura bagatangira gukata umukozi uhembwa hejuru y'ibihumbi 100 Frw.'

    Iki kibazo ntigisigana n'icy'umushahara fatizo kimaze imyaka myinshi abantu bategereje iteka rya minisitiri riwugena nk'uko itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ribiteganya ariko rikaba ritarasokoka kugeza ubu.

    Umunyamabanga Mukuru wa Syndicat y'Abakozi bakora mu mahoteli, restaurant n'utubari, Nyiratsinda Flora, yavuze ko kuba nta mushahara fatizo uriho bituma abakozi babaho nabi.

    Ati 'Abakozi bo mu tubari cyane cyane bahembwa amafaranga ateye agahinda. Amafaranga iyo ari make, urahembwa nyuma y'iminsi mike akaba yarangiye ugatangirana n'ibibazo ugakora utishimye hakaniyongeraho no kuba ku masoko ibiciro byarazamutse cyane.'

    Ku rundi ruhande Umunyamabanga Mukuru w'Urugaga rw'Amasendika y'Abakozi, Biraboneye yagaragaje ko mu buvugizi bari gukora harimo no gusaba ko umushahara fatizo washyirwaho, kugira ngo bitazagera igihe umukozi wagiye mu kazi ntabashe kwibeshaho.

    Ati 'Tunasaba ko ikijyanye n'umushahara fatizo cyakongera gutekerezwaho. Itegeko ry'umurimo rigiye gusaza cyangwa rikazahindurwa iteka rigena umushahara fatizo ritarajyaho. Hari ikibazo kuko ntabwo duhuza n'ibyavuzwe mu itegeko'

    'Turabisaba kugira ngo turengere imibereho y'abakozi mu gihe tubona ko ibiciro ku masoko bikomeza kuzamuka ku buryo hatabayeho uburyo Leta irinda abakozi bashobora kwisanga badashobora kubasha kubaho kandi bajya ku kazi buri munsi.'

    Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ryashyizweho mu 2018, ariko iteka rigena umushahara fatizo rivugwamo imyakaka ibaye itandatu ritarasohoka.

    Umushahara fatizo kugeza ubu uracyari ku mafaranga 100 Frw ku munsi, ndetse imyaka irenga 40 irashize nta mpinduka zibikorwaho.

    Abakorera umushahara utarenze ibihumbi 100 Frw basabiwe gusonerwa umusoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cestrar-yatabarije-abahembwa-umushahara-utarenze-ibihumbi-100-frw

  • Rayon Sport wfc bayihaye igikombe kiri guta amapiyesi igisubiza Ferwafa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe iyo ikipe itwaye igikombe runaka ihabwa amafaranga ndetse igahabwa nicyo gikombe ikakijyana mu bubiko bwayo.

    Ndetse akenshi igikombe bahabwa kiba kiza bitewe n'agaciro kacyo, gusa kuri iyi nshuro Rayon Sport wfc yahawe igikombe bivugwa ko ari icya make bitewe nuko bagiteruraga amapiyesi amwe namwe agatakara.

    Ubwo Rayon Sport wfc yahabwaga igikombe , uwagitwaye akizana yasabwe kugitwara yigengesereye kugirango kitangirika kuko akantu kaba kari hasi ku gikombe, kavagamo, ndetse naho bafata hagati hagatandukana.

    Ndetse amakuru avuga ko ubwo umwe mu babishinzwe muri Rayon Sport yajyaga kubika igikombe yabibonye, akabyereka abayobozi ba Ferwafa. Ubwo yamaraga kukibereka bakibasubije, Ferwafa ibabwira ko bagiye kubashakira ikindi kiza kitangiritse.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-wfc-bayihaye-igikombe-kiri-guta-amapiyesi-igisubiza-ferwafa/

  • Mu modoka ya V8, Kapiteni wa Police FC yazengurukije igikombe yegukanye i Nyamirambo – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa police FC, Nshuti Dominique Savio yazengurukije igikombe cy'Amahoro iyi kipe yegukanye kuri uyu Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024.

    Savio wari mu modoka ya V8, yazengurukijwe Pelé Stadium, agenda acyereka abafana. Police FC yegukanye iki gikombe itsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

     

    Source : https://yegob.rw/mu-modoka-ya-v8-kapiteni-wa-police-fc-yazengurukije-igikombe-yegukanye-i-nyamirambo-videwo/

  • Gatsibo: Abantu icumi bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kwica umukecuru warokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2024 ni bwo abantu batari bamenyekana bishe mukecuru Kantarama bamuboshye amaguru n'amaboko.

    Uyu mukecuru wishwe yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari atuye mu Mudugudu wa Kamunini mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuruzi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu abantu icumi bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'uyu mukecuru.

    Yagize ati 'Iperereza riracyakomeje, hari abantu bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'uriya mukecuru mperuka bari kubazwa n'inzego z'umutekano, ni ibintu bibabaje kuba nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe hakiri ubugome nk'ubu ndengakamere,'

    Yongeyeho ko 'Bamwishe bamuhotoye urebye, nyuma umurambo usangwa muri salon.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana yasabye buri wese kurangwa n'ubumuntu akubaha mugenzi we ngo kuko aribyo bikwiriye buri wese, yahumurije abaturage kandi ko inzego z'umutekano ziri maso ko zizakurikirana abagize uruhare mu kwica uyu mukecuru bagahanwa kuburyo bw'intanga rugero.

    Ku wa Kabiri ni bwo uyu mukecuru yashyinguwe, mu muhango witabiriye n'abayobozi batandukanye bo muri aka Karere ka Gatsibo.

    Ku wa 30 Mata ni bwo mukecuru Kantarama wishwe n’abagizi ba nabi yashyinguwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abantu-icumi-bamaze-gutabwa-muri-yombi-bakekwaho-kwica-umukecuru

  • Asaga miliyari 5,5 Frw agiye gushyigikira urubyiruko rufite imishinga y'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga watangijwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'umurimo, aho u Rwanda rwareberaga hamwe imyaka 30 ishize n'uburyo urubyiruko rwafashishwe guhanga imirimo.

    Uwo mushinga uzakorwa mu myaka ine aho biteganyijwe ko uzagirira umumaro urubyiruko rufite hagati y'imyaka 16 na 30 rufite imishinga y'ikoranobuhanga ishobora gutanga igisubizo ku bibazo byugarije sosiyete mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Biteganyijwe ko uzamara imyaka ine ugashyirwa mu bikorwa guhera mu 2024 kugeza 2027, aho urubyiruko rurenga 5000 ruzahabwa amahugurwa n'ubumenyi mu gihe ba rwiyemezamirimo bagera 1400 bazafashwa kugera kuri serivisi z'imari.

    Minisitiri w'Urubyiruko Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko uko urubyiruko rwunguka ubumenyi mu ikoranabuhanga ruzagenda rurushaho guhanga imirimo inyuranye iruteza imbere.

    Yagize ati 'Ku rubyiruko iyo ufite ubuhanga, ukagerageza gukoresha amahirwe igihugu cyacu gitanga, kubona akazi cyangwa kugahanga birashoboka. Ntabwo byoroshye ariko birashoboka. Bitangirira ku kugira intekerezo zo kumva ushaka gutera imbere kuruta uko uri uyu munsi.'

    Yakomeje ati 'Ikintu kimaze kugaragara nimureke twicare twige, aha harimo amahirwe yo kwiga ubumenyi bushya mu by'ikoranabuhanga kandi ubwo bumenyi busobanuye kugira akazi gashya.'

    Yavuze ko mu ivumburwa ry'ubumenyi bushya mu ikoranabuhanga nk'ikoreshwa ry'ubwenge bw'ubukorano rizwi nka 'AI' rifatwa nk'irishobora gutwara akazi runaka ariko ko rikwiye gufasha urubyiruko kubona akazi kenshi.

    Yagaragaje ko Guverinoma, abikorera n'imiryango itari iya leta bikwiye guhaguruka mu kurwanya icikiriza ry'amashuri ku bana kuko riteza ibibazo ku hazaza h'urubyiruko.

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette yagaragaje ko hari byinshi bigenda bikorwa mu guteza imbere urubyiruko nubwo hakiri imbogamizi zishingiye ku kugera ku gishora ari nabyo bifuza kugiramo uruhare.

    Ati 'Ibyuho bigenda bigaragara bishingiye ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga. Isi iragenda yimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu buzima bwayo bwa buri munsi ariko turacyasanga ikoreshwa ryaryo mu buzima bw'abanyarwanda bose n'urubyiuruko bikiri hasi.'

    Yongeyeho ati 'Ikindi ni igishoro haba mu rubyiruko akaba ariho imbaraga zigenda zishyirwa cyane cyane aho hagenda hagaragara ibyo byuho ari nabyo uwo mushinga twatangije uzajya wibandaho. Ni ugukomeza kubakira urubyiruko ubushobozi bushingiye ku ikoranabuhanga mu guhanga umurimo ariko no kurufasha kubona igishoro.'

    Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo mu Rwanda yagaragaje ko imibare yo mu 2023, igaragaza ko imibare y'ubushomeri iri hejuru ku kigero cya 17.2% mu gihe ku rubyiruko buri kuri 20%.

    Yagaragaje ko Abanyarwanda barenga miliyoni umunani begejeje imyaka yo gukora nubwo 41% muri bo bari kugera mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Imibare kandi yerekana ko muri gahunda u Rwanda rwari rwihaye yo kwihutisha iterambere ya NST1 yahanzwe imirimo 1.374.204 mu gihe hari hateganyijwe guhanga igera kuri miliyoni 1,5.

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Prof. Bayisenge yagaragaje ko urubyiruko rwahawe umwihariko kuri iyi nshuro

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima yagaragaje ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko

    Abakozi basabwe gukora ibishoboka byose bakimakaza ikoranabuhanga

    Umukozi muri MIFOTRA,Ngoboka Francois, yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu guhanga imirimo mu myaka 30 ishize

    Hagaragajwe inyungu ziri mu guteza imbere ikoranabuhanga

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yari mu bitabiriye iki gikorwa

    Umukozi ushinzwe uyu mushinga muri ILO, Fatima Sirelkhatim, yagaragaje ko uzafasha urubyiruko rwinshi mu gihe cy’imyaka ine iri imbere

    Umukozi muri Minisiteri y’Ikoranubuhanga Kunda Esther yagaragaje ko ikoranabuhanga rikwiye gufasha urubyiruko mu iterambere

    Urubyiruko rugiye gufashwa kwiteza imbere binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga

    Hasobanuwe uko ikoranabuhanga rikwiye gukoreshwa no gufasha urubyiruko kurushaho kwiteza imbere

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/asaga-miliyari-5-5-frw-agiye-gushyigikira-urubyiruko-rufite-imishinga-y

  • U Rwanda rwitabiriye inama yiga ku mutekano no kuzamura ubufatanye muri EAC – #rwanda #RwOT

    Akanama gashinzwe ubujyanama ku bwirinzi, umutekano hagati y'ibihugu n'ubuhuzabikorwa kuri politiki mpuzamahanga muri EAC (Sectoral Councils on Defence, Interstate Security, and Foreign Policy Coordination) kigirwamo ingingo zinyuranye zirimo ibirebana n'umutekano n'imikoranire hagati y'ibihugu bigize uyu muryango.

    Iyi nama yabaereye i Dar Es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa 1 Gicurasi 2024, yibanze ku kurebera hamwe uko imikoranire y'ibihugu bigize uyu muryango yarushaho gutezwa imbere ndetse no guteza imbere ingamba zigamije gushimangira gukorera hamwe.

    Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga mu Rwanda bugaragaza ko abitabiriye iyo nama banyuzwe n'ibiganiro byabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania.

    Iyo nama ya 12, yaje ikurikira inama idasanzwe ya 53 y'Abaminisitiri mu bihugu binyamuryango bya EAC yateranye ku wa 25 Mata ikanafata imyanzuro yayo ku ngengo y'imari y'umwaka wa 2024/2025.

    Inama y'ako kanama ibaye mu gihe mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba umwuka utameze neza kubera ko bimwe mu bihugu birebana ayingwe, ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bikomeje gukururuka n'ibindi binyuranye bishingiye ku mikoranire.

    Kugeza ubu EAC ibarizwamo ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y'Epfo ndetse na Somalia.

    Ni inama yahuje abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu binyamuryango

    Iyi nama yatangiwemo ibitekerezo bigamije kureba ingamba zo kunoza umutekano n’ubufatanye muri EAC

    Ubwo Mukeka Clemantine n’abandi bahagarariye amatsinda y’ibihugu binyamuryango bashyiraga umukono ku myanzuro y’inama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwitabiriye-inama-yiga-ku-mutekano-no-kuzamura-ubufatanye-muri-eac