Author: webrwanda

  • Gaz ya 2000 Frw igiye kuboneka, ubishatse yishyurire rimwe ku kwezi; impinduka mu kwishyuza gaz mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi bizashoboka nyuma y'uko Uruganda rutunganya amazi yo kunywa, rukanacuruza gaz ikoreshwa mu ngo, Jibu Co Rwanda, rwinjiye mu mikoranire n'Ikigo cyo mu Buyapani kizobereye mu bucuruzi bwa gaz isukika [LPG], Saisan Co Ltd.

    Ni imikoranire yitezweho gutanga umusanzu no guhindura imicungire n'imicururize ya gaz mu Rwanda.

    Ibi ni ibyahuriweho n'impande zombi kuri uyu wa Gatatu, ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano y'imikoranire.

    Muri uyu muhango Umuyobozi Mukuru wa Jibu Co. Galen Welsch, yavuze ko kubera ubunararibonye impande zose zifite mu byo zari zisanzwe zikorera ahantu hatandukanye, bizatuma Abanyarwanda bakoresha gaz barushaho koroherezwa kubona serivisi nziza.

    Yagize ati 'Ubu gaz zizajya zicuruzwa zitwa 'Jibu Gas One', kandi ikindi ni uko tuzashyiraho uburyo bwihariye mu bice binyuranye aho abantu bazajya babona izi gaz mu buryo butari busanzwe.'

    Zimwe mu mpinduka zitezwe kuzanwa n'ubu bufatanye n'uko hazashyirwaho uburyo bumeze nka sitasiyo ku buryo abaturage bazajya bajyana amacupa yabo bakongera bakuzurizwa. Umwihariko n'uko uzajya uhabwa gaz ingana n'amafaranga ufite.

    Ibi ni ukuvuga ko niba usabye iya 2.000Frw, icupa ryawe rizajya zicomekwa ahabugenewe hemezwe mu mashini igiciro kingana n'amafaranga ufite, uko gaz ijya mu icupa ari nako ya mafaranga yibara, nibigera mu 2.ooo Frw imashini ihite ihagarara ucyure iyo. Ubu buryo buzatangira gukoreshwa hirya no hino mu gihugu mu ntangiriro za Kamena.

    Ikindi n'uko hazubakwa sisitemu yihariye izajya igeza gaz mu ngo z'abantu, maze iyo bakoresha ikajya yibara, ukishyura nyuma y'iminsi 30 bitewe n'iyo bakoresheje. Bitewe n'uko hakenewe ibikorwaremezo byihariye n'irindi shoramari, ubu buryo buzatangira gukoreshwa mu 2025 ariko ku ikubitiro bugatangirana n'inzu zo guturamo mu buryo bwa rusange zizwi nka 'Apartment'.

    Ubu buryo buzajya bukora nk'uko amazi ya Wasac yishyurwa mu ngo. Ubuyobozi bwa Jibu Co Rwanda, bwatangaje ko buzaba ari umuti urambye w'abantu bashirirwaho na za gaz batetse bikaba byabaviramo igihombo.

    Umuyobozi Mukuru wa Saisan Co Ltd, Takehiko Kawamoto, yavuze umutekano w'abaturage no kubaha ubutabazi mu gihe bahuye n'ikibazo cya tekinike ari kimwe mu bizitabwaho cyane muri ubu bufatanye.

    Ati 'Politiki y'iki gihugu n'umutekano w'aha mu Rwanda biri mu byatumye iri shoramari turihazana. Ikindi n'uko dushaka gutanga umusanzu mu gusezera ikoresha ry'amakara n'inkwi kuko hazashyirwaho igiciro kiboneye buri wese.'

    Yakomeje agira ati 'Ibipimo biri hejuru by'umutekano nibyo twijeje kandi tugakoranira hafi na guverinoma y'u Rwanda mu kwirinda impanuka. Hazabaho amahugurwa y'abakozi bacu nabo bayagenere abakiliya babo.'

    Muvuna Mediatrice ufite uruganda rucuza amazi ya Jibu yavuze ko ubu bufatanye bizatuma bunguka ubumenyi kubera gukorana n'inzobere kandi no kuba noneho buri wese azajya agura gaz bitewe n'amafaranga afite ako kanya ari ikintu cyo kwishimirwa.

    Umuyobozi Mukuru wa Jibu co Rwanda, Tuyisenge Bruno yari yitabiriye iki gikorwa

    Hatangijwe imikoranire izahindura ibijyanye no kwishyura gaz mu Rwanda

    Ambasaderi w’u Buyapani Wungirije mu Rwanda, Shunsuke Saito yashimiye iyi mikoranire

    Amafoto: Dukundane Ildebrand


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gaz-ya-2000-frw-igiye-kuboneka-ubishatse-yishyurire-rimwe-ku-kwezi-impinduka-mu

  • Abanyarwanda baba muri Guinea Conakry bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 1994. Cyitabiriwe n'abahagarariye Guverinoma ya Guinea Conakry, abahagarariyeyo ibihugu byabo ndetse n'ibigo mpuzamahanga n'Abanyarwanda bahatuye.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Guinea Conakry, Michel Minega Sebera wari uyoboye iki gikorwa, yibukije abari aho igisobanuro nyakuri cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Yagize ati 'Ni ukwibuka iminsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Twibuka abagabo, abagore ndetse n'abana bishwe bunyamaswa bagacuzwa ku gasozi bazira gusa uko baremwe. Kwibuka ni ukubaha icyubahiro bambuwe kandi tugaharanira ko bitazongera.'

    'Kwibuka kandi ni uburyo bwo guha icyubahiro n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana ubutwari bagize bwo gutanga imbabazi ku babiciye bakemera kongera kubana nabo no guharanira kubaho biyubaka'.

    Ambasaderi Sebera, yakomeje asobanura ko kwibuka ari inzira y'Abanyarwanda iganisha ku gukira ibikomere bya Jenoside no kwiyunga. Yasobanuye ko ari uburyo bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no gukumira abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yashimangiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwiyubatse habaho gusana imitima, no gushyiraho ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, bushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda aho ubwoko bwa buri wese ari 'Ndi Umunyarwanda', ubwo buyobozi kandi bukaba bushingiye ku ihame ryo gushyira imbere inyungu z'umuturage no kwishakamo ibisubizo.

    Yagize ati 'Kuvuka k'u Rwanda gutanga icyizere ku Isi, kandi kukerekana ko nta bwoko cyangwa se igihugu kigomba kubaho mu ihohoterwa, kandi ko ejo heza hashoboka'.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Guinea Conakry, Morissanda Kouyaté, yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda aje mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka, yiboneye neza ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, atangaza ko igihugu cye kinejejwe n'uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y'ibihe bikomeye rwanyuzemo, abantu bakabana neza. Yashimangiye ko n'amahanga yakuramo isomo rikomeye.

    Pacifique Ruty, uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Guinea Conakry, yashimiye abaje kwifatanya n'Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, asobanura ko igikorwa cyo Kwibuka kigomba kubera isomo amahanga kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.

    Yashishikarije cyane urubyiruko ruriho ubu, kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzahora baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea Conakry, Minega Sebera, yavuze ko Kwibuka bifite agaciro gakomeye mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Guinea Conakry, Pacifique Ruty, yasabye urubyiruko kwirinda icyatuma amahoro abura mu Rwanda

    Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda

    Wari umwanya mwiza wo kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-guinea-conakry-bibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Abacungagereza 135 bari bafungiwe i Rwamagana barekuwe – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024 yatangarije IGIHE ko aba bacungagereza bari bakurikiranweho amakosa atandukanye bafunguwe ku wa 29 Mata.

    CSP Kubwimana yabajijwe niba aba bacungagereza barekuwe nk'uko byari bikomeje kuvugwa, asubiza ati 'Yego ni byo.', ku gihe bafunguriwe ati 'Ku wa Kabiri.'

    Bamwe muri aba bacungagereza babwiye itangazamakuru ko bamaze igihe kigera ku mezi atanu bafungiwe muri iki kigo kibamo ishami rya RCS rishinzwe imyitwarire.

    Hari amakuru yavugaga ko tariki ya 19 Mata 2024 batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bavuga ko bafungiwe ubusa, ariko CSP Kubwimana aherutse gutangaza ko aya makuru atari ukuri.

    Yasobanuye ko aba bacungagereza bari bafunzwe mu buryo bwemewe n'amategeko, bityo ngo nta muntu byari bikwiye gutera ikibazo.

    Ati 'Bariyo mu buryo bwemewe n'amategeko atugenga, cyane ko turi Urwego rwihariye. Kuba hari abantu bakoze amakosa bari gukurikiranwa, sinumva ko ari ikintu cyagakwiye guhuruza inzego.'

    CSP Kubwimana aherutse gutangariza IGIHE ko iyo umukozi wa RCS akoze amakosa atuma ajyanwa mu nkiko, hari ubwo biba ngombwa ko avanwa mu kazi, ariko ko hari ubwo uru rwego rufata icyemezo cyo kubahana kugira ngo bitekerezeho, bahindure imyitwarire kugira ngo bazakore neza kurushaho.

    Ntabwo biramenyekana niba aba bacungagereza basubira mu kazi. CSP Kubwimana yatangaje ko agiye gushaka amakuru kuri iyi ngingo, nyuma akazatumenyesha ikizakurikiraho.

    RCS yemeje ko aba bacungagereza bamaze gufungurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacungagereza-135-bari-bafungiwe-i-rwamagana-barekuwe

  • Hemejwe itegeko rigena imiterere n'imiyoborere mishya y'Igisirikare cy'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Zimwe mu mpinduka zikubiye muri iryo tegeko harimo ko hazashyirwaho Abagaba Bungirije aho Umugaba Mukuru wa RDF azagira Umwungirije, Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka ndetse n'uw'Ishami rishinzwe Ubuzima na we agire Umwungirije.

    Ni itegeko rikubiyemo ingingo 38 zishimangira impinduka zigaragara mu Ngabo z'u Rwanda.

    Ubwo umushinga w'Itegeko wagezwaga ku Nteko Rusange y'Abadepite ku wa 14 Werurwe 2024, Minisitiri w'Ingabo, Juvénal Marizamunda, yavuze ko ayo mavugurura agamije kugira ngo hanozwe imiyoborere ya RDF kugira ngo izabashe gusohoza neza inshingano ifite yo kurinda umutekano.

    Ati 'Nk'uko musanzwe mubizi, Ingabo z'u Rwanda zigizwe n'ibyiciro bitatu; Izirwanira ku butaka, Izirwanira mu Kirere n'Inkeragutabara, ubu rero hakaba hariyongereyemo icyiciro gishya cy'Ingabo zishinzwe ibirebana n'Ubuzima, ubwo hazajyaho n'Umuyobozi wazo.'

    Muri rusange, Ingabo z'u Rwanda zayoborwaga n'Umugaba Mukuru, izirwanira ku butaka zikagira Umugaba umwe, izirwanira mu kirere n'Inkeragutabara bikaba uko.

    Minisitiri Marizamunda yasobanuriye abadepite ko impamvu zo kongera abayobozi b'Ingabo zishingiye ku nshingano zabaye nyinshi muri RDF bitewe n'ibikorwa bitandukanye Igisirikare cy'u Rwanda kirimo hirya no hino ku Isi, kandi ko amavugurura yakozwe bigendanye n'uko umutekano uhagaze ku Isi no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

    Ubusanzwe Ishami rishinzwe Ububanyi n'Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya gisirikare ryabaga muri RDF, gusa itegeko riteganya ko ryimurirwa muri Minisiteri y'Ingabo.

    Inkuru bijyanye: Ibyo wamenya ku mpinduka zitezwe mu miterere n'imiyoborere y'Igisirikare cy'u Rwanda

    Minisiteri y’Ingabo yagaragaje ko zimwe mu mpinduka zishingiye ku nshingano zabaye nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hemejwe-itegeko-rigena-imiterere-n-imiyoborere-mishya-y-igisirikare-cy-u-rwanda

  • Mwiza Solange yakabije inzozi zo gukorana ind… – #rwanda #RwOT

    Mwiza Solange utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba umukristo muri IPCE Church, yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Rose Muhando wo muri Tanzania, akaba ari inzozi zibaye impamo kuri we na cyane ko amufata nk’icyitegererezo cye muri rusange, ariko mu Rwanda afatira urugero kuri James na Daniella na Aline Gahongayire.

    Indirimbo aba bombi bakoranye yitwa “Ndugu” ikaba ivuga “ukuntu twabonye inshuti muri Yesu, kandi Imana ntizadutererana namba. Yesu arahari kandi turabyizeye neza, mu gihe cy’ibibazo nko gupfusha tujye twihangana kandi twibuke ko mu ijuru hari abandi batubanjirije, rero dukomerere mu Mwami”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Mwiza Solange [Soso] yavuze uko yahuje na Rose Muhando kugira ngo bakorane indirimbo, ahishura ko ari inzira yaharuwe na Instagram. Yagize ati “Twahuriye kuri Instagram, ni njye wamwandikiye musaba ko twaririmbana, ntiyangoye aremera. Narishimwe cyane gukorana nawe indirimbo kuko ni we ‘Role Model’ wanjye.” 

    Mwiza wiga mu mashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ikiganga, ni mushya mu muziki dore ko iyi ndirimbo ye nshya “Ndugu” ari iya kabiri ashyize hanze. Ni mu gihe indirimbo yamwinjije mu muziki ari iyitwa ‘Ndabihamya’. Afite indoto zo kwamamaza ubutumwa bw’Imana ahantu hose no kubona indirimbo ze hari uwo zahinduriye ubuzima. 

    Solange Mwiza bakunze kwita Soso yavukiye mu Rwanda, nyuza we n’umuryango we baza kwimukira muri Amerika ari na ho batuye uyu munsi. Avuka mu muryango w’abana 10, we ni uwa 9. Akomora inganzo kuri Nyirakuru wakundaga cyane kuririmba. 

    Solange Mwiza afatanya umuziki n’amasomo y’Ikiganga

    Solange akunda cyane Rose Muhando, Aline Gahongayire na James na Daniella

    Soso yishimiye cyane gukorana indirimbo na Rose Muhando

    Solange Mwiza amaze imyaka ibiri mu muziki

    REBA INDIRIMBO “NDUGU” YA MWIZA SOLANGE FT ROSE MUHANDO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142569/mwiza-solange-yakabije-inzozi-zo-gukorana-indirimbo-na-rose-muhando-afatiraho-icyitegerere-142569.html

  • Yirukanwe na Amerika? Iby’urugendo rwa Eric S… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yafatiwe mu Majyaruguru y'Umujyi wa Las Vegas aho yari asanzwe atuye atangira kuburana kuri icyo cyaha. Nyuma yo gutangira kuburana, hibazwaga byinshi bijyanye n'igihugu kizamwakira, hagati y'u Rwanda ndetse na Afurika y'Epfo.

    Semuhungu yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akoresheje ibyangombwa byo muri Afurika y'Epfo, byatumaga umunyamategeko we asaba ko ariho yakoherezwa, aho koherezwa mu Rwanda yaherukagamo mu myaka myinshi.

    Amafoto ye amugaragaza yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024, ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, nyuma y'igihe cyari gishize ategereje umwanzuro w'urukiko ku gihugu azoherezwamo.

    Yaherukaga gukoresha imbuga nkoranyambaga mu byumweru 52. Icyo gihe yanditse avuga ko yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 2 Gicurasi 2016, kandi yishimira amahirwe yahagiriye arimo no guhura n'uwabaye umugabo we witabye Imana.

    Umwana ujya iwabo!

    Amashusho ya mbere yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko yishimiye kuba agarutse mu Rwanda, avuga ko ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yirinze kugirana ikiganiro n’itangazamakuru, kandi ko yakiriwe muri Kigali Serena Hotel.

    Uyu mugabo yavuze ko afite ‘byinshi byo kuzaganiriza abantu be’. Ati “”Ndahari amazina yanjye ni Eric Semuhungu, dufite byinshi byo kuzaganira igihe nikigera.” Ndi mu Rwanda, erega ndi umuryarwanda, amazi arashyusha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho. Ndi mu rugo rero i Kigali…”   

    Muri Werurwe 2020, Semuhungu nabwo yari yafunzwe azira gusakaza amashusho y'urukozasoni yashyize ku mbuga nkoranyambaga ari gusambana n'undi mugabo.  Ni icyaha yakoze mu mwaka w'2018 akiregwa mu mwaka w'2019.

    Semuhungu yahakanye iki cyaha. Ariko muri Raporo ya Polisi ya Las Vegas yavuzemo ko bamushinja icyaha cyo gusambanya ku gahato no gukwirakwiza mu buryo butemewe amashusho y'urukozasoni.

    Muri Raporo banditse bagira bati 'Uwahohotewe yavuze ko amafoto na Video byashyizwe ahagaragara binyuze kuri WhatsApp ku bantu batamenyekanye.'

    Ibi byaha byose byagejeje Semuhungu ku kuba yari gukatirwa imyaka 25 cyangwa se akemera gutaha mu Rwanda.

    Semuhungu yoherejwe mu Rwanda nyuma y'igihe cyari gishize afunzwe, aho  amakuru avuga ko Amerika yahisemo kumwohereza mu Rwanda (Deportation).

    Mu 2015, nibwo Eric Semuhungu yatangiye kuvugwa cyane mu Rwanda

    Muri uriya mwaka, nibwo hamenyekanye inkuru y'uko Eric Semuhungu wavukiye ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali yakoze ubukwe n'umunyamerika Ryan Hargrave witabye Imana mu 2017 agasiga agahinda mu mutima w'umukunzi we.

    Iyi nkuru yasamiwe hejuru na benshi kuko bitari ibintu bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda; aho umunyarwanda ashobora kwerura ko ari 'umutinganyi'. Semuhungu yari 'umugore' wa Ryan witabye Imana bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w'urukundo.

    Semuhungu ni umwana wa kane mu bana batandatu. Yabaye muri Uganda no muri Afurika y'Epfo ari naho yahuriye n'uwahoze ari umugabo we, Ryan Hargrave witabye Imana afite imyaka 66 y'amavuko.   

    We n'umugabo we 'Ryan Hargrave' bari batuye i San Franscio muri Carifornia. Amafoto n'amashusho bagiye basakaza mu bihe bitandukanye yagiye ahishura umubano udasanzwe washibukagamo ibyishimo nk'iby'umugabo n'umugore. 

    Mu 2015 nibwo Semuhungu yagiye muri Afurika y'Epfo ari naho yamenyaniye n'umuzungu w'umunyamerika wamubereye umugabo barakundana karahava.

    Amafoto agaragaza ko mu bukwe bw'aba bombi Semuhungu yari yambaye imishanana. Hari amakuru avuga ko yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'igihugu giha ubwisanzure 'abatinganyi' [Abaryamana bahuje igitsina].

    Uwari umukunzi wa Semuhungu Eric witwa Ryan Hargave yavutse ku ya 25 Kamena 1956 yitaba Imana ku wa 02 Kamena 2017. Semuhungu [Umugore] yanditse kuri konti ya Instagram agaragaza ko 'umugabo' we yamukundaga cyane.

    Semuhungu yanditse ubutumwa burebure agira ati: ” Wari byose kuri njye, uko ngiye kuryama mu buriri bwacu mbona isura yawe. Uruhukire mu mahoro mukunzi. Ndabizi ko uri kundeba aho uri mu ijuru, uzakumburwa iteka, ugiye hakiri kare. Wanyeretse uko unkunda kuva tugihura, kandi nzazirikana urwo rukundo iteka.'

    Semuhungu yaherukaga i Kigali, ku wa 20 Ukuboza 2018. Icyo gihe yari yitabiriye igitaramo cyamuhuje n'inshuti ze bari basanzwe bavuganira ku mbuga nkoranyambaga. Yakiriwe n'abiganjemo abo mu muryango witwa 'Best Family Forever' yashinze.

    Icyo gihe yari amaze imyaka ibiri abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kiganiro n'itangazamakuru, yavuze ko yishimiye kugaruka ku ivuko arenzaho ko yanogewe no kwakira n'abafana be.


    Eric Semuhungu yagarutse i Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024
     

    Semuhungu yaherukaga i Kigali mu 2018, yavuze ko umwana ugaruka iwabo atabara iminsi

     

    Kuva muri Nyakanga 2023, Semuhungu yatangiye gukurikiranwaho icyaha cyo gufata ku ngufu

     

    Semuhungu yari amaze igihe afunzwe, ndetse yahisemo kudafungwa imyaka 25 muri Amerika, yoherezwa mu Rwanda 


    Semuhungu ari kumwe n’umukunzi we barushinze mu 2016






    Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana………………,

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142567/yirukanwe-na-amerika-ibyurugendo-rwa-eric-semuhungu-i-kigali-142567.html

  • Ibihe byingenzi byaranze Umukino Police FC y… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, ukaba wari witabiriwe n’abantu benshi ugereranyije n’amakipe yari yakinnye. 

    Ni umukino watangiye ukerereweho isaha irenga, kuko wagombaga gutangira ku isaha ya Saa 15:00 PM, ariko kubera imikino y’abakozi yari yabereye muri iyi sitade umukino ukaba watangiye saa 16:05 PM.

    Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ubusa ku busa, mu gihe mu gice cya kabiri cyabonetsemo ibitego 3 harimo ibitego 2 bya Police FC byatsinzwe na Akuki Djibrin na Nsabimana Eric, naho Bugesera FC itsindirwa na Ruhinda Farouk.

    Uhereye Iburyo: Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye


    Hakizimana Muhadjiri ni umwe mu bakinnyi bari barwaye igikombe cy’Amahoro ndetse akaba yifuzaga guterura igikombe ari mu ikipe ya Police FC akaba yanasohokera igihugu 

    Savio Nshuti usanzwe ari kapiteni wa Police FC ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza kuri uyu mukino 

    Abafana bari bagerageje kwitabira ugereranyije n’amakipe yari yakinnye kuko atazwiho abafana benshi 

    Rujugiro umwe mu bafana bakomeye ba APR FC yari yaje gutera ingabo mu bitugu ikipe ya Police FC Nsabimana Eric bakunze kwita Zidane ni we watsinze igitego cya kabiri cya Police FC cyashimangiye intsinzi. Uyu musore yateye umutwe ukomeye mu izamu, ubundi ibyishimo biramusaga Akuki wageze muri Police FC avuye muri Mukura, niwe watsindiye Police FC igitego cya mbere ku mupira yahawe na MuhadjiriPolice FC yari yamanuye “umufana” kuri sitade ku buryo budasanzwe kandi ubona ko bari bafite icyizere cy’igikombe

    Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Bugesera bari baje gushyigikira ikipe yabo ndetse bafannye kuva ku munota wa mbere kugera umukino urangiye ariko batashye batageze ku cyo bashakaga 

    Niyongira umunyezamu wa Bugesera ni umwe mu bayifashije kugera ku mukino wa nyuma, kuri uyu wa 3 yakoze igishoboka ariko biranga 

    Karim Kamanzi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yari mu gikombe cy’Afurika mu 2004, ni we waje ashigatiye igikombe cyahatanirwaga

    Mbere y’uko umukino utangira, hafashwe umunota wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Mbere y’uko umukino utangira abatoza bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe na Ruzindana Nsoro wasifuye uyu mukino 

    Abakinnyi 11 Bugesera FC yabanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga 

    Nyuma y’igikombe cy’Amahoro cyo muri Mukura mu 2018, igikombe cy’Amahoro muri Rayon Sports mu 2023, Umutoza Haringingo yifuzaga igikombe cya 3 cy’Amahoro, gusa ntabwo byamuhiriye 

    Chukwuma Odili yahuraga n’ikipe yavuyemo ya Bugesera 

    Abafana ba Bugesera FC bishimiraga amateka yabo ya mbere yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

    Abafana ingeri zose bari babukereye baje kubika mu bwonko ibihe by’ingenzi mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda 

    Abakinnyi 3 b’Abarundi uhereye ku munyezamu Rukundo Onesme, Ndizeye Samuel na Bigirimana Abedi bishimiye cyane igikombe cy’Amahoro begukanye 

    Abatoza ba Police FC ndetse na bamwe mu bagize Staff ya Police FC bafata ifoto y’urwibutso ku munsi w’amateka 

    Police FC yashimiye Imana mu masengesho nyuma y’umukino kubera ibyo yari imaze kubakorera 

    Ikipe ya Police FC yakoze umutambagiro w’igikombe kuva kuri sitade ya Pele kugera ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda kiba ku Kacyiru 

    Umuhanda nawo wari wahaye icyubahiro Ikipe ya Polisi y’igihuguSavio Nshuti na Rutanga Eric ni bo bagiye bafite igikombe mu modoka yari yateguwe 

    Savio ntabwo yabyiyumvishaga 

    Police FC yegukanye igikombe cya kabiri cy’Amahoro nyuma y’igikombe cya mbere yegukanye mu 2015 

    Rutanga Eric arimo kumva amabwiriza y’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye

    Minisitiri wa Siporo ashyikiriza igikombe Savio Nshuti kapiteni wa Police FC 

    Abasifuzi bayoboye umukino nabo bafashe ifoto y’urwibutso nk’umwe mu mikino y’amateka bayoboye 

    Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Munganga yifatanyije na Polisi y’u Rwanda mu byishimo, aho yagaragaye we na CG Felix Namuhoranye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, bafite akamwenyu 

    CG Felix Namuhoranye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yihanganisha Richard Mutabazi uyobora akarere ka Bugesera, akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa Bugesera FC 

    Sarpong uherutse kureka gufana ikipe ya Rayon Sports akerekeza muri APR FC, yari yaje kwifatanya n’abafana ba Police FC 

    Mashami Vincent yegukanye igikombe cya 2 cy’Amahoro nyuma y’igikombe cya mbere yegukanye mu 2014 ari muri APR FC 

    Haringingo yageze aho imibare imubana myinshi hajemo na za X na Y, ndetse yakwibuka ko no muri shampiyona ikipe ye yenda kumanuka umutima ukagwa mu nda 

    Umunyamakuru Gatete uherutse kuva mu ikipe ya Gasogi United akerekeza muri Police FC yahise yegukana igikombe cya mbere nk’umufana mushya w’iyi kipe 

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    “>

    “>

    “>

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda

    VIDEO: Eric Munyantore & Yaka Pro – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142565/ibihe-byingenzi-byaranze-umukino-police-fc-yatsinzemo-bugesera-fc-amafoto-video-142565.html

  • Umuyobozi wa Polisi yabwiye abifuza ko Mashami yirukanwa basubiza amerwe mu isaho #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yavuze ko banyuzwe n’umusaruro Mashami Vincent n’abamwungirije batanze ko bakiri kumwe na bo umwaka utaha nibabyifuza.

    Yabivugiye mu muhango wo kwishimira Igikombe cy’Amahoro baraye begukanye batsinze Bugesera FC 2-1.

    Nyuma yo kwegukana iki gikombe cyakinwe ku wa 1 Gashyantare, Police FC yatsindiye itike yo kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2024/25.

    Ubwo bishimiraga iki gikombe Kacyiru, umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yashimye umusaruro Police FC avuga ko bataba bageze kuri 75% basubire inyuma kuko bishoboka ko umwaka utaha bagera 100%.

    Ati 'Nidutwara ibikombe bibiri mu mwaka utaha; icya Shampiyona n’icy’Amahoro, tuzaba turi kuri 90%. Nitugera ku mukino wa nyuma w’icy’Amahoro, tugatwara Shampiyona, tuzaba turi kuri 90%. Nitubitwara uko ari bitatu tuzaba turi ku 100%.'

    Yashimiye umutoza n’abamwungirije avuga ko ibyo babatumye babigezeho ku kigero cya 75% bityo ko ari amanota meza batakwifuza gutandukana, nibabishaka bazagumana.

    Ati 'Kubera ko tugiye guhatana n’Isi yo hanze y’u Rwanda, ntitwisenye ahubwo twiyubake. Ikipe tekinike, Mashami, abatoza bakungirije n’abandi, ibyo mwagombaga gukora twabatumye, mwarabikoze, 75% ni amanota meza cyane.'

    Yanabwiye Komite Nyobozi y’iyi kipe ko akazi babatumye bagasoje ko umwaka utaha batangira kwitegura ko bazabatuma ibirezneho.

    Ati 'Komite Nyobozi namwe, murabizi, hari igihe tutanavuganaga […] akazi twabatumye mwagasoje, umwaka utaha tuzabatuma akandi kandi karenzeho. Mutangire mwitegure.'

    Muri rusange umwaka w’imikino wa 2023-24 wagenze neza kuko yegukanye ibikombe 2 icy’Intwari ndetse n’igikombe cy’Amahoro. Cyabaye igikombe cy’Amahoro cya kabiri yegukanye kuko ikindi yagiherukaga muri 2015.

    Umuyobozi wa Polisi yashimiye uko ikipe yitwaye muri uyu mwaka w’imikino

    Police FC yagize umwaka mwiza w’imikino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-polisi-yabwiye-abifuza-ko-mashami-yirukanwa-basubiza-amerwe-mu-isaho

  • Element yatanze gasopo #rwanda #RwOT

    Mugisha Fred Robinson wamamaye nka Producer Element, yavuze ko benshi biyitiriye injyana ye ya ‘Afro Gako’ amaze imyaka igera kuri 4 akoraho, ariko bwa nyuma akaba agiye kuyishyira hanze.

    Uyu musore wamenyekanye cyane ubwo yari muri Country Record, ari nabwo yatangazaga ko hari injyana na Afro Gako agiye gushyira ku isoko.

    Yaje kuyivamo yerekeza muri 1:55AM, ari nabwo byatezaga impaka nyinshi, Country Records ivuga ko iyo njyana atari iye ahubwo ari umushinga wa bo.

    Element udakunze kuvuga cyane, ejo hashize akaba yaratanze icyo umuntu yakwita gasopo ku bantu bose biyitiraraga iyi njyana ye yari amaze imyaka 4 akoraho.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Element yashyizeho amashusho y’iyi njyana yumvakana ko akozwe mu buryo bwa gakondo, anagaragara akubita ingoma.

    Aya mashusho yaherekejwe n’amagambo agira ati “mu myaka 4 ishize, natekereje guhuza umuziki w’umuco wacu w’u Rwanda na Afrobeats, nkawuzamura nkawushyira ku rundi rwego, ni bwo nahise ngira igitekerezo cy’izina Afro Gako.”

    Yakomeme agira ati “nubwo mwumvise ibihuha byinshi ariko igihe kirageze. Ninjye nyirayo, wayihimbye ugiye gushyiraho ifatizo ku bisekuruza bigiye kuza, ndi uwatsinze.”

    Aya magambo yatangaje, benshi bayahuje no kuba yaba agiye kuva muri 1:55AM cyane ko na yo yamukeje ariko mu buryo busa no kumusezeraho.

    Yagize iti “Intangiriro yo kwinjira ni ugusohoka. Imyaka ine yo gukora ku bihangano bimurika umuco wacu bikawagurira mu mico Nyafurika, igihe kirageze ngo umwana acuke. Genda wereke Isi imbaraga z’ubuhanzi buhawe igihe. Amahirwe masa Element.”

    Ubwo ISIMBI yageragazaga kuvugana na Element ndetse na 1:55AM ku kuba baba bagiye gutandukana, ntabwo byakunze kuko impande zombi nta n’umwe witabaga telefoni.

    Element yashyize hanze injyana amaze imyaka 4 akoraho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/element-yatanze-gasopo

  • Kamonyi! Imodoka yakoze impanuka yinjira mu nzu ikorerwamo Ubucuruzi – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda haravugwa inkuru y'abantu batatu bakomerekeye mu mpanuka y'Imodoka yinjiye munzu ikorerwamo Ubucuruzi.

    Kubw'amahirwe iyo mpanuka nta muntu yahitanye. Icyateye impanuka ntikiramenyekana nyiri modoka avugako Imodoka ntakindi kibazo yarifite.

    Abaturage baravuga ko byaba bitewe n'uburangare cyangwa se uwari uyitwaye akibeshya kumuriro aho gufata feri agafata umuriro.

    Source : https://yegob.rw/kamonyi-imodoka-yakoze-impanuka-yinjira-mu-nzu-ikorerwamo-ubucuruzi-videwo/