Author: webrwanda

  • Kunoza umusoro ku butaka no gufasha abafungwa iminsi irenze 30: Ibyateye Cyurimpundu kwiyamamariza kuba 'depite' – #rwanda #RwOT

    Cyurimpundu ni umubyeyi wubatse, by'umwihariko akaba ari we muto mu bagore bari kwiyamamaza.

    Yize amashuri yisumbuye mu icungamutungo akomereza muri Kaminuza y'u Rwanda n'ubundi mu bijyanye n'icungamutungo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Cyurimpundu Celine yavuze ko yakuze yumva yabaho mu buzima buha abandi agaciro ari nacyo cyamuteye guhatanira uyu mwanya.

    Ati 'Kuva nkiri muto numvaga ngomba kubaho mu buzima bufitiye abandi akamaro. Ikindi numvaga ngomba kuberaho abandi kurusha uko nakwiyitaho njye ubwanjye.''

    Yakomeje avuga ko 'Ningirirwa icyizere ngatorwa nzakomeza ibikorwa by'ubuvugizi no gushyiraho amategeko abereye Abanyarwanda ndetse no gukurikirana ko yashyizwe mu bikorwa kandi nzaharanira gukomeza umusingi w'iterambere, imibereho myiza n'ubutabera.''

    Mu byo avuga ko azakora harimo guteza imbere ubuhanzi, gufasha abagororwa, gukora ubuvugizi ku minsi 30 y'igifungo cy'agateganyo rimwe na rimwe ijya iba myinshi.

    Ati 'Nzateza imbere ubuhinzi n'ubworozi. Nzakora ubuvugizi umusoro w'ubutaka ujye usoreshwa hagendewe ku musaruro nyirabwo abukuramo. Nzakora ubuvugizi kandi ubutaka bwahawe ba rwiyemezamirimo budakoreshwa neza busubizwe abaturage.''

    'Nzakora ubuvugizi amakoperative ajye agurirwa ibyo yejeje ku giciro kiri hejuru ugeraranyije n'ikiri ku isoko. Nzavuganira abari mu za bukuru hashyirweho ibizami byo gutwara ibinyabiziga byabo.''

    Agaragaza ko hakenewe ubuvugizi ku bajyanama b'ubuzima ku buryo bakongererwa ubushobozi bakanahabwa imiti irinda gusama yajya ihabwa abangavu bari munsi y'imyaka y'ubukure.

    Ati 'Nzakora ubuvugizi ku mikorere ya BDF irusheho kunozwa. Nzakora ubuvugizi Imirenge imwe n'imwe yera cyane ibihingwa runaka ihabwe inganda.''

    Uyu mugore yavuze ko yakuze afite intego yo kuzabera abandi ikiraro kibageza ku iterambere n'imibereho myiza, ndetse ko yabayeho yishakamo ibisubizo aho yakoranye n'ibigo bikomeye mu Rwanda ndetse n'amakoperative mu gihugu hose.

    Kugeza ubu yahuje abahinzi n'ibigo by'ubucuruzi ndetse n'inganda bahabwa imodoka zibafasha kugeza umusaruro ku isoko, bubakirwa ibigega, bahabwa telefone, amabati na matela mu rwego rwo kubafasha kugera ku iterambere ryihuse.

    Avuga ko yashinze amatsinda y'abagore yitwa 'Duhugurane' aho abagore baganira ku bibazo bahura nabyo ndetse bakabishakira ibisubizo badashwanye n'abo bashakanye, cyangwa ngo bahore bajya kurega ku bibazo byoroshye bakikemurira.

    Aha kandida depite Cyurimpundu yari ari gufasha abahinzi kwanika umuceli

    Aha kandida depite Cyurimpundu yari ari gucukura imiyoboro ifata amazi kugira ngo imiceli idatwarwa numwuzure

    Aha yari ari kumwe n’abayobozi ba koperative bari basuye matela kugira ngo bazishime mbere yo kuzihabwa

    Cyurimpundu ni umwe mu bari kwiyamamaza ku mwanya wo kuba depite

    Cyurimpundu asanzwe ari umuhanzi w’imideli

    Cyurimpundu ni umwe mu bagore bashaka kuba ‘Depite’ muri iyi manda igiye kuza

    Cyurimpundu ni umwe mu bari kwiyamamariza kuba depite

    Cyurimpundu yagiye akora ibikorwa bitandukanye bifasha sosiyete muri rusange

    Cyurimpundu niwe muto mu bagore bari kwiyamamaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ashaka-gufasha-abahanzi-ibigwi-bya-cyurimpundu-celine-muto-mu-bagore-bari

  • Rayon Sports y’abagore yageze ku isoko ihera muri mukeba #rwanda #RwOT

    Rayon Sports y’Abagore yageze ku isoko yitegura umwaka w’imikino utaha ihera muri mukeba AS Kigali ikuramo umunyezamu, Ndakimana Angeline.

    Uyu munyezamu usanzwe ari n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024 ni bwo Rayon Sports yatangaje Ndakimana Angelique w’imyaka 23.

    Rayon Sports izakina CECAFA izabera muri Ethiopia muri Kanama mu gushaka itike ya CAF Champions League, yanongereye amasezerano y’imyaka ibiri abakinnyi ba yo babiri Uwase Andersène na Mukantagara Josélyne.

    Biteganyijwe ko Rayon Sports y’abagore izatangira imyitozo ejo ku wa Gatanu saa 10h00′ mu Nzove aho isanzwe ikorera imyitozo.

    Angelique yasinyiye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-abagore-yageze-ku-isoko-ihera-muri-mukeba

  • Uwase Fideline na we akomeje kuyobya abantu asebya igihugu cyamuhaye byose #rwanda #RwOT

    UWASE FIDELINE amaze igihe akoresha imbuga nkoranyambaga, nk’aho aheruka kujya kuri twitter akabeshya ko Paul Kagame wa FPR Inkotanyi arimo kwiyamamaza wenyine nyamara bizwi ko ahatanye na Frank Habineza wa Green Party ndetse na Mpayimana Philippe wahoze aba i Burayi agahitamo kuza kwiyubakira u Rwanda aho ahatanye nk’umukandida wigenga.

    Uwase Fideline we ashyigikiye ko Ingabire Victoire wahamwe n’ibyaha ndetse na Diane Rwigara wananiwe kuzuza ibisabwa na Komisiyo y’amatora ari bo bagombaga guhatana na Perezida Kagame ariko nawe arigiza nkana kuko azi imiziro yabo

    Mu magambo ye kandi agaragaza ko we ashyigikiye Habyarimana Juvenal wayoboye Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, aho agaragaza ko ntacyo bitwaye kuba yariyamamazaga ari umukandida rukumbi.

    Twabibutsa kandi ko ibi byose Uwase Fideline arimo, abyishoyemo nyuma yo kuyoboka ishyaka FDU Inkingi, ari nayo mpamvu agaragaza ko ashyigikiye Ingabire Victoire warishinze nyuma akaza kuryitwaza akora ibyaha byatumye akatirwa n’inkiko zo mu Rwanda agafungwa ariko akaza kubabarirwa ku mbabazi za Perezida Kagame.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Umutekano/article/Uwase-Fideline-na-we-akomeje-kuyobya-abantu-asebya-igihugu-cyamuhaye-byose

  • Ni inde uzagikandagiramo? Muhadjiri yazaniwe umugande ukomeye bazahangana #rwanda #RwOT

    Police FC yasinyishije unukinnyi w’umugande Allan Kateregga ukina inyuma ya ba rutahizamu uje guhanganira umwanya na Hakizimana Muhadjiri.

    Uyu mukinnyi wakinaga mu ikipe ya FC Saint Eloi Lupopo, ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu ni bwo yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri.

    Allan akaba aje muri Police FC kuri uyu mwanya we ahasanga Hakizimana Muhadjiri umwe mu bakinnyi beza kuri uyu mwanya mu Rwanda bagomba kuwuhanganira.

    Amakuru avuga ko umutoza Mashami Vincent atanyuzwe n’umusaruro wa Muhadjiri umwaka ushize w’imikino ndetse abona ataheka Police FC wenyine cyane mu ruhando Nyafurika aho bazakina CAF Confederation Cup nyuma yo gutwara igikombe cy’Amahoro.

    Ni ko guhita bajya mu biganiro n’uyu mukinnyi usanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda na we yemera kuza gukinira Police FC.

    Allan yakiniye amakipe atandukanye nka Victoria University yakuriyemo, Tusker, Bul FC, Leaopards, KCCA FC, Cape Town City Maritzburg United, Erbil SC na FC Saint Loi Lupopo yakiniraga.

    Allan Kateregga yasinye imyaka ibiri muri Police FC

    Hakizimana Muhadjiri yabonye uwo bayanganira umwanya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-inde-uzagikandagiramo-muhadjiri-yazaniwe-umugande-ukomeye-bazahangana

  • Abaraperi 10 barapira ku muvuduko uri hujuru… – #rwanda #RwOT

    Nubwo bivugwa ko ari ikintu abaraperi bose bahuriyeho kuba baririmba bihuta cyane, hari abaciye agahigo ko guhagararira abandi mu kurapa ku muvuduko uri hejuru cyane kuruta abandi ku buryo baririmba amagambo menshi cyane mu gihe gito kandi akaba afite injyana.

    Mu baraperi barapira ku muvuko uri hejuru ku isi, hari abafatwa nk'ab'ibihe byose InyaRwanda yaguteguriye uyu munsi yifashishije urubuga watchmojo.com.

    1.     Twista

    “>

    Kugeza ubu, nta muraperi urasimbura Twista ukomoka muri Amerika ku mwanya we wa mbere mu baraperi barapa vuba cyane ku isi. Uyu muraperi wavukiye i Chicago, yagize uruhare runini mu kumenyekanisha injyana ya Chopper Rap. Kurapa yihuta cyane byamugejeje mu gitabo cya Guinness Records mu 1992, kuva icyo gihe agirwa umuraperi wihuta cyane ku isi. Yamamaye cyane ubwo yashoboraga kurapa agahuza imigemo 598 mu masegonda 55 gusa. Indirimbo ye ya mbere yise 'Mr. Tung Twista' iri ku muvuduko wagerwaho n'abaraperi mbarwa ku isi, kandi si yo yanamucishije aka gahigo.

    2.     Eminem

    “>

    Umuraperi Eminem bakunze kwita 'imana ya Rap' ni umuraperi wa kabiri ku isi mu kurapa vuba cyane. Indirimbo ye yise “Rap God” yanditse amateka muri Guinness World Records 2015, nk'indirimbo ikubiyemo amagambo menshi yaririmbwe mu gihe gito. Iyi ndirimbo ikoranye ubuhanga budasanzwe, igizwe n'amagambo 1.560 yaririmbwe mu minota itandatu n’amasegonda atatu gusa. Nubwo aririmba yihuta cyane, Eminem arihariye cyane kuko ibyo aririmba biba byanditse cyane byose bijyanye.

    3.     Busta Rhymes

    “>

    Busta ni umukinnyi wa filime w'icyamamare, ni Producer, akaba n'umuraperi uri mu bakoresha umuvuduko mwinshi cyane mu ndirimbo zabo. Busta ukomoka i Brooklyn, muri New York, ugereranije, ashobora kuririmba amagambo 143 ku munota. Umuvuko udasanzwe afite, wumvikana cyane mu ndirimbo ye yise 'Break Ya Neck,' ndetse n'indi ahuriyemo na Chriss Brown bise 'Look At Me Now.'

    4.     Tech N9ne

    “>

    Tech wiyitiriye imbunda, arazwi cyane mu buryo arapa imirongo ye yihuta cyane. Uyu muraperi yatangiye kuririmba akiri muto cyane, yitoza kurapa vuba vuba hakiri kare. Yaririmbanye n'abaraperi benshi bakomeye, hanyuma aza gukora indirimbo ye yise 'Worldwide Choppers.'

    5.     Bone Thugs-N-Harmony

    “>

    Iri ni itsinda rikomeye mu njyana ya Hip Hop ryaturutse i Cleveland, muri Leta ya Ohio, ritangira abarigize bose ari ingimbi. Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, aba basore batanu bagiye bamenyekana cyane ku bwo kurapa bihuta cyane. Indirimbo zabo zumvikanamo umuvuduko wo hejuru zirimo 'Thuggish Ruggish Bone', 'East 1999', na '1st of Tha Month'.

    6.     Daveed Diggs

    “>

    Daveed Diggs wavukiye muri Leta ya Calfornia, ni umukinnyi wa filime akaba umuririmbyi n'umuraperi w'umwuga. Yaciye agahigo ubwo yarapaga amagambo 19 mu masegonda atatu gusa, mu ndirimbo yise 'Guns and Ships.'

    7.     R.A. the Rugged Man

    “>

    R.A. the Rugged Man wavukiye i New York, yatangiye kurapa ku myaka 12 y'amavuko. Icyo gihe, yatangiye kwitoza kurapira ku muvuduko wo hejuru. Indirimbo yandikiyeho amateka cyane ni iyitwa 'Holla-Loo-Yuh' yahuriyemo na bagenzi be Tech N9ne na Krizz Kaliko.

    8.      Watsky

    “>

    Watsky arihariye cyane kuko ni umusizi akaba umwanditsi, n'umuraperi ukomoka i San Francisco muri California. Indirimbo ze zumvikanamo umuvuko uri hejuru cyane harimo 'Pale Kid Raps Fast' n'izindi zagiye zirebwa n'amamiliyoni kuri YouTube.

    9.     Twisted Insane

    “>

    Twisted Insane ukomoka i San Diego muri California, ari mu baraperi barapa vuba cyane ku isi. Indirimbo ye yitwa 'Visions' ni imwe mu zumvikanisha impamvu nyayo yamuhesheje guca aka gahigo.

    10.  Yelawolf

    “>

    Yelawolf ni umuhanzi akaba n'umuraperi w'umunyamerika w'umuhanga wigeze no gusinyishwa n'inzu ya Eminem ifasha abahanzi mu 2011. Umuvuduko we ahanini wumvikana mu ndirimbo yahuriyemo na Tech N9ne bise 'Worldwide Choppers,' aho uyu muraperi aririmba hafi imigemo 6.87 ku isegonda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144633/abaraperi-10-barapira-ku-muvuduko-uri-hujuru-kurusha-abandi-ku-isi-video-144633.html

  • Bitiranya ubuzima bw’urubyiniro n’urugo! Kuki… – #rwanda #RwOT

    Hamwe na Internet buri wese afite ijambo! Yaba avuga ukuri cyangwa abeshya. Nta gihe cyigeze kibaho nk’aho Isi ihanganye n’ibizwi nka ‘Fake News’, ariko kandi ni igihe cy’aho buri wese uzi gukoresha neza internet yigaragaza, kandi ibihumbi by’abantu bigakurikira.

    Muri iki gihe, umuhanzi, umukinnyi wa filime cyangwa undi wese uzwi yisunze imbuga nkoranyambaga ze arabasha kugeza kure amakuru ye, anafite ubushobozi bwo kuvuguruza ibyavuzweho. Ariko kandi itangazamakuru rifite ubushobozi bwo gutanga umwanya kuri abo bose bavugwa mu nkuru.

    Umuraperi Bull Dogg yigeze kuririmba avuga ko ‘nta mutuzo nta mutekano muri Showbizz’-Ugerageje gusobanura ibyo yaririmbaga, yumvikanishaga ko buri wese wisanze mu itangazamakuru azavugwa mu byiza n’ibi.

    Mu Ugushyingo 2013, Tom Close yarushinze na Ange Tricia mu birori byari bibereye ijsiho. Imana yabaye umugisha babyara abana be, ariko bafite undi umwe barera.

    Urugo rw'abo rufatwa nk'urugero rwiza kandi rwihariye mu ngo z'ibyamamare cyangwa se abantu bazwi. Tom Close aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka 10 ishize arushinze n'umufasha we, nta banga ryihariye rikomeje urugo rwe, ahubwo byose bitangwa n'Imana.

    Ati 'Ntarindi (ibanga) ni amahirwe. Buriya ugize amahirwe wenda ukaba ufite ibintu bigenda neza iyo uzi ubwenge icyubahiro ugiha uwo kigomba. Icyubahiro n'icy'Imana, ni Imana yacu twese ariko njyewe Imana yaramfashije nta bwenge bwanjye nshyiramo, ikindi nshima Imana ko mfite umuntu twuzuzanya, ni Imana ibitanga ibyo ng'ibyo no muri Bibiliya byanditsemo, ko ubutunzi ubuhabwa n'ababyeyi ariko umufasha mwiza ukamuha n'Imana.'

    Ni byiza kubona umusore atera intambwe akarushinga, biba inkuru nyamakuru ku cyamamare cyane ko abantu benshi uba usanga bamuhanze ijisho bibaza uwo azahitamo. Ni nako bigenda ku mukobwa uba ufite ibikorwa akora bituma yisunga mu itangazamakuru umunsi ku munsi.

    Ariko kandi biratungurana kumva ko urugo rwe rwageze ku iherezo. Nibo bavugwa mu itangazamakuru kubera ko ari abantu bazwi, ariko hari n’abandi batandukana kandi mu buryo bwemewe ariko ntibavugwa mu itangazamakuru.

    Reka twifashishije imibare

    Mu Ukwakira 2018, Urukiko rw'Ikirenga rwatangaje ko imanza za gatanya zaciwe mu gihugu cyose mu 2017 zari 69. Ni mu gihe mu 2018 zikubye inshuro 19 zigera kuri 1311.

    Icyo gihe Akarere ka Kicukiro kaje imbere y'utundi mu kugira imiryango yahawe gatanya kuko 210 yemerewe gutandukana, bakurikiwe na Gasabo yagize imiryango 190 yatanye ndetse na Nyarugenge yagize imiryango 157 yemerewe gutandukana.

    Imibare y'ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka wa 2019, ingo zisenyuka binyuze muri gatanya zageze ku 8,941 zivuye ku ngo 1331 zari zasenyutse mu mwaka wawubanjirije wa 2018, bikaba bisobanuye ko ingo zisenyuka zari zikubye inshuro 6.8 mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

    Ni mu gihe Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z'u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075 zatanzwe ku bashakanye byemewe n'amategeko.

    Prof. Sam Rugege wabaye Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, yigeze kuvuga ko abasaba gatanya nta yindi nzira ishoboka yo kuyihagarika, uretse kubemerera.

    Ati 'Aho abantu bananiranywe, nta kuntu wabigenza bagomba gutandukana ariko hakabayeho uburyo bwo gukurikirana umuryango igihe hagaragayemo ibibazo kugira ngo bitagera aho bagomba gutandukana cyangwa kwicana.'

    Ingingo ya 194 y'itegeko no 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016 rigenga abantu n'umuryango iteganya ko ikirego kigamije gutesha agaciro ishyingirwa mu buryo budasubirwaho gitangwa n'umwe mu bashyingiranywe cyangwa undi muntu wese ubifitemo inyungu.

    Ingingo ya 195 yo ivuga ko ishyingirwa riteshejwe agaciro ku buryo budasubirwaho rifatwa nk'aho ritigeze ribaho uhereye ku munsi isezerano ryo gushyingirwa ryakoreweho.

    Icyakora, ishyingirwa ritaye agaciro rigenera abana uburenganzira burikomokaho kabone n'iyo abashyingiranywe bombi baba barabigiranye uburyarya. Urukiko rwemeza uko abana bazarerwa nk'uko bigenda igihe cy'ubutane.

    Iryo teshagaciro ntirikuraho kandi uburenganzira n'imirimo nshinganwa y'ababyeyi ku bana.


    Amakimbirane yo mu ngo ageze ku iherezo ry’urugo? Cyangwa amadini yaradohotse

    Padiri Jean Pierre Rushigajiki ukorera mu biro bya Cardinal Antoine Kambanda, aherutse kubwira Flash Fm, ko amadini akwiye kugira umurongo umwe mu bijyanye no gutanga inyigisho ku bitegura kurushinga, ngo kuko hari aho usanga barabizi ubucuruzi kurusha kubaka.

    Ati 'Haraho ujya kubona umuntu aje muri Kiliziya gushyingirwa, bakamubwira bati ariko hari ibyo utarategura! Agahita asimbukira ku mu pasiteri runaka ntanamutegure akamubwira ati wowe icyo usabwa ni iki. Wenda ni fagitire igera ku 300.000 Frw hanyuma ndagushyingira ku wa Gatandatu.'

    'Nabagira inama yo kudahubuka kandi nabo bagatangira kwinjira muri gahunda yo gutegura abageni, guhera mu bwana bwabo, mu kubyiruka kwabo, no kugeza cyagihe bavuga bati noneho twakundanye, noneho na gahunda yo gukomeza guherekeza ingo ku buryo bwa roho n'inama z'ubuzima zigakomereza aho. Icyo cyaba ari ikintu gikomeye cyane.'

    Alphonse Kubwimana usanzwe yigisha abagiye ku rushinga, yavuze ko kimwe mu bitera gatanya muri iki gihe harimo no kuba abarushinga batamarana igihe kinini, kuko hari igihe usanga umwe afite akazi muri Kigali, undi agafite mu Ntara.

    Ati 'Umuntu niba ashinze urugo afite akazi, kuki bamujyana i Cyangungu umugore agasigara i Kigali? Uwo mugore azasigarana nande? Yego ni ubuzima dushaka ariko urugo ntirwubakiye ku mafaranga. Ntabwo rwubakiye ku bikoresho byinshi mufite, rwubakiye ku rukundo. Uzakunda se umuntu utabona? Ahubwo ibishuko biziyongera, nibyiyongera rero niho usanga abantu batandukanye, kuko akenshi mu batandukana buriya n'ubusambanyi buzamo.'

    Bamwe bagaragaza ko gatanya ziterwa n'uko hari ingo zishingwa hatabayeho ubushishozi ku musore n'inkumi.

    Mpirwa Jean wo mu Mujyi wa Kigali aherutse kubwira Radio Rwanda, ati 'Hari abantu bakunda inkundo zihuta, nturebe ngo uyu muntu akwiye kuba inshuti gusa cyangwa akwiye kuba umugeni tuzubakana? Ukamenya intege nke ze, imbaraga ze, kandi mbere yo kujya kugirwa inama mu rusengero no ku Murenge ukabanza kugisha inama no mu bavandimwe.”

    Prof. Bayisenge Jeannette wabaye Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yigeze kuvuga ko abagabo n'abagore bakwiye kubana mu buryo buteguwe, butihutiweho kuko ari byo bishobora gutuma barambana.

    Ati “Mwese mu mfashe tugendere ku byadufasha kubaka umuryango utekanye, ufite umutuzo n’umudendezo binyuze mu kuganira, gufashanya, kutirebaho abantu bakabana akaramata, igitabo cy’ubutane kikagira abantu bake cyane, icyo gushyingirwa kikaba ari cyo kizamura imibare.”

    No ku byamamare rurashya rutanzitse- kuki ingo zabo zitaramba?

    Bamwe mu byamamare bagiye batandukana, bumvikana kenshi mu itangazamakuru bavuga ko hari ibyo batahuje byatumye biyemeza gutandukana. Aba ni abemera kubivuga ku mugaragaro, kuko hari n'abandi batandukanya, bakabigira ibanga rikomeye.

    Hari abahanzi bamaze igihe batangiye urugendo rwo gusaba gatanya, bategereje ko inkiko zizashyira umucyo ku mubano wabo. Hari n'abandi basabye abagore babo gutandukana, ubu basigaye bahujwe gusa no kwita ku bana babyaranye.

    Social Mula aherutse guhamya ko yatandukanye n'umugore we. Ati 'Ibyanjye n'umufasha wanjye twarabihagaritse ku bwumvikane, turahuje ku bw'abana ariko nta rukundo twaratandukanye.'

    Usubije amaso inyuma ubona umubare munini w'abahanzi bahanye gatanya n'abo bari barashakanye, abandi batandukanye mu buryo bw'ibanga! Ariko hari abandi bacyubatse.

    Safi Madiba uherutse kubona ubwenegihugu bwa Canada, yigeze kubwira InyaRwanda ko yatandukanye n'umugore we kubera ko hari ibyo batumvikanye. Ati 'Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n'imico n'ibindi. Natandukanye n'umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo'.

    Inzobere mu mibanire y’abantu, Hategekimana Sugira Hubert asobanura ko mbere y’uko umuntu aba icyamamare aba ari umuntu usanzwe nk’abandi, ushobora kunyura mu isoko ntihagire umumenya, ariko uko izina rye rigenda rivugwa cyangwa rimenyekana bituma ibyo akoze byose bituma buri wese abimenya.

    Hubert avuga ko ubuzima bw’ibyamamare bugabanyijemo ibice bibiri; hari amazina aba afite akoresha mu byangombwa bye, ndetse hakaba n’izina akoresha mu kazi ke ka buri munsi.

    Mu buzima busanzwe aba akoresha izina risanzwe mu indangamuntu, ariko iyo ageze ku rubyiniro akoresha rya zina rubanda bose bazi.

    Ati “Impamvu rero bamwe mu bantu bazwi cyangwa abahanzi bajya bananirwa n’imiryango n’ukwibagirwa ko ugiye kubaka atari wawundi wo ku rubyiniro.”

    Akomeza ati “Kuba ufite izina wubatse ufite indi shusho ugaragaramo kubera akazi wajya kubaka ntiwibibuke ko uwo nguwo atari we ugiye kubaka n’ubwo ako kazi ugakora […] Ni ukwibuka ko ba bantu bagukunda, muhura bakagasuhuza, uba ugomba kwibuka ko abo bantu uwo bakunda si wowe wanyawe, kuko wowe wanyawe ntibakuzi, bakunda uwo ku rubyiniro, bakunda indirimbo zawe, bakunda filime zawe, bakunda ibihangano byawe, baba bakunda ibyo ukora.”

    Yavuze ko umusore w’icyamamare cyangwa umukobwa ugiye kurushinga akwiye kumenya gutandukana ubuzima bw’urubyiniro (Stage) ndetse n’ubuzima bw’urugo aba agiye kunyuramo.

    Ati “Nibyo byishimira ariko umenye ngo abantu ntibagukunda, ahubwo bakunda ibyo ukina cyangwa ubereka. Umuntu muzabana, muzubakana ugomba gukora ibishoboka byose ukaba wowe, ko uwo azi akunda ari wawundi nyawe uri mu byangombwa.”

    Hategekimana avuga ko bamwe mu byamamare ntibarabasha kwiyumvisha ko hari igihe kigera icyubahiro cyose ukagishyira hasi kugirango wubake umuryango.

    Ati “Icyamamare nicyo kigomba gutera intambwe ya mbere yo kumenya ko uwo muntu uje mu buzima bwe. Kuko gukundana cyangwa kubaka urugo ni ibintu by’abantu babiri, ni icyemezo cy’abantu babiri.”

    Yavuze ko hari abantu bajya bamwegera bashaka gukorana nawe, ariko yafata igihe cyo gusuzuma no kwitegereza agasanga uwo muntu arashaka Hubert Sugira abona kuri Youtube, aho gushaka Hubert Sugira wo mu buzima busanzwe.

    Uyu mugabo yabwiye Isango Star ko benshi mu byamamare bahura n’ikibazo cya ‘Depression’ ahanini bitewe n’imibanire yo mu ngo binatuma ‘mu ruganda nk’uru habamo ibiyobyabwenge’.

    Ati “Bakunda kugira ibyo bibazo kubera ko akenshi batamenya gutandukanya uwo muntu wo ku rubyiniro abantu bose babona bakavuza induru, Michael Jackson yajyaga aririmba abantu bose bakagwa igihumure, ibyo ngibyo iyo utashye mu rugo uba wowe wa nyawe, iyo utamenye kubaka uwo muntu, wowe ubwawe bikubera ikibazo.”

    Hategekimana avuga ko buri kimwe cyose umuntu akora kigira igihe kikarangira, ari nayo mpamvu umuntu aba agomba kwibyiza ukuri. Ati “Ni wowe uba kumenya niba umuntu ugiye kuzana mu rugo azi ubuzima ugiye kubamo.”

    Yavuze ko gutandukana bitari ku byamamare gusa kuko biba n’ahandi. Hubert atanga urugero akavuga ko aba-Diaspora bakunze kuza mu Rwanda mu biruhuko hari igihe bisanga mu rukundo n’umuntu uri i Kigali, bitewe n’ubuzima amugaragariza agacyeka ko ari nako abayeho iyo mu mahanga.

    Ati “Niyo mpamvu iyo utamubwije ukuri akagenda aziko agiye kubana na wa Diaspora wazaga hari udufaranga yashyize ku ruhande two gusohoka, nshuti yanjye nta muntu usohoka buri munsi, umu-Diaspora araza agakodesha imodoka hano, nyamara aho aba ashobora kuba atega ‘Bus’. Nyamara ubwo buzima si bwo ahoramo, ubuzima bwawe bwa buri munsi ugomba kumenya ko mugenzi wawe abuzi, kuko iyo ahageze ntabibone biramutungura cyane.”


    Impuguke mu mibanire, Hubert Sugira avuga ko ibyamamare bitandukana kubera ko bananiwe gutandukanya ubuzima bw’urugo n’urubyiniro abantu benshi bamuziho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144624/bitiranya-ubuzima-bwurubyiniro-nurugo-kuki-imiryango-ya-bamwe-mu-byamamare-nyarwanda-itara-144624.html

  • Kwibohora30: Ubuhamya bw'abaturage burivugira – #rwanda #RwOT

    Hari umubyeyi w'i Karongi uherutse gusetsa abantu avuga ko rusake z'iwabo zitakimenya amasaha yo kubika kuko amanywa n'ijoro bisa kubera amashanyarazi yakwiriye hose.

    Nubwo yasaga n'ushyenga ariko impinduka mu mibereho y'Abanyarwanda uzibona neza iyo utembera mu bice by'icyaro mu masaha y'ijoro, ukabona imisozi yose iriho ingo zicanye amashanyarazi bwacya ukabona uko imirima itatse ibiribwa n'abantu basirimutse ugereranyije no hambere.

    Mu gihe Jenoside yari ikimara guhagarikwa mu 1994, ubukungu bw'u Rwanda bwari bwaraguye cyane, umuturage abarirwa ko yinjiza amadolari ya Amerika 111$ ku mwaka, ariko ubu ageze ku 1040$ ku mwaka.

    Nyirambonizanye Cecile, wo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero yabwiye IGIHE ko yari umukene umwe wo hasi ariko amaze guhabwa inka muri Gahunda ya 'Girinka' yatangiye kwiteza imbere ku buryo na we asigaye yoroza n'abandi.

    Ati 'Iyo nka yandereye abana nari maze gusigara ndi umupfakazi nanjye ndagiza abandi, n'ubu ndacyafite inka iri hafi kubyara mfite n'izo naragije. Nakubwira ngo imaze kurenza nka 12.'

    'Nari wa mugore wihebye utanagira akazi mbese w'umukene ariko ubu abana umunani bose narabareze ndabakuza bamwe natangiye kubashyingira abandi bari mu mashuri ndabishyurira, muri rusange buzima bumeze neza cyane.'

    Mukashyaka Bonifilda utuye mu Murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi we yabwiye IGIHE ko Leta y'u Rwanda yamubohoye ingoyi yo kurara hanze, imwubakira inzu y'amabati abamo atuje.

    Ati 'Kagame yangiriye neza, nari n'umupfakazi sinagiraga epfo na ruguru, sinagiraga ahantu mba, amvana ku gasozi ubu ndasakariye n'amabati, ubu nta kibazo mfite abana baratuje ndetse nabasize mu nzu, ubundi babaga hanze'

    Uyu mubyeyi w'abana batatu avuga ko nk'abagore hari byinshi bashima birimo kuba barahawe ijambo, bajya mu mashyirahamwe, bafashwa kwiga n'ibindi.

    Mu myaka irindwi ishize hubatswe imidugudu mishya 84 yatujwemo imiryango irenga ibihumbi 17 y'abatishoboye, abahuye n'ibiza n'abatuye mu manegeka.

    Ubuvuzi bwageze kuri benshi

    Serivisi z'ubuvuzi ziri mu zateye imbere cyane mu Rwanda by'umwihariko zegerezwa abaturage ku buryo nibura muri buri kagali haba hari ivuriro ry'ibanze rizwi nka Poste nde Sante.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda hari amavuriro y'ibanze 1252, mu gihe ibigo nderabuzima ari 513 na ho ibitaro byo ku rwego rw'akarere ni 40, ibyo ku rwego rw'igihugu bikaba 52.

    Mukakimenyi Marie Therese, wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba, yabwiye IGIHE ko bishimira ko ubuvuzi bwabegerejwe n'umubare w'abaganga urushaho kwiyogera.

    Ati 'Reba mu tugari hari amavuriro, hari za poste de sante ndetse n'abavuzi bashoboye kwishingira amavuriro baroroherejwe ku buryo abantu bashobora kwivuza ku buryo bworoshye kandi haza n'ubwisungane mu kwivuza, buradufasha cyane ku buryo nta muntu wapfira mu rugo kandi noneho nta n'uwahahera ngo yabuze uburyo bwo kwivuza, mituweli igatuma abantu bose bashobora kubona ubuvuzi uko bikwiye.'

    Minisiteri y'Ubuzima ibarura amavuriro arenga 300 yigenga na yo atanga serivisi z'ubuvuzi zunganira iza Leta.

    Ibitaro bya Gatunda biri muri birindwi byubatswe mu myaka mike ishize

    Ibikorwaremezo byageze henshi

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah aherutse kubwira urubyiruko rwari rwitabiriye 'Igihango cy'Urungano' ko Guverinoma y'u Rwanda idatanga ibikorwaremezo igendeye ku muntu ukomeye uvuka mu gace runaka.

    Nkurunziza Jerome utuye mu Murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi yabwiye IGIHE ko aka gace kahoze gahezwa na repubulika ya mbere n'iya kabiri ariko ubu karimo ibikorwaremezo byose.

    Ati 'Twahawe agaciro turagenda ijoro n'amanywa, iyo dushaka kugera i Kigali, yaba ari saa Sita ntawe ukitubaza ngo uturutse hehe?'

    Uyu mugabo yavuze ko akarere kabo kateye imbere binyuze mu burezi bwahawe abantu bose nta kuborabanura, n'ibindi bikorwa by'iterambere bihari.

    Ati 'Imihanda hano murayibona, amazi amashanyarazi, umujyi wa Rusizi mwabonye uburyo ucyeye, amagorofa ubushabitsi burakorwa n'ubukerarugendo, ni byinshi yatugejejeho.'

    Mu myaka irindwi ishize hubatswe kilometero 1700 z'imihanda ya kaburimbo ihuza uturere dutandukanye, hanubakwa kilometero 237 mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi mu gihe imihanda y'imigenderano yubatswe ireshya na kilometero 4.137.

    Urwego rwo kugeza amashanyarazi ku baturage rwarihuse cyane kuko byavuye munsi ya 1% mu 1994 ubu bikaba bigeze kuri 76,3%, bivuze ko ingo zifite amashanyarazi ari 2.629.673.

    Muri yi ngeri kandi hubatswe ibikorwa remezo by'imikino birimo nka BK Arena yakira imikino mpuzamahanga, Stade Amahoro yavuguruwe ikongererwa ubushobozi aho isigaye yakira abantu ibihumbi 45 bicaye bavuye ku bihumbi 25, hakaba n'izindi stade zo mu turere nk'iya Huye, Ngoma, Bugesera, Nyagatare, Rubavu, na Kigali Pele Stadium zubatswe izindi ziravugururwa mu myaka 30 ishize.

    Ubuhinzi bwavuye ku marenzamunsi, buba ubusagurira amasoko

    Imyaka ishize ari myinshi umubare munini w'Abanyarwanda batunzwe n'ubuhinzi ariko bwakorwaga mu buryo bwa gakondo. Gahunda zigamije guteza imbere ubuhinzi zirimo gutubura imbuto ijyanye n'ubutaka, gukoresha inyongeramusaruro, kuhira n'izindi zatumye ubuhinzi buba umwuga winjiza amafaranga menshi kurusha mbere.

    Mathias Sakufi wo mu Karere ka Kirehe yabwiye IGIHE ko mu bihe byashize bahingaga ibitoki bagasarura duto cyane ku buryo umuntu yikoreraga bitatu ariko ubu byarahindutse.

    Ati 'Twezaga ibitoki umuntu akikorera bitatu none n'igitoki kimwe ntitucyikorera.'

    Uwingabire Emerthe ukora ubuhinzi bugezweho mu mushinga wo kuhira watangijwe mu 2020 ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda n'umushoramari Howard Buffet wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko mbere yaho babaraga ubucyeye kubera ubukene, ndetse bamwe ngo barasuhukaga.

    Ati 'Mbere twarahingaga tugasarura ubusa. Muzi agahinda ko kugaburira umuryango ntuhage? Nanjye icyo gihe ni ko byari bimeze. Naratekaga nkateka ubusa, bikaba amarenzamunsi.'

    Uyu mushinga ufasha abaturage basaga 2000 bo muri Nasho kuhira imirima yabo, ku buryo byongereye umusaruro.

    Kubera kuhira, Uwingabire avuga ko umu amaze kweza bwa mbere, bahise babona agaciro k'uwo mushinga.

    Ati 'Umunsi wa mbere narejeje, ndateka ku mugoroba ngaburira umuryango, birara mu nkono mu gitondo nteka igikoma abana bajya ku ishuri banyoye. Ubu mbitsa muri banki, abahinzi twese turahinga, tukarya, tugasagurira amasoko.'

    Imibare igaragaza ko ibikorwa byo kuhira bigeze ku buso bwa hegitari 71.585 bivuye ku zirenga ibihumbi 48 mu 2017, ibyatumye umusaruro uva kuri hegitari imwe wikuba inshuro enye.

    Uburezi kuri bose kandi budaheza

    Abafite imyaka iri hejuru ya 40 bibuka ibyo kwemererwa kujya kwiga aho kureba niba umwana yatsinze. Imyaka 30 irashize abana mu Rwanda biga harebwe amanota bagize aho kureba uwo akomokaho, agace cyangwa isura.

    Mukantwari Astherie wo mu Karere ka Ngororero ati 'umwana wese utsinze tutitaye ngo ni uwo kwa runaka, ubu hasigaye higa ubwenge ntabwo hasigaye higaye higa umwana wo kwa runaka.'

    Iyi gahunda y'uburezi kuri bose yakurikiwe no kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri hagamijwe kugabanya imibare y'abata ishuri n'abiga nabi kubera kubera inzara.

    Kwizera Anitha w'imyaka 23, utuye mu karere ka Huye, yabwiye IGIHE ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ifasha cyane.

    Ati 'ikindi kidufasha ni biriya byo kurya ku ishuri biradufasha, bigabanya kuva mu mashuri kw'abana, birafasha cyane.'

    Kugeza ubu abana bagaburirwa ku ishuri bagera hafi kuri miliyoni enye. Ibyumba by'amashuri bishya byubatswe ni ibihumbi 27, mu gihe abarimu bageze kurri 110.523 na ho imishahara yabo ikaba yarakubwe inshuro ebyiri zirenga.

    Gusa abaturage bahuriza ku gusaba ko ibikorwa remezo nk'imihanda, amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro na za kaminuza byarushaho kwiyongera, kimwe na gahunda zo guhanga imirimo zikarushaho kuba nyinshi.

    Ishuli ry’Imyuga n’ubumenyi ngiro rya Musaza ryahinduye imibereho y’abahatuye

    Ubuhinzi bw’icyayi n’ibindi bihingwa bwateye imbere ku buryo bwinjiriza abanyarwanda amadevize

    Hubatswe imihanda myinshi yoroheje ubuhahirane hagati y’uturere tw’u Rwanda

    Stade Huye yaravuguruwe ishyirwa ku rwego mpuzamahanga

    Abaturage barimo n’abagore basigaye bakora ubushabitsi butuma babona amafaranga

    ubuhinzi butunze benshi kandi babubonamo amafaranga atubutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyuma-y-imyaka-30-u-rwanda-rwibohoye-ubuhamya-bw-abaturage-burivugira

  • AS Kigali na Kiyovu Sports zirimo gutinza ingengabihe ya Shampiyona, Umujyi wa Kigali waryumyeho #rwanda #RwOT

    Amakipe abiri afashwa n’Umujyi wa Kigali, AS Kigali na Kiyovu Sports inzara iranuma kugeza aho zitaremeza niba zizitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2024-25, ni mu gihe habura ukwezi ngo itangire.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kugeza uyu munsi ari yo makipe ataratanga ibyangombwa byerekana ko yiteguye kwitabira shampiyona ya 2024-25.

    AS Kigali na Kiyovu Sports ni yo makipe ataruzuza muri sisiteme ya ‘Club Licensing’ (ubu byose bisigaye bikorerwa kuri murandasi) agaragaza ko yiteguye.

    Ni mu gihe hasigaye ukwezi ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 utangire (nta gihindutse shampiyona izatangira tariki ya 18/08/2024) ndetse bikavugwa ko ari yo mpamvu ingengabihe ya shampiyona itarategurwa.

    Aya makipe yombi ahuriye ku kuba atarajya ku isoko ry’abakinnyi ndetse n’abo bafite ntibazi igihe bazasubukurira imyitozo bitegura shampiyona.

    Nka Kiyovu Sports ifite ihurizo ko ifitiye abakinnyi ibirarane by’amezi 4 kandi abakinnyi ba yo batiteguye gutangira imyitozo batishyuwe.

    Si ibyo iyi kipe iri mu bihano bya FIFA byo kutandikisha abakinnyi bashya mu gihe itishyuye abayireze bakayitsinda kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye aho umwenda yishyuzwa ugera muri miliyoni 136 Frw.

    Ubuyobozi bwa yo bwakubise hirya no hino, bunandikira Umujyi nk’umuterankunga wa yo ariko nta gisubizo barahabwa.

    Ku ruhande rwa AS Kigali, perezida w’icyubahiro wa yo, Shema Fabrice mu ntangiriro za Kamena 2024 yandikiye Umujyi wa Kigali awumenyesha ko ugomba kwemera kuzatanga miliyoni 750 Frw zirimo 150 Frw yo kwishyura ibirarane by’amezi 7 babereyemo abakinnyi ndetse na 600 Frw zizakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2024-25 bitanduka akaba yasezera muri shampiyona.

    Gusa iyi kipe na yo nta gisubizo yahawe kuko yakabaye yaratangiye kujya ku isoko cyangwa igasubukura imyitozo, bitaba ibyo ikaba yarasezeye byeruye muri shampiyona. Ibyiringiro by’aya makipe yombi, AS Kigali na Kiyovu Sports biri ku Mujyi wa Kigali.

    AS Kigali na Kiyovu Sports ntibyoroshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-na-kiyovu-sports-zirimo-gutinza-ingengabihe-ya-shampiyona-umujyi-wa-kigali-waryumyeho

  • PS Imberakuri yasabye ab'i Gisagara kuzatora abadepite bayo, ibizeza impinduka mu burezi – #rwanda #RwOT

    Kwiyamamaza ko ku wa 03 Nyakanga 2024, kwabereye ku kibuga cy'umupira w'amaguru mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Akaboti, mu Murenge wa Kansi, ahari hahuriye abarwanashyaka ba PS Imberakuri biganjemo urubyiruko.

    Mu migabo n'imigambi bimirije imbere harimo no kwita ku burezi bw'abana b'u Rwanda, bigishwa indimi nyinshi zivugwa n'abatuye Isi kugira ngo barusheho koroherwa no guhaha.

    Umuyobozi w'Ishyaka rya PS Imberakuri, Mukabunani Christine, yavuze ko mu ishyaka ryabo bafitemo gahunda y'uko abanyeshuri bose bakwiye kwiga indimi nyinshi z'amahanga.

    Ati 'Abantu bakwiye kwiga indimi nyinshi z'amahanga nk'Icyongereza, Igiswayire, Ikigade, Igifaransa, Igishinwa n'izindi kuko uyu munsi uko Isi imeze, abantu baratembera cyane. Dufite ingero nyinshi z'abantu bajya mu bihugu bitandukanye gushakisha akazi nko mu Bushinwa, u Budage, bagerayo ugasanga bafashe nk'imyaka ibiri yo kwiga indimi zaho.'

    'Birakwiye ko Abanyarwanda tubakuriraho imbago z'aho bajya gushakira imibereho cyangwa se akazi.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bifuza ko nibyemerwa byazatangirira mu mashuri abanza kugira ngo umwana akure avuga izo ndimi zose neza kuko ngo ururimi rwose umuntu arumenya iyo arwize akiri muto.

    Bamwe mu baturage bo muri Gisagara bakurikiye ibitekerezo by'Ishyaka PS Imberakuri, bavuze ko iyo ngingo ari nziza cyane ku bana babyiruka kuko bizatuma bakingura imiryango y'ahaboneka amahirwe hose y'ubuzima batazitiwe n'indimi.

    Ndayambaje Alexis na Uwizeyimana Seraphine bavuze ko n'ubwo bo bakuze, ariko ayo yaba ari amahirwe ku bana bato kuko kumenya indimi nyinshi byazatuma bihahira.

    Bavuze ko imirimo ya kera nko kuragira, gukukira inka itakigezweho kuri ubu, bityo ko umwana akwiye kwiga kandi bakamenya no kuganira n'abanyamahanga benshi nta nzitizi n'imwe.

    Uwase Denise w'imyaka 18 nawe twasanze amaze kumva imigambi ya PS Imberakuri, yabwiye IGIHE ko ajya agira imbogamizi ku rurimi nk'iyo ari gusoma inyandiko z'Icyongereza kuri telefone igezweho ya mukuru we, bigatuma atumva neza ubutumwa bukubiyemo.

    Ati 'Uwashyira imbaraga ku kwiga indi neza koko byaba ari akarusho kuko nanjye n'ubwo nkiga, ariko Icyongereza kiracyangora kucyumva neza.''
    Uwase yakomeje avuga ko n'ubwo yiga mu Cyongereza, ariko yumva akunze n'Igiswayire kandi yifuza no kukiga n'ubwo atabona uko akiga, akumva Leta ibishyizemo imbaraga kikigwa na bose yaba ari andi mahirwe ku rubyiruko.

    Mu zindi gahunda PS Imberakuri ishyize imbere harimo ko umwana w'umwarimu yakwigira ubuntu, guteza imbere ubumenyingiro bushingiye ku duce tw'ahantu bugizwe n'amashuri yimukanwa (Mobile TVETs), n'ibindi.

    Umuyobozi w'Ishyaka rya PS Imberakuri, Mukabunani Christine yavuze ko bifuza ko Abanyarwanda biga indimi nyinshi z'amahanga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent, yavuze ko kumva ibitekerezo bitandukanye b’abanyepoliti ari byo bituma haboneka imigambi ihamye yubaka igihugu.

    Bamwe mu barwanashyaka ba PS Imberakuru barimo n’abakandida depite bari baje kwiyereka abanyagisagara babasaba n’amajwi ngo bazabashe kubakorera ibyo babateganyiriza.

    Abarwanashyaka ba PS Imberakuri biganjemo urubyiruko.

    Ababyeyi banyuzwe no kumva PS Imberakuri ishyize imbere kwigisha ababyiruka indimi nyinshi kuko bibakingura amahirwe y’isi yose.

    Abaturage bari baje kwiyumvira imigabo n’imigambi ya PS Imberakuri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ps-imberakuri-yabasabye-kuzatora-abadepite-bayo-ibizeza-impinduka-mu

  • Umuburo ku ngaruka imbuga nkoranyambaga zigira ku bakiri bato – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo avuga ko imyitwarire y'urubyiruko ikomeje kuba mibi cyane, n'ubuzima bwo mu mutwe bwabo budasigaye mu buryo bugaragarira amaso y'abareba kure, ahamya ko hakenewe gufatwa ingamba hashakwa umuti wabyo byihuse.

    Uyu muhanga yavuze ko abahanga benshi bakomeza kwibaza icyakorwa ku kibazo cy'imbuga nkoranyambaga kugira ngo zitangiza ubuzima bwo mu mutwe bw'abangavu n'ingimbi.

    Ati ' Kwangirika kw'abana bitewe n'imbuga nkoranyambaga ntibiterwa n'uko ababyeyi batubahiriza inshingano yo kurera, ahubwo ni ikoranabuhanga n'ibigezweho birangaza abakiri bato kubera baba bagishukwa n'imyaka, ibibarangaza bikabahuma amaso'.

    Abanditsi b'isuzuma rishya ryakozwe ku bushakashatsi ku mbuga nkoranyambaga n'uburyo zangiza ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko hakiri amakuru y'ingenzi ataraboneka yakwifashishwa hatabarwa abiganjemo abakiri bato.

    Muri ubwo bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy'ubuvuzi JAMA Pediatrics, abashakashatsi basuzumye ubushakashatsi bugera ku 150 bwakozwe, ku isano iri hagati y'imbuga nkoranyambaga n'ubuzima bwo mu mutwe bw'ingimbi n'abangavu. Batangaje ko, benshi muri bo bazikoresha bahanganye n'indwara y'agahinda gakabije no kudatekana muri bo.

    Isano rusange ryavumbuwe riri hagati y'izi mbuga nkoranyambaga n'ubuzima bwabo bwo mu mutwe, ni zimwe mu ndwara zifite aho zihuriye n'intekerezo zangiza ibice by'umubiri birimo ubwonko, bakomoye ku gukoresha izi mbuga.

    Aba bashakashatsi banavumbuye ko imbuga nkoranyambaga zangije benshi ku buryo bakenera ubufasha bw'amavuriro, cyangwa kuganirizwa n'abahanga mu guturisha intekerezo. Ibi byatumye bavuga ko, ubutaha hakorwa ubushakashatsi ku mibereho y'abana mbere yo gukoresha izi mbuga na nyuma y'uko bazikoresheje, ku ngaruka zabagizeho.

    Irindi sesengura ry'ubushakashatsi ryasohowe n'ishuri rikuru ry'ubumenyi, ubwubatsi, n'ubuvuzi mu Kuboza, ryagaragaje kandi ibibazo by'ingenzi birimo kubatwa n'ibiyobyabwenge kwa bamwe bakoresha imbuga.

    Mu mwaka wa 2019 nibwo hatangajwe ubushakashatsi buvuga ko ingimbi n'abangavu batinda ku mbuga nkoranyambaga bahanganye n'agahinda gakabije n'izindi ndwara zibasira intekerezo. Mu mwaka wa 2022 kimwe cya kabiri cy'abangavu n'ingimbi batangaje ko, izi mbuga zibatera kwiyumva nabi mu mubiri nyuma yo kumara kuzikoresha.

    Mu kiganiro Murphy yagiranye n'ikinyamakuri The Daily, yavuze ko abantu bakwiye gutandukanya inyungu n'umutekano w'imbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati 'Ibyo turi kwibandaho cyane ni ibibazo ababyeyi batubaza birimo ibigira biti 'Ese izi mbuga zirizewe ku bana bacu? Ni iki cyatubwira ko zitazabangiza? Ko hiyongera impamvu zigaragaza ko zabangiriza ese niki muzadukorera nk'abashakashatsi?'.

    Zimwe mu ngaruka ziterwa n'imbuga zigaruka mu majwi ya benshi harimo kwigana ubuzima bw'abandi, kurangara bamwe bagata inshingano, kwigana ibikorwa bibi bya bamwe babitangaza n'ibindi.

    Pamela Wisniewski, umwarimu muri Kaminuza ya Vanderbilt iba muri Amerika nawe wakoze ubushakashatsi ku mbuga nkoranyambaga n'ubuzima bw'abana bazikoresha yavuze ko, kwibanda ku ngaruka bidakwiye aho kubyaza umusaruro inyungu zitangwa n'izi mbuga aribyo bikenewe.

    Ati ' Igikwiye ni ukwibanda ku buryo izi mbuga zakoreshwa ziteza imbere urubyiruko, bongera amahirwe yo kubona imirimo aho kwibanda ku ngaruka mbi zateza ibibazo birimo n'indwara.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakiri-bato-bakomeje-kononwa-cyane-n-imbuga-nkoranyambaga