Author: webrwanda

  • Bari bafite akamwenyu mu maso! APR FC yahaye ikaze abakinnyi babatu bashya #rwanda #RwOT

    APR FC yahaye ikaze abakinnyi batatu muri bane n’abanyamahanga iheruka gusinyisha bazayifasha mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Abo ni abanya-Ghana babiri, Richmond Lamptey na Seidu Dauda ndetse n’umunya-Mauritania, Mamadou Sy.

    Ejo hashize ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, APR FC yemeje ko aba bakinnyi bamaze kuba abayo maze ibatangariza abakunzi ba yo.

    Richmond Lamptey ukina mu kibuga hagati ariko afasha abasatira no kugarira (box to box) yakiniraga ikipe ya Asante Kotoko, ni umukinnyi byavugwaga ko n’ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani yamwifuzaga.

    Seidu Dauda Yussif we akaba akina mu kibuga hagati yugarira aho yaje muri APR FC amaze gufasha ikipe ya Smartex kwegukana shampiyona, aje guhanganira umwanya n’abarimo Taddeo Lwanga utaremeje abakunzi ba APR FC.

    APR FC kandi yahaye ikaze rutahizamu w’imyaka 23 ukinira ikipe y’igihugu ya Mauritania uvuye muri Nouakchott Kings akaba aje guhanganira umwanya na Victor Mbaoma, Mamadou Sy.

    Gusa nubwo APR FC yerekanye aba bakinnyi ntabwo yerekanye myugariro w’umunya-Senegal, Aliou Souane wanageze mu Rwanda mbere y’abandi, gusa amakuru avuga ko na we yamaze gusinyira APR FC.

    APR FC uyu munsi irahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Tanzania aho yitabiriye CECAFA Kagame Cup izatangira ejo.

    Richmond Lamptey yamaze kuba umukinnyi wa APR FC

    Seidu Dauda na we APR FC yamuhaye ikaze

    Rutahizamu ukomoka muri Mauritania, Mamadou Sy

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bari-bafite-akamwenyu-mu-maso-apr-fc-yahaye-ikaze-abakinnyi-babatu-bashya

  • Rutahizamu w’Amavubi yasezerewe n’ikipe yo muri Uganda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’abagore wakiniraga Kampala Queens mu cyiciro cya mbere muri Uganda, Imanizabayo Florence yasezerewe n’iyi kipe.

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024 nibwo Kampala Queens yatangaje abakinnyi 10 yatandukanye na bo itazongerera amasezerano.

    Imanizabayo wari uyimazemo umwaka umwe, akaba yisanze kuri uru rutonde cyane ko atagize umwaka mwiza.

    Uyu rutahizamu yayigiyemo muri 2023 nyuma yo kugira umwaka mwiza muri Rayon Sports mu cyiciro cya kabiri, hari nyuma yo gutandukana na AS Kigali.

    Imanizabayo Florence yasezerewe na Kampala Queens

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-amavubi-yasezerewe-n-ikipe-yo-muri-uganda

  • Aho twasohokeye ni ho twinjiriye muri Nyagatare, Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa I Kayonza 'Chairman wa FPR INKOTANYI' #rwanda #RwOT

    Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yiyamamarije mu Karere ka Nyagatare, ashimangira ko atifuza ko Abanyarwanda bongera guhunga Igihugu cyabo ahubwo bakwiye kujya mu mahanga babyihitiyemo.

    Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nyakanga 2024, ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga kuri Site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare.

    Yibukije abitabiriye ibikorwa byo kumva imigabo n'imigambi bye ko Nyagatare ifite umwihariko wo kuba yarabaye irembo ryo guhunga ubutegetsi bubi ariko ikongera nanone kuba iryo kwinjiriramo kw'Ingabo za RPA zabohoye Igihugu mu rugendo rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1990.

    Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko nubwo amateka agaragaza ko hari ubwo abantu babaraga ubucyeye, ngo kuri buri Munyarwanda wese agomba kubaho atekanye.

    Ati 'Ibyo twumvise by'amateka n'ibindi, reka ngire amateka mbabwira. Ntimuzi ko bababwiye ko muri aka karere ari ho abantu binjiriye mu 1990, ni ho abantu binjiriye tuza kubohoza Igihugu cyacu. Ntabwo ari aho twinjiriye gusa, bamwe muri twe ni naho twasohokeye.''

    'Tujya kuba impunzi bamwe muri twe, icyo gihe twari abana, ba bandi bafatwa ukuboko cyangwa bahekwa, aho twambukiye, tujya kuba impunzi mu gihugu cy'igituranyi nanone ni muri aka karere. Ayo mateka murayumva? Aho twasohokeye, ni ho twinjiriye.''

    Paul Kagame yavuze ko ubwo babaga mu buhungiro abantu babagaho batizeye ko bari buramuke.

    Ati 'Hari uburyo abantu babayeho, bavuga bati 'ntiburi buke', icyo gihe gihe cyari icya ntiburi bucye. Tugaruka, byari ukuvuga ngo bugomba kujya bucya, byanze bikunze, bugomba gucya. N'uyu munsi ku Munyarwanda uwo ari we wese bugomba kujya bucya.''

    Paul Kagame yavuze ko we afite ishimwe rikomeye ndetse ari umunyamahirwe kuko amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu atarusizemo ubuzima cyangwa ngo agire ikindi aba

    Ati 'Urumva rero njyewe, mu byo mushima byose, mu byo muvuga, ntacyo bitwaye. Ariko na none ndagira ngo mvuge uko mundeba aha, banza ndi n'umunyamahirwe kurusha abandi. Amahirwe ya mbere, ni ukunyura muri ibyo byose imyaka itari mike. Imyaka aho abantu bibaza niba bari buramuke cyangwa buri bucye. Iyo myaka yose njyewe nkaramuka, si ubutwari, ni amahirwe, nta kindi.''

    Yagaragaje ko kuramuka biba bikwiye no kujyana n'ibikorwa bituma n'ejo 'uzaramuka ndetse n'abandi bakaramuka.''

    Yakomeje ati 'Rero ari aha turi, ari ahandi hirya mu Gihugu, ubu kuba turamuka, igihe twaramutse tuba duhagaze no hejuru y'imibiri cyangwa ibikorwa by'abatakiri kumwe natwe. Andi mahirwe rero mfite ni ukugira ngo ibyo byose byabaye, bitazapfa ubusa, iyo ni inshingano nay o, ni amahirwe mfite kuba ndi umwe mu bazatuma abo bose bagiye aho bari, bazamenya ko batagendeye ubusa.''

    Paul Kagame yashimangiye ko gutora FPR ari ugushyigikira uwo mugambi wo kuramuka no kwiteza imbere.

    Ab'i Nyagatare na Gatsibo bishimira iterambere bamaze kugeraho mu birimo ibikorwaremezo bitandukanye akaba ari ho bahera bemeza ko bazatora Umukandida wa FPR Inkotanyi.

    Chairman wa FPR INKOTANYI akigera mu Karere ka Kayonza yababwiye ko 'Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa' 

    Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye umusanzu w'Abanyarwanda mu rugendo rwo guteza imbere Igihugu, ashimangira ko kubayobora bitagereranywa.

    Ni ubutumwa yatanze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza

    Kuri iyi site hahuriye abaturage benshi biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu Turere twa Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Ngoma two mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yashimye abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe ari benshi, ashimangira ko byerekana urukundo bafitiye uyu Muryango.

    Yibukije ko FPR Inkotanyi ifite imbaraga nyinshi ariko byiyongera kurushaho kubera imitwe ya politiki umunani iyishyigikiye mu matora.

    Paul Kagame yabwiye ab'i Kayonza ko hari ingorane Igihugu cyanyuzemo n'ibyo cyagezeho byinshi kandi na bo babigizemo uruhare.

    Ati 'Ibyo tumaze kugeraho nka FPR ni byinshi, FPR aho ihereye mu Gihugu mu myaka 30, ibyo tumaze kunyuramo, ingorane, byose twabinyuzemo neza, tugeze kure kubera mwebwe.''

    'Abayobozi babaho, ahantu hose uhasanga abayobozi ariko kuyobora mwe ntako bisa. Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pee. Kuyobora FPR ntako bisa rwose.''

    Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yagaragaje ko ingorane zasigaye inyuma, ubu Igihugu gihanze amaso ibyiza kandi bizakomeza kwiyongera.

    Ati 'Kugira ngo abantu bagere ku byiza, ibyiza byinshi, ibyo abantu bifuza tugomba kubaka umutekano. Umutekano tumaze kuwubaka, tugomba kubaka politiki nziza ireba buri Munyarwanda wese nta wusigaye inyuma, iyo ni yo nzira turimo. Politiki nk'iyo ni cyo FPR bivuze.''

    Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Kayonza byitabiriwe n'abaturage basaga ibihumbi 280.

    The post Aho twasohokeye ni ho twinjiriye muri Nyagatare, Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa I Kayonza 'Chairman wa FPR INKOTANYI' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/aho-twasohokeye-ni-ho-twinjiriye-muri-nyagatare-kuyobora-abanyarwanda-ntako-bisa-i-kayonza-chairman-wa-fpr-inkotanyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=aho-twasohokeye-ni-ho-twinjiriye-muri-nyagatare-kuyobora-abanyarwanda-ntako-bisa-i-kayonza-chairman-wa-fpr-inkotanyi

  • Amashoti ye ari guca inshundura z’ishyorongi! Amakuru mashya kuri rutahizamu w’umunya Brazil umaze iminsi 5 akora igerageza muri APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka 12, ikipe ya APR FC iri mu nzira zo kongera gukinisha abakinnyi bakomoka iwabo w'umupira w'amaguru, muri Brazil, nka Juan Baptista.

    Uyu musore ukina nka rutahizamu nimero 10, yageze mu Rwanda ku wa mbere w'iki cyumweru taliki 1 Nyakanga 2024, avuye iwabo muri Brazil, gusa yatangiye gukora igerageza kuva ku wa Gatatu.

    Amakuru atugeraho avuga ko uyu Juan Baptista, mu myitozo ari kwitwara neza cyane ibitego akabitsinda, bikaba byitezweko bidatinze yashyira umukono ku masezerano muri Nyamukandagiramukibuga.

    Aba banya Brazil baherukaga muri APR FC, ntibari beza cyane mu kibiga, ni Lopes Carneiro na Diego Oliveira. Uyu mugabo uwo azashyiraho umubiri aragatowe.

    Source : https://yegob.rw/amashoti-ye-ari-guca-inshundura-zishyorongi-amakuru-mashya-kuri-rutahizamu-wumunya-brazil-umaze-iminsi-5-akora-igerageza-muri-apr-fc/

  • Imihanda yo muri Suwede isigaye ibumva: Umugore wa Byiringiro Lague aryohewe n’ubuzima muri Suwede – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imihanda yo muri Suwede isigaye ibumva: Umugore wa Byiringiro Lague aryohewe n'ubuzima muri Suwede.

    Imitoma iravuza ibihuha ku muryango wa Lague na Kelia.

    Yifashishije ifoto yafatiwe mu muhanda wo muri Suwede, Lague yateye imitoma umugore we n'umwana.

    Aba bombi baryohewe n'ubuzima muri Suwede nyuma y'uko umugabo abonye amasezerano muri Sandvikens If yo muri  iki gihugu.

    Source : https://yegob.rw/imihanda-yo-muri-suwede-isigaye-ibumva-umugore-wa-byiringiro-lague-aryohewe-nubuzima-muri-suwede/

  • Nyamukandagiramukibuga yarekanye ku mugaragaro abakinnyi 3 bashya b’abanyamahanga yasinyishije – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, ikipe ya APR FC yerekanye ku mugaragaro abakinnyi 3 bashya b'abanyamahanga yasinyishije.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, APR FC yatangaje ko yasinyishije umunya Ghana witwa Richmond Nii Lamptey wakiniraga Asante Kotoko.

    Undi ni umunya Mauritania witwa Mamadou Sy wakiniraga Nouakchott Kings, ndetse na Seidu Dauda Yussif ukomoka muri Ghana wakiniraga Smartex FC.

    APR FC yatangaje abakinnyi batatu bashya:

    🇬🇭Richmond Lamptey
    🇲🇷Mamadou Sy
    🇬🇭Seidou Daouda #MuriSiporonIgitego pic.twitter.com/uAjAcHZv5b

    — B&B Kigali 89.7 FM (@bbkigalifm) July 7, 2024

     

    Source : https://yegob.rw/nyamukandagiramukibuga-yarekanye-ku-mugaragaro-abakinnyi-3-bashya-babanyamahanga-yasinyishije-videwo/

  • Umuvugabutumwa Zawadi wavuze ngo ‘Umusore ugira iyerekwa aritambutse’ arembejwe na Kanseri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuvugabutumwa Zawadi wavuze ngo 'Umusore ugira iyerekwa aritambutse' arembejwe na Kanseri.

    Aganira na Zaburi Nshya, Uwababyeyi Zawadi Gergette yatangaje ko arembejwe na Kanseri y'ibihaha yo ku rwego rwa Mbere.

    Abaganga bamusanganye Kanseri aho bari kumwitaho mu Bitaro bya Butaro. Arasaba ubufasha Benedata kugira ngo avurwe akire akomeza umurimo w'Imana.

    Source : https://yegob.rw/umuvugabutumwa-zawadi-wavuze-ngo-umusore-ugira-iyerekwa-aritambutse-arembejwe-na-kanseri/

  • Huye: Hashyizweho icyumba ndangamurage cyo gufasha abana kumenya umuco nyarwanda bari ku ishuri – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 06 Nyakanga 2024, mu gikorwa cyo gusoza umwaka w'amashuri 2023-2024 muri iri shuri.

    Impano Karanganwa Micaella wiga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri abanza, yavuze ko mbere yo kujyaho kw'iki cyumba atari azi ibikoresho byinshi byakoreshwaga mu Rwanda rwo hambere kuko atari yarabibonye imbonankubone.

    Ati “Nabibonaga mu bitabo no kuri televiziyo gusa,ariko nasuye kiriya cyumba mbonamo byinshi ntari nzi nk'umuduri,inkongoro, ingobyi bahekagamo abageni n'umwami n'ibindi.''

    Mugwaneza Sangwa Bright Nelly urangije umwaka a Gatandatu w'amashuri abanza, yabwiye IGIHE ko iki cyumba cyatumye asobanukirwa bimwe mu bikoresho bisigaye bigoye kubonwa muri iki gihe nk'imiheto, amacumu, ingabo n'urusyo.

    Yavuze ko bitari kuzamworohera kubibona kuko icyo yari yabonye kwa nyirakuru ari urusyo n'umuvure gusa.

    Ati' Nishimiye kubimenya mbyirebera, ubu noneho n'iyo babimbaza mu kizamani cya Leta nzaba mbizi narabyikoreyeho.''

    Ngabonziza Alfred, umubyeyi urerera muri APEC Ikibondo,yavuze ko banezezwa n'uburere buhabwa abana babo burimo n'umuco, aho biga byinshi birimo kubyina bya gakondo, ariko kandi banerekwa ibyo hambere.

    Ati ''Ni byiza ko abana bacu basobanukirwa n'umuco nyarwanda kuko birabafasha cyane kumenya uko aba kera babagaho, ndetse bagira n'urugo bajyamo,ntusange babaza ngo kiriya ni igiki.''

    Yakomeje avuga ko bifasha kuko iyo umunyeshuri asobanuza mwalimu ibibazo byinshi mu bwisanzure, bitandukanye no ku Ngoro Ndangamurage bagera ari abashyitsi.

    Uwera Françoise, Umuyobozi w'Ishuri APEC Ikibondo yavuze ko mu masomo yose bigisha umuco nyarwanda batawusiga inyuma .

    Ati “Twashyizeho icyumba cy'umuco tugereranya na 'Petit musée' yo gufasha abana kumenya ibikoresho byose byabagaho kera, kuko tuba dushaka ko umwana dusohora, aba yuzuye muri byose,abe umunyarwanda wuzuye utaratakaje umuco nyarwanda.''

    Yakomeje avuga ko icyabateye gushyiraho icyo cyumba nyunganizi ari uko guhora bajyana abana benshi ku Ngoro Ndangamurage biba bigoye kandi ntibanahamare igihe gihagije ngo basobanukirwe byose.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imbereho myiza, Kankesha Annonciata, yavuze ko ubu buryo ari bwiza kuko bufasha kwigisha amateka n'umuco nyarwanda umwana yegereye imfashanyigisho.

    Ati 'Ubu ni uburyo bwiza bwo kwigisha amateka n'umuco nyarwanda, kandi n'andi mashuri abikoze cyangwa se akajyana abana muri 'musée' byaba ari ugusigasira umuco nyarwanda.''

    Yakomeje avuga ko biba akarusho iyo bitangiriye ku bana, asaba n'andi mashuri kubishyiramo imbaraga bigakwira hose kuko bifungura abana ubwenge.

    Yaboneyo no gushimira amashuri yafashe gahunda yo kujyana abana gusura Ingoro ndangamurage,mubari mu mashuri asoza, anasaba ko hakongerwamo imbaraga ibigo byose bikabigira umuco.

    Rimwe na rimwe abanyeshuri bajya banakoreramo imikorongiro nko kwenga, gusya n’ibindi.

    Kuva ku bato cyane bose batozwa umuco kandi ngo bibarinda no kuba ibirara.

    Na bashiki babo ntibahagaze nabi mu kubyina, kandi ngo intego yabo ni ukugera mu Itorero ry’Urukerereza.

    Iyo winjiye muri icyo cyumba bita ‘Petit musee’ usangamo byinshi birimo amasekuru, ibisabo,imiduri,imiheto,inkebano n’ibindi byinshi bitagaragara muri iyi foto.

    Uwera Françoise, Umuyobozi w'Ishuri APEC Ikibondo yavuze ko mu masomo yose bigisha umuco nyarwanda batawusiga inyuma .

    Urutaro, inkangara, urusyo n’ibindi biri kuri iyi foto ubisangamo.

    Umuvure nawo uri mu byo ubona muri ‘Petit musee’ yo kuri APEC Ikibondo.

    Umwe mu banyeshuri yigishwa gucunda amata mu cyumba cyahariwe inyigisho z’umuco.

    Uyu mwana w’umunyeshuri bari bagiye kumwigisha kugosora imyaka itandukanye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-hashyizweho-icyumba-ndangamurage-cyo-gufasha-abana-kumenya-umuco-nyarwanda

  • Kanombe: Bahaye isezerano FPR Inkotanyi yatumye umurenge wabo uhinduka umujyi – #rwanda #RwOT

    Ubwo aba banyamuryango bamamazaga umakandida wa FPR Inkotanyi ndetse n'abadepite kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, bagaragaje intambwe umurenge wabo umaze gutera yatumye ubu na wo ubarirwa mu gice cy'umujyi.

    Chairperson wa FPR Inkotanyi muri Kanombe, Mutiganda Amoni, yavuze ko uyu murenge mbere warangwaga n'ibibazo byo kutagira amazi ndetse n'imihanda mibi ariko ko ubu itandukaniro rikaba rigaragarira buri wese.

    Yagize ati 'Ubu igihe cy'impeshyi kiri kurangira ariko nta muturage ukijya mu bishanga gushakayo amazi dufite ibigega bibiri binini biyaha abaturage bose. Mbere kandi wasangaga kuza i Kanombe ari ikibazo kubera umuvundo w'imodoka twagiraga agahanda kamwe gusa,”

    “Ubu dufite imihanda myinshi iyo uhaje udashaka guca ku Kabeza uca mu Busanza agahinguka ahitwa ku muyange cyangwa waba uvuye mu Busanza udashaka guca ku Kabeza ugaca ahitwa mu Itunda'.

    Mutiganda yongeyeho ko mu rwego rwo gukomeza muri uwo mujyo w'iterambere abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kanombe amajwi yabo bazayahundagaza kuri uyu muryango mu matora ya Perezida n'ay'abadepite.

    Umuturage witwa Nsengiyumva Jean Damascène yatanze ubuhamya bw'uburyo yageze muri Kanombe ari umukozi wo mu rugo utazi gusoma no kwandika ariko ubu akaba afite imiryango itanu y'ubucuruzi, imodoka ye agendamo, inzu atuyemo ku Kabeza n'irindi shoramari mu bindi bice bitari Kanombe.

    Yavuze ko ibyo byose abikesha ubuyobozi bwiza bwazanye amahoro no kudaheza buri munyarwanda mu iterambere.

    Ati 'Sinasigaye inyuma kandi byose tubikesha Igihugu cyiza gifite ubumwe, demokarasi n'amajyambere. Imbere ni heza kandi ku itariki 15 Nyakanga tuzatora intore izurusha intabwe ikomeze ituyobore'.

    Kandida Depite Nkuranga Egide yasezeranyije abatuye Kanombe ko iterambere bafite uyu munsi rigiye kwiyongeramo ikibatsi nibatora FPR Inkotanyi.

    Yagize ati 'Nka mwe rubyiruko nk'uko Chairman yabibabwiye ko ari mwe mbaraga z'Igihugu zizarinda ibyagezweho, ni yo mpamvu hari gahunda yo kubaremera imirimo kugira ngo mwivane mu bukene mukirigite ifaranga mugire ubwo bushobozi bwo kwirinda no kurinda Igihugu cyacu'.

    Nkuranga kandi yibukije abaturage babarirwa mu bihumbi 20 bari bateraniye kuri site y'ahahoze APEKA Kanombe ko mu Karere ka Kicukiro hari gusubirwamo igishushanyo mbonera kugira ngo buri wese akibonemo kandi ko ibyo bizagerwaho nibabatora bakabasha gushyiraho amategeko atuma ibyo uyu muryango ubateganyiriza byose bishyirwa mu bikorwa batibagiwe no kugenzura ibikorwa bya guverinoma.

    Kandida Depite Nkuranga Egide yasezeranyije abatuye Kanombe ko iterambere bafite uyu munsi rigiye kwiyongeramo ikibatsi nibatora FPR Inkotanyi.

    Chairperson wa FPR Inkotanyi muri Kanombe, Mutiganda Amoni yavuze ko uyu murenge mbere warangwaga n'ibibazo byo kutagira amazi ndetse n'imihanda mibi ubu bikaba byarabaye amateka

    Nsengiyumva Jean Damascène yatanze ubuhamya bw'uburyo yageze muri Kanombe ari umukozi wo mu rugo utazi gusoma no kwandika ariko ubu akaba afite imiryango itanu y'ubucuruzi, imodoka ye agendamo

    Kimwe mu byo Kanombe yishimira harimo imihanda ya kaburimbo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kanombe-bahaye-isezerano-fpr-inkotanyi-yatumye-umurenge-wabo-uhinduka-umujyi

  • Dr Habineza yijeje ab'i Nyaruguru inganda zirimo urutunganya ifiriti – #rwanda #RwOT

    Hari ku munsi wa 14 w'ibikorwa bye byo kwiyamamaza, aho yiyamamarije mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mubuga, Umudugu wa Mubuga,

    Umunyamabanga Mukuru wa DGPR unashinzwe ibikorwa byo kwamamaza, Ntezimana Jean Claude, yavuze ko biyemeje kujya mu turere twose kugira ngo babagezeho amasezerano y'ibyiza babafitiye ariko nabo bakaba babatezeho amajwi bifuza ko babasezeranya.

    Ati “Twiyemeje kujya mu turere twose uko ari 30 kugira ngo dusezerane n'abaturage ibyo tuzabagezaho. Turashaka ko kuri 15 Nyakanga 2024 namwe muzaduha ibyo mugenda mutwizeza mukadutora. Muzatugirire icyizere kuko ibyo DGPR tutajya dusubira ku ijambo.''

    Mu kwiyamamaza kwe, Kandida Perezida Dr Habineza Frank,yagaragarije urugwiro abatuye i Nyaruguru, avuga ko yishimiye kuba yasengera i Kibeho akiragiza Umubyeyi Bikiramariya ngo azamufashe mu migendekere myiza y'amatora.

    Dr Habineza, yavuze ko yamenye amakuru ko abaturage ba Nyaruguru bafite amata menshi akomoka ku nka abizeza ko natorwa bazahabwa amakusanyirizo y'amata ndetse n'uruganda rw'amata.

    Ati ''Muri aborozi kandi mufite umukamo mwinshi, ariko nta makusanyirizo y'amata mugira, bityo tukazashyiraho amakusanyirizo mu mirenge yose. Ariko ntibizarangirira mu gukusanya gusa, twifuza ko mwagira n'uruganda rutunganya amata, noneho niruboneka ruzanatange akazi ku bantu batandukanye haba ku rubyiruko n'abahinzi bahagemura.''

    Yakomeje avuga ko azanabaha uruganda rw'ibirayi kugira ngo byongere agaciro ku isoko, maze abakora ubuhinzi bwabyo nabo bakirigite ifaranga.

    Yagize ati' 'Ku bijyanye n'ibirayi muhinga, twabonye ko mukwiye guhabwa uruganda rutunganya umusaruro w'ibirayi kugira ngo birusheho kubagirira akamaro. Dufite gahunda yo kugira uruganda muri buri murenge, ni yo mpamvu mukwiye kugira uruganda rw'ibirayi rwajya rutunganya nk'amafiriti ajya i Kigali n'ahandi.''

    Dr Habineza yakomeje avuga ko ibyo byose bizashoboka nta kabuza, kuko ngo afite n'umugambi wo gushyiraho ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi(Rwanda Agricultural Fund) aho abahinzi n'aborora bazaba bafite amahirwe yo kubona inguzanyo zifite inyungu nke cyane ya 2% gusa,bakabasha gukora bakongera umusaruro.

    Abaturage batandukanye bari baje kumva imigabo n'imigambi babwiye IGIHE ko ibyo yabijeje biramutse bishyizwe mu ngiro, byazamura urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi bigatuma ababukora bahinduka abanyamwuga kuko baba bakorera isoko ridahindagurika.

    Ubusanzwe ,Akarere ka Nyaruguru, kazwiho kuba gatuwe n'aborozi ndetse bakavuga ko kagira n'ubwatsi bw'inyovu inka zikunda, zaburisha zikagira umukamo mwiza cyane.

    Mu gihe haba hitaweho ubworozi bwazo hagashyirwa n'uruganda rutunga amata azikomokaho,byahindura isura yabwo bugatera imbere cyane.

    Dr Habineza Frank, yijeje ab’i Nyaruguru ko natorwa azahagezaho uruganda rutunganya umukamo w’inka zabo.

    Mbere yo kwiyamamaza,Umukandida wa DGPR ari kumwe n’umufasha we, babanje kwifatanya n’abakirisitu gatorika gutura igitambo cy’ukarisitiya muri shapele yitiriwe Nyina wa Jambo i Kibeho.

    Dr Habineza Frank yakiranywe urugwiro i Nyaruguru muri santere ya Ndago mu Murenge wa Kibeho muri Nyaruguru.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-habineza-yijeje-ab-i-nyaruguru-inganda-zirimo-urutunganya-ifiriti