Author: webrwanda

  • Kayonza: Basigaye bacururiza mu muhanda nyuma y'aho isoko ribabanye rito – #rwanda #RwOT

    Iri soko rya Karubamba risanzwe rirema ku wa Gatatu no ku wa Gatandatu. Abarikoreramo basigaye baryuzura bamwe bakabura aho bakorera bakajya gukorera hanze mu muhanda, ku buryo bibangamira abawunyuramo kuko abacuruzi n'abaguzi baba bawufunze.

    Rudasingwa Robert ucuruza ibitoki, yavuze ko impamvu bacururiza hanze mu muhanda ari uko isoko risa nk'iryuzuye abantu ku buryo abaje gucuruza ibitoki nyuma batabona aho babishyira bagahitamo gucururiza mu muhanda.

    Ati 'Isoko dufite ni rito bibaye byiza twabona ahantu heza hagari natwe ducuruza ibitoki tukabona aho tugurishiriza. Hano hatubana hato tukaza hanze tugafunga imihanda abantu bakabura uko batambuka. Turasaba ubuyobozi kudushakira ahantu hakwagukira isoko kuko natwe byadushimisha.'

    Niyokwizerwa Saphina we yavuze ko iyo ubuyobozi bubasanze inyuma bari kuhacururiza bubahana, atanga urugero ko mu minsi ishize baciwe amande y'ibihumbi 23 Frw bazira gucururiza inyuma y'isoko kandi ngo byose biva ku kuba abantu baba babaye benshi bakaryuzura.

    Niyokwizerwa yasabye ubuyobozi kubafasha iri soko rya Karubamba rikagurwa cyangwa se bamwe mu bacuruza ibintu runaka bagashakirwa ahandi bakorera hisanzuye ngo kuko aho bari basanganwe bagurishiriza ibiribwa habaye hato cyane.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko ikibazo cy'iri soko bakizi ndetse batangiye kugishakira ibisubizo bafatanyije n'ubuyobozi bw'abikorera.

    Ati 'Murabizi ko ririya soko risanzwe rikora ariko bigaragara ko ryagutse kuko muri kiriya gice cya Karubamba hakunze kwera intoki nyinshi. Icyo turimo kureba ni uburyo dushobora kuba twaryagura ku buryo abacuruza ibitoki babona aho bakorera hahagije, icyo rero nicyo twumva gikomeye twavuga.'

    Meya Nyemazi yavuze ko barimo gukorana n'abikorera kugira ngo babashe kubona igisubizo kirambye cyo kuryagura. Ubuyobozi burateganya kandi gushaka ikibuga cyitaruye abacuruza ibiribwa bazajya bakoresha ku munsi w'isoko kugira ngo abacuruzi be gukomeza gucururiza mu muhanda.

    Isoko rya Karubamba riremwa n'abaturage barimo abo mu Mirenge ya Gahini, Rukara na Murundi n'ahandi henshi. Ibi bituma rikunze kubarizwamo abaturage benshi baba baje guhaha ndetse n'abaje kugurisha benshi.

    Bamwe mu bacuruza ibitoki barasaba ubuyobozi kubashakira aho bakorera kuko igice bahawe gukoreramo ari gito

    Abacuruzi bavuga ko gucururiza inyuma y'isoko babibahanira bagasaba guhabwa aho bakorera hisanzuye

    Gucururiza mu muhanda ngo bituma bawufunga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-basigaye-bacururiza-mu-muhanda-nyuma-y-aho-isoko-ribabanye-rito

  • BRD yagaragajwe nk'indashyikirwa mu gutanga inguzanyo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    GCR ni ikigo mpuzamahanga gikorera muri Afurika y'Epfo, gifite itsinda rinini muri Afurika ritanga ibitekerezo by'ingirakamaro ku bijyanye n'imari mu nzego zitandukanye.

    Amanota GCR itanga, ahera kuri 'D' nk'inota rya nyuma ry'ikigo cy'imari cyangwa banki ikora mu buryo butanoze kandi ntigikurikize gahunda z'igihe cyagenwe, naho inota rinini rikaba AAA rihabwa uhiga abandi mu gutanga neza serivisi runaka za banki ugereranyije n'abandi mu gihugu akoreramo.

    Urwego rwa AAA ku nguzanyo y'igihe kirekire rugaragaza ko BRD ifite ubukungu bukomeye, inkunga ikomeye ituruka ku bashoramari bayo, imiyoborere inoze, ndetse n'uruhare rwayo rw'ibanze mu guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda.

    Uku kuguma ku rwego rwiza bigaragaza icyizere mu bushobozi bwa BRD bwo gukomeza kugira ubukungu bukomeye no kwihanganira ibibazo by'imari mu gihe kirekire. Iki ni igikorwa gikomeye gituma BRD iba ikigo cya mbere mu isoko ry'imari ry'u Rwanda kibonye amanota akomeye nk'aya.

    Itangazo rya GCR ryo kuri uyu wa 13 Kanama 2024 rigaragaza ko BRD ari yo banki rukumbi ibashije kugera kuri uyu mwanya mu bigo by'imari n'amabanki bikorera mu Rwanda.

    Yanahawe kandi inota rya A1+ ry'igihe gito (A1+ short-term rating), bigaragaza imiterere myiza ya BRD mu rwego rw'amafaranga agenewe ibikorwa byihutirwa ndetse n'ubushobozi bwayo bwo kuzuza inshingano z'igihe gito mu buryo bwihuse.

    Iri nota ryerekana umuhate wa banki wo kubungabunga urwego rwo hejuru rw'ubunyangamugayo n'ubushobozi bwo gucunga ingaruka zishingiye ku mari.

    Umuyobozi Mukuru wa BDR, Kampeta Pitchette Sayinzoga yatangaje ko guhabwa aya manota bigaragaza umuhate iyi banki ishyira mu kubaka urwego rw'ubukungu rwizewe kandi bagahangana n'ibibazo bitandukanye.

    Yagize ati 'Guhabwa inota rya AAA rihekejwe no kuba wihagazeho muri rusange na A1+ mu mikorere y'igihe gito ni icyemeza ko BRD ihagaze neza mu bukungu n'umuhate wacu muri gahunda z'iterambere ry'u Rwanda. Nk'ikigo cya mbere ku isoko [ry'u Rwanda] giteye iyi ntambwe, binyuze mu nkunga ihoraho y'abanyamigabane bacu, twizeye gukomeza kugira uruhare mu mishinga y'iterambere hirya no hino mu gihugu.'

    Ubuyobozi bwa BRD buhamya ko uyu mwanya bashyizweho ubatera imbaraga zo gukomeza gushakisha amafaranga imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, bagakomeza kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere.

    Banki y'Amajyambere y'u Rwanda ibaye iya kabiri ihawe inota nk'iri mu zo bikora kimwe muri Afurika, nyuma ya Banki y'Iterambere ya Nigeria na yo yigeze guhabwa AAA mu gihe cyashize.

    BRD ihamya ko izakomeza gutanga serivisi zigamije gushimangira iterambere rirambye binyuze mu gutera inkunga imishinga izana udushya n'ubufatanye bubyara inyungu nk'uko bigaragara mu cyerekezo 2050.

    BDR yashinzwe mu 1967. Yashinzwe igamije gushyigikira iterambere ry'ubukungu bw'igihugu binyuze mu gutanga amafaranga y'inguzanyo ku mishinga y'igihe kirekire mu bice by'ingenzi by'ubukungu. Igenda igira uruhare rukomeye mu gutera inkunga imishinga ituma u Rwanda rwiyubaka, by'umwihariko mu bikorwa remezo, ubuhinzi, inzu ziciriritse, n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

    BRD yiyemeje kugira uruhare muri gahunda zigamije iterambere rirambye kandi ikomeje guhanga udushya mu bijyanye no gutanga ibisubizo by'imari bihura n'icyerekezo cy'u Rwanda 2050.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brd-yahize-izindi-banki-mu-gutanga-inguzanyo-neza-mu-rwanda

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Kuzimura ko bariye Urukwavu iwabo bibye byatumye bacanira umuhoro baramutwika #rwanda #RwOT

    Umwana w'Umukobwa w'imyaka 5 y'amavuko yatwitswe umunwa na Nyina umubyara akoresheje umupanga yabanje gucanira urashyuha. Uyu mwana, yajijijwe kuvuga ko Urukwavu bariye ari urwibano. Byabereye mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi.

    Uyu mubyeyi uvugwa n'abaturanyi ko nta mpuhwe, nta rukumdo rwa kibyeyi afite, yitwa Mukanyandwi Marie Grâce w'imyaka 37 y'amavuko. Yatwitse umwana we w'umukobwa yibyariye witwa Munezero Elisee w'imyaka 5 y'amavuko.

    Abajijwe impamvu yamuteye gutwika umunwa w'umwana yibyariye akoresheje umupanga ushyushye, yasubije ko yabitewe n'uko uyu mwana yari yavuze(yazimuye) ko bariye urukwavu bibye. Bikekwa ko uwibye uru rukwavu ari uyu mubyeyi Mukanyandwi waje gutwika umunwa w'umwana we.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene bakunda kwita Nzirubugwari yabwiye intyoza.com ko nyuma yo kumenya ko uyu mubyeyi Mukanyandwi yatwitse umwana we, yarafashwe ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Mugina, mu gihe umwana yajyanywe kwa muganga kugira ngo avurwe.

    Umwana na Nyina.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni uko uyu mubyeyi Mukanyandwi Marie Grâce nta mugabo babanaga mu buryo buzwi nkuko bivugwa n'ubuyobozi bw'Umurenge. Urukwavu bikekwa ko rwibwe kuri umwe mu baturanyi nirwo nyirabayazana w'ibyabaye ku mwana.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/15/kamonyi-nyamiyaga-kuzimura-ko-bariye-urukwavu-iwabo-bibye-byatumye-bacanira-umuhoro-baramutwika/

  • Mbonyi arayoboye! Abaramyi bakunzwe cyane mu… – #rwanda #RwOT

    Uko bwije n’uko bukeye, umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugenda wunguka impano nshya, zigakundwa ndetse zigatanga n’icyizere cy’ejo hazaza hawo. Itangazamakuru riri ku isonga mu gushyigikira iterambere ry’uyu muziki. Umunyamakuru wa Isibo TV & Radio, ni umwe mu biyemeje gushyiraho itafari rye abinyujije mu kiganiro akora cyitwa Holy Room.

    Mu banyamakuru batoye ku ikubitiro, harimo Iradukunda Moses ukorerera Radio Rwanda mu kiganiro cyitwa ‘Showbizz Today,’ Dudu Rehema ukorera Life Radio, Frank Mario Sebudandi ukorera Authantic TV & Radio, Uwiringiyimana Theogene (MC Theo) ukorera Life Radio na Agape TV, ndetse na MC Fidele Gatabazi ukorera BTN & Ahupa Radio. 

    Abaramyi barushije abandi amajwi, harimo Israel Mbonyi wagize amajwi 5/5, Papi Clever & Dorcas bagize 4/5, Ben & Chance bagize 4/5, Chryso Ndasingwa wagize 3/3 ndetse & Vestine na Dorcas bagize 3/5.

    Mu bandi bahabwaga amahirwe harimo Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti, Josh Ishimwe, Miss Dussa, Meddy, David Kega, Byiringiro Gedeon, Bonke Bihozagara, ndetse n’itsinda rya James na Daniella.

    Abanyamakuru batoye, bagendeye ku buryo indirimbo z’aba bahanzi zisabwa ndetse zigacurangwa haba ku bitangazamakuru bakorera, mu bitaramo n’ahandi hahurira imbaga nyamwinshi.

    Uru rutonde, rwakorewe mu kiganiro ‘Holy Room’ gikorwa na Abayisenga Christian wa Isibo Radio & TV, rukaba rwabimburiye izindi nyinshi zigiye kujya zikorwa muri iki kiganiro mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’uyu muziki uhembura imitima y’abatari bake haba mu Rwanda no mu mahanga.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Christian yavuze ko hari n’igihe kizagera abatowe mu cyiciro runaka bagatangira no guhabwa ibihembo. Yatangaje ko ibi nta kindi babikoreye usibye gushimira aba baramyi no kubatera umwete kuko bari gukora cyane.

    Ikiganiro ‘Holy Room’ giheruka guheshwa umugisha n'Umukozi w'Imana Rev. Antoine Rutayisire,  kigaruka ku gushima Imana ku bw’ineza yayo, gutarama, kuvuga ubuhamya bw’ibyo Imana yakoze no kumenyesha amakuru agezweho muri Gospel, buri ku Cyumweru guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo  (6h00) kugeza Saa Mbiri n’Igice (8h30).

    Christian Abayisenga ni umunyamakuru wamenyekanye mu kiganiro Salus Relax kuri radio Salus (Aho yabaye umuyobozi w'igisata cy'imyidagaduro) aza kuhava yerekeza kuri radio Authentic ya Apotre Dr Paul Gitwaza aho yagiraga ikiganiro cyakundwaga n'abakristo benshi cyitwaga The breakfast.

    Nyuma yaje gusezera kuri iyi Radio agirwa umuyobozi ushinzwe ibikorwa ku Isibo TV, aza no gutangiza ikiganiro cya Gospel cyitwa Holy Room kimwe mu bikunzwe hano mu Rwanda.


    Umunyamakuru Abayisenga Christien wa Isibo TV & Radio yatangije gahunda yo gutora mu kiganiro akora cya Holy Room

    Abanyamakuru 5 bagezweho muri Gospel yo mu Rwanda batoye abaramyi bakunzwe kurusha abandi

    Aba uko bakurikirana nibo batowe ku kigero cyo hejuru 

    “>Kanda hano urebe uko abanyamakuru bagiye batora

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145939/mbonyi-arayoboye-abaramyi-bakunze-cyane-mu-mboni-zabanyamakuru-5-bagezweho-muri-gospel-nya-145939.html

  • OMS yatangaje ko ubushita bw'inkende ari ikibazo cy'ubuzima cyihutirwa cyugarije isi #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ikiza cy'ubushita bw'inkende (mpox) kiboneka mu bice bimwe byo muri Afurika ari ikibazo cy'ubuzima rusange cyihutirwa gihangayikishije isi.

    Iyi ndwara yandura cyane — mbere yari izwi nka monkeypox — imaze kwica abantu nibura 450 mu kiza cya mbere cyagaragaye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Ubu imaze gukwirakwira mu bice byo muri Afurika yo hagati no muri Afurika y'uburasirazuba, ndetse abahanga muri siyanse bahangayikishijwe n'ukuntu ubwoko bushya bwayo bukwirakwira mu buryo bwihuse n'ukuntu bwica ku kigero cyo hejuru.

    Umukuru wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko kuba ishobora kurushaho gukwirakwira muri Afurika no hanze y'Afurika 'birahangayikishije cyane'.

    Yagize ati: 'Igisubizo mpuzamahanga gihuriweho ni ingenzi cyane mu guhagarika iki kiza no kurokora ubuzima.'

    Ubushita bw'inkende bwandurira mu kwegerana, nko mu mibonano mpuzabitsina, kwegerana kw'umubiri no kuvugira cyangwa guhumekera hafi y'undi muntu.

    Iyi ndwara igira ibimenyetso birimo nk'ibicurane, ibiheri ku mubiri ndetse ishobora kwica. Muri rusange abantu bane kuri buri bantu 100 bayirwaye irabica.

    Source : https://flash.rw/2024/08/15/oms-yatangaje-ko-ubushita-bwinkende-ari-ikibazo-cyubuzima-cyihutirwa-cyugarije-isi/

  • Impano y'ibihumbi 40000€ ya perezida wa Tchad yafungishije abajepe mu Burundi #rwanda #RwOT

    Abarundi barindwi barinda abayobozi bakuru n'ibigo bya Leta bamaze ibyumweru bibiri bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Mpimba iherereye i Bujumbura, bazira amayero ibihumbi 40 bahawe na Perezida wa Tchad, Gen. Mahamat Itno Déby.Aba barimo abofisiye babiri bakorera mu mutwe w'igisirikare cy'u Burundi ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, BSPI (Brigade Spéciale pour la Protection des Institutions), ba su-ofisiye babiri, ndetse n'abapolisi batatu bakorera umutwe wa GAPI barimo Colonel Christian Nyabenda.

    GAPI (Groupement d'Appui à la Protection des Institutions) ni umutwe wihariye w'Igipolisi cy'u Burundi ushinzwe kurinda abayobozi n'inzego z'igihugu. Ni wo Col Nyabenda ashinzwe ibikorwa byawo.

    Perezida Mahamat aheruka mu Burundi mu ntangiriro za Nyakanga 2024 ubwo yari yagiye kwifatanya n'Abarundi kwizihiza ku nshuro ya 62 umunsi mukuru w'ubwigenge. Ni umunsi wizihizwa tariki ya 1 Nyakanga buri mwaka.

    Urubuga SOS Burundi rwatangaje ko abakorera muri Minisiteri y'Umutekano barusobanuriye ko gufungwa kwabo kwaturutse ku kuba Col Nyabenda yarashatse gufata amayero ibihumbi 30 muri aya.

    Umwe muri aba bapolisi yagize ati 'Perezida wa Tchad yabahaye amayero ibihumbi 40 mu ntoki. Byamenyekanye ubwo Colonel Nyabenda yashakaga gutwara amayero ibihumbi 30 wenyine, abandi akaba andi ibihumbi 10 asigaye.'

    Ikosa aba basirikare n'abapolisi bashinjwa ngo ni uko nyuma yo kwakira aya mayero, batigeze bayajyana muri Banki Nkuru y'u Burundi. Ni mu gihe Perezida w'iki gihugu, Evariste Ndayishimiye, amaze igihe kinini akangurira Abarundi kutabika amafaranga y'amahanga afite agaciro mu ngo zabo.

    Bivugwa ko mbere y'uko aba bashinzwe umutekano batabwa muri yombi, Perezida Ndayishimiye yabanje kubaza Gen. Mahamat umubare w'amayero yabahaye.

    Source : https://flash.rw/2024/08/15/impano-yibihumbi-40000e-ya-perezida-wa-tchad-yafungishije-abajepe-mu-burundi/

  • Perezida Kagame yakebuye abayobozi ba ntibindeba ku bibazo byugarije abaturage #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yasabye abayobozi guharanira ko manda nshya y'imyaka itanu, itaba iyo kongera ibibazo ku bisanzwe ahubwo ikwiriye kuba itanga ibisubizo byisumbuyeho.

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z'Abagize Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente. Nyuma yo kurahira kw'Abadepite, hanatowe abagize Biro y'Inteko Ishinga Amategeko.

    Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko mu gihe Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, ushinzwe Ubuyobozi n'Imari, hatowe Sheikh Musa Fazil Harerimana.

    Ni mu gihe Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma hatowe Uwineza Beline.

    Perezida Kagame yavuze ko muri politiki y'u Rwanda, guhindura amateka mabi, imiyoborere ikarushaho kuba myiza bikwiriye kuba ku isonga ry'ibikorwa. Kugira ngo bishoboke, yavuze ko bisaba ko abayobozi kutitekerezaho ubwabo, ahubwo bakumva ko inyungu z'ibikorwa zireba Abanyarwanda.

    Ati 'Natwe nk'abantu bigomba kutugeraho ariko abo tugomba kubanza gutekereza, ni Abanyarwanda, ni Abaturarwanda. Akenshi bisa n'aho ari umuco utajya urandurwa burundu, hari ikintu cy'imyanya, ndetse mu ndimi z'amahanga bikaryoha bakitwa ba VIPs [Abanyacyubahiro], ugahitana umuntu ngo uri VIP.'

    'Ibintu byose, amikoro make y'igihugu akabanza gukemura ibibazo bya VIP. Abantu bakomeye, abantu baremereye, ugera ahantu, unyura ahantu, waba udakurikiwe na Serwakira bikaba ikibazo, ugahindukira ugasubira inyuma niba wahasize umukungungu cyangwa niba abantu bari baje kugushengerera. Uwo ni umuco mubi, ugomba guhagarara.'

    Perezida Kagame yavuze ko n'ushaka kwiyumvamo ko aremereye, 'ntacyo napfa nawe uramutse ari uko umeze ariko wahereye ku nshingano ufite'.

    Ati 'Gukorera Abanyarwanda ni cyo cy'ibanze, ni cyo gikwiriye kuba icya mbere.'

    Umukuru w'Igihugu yagarutse ku mikorere ikwiriye kuranga abayobozi, avuga ko bidakwiriye kuba bamenya ibibazo ntihagire igikorwa cyangwa se ntibamenye n'ibibazo bagomba gukemura.

    Ati 'Hari ukutabimenya, wari ukwiriye kuba ubimenya kuko ni cyo ushinzwe, hari ukubimenya ntugire icyo ukora kandi aribyo ushinzwe. Ibyo ni mu mikorere ya buri munsi, ariko noneho hari no kudakorana, kandi mwanabivuze […] ko twese tugomba gukorana, tugomba kuzuzanya, nta muntu kamara wakora ibintu wenyine ngo byuzuze za nshingano.'

    Perezida Kagame yavuze ko usibye ibyo, abayobozi baba bagomba kwibukiranya ibikwiriye gukorwa, ku buryo n'iyo ibintu byaba bitari mu nshingano zawe.

    Ati 'Nta mpamvu wabiceceka ukareka bigahita, bigakomeza ndetse bikiyongera ku buryo icyo byangiza kigenda gikura. Ntabwo ari uko bikwiriye kuba bimeze, ni umuco mubi.'

    Yagarutse ku bindi bibazo birimo ikimenyane, ruswa, icyenewabo; asaba ko buri wese mu gihugu abirwanya, by'umwihariko abayobozi kuko bo bareberera abanyarwanda.

    Ati 'Ni yo ntambara ya mbere turwana nayo muri politiki yacu, ni yo ntambara tumazemo imyaka 30. Ubu tugiye kongeraho indi itanu muri iyi manda bamwe muri twe twarahiriye. Ntabwo yaba itanu y'ubusa cyangwa itanu yongera ibibazo, ni itanu yo kugabanya ibibazo biriho.'

    Source : https://flash.rw/2024/08/15/perezida-kagame-yakebuye-abayobozi-ba-ntibindeba-ku-bibazo-byugarije-abaturage/

  • Vivo Energy Rwanda yabonye Umuyobozi mushya – #rwanda #RwOT

    Saibou Coulibaly wasimbuwe na Djiby Diene yari amaze imyaka ine kuri uwo mwanya, akaba yaragizwe Umuyobozi Mukuru w'ishami rya Vivo Energy rikorera muri Mali.

    Djiby Diene yakoze mu myanya itandukanye y'ubuyobozi mu bihugu nka Sénégal, Mozambique, Guinée na Madagascar.

    Umuyoyobozi Mukuru Wungirije wa Vivo Energy mu gice cya Afurika y'Iburasirazuba, Hans Paulsen, yahaye ikaze Djiby Dienne ku buyobozi bwa Vivo Energy Rwanda.

    Hans Paulsen yavuze ko nta gushidikanya, ubunararibonye bwe buzakomeza guteza imbere ibikorwa bya Vivo Energy mu Rwanda cyane cyane mu gutanga ibicuruzwa na serivisi byihariye ku bakiliya babagana.

    Ni mu gihe Djiby Diene yagaragaje ko yishimiye inshingano nshya yahawe ndetse agaragaza ko yanyuzwe n'uburyo yakiriwe mu Rwanda ndetse ko yiteguye kuzuza inshingano ze.

    Ati 'Njye n'umuryango wanjye twanyuzwe n'ubwiza n'ubudasa mu kwakira abantu twabonye mu Rwanda. Tuzakomeza gukora cyane kugira ngo tugere kuri benshi muri iyi myaka iri imbere.'

    Vivo Energy Group ni ikigo gikomeye mu gucuruza ibikomoka kuri peteroli muri Afurika, aho ifite sitasiyo zitanga serivisi umunsi ku wundi zigera ku 3900 ku masoko 28 ya Afurika, ikanohereza amavuta mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Itanga lisansi, amavuta na gaz byifashishwa mu guteka (Liquefied Petroleum Gas-LPG), n'ibindi binyabutabire ku bari mu nzego zitandukanye nk'ubwikorezi bwo mu mazi, ku butaka no mu kirere, mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubwubatsi n'abandi.

    Iki kigo cyinjiye ku isoko ry'u Rwanda muri Werurwe 2019.

    Vivo Energy Group ifite kandi abakozi bagera ku 6000 ikagira ubushobozi bwo kubika litiro miliyari 2,1 za lisansi mu bihugu birenga 20 ikoreramo.

    Djiby Diene yagizwe Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/vivo-energy-rwanda-yabonye-umuyobozi-mushya

  • Icyihishe inyuma yo guhenda no kubura isoko k'umuceri wo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abahinzi b'umuceri muri Bugarama bavuga ko bejeje toni zigera kuri 7000 ariko inganda ziwutonora zikaba zarabaguriye gusa toni 2000 undi ukaba uheze ku mbuga ndetse hakaba hari n'impungenge ko imvura y'umuhindo yegereje ishobora kuwangiza.

    Ubuyobozi bw'ihuriro ry'inganda zitonora umuceri mu Rwanda bwo butangaza ko inganda eshanu zitonora umuceri muri Rusizi ziri kuwugura hakaba hasigaye toni 3,600.

    Umuyobozi w'iri huriro, Ndagijimana Laurent yabwiye IGIHE ko kimwe mu byateye iki kibazo ari ukuba umuceri wo mu Rwanda uhenze ku isoko kandi uturuka mu mahanga wo uri ku giciro giciriritse.

    Yagize ati 'Igiciro cyazamutse ni amafaranga ahabwa abahinzi kuko icyo gutonora umuceri cyo cyitazamutse urebye ariko iyo ibyo byombi ubiteranyije bituma cya giciro cy'umuceri ujya ku isoko kiba kiri hejuru y'icyo umuceri w'Umutanzaniya kuko bo baba bawejeje utwaye amafaranga makeya'.

    Aha yatanze urugero ku muceri w'Umutanzaniya aho wo umuhinzi ahabwa 300Frw ku kilo cy'umuceri udatonoye mu gihe mu Rwanda umuhinzi ahabwa arenga 500 Frw ku kilo cy'umuceri udatonoye.

    Ibi byo guhenda binashimangirwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, MINICOM na yo itangaza ko ibyo abahinzi bo mu Rwanda bashora mu guhinga umuceri bihenze ugeranyije no mu bindi bihugu by'Akarere kubera imiterere y'ubutaka itandukanye.

    Karangwa Cassien ushinzwe Iterambere ry'ubucuruzi muri MINICOM yabawiye RBA ko ikindi gituma umceri uva muri Tanzania ugera mu Rwanda uhendutse ari uko ibicuruzwa bikomoka mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba byinjira mu bihugu binyamuryango bitishyuye amahoro kuri gasutamo.

    Avuga ko mu rwego rwo guhangana n'iki kibazo MINICOM yavuganye n'abacuruzi barangura umuceri ngo babashe kuwubangikanya n'uwera imbere mu Gihugu bakawucuruza mu Gihugu bawucuruzanye ndetse bagure n'udatonoye bawubike.

    Yagize ati 'Twemeranyije n'abacuruzi ko bagura umuceri uva hanze ariko bakagura n'uwa hano mu Rwanda kuko wose turawukeneye kugira ngo n'umuguzi ahitemo uwo ashaka. Ni bo bazi uko babikora bashobora kugabanya igiciro ku wa hano akazamura ku wo hanze kugira ngo badahomba'.

    Yakomeje ati 'Nko mu kwa cyenda amashuri azatangira kandi abanyeshuri barawukenera. Ayo yose ni amasoko ni yo mpamvu twanavuze ko bashobra kuwugura bakaba bawubitse ariko icyo turi kurwana na cyo ni uko bawukura ku mbuga kugira ngo imvura nigwa itazawangiza'.

    Karangwa avuga ko ubwo bufatanye n'abacuruzi butari busanzweho kuko abo bacuruzi bitaga cyane ku gucuruza umuceri wo hanze noneho uwo mu Rwanda inganda zikawutonora zonyine zikanashaka isoko ariko ubu buri guhembwe cy'ihinga bagiye kujya bakorana

    MINICOM yijeje abahinzi b'umuceri bo mu Bugarama ko ubwo bufatanye yagiranye n'abacuruzi buzabafasha kugurisha umusaruro wabo wose kuko kugeza ubu abo bacuruzi batangiye kugura umuceri mu nganda ziwutunganya harimo utonoye n'udatatonoye.

    Kugeza ubu, mu Gihugu hose hari umuceri utarabona isoko ugera kuri toni zirenge 23 000 z'udatonoye ndetse n'izindi zitageze ku 20 000 z'utonoye weze mu gihembwe cy'ihinga cya 2024 B.

    Umuceri wera mu Rwanda ukomeje guhenda no kubura isoko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyihishe-inyuma-yo-guhenda-no-kubura-isoko-k-umuceri-wo-mu-rwanda

  • 'Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo'- Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabigarutseho kuri uyu wa gatatu, ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirente, n' abadepite baheruka gutorwa, ndetse bakaba barahise banitorera Madamu Gertrude Kazarwa nk'Umukuru w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite. Banatoye kandi n'abamwungirije babiri

    FDLR mu mashyamba ya Kongo

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije ko Leta ya Kongo yabeshye kenshi ko ishaka gusenya umutwe wa FDLR ariko ntiyagira ikintu na kimwe ikora, guhera ku masezerano ya Sun City yasinwe mu mwaka wa 2003, kugeza uyu munsi. Ahubwo usanga uyu mutwe uhora wiyuburura, ukagira n'intwaro nshyashya.

    Yagize ati: 'Izi Nterahamwe, FDLR, utazizi ni nde, cyangwa uko turi hano uwo zitahekuye ninde? Kuba iki kibazo kimaze imyaka 30 bivuze ko abantu batubeshya. Baratubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo, kandi ahubwo bashaka ko gihoraho, ngo kibafashe kugera ku zindi nyungu zabo bashyira imbere.'

    Perezida Kagame yavuze ko inyungu ubutegetsi bwa Kongo-Kinshasa bufite muri FDLR zidashobora mu kubonekera mu kubuza Abanyarwanda uburenganzira bwabo, aho yagize ati :'Ariko tubabwira ko gushyira inyungu zabo imbere, twe bitatureba, yewe nta n'ubwo twarwanya inyungu zabo. Ariko inyungu zawe ntizishobora kuboneka aho inyungu z'abandi cyangwa uburenganzira bw'abandi bitubahirizwa.'

    Mu gihe raporo zitandukanye zirimo iz'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye zishimangira ko FDLR ikorana n'ingabo za Kongo, ubutegetsi bw'iki gihugu bukunze kwisobanura buvuga ko abarwanyi benshi b'uyu mutwe batashye mu Rwanda, ngo bamwe muri bo basubira muri Kongo gucukura amabuye y'agaciro. Aha Perezida Kagame yavuze ko hari abicanyi ba FDLR bamaze gutaha mu Rwanda koko, ariko ko abenshi basigaye muri Kongo, yongeraho ko ibyihebe bitagombera ubwinshi kugirango bikore ibitero by'iterabwoba.
    Ati :'Ikindi kikaba ngo ni bakeya. Abicanyi bake baba abahe, cyangwa kuba baba bake bibavanaho icyaha gute? Muzi ibintu by'iterabwoba, iyo ibyihebe bijya guterera abantu hejuru se bigomba kuba bingahe? Isi irwana n'abantu batanu bakoze igikorwa cy'iterabwoba, bagahabwa agaciro kurusha abishe abasaga miliyoni hano'.

    Umukuru w'Igihugu yasobanuye ko mu gihe ikibazo cya FDLR kitabonerwa igisubizo, hari n'abagerageza kuyikuraho icyasha, bavuga ko mu Rwanda hari n'abandi bantu bishwe, mu rwego rwo gupfobya no gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
    Yavuze ko mu gihe Isi ikemura ibindi bibazo by'umutekano, birimo n'iterabwoba, bibabaje kuba ikibazo cya FDLR kimaze iyi myaka yose. Ati :'Ibyo kuri bo biremereye kurusha abishe miliyoni y'abantu, bafite intwaro, bahabwa intwaro n'imyitozo n'ibindi byose na Leta ya Kongo, bakumva ibyo dukwiriye kubigendamo buhoro, tugaceceka.'

    Perezida Kagame kandi yagarutse ku bishyize hamwe ngo barashaka gukemura ikibazo cya M23 bakoresheje intwaro, ngo barangiza bagatera uRwanda, maze agira ati:'Inshingano yanjye ni ukubabuza gushyira mu ngiro uwo mugambi wabo mubisha'.

    Kuba hari ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi bitoranya abantu icumi mu mpunzi ibihumbi 130 ziri mu nkambi mu Rwanda, bikajya kubatuza iyo mu mahanga, byibwira ko ari umuti w'ikibazo, nabyo Perezida Kagame yabinenze. Yerekanye ko umuti urambye ari ugukuraho icyatumye bahunga, hagashakwa uko izo mpuzi zatahuka, zikajya gutura mu gihugu cyazo, Kongo, ku butaka bwabo gakondo.

    The post 'Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo'- Perezida Kagame appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bamaze-imyaka-30-batubeshya-ngo-barashaka-gukemura-ikibazo-cya-fdlr-kandi-bifuza-ko-gihoraho-ngo-kibageze-ku-nyungu-zabo-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bamaze-imyaka-30-batubeshya-ngo-barashaka-gukemura-ikibazo-cya-fdlr-kandi-bifuza-ko-gihoraho-ngo-kibageze-ku-nyungu-zabo-perezida-kagame