Author: webrwanda

  • Umupira wamaguru ni nka Nyashi! KNC nyuma y’… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje nyuma yuko ikipe ye yari imaze gutsinda Mukura VS igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mu Rwanda wakinwe kuri uyu wa Kane kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

    KNC yatangiye avuga ko afite agahinda bitewe nuko bagomba kuba batsinze igitego kirenze 1. Ati” Mfite agahinda kuko uyu mukino twashoboraga kuba twatsinze ibitego biri hejuru ya 4 urebye uburyo twabonye harimo ishoti rya Muder Akbar ryakubise igiti cy'izamu”.

    Yakomeje avuga ko Mukura VS ari ikipe nziza yaguze neza bityo ko baje bayiteguye, gusa avuga ko ari ikipe yahindutse bitewe nuko mbere yiyubakaga nta bintu by’amagambo.

    Ati” Mukura Vs ni ikipe nziza yaguze neza, yaguze abakinnyi bagerageje gutwara ibikombe aho bavuye, bakinnye imikino ya ½ y'umugabane. Urebye ni ikipe twaje tuyiteguye ko tugomba gukina nayo.

    Icya 2 ni umukino twari tuzi ko tutaratsindira Mukura VS hano gusa, twagombaga no gushyira iherezo ku magambo kuko Mukura VS yacu nzi ya kera ni ikipe yakoraga ibikorwa itavuze amagambo, ariko twagombaga kubahiriza ya ndirimbo ngo ab'amagambo byari byabananiye, ubwo rero iyo ndirimbo muyisubiremo muvuge ngo azabatsinda Gasogi.

    KNC yavuze ko bari kugerageza gukinisha abakinnyi bakiri bato anavuga ko bo biteguye kumanuka nk’uko abantu babivuze. Yavuze ko abantu bavuze ko Gasogi United ari ikipe idafite icyo irwanira itaraguze abakinnyi bakomeye, ababwira ko umupira w’amaguru atari imibonano mpuzabitsina bakora bihishe.

    Ati: “Ikindi murabona ko turagerageza gukinisha abana bato bagerageza gutanga ibyo bashoboye. Twebwe turitegura kumanuka twaje hano twitegura kumanuka n'ubundi tuzamanuka nk’uko mwabivuze.

    Ni ikipe idafite icyo irimo ni ikipe itaraguze nka za Mukura zaguze neza tuza tudahabwa amahirwe ariko ntekereza ko abantu bose buhoro buhoro bazajya babibona.

    Njye nababwiye ko umupira w'amaguru ntabwo ari imibonano mpuzabitsina umuntu akora yihishe, ubera ku karubanda, umupira w'amaguru ni nka Nyashi (Ikibuno) iyo uyifite abantu barayibona.

    Numvise amagambo menshi mu itangazamakuru ukuntu Gasogi United yazanye umutoza udashoboye ukuntu itigeze igura abakinnyi bakomeye, yazanye bari munsi y’abo yasezereye. Yego bafite uburenganzira bwo kuvuga ariko umupira w'amaguru ni nk’inkorora ntabwo wayihisha n'izindi vuba turaje”.

    Perezida wa Gasogi United yavuze ko Mukura VS ari ikipe nziza anavuga ko iyo bagiye gukina nayo ba ari ‘derby’ kuko kera ariyo yafanaga.

    Ati: “Mukura VS ni ikipe nziza iyo igiye gukina na Gasogi United aba ari ‘derby’ iteye ukwayo. Ikintu cya mbere buri wese arabizi ko nahoze ndi umufana wa Mukura VS.

    Ibyo rero bizanamo ako kantu ko guhangana ko kuvuga bati reka tubanze tumwereke ko ari ikipe nkuru. Ni ikipe nkuru ariko ibyo rwose ntacyo bivuze njyewe ntabwo ndeba imyaka ntabwo ndi NIDA.

    Icyo tureba ni mu kibuga, aba bana mwababonye, aba bose bagomba gukina ntabwo umupira w'amaguru ari ubusaza, ikindi kandi umupira w’amaguru ntabwo ari inteko izirikana umupira ni uw’abato.

    Mumenye ko igihe kigeze kugira ngo abantu bubahe amakipe yose buriya maze iminsi mbyumva mu itangazamakuru nkaceceka mubivuga nkicecera”.

    KNC yasoje avuga ko baje bagamije gutwara igikombe ndetse ko umukino urangiye uba woroshye kurusha ukurikiyeho bityo ko no ku mukino utaha bagomba kuzatsinda.

    Ati” Njye nababwiye ko tuza hano tutagamije gutwara igikombe. None se twaba dukora iki?. Tuba twaje gukora iki kandi abakinnyi mwabonye mwababonye igice.

    Twebwe umukino urangiye uba woroshye kurusha ukurikiyeho, ubu icya Mukura VS ni amateka, ubu dutegereje umukino wo kwishyura i Kigari rero kuri twebwe. 

    Ikipe tugiye gukina nayo turayubaha kurusha iyo turangije, iyo dusoje twayitsinda cyangwa twayitsindwa ntacyo bihindura ku mukino ukurikiyeho, biba bigiye mu mateka kandi intsinzi ntacyo imaze iyo utayikurikije indi”.

    Nyuma y'imikino yakinwe kuri uyu wa Kane, Gasogi United yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona n'amanota atatu inganya na Gorilla FC mu gihe Bugesera na Amagaju zifite inota rimwe.

    “>

    KNC akomera abakinnyi be amashyi nyuma yo gutsinda Mukura VS 

    KNC yavuze ko umupira w’amaguru atari imibonano mpuzabitsina bakora bihishe ko ahubwo ukinirwa ku karubanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145949/umupira-wamaguru-ntabwo-ari-imibonano-mpuzabitsina-knc-nyuma-yo-gutsinda-mukura-vs-video-145949.html

  • Ibihano byatangwaga mu Rwanda rwo hambere – #rwanda #RwOT

    Inzego enye z'ubutabera zashyizweho harimo Urukiko rw'Umuryango, Urukiko Gacaca, Urukiko rw'Abunzi n'Urukiko rw'Ibwami rwahanganywe n'u Rwanda, ruhangwa na Gihanga. Gusa habagaho n'izindi nkiko zihariye ari zo Urukiko rw'Umutware w'Ingabo n'Urukiko rw'Umutware w'Ubutaka, ari nazo zakemuraga imanza zihariye zijyanye n'Ingabo ndetse n'Imibereho n'Imibanire y'Abantu, cyane cyane ishingiye ku butaka.

    Igihano cyo kubabarira

    Ushobora kumva bitangaje kuba baguha imbabazi bikaba igihano, ariko niko byari bimeze mu Rwanda rwo hambere kuko iyo baguhaga imbabazi hari ibyo bagutegekaga gukora ndetse bakanagutongera kugira ngo ugaruke mu Muryango Nyarwanda.

    Igihano cyo gucibwa icyiru

    Mu Kinyarwanda cy'ubu, iki gihano ni kimwe twita ihazabu. Iki gihano bagitangaga iyo wabaga wahamwe n'icyaha cyo guhemukira umuntu bakaguca icyiru cyo gutanga ikintu runaka harimo inzoga, ingano y'imyaka rukana cyangwa ugatanga inka bitewe n'uburemere bw'icyaha wakoze.

    Igihano cyo gukomwa

    Gukomwa kwabaga ari ukukubuza uburenganzi bwo gukora ibintu byose mu gihugu ndetse no kukubuza kujya ahantu runaka nko ku isoko, ku iriba cyangwa se ukaba utemerewe gusangira n'abantu n'iyo haba ari iwawe mu rugo.

    Igihano cyo gucibwa

    Gucibwa byakoreshwaga mu buryo bubiri, hari uburyo bwo kuvuza ingoma bitaga gucishwa ingoma. Barazivuzaga, bakavuga ngo kanaka araciwe agiye mu mahanga ariko iyo Umwami waguciye yatangaga byarashoboka kugaruka mu gihugu.

    Uburyo bwa kabiri bwakoreshwaga butandukanye n'ubwa mbere kandi bwo ntabwo byashokaga ko ugaruka mu gihugu kabone nubwo umwami yaba yaratanze, ahubwo ubuvivi bwawe nibwo bwagarukaga mu gihugu. Aha bavuzaga igikoresho cy'umuziki cyitwaga urusengo.

    Igihano cyo kwicwa

    Iki gihano ntabwo ari igihano cyakundaga gutangwa kenshi ahubwo cyatangwaga ku bantu babiri gusa; ni ukuvuga umuntu wagomeye Umwami ndetse n'umuntu wagambaniye Igihugu.

    Ibi bihano byatangwaga n'inzego z'ubutabera zari zarashyizweho na Kilima Rugwe uretse igihano cy'urupfu cyonyine cyatangwaga n'Urukiko rw'Ibwami.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihano-byatangwaga-mu-rwanda-rwo-hambere

  • KNC atangiye shampiyona nta guseka! KNC wari waherekeje ikipe ye ya Gasogi United yakuye amanota 3 i Huye – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasogi United yatangiye Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda 2024 — 25, ibona amanota 3 yakuye i Huye itsinze Mukura VS igitego 1-0 cyatsinzwe na Harerimana Abdelaziz ku munota wa 30.

    Harerimana Abdelaziz niwe mukinnyi watsinze igitego cya 1 muri shampiyona y'icyikiciro cyambere mu Rwanda ya 2024/25 yatangiye gukinwa uyu munsi.

    Mu yindi mikino, ikipe ya Gorilla FC yatsinze Vision FC igitego 1-0 gitsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 96, wari umukino wa mbere Vision FC ikinnye mu cyiciro cya mbere. Bugesera FC yo yanganyije n'Amagaju FC 0-0.

     

    Source : https://yegob.rw/knc-atangiye-shampiyona-nta-guseka-knc-wari-waherekeje-ikipe-ye-ya-gasogi-united-yakuye-amanota-3-i-huye-amafoto/

  • Manzi Sadulu yanditse ibaruwa asezera Umuryango mugari wa APR nyuma yo kunaniranywa n’iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manzi Sadulu yasezeye Umuryango mugari wa APR VC yakiniraga, nyuma yo kunaniranywa n'iyi kipe mu bijyanye no kongera amasezerano ye yari yararangiye tariki 24 Nyakanga 2024.

    Uyu mukinnyi yatangaje ko azahora yishimira ibihe yagiranye na APR ndetse ko gutandukana na yo ari icyemezo cyamugoye gufata.

     

    Source : https://yegob.rw/manzi-sadulu-yanditse-ibaruwa-asezera-umuryango-mugari-wa-apr-nyuma-yo-kunaniranywa-niyi-kipe/

  • Mukura VS ishaka igikombe yatangiye ikubitwa… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wo ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabaye kuri uyu Wa Kane Saa Cyenda kuri Stade mpuzamahanga ya Huye

    Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga:

    Sebwato Nicholas

    Rushema Chris

    Vincent Adams

    Obedi Uwumukiza

    Ntarindwa Aimable

    Jordan Nzau Dimbumba

    Niytonizeye Fred

    Hakizimana Zuberi

    Iradukunda Elie Tatou

    Agyenin Mensah

    Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga;

    Dauda Ibrahima Baleri

    Muderi Akbar

    Nshimiyinana  Govin

    Udahemuka Jean de Dieu

    Muhindo Collin

    Hakiziamana Adolphe

    Ngarambe Sadajdi

    Niyongira Danny

    Harerimana Abdelaziz

    Malipangou Theodore Christian Yawanendj

    Baloukoulou Syntrick

    Ikipe ya Gasogi United niyo yatangiye ihererekanya umupira ubona Mukura VS yo ikina nkaho itaziranye itakaza umupira bya hato na hato.

    Gasogi United yakomeje gukina neza ndetse ikanoba uburyo bwashoboraga kuvamo igitego nk’aho yabonye kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Malipangou gusa ntiyagira icyo itanga.

    Mukura VS yaje gukanguka  maze ku munota wa 12 Agyenim  Mensah azamukana umupira acenga agiye kwinjira mu rubuga rw'amahina myugariro wa Gasogi United Hakizimana Adolphe  amutereka hasi, umusifuzi atanga kufura yatewe na Vincent Adams  ishyirwa muri koroneri.

    Umunya-Ghana  Mukura VS yasinyishije muri iyi mpeshyi Agyenim Mensah yakunze kuzonga abakinnyi ba Gasogi United akanakorerwaho amakosa menshi ari nabyo byaviriyemo Hakizimana Adolphe guhabwa ikarita y'umuhondo nyuma y’uko yari amutegeye mu kibuga hagati.

    Ku munota wa 30 Gasogi United yafunguye amazamu ku ishoti ryari rirekuwe maze umunyezamu Nicolas Sebwato ntiyafata umupira ngo awugumane bituma wifatirwa na Harerimana Abdelaziz awutereka mu nshundura.

    Nyuma yo gutsindwa Mukura VS yatangiye gushaka uko yakwishyura ikanarema uburyo nk’aho Obedi Niyomukiza yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ashaka Jordan Nzau Ndimbuba gusa ba myugariro ba AS Kigali baba maso.

    Ku munota wa 39 Afhamia Lotfi utoza Mukura VS yakoze impinduka mu kibuga akuramo Jordan Nzau Ndimbumba wari wagize ikibazo cy'imvune hajyamo Nisingizwe Christian. Igice cya Mbere cyarangiye Gasogi United ikomeje kuyobora.

    Mu gice cya Kabiri Mukura VS yari ifite akazi ko gushaka uko yakwishyura yaje mu gice cya Kabiri igikomeje kurushwa.Ku munota wa 52 Gasogi United yaribonye igitego cya Kabiri ku mupira mwiza Malipangou yarabonye ari imbere y'izamu ariko Nicolas Sebwato aratabara awumukura ku kirenge.

    Ku munota wa 62 Mukura Vs yakoze impinduka havamo Hakizimana Zubel ,Ntarindwa Aimable na Obedi Uwumukiza  hajyamo Muvandimwe Jean Marie Vianney ,Irumva Justin na Nsabimana Emmanuel .

    Nyuma yo gukora impinduka mu kibuga bamwe mu bakinnyi nka Vincent Adams waruri gukina nka nimero 3 yagiye mu mwanya we mu kibuga hagati atangira gukina afasha gusatira bituma Mukura VS noneho itangira gukina neza ndetse inarema uburyo imbere y'izamu.

    Ku munota wa 74 Nicholas Sebwato yatabaye Mukura VS ku ishoti ripima amatoni  ryari rirekuwe na kapiteni wa Gasogi Unite Muderi Akbar. Umukino ubura iminota mike ngo urangire Iradukunda Elie Tatou yazamukanye umupira acenga yinjira mu rubuga rw'amahina agiye kurekura ishoti ryashoboraga kuvamo igitego maze ba myugariro ba Gasogi United baratabara bashyira umupira muri koroneri.

    Umukino warangiye Gasogi United yegukanye amanita 3 ya mbere itsinze Mukura VS igitego 1-0.

    KNC mu byishimo nyuma y’uko ikipe ye ya Gasogi United itsinze 

    Harerimana Abdelaziz watsinze igitego cya 1 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2024/25

    Abakinnyi ba Gasogi United bishimira igitego 

    Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga 

    Bamwe mu bafana ba Mukura VS bari mu Stade 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145946/mukura-vs-ishaka-igikombe-yatangiye-ikubitwa-na-gasogi-united-amafoto-145946.html

  • Imabare ya Kiyovu itari iyo mu ishuri yerekeje Okwi muri AS Kigali #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umugande wategewe na Kiyovu Sports, Emmanuel Arnold Okwi yamaze gusinyira AS Kigali.

    Ni inkuru yatangaje benshi ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yasinyiraga AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe mu gihe yari yitezwe muri Kiyovu Sports.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yemereye abakunzi ba Kiyovu Sports ko agomba kugarura Emmanuel Okwi ndetse no muri iryo joro yaje kuhagera.
    Byari byitezwe ko ahita asinya ndetse yagombaga gutangira imyitozo ku wa Kabiri w’iki cyumweru ariko ntiyatangiye.

    ISIMBI yagerageje gushaka amakuru ndetse iza kumenya ko habayemo kwibeshya mu mibare y’amafaranga bari bemereye Okwi.

    Okwi yaje yumvikanye na Kiyovu Sports ibihumbi 15 by’amadorali ni ukuvuga agera kuri miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Bivugwa ko ubwo Okwi yari ageze mu Rwanda, bamwe mu bantu bari hafi ya perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David bamugiye mu matwi bamubwira ko ibyo bihumbi 15$ ari miliyoni 15 Frw ndetse ari yo agomba guhabwa Okwi ndetse azayamera kuko nta yindi kipe imushaka.

    Uyu rutahizamu w’Umugande yahise abyamaganira ko ndetse ko agiye guhita asubira muri Uganda. Byasabye ko perezida wa Kiyovu yongera kwegeranya abajyanama be n’abamuri hafi bemera guteranya amafaranga abura ndetse bivugwa ko yamaze kuboneka.

    Bitunguranye AS Kigali yari yamaze kumenya uko ikibazo cye kimeze, yahise imuganiriza ndetse akaba yamaze gusinyira iyi kipe y’Abanyamujyi.

    Okwi yamaze gusinyira AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imabare-ya-kiyovu-itari-iyo-mu-ishuri-yerekeje-okwi-muri-as-kigali

  • Mudasobwa ziracyari ingume mu barimu b'amashuri abanza – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rushyira imbaraga mu kwimakaza ikoranabuhanga mu ngeri zose by'umwihariko mu burezi nk'urwego rutegurirwamo abazagira uruhare mu iterambere rirambye ry'igihugu.

    Nubwo gahunda yamamaye cyane ari ya mudasobwa ku banyeshuri, abarimu na bo bazikenera bakora ubushakashatsi, bategura amasomo ndetse aho bafite ibikoresho by'ikoranabuhanga bihagije zifashishwa mu kwigisha.

    Ikirenze kuri ibyo banazifashisha mu kuzuza amanota n'andi makuru y'abanyeshuri mu ikoranabuhanga kugira ngo inzego z'uburezi ziyabonere igihe.

    Imibare ya Mineduc yo mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023 igaragaza ko abarimu n'abayobozi b'amashuri bafite mudasobwa bageze kuri 43,576 bavuye ku barenga ibihumbi 24 mu 2021/22, bigaragaza ubwiyongere bwa 43.5%.

    Iyi raporo igaragaza ko mudasobwa imwe ikoreshwa n'abarimu bane bo mu mashuri abanza, mu gihe mu mashuri yisumbuye imwe ikoreshwa na babiri. Muri TVET, L1-L5 buri mwarimu afite mudasobwa ye ariko byagera ku bigisha muri Polytechnic abarimu batatu bagasaranganya mudasobwa imwe.

    Muri Gicurasi 2024, Umuyobozi Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi REB, Shyaka Emmanuel yabwiye IGIHE ko bari mu nzira zo gutanga isoko ryo kugura mudasobwa ibihumbi 25 zizagenerwa abarimu bo mu mashuri abanza gusa.

    Ati 'Zizahabwa abarimu kugira ngo bashobore gukora ubushakashatsi, gutegura amasomo yabo neza no kuyatanga. Zizahabwa abarimu bose bo mu mashuri abanza kandi bose bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu myigire n'imyigishirize.'

    Amashuri afite ibyumba by'ikoranabuhanga (smart classroom) mu cyiciro cy'abanza ni 20.3%, mu yisumbuye yigisha amasomo rusange ni 45.3% mu gihe muri TVET ni 36.0%. Ni mu gihe 59.5% by'amashuri yose ari yo afite internet.

    Biteganyijwe ko izo mudasobwa zizagurwa muri Kanama 2024 zikazifashishwa mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025 bakazatangira kuzikoresha.

    Abarimu bigisha mu mashuri abanza barenga ibihumbi 67, gihe muri rusange abigisha mu mashuri yose mu Rwanda barenga ibihumbi 138.

    Abarimu bo mu mashuri abanza basangira mudasobwa imwe ari bane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-bane-mu-mashuri-abanza-basaranganya-mudasobwa-imwe

  • Mu Rwanda hagiye kwibukirwa Umunyabigwi Dr. Myles Munroe n'umugore we – #rwanda #RwOT

    Dr Munroe yari umwanditsi w'ibitabo ukomeye n'umwarimu wazengurutse mu bihugu byinshi atoza abantu guhindura imyumvire, imiyoborere, kwikorera, itangazamakuru, iyobokamana n'ibindi.

    Mu kwizihiza ibikorwa bye hazibanzwa ku birimo izo nyigisho yakundaga gutanga.

    Kumwibuka we n'umugore we hazirikanwa ibikorwa byabo bizabera mu Mujyi wa Kigali kuri 'Piscine' ya Park Inn by Radisson Kigali ku wa 06 Nzeri 2024 guhera Saa Kumi n'Ebyiri z'Umugoroba kugeza Saa Yine. Uwitabiriye yishyure ibihumbi 40 Frw.

    Ku munsi ukurikiyeho ku wa 07 Nzeri 2024 hazabaho ibiganiro byiswe 'Purpose-Driven Success Brunch', aho abazitabira bazahabwa inyigisho zitandukanye zirimo uko babaho ubuzima bufite intego kandi bakabasha kubujyanisha n'ibirimo umuryango, ubucuruzi ndetse n'iterambere ry'umuntu ku giti cye.

    Aha ho abazitabira bazishyura ibihumbi 30 Frw, mu gihe uzitabira iminsi yose azagabanyirizwa akishyura ibihumbi 60 Frw.

    Biteganyijwe ko mu bazitabira ibi bikorwa harimo imfura ya Dr. Myles Munroe na Ruth Ann Munroe, Charisa Munroe-Wilborn akaba Umuyobozi Mukuru w'Umuryango 'The Dr Myles & Ruth Munroe Foundation' washinzwe hagamijwe gusigasira ibigwi by'ababyeyi be, akaba ari no mu bazatanga ibiganiro muri iki gikorwa.

    Umugabo wa Charisa Munroe-Wilborn, Destry Wilborn washinze Umuryango Men of Purpose(MOP) ufasha abana b'abahungu kuvamo abagabo bafite intego, na we azitabira iki gikorwa.

    Mu bandi bazakitabira harimo Charlie Masala uhagarariye umuryango Munroe Global muri Afurika na wo washyiriweho gusigasira ibikorwa bya Dr. Myles Munroe. Hari kandi na Hubert Sugira Hategekimana benshi bamaze kumenya mu bijyanye no kwigisha imibanire, akaba yarigishijwe na nyakwigendera Dr Myles Munroe.

    Sugira kandi ni n'Umuyobozi wungirije w'Umuryango Mpuzamahanga, International Third World Leaders Association (ITWLA), washinzwe na Dr Myles Munroe mu myaka ya 1980.

    Ushaka kwiyandikira mu bazitabira yahamagara kuri 0784442919.

    Dr. Myles Munroe ukomoka muri Bahamas n'umugore we, Ruth Ann Munroe bamaze imyaka 10 bishwe n'impanuka y'indege

    Mu Rwanda hagiye kwibukirwa Umunyabigwi Dr. Myles Munroe n'umugore we bamaze imyaka 10 bapfuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hagiye-kwibukirwa-umunyabigwi-dr-myles-munroe-n-umugore-we-bamaze

  • Iburasirazuba: PSF igiye gukusanya amafaranga yo kubaka ahazajya habera imurikagurisha mu buryo bahoraho – #rwanda #RwOT

    Mu myaka ibiri ishize nibwo Akarere ka Rwamagana kemereye urugaga rw'Abikorera ku rwego rw'Intara ikibanza bakubakamo ahantu hajya habera imurikagurisha mu buryo bahoraho, byanaba ngombwa hakanakorerwa ibindi bikorwa byabinjiriza amafaranga.

    Ni nyuma y'uko PSF yari yagaragaje ko nibura buri mwaka itanga miliyoni 120 Frw yo kubaka ahantu haba hari bubere imurikagurisha ryasozwa ibyo bari bubatse bakabisenya.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, ubwo yaganiraga n'itangazamakuru ku myiteguro y'imurikagurisha ry'iyi Ntara rizatangira tariki ya 17 Kanama 2024, yavuze ko imyiteguro igeze kure kandi ko bashaka gutangira gukusanya amafaranga yo kubaka ahantu iri murikagurisha rizajya ribera mu buryo buhoraho.

    Yagize ati 'Turimo turatekereza ko twakubaka ahazajya habera imurikagurisha mu buryo buhoraho kuko ibi bikorwa dukora umunsi ku munsi bidutwara amafaranga menshi kandi tukabisenya. Turimo turavugana na bagenzi bacu kandi barimo barabyumva turashaka kwegeranya ubushobozi nk'abikorera kugira ngo twubake, ntekereza ko bitazatinda kuko tuzajya twubaka gake gake.'

    Nkurunziza yavuze ko nibamara kubyemeranywa bose mu nama bazahita batangira gushaka uko ibikorwa byo kubaka byatangizwa ariko kuri ubu ngo haracyari ibiganiro kandi biganisha aheza.

    Yavuze ko kandi nibura buri mwaka iyo bari gutegura ibikorwa by'imurikagurisha bakoresha ingengo y'imari ya miliyoni 120 Frw arimo ayubaka ahakorerwa imurikagurisha, gukururayo umuriro, gushyiraho ihema, kubaka uruzitiro n'ibindi byinshi byose bisenywa iyo imurikagurisha risojwe.

    Kuri ubu biteganyijwe ko imurikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba rizitabirwa n'abamurika barenga 300 barimo Abanyarwanda n'abanyamahanga. Rizatanga akazi ku bantu 400 biganjemo urubyiruko. Biteganyijwe ko ritazangira tariki ya 17 Kanama risozwe tariki ya 3 Nzeri 2024.

    Nkurunziza yavuze ko gukodesha ihema, kuzitira ahari bubere imurikagurisha n'ibindi byinshi bubaka bibatwara miliyoni 120 Frw kandi bigasenywa

    Umuyobozi wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba yavuze ko bagiye gutangira gukusanya amafaranga yo kubaka ikibanza bahawe ku buryo hajya habera imurikagurisha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-psf-igiye-gukusanya-amafaranga-yo-kubaka-ahazajya-habera

  • Umukinnyi wa Gasogi United ni we watsinze igitego gifungura shampiyona #rwanda #RwOT

    Harerimana Abdel Aziz bakunda kwita Rivaldo wa Gasogi United ni we watsinze igitego gifungura shampiyona ya 2024-25 ni mu mukino ikipe ye yatsinzemo Mukura VS.

    Uyu munsi ni bwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 watangiye aho habaye imikino 3.

    I Huye, Mukura VS yari yakiriye Gasogi United mu mukino utari woroshye waje kurangira Gasogi United itsinze igitego 1-0.

    Ni igitego cyatsinzwe na Harerimana Abel Aziz ku munota wa 32 kiba igitego gifungura shampiyona ya 2024-25 kuko ari cyo cyabonetse mbere y’ibindi.

    Kuri Kigali Pelé Stadium, Gorilla FC yari yakiriye Vision FC yari ikizamuka mu cyiciro cya mbere.

    Igice cya mbere Gorilla FC ni yo yabonye amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro. Mu gice cya kabiri Vision FC yagerageje gusatira ariko umunyezamu Gad akuramo imipira ikomeye ya Ndekwe Felix.

    Ku munota wa 5 w’inyongera, Mugunga Yves yaje gutsindira Gorilla FC igitego umukino urangira ari 1-0.

    Undi mukino wabaye ni uwo Bugesera FC yakiriyemo Amagaju FC banganya ubusa ku busa.

    Rivaldo ni we watsinze igitego gifungura shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-wa-gasogi-united-ni-we-watsinze-igitego-gifungura-shampiyona